Blog

  • Ibibazo by'ubutaka byihariye 31% by'ibyakirwa n'Urwego rw'Umuvunyi – #rwanda #RwOT

    Ni ibyagaragajwe ubwo Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yagezwagaho raporo ku isesengura rya raporo y'ibikorwa by'Urwego rw'Umuvunyi bya 2021/22 na gahunda y'ibikorwa byarwo bya 2022/23.

    Ni ibikorwa bikubye mu nshingano z'Urwego rw'Umuvunyi birimo gukumira akarengane na ruswa, kurwanya akarengane na ruswa, kwakira no kugenzura inyandiko z'imenyekanishamutungo, kwakira inyandiko zigaragaza imitungo y'imitwe ya politiki, gukurikirana iyubahirizwa ry'itegeko rigena imyitwarire y'abayobozi n'ibindi.

    Urwego rw'Umuvunyi rugaragaza ko mu bikorwa rwakoze mu mwaka ushize birimo amahugurwa n'ubukangurambaga mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa. Hakozwe kandi ibikorwa by'amahuriro y'urubyiruko agamije gukumira akarengane na ruswa.

    Raporo igaragaza ko kugeza mu mpera za Kamena 2022, uru rwego rwasuzumye ibibazo 1.603 bikubiyemo ibyaje mu nyandiko n'ibyakiriwe muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane mu turere.

    Muri byo hakemutse 1.205, mu gihe 365 bigikurikiranwa n'inzego byashyikirijwe naho 33 bikaba bigikurikiranwa n'Urwego rw'Umuvunyi kugira ngo bifatirwe umwanzuro.

    Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu Iterambere ry'Igihugu, Rubagumya Emma Furaha, yavuze ko ibibazo byiganje mubyo Umuvunyi yakiriye ari iby'ubutaka.

    Ati 'Ibyinshi mu bibazo byakiriwe birebana n'ubutaka bingana na 31,2%. Ni ibibazo byagaragaye mu manza zishingiye ku butaka n'iziba zaraburanywe ariko akenshi abaturage usanga batishimira uko zakijijwe.'

    Muri rusange ibyo bibazo birimo amakimbirane akomoka ku mbibi, kutumvikana mu kuzungura no gushaka uburenganzira ku butaka bukomoka ku bugure cyangwa andi masezerano, kutishimira imanza ziciwe zirebana n'ubutaka akenshi Kutumvikana mu gihe cy'irangiza ry'imanza zirebana n'ubutaka.

    Hari kandi ibibazo by'abaturage bangirijwe imitungo ntibahabwe amafaranga y'ingurane hakorwa imihanda cyangwa imiyoboro y'amashanyarazi ni iy'amazi. Bigize 15,8% ku bibazo byose byakiriwe n'Urwego rw'Umuvunyi.

    Ibindi byagaragajwe nk'ibibazo abaturage bageza ku Rwego rw'Umuvunyi ni ibishingiye ihererekanya ry'uburenganzira ku butaka.

    Byagaragaye ko mu bidindiza ihererekanya ry'uburenganzira ku butaka n'itangwa ry'ibyangombwa by'ubutaka harimo ubwinshi bw'abasaba serivisi butajyanye n'umubare w'abakozi bazitanga, kutubahiriza igihe cyagenwe cyo gutanga serivisi z'ubutaka, iminsi mike yagenewe serivisi z'ubutaka.

    Hari kandi kuba ikoranabuhanga ryifashishwa ridakora neza (LAIS, GIS, Irembo), kutabona amakuru ku cyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa, ihindagurika ry'icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa.

    Abaturage bakunze kugeza ku Rwego rw’Umuvunyi ibibazo bishingiye ku butaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibazo-by-ubutaka-byihariye-31-by-ibyakirwa-n-urwego-rw-umuvunyi

  • APR FC yasezereye Marines iyitsinze ibitego 6 igera muri 1/2 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yasezereye Marines igera muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro iyitsinze ibitego 6-3 mu mikino yombi.

    Nyuma y’umukino ubanza wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro wabereye mu Bugesera warangiye APR FC itsinze 2-1, uyu munsi habaye umukino kwishyura.

    Ni umukino wabereye i Rubavu kuri Stade Umuganda maze APR FC iwutsinda ibitego 4-2.

