Blog

  • Umuziki nyarwanda uzabumva! Umuherwe Coach Gael na Element basuye Studio ikomeye ku mugabane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwe akaba n'umushoramari mu muziki Coach Gael arikumwe na Element usanzwe utunganya imiziki ( Producer) basuye Mavin Records inzu ya mbere ireberera inyungu z'abahanzi bakomeye muri Afurika barimo Rema, Ayra Star, Bayanni n'abandi.

    Aba bagabo bamaze iminsi muri Nigeria, mu mashusho Element yanyujije ku mbuga nkoranyambaga agaragaza aba bombi bari kumwe n'umugabo ari kubatembereza iyi nzu iyoborwa n'Umunyemari Don Jazzy.

    Source : https://yegob.rw/umuziki-nyarwanda-uzabumva-umuherwe-coach-gael-na-element-basuye-studio-ikomeye-ku-mugabane/

  • Perezida Kagame yoherereje intumwa Ndayishimiye w'u Burundi – #rwanda #RwOT

    Perezida Ndayishimiye yakiriye izi ntumwa z'u Rwanda ku wa Gatatu tariki 26 Mata mu Biro bye.

    Amakuru yashyizwe hanze na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda avuga ko izi ntumwa zirimo n'Umuyobozi ushinzwe Iperereza rya Gisirikare mu Ngabo z'u Rwanda, RDF, Maj Gen Vincent Nyakarundi zagiriye uruzinduko i Bujumbura mu rwego rwo gushyikiriza Perezida Ndayishimiye ubutumwa bwa mugenzi we w'u Rwanda.

    Izi ntumwa z'u Rwanda zigiriye uruzinduko i Burundi mu gihe ibihugu byombi bimaze igihe byemeranyije kuzahura umubano wari warajemo agatotsi ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

    U Burundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abarwanya Leta y'iki gihugu, mu gihe rwo rwavugaga ko abayobozi b'iki gihugu cy'igituranyi bakorana n'Umutwe wa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Muri Werurwe mu 2023 Perezida Kagame nawe yari yakiriye Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, Amb. Ezéchiel Nibigira wari woherejwe nk'intumwa ya Perezida w'iki gihugu.

    Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi, yagaragaje ubushake bwo kwiyunga n'u Rwanda ndetse mu bihe bitandukanye Abakuru b'Ibihugu byombi bagenda bohererezanya intumwa ndetse biza kurangira muri Gashyantare mu 2023 Perezida Kagame agiriye uruzinduko i Burundi rwasize agiranye ibiganiro na mugenzi we, Perezida Ndayishimiye.

    Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye ubwo yakiraga intumwa z'u Rwanda ziyobowe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh

    Prof Nshuti Manasseh yashyikirije Perezida Ndayishimiye ubutumwa bwa mugenzi we w'u Rwanda

    U Rwanda n'u Burundi bimaze igihe bifashe umurongo wo kuzahura umubano wari umaze igihe warajemo agatotsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yoherereje-intumwa-ndayishimiye-w-u-burundi

  • Gatsibo: Abakuru b'imidugudu barenga 600 bagiye guhabwa amagare agezweho – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 25 Mata 2023 ubwo hatangizwaga icyumweru cy'Umujyanama mu Karere ka Gatsibo, gifite insanganyamatsko igira iti “Duharanire kubaka umuryango ushoboye, utekanye, uhesha ishema abawugize kandi ubereye u Rwanda.”

    Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gatsibo, Sibomana Saidi, yavuze ko bagerageje kubaka urwego rw'Akagari, baha moto Umunyamabanga Nshingwabikorwa ndetse bamwongerera amafaranga n'ibindi byinshi, byatumye hari igihinduka ku rwego rw'Akagari.

    Yavuze ko ubu imbaraga bagiye kuzishyira ku Umudugudu mu gufasha ubuyobozi kunoza inshingano neza.

    Yagize ati “Kimwe mu byo duharanira mu ngengo y'imari y'uyu mwaka twumva ari n'agashya dufite, ni uko dushaka kubaka ubushobozi bw'urwego rw'Umudugudu.”

