Blog

  • Polisi yerekanye abasore batanu bashinjwa gushikuza abagenzi utwabo #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda mu bihe bitandukanye yafashe itsinda ry'abantu batanu bakurikiranyweho icyaha cy'ubujura bushikuza no gukomeretsa bakoraga mu masaha y'ijoro ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.

    Bashinjwa kuba mu bujura buherutse bwabaye mu gicuku cyo ku itariki ya 10 Mata, barateze abantu mu muhanda Rwandex-Sonatubes bakabambura telefone n'amafaranga bakanabakomeretsa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ku cyicaro cya Polisi y'u Rwanda, i Remera mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata, yavuze ko bafashwe mu bihe bitandukanye biturutse ku makuru yatanzwe n'umuturage wahageze ubu bujura buba.

    Yagize ati: 'Abafashwe ni abasore batanu bakurikiranyweho ibikorwa by'ubujura birimo gushikuza no gukomeretsa abantu. Mu gihe cya vuba hari ku itariki 10 Mata, ahagana saa saba z'ijoro, aho bategeye abantu ku muhanda wa Rwandex-Sonatubes bakabambura telefone n'amafaranga, amakuru aza gutangwa n'umuntu wari uhanyuze agiye gutabara nawe bamutera amabuye.'

    Yakomeje agira ati: 'Mu iperereza ryakozwe haje gufatwa umwe muri abo bajura, aza kutugeza ku bandi bafatanyaga, bagenzi be batatu nabo bafatirwa mu murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu gihe undi umwe yaje gufatirwa mu murenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi aho yari yacikiye nyuma y'ubwo bujura.'

    CIP Twajamahoro yavuze ko bose bafatiwe muri ubu bujura nyuma y'uko bari baraciye mu kigo ngororamuco nyamara ntibahinduka bongera gusubira mu bujura.

    Yashishikarije ababyeyi kurushaho kwita ku nshingano zo guha uburere abana babo bakabacyebura mu gihe baba batatashye cyangwa batashye mu gicuku bagakurikirana ibyo bari barimo kandi bakirinda kubahishira, mu gihe bagaragayeho ubujura bagatanga amakuru ku nzego z'umutekano.

    Yihanangirije abantu bose biba n'abatekereza ko ari yo nzira yagira icyo ibagezaho, abamenyesha ko nta mwanya bafite mu muryango nyarwanda kuko hakajijwe ingamba zo guhangana n'iki kibazo.

    Rubera Prince wasagariwe n'iri tsinda ry'abajura yavuze ko ubwo bari batashye mu ijoro mu muhanda uva Sonatubes werekeza Rwandex babonye umuntu wari urimo gutabaza, bagerageza kumutabara na bo abajura bakabatera amabuye.

    Yagize ati: 'Nasize mugenzi wanjye mu modoka nsohoka niruka mbasanga, badutera amabuye rimwe rimena ikirahuri cy'imodoka, cyakora ku bw'amahirwe uwo bamburaga ahita yiruka arabacika, dusubira inyuma tujya gutabaza abapolisi bo mu muhanda, tugarukanye nabo dusanga bagiye.'

    Akomeza avuga ko bibabaje kuba abajura badatinya no kwamburira abantu ku matara, akanashimira Polisi y'u Rwanda ku ngamba yashyizeho zo gukurikirana no gufata abagaragara mu bikorwa by'ubujura.

    Ati: 'Polisi yahise ibiha agaciro, batangira kubashakisha kugeza ubwo ababigizemo uruhare baje gufatwa. Birababaje kuba batinyuka kwambura umuntu amatara yaka, hagira ujya no gutabara bakamwataka. Ni ibintu bimaze iminsi ariko turashimira Polisi y'u Rwanda ku mbaraga irimo kubishyiramo, abenshi mu bajura bakagenda bafatwa.'

    Ingingo ya 168 y'Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

    Ingingo ya 170 yo ivuga ko; uwiba akoresheje intwaro, iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atarenze miliyoni 7.

    Iyo kwiba hakoreshejwe intwaro byateje urupfu cyangwa iyo byakozwe n'agatsiko kishyize hamwe, igihano kiba igifungo cya burundu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-yerekanye-abasore-batanu-bashinjwa-gushikuza-abagenzi-utwabo

  • Rwamagana: Barasabira ibihano abacuruzi bagur… – #rwanda #RwOT

    Abaturage bavuga ko abacururiza mu isoko rya Kigabiro ndetse n’abacuruza muri Butike ziri mu mujyi wa Rwamagana bagurisha ikilo cy’umuceri ku mafaranga 1200, kandi Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM yeratangaje ko umuceri wa Kigori igiciro cyawo ari amafaranga 820frw na 850fw.