    APR FC yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 4 gitsinzwe na Mugisha Gilbert, cyaje kwishyurwa na Usabimana Olivier ku munota wa 14.

    Ku munota wa 24 Bizimana Yannick yatsinze igitego cya kabiri, Kwitonda Alain Bacca yaje gutsinda igitego cya 3 ku munota wa 35 yaje no kongeramo ikindi ku munota wa 67 maze Nahimana Amimu atsindira Marines FC igitego cya kabiri ku munota wa 87 umukino urangira ari 4-2.

    Indi mikino yo kwishyura ya 1/4 mu gikombe cy’Amahoro izaba ejo

    Musanze FC vs Mukura VS
    Kiyovu Sports vs Rwamagana City
    Police FC vs Rayon Sports (uzaba ari umukino ubanza uwo kwishyura uzaba tariki ya 3 Gicurasi 2023)

    APR FC yageze muri 1/2 isezereye Marines FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yasezereye-marines-iyitsinze-ibitego-6-igera-muri-1-3

  • Musanze: Umwana w'imyaka 14 yatemye Se amuziza guhohotera Nyina – #rwanda #RwOT

    Uwatemwe yitwa Manishimwe Alexis mu gihe uwo ashinjwa guhohotera yitwa Mujawamariya Chantal. Byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 24 Mata 2023, mu Kagari ka Migeshi, Umurenge wa Cyuve.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mugabo w'imyaka 40 yarwanye n'umugore we amukubita hasi maze uwo mwana wabo arabakiza ahita yambura se umuhoro awumutemesha mu mutwe no ku maboko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Migeshi, Ishimwe Justin, yabwiye IGIHE ko uyu mwana akimara gutema Se yahise atoroka.

    Yagize ati 'Byabaye ahagana saa Yine n'igice z'ijoro igihe uwo mugabo yasanze mu rugo umugore we ariko ngo ashobora kuba yari yanyoye inzoga batangira guterana amagambo ni bwo yahise atangira kumukubita. Rero ubwo yamukubitaga hasi uwo mwana w'imyaka 14 yahise aza arabakiza yambura se umuhoro arawumutemesha ahita atoroka.'

    Yongeyeho ko uyu muryango usanzwe urangwamo amakimbirane ndetse Manishimwe hari igihe yigeze gufungwa amezi atandatu azizwa gukubita no gukomeretsa umugore we.

    Yakomeje avuga ko uyu mwana agishakishwa, aboneraho kugira inama imiryango ifitanye amakimbirane kujya ibimenyesha inzego z'ubuyobozi kugira ngo ziyifashe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-umwana-w-imyaka-14-yatemye-se-amuziza-guhohotera-nyina

  • Wangabiye inka 10 none ubu zimaze kuba 17 – Gen Muhoozi ashima 'inshuti' ye Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Muri Werurwe 2022 ni bwo Gen Muhoozi yagiriye uruzinduko i Kigali, ahura na Perezida Kagame yita 'se wabo' bagirana ibiganiro byo gukomeza gushimangira umubano hagati y'u Rwanda na Uganda.

    Nyuma yaho, Umukuru w'Igihugu yajyanye Muhoozi mu rwuri rwe, amugabira inka icumi z'Inyambo, nk'igihango cy'ubucuti hagati yabo bombi, ndetse uyu muhungu wa Museveni amushimira ko azakura ubwatsi.

    Ku mugoroba wo ku wa 24 Mata, Perezida Kagame yakiriye Muhoozi mu isangira rijyanye n'isabukuru ye y'imyaka 49, maze amushimira uruhare rwe mu kuzahura umubano hagati y'ibihugu byombi ku buryo ubu bisigaye ari inshuti.

    Ingendo Muhoozi yagiriye mu Rwanda mu ntangiriro za 2022 ni zo zabaye intandaro y'ihagarara ry'ibikorwa byibasiraga Abanyarwanda muri Uganda, abari bafunzwe bazira amaherere barafungurwa bigera n'aho imipaka ifungurwa ikongera kuba nyabagendwa.

    Perezida Kagame ati 'Hari amahoro hagati y'ibihugu byacu byombi. Birumvikana ko mushobora kugira amahoro ariko ntimube muri inshuti. Ariko ubu ndatekereza ko dufite byombi. Turi inshuti kandi dufite amahoro.'