    “Ni urwego rukora ubukangurambaga, twakoze isesengura nk'inama Njayanama dusanga hari aho imidugudu ari minini ku buryo kuyigendamo bigora umuyobozi wawo. Iyo rero uwo muyobozi utamwitayeho, rimwe na rimwe ntaguha umusaruro wari witeze.”

    Yakomeje avuga ko bahisemo kubaka uru rwego mu buryo bw'ubushobozi, bongera amahugurwa ku buryo komite z'Umudugudu ziba zumva neza gahunda za Leta, cyane ko aribo shingiro ry'ubukangurambaga.

    Yavuze ko babongereye uburyo bw'itumanaho n'inyoroshyangendo mu gihe bishoboka, bakaba bagiye no kubaha amagare ngo abafashe mu ngendo.

    Ati “Ayo magare azabafasha kujya kureba ba baturage babana n'amatungo n'ibindi byinshi bitandukanye. Ubu dufite abafatanyabikorwa batandukanye, abajyanama natwe ubwacu tuzabigiramo uruhare dukoze ku mifuka yacu, nitwe twateye intambwe ya mbere.”

    “Ubu turifuza ko bitarenze mu kwezi kumwe twaba dusoje iki gikorwa ku buryo twubaka urwego rw'umudugudu rushoboye, rushobora gufasha umuturage mu buryo bworoshye.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, we yatangaje ko muri aya magare azatangwa, ingengo y'imari nini izatangwa n'Akarere, habemo uruhare rw'abafatanyabikorwa n'uruhare rw'abagize inama Njyanama.

    Yavuze ko amagare bazatanga azaba afite itara ry'imbere rimurika, agire n'ikinyoteri ku buryo ngo rizaba ari igare rikomeye, ritari nk'amagare asanzwe.

    Abayobozi b'imidugudu bishimiye guhabwa amagare

    Ntawuhigimana Celestin uyobora Umudugudu wa Rwikubo mu Kagari ka Kigabiro mu Murenge wa Remera, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyo kubaha amagare ari cyiza cyane, ngo kizabafasha kudasesagura amafaranga mu ngendo.

    Ati “Hari abaturage bangezagaho ibibazo ugasanga kubageraho birangoye. Nibampa igare rero nzajya mbageraho byoroshye. Ikindi hari inama dutumirwamo ku Murenge no ku tugari ugasanga kugerayo biratugoye cyane, nko ku Murenge nkoresha 5000 Frw kugenda no ku garuka, kugera ku Kagali byo nkoresha 4000 Frw, urumva ayo mafaranga nzajya nyakoresha ibindi biteza imbere umuryango wanjye.”

    Bizimana Titien uyobora Umudugudu wa Rukira mu Kagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Kageyo, we yavuze ko nibamuha igare rizamufasha mu kuzenguruka Umudugudu abasha gukusanya amafaranga y'umutekano, ubukangurambaga mu kwishyura mituweli n'ibindi bikorwa biteza imbere Umudugudu, ari nako bituma besa imihigo neza.

    Akarere ka Gatsibo ni ko katangiriyemo agashya ko guha moto abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugali, aho byanahise bikomereza mu turere twose.

    Ni nako katangiriwemo agashya k'inzu y'umujyanama, aho buri wese ubarizwa mu nama Njyanama yubakiye umuturage utishoboye inzu mu rwego rwo gutanga urugero rwiza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko amagare bazatanga azaba ari meza ndetse anafite itara

    Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gatsibo, Sibomana Saidi, yavuze ko babanje kwishakamo ubushobozi kuko aribo banazanye iki gitekerezo

    Abayobozi b'Akarere ka Gatsibo bavuze ko bihaye ukwezi kumwe kugira ngo bashyikirize abakuru b'imidugudu amagare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abakuru-b-imidugudu-barenga-600-bagiye-guhabwa-amagare-agezweho

  • Polisi yasabye ibigo byigenga bicunga umutekano kongera umubare w'abagore – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mata 2023, ku biro bikuru bya Guardsmark Security Company, habereye igikorwa cyo gutanga impamyabushobozi ku cyiciro cya mbere cy'abasoje amasomo mu by'umutekano.

