Blog

  • #Kwibuka29: Abakozi bagize Group Vivendi basu… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023, abakozi bo muri group Vivendi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zihashyinguye.

    Abayobozi n’abakozi b’ibyo bigo 3 basobanuriwe ndetse bigishwa amwe mu mateka yaranze u Rwanda kuva ku mwaduko w’abakoroni, mu minsi ibanziriza Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na nyuma yaho, kugera aho u Rwanda rugeze kwiyubaka.

    Nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze u Rwanda, abari bitabiriye iki gikorwa, bashyize indabo aharuhukiye imibiri y’inzirakarengane.

    Gasasira Jean Maurice wakorokeye mu Mujyi wa Kigali, yatanze ubuhamya bw'ukuntu yakorokeye muri Kigali, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaye afite imyaka 16 y'amavuko aho yari ari mu biruhuko by'amashuri yisumbuye.

    Uyu mugabo yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi, yamutwaye ababyeyi be, asoza ashima Inkotanyi zamuhaye ubuzima buzima, kuko zamufashije kurokoka. Ubu yiteje imbere, ndetse gahunda y’ubwiyunge ntiyamusiga kuko yanababariye abamwiciye ababyeyi.

    Umuyobozi Mukuru wa Canal Box wari uhagaririye abakozi bose bo mu kigo Vivendi Group Africa, Julius Kayoboke;  ashingiye ku buhamya bwa Gasasira, yavuze ko bisaba umutima ukomeye kugira ngo ubashe gutera intambwe yo kubabarira.

    Avuga ati “Ni umunsi wari ukomeye kuri buri wese wageze hano. Ubuhamya bwatanzwe bugaragaza koko Ubunyarwanda bugihari. Bisaba umutima ukomeye kubona umwana wiciwe ababyeyi [Gasasira] ajya mu gisirikare ngo atabare igihugu”.

    Uyu muyobozi yavuze ko nk'abayobozi n'abakozi b'ibi bigo byose bakwiriye guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

    Ati 'Turi hano twibuka no guha agaciro abazize Jenoside, ariko ni inshingano zacu kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho. Mwe mutazi ibi, biba ni amahirwe yanyu y'uko mugomba guhangana n’ababihakana kandi barabikoze. Namwe mujye mushyiramo ubwenge mu byo bababwira kuko mutarebye neza babayobya.”

    Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali hashyinguye imibiri y’abatutsi barenga 250,000 bishwe muri Jenocide yakorewe Abatusi mu 1994. Ibi ni byo bishingirwaho bihamya ko Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umugambi wateguwe ndetse ugashyirwa mu bikorwa

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda w’umusigire, Sasa Sionne yashyize indabo ku mva yunamira inzirakarengane zihashyinguye

    Umuyobozi Mukuru wa Canal Box wari uhagarariye abakozi bose ba Vivendi Groupe Africa, Julius Kayoboke, yasabye abayobozi n’abakozi guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi

    Bashyize indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane mu rwego rwo kubaha icyubahiro

    Bacanye urumuri rw’icyizere, ndetse biyemeza ko Jenoside itazongera kubaho

    Basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanurirwa amateka yagejeje ku mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128482/kwibuka29-abakozi-bagize-group-vivendi-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-bunamira-i-128482.html

  • U Rwanda rwasabye abaturage barwo bari muri Sudani kwigengesera – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi itari mike muri Sudani hari kubera imirwano yahuje ingabo za Leta n'izumutwe utavuga rumwe n'ubutegetsi wa Rapid Support Forces iyobowe na General Mohamed Hamdan Dagalo.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda yabwiye RBA ko abanyarwanda bari muri Sudani bagomba kwitwararika muri ibi bihe iki gihugu kiri mu ntambara.

    Ati 'Ni ugukurikiza amabwiriza bari guhabwa kuko bari kuvugana na Ambasade y'u Rwanda muri Khartoum niba bababwiye ngo mugume aho birakaze ni ukuhaguma. Niba bababwiye ko hari agahenge kabonetse nimujye aho mugomba guhurira mwese kuko ari ahantu habiri hateganyijwe bakajyayo.'

    Yagaragaje ko bakwiye kwitwararika ku buryo n'uvuye aho yari ari yabimenyesha ambasade mu kwirinda ko yakomeza gushakishwa kandi yavuye aho yabarizwaga.

