Blog

  • Gasabo: Inzu yubakiwe  abarimu  iri hafi kubagwaho #rwanda #RwOT

    Bamwe mu barimu bigisha muri GS Ruhanga, riherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo, baravuga ko inzu bubakiwe nk'icumbi rya mwarimu bayihawe itujuje ibisabwa.

    Iyi nzu ntigira  ubwiherero, ubwogero, igikoni, umuriro n'amazi, ndetse kuba idafite  umureko ufata amazi y'imvura byatumye yangirika kuburyo ishobora kugwira abarimu bayibamo.

    Iri cumbi rya mwalimu ryubakiwe abarimu Umunani (8) ariko harimo Bane (4), Abandi bagiye gushaka ahandi bakodesha kuko batinye ko izabagwaho.

    Umunyamakuru wa Flash yageze ahubatse iyi nzu, abona ko itigeze yitabwaho na busa.

    Ni inzu itagira igikoni ku buryo ushaka guteka yabona aho atekera.

    Iyi nzu ubwiherero buhari nabwo bubi kuko ni ubwubatswe n'abarimu mu buryo bwo kwirwanaho, kuko abayubatse batigeze babutekereza.

    Abarimu bavuganye n'itangazamakuru, bavuga ko iri cumbi ryubatswe muri 2012 ariko ubu kubamo ngo ni amaburakindi.

    Umwe ati 'Iyi nzu ukurikije uko imeze ntabwo navuga ko yuzuye, gusa hari ibyakozweho bihari. Nk'isima irimo igice kimwe, ubwogero nta sima ibamo,nta bwiherero ifite,nta mireko ifata amazi ihari nk'uko mubibona, amazi amanuka ku mireko niyo arimbura iriya sima, nta gikoni gihari.'

    Undi nawe ati 'Naraje umuriro ndawishakira, ibikoresho byose bisabwa kugira ngo umuntu akenere umuriro mu nzu ndabyigurira ku mafaranga yanjye, kandi bitakabaye ngombwa ko umuntu aza ngo yishakire ibikoresho by'umuriro yakabaye abisangamo. Ikindi kandi naraje nsanga nta maserire ari ku nzugi,ubwo byose narabyishakiye, ikindi urebye no hanze hariya imbere hari ahantu hasa nk'ahatebeye, umuntu aba afite n'impungenge ko umunsi umwe ishobora no kumanuka ugasanga duhuye n'impanuka.'

    Mugenzi we ati 'Ibibazo bitandukanye biri kuri iyi nyubako,namwe mwirebere ubu ni ubwiherero,sinzi niba nabwita ubwiherero cyangwa umusarani, ubwogero  nta sima ibamo ni ibyondo gusa,n'isakaro ntirikoze neza hari ibice bimwe na bimwe biva, ugasanga ibikoresho byacu birangiritse.'

    Bamwe mubagombaga kuba muri iri cumbi rya mwarimu banze kuhaba, kuko bavuga ko hadakwiriye umurezi nka mwarimu.

    Aba bemeye kuhaba uko hari barasaba ko yasanwa nabo bakabaho batekanye, kuko iyo imvura iguye bari mu ishuri batangira kubunza imitima ko basanga ibikoresho byabo byangiritse, ibintu bibagiraho ingaruka mu kazi kabo ka buri munsi.

    Umwe ati 'Icyo nasaba nk'uko ubuyobozi bwatekereje neza kubaka iri cumbi, bagerageza bakadusanira iyi nzu,ikuzuza ibisabwa byose inzu ikenera.'

    Undi nawe ati 'Nk'abarimu dukora uburezi ndetse tuba muri iyi nzu, tugira impungenge nk'iyo imvura iguye wibaza niba hari icyo urasanga.'

    Ikibazo cy'aya macumbi y'i Ruhanga cyageze mu nteko ishinga amategeko binyuze mu butumwa bugufi, ubwo minisitiri w'uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yari ari imbere y'abadepite.

    Uwo muturage yanditse ko leta ikwiye gusana iri cumbi kuko abarezi baho babayeho nabi.

    Minisitiri w'uburezi icyo gihe yavuze ko atari abizi, ariko agiye gukurikirana ibyiryo cumbi.

    Ati 'Ikibazo cy'umuturage wa Gasabo wavuze amacumbi ashaje, ni inde ukwiye gusana? Ubwo turajya kuyareba tubifasheho umukoro, itsinda rishinzwe ubugenzuzi rirajya kuyareba turebe ni iki gisabwa.'

    Umunyamakuru wa Radio Flash na TV ntiyabashije kubonana n'umuyobozi wa GS Ruhanga, ngo amubaze icyo ubuyobozi buzakorera aba barium babayeho  mu buryo bita ko busa no ku gasozi.

    Abarebwa n'iki kibazo mu Karere Gasabo, nabo ntibabonetse igihe cyose twabashatse dutunganya iyi nkuru.