    Ni igikorwa cyabimburiwe n'akarasisi k'abasoje amasomo bagera kuri 64. Aha harimo abagore 29 n'abagabo 35 bose baturutse mu turere dutandukanye tw'u Rwanda.

    CP Denis Basabose ageza ijambo nyamukuru ku bari bitabiriye uyu muhango yavuze ko umubare w'abari n'abategarugori ugomba kuba munini ugereranyije n'uko uhagaze ubu.

    Yagize ati 'Biragaragara ko Guardsmark yateye intambwe ishimishije, gusa umubare w'abakobwa n'abasore ukwiriye kuba 50/50. Turashaka gukemura ikibazo cya hamwe usanga haza umwari cyangwa umutegarugori akabura umusaka.'

    'Ni itegeko ryashyizweho ko buri hantu hose hazajya haba hari umuhungu n'umukobwa kugira ngo ibyo bigerweho.'

    Yongeyeho ubuyobozi bugomba gukomeza kubahozaho ijisho bugakomeza no kubitaho babaha amasomo y'inyongera.

    Aya masomo agitangira, abanyeshuri basaga 85 b'inyangamugayo nibo bari bemeye kuyafata, ariko uko iminsi yagiye ishira bamwe muri bo ntabwo babashije kuyasoza kubera impamvu zitandukanye.

    Aba basoje aya masomo bayatangiye tariki 20 Mutarama 2023, bibafata amezi atatu gusa kugira ngo babe bamaze gukarishywa mu bijyanye no gucunga umutekano kinyamwuga nk'uko amategeko ya Polisi y'u Rwanda areberera ibigo bishinzwe umutekano abiteganya.

    Hifashishijwe abarimu b'abanyamwuga barimo abaturutse muri Police y'u Rwanda ndetse n'abahoze mu ngabo z'igihugu. Umuyobozi w'abarimu Vasco Butera, yasobanuye amasomo bahawe ndetse n'uko bayakiriye.

    Yagize ati 'Ni abana batojwe bafite ikinyabupfura n'umuco ndetse bakunda n'Igihugu. Twabahaye amasomo y'akarasisi, tubigisha uko basaka, bigishwa uburyo bwiza bwo gutanga serivisi ndetse n'uburyo bwo kwirinda kandi tubereka uko bakoresha imbaraga ariko zitari iz'umurengera.'

    'Ikintu duheraho ni ukumuhindura mu mitekerereze, akamenya gukoresha ubwenge cyane. Iyo bavuye iwabo bagomba gutandukana n'aho bakinjira mu kazi bagiye gukora.'

    Umwe mu basoje amasomo witwa Nzeyimana Alexandre wahawe igihembo cy'uwitwaye neza mu mu masomo yahamije ko yiteguye kujya gusoza inshingano ze atanga serivisi nziza aho azakorera imirimo ye.

    Umuyobozi wa Guardsmark Security Ltd, Denis Ndemezo yavuze ko ibikorwa byayo biri muri gahunda yo kwagura umutekano kuko ingabo ndetse na Polisi bitakwishoboza ako kazi.

    Yagize ati 'Leta yashyizeho abacunga umutekano bigenga kugira ngo bayifashe kuwurinda kuko ntabwo hose bahabera icyarimwe. Niyo mpamvu dufatanya nabo kugira ngo tugere hose, birumvika harimo n'ubucuruzi ariko icy'ingenzi ni ukugira ngo Abanyarwanda muri rusange bagire umutekano.'

    Nyuma yo gutanga izi mpamyabushobozi, Guardsmark Security Ltd irateganya gukomeza gutanga amasomo ya kinyamwuga no ku bandi bakozi bari mu kazi.

    Guardsmark Security Ltd, ni ikigo cyigenga gishinzwe gucunga umutekano kigizwe n'abarinzi barenga 1000 barinda ahantu hatandukanye. Iki kigo kizobereye mu gutanga serivisi zo gucunga umutekano hifashishijwe ibikoresho by'ikoranabuhanga.

