Blog

  • Huye: RIB yatangiye gushakisha nyiri ikirombe cyaguyemo abantu batandatu #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Huye bwatangaje ko Urwego rw'Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza ku bari inyuma y'abagwiriwe n'ikirombe cy'amabuye y'agaciro cyo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.

    Iminsi itanu irashize abagabo batandatu bagwiriwe n'ikirombe ndetse kugeza n'uyu munsi ntibaraboneka.

    Amakuru avuga ko iki kirombe cyari kimaze imyaka ine gicukurwamo ibyo abaturage bita amabuye y'agaciro ariko ubuyobozi butabizi.

    Aba bantu batandatu baguye muri iki kirombe cy'amabuye y'agaciro giherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.

    Hari hamaze iminsi hakoreshwa imashini eshatu gushakisha aba bantu arikohazanwe n'iya gatatu kugira ngo imibiri y'aba bantu ishakishwe.Izi zikora zikora ijoro n'amanywa.

    Iki gikorwa bigaragara ko kigoye, kuko abaturage muri aka gace bavuga ko uburebure bw'umwobo abo bantu baguyemo ufite metero 100 z'ubujyakuzimu, ikintu gishobora gukomerera abari gushakisha abo bantu.

    Ikigo gishinzwe mine, peteroli na gaz mu Rwanda cyatangaje ko kitaramenya umuntu wakoreraga ubucukuzi mu kirombe cyaguyemo abantu 6 mu Karere ka Huye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/huye-rib-yatangiye-gushakisha-nyiri-ikirombe-cyaguyemo-abantu-batandatu

  • Zimwe mu ndirimbo z'Abanyarwanda zabujijwe gucurangwa i Burundi #rwanda #RwOT

    Uyu mwanzuro watangarijwe mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa 24 Mata 2023 aho Amb. Vestine Nahimana uhagarariye Ikigo cy'Igihugu gishinzwe itumanaho mu Burundi yasabye radiyo na televiziyo zo muri iki gihugu kutazongera gucuranga zimwe mu ndirimbo avuga ko zirimo amagambo ateye isoni.

    Mu ndirimbo zakumiriwe harimo iz'abahanzi b'Abanyarwanda zirimo Mpamagara ya Pizzo John na Davis D, Nyash ya Yvan Muziki na DJ Pius na Ikinyafu ya Bruce Melodie.

    Izi ziyongeraho Akadaje ya Alvin Smith na Juno Kizigenza, Inzoga n'Ibebi ya Double Jay, Kirikou na Bruce Melodie, Akinyuma ya Bruce Melodie na My boo ya Afrique.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zimwe-mu-ndirimbo-z-abanyarwanda-zabujijwe-gucurangwa-i-burundi

  • Kenya:Perezida Ruto yategetse igihano gikomeye ku mu Pasiteri washutse abayoboke be bagapfa ku bwinshi #rwanda #RwOT

    Polisi ya Kenya ikomeje gukora iperereza ku mfu z'aba bayoboke, aho imaze kubona imirambo 47 yashyinguwe mu ishyamba riri mu gace ka Shakahola, akarere ka Kilifi.

    Nk'uko ikinyamakuru The Star kibivuga, Pasiteri Mackenzie uri muri kasho ya Polisi, yahakanye uruhare mu mfu z'aba bayoboke, asobanura ko urusengero rwe rutagikora kuva mu mwaka w'2019.

    Perezida Ruto, kuri uyu wa 23 Mata ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza amasomo kw'abofisiye bato mu gisirikare cya Kenya, yagaragaje ko yababajwe cyane n'ibiri kuva mu iperereza, asabira Pasiteri Mackenzie gukomeza gufungwa kuko ntaho atandukaniye n'abakora ibikorwa by'iterabwoba.

    Uyu Mukuru w'Igihugu yagize ati: 'Ibyo turi kubona muri Kilifi, Shakahola bisa n'iterabwoba. Nta tandukaniro riri hagati ya Bwana Mackenzie wigaragaza nka Pasiteri n'umyabyaha uteye ubwoba. Iterabwoba ryifashisha idini mu gukomeza ibikorwa bibi.'

    Yakomeje ati: 'Abantu nka Mackenzie bari gukoresha idini mu gukora ibintu nk'ibi. Reka mvuge ko, kugira ngo twirinde urujijo nk'urwa Mackenzie, abaterabwoba n'abanyabyaha ntibakwiye kugira idini, bakwiye gufungwa, ni ho bagomba kuba.'

