Blog

  • Hamuritswe igitabo 'Transmitting Memories in Rwanda' kizafasha abakuru kubwira abato amateka ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu umubare munini w'abaturage b'u Rwanda ni urubyiruko, rungana na 60% rwiganjemo abavutse nyuma ya Jenoside cyangwa abari bato muri icyo gihe ku buryo amateka yayo hari abatarayasobanukirwa neza.

    Kuba urubyiruko rutarasobanukirwa aya mateka akenshi usanga biterwa no kuba batabona uko bayaganirizwa mu miryango iwabo kuko bamwe mu babyeyi bayirokotse bagifite ibikomere bitaboroheye, hari n'urundi ruhande rw'abagifite ipfunwe ry'uruhare bayigizemo.

    Ibi nibyo byatumye umwanditsi w'ibitabo Irakoze Clever afatanyije na Caroline Williamson Sinalo bandika igitabo cyiswe 'Transmitting Memories in Rwanda', kigaruka ku mateka ya Jenoside kandi kinigisha abakuru uburyo bahererekanya amateka banyuzemo n'abato.

    Mu gihe cya Jenoside Irakoze Clever yari umwana muto ari bwo bamwe mu muryango we barimo n'ababyeyi be bicwaga i Kabgayi, we akaza kurokokana n'abavandimwe.

    Nyuma ya Jenoside Irakoze yariyubatse ndetse aza kugira umuryango we n'abana ari bwo yatangiye kugira ibitekerezo by'uburyo yazaganiriza abana ku mateka yabayemo muri Jenoside, atangira kwandika ibitabo bitandukanye birimo nka 'That Child is Me'.

    Mu gitabo 'Transmitting Memories in Rwanda' harimo amateka Irakoze yanyuzemo muri Jenoside, ndetse abanditsi bagaragaza uburyo bwiza abakuru bashobora kuvuga ku mateka banyuzemo muri Jenoside harimo kumenya igihe umwana agezemo ngo aganirizwe, amagambo ukwiye kumubwira n'igihe nyacyo cyo kumuganiriza bihuye n'ibitekerezo n'ingano y'umwana.

    Irakoze Clever yavuze ko kimwe mu byo ababyeyi kuri ubu bakwiye gushyiramo imbaraga ari ukurenga amateka yabo ahubwo bakabwira abana babo ukuri ku mateka ya Jenoside.

    Ati 'Kuvuga ngo ababyeyi birabagoye ntabwo bibagoye gusa ahubwo bararengeranye kuko bafite byinshi bibarimo. Niyo mpamvu numva ababyeyi bakiri bato tugomba kurenga ubuzima turimo tugashakira hamwe icyatuma abo tubyara tubashakira umwanya kandi tukubaka ibitekerezo n'amarangamutima yabo.'

    Yaboneyeho umwanya wo gusaba ababyeyi bitabiriye iki gikorwa kwigira kuri iki gitabo bakabasha kubwira abana amateka.

    Ati 'Babyeyi muri hano, rubyiruko mwifuza gushinga ingo ntituve hano tutumva ko twaje mu imurika gusa ahubwo twumve ko twaje guhabwa umukoro wo kurerera u Rwanda no gukunda abo tubyara, tubatoza urukundo, tubaganiriza.'

    'Burya ihungabana rinyura mu kutavuga, umwana arakureba akibaza impamvu utamuvugisha, akibaza ko utamukunda, ibyo byose tubizirikane kuko impamvu turi kuvuga iruta ako gahinda. Birashoboka kukarenga tukarera abazakomeza gusigasira ibyo u Rwanda rugezeho no gukora ibirenze.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF), Batamuliza Mireille, yashimye Irakoze ku musanzu yatanze mu kubaka umuryango anasaba ababyeyi kugira iki gitabo icyabo.

    Ati 'Turimo turabyara kandi ntitubyara amabuye; nagira ngo dutekereze kurera no gukuza aba bana tubategura hakiri kare ariko biradusaba kubanza kwitegura.'

    Igitabo 'Transmitting Memories in Rwanda' kugeza ubu kiri mu Cyongereza ariko hari gushakwa uko cyashyirwa no mu Kinyarwanda. Kiboneka mu masomero atandukanye nka Ikirezi, Cartas, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Kibuga mpuzamahanga cy'indege i Kanombe n'ahandi.

