Blog

  • Vital arabivuze byose: Abana baba Pasiteri nibo basigaye bazi ibinini bikuramo inda n’inshinge zituma abantu batabyara(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Vital yavuze uburyo abantu bahindutse cyane cyane abasenga harimo n'abana baba Pasiteri ngo usigaye usanga aribo bazi ibinini bikuramo inda ndetse n'inshinge zituma abantu batabyara.

    Vital mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo yitwa Impemburo.tv yavuze ko abakobwa basenga basigaye barahindutse cyane kuko usanga umuntu ari umudiyakoni cyangwa aririmba muri korari yo kuramya no guhimbaza Imana ariko ugasanga azi  inshinge cyangwa ibinini bikuramo inda.

    Na we iyumvire ibyo Vital avuga ku bakobwa basenga uburyo bahindutse:

    Source : https://yegob.rw/vital-arabivuze-byose-abana-baba-pasiteri-nibo-basigaye-bazi-ibinini-bikuramo-inda-ninshinge-zituma-abantu-batabyaravideo/

  • Wa mukobwa wamamaye mu ifungwa rya Davis D na Kevin Kade ‘Shazz’ yagaragaye arimo azunguza umubiri wagira ngo nta magufwa afite – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Shalon wamamaye nka Shazz.91 yongeye gutitiza TikTok na Instagram nyuma yo kugaragara arimo azunguza umubiri wangira ngo nta magufwa afite.

    Ni amashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze nka TikTok na Instagram, aho yagaragaye arimo azunguza umubiri yambaye utwenda tugaragaza ikimero cye.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-wamamaye-mu-ifungwa-rya-davis-d-na-kevin-kade-shazz-yagaragaye-arimo-azunguza-umubiri-wagira-ngo-nta-magufwa-afite/

  • Umukobwa w’ikizungerezi waciye agahigo ko gusa na Kim Kardashian yitabye Imana nyuma yo kwibagisha amabere (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'uburanga w'ikizungerezi wamenyekanye nka Christina Ashten Gourkani kubere imiterere ye ijya kumera nk'iya Kim Kardashian, yitabye Imana.

    Bivugwa ko uyu mukobwa yapfuye kubera kwibagisha amabere.

    Umuryango we wasabye ubufasha bwo kumushyingura binyuze ku rubuga rwa GoFundMe.

     

    Iperereza is ry'ibanze ryemeje ko uyu mukobwa yapfuye kubera kutitabwaho uko bikwiye nyuma yo kwibagisha amabere.

    Uretse gusa n'icyamamare Kim Kardashian, Ashaten yari azwi cyane ku rubuga rwa OnlyFans ruzwiho gucururizwaho amashusho y'urukozasoni.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wikizungerezi-waciye-agahigo-ko-gusa-na-kim-kardashian-yitabye-imana-nyuma-yo-kwibagisha-amabere-amafoto/

  • Onana Onashu Shaddy Boo Mbabazi Shadia: Onana yatumye abanyamakuru bacika ururondogoro ubwo yatsindaga igitego cya 3(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports witwaye neza cyane ubwo bakinaga n'ikipe ya Police FC mu mukino wa 1/4 w'igikombe cy'Amahoro maze bakayitsinda ibitego 3-2 uyu mukinnyi yabatijwe amazina y'umunyamideli ukomeye cyane hano mu Rwanda.

    Rutahizamu wa Rayon Sports Leandre Willy Essomba Onana ukomoka mu gihugu cya Ghana yabatijwe amazina y'umunyamideli ukomeye cyane hano mu Rwanda Mbabazi Shadia uzwi cyane ku izina rya Shaddyboo ubwo yatsindaga igitego cya gatatu ku mupira yarahawe na Luvumbu maze agacenga bamyugariro bose b'ikipe ya Police FC imaze iminsi ihondangura amakipe yibihangage hano mu Rwanda.

    Abanyamakuru ba radio y'igihugu radio Rwanda batakagije uyu rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports mu buryo budasanzwe maze bavuga amazina ya Shaddyboo yose mbere y'uko uyu rutahizamu atsinda igitego.