    Perezida Kagame yashimiye Gen Muhoozi ku ruhare rwe mu gutuma ibihugu byombi bigira amahoro kandi bikongera gushimangira ubushuti. Ati 'Warakoze kuba ikiraro.'

    Gen Muhoozi wizihiza isabukuru y'imyaka 49, yavuze umubano we na Paul Kagame, warenze kuba umwe yari Perezida undi ari umusirikare, ahubwo bombi bahinduka 'inshuti'.

    Ati 'Igishimangira ubwo bucuti ni inka yangabiye. Kandi ibyo mbifata nk'ikintu gikomeye. Nyakubahwa, ndashaka kukumenyesha ko inka zimeze neza, zarororotse. Wangabiye inka 10 none ubu zimaze kuba 17. Rero kubera ibyo, twahise tuba inshuti.'

    Mu muco Nyarwanda, kugabira umuntu inka z'Inyambo ni ikimenyetso gishimangira umubano n'ubucuti biri hagati y'impande zombi.

    Inyambo ni ubwoko bw'inka zabayeho kuva kera mu Rwanda rwo hambere. Uwayigabiraga undi byabaga ari ikimenyetso cy'igihango gikomeye cy'umubano utajegajega bagiranye.

    Abahanga mu mateka bagaragaza ko inka y'u Rwanda ishimangira igihango cyo kutazahemukirana no kurushaho gufatanya muri byose.

    Perezida Kagame yigeze kuvuga ko Muhoozi yagize uruhare rukomeye mu kuzahura umubano w'u Rwanda na Uganda, ku buryo ngo yashakishije nimero ya telefone ye [ya Perezida Kagame] ngo amuvugishe kuri iki kibazo.

    Ati 'Muhoozi yanyuze mu nshuti, agera kuri nimero ya telefone yanjye, yanyoherereje ubutumwa ubundi turaganira. Nyuma yaho yarambajije nti ese nagusura, ndamubwira nti ngwino.'

    Ubwo yitabiraga isabukuru ye y'imyaka 48 i Kampala, Perezida Kagame yavuze ko nubwo ibyo biganiro bye na Muhoozi byabagaho, ngo yaniyumvishaga ko uko byagenda kose ibyo ari gukora bishobora no kuba bifitwemo uruhare na se (Museveni).

    Ati 'Mu buryo ntashidikanyaho nubwo nari mfitiye icyizere gikomeye Muhoozi niyumvishaga ko Perezida wa Uganda (se) agomba kuba ari inyuma y'ubwo butumwa.'

    Yakomeje ashimira Muhoozi ku musanzu we, avuga ko igihango kiri hagati y'u Rwanda na Uganda gikomeye kurenza ibibazo ibi bihugu bishobora kugirana.

    Ati 'Niba kongera guhuza u Rwanda na Uganda byari bikeneye wowe (Muhoozi) kugira ngo ube umuhuza, ndabishimira Imana. Dufite ibibazo hagati y'ibihugu byacu ariko nari mfite icyizere ko ari iby'igihe gito. Umurunga uduhuje urakomeye […] Abajenerali beza ntabwo ari abatsinda intambara, ni abatsindira amahoro. Ndishimye kuva warahuje ibihugu byacu byombi.'

    Gen Muhoozi Kainerugaba ni umuhungu wa Museveni, ndetse afite ipeti rya General mu Gisirikare cya Uganda. Asanzwe ari Umujyanama wa Perezida Museveni mu bijyanye n'Umutekano.

    Perezida Kagame yari kumwe n’abahungu be Ivan Kagame na Brian Kagame ubwo yajyaga kugabira Muhoozi

    Perezida Kagame yagabiye Muhoozi inka icumi z’inyambo ku wa 15 Werurwe 2022

    Gen Muhoozi Kainerugaba yashimiye Perezida Kagame washimangiye ubushuti bwabo akamugabira inka

    Umukuru w’Igihugu yashimiye Muhoozi wabaye ikiraro cy’umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wangabiye-inka-10-none-ubu-zimaze-kuba-17-gen-muhoozi-ashima-inshuti-ye

  • Amavubi yakabaye afite umukozi uhoraho bohere… – #rwanda #RwOT

    Mutima Constantin, asanzwe ariwe ushakira abakinnyi ikipe y’igihugu y’u Burundi, bakina hanze ngo baze gukinira Intamba mu Rugamba. Mutima utuye mu gihugu cy’u Bwongereza asanzwe areberera inyungu z’abakinnyi batandukanye, baba abo mu Burundi, ndetse no mu bindi bice bitandukanye.

    Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye nawe cyabereye i Bujumbura, uyu mugabo yagarutse ku mupira w’amaguru w’u Rwanda n’u Burundi, ndetse agaruka ku mukinnyi Mike Trésor Ndayishimiye ukinira ikipe ya Genk, ariko akaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda u Bubiligi n’u Burundi.

    Mutima yavuze ko uyu mukinnyi babana bya hafi, gusa ko igihe kigeze agahitamo igihugu azakinira. Yagize ati” Mike Trésor Ndayishimiye turavugana kenshi, ubwo mperuka mu Bubiligi nahuriyeyo n’umutoza w’Amavubi aje kumureba, ariko ibyo yasubijwe arabizi. 

    Papa wa Mike yabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Burundi kandi umwana yanyibwiriye ko azakinira ikipe y’igihugu papa we yambariye igitambaro. Ndabizi abanyarwanda baramushaka nk'uko natwe tumushaka, ariko nkurikije uko tuganira, Mike Trésor ni mukuru azi icyo ashaka ubu amahitamo ni aye.”

    KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO CYOSE


    Tumubajije kubijyanye n’ubutumwa umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Carlos Alos Ferrer yaba yaratahanye, Mutima yavuze ko Carlos yagerageje guhamagara Papa wa Mike ariko agataha atamubonye. “Ubutumwa ntabwo mbuzi, gusa nziko yahamagaye Papa wa Mike twicaranye kuko twari twagiye kureba umukino wa Mike, ndetse Papa we abwira Carlos Alos Ferrer ko hari ibintu arimo ataboneka, gusa ntabwo yashakaga ko bahura.

    Mutima yashoje avuga ko u Rwanda rwakabaye rugira umuntu ruhemba, ushinzwe kubashakira abakinnyi bakina hanze no kubajyanayo. “Abanyarwanda bakunda kunyura mu bakomisiyoneri kandi si byiza, hariya mu Bubiligi haba abantu bakubwira ngo njye umukinnyi runaka ndamukubonera, gusa siyo nzira. Bakaba bafite umuntu baha ako kazi akajya ajyenda azi aho agiye n’ikimujyanye, kuburyo umubyeyi w’umwana aganira n’umuntu abizi ko ari igihugu cyamutumye.

    Mitima Constantin yigeze kuzana mu Burundi abakinnyi 28 abavanye ku mugabane w’iburayi, gusa muri abo bakinnyi ubu batanu bakinira ikipe y’igihugu y’u Burundi. 

    Mike Trésor Ndayishimiye aherutse gukura ibendera ry’igihugu cy’u Bubiligi ku mbuga nkoranyambaga ze, ashyiraho u Rwanda n’u Burundi. Ibi byabaye nyuma yaho u Bubiligi bwari bwanze kumuhamagara kandi ameze neza mu ikipe ya Genk, bituma afata umwanzuro wo gusubiza amaso inyuma.

    Mike Nyayishimiye ni umwe mu bakinnyi abanyarwanda bifuza ko yazaza kubakinira, agakemura ikibazo cy’ibitego Amavubi afite

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128499/amavubi-yakabaye-afite-umukozi-uhoraho-bohereza-hanze-mutima-team-manager-wu-burundi-twaga-128499.html

  • Abarenga ibihumbi 50 bitabiriye: Akantu ku ka… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 31 Werurwe 2023, ni bwo Davido yashyize hanze Album ya kane yise 'Timeless'. Iyi Album ikomeje kunyura benshi aho mu byumweru bya mbere yaciye ibintu cyane kurushaho ku mbuga zicururizwaho umuziki.

    Nyuma yo kuyimurikira mu mijyi irimo New York na London mu mpera z'icyumweru gishize, hari hagezweho i Lagos muri Nigeria aho ibihumbi by'abantu byari bitegerejwe ku bwinshi.

    Iki gitaramo cy'amateka cya Davido wari umaze iminsi adataramira muri Nigeria, yagikoreye ahitwa Tafawa Balewa Square. Kitabiriwe ku bwinshi by'umwihariko guhera saa moya z'umugoroba byari bigoye kubona aho abantu banyura kubera umubyigano.