    Mbarubucyeye Claude, kuri uyu wa Mbere yabwiye Inyarwanda.com ko yaguze ikilo cy’umuceri ku mafaranga 1200frw, bitewe n'uko aho yageraga bawumwimaga ku giciro gishya.

    Ati 'Abacuruzi bakomeje kugurisha umuceri amafaranga 1200, uyu munsi nagiye kuwugura muri Butike bampenze njya mu isoko nzi ko wenda bubahiriza amabwiriza ya Leta, ariko naho bawumpereye ku giciro gisanzwe. Ahubwo abanyamakuru mutuvuganire kuko Leta yagize neza igabanya igiciro, none abacuruzi ntibashaka kugihindura.”

    Uwimana Hamida yabwiye Inyarwanda ko bifuza ko ubuyobozi buhana abacuruzi banze guhindura ibiciro.

    Ati: 'Ibiciro by’umuceri ntacyahindutse kuko turimo kuwugura 1200, ubwo rero ubuyobozi nibwo bwaturengera nk'uko ujya mu modoka ugasanga hamanitseho ibiciro by’ingendo ndetse hariho n'aho wahamagara urenganye, abacuruzi nabo babasabe babikore gutyo wenda byacika.”

    Ubuyobozi buvuga ko abagurisha ku biciro bitashyizweho n’ubuyobozi barenga ku mabwiriza, ndetse hateganyijwe ibihano.

    Rushimisha Marc, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro aganira na Inyarwanda.com, yemeje ko guhindura ibiciro uzabifatirwamo azahanwa.

    Ati 'Guhera ejobundi twatangiye ubugenzuzi dufatanyije n’inzego z’umutekano, ejo nabwo bwarakozwe ndetse n’uyu munsi bwakomeje kandi abacuruzi twabamenyesheje ko bagomba kubahiriza igiciro cyashyizweho n’ubuyobozi bw’Igihugu kikanatangazwa mu binyamakuru byose. Ubuyobozi dufite inshingano zo gukurikirana ko ibiciro bishyirwa mu bikorwa uko byategetswe, kandi umuturage ugurishijwe ku giciro kitateganyijwe yabimenyesha ubuyobozi.”

    Rushimisha yakomeje ati 'Uwakishyiriraho igiciro ku nyungu ze bwite azabihanirwa, kuko hari ibihano bizahabwa abarenga ku mwabwiriza yatanzwe. Mubyo tugenzura harimo no kureba niba umucuruzi afite ahanditse ibyo acuruza n’ibiciro byabyo (tarif), uwo dusanze ntabyo yakoze tumugira inama yo kubikora.”

    Abaturage bemeza ko inzego zishinzwe kugenzura uko ibicuruzwa byubahirizwa babikora, ariko abacuruzi bagurisha ku biciro bishya iyo bahari gusa ariko iyo bagiye bongera gucuruza  ku biciro byari bisanzwe mbere y’uko bihindurwa.

    Abaturage bavuga ko abenshi mu bacuruzi baciriritse batamanika ibiciro ku bicuruzwa byabo, bagasaba ko ubuyobozi bwashyiriraho ibihano abanze gushyiraho ibiciro ku bicuruzwa byabo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128471/rwamagana-barasabira-ibihano-abacuruzi-bagurisha-ibicuruzwa-ku-biciro-byahinduwe-128471.html

  • Abantu bibyamamare mu Rwanda bitabye Imana m… – #rwanda #RwOT

    Rimwe na rimwe kwakira ko umwe mubagufitiye umumaro yitabye Imana, biragora bikanashengura umutima bitewe n'uko ibyo yakoraga ndetse n'icyo yagufashije kitazongera kubaho ukundi.

    Ni urutonde rw'abantu benshi bitabye Imana bikababaza benshi, gusa InyaRwanda.com yaguteguriye icumi muribo ndetse banagize uruhare mu byishimo n'umunezero wa bamwe.

    1. HIRWA HENRY

    Yitabye Imana arohamye mu kiyaga cya Muhazi kuya 1/12/2012. Yari akiri ingaragu, akaba yaritabye Imana ku myaka 27. Yaririmbaga mu itsinda rya KGB hamwe na Skizzy ndetse na Manzi. Mushiki we Kayibanda Mutesi Aurore, niwe wabaye Nyampinga w'u Rwanda muri uwo mwaka wa 2012.