    Na we iyumvire uko byari bimeze:

    Source : https://yegob.rw/onana-onashu-shaddy-boo-mbabazi-shadia-aya-niyo-mazina-umukinnyi-wikipe-ya-rayon-sports-yiswe-ubwo-yatsiga-igitego-cya-3/

  • Umuhanzi Dany Nanone yatangaje inkuru nziza ku bantu bafite impano yo kuririmba ariko bakaba barabuze ubushobozi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umuraperi ukomeye cyane hano mu Rwanda Dany Nanone yatangaje inkuru nziza ku bahanzi bafite impano ariko babuze ubushobozi bwo kuba basohora ibihangano byabo bikajya hanze.

    Umuraperi Dany Nanone uherutse gukora indirimbo yakunzwe cyane yise 'Nasara' nyuma y'igihe kinini yaramaze adashyira hanze indirimbo abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yatangaje ko yumva afite umutima wo gufasha mu magambo ye yagize ati:' Tugire umutima ufasha' arongera ati:' Ndifuza kugira abanyempano mfasha '.

    Iyi n'inkuru nziza Dany Nanone yageneye abahanzi bafite impano ariko bakaba nta bushobozi bafite bwo kuba babasha kugaragaza impano zabo.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-dany-nanone-yatangaje-inkuru-nziza-ku-bantu-bafite-impano-yo-kuririmba/

  • Maralia yica abagera kuri 80% muri Afurika #rwanda #RwOT

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima ku isi OMS, ritangaza ko indwara ya Malaria kugeza ubu ariyo ihitana abantu benshi ku Isi, ariko ikibasira cyane cyane umugabane wa Afurika, aho abapfa bishwe nayo bagera kuri 80%. 

    Mu gihe Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malaria, wizihizwa tariki 25 Mata buri mwaka.

    Ni umunsi usanze hari bamwe mu baturage bakicwa n'iyi ndwara nubwo leta yashyizeho ingamba zitandukanye zo kuyirwanya.

    Mu ngamba leta yashyizeho mu guhashya iyi ndwara, harimo gutera umuti mu nzu z'abaturage, guhugura abajyanama b'ubuzima no kubaha imiti yibanze ivura indwara ya maraliya kubo bapimye bakayibasangana.

    Gusa hari abaturage bakunze kuzamura amajwi yabo bagaragaza ko inzitiramibu bafite zashaje, bagasaba ko bahabwa izindi ko  mu rwego rwo gukomeza guhashya iyi ndwara.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima RBC, kivuga ko abahabwa inzitiramibu ku buntu ari abaturage batishoboye kandi ko bagiye kuzihabwa mu minsi ya vuba kuko batangiye kubarura abatazifite ngo bazihabwe.

    RBC ijya inama yo gukinga amadirishya n'imiryango hakiri kare butarira, andi hagakurwaho ibizenga n'ibihuru bishobora kuba indiri y'umubu utera maraliya.

    Raporo ya OMS igaragaza ko mu mwaka wa 2021, Malaria yatwaye ubuzima bw'abantu basaga ibihumbi 600 ku Isi, aho yibasira cyane cyane abatuye munsi y'Ubutayu bwa Sahara barimo n'u Rwanda, aho buri munsi yica abasaga ibihumbi 30.

    Yvette Umutesi

    The post Maralia yica abagera kuri 80% muri Afurika appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/26/maralia-yica-abagera-kuri-80-muri-afurika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=maralia-yica-abagera-kuri-80-muri-afurika

  • Abadepite batoye itegeko rishya riha Polisi ububasha bwo gukora ubugenzacyaha – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Umutekano itangaza ko impamvu zo guhindura iryo tegeko zishingiye ku kuba iryari risanzwe ryagaragaramo imbogamizi cyane cyane kuva mu 2017 hamaze gushyirwaho Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

    Ni urwego rwahawe zimwe mu nshingano zari zisanzwe zifitwe na Polisi y'u Rwanda, ari na cyo cyatumye uyu mushinga w'itegeko utegurwa mu kunoza imikorere ya Polisi y'u Rwanda.

