Blog

  • Yari yarihanganye: Clarisse Karasira yatakagije umwana we ndetse avuga n’utuntu dutangaje asigaye amukorera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi mu ndirimbo gakondo, Clarisse Karasira yatakagije umwana we w'imfura ndetse anatangaza utuntu asigaye amukorera dutangije.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Clarisse yasohoye ifoto ari kumwe n'umwana we ni uko maze arenzaho amagambo agira ati: 'Rukundo rwuzuye umutima, mbere mumararungu [….] '

    Si ibyo gusa ahubwo yahise avuga ukuntu uyu mwana we asigaye amwambika inkweto n'amasogisi agahita abikuramo.

    Source : https://yegob.rw/yari-yarihanganye-clarisse-karasira-yatakagaje-umwana-we-ndetse-avuga-nutuntu-dutangije-asigaye-amukorera/

  • Kwa Rubangura: Imodoka yafashe n’inkongi y’umuriro maze irashya – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2023, imodoka yo mu bwoko bwa Mini Bus yafashwe n'ikongi y'umuriro irashya maze abantu bagira ubwoba.

    Ibi byabereye mu mujyi rwagati, imbere y'ahazwi nko kwa Rubangura, abaturage bakoresha kizimyamoto kugira ngo bayizimye maze Polisi ishinzwe kuzimya inkongi ihagaze nayo itangira kuzimya.

    Amakuru meza ni uko ntawakomeretse cyangwa ngo ahitanwe n'iyi nkongi y'umuriro kuko umushoferi yayivuyemo igitangira gufatwa n'umuriro.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/kwa-rubangura-imodoka-yafashe-ninkongi-yumuriro-maze-irashya-videwo/

  • Umva ko ababyeyi murera! Abakobwa b’abanyeshuri babyinishije ibuno bambaye ubusa ndetse nta n’utwenda tw’imbere bari bambaye (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amashusho y'abanyeshuri b'abakobwa baba bari kubyinisha ikibuno bazamuye amajipo yabo.

    Mu mashusho yakwirakwijwe ku rukuta rwa Twitter, yerekana abakobwa batatu bari kubyina aho umwe abanza kubyinisha ikibuno ni uko abandi bakazamura ijipo ye bakagenda bakubitaho udushyi.

    VIDEWO

    P

    Source : https://yegob.rw/umva-ko-ababyeyi-murera-abakobwa-babanyeshuri-babyinishije-ibuno-bambaye-ubusa-ndetse-nta-nutwenda-twimbere-bari-bambaye-videwo/

  • Abagabo batanu batawe muri yombi bakurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Hashize imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe na RPF-Inkotanyi, hubakwa Leta ishyize imbere ubumwe n'ubwiyunge.

    Gusa hari bamwe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwinangira ntibagaragaze aho Abatutsi bishwe bari ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

    Kuri uyu wa 25 Mata 2023, abagabo batanu batawe muyi yombi mu karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Mugina mu kagari ka Jenda mu mudugudu wa Munini, hakekwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère yabwiye RBA ko aba bagabo bari batuye ahantu habonetse imibiri y'abantu babiri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse iperereza ngo rihamya ko amakuru y'urupfu rw'abo bantu barufitemo uruhare.

    Yagize ati 'Bagerageje kuzimiza no gutesha agaciro ibimenyetso ndetse no kudatanga amakuru. Nk'uko bigaragara aba ni abaturage batuye aho hantu habonetse imibiri ibiri, ndetse n'ubwo iperereza rigikomeje byagaragaye ko amakuru bari bayazi ndetse n'abishe abo bantu aba bagabo na bo bari bari mu gitero cyaje kubica.'

    Amakuru ahari ni uko aba bagabo uko ari batanu nta wari warakatiwe n'urukiko kubera ibi byaha.

    Aba bagabo batawe muri yombi nyuma y'iminsi ine na none mu Murenge wa Nyamiyaga na ho mu karere ka Kamonyi hatawe muri yombi abandi bagabo batanu na bo bakekwaho ibyaha nk'ibi.