    Amazu y'icumbi rya Mwarimu, yubatswe mu mashuri afite uburezi bw'ibanze bw'imyaka icyenda na cumi n'ibiri; yubakwa ku butaka bw'ayo mashuri hagamijwe kwegereza abarimu aho bakorera, mu kubarinda urugendo rurerure ndetse no gukodesha.

    Eminente Umugwaneza

    The post Gasabo: Inzu yubakiwe  abarimu  iri hafi kubagwaho appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/26/gasabo-inzu-yubakiwe-abarimu-iri-hafi-kubagwaho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gasabo-inzu-yubakiwe-abarimu-iri-hafi-kubagwaho

  • Kiyovu Sports yanyagiye Rwamagana City ihura… – #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yabaye ikipe ya kabiri ibonye itike ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, nyuma yo gutsinda ibitego 5-3 mu mikino ibiri yahuyemo na Rwamagana City. Kuri uyu wa Gatatu kuri sitade ya Muhanga, nibwo aya makipe yagombaga kwikiranura mu mukino wo kwishyura.

    Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

    Kimenyi
    Serumogo
    Eric
    Thierry
    Aimable
    Janvier
    Pitchou

    Norodien

    Muhozi
    Abedi
    Bertrand

    Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa 12:30 PM, kuko nyuma yaho hagombaga kuba umukino wa kabiri uhuza Police FC na Rayon Sports.

    Kiyovu Sports yatangiye umukino iri kurusha ikipe ya Rwamagana City, kuko yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo yigaranzure Rwamagana City yari yayitsinze ibitego 3-2 mu mukino ubanza.

    Ku munota wa 39 Kiyovu Sports yabonye igitego cya mbere, cyatsinzwe na Muhozi Fred. Amakipe yagiye kuruhuka ikipe ya Kiyovu Sports yizeye itike ya 1/2, kubera igitego cyo hanze.

    Abakinnyi 11 Rwamagana City yabanje mu kibuga

    HABINEZA SAMUEL GK
    MURANGAMIRWA SERGE
    UWUMUKIZA OBEDI
    NSHIMUMUGENZI JEAN
    KWIBUKA NSHUMBUSHO AFLODICE
    DIMBUMBA JORDAN
    TUYISHIMIRE J.PAUL
    NICLAS KAGABA
    NDUWIMANA ROMEO
    SEDRIC LISELE
    MBANZA CALEB

    Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yaje yariye karungu ndetse ishaka ibitego byinshi, ku munota wa 58 Erisa atsinda igitego cya kabiri.

    Rwamagana City umutoza wayo abonye ikipe itsinzwe yatangiye gukuramo abakinnyi bakomeye, ndetse ikipe irushaho kuganzwa. Mu minota ya nyuma y’umukino Iradukunda Bertrand yatsinze igitego cya gatatu, umukino urangira Kiyovu Sports itsinze Rwamagana City ibitego 3-0.

    Mu mikino ya 1/2 Kiyovu Sports izahura na APR FC yabonye tike kuri uyu wa Kaburi, ubwo yatsindaga Marine FC ibitego 4-2.

    Kiyovu Sports izacakirana na APR FC mu mikino ya 1/2 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128550/kiyovu-sports-yanyagiye-rwamagana-city-ihura-na-apr-fc-mu-nzira-128550.html

  • Gicumbi: Guverineri Dancille yashimiye Perezi… – #rwanda #RwOT

    Ni kenshi Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yagiye ashimwa n'amahanga kubera imbaraga n'ubwitange Leta y'u Rwanda ishyira mu kurwanya Malariya n'izindi ndwara z'ibyorezo. 

    Umusaruro ntiwabonwe n'amahanga gusa kuko n'Abanyarwanda bishimira umusaruro w'imbaraga zashyizwe mu kurwanya Malaria, aho intego ari ukugeza umubare w'abahitanwa n'iki cyorezo kuri zero mu Rwanda.

    Ku wa Kabiri taliki ya 25 Mata 2023, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malariya, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Nyirarugero Dancille na we yongeye kubishimangira.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille ubwo yatangaga ijambo mu birori by’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria

    Yagize ati: 'Kuri uyu munsi twizihizaho Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Malariya, ni umwanya ngira ngo dushime by'umwihariko Leta y'u Rwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mbaraga zitagereranywa zashyizwe mu kurwanya Malariya n'izindi ndwara z'ibyorezo.'

    Majyambere Jean Pierre, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Bukure mu Karere ka Gicumbi ahabereye ibirori, na we yagize ati: 'Nta kindi twakora uretse gushima Leta yacu n'ubuyobozi bukuru bw'Igihugu ku mbaraga bashyira mu kurwanya Malariya kuko iyo urebye ubu usanga yaragabanyutse cyane ntitucyumva abantu bicwa na yo.'

    U Rwanda rwizihije uwo munsi ku nsanganyamatsiko igira iti: 'Kurandura Malariya bihera kuri njye, ni igihe cyo guhanga udushya, kudatezuka no gushyira mu bikorwa.'

