Blog

  • Ifoto y’umunsi: Padiri yagaragaye yagiye kuvumba ipilawu mu basilamu ku munsi w’irayidi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara ifoto y'umushumba wa kiliziya katolike wari wagiye kwifatanya n'abayisilamu mu gusoza igisibo.

    Ni ifoto yerekana uyu mu Padiri yagiye gusari aho bivugwa ko yari yaje gutera ingabo mu bitugu aba Bayisilamu bari basoje igisibo.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-padiri-yagaragaye-yagiye-kuvumba-ipilawu-mu-basilamu-ku-munsi-wirayidi/

  • Yarayoye: Judith watandukanye na Safi Madiba yemeje ko bagabanye imitungo nk’uko bari basezeranye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi Judith wakanyujijeho na Safi Madiba yemeje ko yatandukanye na Safi Madiba.

    Mu minsi yashize nibwo amakuru y'uko Judith na Safi Madiba bamaze gutandukana byemewe n'amategeko yagiye ahagaragara.

    Mu kiganiro Judith yagiranye na ISIMBI TV yemeje ko bagabanye imitungo kuko bari baravanze.

    Abajijwe kucyo kuba hari amakuru avuga ko nta mutungo wa Safi Madiba wari umwanditseho bityo ko yaba yaratwaye iye, yanze kugira icyo abivugaho.

    Yavuze ko abavuga ayo makuru batayazi ko amakuru yo kugabana imitungo kwabo ari mu rukiko, gusa yahamije ko bagabanye imitungo.

    Source : https://yegob.rw/yarayoye-judith-watandukanye-na-safi-madiba-yemeje-ko-bagabanye-imitungo-nkuko-bari-basezeranye/

  • Guverineri Gasana yategetse Akarere ka Rwamagana gukodeshereza ibiro by'Akagari bikorera mu ishuri – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo uyu muyobozi yagejeje ku buyobozi ubwo habaga inama Mpuzabikorwa y'Akarere ka Rwamagana ku wa Gatatu, tariki ya 26 Mata 2023. Iyi nama yarebeye hamwe uko umutekano wifashe muri aka Karere inareba uko kwesa imihigo y'uyu mwaka bimeze n'ibyakorwa mu guteza imbere umuturage.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Murambi, Bugingo Reuben, yavuze ko kuba bakorera mu ishuri ari ahantu hatisanzuye ngo ku buryo hari igihe haza umuturage akeneye kumubwira ikibazo cye bonyine ntibikunde.

    Ati 'Ingorane tubibonamo usanga ari icyumba kigari rimwe na rimwe ugasanga hari nk'abaturage bakeneye serivisi z'umwihariko. Hari nk'abaturage bakeneye kukubwira serivisi z'umwihariko wenda ashaka kukubwira ikibazo cye cy'ibanga, rimwe na rimwe kuko wakiriye muri icyo cyumba abantu benshi ugasanga ntiyisanzuye kukubwira ikibazo cye agataha atakubwiye icyo wamufasha.'

    Uyu muyobozi umaze amezi atanu yimuriwe muri aka Kagari, yavuze yasanze ariho bakorera akaba ari yo mpamvu asaba ko bakurwa mu kigo cy'ishuri bakimurirwa ahandi hantu ngo kuko bakiri kubaka ibiro bishya by'Akagari kuko ibyari bihasanzwe byasenywe kuko bitari bijyanye n'igihe tugezemo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ishuri aka Kagari gakoreramo ritari ryatangira gukora ngo kuko rwiyemezamirimo yaryubatse ariko ntiryahita ritangira gukora mu gihe ritari ryatangira babaye bamutiriyemo inyubako imwe kugira ngo babe bayikoreramo mu gihe bacyubaka ibiro by'Akagari ka Murambi.

    Guverineri Gasana wumijwe no kuba ibi biro by'akagari biri gukorera mu kigo cy'ishuri yahise asaba ubuyobozi bw'Akarere kubakodeshereza mu gihe inyubako yako kagari itari yuzura.

    Yakomeje agira ati 'Uko bikwiriye kugenda abatari bubakirwa aho gukorera kuko Akagari ni ifasi hatangirwa serivisi 21 urumva afite ibyangombwa byose na kashe, akwiriye kugira aho akorera heza hataboneka bakwiriye gukodesha ahantu kuko Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yatubwiye ko mu myaka ibiri utugari twose tuzaba twubatswe neza.'

    Yakomeje avuga ko bidakwiriye ko aka Kagari gakorera mu ishuri bakwiriye kubireba neza bakabashakira aho bakorera heza hatabangamye mu gihe bari kubaka ibiro byiza by'Akagari ka Murambi.