    2. Denis NSANZAMAHORO

    Uyu yari azwi ku izina rya Rwasa, yitabye Imana taliki ya 5 Nzeri 2019 aguye mu bitaro bya CHUK, azize indwara ya Diyabete. Yamamaye muri Filime nyarwanda, gusa yari afite n’izindi mpano nko gushushanya, ubu DJ, yanabayeho umunyamakuru.

    3. DJ Miller

    Yitabye Imana amaze iminsi mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, azize ikibazo cy’Imitsi y’ubwonko. Yitabye Imana amaze umwaka ashyingiranwe na Igihozo, akaba yaramusigiye umwana umwe. Yamenyekanye cyane mu kuvanga umuziki muri 2016, acangira umuziki itsinda rya Sout Sol. Yari afite indirimbo zitandukanye.

    4. Kizito Mihigo

    Yitabye Imana ku 17 Gashyantare 2020, yasanzwe yiyahuye aho yari afungiye. Yavukiye i Kibeho muri Nyaruguru, yari azwi cyane mu bijyanye n'ubuhanzi cyane cyane bwibanda ku myemerere ya Kiliziya Gatolika. Yaririmbye indirimbo zirenga 200 za Misa. Yari azwiho ubuhanga mu muziki.

    5. RUBADUKA FRANK

    Taliki ya 20/12/2020 nibwo ikiyaga cya Cyohoha cyamize umusore wari umuhanga mu biganiro bitandukanye. Hari icyanyuraga kuri Tv1 cyitwa Decide x show. Uyu musore yari yaranatsindiye 150K $ muri Grand investiment muri Australia. Yanditse ibitabo bitandukanye.

    6. MUKESHABATWARE DISMAS

    Ni umugabo wamamaye cyane mu ikinamico kuri Radiyo Rwanda, ndetse no kwamamariza ibigo bitandukanye. Yitabye Imana taliki ya 30 Kamena 2021 azize uburwayi, mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Bivugwa ko yazize indwara y'umutima. Yavukiye mu karere ka Nyaruguru.

    7. Minisitiri Joe Habineza 

    Ku taliki 20 kanama 2020 nibwo inkuru ibabaje yatashye i Rwanda, ko uwahoze ari Minisitiri w'Umuco na Siporo yitabye Imana aguye mu bitaro i Nairobi muri Kenya. Joe yitabye Imana hashize iminsi mike yizihije isabukuru y’imyaka 33 yari amaze ashinze urugo.

    8. TUYISHIME JOSHUA wamamaye nka Jay Polly

    Hari kuwa 4 mu masaha ya mugitondo ku itariki 2/09/2021, ubwo inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye. Azwi mu njyana ya HIP HOP, no mu itsinda rya Tuff Gang. Azwi mu ndirimbo nyinshi nka  'Akanyarirajisho', 'Ndacyariho', 'Umusaraba wa Joshua', 'Deux fois deux' n'izindi. Mu mwaka 2014, Jay Polly yatwaye Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS).

    9. DUSHIME BURABYO YVAN (Yvan Buravan)

    Ntawe uzibagirwa ijoro ryo kuwa 17 kanama 2022, aho byatangajwe ko uyu muhanzi yitabye Imana. Yaguye mu bitaro byo mu Buhinde, azize indwara ya cancer y’urwagashya. Uyu muhanzi yavutse tariki 27 Mata 1995. Yahimbye indirimbo nyinshi nka 'Malayika', 'Bindimo', 'Just a dance' n’izindi.

    10. NKUSI THOMAS (Yanga)

    Yitabye Imana taliki ya 17 kanama 2022 afite imyaka 40. Yamenyekanye cyane mu gusobanura filimi, ari no mu bakoze uyu mwuga bwa mbere mu Rwanda. Ni umuvandimwe wa Junior Giti na Sankara the premier, nabo bamenyekanye muri uyu mwuga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128414/abantu-bibyamamare-mu-rwanda-bitabye-imana-mu-buryo-butunguranye-bagashengura-benshi-128414.html

  • Biravugwa: Yasanze umwana atari uwe! Ibyahish… – #rwanda #RwOT

    Ibi byose nshobora kuba mvuze haruguru, nibyo bivugwa ko byabaye ku muhanzi w'icyamamare mu muziki nyarwanda Platini, nk'uko amakuru abihamya.