    Dr Emmanuel Hakizimana, umukozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) ushinzwe ibijyanye no kwirinda Malariya binyuze mu kurwanya imibu, yagaragaje intambwe ikomeye u Rwanda rwateye ivuye ku masomo rwakuye ku bwiyongere bukabije bwagaragaye hagati y'umwaka wa 2012 na 2016. 

    Muri iyo myaka ine, abarwayi ba Malariya bavuye ku 200,000 bagera ku bakabakaba miliyoni eshanu ku mwaka.

    Kuva icyo gihe, u Rwanda rwafashe ingamba zikomatanyije zo kurwanya Malariya, zirimo gutera imiti yica imibu mu ngo no mu bishanga, kwegereza ubuvuzi abaturage, gukwirakwiza inzitiramibu zikoranywe umuti n'imiti yo kwisiga yirukana imibu, ubukangurambaga n'ubushakashatsi n'izindi ngamba zunganiwe bikomeye na gahunda ya Mituweli yoroheje ikiguzi cyo kwivuza. 

    RBC isanga ari ingirakamaro kuba Guverinoma, urwego rw'abikorera n'abafatanyabikorwa mu iterambere bahuza amaboko mu gukusanya ubushobozi bukenewe mu gukumira no kurwanya iki cyorezo kikiri umutwaro uremereye ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere. 

    Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malariya mu Rwanda byabaye umwanya wo guhuza imbaraga n'abaturage mu bukangurambaga, kongera ubumenyi kuri Malariya, no kugaragaza ingamba zashyiriweho kuyirwanya mu Turere dutandukanye.

    Guverineri Dancille ari kumwe n’abashyitsi bakuru hamwe na Meya w’Akarere ka Gicumbi

    Abaturage bo mu murenge wa Bukure bibukijwe ko kurandura Malaria bihera mu ngo iwabo

    Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria wizihirijwe i Bukure muri Gicumbi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128528/gicumbi-guverineri-dancille-yashimiye-perezida-kagame-ku-cyerekezo-cyo-kurandura-malaria-128528.html

  • Blaise Christian uri mu bakinnyi ba filime ba… – #rwanda #RwOT

    Blaise usanzwe ukunda cyane wa Perezida Paul Kagame ku bw'ibikorwa bye by'indashyikirwa n'uruhare rukomeye yagize mu guhesha Umunyafurika wese ijambo ku isi, yavuze ko u Rwanda ari igihugu abona kiruta byinshi mu bihugu byo ku migabane yateye imbere nk'iburayi na Amerika.

    Mu kiganiro kigufi yagiranye na InyaRwanda.com, Blaise Christian yavuze ko yaje mu Rwanda aturutse muri Cameroun aho yari yakoreye imurika rya filime ye yise 'Le Galerien'.

    Yatangaje ko bari buhite basubira muri Amerika, ariko aza kwigira inama yo kugera no mu Rwanda kugira ngo ahure n'abandi babarizwa mu mwuga wa cinema hano mu Rwanda.

    Avuga ko yari agamije kuganira nabo ku mikoranire, bamwereke uko ikibuga giteye ndetse na buryo ki hashobora kubaho ubufatanye hagati y'abakora cinema mu Rwanda, Cameroun na USA.

    Mu bahuye na Blaise ku ikubitiro, harimo Umuyobozi wa Igicumbi Cinema Center Bwana Gakwaya Celestin uzwi cyane nka Nkaka, bakaba baganiriye byinshi ku mahirwe ari muri iyi segiteri ndetse bemeranywa imikoranire mu gihe kizaza.

    Mu byo Blaise yishimiye cyane ni ubwiza bwa cinema nyarwanda, uko leta yorohereza abashaka gufata amashusho ya filime zabo n'impano iri mu Banyarwanda mu bijyanye no gukina, gufata amashusho n'amajwi.

    Blaise ari mu Rwanda

    Imwe muri filime uyu mugabo yakoze zakunzwe zikanaba izamufunguriye amayira muri uyu mwuga, ni iyitwa 'Koming from Afrika'.

    Biteganyijwe ko uyu mukinnyi asubira muri Amerika aho asanzwe atuye anakorera imirimo ye itandukanye, ariko akaba ateganya kugaruka mu Rwanda mu mezi make kugira ngo ashyire mu bikorwa imwe mu mishinga ahateganya ku bufatanye na bagenzi be bakora cinema mu Rwanda.