    Irakoze yashimiye abamufashije muri uru rugendo

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam ni umwe mu bitabiriye imurika ry’iki gitabo

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye

    Imbuto Foundation yashimiwe uruhare yagize mu imurikwa ry’iki gitabo

    Irakoze Clever yahaye abavandimwe be impano y’ifoto y’ababyeyi babo yakoresheje

    Irakoze Clever yavuze ko kimwe mu byo ababyeyi bakwiye gushyiramo imbaraga ari ukurenga amateka yabo ahubwo bakabwira abana babo ukuri ku mateka ya Jenoside

    Mugiraneza Assumpta yagaragaje ko hakiri ababyeyi baremerewe n’amateka ya Jenoside ku buryo batabasha kuyabwira abana

    Umunyabugeni King Ngabo yavuze umuvugo wo kwibuka

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Batamuliza Mireille, yashimye Irakoze ku musanzu yatanze mu kubaka umuryango anasaba ababyeyi kugira iki gikorwa icyabo

    Umwana wa Irakoze yaririmbiye abitabiriye iki gikorwa

    Barbara Umuhoza ni we wayoboye iki gikorwa

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hamuritswe-igitabo-transmitting-memories-in-rwanda-kizafasha-abakuru-kubwira

  • Umuhanzi Ed Sheeran yajyanywe mu nkiko – YEGOB #rwanda #RwOT

    I Manhattan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , yatangiye urubanza ruregwamo umuhanzi Ed Sheeran aho akurikirabyweho kwiba ijyana ( Ibizwi nki gushishura) indirimbo ya Marvin Gaye yakoze mu 1973.

    Iyi ndirimbo igiye kujyana Sheeran mu nkiko yitwa ' Let's Get It On'. Abareberera Marvin Gaye bavuga ko Sheeran yabashishuye akayikoresha mu ndirimbo yitwa ' Thinking Out Lord's yakoze muri 2014.

    Bitenganyijwe ko Ed Sheeran w'imyaka 32 agomba kuzitaba iburanisha rizamara icyumweru akiregura kuri ibi birego byatanzwe mu 2017.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-ed-sheeran-yajyanywe-mu-nkiko/

  • Igare mu ishuri: Ifoto ya Dogiteri Nsabi yibereye mu ishuri hamwe n’ikinyabiziga ikomeje kuvugisha benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Dr. Nsabi uri mubakunzwe cyane muri iyi minsi ndetse uzwiho gusetsa abantu imbavu zikabarya hagaragaye ifoto ya kera ari mu ishuri ndetse inyuma ye haparitse igare ikaba ikomeje kuvugisha benshi.

    Dr. Nsabi ifoto ye yasekeje bamwe mubanyarwenya bagenzi be harimo Clapton Kibonke wanayishyize kuri Instagram ye maze itagira kuvugisha abantu bitewe n'igare babonaga inyuma riparitse mu ishuri.

    Ihere ijisho ifoto y'umunyarwenya Dr. Nsabi mu ishuri ndetse n'igare:

    Source : https://yegob.rw/igare-mu-ishuri-ifoto-ya-dr-nsabi-yibereye-mu-ishuri-hamwe-nikinyabiziga-ikomeje-kuvugisha-benshi/

  • Ashobora gukatirwaga igifungo cya burundu: Umugabo wishe umugore we ibye birasobanuka uyu munsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Sebanani Eric warutuye mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Kumisanga ushinjwa kwica umugore we babanafa mu nzu urubanza rwe rurasomwa uyu munsi.

    Umugabo witwa Sebanani Eric uzwi ku izina rya Kazungu ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore witwa Murekeyiteto Zuzanne akaba yaramwivuganye tariki 07 Werurwe 2023 itegeko rikaba rivuga ko icyaha cy'ubwocanyi gihanwa  n'Ingingo YI 107 y'itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Iyi umuntu ukurikiranyweho ibyaha abihamijwe n'inkiko ahanishwa igifungo cya burundu.

    Aya mahano yakorewe mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara akagari ka Kimisagara umudugudu wa Muganza tariki 07 Werurwe 2023.

    Source : https://yegob.rw/ashobora-gukatirwaga-igifungo-cya-burundu-umugabo-wishe-umugore-we-ibye-birasobanuka-uyu-munsi/

  • Umuhanzi Bruce Melodie ari gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye cyane wakoranye indirimbo na Jason Derulo wo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie uri kubarizwa mu gihugu cya Nigeria yagaragaye ari kumwe n'umuhanzi ugezweho cyane ndetse wakoranye indirimbo na Jason Derulo.

