Blog

  • Abeza baracyabaho pe! Umudozi yatoye amafaranga arenga miliyoni 5 maze ayasubiza nyirayo uko yakabaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umudozi yatunguye imbaga y'abantu ubwo yatangazaga ko yatoye amafaranga arenga miliyoni 5 maze akayasubiza nyirayo.

    Abdulrahman Abdullahi ukomoka muri Nigeria yatangaje ko yasanze amadorari 5,000 asaga miliyoni 5 mu gikapu cy'imyenda yazaniwe n'umukiriya.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko yazaniwe igikapu cy'imyenda yo gukora gusa ngo yaje gusangamo $5,000 aho yahise ayasubiza nyirayo.

    Source : https://yegob.rw/abeza-baracyabaho-pe-umudozi-yatoye-amafaranga-arenga-miliyoni-5-maze-ayasubiza-nyirayo-uko-yakabaye/

  • Mu Rwanda harabera Inama Mpuzamahanga yabago… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata muri Kigali Century Parki Nyarutarama, gitangizwa n'umugoroba wo kwibwirana no gusabana (Meet and greet) ku bagore baturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika bamaze kugera mu Rwanda baje kwitabira iyi nama.

    Ni igikorwa cyatangiye ku isaha ya saa kumi n'imwe z'umugoroba, kirangira saa tatu z'ijoro zirenzeho iminota mike.

    Madame Abolaji Odunuga (Duchess), umwe mu bateguye iyi nama 


    Iyi nama mpuzamahanga igamije guhuriza hamwe abagore bo muri Afurika bakigira ku Rwanda iterambere rumaze kugeraho, cyane cyane iterambere ry'umugore nk'uko twabitangarijwe na Madame Abolaji Odunuga, umuyobozi wa Duchess International Magazine, ari nawe wateguye iyi nama afatanyije n'umufatanyabikorwa we, Olayinka Odeajo, akaba n'umuyobozi wa Custodian Global Consult Ltd.

    Bwana Olayinka Odeajo, wafatanyije na Madame Abolaji Odunuga gutegura iyi nama

    Uyu mubyeyi (Abolaji Odunuga) usanzwe aba mu Bwongereza, yavuze ko bahisemo kuba iyi nama yabera mu Rwanda kuko bafite byinshi byo kurwigiraho ahereye ku ukuntu abagore bo mu Rwanda bari mu buyobozi bunyuranye bufata ibyemezo, ndetse n'urwego rw'iterambere abanyarwandakazi bagezeho.

    Uyu mudamu bakunze kwita Duchess, yagize ati: 'Twahisemo kuzana iyi nama mu Rwanda, kubera ko twasanze u Rwanda rufite umubare munini cyane w'abagore bari mu nzego z'ubuyobozi, tubona ko ari byiza kuza tukigira ku Rwanda, kureba ibyo abagore mu Rwanda bakora byihariye bituma u Rwanda rutera imbere, bituma ruvugwa mu bindi bihugu byose bya Afurika. 

    Mba muri UK, ariko na hariya iyo uvuze ibihugu byo muri Afurika, bakubwira u Rwanda, wagera muri Nigeria bavuga u Rwanda, …bizadushimisha kwigira ku bagore bo mu Rwanda uburyo babigenza tukabijyana iwacu Nigeria.'

    Iyi nama irahuriza hamwe abagore barimo abavuye muri Nigeria, UK, South Africa, Uganda, Kenya n'ahandi. 


    Iyi nama nibwo bwa mbere igiye kuba, ikaba itangiriye mu Rwanda, bikaba biteganyijwe ko izaba ngarukamwaka. Byari biteganyijwe ko umwaka utaha izabera mu kindi gihugu cya Afurika, ariko ngo bitewe n'uburyo bakiriwe neza bakigera mu Rwanda byatumye bifuza ko umwaka utaha nabwo yabera mu Rwanda.