    Itike ya macye yari ku bihumbi 22 Frw, hagakurikiraho iy’ibihumbi 100Frw n’iy'ibihumbi bisaga 200 Frw. Kwinjira muri iki gitaramo byari bigoranye kubera umubare mwinshi w'abantu bashakaga kwinjirira icyarimwe kandi hagomba kubanza kurebwa ubuziranenge bw'itike zabo.

    Ibi byatumye abari bafite itike zihenze kurusha izindi, binjira mu buryo bworoshye hatabanje gukorwa 'scan' ya tike zabo dore ko nabo bari benshi.

    Umubare w'abantu bari hejuru wagoye cyane mu buryo bugaragara ababakiraga yaba mu kureba tike zabo, kureba ibyo bitwaje no kubabonera imyanya.

    Nk’uko tubikesha ibinyamakuru nka Daily Post Nigeria na Legit, byaje gutuma abari baguze tike zo hasi mu byiciro bibiri bibanza bivanga banajya kurebera hamwe aho kwicara, byasaga nk'ibidashoboka.

    Ku birebana n’aho kuba abantu baparika imodoka zabo, byari bigoye mu buryo bwo ku rwego rwo hejuru n'ibiciro byaho biri hejuru cyane ku buryo imodoka zimwe zagiye guparikwa kure y’aho igitaramo cyabereye.

    Uko abahanzi bagomba gukurikirana ku rubyiniro, byahindaguritse n'uburyo abahanzi bari bitezweho si bwo batanze, ariko hari n’abakoze iyo bwabaga bagahagurutsa ibihumbi byari byitabiriye.

    Umutekano wari hejuru aho abasirikare, polisi n'abandi bashinzwe umutekano bigenga bari benshi. Ibi byatumye igitaramo kugenda neza mu buryo bumwe n'ubundi.

    Urubyiniro rwari rwateguwe by’akataraboneka, amatara, amashusho agaragara neza, umuziki uvuga neza. Ibi byatumaga umuntu wese witabiriye yumva yishimiye intambwe uyu muhanzi yateye.

    Kuba Davido yaratekereje ku bahanzi bakizamuka, akazana abavanga umuziki bakomeye kandi bashoboye, abahanzi bandi bakomeye yari yatumiye na we ubwe, byashimwe na benshi.

    Abashyushyarugamba bayoboye iki gitaramo Kie Kie na Mr Macaroni nabo berekanye ko bashoboye kandi berekana ko kuba barahawe kuyobora iki gitaramo nta kwibeshya kwabayemo.

    Abahanzi baririmbye muri iki gitaramo barimo Tion Wayne, S1mba, Iyanya, Odumodu Blvck, Mayorkun, Perruzi, Pheelz, Khaid, Skiibi n'abandi benshi barimo Maze X Mxtreme bakomoka mu gihugu cya Benin bakoze iyo bwabaga bagasiga inkuru nziza itazibagirana mu mitwe y’abanya Nigeria.

    Davido na we yamaze amasaha agera kuri 2 aririmba ntaguhagarara ananyuzamo indirimbo zakunzwe zo ku zindi Album.

    Ubwo yari ku rubyiniro, hari umufana waciye mu rihumye abashinzwe umutekano ashaka kumusagarira, Davido amukubita igipfunsi gikomeye yitabara, abashinzwe umutekano bahita baza basubiza umufana mu mwanya akwiye kubamo.

    Buri ndirimbo yose uyu mugabo yaririmbaga yabaga ajyana n'ibihumbi birenga 50 byitabiriye igitaramo cye, yaba zimwe mu ziri kuri Album ye Timeless ndetse n’izo yaririmbye mu bihe byatambutse.

    Indirimbo 'Jowo' ni yo yasize amateka yo hejuru kimwe no kubona Asake asanga Davido ku rubyiniro bagafatanya kuryohereza abakunzi babo batari bacye.

    Ikindi gitangaje ni ukuntu abafana bari bashyushye ku buryo niyo yajyaga gusoma ku mazi bakomezaga kuririmba izina rye.

    Ibi byerekanye ko yari akumbuwe na benshi kandi ko atibeshye mu gushyira igitaramo cye ahantu hagari, kuko umunezero we n'ibyishimo bye ari byo byabo.