    InyaRwanda yamenye amakuru y'uko Platini atakibana n'umugore we, nyuma yo kubyarira iwe umwana utari uwe.

    Bijya gutangira, Platini wari umaze igihe abana n'umugore we bishimye ndetse banishimira ubuzima babayemo, bwaje kuzamo kidobya ubwo yahamagarwaga.

    Platini yahamagawe na Terefone y'umuntu atazi imubwira ko umwana avuga ko yabyaye atari uwe, ahubwo ko ari uw'uwo musore umuhamagaye, amusaba kubigenzura.

    Platini utarahise yakirwa n'ibyo abwiwe yahise akupa uwo musore, atekereza ko nk'umusitari baba ari ba batekamitwe bakunda kubahamagara (Bijya bibaho mu bantu bazwi).

    Hashize iminsi, Platini wa musore yongeye kumuhamagara, maze amubwira ko nyamara umwana ari uwe (uwo wahamagaye), ahubwo yakwihutira kubigenzura.

    Platini yahise atangira gutekereza kubyo uwo muntu amubwiye inshuro ebyiri, maze ahamagara umwe mu banyamakuru (umutekano we ni ingenzi) w'inshuti ye maze amuganiriza uko ikibazo giteye nyuma ya terefone zigera muri ebyiri yari amaze kwakira.

    Platini yamusobanuriye ibyo uwo musore yamubwiye, maze umunyamakuru amugira inama yo kujya gupimisha ADN kugira ngo bemeze ibyo uwo musore ari kuvuga.

    Bagiye inama ndetse banzura ko bagomba kujya kwa muganga gupimisha ADN, ndetse bakajyana n'uwo wavugaga ko umwana ari uwe.

    Nyuma yo kwanzura Platini yasabwe kutagira uwo abibwira yewe n'umugore we, ndetse ko bazanagenda umugore we atabizi.

    Umunsi umwe Platini ari bwirirwe mu rugo, umugore yabyutse ajya mu kazi nk'ibisanzwe, maze Platini aba abonye umwanya mwiza wo kumenya ukuri.

    Platini yahamagaye uwo munyamakuru bagiye inama, ndetse banzura ko bagomba guhurira kuri bimwe mu bitaro bya hano i Kigali bagapimisha.

    Bahageze Platini yabonanye bwa mbere n'uwo musore uvuga ko umwana ari uwe, maze amubwira uko byose byagenze.

    Uwo musore yabwiye Platini ko yabwiwe na Olivia umugore wa Platini (mbere batarashakana) ko yamuteye inda, maze uwo musore akabyamaganira kure bitewe n'uko yari amuzi, ndetse ngo ataniteguye guhita arera umwana, aramuhakanira.

    Olivia bitewe n'uko yaryamanaga nabo bombi, yahise abibwira Platini, maze yanga kumukoza isoni ari nabwo bahise bapanga ubukwe bwihuse kugira ngo abyare bari kumwe (Ababyibuka neza bibuka ko uyu mugore yakoze ubukwe atwite).

    Nyuma yo kuganira ni nabwo uwo munyamakuru yahageraga, maze binjira bajya aho bakorera ADN. Mu bimenyetso byagaragaye byagaragaje ko umwana atari uwa Platini, ahubwo ari uw'uwo musore.

    Platini yaguye mu kantu ndetse abura aho akwirwa, bitewe n'urukundo yakundaga 'umwana we' n'umugore we.

    Nyuma y'uko abari aho babonye ko yabuze aho akwirwa, baramwihanganishije maze uwo munyamakuru akaba n'inshuti ye magara amusaba ko atahita abibwira umugore we, ndetse ko na Papa we wari umaze kugaragara atahita yerekana ibintu byose.

    Bidatinze Platini yaragiye akomeza kubaho nk'umugabo ibyo byose abizi, ariko anakomeza gukunda umugore n'umwana nk'ibisanzwe.

    Bidatinze Platini wari ufite ibitaramo muri Amerika yanze kugira icyo amubwira, ndetse umugore we ni nawe wamuherekeje.

    Ku mugoroba wo kuwa 10 Ukwakira 2022, Platini aherekejwe n'umugore we ndetse n''umwana' bamugejeje ku Kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari agiye gukorera ibitaramo bitandukanye.

    Umugore yabimenye gute?