    Madame Duchess ygize ati: 'Biteganyijwe ko inama y'umwaka utaha izabera mu kindi gihugu cyo muri Afurika, ariko twaganiriye na DG wanyu, Frank Gisha, (Frank Gisha Mugisha, Umuyobozi Mukuru w'Ishami rishinzwe Ubukerarugendo muri PSF) yatwakiriye neza cyane, twishimiye cyane uburyo yatwakiriye, rero turifuza kuzagaruka umwaka utaha mu Rwanda mbere y'uko tuzajya mu kindi gihugu.'

    Akomeza avuga ko kuri bo bizabanezeza nibabasha guhura nkabanyarwandakazi bakabigiraho uko bateza u Rwanda imbere, anashimangira ko ari nacyo cy'ingenzi iyi nama igamije. Ati: 'Nicyo kintu cy'ingenzi cyane, kuzana abagore inaha bavuye mu bindi bihugu, kuza guhura n'abagore bo mu Rwanda, 

    kugira ngo baganire, babigireho hari abagore bakomeye bakoze ibikorwa by'indashyikirwa, kwicarana nabo tukishyira hamwe tugakorera hamwe nk'abagore b'abanyafurika, tukabigiraho ibyo bakora bituma u Rwanda, igihugu cyanyu gitera imbere kurusha ibindi bihugu byo muri Afurika. Turashaka kubigiraho tukajya kubikora natwe iwacu.'

    Iyi nama y'iminsi itatu, irakomereza muri Four Points, Sheraton Kigali guhera ku isaha ya saa Tatu kugera saa Kumi n'imwe.


    Habayeho kwifotoza bakihagera 

    Babonye umwanya wo kuganira 

    Kuganira byakurikiranye no kwibwirana 

    Habaye n'umwanya wo gusangira ifunguro 

    Iyo uganiriye n'umuntu mukanasangira ntako bisa

    Bahawe n'umwanya wo kwidagadura 

    Uwabishatse wese yabyinnye uko ashatse 

    Babyinnye karahava ari nako bakomeza kwibwirana 

    Buri wese yisanzuye 

    Ababishoboye bafashe 'selfie' z'urwibutso

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128574/mu-rwanda-harabera-inama-mpuzamahanga-yabagore-baje-kwigira-ku-banyarwandakazi-ibyo-bageze-128574.html

  • “Uraciriritse , uraciriritse Arsenal ” Abanya-Kigali bakoze mu nganzo baririmbira Arsenal biratinda _ Videwo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda ariko Banga ikipe ya Arsenal bayiririmbiye nyuma y'uko itsinzwe na Manchester City.
    Mu ijoro rya keye ikipe ya Arsenal yatsinzwe na Manchester City ibitego bine kuri kimwe mu mukino w'umunsi wa 33 wa shampiyona.
    Ibitego bya Manchester City byatsinzwe na Kevin De Bruyne watsinze ibitego bibiri , John Stones watsinze igitego kimwe na Erling Haaland , mu gihe Arsenal impozamarira yayitsindiwe na Holding.
    Nyuma y'umukino abantu batufuriza ineza Arsena biraye mu muhanda barayiririmbira bavuga uburyo iciritse.
    Ni amashusho bivugwa ko yatafiwe Kimisagara ahazwi nko ku Ntaraga.
    VIDEWO:

    Source : https://yegob.rw/uraciriritse-uraciriritse-arsenal-abanya-kigali-bakoze-mu-nganzo-baririmbira-arsenal-biratinda-_-videwo/

  • Ibabaje benshi! Umugabo yarize arahogora nk’uruhinja kubera gutsindwa kwa Arsenal -Amashusho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza yari yakomeje ku munsi wa 33 aho ikipe ya Manchester city yari yasuwe n'ikipe ya Arsenal ku kibuga Etihad Stadium.

    Ni umukino wari utegerejwe n'abantu benshi kubera ko ikipe ya Arsenal iri kumwanya wa mbere ishaka igikombe naho ikipe ya Manchester city ikaba iri kumwanya wa 2 irushwa na Arsenal amanota 2 gusa.