    Izo mbogamizi zirimo kutagira ububasha bwo gusaka ahakekwa ko hakorewe icyaha, kutagira ububasha bwo gufatira ibintu bimwe na bimwe bifitanye isano n'icyaha, kutagira ububasha bwo gukusanya ibimenyetso by'ibanze ahabereye icyaha no kutagira ububasha bwo kugenza ibyaha byo mu muhanda.

    Hari kandi kudateganya inshingano z'abayobozi bungirije ba Polisi y'u Rwanda, kutagaragaza ibihe umupolisi ashobora gukoresha imbaraga zishobora gutera ibura ry'ubuzima no kudateganya ibyaha n'ibihano byerekeranye no gutoroka Polisi y'u Rwanda.

    Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana yasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko ko izo ari imbogamizi kuri Polisi y'u Rwanda kuko nk'urwego rushinzwe umutekano ikwiriye kuba ifite ububasha bwo gukora ibikorwa by'ibanze.

    Ni ukugira ngo n'inzego zishinzwe ubugenzacyaha zibone aho zihera zikora akazi kazo. Iyi ikaba ari imwe mu mpamvu hatekerejwe kuvugurura itegeko rigenga Polisi y'u Rwanda kugira ngo hakemurwe izo mbogamizi.

    Polisi izajya ikora ubugenzacyaha

    Ni itegeko rishyira umuco ku bijyanye n'uko inshingano za Polisi y'u Rwanda n'iz'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) zizashyirwa mu bikorwa mu rwego rw'ubugenzacyaha.

    Minisitiri Gasana yavuze ko ububasha bw'ubugenzacyaha butahawe Polisi y'u Rwanda yonyine, busanzwe bufitwe n'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha.

    Gusa ngo mu rwego rwo kugenza ibyaha atari RIB yonyine yari ifite ububasha bw'ubugenzacyaha mu Rwanda. Hari izindi nzego zifite ububasha bw'ubugenzacyaha zishyikiriza dosiye zazo Ubushinjacyaha.

    Ku bijyanye na Polisi y'u Rwanda n'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha, ububasha bwuzuye bw'ubugenzacyaha Polisi y'u Rwanda ibufite ku bijyanye n'ibyaha bikorerwa mu mihanda.

    Ku bindi byaha, Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha ni rwo rufite ububasha bw'ubugenzacyaha, ariko hari igihe Polisi y'u Rwanda iba iri ahakorewe ibyaha.

    Mu itegeko risanzwe, Polisi y'u Rwanda ntiyari ifite ibikorwa by'ibanze by'iperereza mu nshingano.

    Ku bijyanye n'ibyaha bikorerwa mu muhanda, muri iri tegeko, Polisi y'u Rwanda ihabwa ububasha bwuzuye bwo gukora ubugenzacyaha kuri ibyo byaha.

    Minisitiri Gasana yavuze ko ku bindi byaha, nta mpamvu y'uko Polisi y'u Rwanda ibijyamo kuko hari abagenzacyaha bashinzwe kubikurikirana no kugenza ibyo byaha bindi.

    Muri iri tegeko Polisi izajya iba ifite amasaha 24 kugira ngo ikore raporo yayo iyo ifashe umuntu, kuko raporo Polisi ikora ari iy'ibanze igaragaza amakuru n'ibimenyetso bifasha ubugenzacyaha.

    Ikindi ni uko aya masaha atagomba kuba menshi kuko hagomba no kwitabwa ku masaha umuntu ufashwe agomba kuba yagejejwe imbere y'ubushinjacyaha.

    Guverinoma kandi yasobanuye ko hari gutegurwa umushinga w'itegeko rigenga ikoreshwa ry'umuhanda rizagaragaza inshingano z'umugenzacyaha n'abandi bakora akazi gasanzwe ko mu muhanda.