    Perezida Ruto yatangaje ko abanyamadini bazongera kwigisha ibihabanye n'itegekonshinga bazagezwa mu butabera, yongera ko insengero zitazakorera mu nyungu z'abaturage zigomba gufungwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/kenya-perezida-ruto-yategetse-igihano-gikomeye-ku-mu-pasiteri-washutse

  • RDC:Undi Munyapolitike yashishikarije Ubutegetsi gutera u Rwanda #rwanda #RwOT

    Muzito akomeza avuga ko iki cyemezo gikaze cyaba ngombwa kugira ngo harangizwe ihohoterwa rikomeje kubera mu burasirazuba bwa DRC no kurwanya uruhare rw'u Rwanda ku mutwe witwaje intwaro wa M23, ashinja kuba ushyigikiwe na Guverinoma y'u Rwanda.

    Muzito yavuze ko u Rwanda “rwumva gusa ururimi rw'ingufu” kandi ko bidashoboka gushyikirana n'iki gihugu mu gihe rukomeje gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro muri Congo.

    Yavuze kandi ku kamaro ko guhangana n'ibigo byinshi by'abanyamahanga, nk'uko abitangaza ngo byitwaza ihungabana ry'umutekano kugira ngo bicukure mu buryo butemewe amabuye y'agaciro ya DRC.

    Kuri Muzito, intambara itaziguye n'u Rwanda yatuma bishoboka gusubiza inyuma ingabo z'u Rwanda no gushyikirana n'ibi bigo by'amahanga, hagamijwe gukoresha umutungo w'amabuye y'agaciro ku buryo bwemewe kandi bwungukira igihugu.

    Yagize ati ' Dutekereza ko tugomba kurwana n'u Rwanda. Kandi tugiye guporofita iki gihe ingabo z'akarere ziri kuri terrain…kugirango tubashe kwitegura intambara…'

    Ibi rero ngo bishobora gukurura kunengwa no guhangayikishwa n'uko umwuka warushaho kuba mubi mu karere. Ingaruka z'ubutabazi n'ubukungu zaterwa n'amakimbirane afunguye n'u Rwanda zishobora kuba mbi ku bihugu byombi, ndetse no ku baturanyi babyo.

    Nubwo bimeze bityo ariko, amagambo ya Muzito agaragaza uburakari no gushaka kugira igikorwa byihutirwa biri mu mitwe y'Abanyapolitiki benshi bo muri Congo ku kijyanye n'ibibazo by'umutekano n'ubukungu bikomeje kwibasira uburasirazuba bw'igihugu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-undi-munyapolitike-yashishikarije-ubutegetsi-gutera-u-rwanda

  • USA:Umusore yahishuye impamvu yahisemo kwitereshaho ikibuno nkicya Nick Minaj(Amafoto) #rwanda #RwOT

    Uyu musore wemera ko aryamana n'abo bahuje igitsina yavuze ko icyamuteye guhitamo kwitereshaho ikibuno nkicya Nick Minaj atari ukubera ko amukunda cyane ahubwo ko abona ikibuno cye giteyeho neza cyane.

    Mu kiganiro Rudy yagiranye n'ikinyamakuru All Hip Hop News yagize at''Kuba nkunda Nicki Minaj sibyo byatumye nishyirishaho ikibuno nk'icye ahubwo n'uko nabonaga
    ariwe mugore wabashije kwitereshaho ikibuno kinini kimeze neza. Kwa muganga bakimbaza ikibuno nshaka nababeretse amafoto ya Nicki Minaj, mbasaba ko bampa ikimeze nk'icye kuko mbona kigaragara neza''.

    Uyu musore uvugisha abatari bake kubera uko yitwara avuga ko atiyumvisha impamvu abantu bakomeza kumubaza ibibazo byinshi by'ubuzima bwe bwihariye mu gihe we yumva ko buri wese akwiye kugira amahitamo y'uko atwara ubuzima bwe.

    Ati: ''Turi mu 2023 sinibaza impamvu abantu banyibasira bambaza impamvu nkunda abasore cyangwa impamvu nitereshejeho ikibuno. Numva ko buri muntu yakwakira undi uko ameze ntamuzize amahitamo ye''.

    Rudy kandi yatangaje ko kugira ngo bamutereho ikibuno nkicya Nick Minaj yishyuye arenga Milliyoni 60 z'amanyarwanda.