    Dr Nahayo ati 'Muri Nyamiyaga ku itariki 21 na ho habonetse abagabo bagera kuri batanu na bo bakurikiranweho icyaha nk'iki, na bo bagerageje guhisha amakuru, mu mirima yabo na ho habonetse imibiri, ariko abangaba bo bamwe bari baranafunzwe bakatirwa n'inkiko barafungurwa, ariko na bo bakoze ibishoboka byose kugira ngo bagende bahisha amakuru kugeza igihe twabimenyeye rero ubu na bo bari gukurikiranwa.'

    Uyu muyobozi asaba abaturage ba Kamonyi bafite amakuru y'ahari imibiri y'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

    Kuwa 11 Mata 2023, mu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro ubwo Interahamwe n'abasirikare ba Leta ya Habyarimana bari bari babavanye muri ETO Kicukiro nyuma yo gutereranwa n'Ingabo za MINUAR Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimama Jean Damascène, yatangaje ko mu gihe hari abakomeje kwinangira ku gutanga amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside ngo ishyingurwe mu cyubahiro, ntawe ukwiye gukomeza kubinginga.

    Ibi yabivuze kuko imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside iboneka mu bice bitandukanye by'igihugu itaboneka ku bushake bw'abatanga amakuru ahubwo haba habanje gutangwa amakuru avuye ahandi.

    Umuryango Uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi [IBUKA-Rwanda] ugaragaza ko kuba hari abagifite amakuru ku hajugunywe imibiri y'abishwe muri Jenoside bakaba banga kuyatanga bidindiza inzira y'ubumwe n'ubwiyunge.

    Abagabo batanu batawe muri yombi bakurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagabo-batanu-batawe-muri-yombi-bakurikiranweho-ibyaha-bya-jenoside-yakorewe

  • Perezida Kagame yakiriye Gen Muhoozi Kainerugaba mu biro bye – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu w'u Rwanda, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Mata 2023.

    Gen Muhoozi Kainerugaba ari mu Rwanda aho yaje kwizihiriza isabukuru ye y'amavuko nk'uko yari yarabiteguje abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

    Ibi biganiro byamuhuje na Perezida Kagame bije nyuma y'uku Umukuru w'Igihugu w'u Rwanda na Madamu Jeannette Kagame bamwakiriye ku meza, mu isangira ryo kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko ku mugoroba wo ku wa 24 Mata 2023.

    Muri uyu mugoroba Perezida Kagame yashimye Gen Muhoozi Kainerugaba wakoze akazi katoroshye ko kongera kuzahura umubano hagati y'ibihugu byombi wari waraguyemo agatotsi.

    Yagize ati 'Uyu munsi turi mu mahoro, turagushimira Gen. Muhoozi ku ruhare rwawe wabigizemo no kuba ikiraro dukoresha tuva ku ruhande rumwe tujya ku rundi.'

    Gen Muhoozi Kainerugaba yagize uruhare rukomeye mu kongera kuzahuka k'umubano hagati y'ibihugu byombi kuko ingendo Muhoozi yagiriye mu Rwanda mu ntangiriro za 2022 zabaye intandaro y'ihagarara ry'ibikorwa byibasiraga Abanyarwanda muri Uganda, abari bafunzwe bazira amaherere barafungurwa bigera n'aho imipaka ifungurwa yongera kuba nyabagendwa.

    Ku rundi ruhande Gen. Muhoozi Kainerugaba nawe Gen Muhoozi yashimye umubano we na Paul Kagame agaragaza ko warenze kuba umwe yari Perezida undi ari umusirikare, ahubwo bombi bahinduka 'inshuti'.

    Ati 'Igishimangira ubwo bucuti ni inka yangabiye. Kandi ibyo mbifata nk'ikintu gikomeye. Nyakubahwa, ndashaka kukumenyesha ko inka zimeze neza, zarororotse. Wangabiye inka 10 none ubu zimaze kuba 17. Rero kubera ibyo, twahise tuba inshuti.'

    Gen Muhoozi ari mu Rwanda hamwe na Minisitiri w'Ubutabera wa Uganda, Norbert Mao; Minisitiri w'Umutekano, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi, Umuvugizi w'Ibikorwa bya Gen Muhoozi binyuzwa mu kizwi nka MK Movement, Andrew Mwenda n'abandi.