    Bruce Melodie ari gukorana indirimbo n'umuhanzi Bayanni ugezweho ndetse ufite indirimbo ikunzwe cyane  yitwa ' Ta ta ta' uyu muhanzi akaba abarizwa mu nzu izwi cyane ireberera inyunga z'abahanzi yitwa Mavin Records y'umuherwe Don Jay kandi uyu Bayanni aherutse gusubiramo indirimbo ye 'Ta ta ta' afatanyije n'icyamamare mu muziki ku Isi Jason Derulo wo muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika.

    Source : https://yegob.rw/reba-amashusho-yumuhanzi-bruce-melodie-yaho-ari-gukorera-indirimbo-ndetse-numuhanzi-wicyamamare-barigukora-indirimbo/

  • Ari mu mumyenga w’urukundo: Umuherwekazi Zari yongeye gushyira hanze amafoto agaragaza uburyo aryohewe n’urukundo(amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi Zari wakundanye n'umuhanzi Diamond Platunmz wo mu gihugu cya Tanzania akaba aherutse no kurushinga na n'umusore arusha imyaka igera kuri 11 yose y'amavuko yongeye gushyira hanze amafoto ari kumwe n'urukundo rwe.

    Zari uherutse kurushinga na Shakib Cham Lutaaya arusha imyaka 11 ndetse bikavugisha kubera imyaka arusha uyu musore yashyize hanze amafoto meza cyane ari kumwe na Shakib Cham Lutaaya agaragaza ko aba bombi bishimanye.

    Amafoto ya Zari na Shakib Cham Lutaaya:

    Source : https://yegob.rw/umuherwekazi-zari-yongeye-gushyira-amafoto-hanze-agaragaza-uburyo-aryohewe-nurukundoamafoto/

  • Turashize: Killer Man yemeje abirimo Mubi maze abaryana amatako y’inkoko(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya ukunzwe cyane Killerman yagaragaye ari kumwe na Mubi ndetse n'abandi bakina umukino wokunaga agacupa maze ugahagaritse neza akaba ari we urya ibiryo byari biriho maze Killer Man arabahiga.

    Killer Man yanaze agacupa neza maze kagwa gahagaze nuko ahita atangira kurya abirimo Mubi bagerageje biranga kuburyo babikoze inshuro nyinshi bitarabakundira.

    Ihere ijisho amashusho y'uburyo Killerman yemeje abirimo Mubi maze akabaryana amatako y'inkoko:

    Source : https://yegob.rw/turashize-killer-man-yemeje-abirimo-mubi-maze-abaryana-amatako-yinkokovideo/

  • Sudan: Hatanzwe agahenge k'amasaha 72 #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Antony Blinken avuga ko impande zirwana muri Sudan, zemeranyijwe ku gahenge k'amasaha 72 guhera kuri wa mbere tariki 24 Mata 2023 saa sita z'ijoro ku isaha yaho.

    Aka kabaye nibura agahenge ka gatatu gatangajwe kuva urugomo rwakwaduka muri uku kwezi muri Sudan ariko nta na kamwe kubahirijwe.

    Blinken yavuze ko igisirikare cya Sudan n'umutwe witwara gisirikare witwa Rapid Support Forces (RSF) bageze ku masezerano y'agahenge nyuma y'ibiganiro byamaze amasaha 48.

    Abantu nibura 400 ni bo bamaze kwicwa kuva imirwano yakwaduka ku itariki ya 15 Mata 2023.

    Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye ONU, António Guterres yaburiye ko urugomo rwo muri Sudan hari ibyago byuko rwateza 'inkongi ikaze cyane' yakongeza akarere kose Sudan iherereyemo ndetse no hanze yako.

    Kuva urugomo rwatangira, abatuye mu murwa mukuru Khartoum washegeshwe n'imirwano basabwe kuguma mu ngo zabo, ndetse ibiribwa n'amazi bimaze igihe birimo kuba bicye.

    Imishwa ry'ibisasu ryibasiye ibikorwa-remezo by'ingenzi cyane, nk'impombo y'amazi, bivuze ko abantu bamwe byabaye ngombwa ko banywa amazi y'uruzi rwa Nil.

    Harabaho icyizere ko aka gahenge kazatuma abaturage b'abasivile bashobora kuva muri uwo mujyi.

    Leta z'ibihugu by'amahanga na zo zirizera ko ako gahenge kazatuma zishobora gukomeza ibikorwa byo guhungisha abaturage bazo zibakura muri icyo gihugu.