    Asanzwe ari umuhanga muri cinema


    Ibihe bye by'ingenzi abimara muri Cinema




    Koming from Africa niyo filime yamufunguriye imiryango

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128541/blaise-christian-uri-mu-bakinnyi-ba-filime-bakomeye-ku-isi-arashima-intambwe-sinema-nyarwa-128541.html

  • abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

    20″ Police FC irasimbuje

    Umutoza Mashami Vincent nyuma yo kurushwa mu kibuga hagati, Mugiraneza Miggy amuvanye mu kibuga, hinjira Rutonesha 

    Police FC yabuze umunyezamu wayo Kwizera Janvier usanzwe ubanza mu kibuga, ndetse biri gutuma umutekano wo mu izamu udahagaze neza.

    abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga

    13″ Rayon Sports ibonye igitego cya kabiri

    Rayon Sports ibonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Musa Esenu uraje umupira ba myugariro ba Police FC bahagaze nabi, ntibamenya aho umupira uciye

    10″ Rayon Sports irimo kugora ikipe ya Police FC kubera abakinnyi barimo kunyura mu mpande, Joachim arimo aragora cyane Rutanga uri ibumoso, ndetse na Onana akaba ari kuzenguruka ikibuga cyose

    06″ Igitego cya Rayon Sports

    Rayon Sports ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Ngendahimana Eric ku mupira uvuye muri koroneri, ashyiraho umutwe

    15:30 umukino uratangiye

    15:20″ umukino ugiye gutangira.

    Amakipe yombi avuye mu rwambariro, ikipe ya Police FC yakiriye ikaba yambay imyenda yayo, mu gihe ikipe ya Rayon Sports yasuye, yambaye imyenda y’umuhondo irimo utubara dutukura

    Ni umukino ugiye kuba harabanje impaka zikomeye hagati y’ikipe ya Rayon Sports n’intare zagombaha kwishakamo ikipe izamuka muri 1/2

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128552/live-police-fc-0-1-rayon-sports-amafoto-128552.html

  • Inshingano za RIB n'iza Polisi zatandukanijwe ariko hari aho izo nzego zombie zizajya zikorana #rwanda #RwOT

    Abadepite batoye itegeko ririmo ingingo, zitandukanya    inshingano z'igipolisi cy'u Rwanda n'i'z'urwego Urwego rw'ubugenzacyaha RIB, ku birebana no kugenza ibyaha.

    Iri tegeko ryatowe n'abadepite 69 muri 70 bari bitabiriye inteko rusange yo kuri uyu wa gatatu tariki 26 Mata 2023 ritegeka ko gutoroka igipolisi cy'u Rwanda ari icyaha.

    Byasabye umwanya hafi ya ntawo ku nteko rusange y'abadepite kugira ngo batore ku bwiganze bw'amajwi itegeko rigenga Polisi y'u Rwanda  ni nyuma y'aho bari bagejejweho raporo ya komisiyo ihuriweho n'imitwe yombi ubwo yasuzumagaba ubugororangingo bwakozwe na Sena kuri uwo mushinga watowe nk'itegeko ariko bwari butaremewe n'abadepite .

    Igisa n'icyatunguranye ni uko ingingo z'iri tegeko zari zitezweho kuzamura impaka Atari zo zatwaye umwanya ahubwo ingingo zifatwa na bamwe nk'izoroshye nizo zizweho ari nabyo byatumye gutora itegeko rigenga polisi bitatwaye imbaraga n'umwanya abadepite.Depite Bugingo Emanuel ni perezida wa Komisiyo y'ububanyi n'amahanga ubutwererane n'umutekano mu nteko umutwe w'abadepite.

    Yagize ati 'Hari ingingo izigama amateka,ni imyandikire,hari amateka yazigamwaga nyuma y'imyandikire twaje gusanga hari indi ngingo bishobora kumvikaniramo tubyumvikanaho,ntabwo ari imyandikire ni tekiniki y'imyandikire,iyo ngingo yavuye mu mushinga w'itegeko.'

    Nyamara ubwo Sena y'u Rwanda yari mu mirimo yo gusuzuma iri tegeko ingingo zisa n'izakuruye impaka n'izirebana n'ubusha bwo kwirwanaho ku mupolisi ndetse no gutanduakanya inshingano z;uru rwego na rugenze rwarwo ari rushinzwe ubugenzacyaha RIB

    Senateri Evode Uwizeyimana yari yagize ati 'Kuzakora iperereza ngo ese koko byari ngombwa ko uyu mupolisi akoresha intwaro,arasa akica umuntu,cyangwa akica abantu,ni ubuhe buryo twakoresha itaganisha ku kuvunga ngo buri gihe gukoresha imbaraga ,bivuga ko hari umuntu ugomba kuhasiga ubuzima.'

    Senateri Hadidja Ndasngiza Murangwa we yagize ati 'Dutekereza ko ni mujya mu ishyirwa mu bikorwa hashobora kuzaza ikibazo hagati bya Polisi na RIB,noneho tukibaza tuti uko byanditse mu gusoma itegeko umuntu abibona hehe,ese mu itegeko biragaragara neza,aho urwego rumwe rutangirira n'aho urundi rutangirira.'

    Depite Bugingo Emanuel, Perezida wa Komisiyo y'ububanyi n'amahanga ubutwererane n'umutekano mu nteko umutwe w'abadepite arasobanura uko inshingano z'igipolisi zitazivanga z'ibagenzacyaha b'urwe RIB n'ubwo hari aho bizaba ngombwa ko bakorana.