    Mu busanzwe Rudy akora akazi ko gusiga ibirungo(Make up Artist) abagore n'abakobwa mu mujyi wa Los Angeles aho asiga n'ibyamamare birimo abahanzi ndetse n'abakinnyi ba Filime.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/usa-umusore-yahishuye-impamu-yahisemo-kwitereshaho-ikibuno-nkicya-nick-minaj

  • Abimukira bo mu Bwongereza bashobora kuzanwa mu Rwanda nubwo urukiko rwaba rwabyanze – #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayo rushinzwe uburenganzira bwa muntu (ECHR), muri Kamena 2022 nirwo rwahagaritse ku munota wa nyuma umwanzuro wo kohereza mu Rwanda abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Ni nyuma y'amasezerano ibihugu byombi byari biherutse kugirana, y'uko abimukira bageze mu Bwongereza mu buryo butubahirije amategeko, bazajya bazanwa mu Rwanda ubusabe bwabo bugakurikiranwa ariho bari, ndetse bakaba bashobora kuhatuzwa mu gihe babihisemo.

    Imiryango irengera abimukira mu Bwongereza yahise itanga ikirego, isaba ECHR guhagarika uwo mwanzuro, hakabanza kwitabazwa amategeko.

    Nyuma y'umwaka rucyambikanye mu nkiko, Guverinoma y'u Bwongereza iri kuvugurura Itegeko ryayo rigenga abimukira, ku buryo Minisitiri w'Umutekano azajya aba afite ububabasha bwo gufata umwanzuro utandukanye n'uwo urukiko rushinzwe Uburenganzira bwa muntu mu Burayi rwafashe, mu gihe bireba inyungu n'umutekano w'u Bwongereza.

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza wungirije, Oliver Dowden yavuze ko itegeko rishya, rizajya riha ububasha Minisitiri w'Umutekano kuba yategeka ko abimukira runaka binjiye bitemewe n'amategeko, basubizwa iwabo cyangwa bakoherezwa mu bihugu bifitanye amasezerano n'u Bwongereza.

    Icyakora, Oliver Dowden yabwiye Sky News ko bitavuze ko ari uburyo Guverinoma ishaka bwo kurenga ku byemezo by'urukiko rw'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, kugira ngo ikore ibyo ishaka.

    Ati 'Ndatekereza ko ibi ari ngmbwa ko Minisiteri y'Umutekano igira ububasha bwo gufata umwanzuro, nk'aho usanga hari aho bigera ku munota wa nyuma urukiko rukaba aribwo rufata umwanzuro. Mu bihe nk'ibyo nibwo Minisitiri w'Umutekano azajya afata umwanzuro.'

    U Bwongereza buvuga ko bwatangiye ibiganiro n'urukiko rw'umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi kugira ngo itegeko riri kuvugururwa babanze bariganireho.

    Guverinoma ya Minisitiri w'Intebe Rishi Sunak kandi imaze iminsi mu biganiro n'abagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo babanze bashyigikire impinduka muri uwo mushinga wo kuvugurura Itegeko riganga abimukira.

    U Rwanda n'u Bwongereza byasinye amasezerano yo kwakira abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko, aho u Bwongereza buzafasha u Rwanda mu kwita kuri abo bimukira bakubakirwa ubuzima bushya mu Rwanda cyangwa bagahitamo gusubira mu bihugu bakomokamo.

    Ku ikubitiro u Bwongereza bwemeye guha u Rwanda miliyoni 140 z'amapawundi, yo kwifashisha mu kwitegura no kwakira aba mbere.

    Haracyategerejwe umwanzuro w'urukiko rw'ubujurire mu Bwongereza ku kirego cyatanzwe gisaba ko abo bimukira batakoherezwa, nubwo urukiko rukuru rwo rwamaze kubyemeza.

    U Bwongereza buri gushaka ko no mu gihe urukiko rwaba rwategetse ko abimukira batoherezwa, Guverinoma igira ububasha bwo kubifataho umwanzuro ikaba yanabyanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abimukira-bo-mu-bwongereza-bashobora-kuzanwa-mu-rwanda-nubwo-urukiko-rwaba

  • Hoteli ya Cristiano Ronaldo mu Bufaransa ntizafungurwa kugeza 2027 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Hoteli y’inyenyeri 4 ya Cristiano Ronaldo irimo yubakwa mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, yongerewe igihe cyo gufungurwa aho hiyongereyeho indi myaka 4.