    Ibihugu byakomeje kwihutira guhungisha abadiplomate babyo hamwe n'abasivile, mu gihe imirwano yari ikaze mu bice byo rwagati mu murwa mukuru bituwe mu buryo bw'ubucucike.

    Mbere yaho ku wa mbere, Blinken yavuze ko zimwe mu modoka zari zikurikiranye zigerageza gukurayo abantu zahuye n’'ubujura n'ubusahuzi'.

    Yongeyeho ko Amerika irimo kureba uko yashobora gusubukura ibikorwa by'abayihagarariye muri Sudan, ariko avuga ko uko ibintu bimeze muri Sudan 'bigoye cyane'.

    Ikigo NetBlocks kigenzura ibya internet, ku wa mbere cyavuze ko Sudan yibasiwe n’'ibura rya internet', aho ubu internet ihari iri ku kigero cya 2% cy'iyari isanzwe ihari. I Khartoum, internet yarabuze kuva ku cyumweru nijoro.

    Bigereranywa ko abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo, barimo Abanya-Sudan n'abo mu bihugu bihana imbibi na yo, bamaze guhunga kubera imvururu muri iki gihugu.

    The post Sudan: Hatanzwe agahenge k'amasaha 72 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/25/sudan-hatanzwe-agahenge-kamasaha-72/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sudan-hatanzwe-agahenge-kamasaha-72

  • Umuhanzikazi Cindy Sanyu yibarutse umwana wa 3 #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye wo muri Uganda wanditse izina, Cindy Sanyu ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka ubuheture.

    Uyu mwana w’umukobwa yavutse ku Cyumweru tariki ya 23 Mata 2023, ni nyuma y’iminsi mike akorewe ibirori byo kwakira uyu mwana bizwi nka ‘Baby Shower’.

    Ni umwana wa gatatu wa Cindy akaba umwana wa kabiri abyaranye n’umugabo we Prynce Okuyo Joel Atiku kuko bashakanye Cindy afite undi mwana.

    Muri 2021 nibwo aba bombi bakoze ubukwe maze muri Mutarama 2022 bibaruka imfura yabo y’umukobwa.

    Cidy Sanyu yibarutse umwana wa 3

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzikazi-cindy-sanyu-yibarutse-umwana-wa-3

  • Ntibiremezwa niba ba myugariro babiri ba APR FC bagomba kubagwa #rwanda #RwOT

    APR FC ni imwe mu makipe yugarijwe n’imvune aho harimo n’abakinnyi babiri b’inkingi za mwamba bamaze iminsi badakina ari bo Niyomugabo Claude ndetse na Buregeya Prince.

    Amakuru yavugaga ko aba bakinnyi bombi bashobora kubagwa, ubwo byaba bivuze ko bazagaruka mu kibuga umwaka utaha w’imikino ariko amakuru aturuka muri aba bakinnyi ni uko icyo cyemezo kitarafatwa.

    Buregeya Prince usanzwe ari umukinnyi ngenderwaho mu mutima w’ubwugarizi amaze iminsi afite ikibazo cyo mu ivi.

    Uyu mukinnyi usanzwe ari na kapiteni wungirije w’iyi kipe, aheruka mu kibuga tariki ya 11 Werurwe 2023 mu mukino wa shampiyona wo APR FC yatsinzemo Marines FC.

    Gusa amakuru meza ni uko we kubagwa atari amwe mu mahitamo ahubwo yasabwe kuruhutsa ivi rye n’aho ubundi ntazabagwa.

    Niyomugabo Claude, myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso we amaze igihe kinini aho agiye kumara hanze y’ikibuga amezi atatu kubera ikibazo cy’imvune yo mu ivi.

    Niyomugabo Claude aheruka mu kibuga ku mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wo APR FC yatsinzwemo na Rayon Sports 1-0, hari tariki ya 12 Gashyantare 2023.

    Claude wagize ikibazo cyo mu ivi, yakomeje kwitabwaho n’abaganga ariko gukira bikaba byaragoranye, amakuru aturuka mu nshuti ze za hafi ni uko abaganga bamubwiye ko mu byo abara no kubagwa yaba abitekerezaho ko nabyo bishoboka.

    Aba bakinnyi uko ari babiri bakaba batajyanye na bagenzi babo i Rubavu mu mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro 2023 uri bube uyu mukino bakina na Marines FC.

    Buregeya Prince yasabwe kuruhutsa ivi rye

    Niyimugabo Claude we ashobora kubagwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntibiremezwa-niba-ba-myugariro-babiri-ba-apr-fc-bagomba-kubagwa