    Muri Werurwe 2023 U Rwanda na Uganda byasinye amasezerano y'ubufatanye agamije gukomeza umubano w'ibihugu byombi urimo kuvugururwa.

    Yari amasezerano yasinywe mu nzego zirimo ubutabera n'Itegeko Nshinga, ubufatanye mu by'amategeko, ibiganiro n'ubujyanama mu bya politiki ndetse n'amasezerano ku bibazo by'abinjira n'abasohoka.

    Icyo gihe hagaragajwe ko hakiri ibibazo cyane cyane mu bijyanye n'ubuhahirane mu bucuruzi, aho bitarasubira ku rwego byahozeho mbere y'uko umwuka umera nabi.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Gen. Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni uyobora Uganda

    Bishimiye uko umubano w’u Rwanda na Uganda uri kugenda uba mwiza kurushaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-gen-muhoozi-kainerugaba-mu-biro-bye

  • Umutoza wa Arsenal yatangaje ko afite amayer… – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu uyu mukinnyi wo muri Norway amaze gutsinda ibitego 32 muri Premier League, ndetse ni nawe uyoboye abandi ba rutahizamu. Agitsinda ibi bitego yahise akuraho agahigo kari gafitwe na Mohammed Salah ko gutsinda ibitego byinshi mu mwaka umwe w’imikino wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza, kandi nta n'ubwo shampiyona iratangira ubwo bivuze ko uyu mubare uzakomeza kwiyongera.

    Umwana wa Pep Guardiola mu bijyanye no gutoza, Mike Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino w'ejo yafashe umwanya avuga kuri Haaland, yavuze ko nta wundi rutahizamu wamugereranya nawe.

    Uyu mutoza wa Arsenal yagize ati “Iyo urebye imibare ye, ntiwamugereranya n’undi muntu.” Ashoboye gutanga umusaruro kubera ko aba ahagaze mu buryo bukwiye kuri we, ndetse n'abari kumwe nawe bafite ubushobozi bwo gukina mu buryo butandukanye”.

    Abajijwe uburyo azakoresha agafata Haaland, yavuze ko afite amayeri azakoresha ariko byaba byiza ayaretse, maze akomeza agira ati “Turimo gukora bikomeye ku mbaraga ze ndetse n’intege nke ze, tuzi uko bameze, Manchester City itangira gukina bahereye ku muzamu. Gusa turi kwibanda kuri twe cyane, tuzi icyo bashobora gukora ndetse bashobora gukora ibintu byinshi ku buryo ugomba kubyakira”.

    Kugeza ubu Arsenal niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona, irusha amanota 5 Manchester City gusa nayo ifite imikino 2 y’ibirarane. Mu minsi yashize Arsenal yari yicaye itekanye, ariko kunganya imikino 3 yikurikiranya nibyo bibashyiraho gutsinda umukino wo ku munsi w'ejo kugira ngo bizere kuguma ku mwanya wa mbere.

    Mikel Arteta uvuga ko afite amayeri yo gufatisha Haaland

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128507/umutoza-wa-arsenal-yatangaje-ko-afite-amayeri-azafatisha-erling-haaland-bakina-na-manchest-128507.html

  • Inka Perezida Kagame yagabiye Gen. Muhoozi zi… – #rwanda #RwOT

    Muhoozi yabimubwiye ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 24 Mata 2023, ubwo yakirwaga na Perezida Kagame na Madamu mu kwizihiza isabukuru ye y'amavuko y'imyaka 49.

    Mu ijambo rye, Gen. Muhoozi yashimangiye ko Perezida Kagame ari inshuti ye. Avuga ko intangiriro yo gushimangira ubushuti ari 10 yamugabiye, kandi yishimira.

    Avuga ati 'Nagira ngo nkubwire Nyakubahwa, za nka zimeze neza, zarabyaye, wampaye inka 10 none ubu zabaye 17 zivuye kuri zazindi wampaye.'