    Ni umukino watangiye ku isaha ya saa tatu zahano I Kigali uza kurangira ikipe ya Manchester city inyangiye Arsenal ibitego 4:1.

    Bamwe mu bakunzi ba Arsenal bababajwe nuko gutsindwa ibyo bitego dore ko bamwe barize bagahogora. Reba amashusho

    Source : https://yegob.rw/ibabaje-benshi-umugabo-yarize-arahogora-nkuruhinja-kubera-gutsindwa-kwa-arsenal-amashusho/

  • Top 10 Richest Families in Africa 2023 #rwanda #RwOT

    Top 10 richest families in Africa from 2022 to 2023. […]

    The post Top 10 Richest Families in Africa 2023 appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/richest-families-africa/

  • Abakozi ba Century Park Hotel bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri aho abakozi n'abayobozi bakuru b'iyi hoteli bifatanyije n'abandi Banyarwanda mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu gitondo cyo kuri uyu munsi babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda n'uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

    Nyuma bahawe ibiganiro bitandukanye bigaruka ku mateka ndetse n'uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside cyane ku bumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda n'ubudaheranwa.

    Cheung Yiu Tung Billy washinze Century Park Hotel and Residences, yavuze ko bategura iki gikorwa kugira ngo abantu bige amateka bityo ntihazagire ahandi Jenoside yongera kuba.

    Ati 'Iki ni igikorwa cy'ingenzi ku bantu bose by'umwihariko ku rubyiruko kugira ngo tumenye ngo byagenze bite, kugira ngo abantu batazibagirwa bityo Jenoside ikaba yakongera kubaho.'

    Yakomeje asaba abakozi bose gushishikarira kwiga amateka bakirinda ivangura iryo ari ryo ryose rishobora kubageza kuri Jenoside.

    Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga mu Karere ka Gasabo, Gakwaya Jean Pierre, yashimye uwashinze iyi hoteli kuba agira umwanya wo kwifatanya n'Abanyyarwanda n'urubyiruko rukabona umwanya wo kumenya amateka.

    Ati 'Ubundi umuntu nk'uyu wazanye imari ye mu Rwanda igihugu cyikamwakira akabona aho akorera agakora ibikorwa nk'ibi byiza, yarangiza akongeraho no kwifatanya n'Abanyarwanda mu bihe nk'ibi bitwibutsa amateka mabi igihugu cyanyuzemo, ni ibintu byiza cyane.'

    'Abakozi be benshi ni Abanyarwanda icyiyongeraho ni urubyiruko rumara amasaha hafi icumi bari hano, bivuze ngo ntabwo bataha ngo bajye kwifatanya n'ahandi bari kwibuka. Kubagenera igihe nk'iki byubaka umutimanama w'Abanyarwanda.'

    Century Park Hotel and Residences yakoze iki gikorwa mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cy'iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ubuyobozi n'abakozi ba Century Park Hotel and Residences bibutse inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabwa gusigasira amateka ngo itazongera kubaho ukundi

    Hafashwe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Hacanwe urumuri rw’icyizere

    Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga mu Karere ka Gasabo, Gakwaya Jean Pierre, yashimye uwashinze iyi hoteli kuba agira umwanya wo kwifatanya n'Abanyyarwanda n'urubyiruko rukabona umwanya wo kumenya amateka

    Cheung Yiu Tung Billy washinze Century Park Hotel and Residences, yavuze ko bategura iki gikorwa kugira ngo abantu bige amateka bityo ntihazagire ahandi Jenoside yongera kuba

    Abakora akazi ko guteka muri iyi hoteli na bo bitabiriye iki gikorwa

    Basobanuriwe amateka atandukanye yaranze u Rwanda

    Amafoto: Munyakuri Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-century-park-hotel-bibutse-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • EPL: Mu mukino wiswe uw’urupfu n’ubuzima , Arsenal yarishijwe umubirizi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal yahuriye n'ibyago kuri Etihad Stadium ubwo yatsindwaga na Manchester City ibitego bine kuri kimwe mu mukino w'umunsi wa 33 wa Premier League.