    Rikaba ari na ryo rizagena uburyo umugenzacyaha ashyikiriza umushinjacyaha ibyaha yabonye mu muhanda.

    Mu byo Abadepite babajije Minisitiri w'Umutekano ubwo yabagezagaho iri tegeko ni impamvu abakekwaho ibyaha, Polisi y'u Rwanda ibashyira mu ruhame imbere y'itangazamakuru.

    Minisitiri Gasana yavuze ko gushyira mu ruhame imbere y'itangazamakuru umuntu ukekwaho icyaha atari ukugaragaza ko uwo muntu ari guhamywa icyaha kandi akiri umwere.

    Avuga ko bikorwa mu rwego rwo gukumira icyaha muri rusange kandi ko ari uburyo bwo kugaragariza Abanyarwanda aho inzego zibishinzwe zigeze zikurikirana icyaha cyakozwe.

    Abagize Biro y’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo bari barimo gutora Itegeko rishya rigenga Polisi y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-batoye-itegeko-rishya-riha-polisi-ububasha-bwo-gukora-ubugenzacyaha

  • Kamonyi: Abaturage mu kangaratete kubera isenyuka ry'ibiraro – #rwanda #RwOT

    Ibi biraro birimo ibimaze igihe kirekire bisenyutse ariko ibya vuba ni ibyasenywe n'ibiza byatewe n'imvura idasanzwe yaguye guhera muri Gashyantare 2022.

    Mu byasenyutse harimo igihuza Umurenge wa Runda na Rugalika mu gishanga cya Bishenyi, kitarubakwa mu buryo burambye, igihuza Akagali ka Sheli muri Rugalika na Muganza muri Runda ndetse n'igihuza Sheli na Kabagesera mu Murenge wa Runda.

    Nyuma y'umwaka urenga umwe bisenyutse, hari abaturage bagaragaza ko byateye impagarara n'ibibazo mu migenderanire y'abatuye imirenge yombi.

    Hamwe hashyizweho ibiti byo gukandagiraho ku buryo amagare na moto bishobora gutambuka ariko ku modoka ntibishoboka.

    Ubwikorezi bwakorwaga hifashishijwe ibyo biraro ntibugishoka ku ruhande rumwe kuko amakamyo atabona uko yambuka akagezi ka Kayobora.

    Abatuye hakurya y'aka kagezi mu Kagari ka Muganza batahagayo n'imodoka ntibakihanyura ahubwo byabasabye guhindura icyerekezo no guca inzira iziguye kubera ko nta yandi mahitamo bafite.

    Ntezimana Elias wo mu Kagari ka Sheli yagize ati 'Hashize umwaka imvura iguye igasenya iki kiraro cyaduhuzaga n'Akagari ka Muganza.Kitarasenyuka imodoka zarambukaga ariko isenyuka ryacyo ryateje impagarara n'ibibazo bitewe n'uko imihahiranire yahagaze.'

    Yakomeje ati 'Reba nk'ubu umucanga tuba twinuye mu mazi wabuze uko uva hano kandi n'abaturage bafite imodoka bakoreshaga iki kiraro bahinduye inzira, bamwe bajya kunyura Bishenyi bakamanukira kuri uyu musozi wa Muganza. Byaraboroheraga cyane ariko ubu iyo nzira ni iya kure cyane.'

    Umuturage wo mu Kagari ka Kabagesera, yavuze ko bagorwa no kugerwaho n'ibikoresho by'ubwubatsi birimo umucanga kubera isenyuka ry'ibiraro. Ngo byatumye igiciro cy'umucanga cyikuba kabiri kubera ko bisaba ko imodoka ziwupakira zizenguruka.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère, yavuze ko ubuyobozi burimo gukora ibishoboka byose ngo ibiraro byasenyutse bikorwe. Ati 'Ibiza bitugiraho ingaruka ariko tugomba kwishakamo ibisubizo kandi birashoboka. Icyo twakwizeza abaturage ni uko dukomeza gufatanya na bo ibyagiye byangirika tubisane, imihanda yongere ibe nyabagendwa.'