    Ikinyamakuru Daily Mail gitangaza ko havutse ibindi bibazo bituma imirimo yo gukomeza kuyubaka yakabaye yarasubukuwe mu byumweru bishize itaba.

    Byari byitezwe ko iyi hoteli igomba kuzura itwaye miliyoni 53 z’amadorali yari gutahwa muri 2021.

    Kubera icyorezo cya COVID-19 cyajegeje Isi byatumye n’iyubakwa ryayo ridindira.

    Ikindi kivugwa cyatumye iyi hoteli itinda ikaba izuzura muri 2027 harimo iperereza rusange ryakozwe mu gutanga hoteli zemewe kubakwa aho ryakozwe muri Gicurasi 2019.

    Ni hoteli yubatse ibumoso bwa banki ya River Seine iruhande rwaho Gari ya Moshi ihagarara kuri “Austerlitz”, niyuzura izaba ifite ibyumba 210, akabari ko rusenge na pisine aho umuntu aba reba neza umurwa mukuru w’iki gihugu.

    Benshi bavuga ko iyi hoteli irimo yubakwa na Pestana Group nayo ifitemo imigabane 50%, uko itinda kuzura niko ishobora kuzahombera uyu munyabigwi kuko yuzuye yarasoje gukina itazakurura abantu nka mbere agikina.

    Iyi ni hoteli arimo yubaka nyuma y’iziri Lisbon, Madrid, New York na Marrakech.

    Hoteli irimo kubakwa mu Bufaransa

    Afite indi nk’iyi muri Portugal yo yuzuye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hoteli-ya-cristiano-ronaldo-mu-bufaransa-ntizafungurwa-kugeza-2027-amafoto

  • Abakinnyi ba Arsenal basimbutse urupfu aho bose bari gupfira rimwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashusho ateye ubwoba agaragaza indege ya Boeing 737 yaka umuriro muri moteri, iyi ndege ikaba ariyo yari itwaye abakinnyi ba Arsenal y'abari n'abategarugori ubwo bari bavuye mu Budage gukina na Wolfsburg muri UEFA Champions League y'abari n'abategarugori.

    Byari saa 7:30 ku kibuga k'indege cya Braunschweig Wolfsburg ubwo indege yari itangiye guhaguruka ariko abapilote babona kp muri moteri hatangiye kwaka umuriro bahita bayigarika basohora abagenzi byihuse.

    N'ubwo uwo muriro wateye ubwoba yaba abari mu ndege ndetse n'abari aho ku kibuga, umuvugozi w'iki kibuga k'indege yatangarije ikinyamakuru Bild kp ntawahaburiye ubuzima cyangwa ngo akomereke, gusa byabaye amahire ko byabaye itarahaguruka kuko byashoboraga guteza impanuka ikomeye cyane iyo iba yageze mu kirere.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-ba-arsenal-basimbutse-urupfu-aho-bose-bari-gupfira-rimwe/

  • Ariko birahenze! Igisubizo cyabonetse ku basore n’abagabo bagufi bifuza kongera uburebure – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe byari bizwi ko abagore aribo bongeresha ibibuno ndetse n'amabere, kuri ubu hari ubuvuzi buri gutera imbere bugenewe abagabo n'abasore bagufi aho babagwa amaguru bashaka kuba barebare.

    Iyi serivisi yo gushaka kungera uburebure irahenze nk'uko bitangazwa na Dr. Shahab Mahboubian ukora mu kigo gitanga iyi serivisi ahitwa Burbank muri Leta ya California.

    Dr. Shahab yavuze ko iyi serivisi itangwa ku bantu b'igitsina gabo b'ingeri zose, yishyurwa miliyoni 75 z'amanyarwanda kugira ngo ikorwe.

    Ku mubago bikorwa ku kirenge, aho abaganga bakata amagufa y'imirundi ku maguru yombi maze bagasesekamo utwuma.

    Hagati y'amezi atatu n'ane uwabazwe, buri munsi twa tuma tugenda tuzamurwaho santimetero imwe y'uburebure hifashishijwe 'télécommande' ikoresherezwa hanze y'umubiri maze igufwa rishya rigakurira hejuru y'utwo twuma, umwaka washira ugasubira kwa muganga bagakuramo twa twuma.

    Source : https://yegob.rw/ariko-birahenze-igisubizo-cyabonetse-ku-basore-nabagabo-bagufi-bifuza-kongera-uburebare/