    Benshi batashye baririmba Davido, abandi bavuga ko imvugo ariyo ngiro yari 'Timeless Experience'.

    Ibi byakoze ku mutima wa Davido, maze yifashishije imbuga nkoranyambaga ze ati: 'Lagos byari byiza, mu kuri mwari abadasa. Imbaraga mwakoresheje zari byose, mu kuri byarenze ibyo twiteguraga.'

    Yongeraho ati: 'Umutima wanjye wuzuye ishimwe ndabakunda cyane mwese ababashije kuza. Murabizi ko tugomba gukomeza ku isi hose nzabatangariza ibindi bice binyuranye by'isi nzataramiramo vuba.' 

    David yeretswe urukundo rwinshi i Logos

    Abarenga ibihumbi 50 bitabiriye batahana akanyamuneza n’ubususuruke bwo hejuru

    Yashimiye buri umwe wese witabirye anavuga ko mu bihe bya vuba azashyira hanze urutonde rw’uruhererekane rw’ibitaramo azakorera hirya no hino ku isi

    Album ya ‘Timeless’ ikomeje guca ibintu ku mbuga zicururizwaho umuzikiYongeye gushimangira ko akiri wese mu muziki 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128480/abarenga-ibihumbi-50-bitabiriye-akantu-ku-kandi-ku-gitaramo-cyamateka-davido-yakubitiyemo–128480.html

  • Perezida Kagame na Madamu bafashije Gen. Muho… – #rwanda #RwOT

    Ibiro bya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Village Urugwiro byatangaje ko ibi birori byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023, aho Perezida Kagame na Madamu Jeannette bakiriye ku meza Kainerugaba mu kwizihiza isabukuru ye.

    Ku Cyumweru tariki 23 Mata 2023, nibwo Gen.Muhoozi yageze mu Rwanda ari kumwe n'iri tsinda ayoboye ririmo Minisitiri w'Ubutabera, Norbert Mao; Minisiteri w'Umutekano, Maj Gen Jim Muhwezi; umunyamakuru uzwi cyane Andrew Mwenda [Umuvugizi w'Ibikorwa bya Gen Muhoozi binyuzwa muri MK Movement], Lilian Aber, Mubyara we Alexander Mukonzi Akandwanaho, umushoramari Geoffrey Kalugira, Eng. Joel Aita, Elison Karuhanga n'abandi.

    Ubwo yari ageze mu Rwanda, Gen Kainerugaba yakiriwe ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali n'Umuyobozi w'Umutwe w'Ingabo zirinda Umukuru w'Igihugu, Maj Gen Willy Rwagasana ndetse n'Umuvugizi w'Igisikare cy'u Rwanda (RDF) Brig Gen Ronald Rwivanga.

    Ibi bikomeza kugaragaza ko hari umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi aho hagaragara kugenderanirana hagati y'ababituye n'abayobozi babyo.

    Uyu mugabo w'imyaka 49 yavutse ku wa 23 Mata 1974, avukira muri Tanzania. Yarwanye intambara zitandukanye mu gihugu cye n'ahandi ubu akaba afite ipeti rya General.

    Kwizihiriza isabukuru mu Rwanda abifashijwemo na Perezida Paul Kagame akunda kwita Nyirarume, ni amahirwe akomeye kuri we; kandi agaragaza ko amukunda cyane.

    Gen. Muhoozi akunze kumvikana kenshi avuga ko u Rwanda ari igihugu akunda cy'abavandimwe, kandi cy'inshuti bityo bikamuha imbaraga n'urukundo bituma ahora atekereza u Rwanda no gukoreramo bimwe mu birori bye bimushimisha.  