    Ni umukino wari utegerejwe cyane n'abakunzi b'umupira w'amaguru, maze ku isaha ya saa Tatu kuri Etihad Stadium, Micheal Oliver atanangiza Umukino.

    Man City yari murugo yari yabanje mu kibuga abakinnyi nka Ederson, Walker, Dias, Akanji, Stones, Rodrigo, De Bruyne, Gundogan, Bernardo, Grealish na Haaland.

    De Bruyne watsinze igitego cya mbere

    Manchester City itandindijemo ku munota wa 07 , Kevin De Bruyne yatsinze igitego cya mbere ahawe umupira na Erling Haaland abanje kwega muri Holding wa Arsenal.

    Arsenal yari yabanje mu kibuga Ramsdale; White, Holding, Gabriel, Zinchenko; Partey, Xhaka, Odegaard; Saka, Jesus na Martinelli.

    Manchester City yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 45+1 gitsinzwe na John Stones ku mupira watewe neza na De Bruyne kuri kufura, Stones arasimbuka akozaho umutwe.
    Ku munota wa 54 Arsenal yaje gutsindwa igitego cya gatatu, gitsinzwe na Kevin De Bruyne wa Manchester City ahawe umupira na Haaland.

    Kevin De Bruyne wandagaje Arsenal

    Ku munota wa 86 Arsenal nayo yaje kubona igitego cy'impozamarira cyatinzwe na Holding ahawe umupira na Leandro Trossard.
    Ku munota wa 90+4 Erling Haaland yatsinze igitego cya kane cya Manchester City ahawe umupira na Phil Foden.

    Source : https://yegob.rw/epl-mu-mukino-wiswe-uwurupfu-nubuzima-arsenal-yarishijwe-umubirizi/

  • Yari yabanje gutotezwa! Manchester City yabanje gutera ubwoba Arsenal iyereka igikombe yibagiwe ( VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester City yatsinze Arsenal ibitego bine kuri kimwe mu mukino wa shampiyona wabaye mu ijoro ry'uyu wa Gatatu.
    Manchester City yatsindiwe na Kevin De Bruyne watsinze ibitego bibiri ,John Stones na Erling Haaland watsinze igitego kimwe mbere y'uko umukino urangira.
    Mbere y'uko umukino urangira ikipe ya Manchester City yari yabanje Kuzana muri sitade igikombe cya shampiyona yatwaye ibintu byafashwe nko kwica mu mutwe abakinnyi ba Arsenal ( Mind Game).

    VIDEWO Ubwo Manchester City yazanaga igikombe.

    Nubwo Arsena yatsinzwe ariko yagumye ku mwanya wa mbere n'amanota 75 aho irusha Manchester City amanota abiri.

    Source : https://yegob.rw/yari-yabanje-gutotezwa-manchester-city-yabanje-gutera-ubwoba-arsenal-iyereka-igikombe-yibagiwe-videwo/

  • Muhanga: Akataraza kazaza!, Nyirabarazana n'ibindi biguruka byo mu gishanga biraribwa bukoko #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Shyogwe baravuga ko Nyirabarazana ndetse n'ibindi biguruka bisangwa mu bishanga bihingwamo umuceri birimo guhigwa bukware n'ababirya. Hari n'abavuga ko byabaye imari mu byokerezo byo mu tubari dutandukanye two mu mujyi wa Muhanga.

    Umwe mu baganiriye n'umunyamakuru wa intyoza.com utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko hari itsinda ry'abagabo babiri n'umugore umwe bafite abandi bakorana batega ibi biguruka byahawe izina ry’'Isake y'Agasozi' bakajya kugurisha.

    Yagize Ati' Njye mbona ibi bisiga birimo ibyanira, Nyirabarazana, inkurakura n'ibindi bibangamiwe n'ababitega bagamije kubirya no kubigurisha. Nibaza uburyo babirya? Bashobora kuba hari imiti bisiga kuko nakuze bavuga ko ubiriye ashobora guhumana akaba yananywa amazi menshi akamwiyicira'.