    Ibiza by'umwaka ushize n'uwawubanjirije byangije ibiraro 47 mu Karere ka Kamonyi. Ubuyobozi buvuga ko hari ibyagiye bisanwa ku bufatanye n'abaturage ariko hakaba n'ibindi bisaba amafaranga menshi.

    Uretse icyatangiye gukorwa mu Murenge wa Kayumbu n'ikindi cyashyizwe muri gahunda umwaka utaha kiri hagati y'Umurenge wa Karama na Kayumbu, ibindi bisaba ingengo y'imari nini ntibirasanwa ndetse n'inyigo y'ayo bizatwara ntirakorwa.

    Ikibazo cy'ibiraro ni kimwe mu byo Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste yasabwe gutangaho ibisobanuro ku wa 18 Ukwakira 2022 ubwo yitabaga abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite.

    Abadepite bavuze ko mu ngendo bakoreye mu turere muri Werurwe uwo mwaka basanze hari imihanda myinshi ifite ibiraro bikeneye kwitabwaho mu maguru mashya.

    Minisitiri Dr Nsabimana icyo gihe yibanze ku byubatswe kera bitakijyanye n'uburemere bw'imodoka zibigendaho ariko hari n'ibisenyuka burundu uko ubukana bw'ibiza bugenda bwiyongera mu duce runaka.

    Ati 'Ni ikibazo gikomeye. Hari amateme dufite amaze imyaka 30, 40 cyangwa 50. Icyo gihe bayubaka ikamyo iremereye yabaga ipima toni esheshatu, ubu dufite amakamyo afite toni 26, ni yo akoresha utwo turaro dutoya; hari n'ibyo akandagiraho bigahita biturika.'

    Yakomeje ati 'Aho tumariye gukora ibarura, twabonye ibigera kuri 400 bikenewe gukorwa mu buryo bwihutirwa kuko ntibyagiye byubakwa bijyanye n'iterambere ryihuta. Ibyo biraro bishaje tumaze kubishyira hamwe turimo gushaka amafaranga.'

    Ahitabajwe ibiti hajyaga hanyura n’imodoka ariko ubu ntibishoboka

    Ku kagezi ka Kayobora hakozwe inzira y’abanyamaguru, imodoka ntizikihanyura kubera ko ikiraro cyasenyutse

    Wambuka uva muri Rugalika ugana mu Kagari ka Muganza hari ikiraro cyasenyutse gihagarika urujya n’uruza rw’ibinyabiziga

    Kongera kubaka iki kiraro bisaba imbaraga nyinshi ugereranyije n’imiterere y’igishanga n’amazi akinyuramo iyo imvura yabaye nyinshi

    Abaturage bavuga ko umucabga ucukurwa mu Kagezi ka Kayobora bisigaye bigoye ko ugezwa ku bawukeneye kubera ko imihanda itakiri nyabagendwa

    Ni agace kamaze guturwa cyane ku buryo gakeneye ibikorwaremezo birimo imihanda, byo korohereza abaturage

    Ikiraro guhuza Akagari ka Sheli mu Murenge wa Rugalika n’aka Kabagesera muri Runda cyarasenyutse hitabazwa ibiti binyurwaho n’abanyamaguru, amagare n’amapikipiki

    Ubuyobozi buvuga ko iki kiraro kigiye kubakwa ku bufatanye n’abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-ivuga-iki-ku-kangaratete-abaturage-bashyizwemo-n-isenyuka-ry-ibiraro

  • Hari igihe imvura izagwa igasanga 'Meya' mu biro – Depite Bitunguramye yatabarije Akarere ka Rulindo – #rwanda #RwOT

    Ni impuruza yatanze ubwo Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yagezwagaho raporo y'uko Uturere, Intara n'Umujyi wa Kigali twakoresheje ingengo y'imari ya Leta mu mezi atandatu ya mbere ya 2022/23.

    Ni raporo yakozwe na Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu nyuma yo kugirana ibiganiro n'abayobora izo nzego.