    Perezida Kagame na Madamu bakiriye Gen. Muhoozi n’itsinda ayoboye, mu birori byo kwizihiza isabukuru ye


    Perezida Kagame na Madamu bafashije Gen. Muhoozi kwizihiza imyaka 49 ishize abonye izuba, bakase ‘Cake’


    Gen. Muhoozi yashimye umuryango wa Perezida Kagame wamufashije kwizihiza byihariye isabukuru ye y’amavuko 


    Perezida Kagame yakiriye Gen. Muhoozi wizihiza isabukuru y’imyaka 49

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128494/perezida-kagame-na-madamu-bafashije-genmuhoozi-kwizihiza-isabukuru-ye-amafoto-128494.html

  • Uncle Austin na Rukotana bakoze indirimbo Ig… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo y’iminota 2 n’amasegonda 53′ yasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2023: Amasagonda ya mbere yayo agaragaza amashusho ya Perezida Kagame ubwo yatangaga ikiganiro muri 'Council on Foreign Relations' I New York ku wa 19 Nzeri 2017, aho avugamo uburyo “kimwe cya kabiri cy’ubuzima bwanjye nabayeho nabi, ntafite icyizere cyo kubaho ku munsi ukirikiyeho.”

    Uncle Austin atangira igitero cya mbere cy’iyi ndirimbo, avuga uburyo mu bihe bitandukanye mu mbwirahurame, Perezida Kagame yagiye agaruka ku buzima bwe bwite, imibereho ye, inzira z'inzitanze Ingabo zari iza RPA zanyuze mu rugendo rwo kubohora Igihugu n’ibindi byakomeje u Rwanda aho rugeze ubu.

    Uyu muhanzi avuga ko Perezida Kagame afite viziyo (Vision) kandi ko ari umwe mu biteguye gushyira igikunwe cyabo ku ‘gipfunsi’.

    Yunganirwa na Victor Rukotana winjira mu gitero cya kabiri, abaza Abanyarwanda n’abanyarwandakazi icyo baburanye Perezida Kagame.

    Uyu musore ati “Umusaza ko adukunda [Imfura ifubitse u Rwanda] kandi natwe tumukunda.”

    Avuga ko Perezida Kagame yafashije Abanyarwanda kubona amashuri meza yo kwiga, yagejeje umuriro w’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’igihugu, yahaye amata buri wese, amavuriro arubakwa uko bucyeye n’uko bwije.

    Rukotana avuga ko n’ibindi bitaraza biri mu nzira, bityo agasaba buri wese gutera igikumwe ku ‘gipfunsi’.

    Ubwo yasohoraga iyi ndirimbo, Uncle Austin yavuze ko ‘iki gihugu gifite byinshi byo kwishimira ariko ntiwavuga iki gihugu wibagiwe amateka ya Perezida Kagame hamwe na RFP Inkotanyi’.

    Yabwiye InyaRwanda ko yatekereje gukora iyi ndirimbo nyuma yo gusubiza inyuma amaso akareba aho Perezida Kagame yakuye u Rwanda n’Abanyarwanda.

    Ati “Buri wese ureba iterambere ry’Abanyarwanda n’u Rwanda azi neza inkomoko ya byose, Perezida Kagame. Rero nk’abahanzi twahuje imbaraga mu kugaragaza ibikorwa bye byinshi amaze gukora, no gukangurira buri wese guhoza umutima ku ‘gipfunshi’.”

    Aba bahanzi basohoye iyi ndirimbo yumvikana ko yamamaza Perezida Kagame mu gihe amatora y'Umukuru w'Igihugu mu Rwanda ateganyijwe mu 2024.

    Ku wa 24 Werurwe 2023, Guverinoma y'u Rwanda yemeje ingengabihe y'amatora y'Abagize lnteko Ishinga Amategeko n'itora rya Perezida wa Repubulika kugirango bizajye biba mu gihe kimwe.

    Komisiyo y'igihugu y'amatora (NEC) isobanura ko guhuza amatora y'abadepite n'ay'umukuru w'igihugu bizatuma igihugu kizigama amafaranga agera kuri miliyari 7 yari kuzakoreshwa mu gihe ayo matora yari kuzaba mu bihe bitandukanye.

    This country has given me so much to be thankful for
    Having said that,now let me sing about the guys that have done nothing but uplift this nation from the trenches.
    Allow me to say thank you Mr President @PaulKagame thank you @rpfinkotanyi https://t.co/wLV8MALD3W#Igipfunsi ft… pic.twitter.com/eswBINtE2B

    — Austin Luwano (Uncle Austin) (@UncleAustinT) April 25, 2023

     

    Uncle Austin aririmba yumvikanisha avuga uburyo Kagame yagiye agaruka ku buzima bwe, bwavuyemo ubutsinzi 

    Rukotana aririmba yumvikanisha ibyo Kagame amaze kugeza ku Rwanda, akavuga ko n'ibindi bizaza

