Blog

  • Nyina w’umuntu ni ikitonderwa! Umwana yatemaguye ise amuziza gukubita nyina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana w'umuhungu w'imyaka 14 wo mu Kagari ka Migeshi mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze arashakishwa nyuma yo gutema ise agahita atoroka.

    Uyu mwana ufite ise witwa Manishimwe Alexis na nyita witwa Mujawamariya Chantal yatemye ise ubwo yabona ise amaze gukubita no gukomeretsa nyina.

    Uyu mugabo w'imyaka 40 biravugwa ko yinjiye mu rugo ahagana saa saba z'ijoro ryo mu ijoro rishyira kuwa 24 Mata, akaza atongana cyane ndetse bikavamo imirwano hagati ye n'umugore bikagera naho amukomeretsa.

    Umwana wabo akibona ko se amaze gukomeretsa nyina mu mutwe amutemye, yamwambuye umuhoro amutema ku bice binyuranye by'umubiri birimo umutwe, umusaya, ikiganza n'ukuguru, nk'uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Migeshi, Ishimwe Justin yabitangaje.

    Inkuru dukesha MIE

    Source : https://yegob.rw/nyina-wumuntu-ni-ikitonderwa-umwana-yatemaguye-ise-amuziza-gukubita-nyina/

  • Abantu bihishe inyuma y’ikirombe cyagwiriye abantu 6 bari gushakishwa hasi kubura hejuru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi b'akarere ka Huye, bwatangaje ko urwego rw'Ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza ku bihishe inyuma y'abagwiriwe n'ikirombe cy'amabuye y'agaciro cyo muri aka karere ka Huye mu murenge wa Kinazi.

    Ubu iminsi imaze kuba 6 abantu batandatu bagwiriwe n'ikirombe ndetse ari nako hakorwa ibikorwa by'ubutabazi ngo bashakishwe ariko ntabwo baraboneka.

    Nk'uko abaturage bahaturiye ba bivugwa, iki kirombe cyari cyimaze imyaka 4 gicukurwamo amabuye y'agaciro gusa ariko ubuyobozi bwo buvuga ko butari bubizi.

    Ubu hari kwibazwa ukuntu imyaka 4 yashira ubuyobozi butazi ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bukorerwa mu murenge. Niyo mpamvu ubuyobozi buvuga ko iperereza riri gukorwa rizatangaza ukuri kwabyo neza.

    Source : https://yegob.rw/abantu-bihishe-inyuma-yikirombe-cyagwiriya-abantu-6-bari-gushakishwa-hasi-kubura-hejuru/

  • Umugabo yahagaritse ubukwe igitaraganya bwaburaga iminsi 3 ngo bube kubera ibanga yamenye ku mukobwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yahagaritse ubukwe igitaraganya bwaburaga iminsi 3 ngo bube kubera ibanga yamenye ku mukobwa

    Burya mu rukundo ntukwiye kwihererana amabanga yose cyane cyane ayo utekereza ko ashobora kugusenyera.

    Umugabo utatangajwe amazina yahagaritse ubukwe igitaraganya nyuma yo kumenya ko umukobwa bagiye kubana afite umwana kandi atarabimubwiye.

    Uyu mukobwa yamaze hafi amasaha agera kuri 24 arira bitewe nibyamubaye kandi atabyiyumvishaga ko byamubaho.

    Abinyujije mu butumwa umugabo yabwiye umugore ati ' genda ugurishe iyo mpeta kuko ibyange nawe ubu birarangiye, genda uyigurishe amafaranga azavamo sinzayakwaka ahubwo uzayifashishe urere umukobwa wawe'.

    Umugore yagerageje gusaba imbabazi gusa ntacyo byatanze kuko umugabo yamubwiye ko atakwihanganira kubana n'umunyabinyoma.

    Src:ghbase

     

     

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yahagaritse-ubukwe-igitaraganya-bwaburaga-iminsi-3-ngo-bube-kubera-ibanga-yamenye-ku-mukobwa/

  • Kigali polisi yerekanye agatsiko k’abasore 5 batega abantu bakabambura utwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko ubujuru n'ubwambuzi bwakajije umurego mu mujyi wa kigali ndetse no mu mande nyinshi z'igihugu, polisi nayo ntihwema gushakisha aba bajuru kugirango batabwe muri yombi.

    Ku munsi wo ku wa mbere taliki ya 24 Mata ni bwo polisi yerekanye abasore batanu bashinjwa icyaha cyo gutega abantu bakabambura utwabo ndetse hakaba nubwo babakomeretsa.

    Aba basore bari hagati y'imyaka 17 na 19, bafashwe taliki ya 10 Mata 2023 ubwo bari mu bikorwa byo kwambura abantu. kandi aba basore bafashwe haciyeho igihe gito bavuye mu kigo ngororamuco aho bari bajyanyweyo nabwo bacyekwaho ibyaha by'ubwambuzi.