    Ubwo yari muri Amerika, umugore wa Platini yahamagawe na Terefone y'umushuti we ukora ku bitaro bapimiyeho ADN, amubwira ko aherutse kubona umugabo we ateruye umwana n'uwo munyamakuru ndetse n'undi muntu bari kuri ibyo bitaro, ngo ariko we ntiyamubonye.

    Umugore yahise agwa mu kantu yumva ko bamuvumbuye, niko kongera guhamagara uwo mushuti we wamuhaye amakuru, ngo amurebere icyo bari baje gukora.

    Mu kumurebera basanze bari baje gukora ADN, maze umugore abivumbura gutyo umugabo we ari muri Amerika.

    Nk'undi mugore wese wari utuje yumvise ko ibibazo byavutse, maze ahitamo guta urugo. Uwaduhaye amakuru avuga ko umugore yagiye kubikuza amafaranga ndetse ajyana n'ibintu, ku buryo Platini ava muri Amerika atahamusanze.


    Platini na Olivia ku munsi w’ubukwe bwabo



    Olivia, umugore wa Platini

    Ku munsi w’umukwe bwabo, Clement umujyanama wa Butera Knowless niwe wari umugaragiye


    Platini ntiyasibaga kwerekana ibyishimo aterwa n’umwana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128474/biravugwa-yasanze-umwana-atari-uwe-ibyahishwe-ku-itandukana-rya-platini-numugore-we-wamuki-128474.html

  • Harimo n’iza Bruce Melody ! Dore indirimbo zaciwe burundu mu Burundi zitazongera gucurangwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko hari amagambo yamaze kuba nka virusi mu bantu kandi aganisha ku bishegu akaba akoreshwa cyane cyane mu rubyiruko, kandi bikaba byaragaragaye ko akomoka mu ndirimbo zitandukanye zirimo izabanyarwanda ndetse n'izabarundi, ubu mu Burundi batangiye urugendo rwo kuzica burundu.

    Ubu mu gihugu cy'u Burundi hasohowe itangazo ribuza ama radiyo kuzongera gucuranga izi ndirimbo zirimo ibishegu.

    Muri izo ndirimbo harimo nka Akinyuma ya Bruce Melody, Nyash, Nsayidira n'izindi nyinshi nkuko byumvikana mu majwi akurikira.

    Source : https://yegob.rw/akinyuma-na-nyashi-nabyo-birimo-iyumvire-amagambo-mu-burundi-babujijwe-kutazongera-kuyakoresha-ntarimwe/

  • Impundu ni zose: Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda yaraye yibarutse umwana we wa gatatu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukunzwe mu Rwanda yaraye yibarutse umwana we wa gatatu.

    Umuhanzikazi Cindy Sanyu yaraye yibarutse umwana we wa gatatu yabyaranye na Prynce Okuyo

    Cindy Sanyu yibarutse ku munsi w'ejo hashize ku isaha ya saa saba, aho yibarutse umwana w'umukobwa.

    Cindy na Prynce Okuyo Joel Atiku bashyingiranwe muri 2021 bibarutse umwana wabo wa kabiri mu gihe yabaye uwa gatutu kuri Cindy kuko yabanye n'uyu mugabo afite undi mwana.

    Source : https://yegob.rw/impundu-ni-zose-umuhanzi-ukunzwe-mu-rwanda-yaraye-yibarutse-umwana-we-wa-gatatu/

  • Umugore we yanze ko baryamana arangije afata icyemezo cyo kujya kubikora n’inka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 31 yangiwe n'umugore we ko batera akabariro aboneza ku nka.
    Ibi byabereye mu gihugu cya Zambia mu gace kitwa Chilanga, ahororerwa amatungo hitwa Mwalimu. Aho umugabo w'imyaka 31 y'amavuko wari umushumba w'inka, yangiwe gutera akabariro n'umugore we maze yakumva bikomeje kwanga kubera ubushake bwinshi akagenda agafata imwe mu nka yaragiraga.

    Ibya aya makuru byamenyekanye ubwo nyiri inka witwa Chimenga yahamazaga abashinzwe umutekano avuga ko inka ye yasambanyijwe n'umushumba.

    Ubwo umushumba yabazwaga icyabimuteye yavuze ko yabitewe n'umugore we wanze ko batera akabariro agira ubushake bwinshi bituma asambanya iyi nka.

    Source : https://yegob.rw/umugore-we-yanze-ko-baryamana-arangije-afata-icyemezo-cyo-kujya-kubikora-ninka/