    Kuri ubu Akarere ka Rwamagana gafite utugari tune dukeneye kuvugururwa, ubuyobozi buvuga ko bwadushyize mu ngengo y'imari y'umwaka utaha, bufite kandi ibiro by'Akagari kamwe bakodeshereza kahoze gakorera mu gice cyahariwe inganda kuri ubu bakaba bagishakisha amafaranga y'ingengo y'imari yo kukubaka.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yasabye ubuyobozi bwa Rwamagana gukodeshereza Akagari ka Murambi aho gakorera

    Ibiro by'Akagari ka Murambi bikorera mu kigo cy'ishuri byasabiwe kwimurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-gasana-yategetse-akarere-ka-rwamagana-gukodeshereza-ibiro-by-akagari

  • Gospel yungutse itsinda ritangaje Soul’s Brot… – #rwanda #RwOT

    Iryo tsinda turi kuvuga ryitwa “Soul’s Brothers”. Rigizwe n’abasore b’impanga ari bo Elie na Elise babonye izuba mu mwaka wa 1996, bivuze ko bafite imyaka 27 y’mavuko. Aba basore barahuye ubumenyi mu ishuri ry’umuziki, bari kuririmbana n’umubyeyi wabo witwa Mugisha Emmanuel.

    “Kuba turirimbana nk’umuryango biradushimisha cyane kuko twize n’umuziki, rero gukorana umuziki n’umubyeyi ni byiza cyane.” Izi mpanga ubwo zaganiraga na inyaRwanda.com

    Nubwo ari bashya mu muziki nyarwanda, ariko bafite indirimbo nyinshi zikiri muri Studio. “Amaraso ya Yesu” niyo bamaze gushyira hanze. Ariko bavuga ko mu minsi ya vuba bazashyira hanze indi yitwa “Turayisenga Ikumva”. Indirimbo zabo bazinyuza kuri shene bise Soul Tv Studio.

    Elie na Elise basengera muri ADEPR, ni bo bagize igitekerezo cyo kuririmbana n’umubyeyi wabo, baramwegera barabimusaba, nawe arabemerera. Bavuze ko ari nabo bagize igitekerezo cyo gukora itsinda “Soul’s Brothers” kubera “dufite Studio kandi ni twe dukoramo”.

    Mbere basubiragamo indirimbo z’abandi (Cover), nyuma babona bakwiriye gutangira gukora izabo ku giti cyabo. Kuba baririmbana ari abavandimwe, birabanyura cyane. Bati “Twishimira kuba turirimbana kandi twese tuziranye neza twisanzuranyeho”.

    Babwiye inyaRwanda ko kuririmbana bibafasha kuguma mu gakiza neza. Bati “Mu gihe cyo gukora indirimbo ntabwo bitugora, biratworohera kuko akenshi tuba turi kumwe”. Nubwo kuri ubu baririmbana na Se, bavuga ko “bikunze twashyiramo na Mama ariko sibirakunda neza”.

    Soul’s Brothers bafite intego yo gukora amateka mu muziki wa Gospel basohora indirimbo zifasha abakristo kwegera Imana. Banateguje Album yabo ya mbere muri uyu mwaka wa 2023. Bati “Muri uno mwaka twiyemeje kuzasohora album yacu ya 1”.

    Mu ndirimbo yabo nshya “Amaraso ya Yesu”, banyujijemo ubutumwa buvuga ko “twacungujwe amaraso ya Yesu ku bwo kwizera”. Bayanditse bisunze Abaheburayo 10: 19-39. Ni indirimbo yakiriwe neza dore ko mu gihe gito imaze kuri Youtube, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi bitanu.

    REBA INDIRIMBO “AMARASO YA YESU” YA SOUL’S BROTHERS FT DADDY

    Soul’s Brothers hamwe n’umubyeyi wabo bahuriye mu ndirimbo “Amaraso ya Yesu”

    Bakora umuziki bashyigikiwe n’umubyeyi wabo

    Batangaje ko bafite indirimbo nyinshi cyane biteguye gushyira hanze

    Elie na Elise bavuga ko biryoshye cyane kuririmbana nk’umuryango

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128553/gospel-yungutse-itsinda-ritangaje-souls-brothers-ryabasore-babiri-bimpanga-baririmbana-na–128553.html

  • Hazaca uwambaye! Aho ibihembo bya The Choice… – #rwanda #RwOT

    Uyu ni umunsi umwe mu mwaka, ndetse uyu munsi usiga urwibutso mu mitima y'abahanzi n'abakunzi babo bitewe n'uko buri umwe yashigikiwe.

    Ibihembo bya The Choice Awards byafashe indi ntera mu bikorwa bya benshi, ndetse bihabwa intebe y'icyubahiro nk'ibihembo bitegurwa neza mu Rwanda.