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye Gen. Muhoozi ku bwo kuba intangiriro y'imibanire myiza y'ibihugu byombi.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko u Rwanda na Uganda ari inshuti kandi bafite amahoro. Ati 'Turabona amahoro hagati y'ibihugu byacu. Nibyo, mushobora kugira amahoro ariko hari igihe mutaba inshuti, ariko ubu ndatekereza ko ubu byombi tubifite. Turi inshuti ndetse dufite n'amahoro. Warakoze Gen. Muhoozi ku ruhare wagize muri ibi, kuba warabaye ikiraro gihuza impande zombi.'

    Umwaka ushize Muhoozi yizihirije isabukuru muri Uganda. Icyo gihe yari yatumiye Perezida Paul Kagame.

    Tariki 15 Werurwe 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye mu rwuri rwe imfura ya Perezida Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba, amugabira inka z’Inyambo.

    Si ubwa mbere Perezida Kagame agabiye inka abo mu muryango wa Perezida Museveni. Tariki 31 Nyakanga 2011, Perezida Kagame yagabiye Perezida Yoweli Kaguta Museveni inka 10 z’Inyambo ubwo bari mu rwuri rwe, ruherereye mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba. 

    Mu mpera za 2011 ubwo Perezida Kagame yari muri Uganda mu kiruhuko cya Noheli, nawe yagabiwe na Perezida Museveni inka 20 z’amashashi yo mu bwoko bwa Ankole.

     

     

    Gen. Muhoozi yashimye Perezida Kagame wamugabiye inka 10 none zikaba zimaze kuba 17 

    Ku wa 15 Werurwe 2022, nibwo Perezida Kagame yagabiye Muhoozi inka 10 

    Ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 24 Mata 2023, nibwo Perezida Kagame na Madamu bakiriye Gen.Muhoozi mu kwizihiza isabukuru ye


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128506/inka-perezida-kagame-yagabiye-gen-muhoozi-zimaze-kuba-17-128506.html

  • Niko byagombaga kugenda: Umuhanzi Safi Madiba yamaze gutandukana n’umugore we mu buryo bwemewe n’amategeko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umunyarwanda ukunzwe cyane Safi Madiba yamaze gutandukana n'umugore we Judithe Niyonizera mu buryo bwemewe n'amategeko nyuma y'imyaka igera kuri 2 yose batabana.

    Safi Madiba wamenyekanye cyane mu itsinda rya Urban Boyz yashakanye na Judithe Niyonizera mu mwaka wa 2017 maze nyuma baza kwerekeza mu gihugu cya Canada ari naho uyu Judithe yabaga bakaba baratandukanye mu mwaka wa 2020.

    Ubu Judithe ari mu myiteguro yo gukora ubukwe n'undi mugabo binavugwa ko banana umuhanzi Safi Madiba na we yibereye mu gihugu cya Canada aho asigaye aba ndetse akaba ariho asigaye akorera umuziki we.

    Source : https://yegob.rw/niko-byagombaga-kugenda-umuhanzi-safi-madiba-yamaze-gutandukana-numugore-we-mu-buryo-bwemewe-namategeko/

  • Amahirwe niho asigaye: Ikipe APR FC yatuye umujinya murumuna wayo Marine FC mu gikombe cy’Amahoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC iherutse gutsindwa n'ikipe ya Police FC mu mikino ya shampiyona y'u Rwanda bigatuma itakaza umwanya wa mbere yatuye umujinya ikipe ya Marine FC.

    APR FC yatsinze Marine FC ibitego 4-2 mu mikino ya 1/4 y'igikombe cy'Amahoro (Peace Cup) ikipe ya APR FC yatsindiwe na Mugisha Gilbert igitego kimwe na Bizimana Yannick na we igitego kimwe hamwe na Kwitonda  Alain Bacca watsinze ibitego bibiri muri uyu mukino ikipe ya Marine FC yatsindiwe na Usabimana Olivier na Nahimana Amim.

    Ikipe ya APR FC ishyize imbaraga ku gikombe cy'Amahoro ndetse nicya shampiyona y'u Rwanda nubwo igikombe cya shampiyona cyo bitoroshye kubera ikipe ya Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere nayo igishaka cyane.

    Source : https://yegob.rw/amahirwe-niho-asigaye-ikipe-apr-fc-yatuye-umujinya-murumuna-wayo-marine-fc/