Blog

  • Abakozi ba Canal+, CanalOlympia na Canalbox bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Aba bakozi basaga 100 biganjemo urubyiruko, bari kumwe n'abayobozi, babanje gusobanurirwa amateka mu buryo buvunaguye mbere yo gutangira gusura ibice bigize urwibutso.

    Basobanuriwe u Rwanda mbere y'ubukoloni n'imibanire y'abanyarwanda muri icyo gihe, igihe cy'ubukoloni na nyuma y'ubukoloni, kugera ku mugambi wo kurimbura Abatutsi.

    Basobanuriwe amayeri yakoreshejwe mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, biciye mu bitangazamakuru no mu mbwirwaruhame zitandukanye.

    Ingaruka zatewe na Jenoside zirimo ubuhunzi, ubupfubyi, ubupfakazi, ihungabana ndetse n'indwara zitandukanye zavuye mu gufatwa ku ngufu, biri mu byatumye bamwe muri bo bagira agahinda gakomeye kurushaho.

    Nyuma yo kwerekwa ibice bigize urwibutso, beretswe uko Abanyarwanda ari na bo bagize uruhare mu kubohora igihugu ndetse no gutangira kucyubaka bushya, birinda guheranwa n'agahinda.

    Aba bayobozi n'abakozi kandi beretswe ahashyinguwe imibiri irenga ibihumbi 250, barayunamira ndetse bayiha icyubahiro mbere yo gushyiraho indabo.

    Iki gikorwa cyakurikiwe n'ikiganiro ku mateka no kwiyubaka ku buryo burambuye, n'ubuhamya bw'uwarokotse Jenoside.

    Gasasira Jean Marie Maurice “Sadam” utuye mu Kiyovu ni we wasangije uru urubyiruko rwarimo benshi bavutse nyuma y'ayo mahano, amateka asharirirye ya mbere ya Jenoside, mu gihe cyayo ndetse na nyuma yayo.

    Mu buhamya bwe, yagaragaje ubugome bwa bamwe mu bana biganaga mu mashuri yisumbuye. Abo ni bo bakoze urutonde rw'abagomba kwicwa, byaganishaga ku itegurwa rya Jenoside.

    Yagize ati “Ndababwira ko Jenoside itatewe n'uko indege yaguye. Twebwe aho twigaga i Gahini twaratahaga, abanyeshuri bamwe ntibatahe bagasigara ku ishuri. Ndibuka mu 1993, ni bwo twasanze banditse ku nkuta z'ishuri amazina yacu kandi batubwira ko Inkotanyi ntacyo zizakora, zizasanga byarangiye.”

    Gasasira wagize Imana akarokoka, yababwiye ko we yababariye, asaba urubyiruko kwiga gukomera kandi rukaba intwari rukagendera ku muco mwiza wo kwiga kubana kandi neza.

    Umuyobozi mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Nagiriwubuntu Dieudonné, na we yavuze ko urubyiruko rwafashe iya mbere muri ayo mahano, haba ku gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyishyira mu bikorwa, cyane cyane mu itangazamakuru.

    Ati “Abantu bafite aho bahuriye n'itangazamakuru bazi neza ko hari abanyamakuru bakwirakwije ayo mahano. Urubyiruko ni rwo rwari mu mashyaka atandukanye, rwiyemeza no kwica inzirakarengane.”

    Yongeyeho kandi ko Jenoside yahagaritswe na rwo rukabohora igihugu, kandi rukiyemeza kongera kucyubaka bundi bushya ndetse ururiho rugomba kugira amahitamo yo kubana neza nk'Abanyarwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa Canalbox wari uhagarariye Vivendi Group, Julius Kayoboke, yagarutse ku kurwanya abahakana ibyabaye, kandi ibyo ari uruhare rw'abakiri bato.

    Ati “Ni umunsi wari ukomeye kuri buri wese wageze hano. Ubuhamya bwatanzwe bugaragaza koko Ubunyarwanda bugihari. Bisaba umutima ukomeye kubona umwana wiciwe ababyeyi [Gasasira] ajya mu gisirikare ngo atabare igihugu.”

    “Turi hano twibuka no guha agaciro abazize Jenoside, ariko ni inshingano zacu kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho. Mwe mutazi ibi biba ni amahirwe yanyu y'uko mugomba guhangana n'ababihakana kandi barabikoze. Namwe mujye mushyiramo ubwenge mu byo bababwira kuko mutarebye neza babayobya.”

    Itsinda rya Vivendi riyoboye mu bijyanye no gucuruza amashusho (Canal + Groupe), internet y'imigozi (Group Vivendi Africa — CanalBox), itumanaho (Havas), gutangaza ibihangano (Editis), ibinyamakuru (Prisma Media), imikino yo kuri videwo (Gameloft) hamwe n'imyidagaduro n'amatike (CanalOlympia n'Umudugudu wa Vivendi).