    Kujya mu kiciro byibuze kimwe muri The Choice Awards biba bigoye, kimwe n'uko uwakigezemo aba adashaka kurekura. Birumvikana ko habaho ihangana rikomeye.

    Muri ibi bihembo Bruce Melodie yanze kurekura mu byiciro bibiri ahatanyemo, Papa Sava nawe yanga kurekura nk'umunyarwenya w'umwaka.

    Mu bahanzi bashya Afrique aracyayoboye, mu gihe Bigirimana Abed ariwe mukinnyi umaze gutorwa n'ubwo aha nta ntera nini irimo.

    Abarimo Alliah Cool, Alyn Sano, Dj Brianne, Jojo, Nyambo, Gad, Ndasingwa na Urutozi nibo bayoboye abandi ndetse banahabwa amahirwe yo kwegukana ibihembo.

    Iminsi ine gusa niyo ibura ibihembo bigatangwa 

    Aba mvuze haruguru, nibo bayoboye ikiciro barimo, gusa n'ubwo bimeze gutyo nta ntera nini irimo mubahatanye.

    Kugeza ubu aho ibihembo bya The Choice bizabera hamaze kumenyekana, ndetse uwahawe ubutumire niwe uzinjira.

    Ibi bihembo bizatangirwa mu Kiyovu ahazwi nka Park inn, ndetse bikaba bizanyura kuri tereviziyo ya Isibo imbonankubone.

    Nyambo Jesca ayoboye ikiciro arimo

    Vestine na Dorcas ni bamwe mu bahanzi batanga ikizere bagezweho

    Inkindi Aisha na Nyaxo ni bamwe mu bagezweho muri Comedy

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128558/hazaca-uwambaye-aho-ibihembo-bya-the-choice-awards-bizabera-hamenyekanye-128558.html

  • Kuri uyu wagatatu guhera saa tatu z’ijoro, ikipe ya Manchester City iri ku mwanya wa 2 yakiriye Arsenal iri kumwanya wambere ku rutonde rwa gateganyo muri Premier League. 

    Uyu ni umukino wo gupfa no gukira kuko ikipe iratsinda indi irahita itangira kurusha indi amahirwe yo kuba yayitwara igikombe,kugeza ubu Arsenal irusha Manchester City amanota 5 ndetse n’imikino 2.

    Abakinnyi 11 ba Manchester City babanje mu kibuga: Ederson, Walker, Dias, Akanji, Stones, Rodrigo, De Bruyne, Gundogan, Bernardo, Grealish na Haaland.

    Abakinnyi 11 ba Arsenal babanje mu kibuga: Ramsdale; White, Holding, Gabriel, Zinchenko; Partey, Xhaka, Odegaard; Saka, Jesus na Martinelli.

    Uko umukino uri kugenda umutoza ku munota


    40′ Abakinnyi ba Arsenal bari kurwana n’ubuzima, Gündogan ahaye umupira Haaland nawe arekura ishoti ariko Ramsdale agira Imana umupira ufata mu maguru ye

    39′ Bernardo Silva ahaye umupira mwiza Jack Grealish imbere y’izamu ariko Robi Holding atabara neza umupira uhita uterekwa imbere y’izamu rya Arsenal

    33′ Arsenal irase uburyo aho Robi Holding yaratanze umupira mwiza kwa Gabriel Jesus ariko atera hanze

    27′ Haaland arase uburyo ari imbere y’izamu wenyine afite umupira ariko awuburira mu maguru barawumwaka 

    25’  Haaland yongeye guha umupira mwiza De Bruyne aragenda agera mu rubuga rw’amahina asigarana na Magalhaes ndetse na Ben White agerageza kubacenga ashose White aba maso atega ukuguru

    22′ Arsenal ibonye uburyo aho Xhaka arekuye kufura mu kibuga hagati maze Magalhaes ashyiraho umutwe ariko umupira unyura impande y’izamu

    21′ Bernardo Silva yaratsinze igitego yinjiye mu rubuga rw’amahina ariko Ramsdale aratabara afata umupira

    19′ Arsenal yabuze umupira burundu, abakinnyi batangiye gufata umwanzuro wo gukina nabi kugira ngo barebe ko bawufata

    16′ Umukino uri kugenda gake buri kipe itegereje ko harindi ikora ikosa ngo iribyaze umusaruro ibe yatsinda igitego

    13′ Abakinnyi ba Arsenal bari kugerageza kubaka bahereye inyuma ariko kurenga mu kibuga hagati byananiranye

    10′ Kevin De Bruyne ahaye umupira mwiza Haaland imbere y’izamu maze Magalhaes ahita atabara ariko n’ubundi umusifuzi asifura ko umukinnyi wa Arsenal yakorewe ikosa