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IGIPFUNSI' YA UNCLE AUSTIN NA VICTOR RUKOTANA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128503/uncle-austin-na-rukotana-bakoze-indirimbo-igipfunsi-yamamaza-perezida-kagame-video-128503.html

  • Safi na Judith babonye gatanya #rwanda #RwOT

    Nyuma hafi y’imyaka irenga 2 batabana, umuhanzi Safi Madiba na Niyonizera Judith ubu babonye gatanya.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bombi bari barakoze ubukwe muri 2017 bamaze gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko, ni nyuma y’uko buri ruhande rwagaragarije urukiko ko rwifuza gatanya.

    Mu ntangiriro za 2020 nibwo Safi yavuye mu Rwanda agiye Canada aho yari asanze umugore we Judith.

    Agezeyo impamnde zombi zagiranye ikibazo kugeza aho n’amakuru yatangiye gusohokera ko batakibana batandukanye.

    Ni Kenshi Safi yagiye yemeza ko batakibana ariko Judith we akabihakana kugeza muri Mutarama 2022 ubwo yabyemereraga ISIMBI.

    Yavuze ko yagiranye ibibazo na Safi byatumye n’umwana yari atwite avamo kubera stress.

    Yavuze ko icyo bapfuye ari uko bari barakaranyije Judith agashaka ko bavugana ajya kuryama asiga Safi muri salon bumvikanye ko bari buvugane aje kuryama, undi yarasinziriye yicuye asanga ntaraza arebye hanze asanga ari mu modoka ari kuri telefoni, undi agaruka mu nzu kubera ko ngo yasinziraga afunga icyumba kugira ngo undi naza akomange naba yanasinziriye akanguke amufungurire ahite amubaza ibyo yashakaga kumubaza.

    Safi yaraje akomanze undi atinda gukingura kuko yari agifite umujinya kandi ngo atari byiza ku mugore utwite, abanza kwiturisha igihe afunguye asanga undi yagiye, ari nabwo yagiye avuga ko yamufungiranye akamuraza mu modoka mu rubura.

    Babonye gatanya nyuma y’ibyavuzwe ko Judith yari yaranze kuyimusinyira, ibintu yahakanye yivuye inyuma ahubwo ko byishwe n’uko Safi yabeshye umunyamategeko ko hashize imyaka 2 atabonana na Judith kandi hari hashize iminsi 3 gusa.

    Niyonizera Judith kuva mu mwaka ushize wa 2022 yagiye agaragaza ko ari mu rukundo rushya ndetse uyu mukunzi we akaba ari mu Rwanda aho binavugwa ko ubukwe ari mu minsi ya vuba.

    Safi na Judith bamaze gutandukana byemewe n’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/safi-na-judith-babonye-gatanya

  • Ashobora kugaruka muri sezo itaha! Umukunnyi APR FC yagenderagaho agiye kujyanwa mu bitaro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe afite ikibazo cy'imvune Niyomugabo Claude ukinira ikipe ya APR FC agiye kubagwa hatagize igihinduka.

    Ku mukino iyi kipe yakinnye na Gasogi United abakinnyi barimo Niyigena Clement, Buregeya Prince ndetse na Niyomugabo Claude ntabwo bawugaragayemo kubera ibibazo by'imvune bafite bitabemereraga kuba bari bwifashishwe kuri uwo mukino.

    YEGOB twaje gushaka amakuru dusanga Niyomugabo Claude hatagize igihinduka agiye kubagwa kandi yari umukinnyi ikipe ya APR FC igenderaho muri iki gihe bari mu rugamba rwo gutwara igikombe mu buryo bwose, bivuze ko abakunzi b'iyi kipe bamutegereza muri sezo itaha.

    Ibi n'umutoza wa APR FC yabigarutse avuga ko uyu musore afite ikibazo gikomeye ndetse Kandi ko bategereje igisubizo cy'abaganga bakirimo kumukurikirana ndetse no kumwitaho cyane niba azabagwa cyangwa azitabwaho mu bundi buryo, gusa byamaze kwemezwa ko agomba kubagwa.

    Source : https://yegob.rw/ashobora-kugaruka-muri-sezo-itaha-umukunnyi-apr-fc-yagenderagaho-agiye-kujyanwa-mu-bitaro/