    Mu byo Abadepite basabye ko byakwitabwaho harimo uturere tugikorera mu nyubako zishaje, ibintu bavuga ko bidindiza imitangire ya serivisi.

    Ku rundi ruhande ariko hari uturere tugenda tubona ingengo y'imari ahanini bigendeye ku byihutirwa kurusha ibindi, bityo utwo turere tukabasha kubakwa mu gihe utundi tugitegereje.

    Depite Bitunguramye yavuze ko Akarere ka Rulindo kari mu dukeneye kubakirwa aho gukorera ndetse ari ibintu bikwiye gukorwa mu maguru mashya.

    Ati 'Ni akarere kubatse mu manegeka, no hirya yaho hatangiye gutenguka ndetse ngira ngo n'iyo imvura igiye ushobora no gusanga no mu biro bya meya amazi yinjiramo.'

    'Nagira ngo aka karere ngakorere ubuvugizi ku buryo byazitabwaho nako kakabonerwa ingengo y'imari kakaba kakwimurwa aho kari kandi ngira ngo nabo bakomeje kubigaragaza.'

    Ni ikibazo Perezida wa Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, Muhakwa Valens, yavuze ko gikomeye ndetse hazakomeza ibiganiro biganisha ku gushaka ingengo y'imari yo kubaka aka karere.

    Ati 'Iki nacyo tuzareba kubera ko na Meya w'Akarere ka Rulindo yari yaragaragaje ko ari ikibazo kibakomereye, ndumva rero tuzakomeza tukiganire turebe niba naho hashakwa ingengo y'imari bikaba byatangira cyangwa se indi gahunda guverinoma ibafitiye.'

    'Ni yo mpamvu tuzakomeza kubiganiraho tukareba icyakorwa kuko iki kibazo kirazwi ari na Minecofin [Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi] cyangwa n'izindi nzego barakizi.'

    Ku rundi ruhande ariko Depite Muhakwa yagaragaje ko akenshi kugena ingengo y'imari harebwa ku byihutirwa kurusha ibindi ariko icy'Akarere ka Rulindo nacyo basanze kiri mu byihutirwa.

    Depite Bitunguramye Diogène yasabye ko Akarere ka Rulindo kubakirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-igihe-imvura-izagwa-igasanga-meya-mu-biro-depite-bitunguramye-yatabarije

  • Kiyovu Sports yasezereye Rwamagana igomba gucakirana na APR FC, Rayon itsinda Police FC #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera Rwamagana City iyitsinze 5-3 mu mikino yombi.

    Nyuma y’uko umukino ubanza Rwamagana City iyitsinze 3-2, nta kosa Kiyovu Sports yagombaga gukora mu mukino wo kwishyura.

    Ni umukino wabereye kuri Stade Muhanga maze Kiyovu Sports iyitsinda 3-0.

    Muhozi Fred ni we wafunguye amazamu ku munota wa 41, Erissa Ssekisambu atsinda icya 2 ku munota wa 59 n’aho Iradukunda Jean Bertrand ashyiramo agashinguracumu ku munota wa 75.

    Undi mukino Musanze FC yatsinze Mukura VS 1-0 biba 1-1 kuko Mukura yari yatsinze umukino ubanza bahita bitabaza penaliti. Mukura VS yinjije 4-2.

    Umukino wahuzaga Rayon Sports na Police FC, warangiye Rayon itsinze 3-2. Ngendahimana Eric ku ku munota wa 9, Musa Esenu ku munota wa 16 na Onana ku munota wa 33.

    Police FC yatsindiwe na Mugisha Didier ku munota wa 45+4 ndetse no kuri penaliti ku munota wa 63. Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 3 Gicurasi 2023, izakomeza izahura na Mukura muri 1/2.

    Kiyovu Sports ikaba igomba guhura muri 1/2 na APR FC yasezereye Marines FC.

    Kiyovu Sports izahura na APR FC muri 1/2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yasezereye-rwamagana-igomba-gucakirana-na-apr-fc-rayon-itsinda-police-fc