    Aba basore bo mu karere ka Kicukiro umurenge wa Gatenga, bose bemera icyaha cy'ubujura n'ubwambuzi bukoresheje ingufu, bavuga ko bakundaga gutegera abantu mu nzira ijya Sonatubes kuko ariho hantu hadakunze kunyurwa n'abantu benshi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Twajamahoro Sylvestre, Yagize ati 'Ni abasore bagera kuri batanu bafashwe bafatiwe mu bikorwa bitandukanye by'ubujura birimo gushikuza rimwe na rimwe no gukomeretsa, bafashwe mu gihe cyo ku tariki ya 10 Mata mu bikorwa by'ubwambuzi bushikuza abantu kuva ku muhanda wa Rwandex ugera sonatube bakaba babikora hagati ya saa sita kugeza saa saba.'

    Polisi y'u Rwanda ikomeje iperereza kugirango n'abandi bose bakora ibi bikorwa batabwe muri yombi.

    Source : https://yegob.rw/kigali-polisi-yerekanye-agatsiko-kabasore-5-batega-abantu-bakabambura-utwabo/

  • Ahora ashinze: Umumaro mutajya mumenya wo kwambara Isutiye ku bagore n’abakobwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagore benshi n'abakobwa bamaze gukura bambara akenda k'imbere kazwi nk'isutiye kubw'impamvu zitandukanye.

    Iyo sutiye igira imimaro nyinshi ku mabere y'abagore n'abakobwa ndetse b'uburyo bagaragaemo.

    Izwiho gufata amabere y'abakobwa n'abagore akaguma ashinze, ntabe yagwa.

    Iringaniza amabere ndetse igatuma adasumbana cyane.

    Hari abandi bayambara kugira ngo bagaragare neza kuko ituma atajya mu kavuyo cyane cyane ku bagore babyaye.

    Yifashishwa cyane nk'umwenda woroheje wo kujyana mu mazi mu gihe umugore cyangwa umukobwa agiye koga muri Pisine cyangwa ari ku musenyi.

    Source : https://yegob.rw/ahora-ashinze-umumaro-mutajya-mumenya-wo-kwambara-isutiye-ku-bagore-nabakobwa/

  • Ikiragano cyabo cyararangiye! Wayne Rooney mu mboni ze yavuze umukinnyi uzasimbura Messi na Cristiano – YEGOB #rwanda #RwOT

    Wayne Mark Rooney, umunyabigwi mu mupira w'amaguru cyane cyane mu gihugu cy'u Bwongereza muri Manchester United ndetse n'ikipe yaho y'Igihugu , yavuze ku mukinnyi abona uzasimbura Lionel Messi na Cristiano Ronaldo.

    Mu myaka 15 ishize , Isi ya ruhago yagize abakinnyi babiri bakomeye aribo Lionel Messi na Cristiano Ronaldo, dore ko bombi bafite Ballon d'Or 12.
    Abantu batandukanye bagenda bibaza uwo babona uzasimbura aba bagabo babiri.

    Mu mboni za Wayne Rooney nawe wakinnye ruhago yavuze ku mukinnyi abona uzasimbura aba bagabo.
    Wayne Rooney aganira n'ikinyamakuru The Times yavuze ko we kuri we abona Elring Braut Haaland, rutahizamu wa Manchester City na Noruveje , ariwe mukinnyi usigaye ukomeye muri ruhago y'Isi.

    Erling Braut Haaland niwe Wayne Rooney abona uzasimbura Lionel Messi na Cristiano Ronaldo

    Wayne Rooney bamubajije niba abona Erling Haaland wazatwara Ballon d'Or
    yagize ati 'Uramutse urebye umuntu uzatwara Ballon d'Or n'ubundi ni Haaland, nakomeza gutanga imibare ye muri uyu mwaka w'imikino. Ese ni ukubera iki ataba we? Umukinnyi umaze gutsinda ibitego 224 mu mikino 264 ni ikimenyetso cy'umukinnyi urwego rwe rutajya rugabanuka'.

    Source : https://yegob.rw/ikiragano-cyabo-cyararangiye-wayne-rooney-mu-mboni-ze-yavuze-umukinnyi-uzasimbura-messi-na-cristiano/

  • Mu mukino wakinwe iminota 100 , Al Nassr ya Cristiano Ronaldo yandagajwe n’ikipe y’abakinnyi batuzuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Al Nassr , Cristiano Ronaldo abereye kapiteni yongeye gutsindwa , igitego kimwe ku busa uba ubaye umukino wa gatatu y'ikurikiranya itazi intsinzi.

    Kuri uyu mugoroba , Al Nassr yakinaga n'ikipe yitwa Al-Wehda muri ½ cy'Igikombe cy'Umwami maze iyo kipe ibatsinda igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Jean David Beauguel ku munota wa 23.