    Yagize ati 'Itegeko rya Polisi kugira ngo rivugururwe,hari ububasha Polisi itarin ifite,kandi biza kugarara ko yari ikeneye kuba ibufite,cyane cyane ni ububasha bujyana n'ubugenzacyaha,bijyana n'ibyaha n'uburyo bwo kugenda mu muhanda n'amategeko abigenga,ni ukuvuga ibyaha bijyana n'impanuka,kwica amategeko yo mu muhanda,Polisi izajya ibikorera ubugenzacyaha bwuzuye.'

    'Dosiye aho bikenewe iyijyane mu bushinajcyaha,ubundi uko byari bimeze ubwo bugenzacyaha bwakorwaga na RIB ubwo rero bw'umwihariko buzajya bukorwa na Polisi ku buryo bwuzuye ubundi bugenzacyaha bukomeze muri RIB.'

    Yakomeje agira ati 'Ubundi RIB ntabwo iba hose nka Polisi,Polisi iba ku mipaka,irinda amazi,iyo habaye icyaha cyangwa gukeka icyaha,polisi ifatiye mu cyuho ukora icyaha,iramufata n'ibimenyetso ibifate iri tegeko rikaba riteganya ko ibyo bimenyetso babikorera inyandiko mu gihe kitarenze amasaha 24 ikabishyikiriza RIB kugira ngo ikomeze ubugenzacyaha.'

    Depite Bugingo kandi arasobanura icyo  itegeko rigenga Polisi ryatowe n'abadepite rivuga ku gukoresha intwaro n'imbaraga mu gihe cy'akaga.

    Ati'Hashobora gukoreshwa imbaraga aho bikenewe muri uyu mushinga w'itegeko birimo,ariko izo mbaraga ntabwo hakoreshwa iz'umurengera,akoresheje iz'umurengera yaba anyuranije n'itegeko.hakoreshwa imbaraga zijyanye n'uburemere bw'amakuba amwegereje.'

    Muri iri tegeko rigenga Polisi ryatowe n'abadepite harimo kandi ingingo ziteganya  ibyaha n'ibihano byerekeye gutoroka Polisi y'u Rwanda.Uku gutoroka ku mupolisi ni icyaha.

    Nta gihindutse iri tegeko umukuru w'igihugu namara kurishyiraho umukono rizasohoka mu igazeti ya leta ritangire gukurikizwa.

    Tito DUSABIREMA

    The post Inshingano za RIB n'iza Polisi zatandukanijwe ariko hari aho izo nzego zombie zizajya zikorana appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/26/inshingano-za-rib-niza-polisi-zatandukanijwe-ariko-hari-aho-izo-nzego-zombie-zizajya-zikorana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inshingano-za-rib-niza-polisi-zatandukanijwe-ariko-hari-aho-izo-nzego-zombie-zizajya-zikorana

  • Perezida Kagame ari muri Zimbabwe mu nama ya Transform Africa   #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yageze muri Zimbabwe aho yitabiriye inama ya Transform Africa igiye kuba ku nshuro ya Gatandatu.

    Iyi nama irabera ahitwa Victoria Falls iritabirwa n'abakuru b'ibihugu 5 na bamwe mu bagize za guverinoma.

    Perezida Kagame yifatanyije n'abandi banyacyubahiro barimo Perezida wa Zimbawe Emmerson Mnangagwa. Hakainde Hichilema wa Zambia, Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera n'umwami wa Eswatini Mswati III.

    Ibiro bya Perezida Kagame byatangaje ko aza kugeza ijambo kubitabiriye iyi nama ndetse anitabire inama y'ubutegetsi ya Smart Africa Alliance yabayeho kuva muri 2013 igizwe n'ibihugu 36.

    U Rwanda rwiyunze ku bihugu bya Angola, Djbouti, Guinea and Tunisia  mu kwemeza Smart Africa Alliance igamije isoko rya Internet ryitezweho kuzamura uyu mugabane muri 2030.

    Iyi nama ihuje abantu barenga 2000 isanzwe iterana hagamijwe kurebera hamwe uko Afrika yatera imbere binyuze mu ikoranabuhanga.

    The post Perezida Kagame ari muri Zimbabwe mu nama ya Transform Africa   appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/26/perezida-kagame-yitabiriye-inama-ya-transform-africa-muri-zimbabwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yitabiriye-inama-ya-transform-africa-muri-zimbabwe

  • Byinshi kuri 'Dogiteri Nsabii’ umuhanzi n’umunyabugeni wavuyemo umunyarwenya utembagaza benshi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga ukaba ukunda ibintu bijyanye n’imyidagaduro, nta kuntu waba utazi umunyarwenya Dogiteri Nsabii umaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’uburyo atembagaza abatari bake.

    Ni umusore uba wiyambariye ingofero, ikoti, karuvati n’ipantalo ndetse utibagiwe n’inkweto za bodaboda, imvugo ye itamenyerewe cyane ni kimwe mu bigenda bimwongerera igikundiro umunsi ku munsi.