    9′ Manchester City ikomeje gusatira ba myugariro ba Arsenal bo bararwana no gukuraho umupira imbere y’izamu

    7′ Stones ahaye umupira mwiza Haaland nawe ashyira kwa Kevin De Bruyne ahita aterekamo igitego cya 1

    2’Jack Grealish ahinduye umupira mwiza imbere y’izamu umuzamu wa Arsenal awukozaho intoki ugaruka mu rubuga rw’amahina Haaland agiye gutsinda igitego umusifuzi asifura ikosa

    1’ikipe ya Arsenal  niyo yatangije umukino 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128565/live-ikipe-ya-manchester-city-yakiriye-arsenal-128565.html

  • Akomeje kuba iciro ry’imigani: Rocky Kimomo yasembuye abantu ubwo yandikaga amagambo kuri Instagram afitaho ahuriye nibyaye kuri Platin – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusobanuzi wa filime nyarwanda ukunzwe cyane Rocky Kimomo yashyize ifoto ku rubuga rwa Instagram maze yandika amagambo munsi y'ifoto yasembuye benshi maze batangira kubihuza n'ibyabaye kuri Platin.

    Rocky yashyize ifoto kuri Instagram maze munsi agira ati:' Ugasanga umusore nkuyu witonda utananywa amayoga agiye kurongora aguye kuninja ikamusaza' akimara kwandika aya magambo abantu bahise batangira kubihuza n'ibyabaye ku muhanzi Platin wabeshywe n'umugore we ko amutwitiye kandi umwana atari uwe.

    Dore amwe mu magambo abantu bagiye batangaza:

    Source : https://yegob.rw/akomeje-kuba-iciro-ryimigani-rocky-kimomo-yasembuye-abantu-ubwo-yandikaga-amagambo-kuri-instagram-ye/

  • Yayihimuyeho: Ya kipe yatsinze Rayon Sports WFC ibyo yaboneye mu Nzove byayitunguye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APAER WFC iheruka gutsinda Rayon Sports WFC igitego 1-0, byaje kurangira ikinnye umukino wo kwishyura maze Rayon Sports WFC iyihimuyeho.

    Ni umukino wabereye ku kibuga cy'imyitozo cya Nzove, uza kurangira ikipe ya Rayon Sports WFC itsinze APAER WFC ibitego 3-0.

    Hari mu mukino wo kwishyura mu irushanwa ry'igikombe cy'amahoro, byahise bituma Rayon Sports WFC ikomeza muri 1/2 ku giteranyo k'itego 3-1.

    Source : https://yegob.rw/yayihimuyeho-ya-kipe-yatsinze-rayon-sports-wfc-ibyo-yaboneye-mu-nzove-byayitunguye/

  • Ushaka ubikunze ibyago bikaza: Urutonde rw’ingo z’ibyamamare zagiye zisenyuka mu buryo budasobanutse (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri ubu ingo nyinshi zimaze gutandukana mu buryo butangiye gutera inkeke abatari bake aho hari n'abatinya kurongora kugira ngo badahura na za gatanya ziri kuvuza ubuhuha.

    Muri iyi nkuru tugiye kukubwira ingo z'ibyamamare nyarwanda zasenyutse mu buryo budasobanutse.

    Producer Knox Beat

    Knox Beat witwa Joseph Habimana yarushinze muri mata 2021 n'umukunzi Akamikazi Bernice gusa kuri ubu amakuru ahari avuga ko ibye n'umugore bitakunze, buri wese agahitamo gukuramo ake mu mwaka ushize ndetse umugore ajyana n'umwana bari babyaranye nyuma gato yo kurushinga.

    Platin na Olivia

    Tariki 27 Werurwe 2021, nibwo Platini n'umugore we Ingabire Olivia basezeranye kubana akaramata aho muri Gashyantare uyu mwaka umugore we yahise yahukana.

    Bulldogg na Nelly

    Urugo rwa Bulldogg na Nelly Muvunyi nyuma y'induru n'intugunda zagiye zivugwa, aba bombi baje gutandukana nyuma y'imyaka 10 babana.

    Dj Toxxyk n'umugore we

    Mu Ukuboza 2020 Arnold Ishimwe wamamaye nka DJ Toxxyk yashakanye na Tara Ndekezi, umukobwa bari baherutse kubyarana umwana gusa muri 2021 baje gutandukana mu ibanga.

    Source : https://yegob.rw/ushaka-ubikunze-ibyago-bikaza-urutonde-rwingo-zibyamamare-zagiye-zisenyuka-mu-buryo-budasobanutse-amafoto/