    Cristiano Ronaldo n'abagenzi be bibananira kucyishyura kandi Al-Wehda yari yabonye ikarita y'umutuku ku munota wa 53 yahawe Abudullah Al Hafith.Gutsindwa kwa Al Nassr byahise bituma isezererwa mu Gikombe cy'Umwami.

    Source : https://yegob.rw/mu-mukino-wakinwe-iminota-100-al-nassr-ya-cristiano-ronaldo-yandagajwe-nikipe-yabakinnyi-batuzuye/

  • Polisi yerekanye abasore batanu bashinjwa gushikuza abagenzi utwabo #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda mu bihe bitandukanye yafashe itsinda ry'abantu batanu bakurikiranyweho icyaha cy'ubujura bushikuza no gukomeretsa bakoraga mu masaha y'ijoro ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.

    Bashinjwa kuba mu bujura buherutse bwabaye mu gicuku cyo ku itariki ya 10 Mata, barateze abantu mu muhanda Rwandex-Sonatubes bakabambura telefone n'amafaranga bakanabakomeretsa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ku cyicaro cya Polisi y'u Rwanda, i Remera mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata, yavuze ko bafashwe mu bihe bitandukanye biturutse ku makuru yatanzwe n'umuturage wahageze ubu bujura buba.

    Yagize ati: 'Abafashwe ni abasore batanu bakurikiranyweho ibikorwa by'ubujura birimo gushikuza no gukomeretsa abantu. Mu gihe cya vuba hari ku itariki 10 Mata, ahagana saa saba z'ijoro, aho bategeye abantu ku muhanda wa Rwandex-Sonatubes bakabambura telefone n'amafaranga, amakuru aza gutangwa n'umuntu wari uhanyuze agiye gutabara nawe bamutera amabuye.'

    Yakomeje agira ati: 'Mu iperereza ryakozwe haje gufatwa umwe muri abo bajura, aza kutugeza ku bandi bafatanyaga, bagenzi be batatu nabo bafatirwa mu murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu gihe undi umwe yaje gufatirwa mu murenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi aho yari yacikiye nyuma y'ubwo bujura.'

    CIP Twajamahoro yavuze ko bose bafatiwe muri ubu bujura nyuma y'uko bari baraciye mu kigo ngororamuco nyamara ntibahinduka bongera gusubira mu bujura.

    Yashishikarije ababyeyi kurushaho kwita ku nshingano zo guha uburere abana babo bakabacyebura mu gihe baba batatashye cyangwa batashye mu gicuku bagakurikirana ibyo bari barimo kandi bakirinda kubahishira, mu gihe bagaragayeho ubujura bagatanga amakuru ku nzego z'umutekano.

    Yihanangirije abantu bose biba n'abatekereza ko ari yo nzira yagira icyo ibagezaho, abamenyesha ko nta mwanya bafite mu muryango nyarwanda kuko hakajijwe ingamba zo guhangana n'iki kibazo.

    Rubera Prince wasagariwe n'iri tsinda ry'abajura yavuze ko ubwo bari batashye mu ijoro mu muhanda uva Sonatubes werekeza Rwandex babonye umuntu wari urimo gutabaza, bagerageza kumutabara na bo abajura bakabatera amabuye.

    Yagize ati: 'Nasize mugenzi wanjye mu modoka nsohoka niruka mbasanga, badutera amabuye rimwe rimena ikirahuri cy'imodoka, cyakora ku bw'amahirwe uwo bamburaga ahita yiruka arabacika, dusubira inyuma tujya gutabaza abapolisi bo mu muhanda, tugarukanye nabo dusanga bagiye.'

    Akomeza avuga ko bibabaje kuba abajura badatinya no kwamburira abantu ku matara, akanashimira Polisi y'u Rwanda ku ngamba yashyizeho zo gukurikirana no gufata abagaragara mu bikorwa by'ubujura.

    Ati: 'Polisi yahise ibiha agaciro, batangira kubashakisha kugeza ubwo ababigizemo uruhare baje gufatwa. Birababaje kuba batinyuka kwambura umuntu amatara yaka, hagira ujya no gutabara bakamwataka. Ni ibintu bimaze iminsi ariko turashimira Polisi y'u Rwanda ku mbaraga irimo kubishyiramo, abenshi mu bajura bakagenda bafatwa.'

    Ingingo ya 168 y'Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

    Ingingo ya 170 yo ivuga ko; uwiba akoresheje intwaro, iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atarenze miliyoni 7.

    Iyo kwiba hakoreshejwe intwaro byateje urupfu cyangwa iyo byakozwe n'agatsiko kishyize hamwe, igihano kiba igifungo cya burundu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-yerekanye-abasore-batanu-bashinjwa-gushikuza-abagenzi-utwabo