    Ifite kandi urubuga rukorera kuri murandasi rukwirakwiza amakuru mu bice by'isi (Dailymotion). Iha agaciro gakomeye ubucuruzi butandukanye kandi bukorera hamwe.

    Vivendi kandi yiyemeje kubungabunga ibidukikije no gufasha mu kugabanya imihindagurikire y'ikirere hifashishijwe amasezerano ya Paris yo mu 2015.

    Kuva yashingwa mu 2014, iha umwanya ibikorwa bitandukanye byo gufasha abagize Isi haba mu burezi, ubuzima no gushyigikira ibikorwa bihanga udushya.

    Abakozi ba Vivendi Group bashyize indabo ahashyinguye imibiri isaga ibihumbi 250 y’Abatutsi bazize Jenoside

    Sana Sionné uyoboye Canal+ Rwanda by’agateganyo, na we yitabiriye igikorwa cyo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuyobozi Mukuru wa Canalbox wari uhagarariye Vivendi Group, Julius Kayoboke, yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuyobozi w’Urwibutso rwa Kigali, Nagiriwubuntu Dieudonné, yasabye urubyiruko kugira amahitamo meza ku bibereye u Rwanda

    Abakozi ba Canal+, Canalbox na CanalOlympia biyemeje ko ibyabaye bitazongera kubaho

    Umuyobozi Mukuru wa Canalbox wari uhagarariye Vivendi Group, Julius Kayoboke, yavuze ko kurwanya abahakana ibyabaye ari uruhare rw'abakiri bato

    Sana Sionné yasize ubutumwa bw’ihumure yageneye abarokotse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-canal-canalolympia-na-canalbox-bunamiye-abazize-jenoside-yakorewe

  • Abanyarwanda bamaze kungukira iki muri Transform Africa? – #rwanda #RwOT

    Ni inama yitabirwa n'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma aho abayitabira kuri iyi nshuro harimo Perezida Kagame, uwa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, Lazarus Chakwera wa Malawi, Umwami Mswati III wa Eswatini, Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema n'abandi.

    Byitezwe ko nibura abasaga ibihumbi bitatu aribo bazitabira iyi nama izamara iminsi itatu, barimo abayobora ibigo by'ubucuruzi, imiryango mpuzamahanga n'abahanga mu by'ikoranabuhanga.

    Ni inama izasuzumirwamo politiki n'ingamba z'ibihugu bya Afurika mu bijyanye n'ikoreshwa rya internet mu bindi bikoresho (Internet of Things: IoT), guteza imbere ubwenge bw'ubukorano (AI) no kwimakaza ikoreshwa rya za drones n'izindi robots mu mirimo itandukanye.

    Ibindi biri ku murongo w'ibyigwa ni uburyo ibihugu bya Afurika byateza imbere gahunda zo gutanga serivisi z'imari hifashishijwe ikoranabuhanga, guha imbaraga ubwikorezi bwibanda ku ngufu zitangiza ibidukikije n'izindi serivisi zishyira ku ntego yo kugira Afurika isoko rimwe mu bijyanye n'ikoranabuhanga bitarenze mu 2030.

    Abanyarwanda bungukira muri Transform Africa

    Ibigo by'ikoranabuhanga byavutse nyuma y'iyi nama ya Transform Africa birimo nka Zorabots Africa Ltd, ifasha muri serivisi zo gukundisha abana amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga, Engineering n'Imibare (STEM).

    Uretse ibyo kandi iki kigo cyatanze robots zifashishijwe mu gukumira icyorezo cya Covid-19. Kuri ubu gifite robots zigera kuri 17.

    Abashinze Zorabots Africa Ltd bafasha mu buryo amasomo ya STEM atangwa mu ishuri aho bategura amahugurwa atandukanye y'ibijyanye n'ikoranabuhanga mu by'ama – robots (robotics).

    Umuyobozi wa Zorabots Africa, Benjamin Karenzi, yabwiye RBA ko ubu bashaka kwerekeza mu bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro hifashishijwe robots.

    Ati “Urabona mu bucukuzi habamo impanuka nyinshi cyane, turashaka kureba uburyo twajya twohereza robots munsi y'aho bacukura zikajya kureba niba icyo kirombe kitariduka, niba harimo imyuka ihumanya n'ibindi. Kandi ibyo turashaka kubikora tunatekereza kwaguka kuko isoko rya Afurika ni rinini.”

    Karenzi avuga ko hari byinshi yiteze kuri Transform Africa izabera muri Zimbabwe, birimo amahirwe yaba ay'isoko ndetse n'abashoramari bashobora gufatanya.

    Ati “Ni ukwishimira igitekerezo cyo gushyiraho Transform Africa kandi n'inama igiye gutangira izabera muri Zimbabwe, aho izagenda iva izajya isiga hari abahangamirimo bagenda bavuka kandi bakazana udushya mu bintu bitandukanye.”