    Ubusanzwe ababyeyi be bamwise Nsabimana Eric we yiyita Dogiteri Nsabii, yavutse mu 1999 avukira mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda, akaba ari umwana wa 2 mu muryango w’abana 4, abahungu 3 n’umukobwa umwe akaba ari na we mukuru. Afite ababyeyi bose.

    Yagize amahirwe yo kwiga aho yarangije amashuri yisumbuye yarangirije muri GS Muhoza I i Musanze akaba yarize MCB (Mathematics, Chemistry and Biology). Yarangije muri 2019.

    Mu kiganiro cyihariye Dogiteri Nsabii yahaye ikinyamakuru ISIMBI cyagarutse ku buzima bwe, yakuze se akora akazi k’ubufundi ni mu gihe nyina yateraga amarangi, ni ko kazi kari kabatunze bakoraga nubwo rimwe na rimwe kaburaga ariko avuga ko uko bagendaga bamenyana n’abantu benshi ni nako akazi kabonekaga.

    Dogiteri Nsabii avuga ko yatangiye umwuga wo gukina filime n’urwenya muri 2016 akorana n’abandi baza no kwegukana igikombe ku nsanganyamatsiko yari yatanzwe.

    Ati 'Icyo gihe natwaye n’igihembo hari amarushanwa yo gukina ikinamico ariko byari ukuvuga ku bana bafite ubumuga, uburyo tugomba kubana nabo muri sosiyete no mu mashuri no guharanira uburenganzira bwabo, icyo gihe nakinnye neza dutwara igikombe tuba aba mbere ndakeka aho niho natangiriye, nkomeza kubikora mu bigo byose nizeho nabaga mu matsinda (club) akora ibintu by’imyidagaduro, ugusanga ndabishoboye ikigo cyose nigagaho wasangaga nzwi mu bintu bijyanye n’urwenya no kuvuga amakuru.'

    Ku kijyanye n’izina yahisemo gukoresha mu mwuga yinjiyemo rya Dogiteri Nsabii, yavuze ko bifitanye isano nawe ndetse n’ibyo yize.

    Ati 'aho iryo zina ryavuye, ikintu cya mbere cyo nkunda inkomoko yanjye, sinkunda kwihakana uwo ndi we bitewe n’aho ndi cyangwa nshaka kugera, icya mbere naravuze ngo niba nshaka kuba icyamamare ntabwo ngomba kujya kure y’amazina yanjye ngo nyihakane ahubwo mu gice kigomba kugira amazina nzitwa hagomba kuzamo izina ryanjye niho navanye Nsabii.'

    'Irya Dogiteri ryo ryaje bitewe n’ukuntu nize MCB kandi iyo umuntu ayize neza aba umuganga, noneho njye narayize ariko byarananiye ndavuga noneho reka nubwo ntabigezeho ariko naravunitse ntabwo ngomba kwirengagiza imvune navunitse nubwo byananiye mpita mfata Dogiteri gutyo, noneho bihita bihurirana n’ukuntu hari hadutse ijambo rigezweho rya 'Kora Umuti’ ndavuga nti se hazajya hakorwa imiti nta muntu wo kuyivurisha uhari? Ndavuga ngo ngomba gushyiraho ka Dogiteri kugira ngo imiti bakoze njye nyivurisha.'

    Nubwo agifte urugendo runini rwo kugenda, Dogiteri Nsabii avuga ko byibuze ubu yishimira aho izina rye rimaze kugera kuko ryaramenyekanye cyane.

    Ati 'Izina rya Dogiteri NSabii, rimaze gukura kuko icyo ngenderaho mvuga ngo rimaze gukura ni uko rizwi n’abantu benshi cyane ubona ari ibintu byazamutse bikajya ku yindi ntera, ni izina ryazamutse rijya mu yandi azwi dufite mu gihugu akora umwuga wa cinema.'

    Ku kijyanye n’ikintu cyamugoye mu rugendo rwo kwinjira muri sinema, yagize ati 'Ikintu cya mbere cyangoye ni ukwisubiza ikibazo cya nzihangana njyeze ryari, ariko kubera Imana no gusenga byamaze gucamo.'

    Ahamya ko umwuga akora ari umwuga ushobora gutunga umuntu ndetse ko akurikije ibyo agenda abona, nta kintu kimuhungabanyije abona ari ho hazava ibimutunga n’abazamukomokaho.

    Ati 'ngumye mu murongo ndimo ntagize ikimpungabanya, ni ibintu bishobora kuzangirira umumaro ku buryo bishobora kuntunga nanjye nkatunga n’abandi.'

    Imyambarire ye ari mu kazi ni ikintu yatekereje gishobora kuba nk’ikimuranga kugira ngo binamufashe kuzamura izina rye mu buryo bworoshye kandi vuba.