    Undi muturage utuye mu Mudugudu wa Karama avuga ko hari itsinda ry'abantu bazwi, bakunze kugaragara batega ibi bisiga bo bita amasake. Yemeza ko ababiriye bivugira ko biryoshye cyane kurusha izindi nyama zaba iz'Inkoko zororwa n'izindi barya mu tubari.

    Mutimura Thomas, avuga ko uwitwa Kalisa ariwe uzwi watangiye kubitega doreko ngo yaje gutura muri uyu mudugudu avuye ku Mugina(Kamonyi). Avuga ko kimwe muri ibi biguruka kigura amafaranga hagati 1000_2000, ndetse ngo hari abacuruza utubari baba baramaze kumenya ko iyi nyama iryoha bakabitumiza bikokerezwa abakiriya.

    Yagize Ati' Uyu mugabo witwa Kalisa, yaje gutura hano avuye ku mugina, aza ahingira uwo bita Stephanie watwikaga amatafari, bahamukuye hasigara hahingwa umuceri. Ndakubwiza ukuri ko iyo bamaze kubifata kimwe kiba kigura hagati y'igihumbi kimwe na Bibiri kandi byatangiye bigura 500 bigenda bizamuka. Twumva amakuru yuko byaba binajyanwa mu tubari two mu mujyi bikokerezwa abakire'.

    Umwe mu bariye kuri izi sake( Nyirabarazana), yemereye umunyamakuru ko biryoha. Yemeza ariko ko ubishaka bamuha nawe akirira kuko ngo ko nta yindi nyama yaruta iya Nyirabarazana n'ibindi biguruka babona mu gishanga.

    Umuyobozi w'Umudugudu wa Karama mu kagali ka Ruli ho mu murenge wa Shyogwe, Gemma Uwimana avuga ko amakuru bamenye mbere ari ay'uko hari abaryaga imbwa ariko nyuma bakaza kumenya ko barimo kubaga Nyirabarazana. Yemeza ko bamubwiye ko imbwa ihenze itaboneka, ko kandi n'aho baturutse ku Mugina wa Kamonyi bazirya. Avuga kandi ko yabwiwe ko nta ngaruka zigeze zibagiraho.

    Uyu Mudugudu, akomeza avuga ko yabasabye kubireka, abagira inama kuko byangiza urusobe rw'Ibidukikije, ko kandi bihanwa n'amategeko. Yemeza ko bamwizeje ko bagiye kubireka ariko mu minsi ishize ngo baheruka kumenya amakuru ko bakomeje kubitega bakabirya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Shyogwe, Gustave Niyonzima yabwiye intyoza ku murongo wa Telefoni ko ayo makuru aribwo ayumvise, ko mu muco Nyarwanda ntawe yumvise urya Nyirabarazana. Yemeza ko nubwo babirya badakwiye kwica uko biboneye ibigize urusobe rw'ibinyabuzima harimo amatungo yo ku gasozi  kuko hari amategeko yabahana. Yemeza ko bagiye gukurikirana iki kibazo cy'Iritsinda riyobowe na Kalisa bakareba uko barigira inama.

    Iri tsinda ry'Abagabo n'umugore bazwi, batuye mu murenge wa Shyogwe na Nyamabuye, mu gihe baba batagiriwe inama ngo bahagarike ibi bikorwa, bashobora kwisanga imbere y'ubutabera. Ibi biguruka, barabirya ndetse ibindi bakabigurisha n'ababitegurira abakiriya bagana tumwe mu tubari two mu mujyi wa Muhanga. Ahazwi babihigira ni mu gishanga cya Nyirangari ndetse n'Igishanga cya Migurambo hagati y'Umurenge wa Byimana n'umurenge wa Nyamabuye na Shyogwe, aho ibi bishanga bihingwamo umuceri.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/04/26/muhanga-akataraza-kazaza-nyirabarazana-nibindi-biguruka-byo-mu-gishanga-biraribwa-bukoko/