    Ni ibintu ahurizaho n'Umuyobozi w'Ikigo Westerwelle Start Up Haus Kigali, Rukundo Sara, ko hari byinshi yungukiye muri Transform Africa zagiye zibera mu Rwanda.

    Yagize ati “Twabonye iterambere ridasanzwe bitewe na Transform Africa z'ubushize mu Rwanda, tukaba dufite amatsiko y'iyi igiye kuba bitewe n'amahirwe menshi izatuzanira binyuze mu bafatanyabikorwa bazaturuka aho izabera muri Zimbabwe, bagafasha abikorera gutera imbere.”

    Umuyobozi ushinzwe Smart Cities muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Alice Higiro, yavuze ko biturutse muri Transform Africa, hari imishinga myinshi u Rwanda rwatangiye gushyira mu bikorwa.

    Ati “Twakoze umushinga ujyanye n'ibimoteri bikusanya imyanda aho twifashisha ibimoteri bigezweho hirya no hino mu mujyi, ku buryo iyo myanda itandukanywa n'ibiyigize.”

    “Ndetse harimo uburyo bw'ikoranabuhanga bukomeza kwerekana aho imyanda igeze n'ikigero cy'imyanda imaze gukusanywa ahantu runaka, maze bigafasha mu ifatwa ry'ibyemezo ku micungire y'imyanda.”

    Intego z'Umuryango w'Abibumbye zigamije iterambere rirambye , SDGs, ziteganya ko nibura mu 2030, Abanyafurika miliyoni 650 bazaba bazi gukoresha ikoranabuhanga mu kazi kabo ka buri munsi.

    Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo igaragaza ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kongera ubumenyi ku ikoranabuhanga.

    Higiro ati “Bijyanye no kongera ubumenyi mu ikoranabuhanga kuri uyu mugabane, birenze gufata ingamba gusa ahubwo tukareba uburyo twakora ibifatika mu kongera ubumenyi bw'abatuye Afurika.”

    “Hari kandi no kongera imikoreshereze y'ikoranabuhanga mu rwego rw'ubuzima, atari mu Rwanda ariko no mu karere tureba uburyo twateza imbere ikoranabuhanga muri serivisi z'ubuzima muri uyu mugabane.”

    Kugeza ubu abarenga 15,000, bamaze kwitabira Transform Africa kuva yatangira mu 2013 , baturutse mu bihugu birenga 112, bose barajwe ishinga no kugira Afurika igicumbi cy'ikoranabuhanga.

    Ifite intego yo guhindura ikoranabuhanga ishingiro ry'iterambere n'imibereho myiza, kugeza abantu ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga cyane cyane hakoreshejwe umuyoboro mugari w'itumanaho (broadband), gushyira imbere urwego rw'abikorera mu ikoranabuhanga, no kubakira iterambere rirambye ku ikoranabuhanga.

    Robots za Zorabots zafashije mu kurwanya COVID-19

    Bwa mbere iyi nama igiye kubera hanze ya Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bamaze-kungukira-iki-muri-transform-africa

  • Perezida Kagame na Madamu bakiriye Gen Muhoozi ku isabukuru ye (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Gen Muhoozi ari i Kigali kuva ku Cyumweru nk'uko yari aherutse kubitangaza ko isabukuru ye y'imyaka 49 azayizihiriza mu Rwanda, mu gishimangira umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi no kwishimira ko byawuvuguruye mu minsi mike ishize.

    Ubutumwa bwatangajwe n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu buvuga ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye Gen Muhoozi n'itsinda rye mu birori byo kumwifuriza isabukuru nziza.

    Gen Muhoozi ari mu Rwanda hamwe na Minisitiri w'Ubutabera wa Uganda, Norbert Mao; Minisitiri w'Umutekano, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi, Umuvugizi w'Ibikorwa bya Gen Muhoozi binyuzwa mu kizwi nka MK Movement, Andrew Mwenda n'abandi.

    Amafoto yashyizwe hanze agaragaza Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame n'abandi bitabiriye ibyo birori, bari gukomera amashyi Gen Muhoozi, imbere ye hari umutsima w'isabukuru.

    Ibirori biheruka byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 48 ya Gen Muhoozi byabereye i Kampala byitabirwa na Perezida Paul Kagame. Rwari uruzinduko rwa mbere yari agiriye i Kampala mu gihe cy'imyaka igera kuri itatu.

    Gen Muhoozi ashimirwa ko yagize uruhare mu kuzahura umubano w'u Rwanda na Uganda wari warazambye, bikagera n'aho ingendo ze ebyiri i Kigali ziba ipfundo ryo gufungura imipaka hagati y'impande zombi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-madamu-bakiriye-gen-muhoozi-ku-isabukuru-ye-amafoto