    Ati 'niba ari urwenya ninjiriyemo, ugomba kundeba ugahita utangazwa n’uko meze bikagutera kunyitaho, ndavuga ikintu cyatuma umuntu andeba bwa mbere agatungurwa cyangwa agahita amfata mu mutwe ni iki? Ni uko nakwambara ibintu bitandukanye, mpitamo gukoresha ingofero, nkoresha karuvati, amarinete, ikoti n’ipantalo n’inkweto za bodaboda.'

    Avuga ko yari afite inzozi zo kuzaba umuhanzi cyangwa se umushushanyi, gusa anateganya ko mu minsi iri imbere hari indirimbo azasohora.

    Ati 'uretse iby’ubwana, ni ibintu byinshi umuntu yumvaga azaba, ariko njyewe kubera impano niyumvagamo ikintu cya mbere cyazaga mbere y’ibindi byose ni ugukina filime no kuzikora. Ikindi cya kabiri ni ukuririmba hagarukiraho gushushanya, ni byo bintu 3 niyumvagamo ko nshobora kwerekezamo. Nta ndirimbo ndakora ariko mu mishinga yanjye iri mbere ndabiteganya mba mvuga nti hari igihe muzajya kubona mukabona mbatayemo.'

    Ikintu cyamubabaje ni uburyo aba yarakoze cyane bimugoye ngo azamuke ariko yamara kuzamuka n’iryo zina yishimira aribonye nabyo bikamubangamira. Icyo yishimira ni uko yabonye urubuga anyurizamo ibintu bimuri mu mutwe mu buryo bworoshye kandi bikagera kuri benshi. Ikindi yishimira ni uko byatumye yunguka inshuti nyinshi.

    Kimwe mu bintu yakoze akiri umwana n’uyu munsi atajya yibagirwa ni uburyo yigeze kuva mu Karere ka Musanze akajya Nyabihu n’amaguru kubera urukumbuzi, ngo yari yakumbuye mushiki we agenda atanasabye uruhushya.

    Dogiteri Nsabii uvuga ko nta mukunzi afite, bwa mbere ababyeyi be babona ibyo akora batumvaga uburyo byazavamo ibintu bifatika ahubwo bakamugira inama yo kujya mu gisirikare cyangwa mu gipolisi.

    Iyi ni yo mpuzankano ye

    Yishimira aho izina rye rimaze kugera

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byinshi-kuri-dogiteri-nsabii-umuhanzi-n-umunyabugeni-wavuyemo-umunyarwenya-utembagaza-benshi-amafoto

  • Gutoza abarinda Perezida wa Guinée-Bissau: Umutekano ku isonga mu ruzinduko rwa Perezida Kagame mu burengerazuba bwa Afurika – #rwanda #RwOT

    Ni mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye mu Burengerazuba bwa Afurika muri Bénin, Guinée-Bissau na Guinée Conakry, mu cyumweru gishize rwaranzwe n'amasezerano y'ubufatanye menshi by'umwihariko mu rwego rw'umutekano.

    Ubwo yageraga muri Guinée-Bissau, Perezida Kagame yakiriwe bidasanzwe aho Ingabo za Guinée-Bissau zamuhaye ikaze ziririmba indirimbo zisanzwe zikoreshwa n'Ingabo z'u Rwanda mu kumushimira ubumenyi zahawe na RDF.

    Imbere ya Perezida Kagame na Umaro Sissoco Embaló, abo basirikare baririmbye indirimbo zisanzwe zikoreshwa n'Ingabo z'u Rwanda muri morali, zirimo izo mu Kinyarwanda no mu Giswahili. Imwe muri izo ndirimbo ni ivuga ngo 'Ingabo z'u Rwanda turakomeye, twakubise umwanzi arahunga'.

    Izi ngabo zatojwe n'Igisirikare cy'u Rwanda zashimiye Perezida Kagame ku bumenyi zahawe na RDF. Zigizwe n'abakomando bashinzwe gutabara igihugu aho rukomeye.

    Jeune Afrique yanditse ko nyuma yo kugirana amasezerano mu by'uburezi n'ubuzima, Perezida Kagame na Umaro Sissoco Embaló, bemeranyije ko ingabo z'u Rwanda zikomeza gutoza abarinda umukuru w'igihugu wa Guinée Bissau.

    Iki kinyamakuru cyanditse ko kugeza ubu hari abasirikare 50 bo mu mutwe urinda Perezida n'ibyegera bye batojwe n'Ingabo z'u Rwanda.

    Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló yanambitse Perezida Kagame umudali uhabwa Umukuru w'Igihugu w'inshuti y'akadasohoka y'iki gihugu uzwi nka 'Amílcar Cabral Medal'.

    Ingingo y'umutekano, yihariye uruzinduko rwa Perezida Kagame kuko no muri Bénin hasinyiwe amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo n'umutekano. Ni mu gihe Bénin imaze igihe ihanganye n'imitwe y'iterabwoba ikorera mu Majyaruguru y'iki gihugu.