    Ati “Igihugu kiri mu ntambara kuba wakigiriramo akaga ni ibintu by'isogonda, bubahirize amabwiriza rero nihagira n'ubusha kugenda mbere cyangwa agize aho ajya atange amakuru kugira ngo ababikurikirana batakomeza kumushaka.'

    Ibikorwa byo gukura abaturage b'ibihugu bitandukanye muri Sudani birakomeje aho ibihugu bitandukanye biri gukurayo abaturage babyo.

    Ambasade y'u Bufaransa mu bikorwa byo gukura abaturage bayo muri iki gihugu yagaragaje ko mu bahungishijwe n'u Bufaransa bavuye i Khartoum, harimo abaturage bake b'u Rwanda.

    Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n'u Bufaransa byatangaje ko birimo guhungisha abaturage babyo babaga muri Sudani.

    Imirwano hagati y'Umutwe wa RSF n'Igisirikare cya Sudani yatangiye mu mpera z'icyumweru gishize ikomotse ku kutumvikana ku masezerano yagombaga gusinywa ku wa 1 Mata 2023 agamije kuvanga ingabo za Leta zihagarariwe na Gen Abdel Fattah al-Burhan usanzwe uyoboye Akanama ka Gisirikare gategeka igihugu na RSF iyobowe na Gen Mohamad Hamdan “Hemedti” Dagalo usanzwe unamwungirije.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda yasabye abanyarwanda bari muri Sudani gukomeza kubahiriza ibyo basabwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasabye-abaturage-barwo-bari-muri-sudani-kwigengesera

  • Icyaba cyose muragabana! Niki Maitre Irene av… – #rwanda #RwOT

    Nta kindi umugore w'uyu mugabo yifuzaga usibye gatanya, ndetse igaherekezwa na 50 ku ijana y'imitungo yose Hakimi afite. Gusa siko byaje kugenda kuko umushibuka waramushibukanye, ubwo yasangaga umugabo we nta mutungo n'umwe afite.

    Nemeye Platini yamenyekanye cyane ku mazina ya Platini P, akaba umuhanzi w'umunyamurava, ugira ishyaka, urwanira ishyaka abandi ndetse akagira ubumuntu no kwihesha agaciro, ku bamuzi ibi mvuze nta nakimwe mbeshye.

    Platini yamenyekanye cyane mu itsinda rya Dream Boys, rimwe mu matsinda yabayeho agashimisha abatagira ingano mu muziki nyarwanda. Uyu muhanzi imyaka yose nta kibi yari azwiho muri iyi myidagaduro, usibye gushaka no guhiga ifaranga binyuze mu muziki mwiza bakoraga.

    Aba bahanzi bakoze amateka igihe kiragera baza gutandukana ndetse buri umwe aca inzira ye, ariko byose babikora nta rwango rurimo kuko kugeza ubu ntan'ikintu bapfuye cyigeze kigaragara usibye ko TMC yimutse akajya gutura no kwiga muri Amerika.

    Platini nk'umunyeshyaka yaje kurwana intambara ku giti cye, kgeza ubwo yubatse izina rye mu bihe bigoranye, maze akora ingendo zitandukanye ajya kuririmba kugeza n'ubwo yaje gufatwa na Label yo muri Nigeria yitwa One Percent n'ubu niyo abarizwamo.

    Igihe cyarageze maze Platini ashaka umugore kugira ngo ibyo yavunikiye babisangire cyane ko no muri Bibiliya ibisobanura neza, imihango yose y'ubukwe arayikora, kugeza ubwo atumiye inshuti n'abavandimwe abereka umugeni, nyuma yaje no kwera imbuto abyara umwana mwiza n'ibyishimo byinshi yerekana uko yamwakiriye.

    Platini amaze kugera mu rugo ibintu byabaye bibi kugeza ubwo asanze umwana atari uwe, ndetse ubu imitungo yavunikiye inzira ishoboka akaba ari ukuyigabana n'umugore, cyane ko bari barasezeranye kubana.

    Ntiharamenyekana icyo Platini yasezeranye n'umugore we niba ari ivangamutungo, cyangwa ivangamutungo muhahano, gusa bibaye ari ivangamutungo kuri bombi imitungo bayigabanya bakanganya.