    Perezida Patrice Talon na Paul Kagame bemeje ko ingabo z'u Rwanda zishobora koherezwa muri Bénin gufasha iki gihugu kurwanya iterabwoba.

    Perezida Talon yagize ati 'Niba hari abanyarwanda bakora muri Bénin mu rwego rwa gisivile kuki batanakora mu rwego rwa gisirikare muri Bénin? No ku rundi ruhande.'

    Amajyaruguru ya Benin yugarijwe n'ibitero by'imitwe yitwaje intwaro iva muri Burkina Faso mu nkubiri y'abarwanyi biyitirira idini ya Islam bakomeje guteza ibibazo mu karere ka Sahel.

    Patrice Talon yavuze ko ubufatanye bwa Benin n'u Rwanda mu bya gisirikare bwanagira inyungu ku mutekano wa Burkina Faso.

    Ati: '[Ubufatanye n'u Rwanda] Burakenewe, ntabwo ari umuziro… buri wese arabizi ko Benin ihanzwe n'umutekano mucye uva muri Sahel wugarije amajyaruguru ya Benin.

    'Nta mbibi [ziri mu bufatanye bagiranye]. Twatangirira ku mahugurwa […] byaba ngombwa tukagera ku kohereza [ku rugamba] ingabo hamwe'.

    Perezida Kagame yavuze ko kubera amateka u Rwanda rwaciyemo rwubatse ubushobozi bukwiye, bwo gukemura ibibazo bimwe cyane cyane iyo rufatanyije n'ibindi bihugu.

    Kagame atanga urugero ku buryo bakorana na Mozambique na Centrafrique, yagize ati: 'Ni muri ubwo buryo tugiye gukorana na Benin ku byaba bibera ku mipaka na kure yayo cyangwa ahandi, tureba ku kibazo cy'umutekano mu karere.'

    Mu 2021 nibwo u Rwanda rwohereje muri Mozambique abasirikare n'abapolisi, mu butumwa bwo guhangana n'umutwe w'iterabwoba wa Al Sunnah wa Jama'ah wari wigaruriye ibice bitandukanye by'intara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru y'icyo gihugu.

    Nyuma yo kugarura amahoro mu duce u Rwanda rugenzura muri Cabo Delgado, mu bwumvikane bw'u Rwanda na Mozambique harimo gushyirwa imbaraga mu bijyanye no kongerera ubushobozi inzego z'umutekano z'icyo gihugu binyuze mu myitozo n'amahugurwa, ari nacyo cyiciro gitahiwe.

    Ingabo za Guinée-Bissau zakiriye Perezida Kagame mu buryo budasanzwe, ziririmba indirimbo zisanzwe zikoreshwa n'Ingabo z'u Rwanda mu kumushimira ubumenyi zahawe na RDF

    Abasirikare ba Guinée-Bissau batojwe n’Ingabo z’u Rwanda, RDF, bashimiye Perezida Kagame ku bumenyi bungutse

    Perezida Kagame yakiranywe akanyamuneza na mugenzi we, Umaro Sissoco Embaló

    Umaro Mokhtar Sissoco Embaló w’imyaka 50, wakiriye Perezida Kagame, ayobora Guinée-Bissau kuva muri Gashyantare 2020

    Perezida Kagame yageze muri Guinée Bissau ku wa 17 Mata 2023, yakirwa na mugenzi we Perezida Umaro Sissoco Embaló

    Perezida Kagame yambitswe umudali w'icyubahiro na mugenzi we wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló

    Uyu mudali uhabwa umukuru w’igihugu w’inshuti ya Guinée-Bissau


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gutoza-abarinda-perezida-wa-guinee-bissau-ingingo-y-umutekano-ku-isonga-mu

  • Umukunnyi wa Rayon Sports yemeje umubare w’ibitego bagomba gutsinda Police FC yabanyagiye umukino uheruka wabahuje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports yemeje ko bagomba gutsinda ikipe ya Police FC iheruka kubatsinda ibitego 4-2.

    Harabura amasaha macye gusa kugirango umukino urahuza ikipe ya Rayon Sports n'ikipe ya Police FC, ariko uyu mukino wakaniwe cyane na Rayon Sports nubwo ari yo yasuye ikipe ya Police FC.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko Hertier Luvumbu Nzinga yabwiye abakinnyi bagenzi be ko bagomba gutsinda Police FC ibitego bitari munsi ya 2 kugirango bihorere nabo bereke iyi kipe ko hari byinshi ibura.

    Uyu mukino ni umukino ubanza w'igikombe cy'amahoro 1/4, nubwo Andi makipe araba akina umukino wo kwishyura bivuze ko Rayon Sports na Police FC umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 3 Gicurasi 2023.

    Source : https://yegob.rw/umukunnyi-wa-rayon-sports-yemeje-umubare-wibitego-bagomba-gutsinda-police-fc-yabanyagiye-umukino-uheruka-wabahuje/