    Platini ubwo yazamuraga ikiganza asezerana na Olivia

    Mu gushaka kumenya niba bagabana hagati nyuma y'ibyo umugore akoreye Platini, twegereye umunyamategeko Irene usanzwe aburanira abahanzi batandukanye, maze abitubwira muri aya magambo:

    Yagize ati 'Umva icyaba cyose icyaba cyose bagasezerana, iyo habayeho Divorce muragabana batitaye icyateye Divorce, muragabana niko bimeze n'iyo yaba yakubeshye mugasezerana ivangamutungo, kuko umutungo muba mwawuvanze.'


    Olivia yazamuye ukuboko ahamya isezerano rye

    Yakomeje agira ati: 'Iyo mwabanye muba mwabanye, keretse mwarasezeranye ivanguramutungo cyanwa se mwarasezeranye ivangamutungo muhahano.

    Hanze ahangaha usigaye ushakana n'umuntu kumbi hari icyo agushakaho, nyuma agahita agushakaho impamvu ituma mutandukana, icyo gihe rwose muragabana buri kantu.'’

    Ku byerekeye uwaba ari mu makosa Maitre avuga ko n'ubwo yaba ariwe uri mu makosa icyaba cyose muragabana, gusa nta tegeko riraza ryerekana ko mushobora kugabana ibyo buri muntu yazanye, gusa kugeza ubu iyo Divorce itanzwe muragabana buri kimwe.

    Ku bivugwa ko umugore yamutwaye ibintu byose munzu n'amafaranga;


    Abagabo Bo kubihamya barimo na Clément

    Maitre Irene yavuze ko aha Platini agomba kugaragaza ibyo umugore yamusahuye, noneho bakagabana bakuyemo ibyo yamutwaye ariko ngo nta kibuza kugabana nawe.


    Umwana Platini yamwitayeho uko ashoboye


    Platini yakundaga Olivia bikabera urugero abandi bahanzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128511/icyaba-cyose-muragabana-niki-maitre-irene-avuga-ku-mitungo-ya-platini-umugore-we-yaje-yisa-128511.html

  • Bazarwana inkundura, Umugore wa Hakim yongeye kurega Hakim ikindi cyaha gishhya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru La Vanguardia cyatangaje ko uyu mukinnyikazi wa firime, yahisemo kurega uwahoze ari umugabo we kubera uburiganya no gucunga nabi umutungo wabo.

    Uyu mukinnyi yahaye ikiganiro ikinyamakuru Elle magazine, aho yavuze ku gutandukana kwe n'impaka zose zibikikije.

    Yashimangiye ati: 'Hariho iminsi umuntu aba ameze neza, hakaba n'indi aba agomba kumenya uko yakemura ibibazo no gufata ibyemezo rimwe na rimwe bigoye. Ibyo bishobora kuguhungabanya gato. Iyo usabye gatanya, uhindura ubuzima bwawe, nubwo nta byacitse iba ihari, umuntu aba agomba no kwirinda igitutu.'

    Source : https://yegob.rw/bazarwana-inkundura-umugore-wa-hakim-yongeye-kurega-hakim-ikindi-cyaha-gishhya/

  • Nyuma yo kwiyongeresha ikibuno Dabijou yahishuye ahandi hantu hadasanzwe y’ibagishije – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko ahishuye ukuri kose ko yatanze agera kuri million 12 kugirango yiyongereshe ikibuno, Dabijou yavuze ahandi hantu yibagishije herekeranye n'imiterere myiza.

    Uyu Dabijou yavuze ko y'ibagishije mu nda kugirango agire mu nda zero, yavuze ko impamvu yabikoze ari uko nta muntu numwe wishimira kugira mu nda hanini uko yaba ateye kose.

    Dabijou kandi yakomeje avuga ko ibyo rubanda rumuvugaho atabyitayeho kuko aritunze kandi ntaba mu nzu akodesha,gushaka imiterere myiza ni uburenganzira bwe.

    Kandi ngo mbere yo gushora impari mu bindi banza nawe ubwawe wishore mo.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kwiyongeresha-ikibuno-dabijou-yahishuye-ahandi-hantu-hadasanzwe-yibagishije/

  • Abagabo bose niho bajya: Salon itunganya imisatsi y’abagabo ikorwamo n’abakobwa baba bambaye ubusa, ikomeje kurarura abagabo batari bake (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye no mu binyamakuru, hakomeje gusakara amafoto ya salon imwe itunganya imisatsi y'abagabo ikaba ikirwamo n'abakobwa baba bambaye uko bavutse.

    Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Daily Post cyo muri Kenya, iyi salon itatangajwe amazina ikorwamo n'abakobwa baba bambaye uko bavutse.

    Source : https://yegob.rw/abagabo-bose-niho-bajya-salon-itunganya-imisatsi-yabagabo-ikorwamo-nabakobwa-baba-bambaye-ubusa-ikomeje-kurarura-abagabo-batari-bake-amafoto/

  • Umwe hejuru y’undi: Umugore n’umugabo bamatanye ubwo bari bari kwiha akabyizi k’akajurano (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore n'umugabo bari bari guca inyuma abo bashakanye, bamatanye ubwo bari bari gutera akabariro.

    Mu mashusho akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye yerekana mu rugo rumwe, abantu ari benshi maze ku buriri umugabo yamatanye n'umugore bari bari gukora imibonano mpuzabitsina.

    AMASHUSHO

    https://twitter.com/_Cruzbyt/status/1649482983185719303?t=IEWs8AErtVaI9gd5KXQPNg&s=19

    Source : https://yegob.rw/umwe-hejuru-yundi-umugore-numugabo-bamatanye-ubwo-bari-bari-kwiha-akabyizi-kakajurano-videwo/

  • Amakuru mashya yihutirwa kuri ya modoka ya Bahavu Jeanette yatsindiye mu bihembo bya RIMA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa 1 Mata nibwo Bahavu Jeanette yatsindiye imodoka mu bihembo bya RIMA gusa ntarayihabwa.

    Nyuma y'ubwumvikane buke hagati ya Bahavu, RIMA na Ndoli Safaris, iyo modoka ntiratangwa.

    Ndoli yasohoye amasezerano mashya iyaha Bahavu Jeanette kugira nayo ibone gutanga imodoka kuko ariyo muterankunga.

    Muri ayo masezerano, Ndoli isaba Bahavu kubamamariza ku modoka, ku mbuga nkoranyambaga ze zigiye zitandukanye ndetse no mu bitaramo byose yitabiriye.

    Bahavu we ibi ntabwo abikozwa aho avuga ko ntaho yaba ari kungukira

    RIMA nayo yatunguye no kubona ayo masezerano kuko Ndoli yayasohoye batabanje kubivuganaho.

    Kuri ubu ubw'umvikane bukomeje kwanga aho bamwe bashobora kwiyambaza inkiko kugira ngo barenganurwe.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-yihutirwa-kuri-ya-modoka-ya-bahavu-jeanette-yatsindiye-mu-bihembo-bya-rima/

  • Bayarya bayavunikiye! Umukobwa yatanze ubuhamya bw’ibyo abarabu bakorera abanyarwandakazi bajya Dubai kwicuruza bashaka amadorari – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, hari kuzenguruka amashusho y'umukobwa uvuga akaga abakobwa b'i Kigali bahura nako iyi bagiye kwicuruza i Dubai bashaka amadorari.

    Yavuze ko yari afite umukobwa w'inshuti ye wajyaga Dubai, akabona umunsi ku munsi ari kohereza imodoka mu Rwanda. Ubwo yaje kugira amatsiko maze nawe ajyayo kwirebera uko bimeze.

    Gusa yavuze ko yagezeyo maze agasanga byibura umukobwa umwe kugira ngo abone ayo madorari, aryamana n'abagabo 3 icyarimwe.

    Source : https://yegob.rw/bayarya-bayavunikiye-umukobwa-yatanze-ubuhamya-bwibyo-abarabu-bakorera-abanyarwandakazi-bajya-dubai-kwicuruza-bashaka-amadorari-videwo/

  • Izi si inzoga ni uburozi! Umusore wanyweye inzoga akuzuza, yisanze mu nzira z'amazi yo ku muhanda yiryamiye (VIDEWO ) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amashusho y'umusore uba wasinze maze akiryamira mu nzira z'amazi yo ku muhanda.

    Ni umusore uba acigatiye urucupa rw'inzoga ni uko maze akagenda akiryamira muri ruhurura itwara amazi mu bice by'umuhanda.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/izi-si-inzoga-ni-uburozi-umusore-wanyweye-inzoga-akuzuza-yisanze-mu-nzira-zamazi-yo-ku-muhanda-yiryamiye-videwo/