    Abarinzi 65 nibo basoje amasomo mu by’umutekano

    Basaninyange Josiane yahembwe nk’umunyeshuri wa kabiri witwaye neza

    Ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda rushyigikiye ibikorwa by’ibigo by’umutekano byigenga

    CP Denis Basabose ysabye ibigo kongera umubare w’abari n’abategarugori

    Umuyobozi wa Guardsmark Security Ltd, Denis Ndemezo yavuze ko intego zabo ari ukwagura umutekano

    Vasco Butera, yavuze ko amasomo bahawe yabafashije kwitwara kongera ubumenyi bari basanganywe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yasabye-ibigo-byigenga-bicunga-umutekano-kongera-umubare-w-abagore

  • Abadipolomate bagiye gusura Impunzi mu Nkambi ya Mahama (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda yateguwe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ku bufatanye na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi ari nayo ifite impunzi mu nshingano.

    Inkambi y'Impunzi ya Mahama yatangiye muri Gashyantare 2015, aho yari icumbikiye impunzi z'Abarundi gusa nyuma hagiye hoherezwa izindi mpunzi zirimo izo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Ibikorwa byo gucumbikira no kwiga ku Mpunzi bikorwa na Guverinoma y'u Rwanda ifatanyije n'abafatanyabikorwa barimo Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi [UNHCR].

    Zihabwa aho kuba, ibyo kurya ndetse n'ibibatunga mu buzima bwabo bwa buri munsi,abana babo bakiga, bagafashwa muri serivisi z'ubuvuzi, bagafashwa mu kwinjizwa mu muryango Nyarwanda aho bamwe bahabwa imirimo abandi bagafashwa mu mishinga ibyara inyungu.

    Imibare yo ku wa 31 Werurwe 2023, igaragaza ko Inkambi y'Impunzi ya Mahama icumbikiye abagera ku 58,103, bagizwe n'Imiryango 15, 483.

    Abarundi bonyine bari muri iyi nkambi ni 38,902.

    Impunzi z'Abarundi ziri mu Rwanda zirimo 49,7% zo mu Ntara ya Kirundo, 22,8% zo mu Mujyi wa Bujumbura, 9,3% zo mu Ntara ya Muyiga, 4,1% zo mu Ntara ya Ngozi mu gihe abandi 9,3% ari abo mu bindi bice bitandukanye.

    Abagore n'abana nibo benshi kuko muri rusange mu nkambi zose zo mu Rwanda bagize 77%.

    Ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda n'iy'u Burundi, kuva mu Ukwakira 2020, Impunzi z'Abarundi zigera kuri 30,573 zimaze guhunguka ziva i Mahama no mu bindi bice by'igihugu zisubira iwabo i Bujumbura.

    Mu Ukuboza 2022, Intumwa za Guverinoma y'u Burundi zagiriye uruzinduko mu Rwanda zije gushishikariza Abarundi gutahuka ndetse zahavuye zemeje ko ibikorwa nk'ibyo bizakomeza.

    Imbere mu Nkambi ya Mahama

    Ni Inkambi igabanyijemo Imidugudu 18 iyoborwa n'abahagarariye abandi baba baratowe. Ifite inzu 6,907 zitujwemo Impunzi.

    Mu bijyanye n'uburezi, nibura abana 27,406 kuri ubu bari mu mashuri mu byiciro bitandukanye aho bamwe biga mu mashuri yo mu nkambi n'ayo hanze yayo.

    Abiga mu mashuri y'incuke ni 5,705 naho abiga mu mashuri abanza ni 15,321 mu gihe abiga mu mashuri yisumbuye ari 6,380.

    Abari mu Nkambi ya Mahama bahabwa ibiribwa binyuze muri gahunda zitandukanye, abana bakarya ku mashuri muri gahunda ya Leta y'u Rwanda yo kugaburira abana ku mashuri.

    Muri iyi nkambi harimo gahunda zitandukanye zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n'irikorerwa abana, aho abahohotewe bafashwa mu bijyanye n'amategeko n'ubundi buryo butandukanye.

    Mu Nkambi ya Mahama kandi harimo ibigo nderabuzima bibiri bifasha mu kwegereza ubuvuzi abayituyemo. Harimo kandi n'izindi gahunda zirimo kurwanya indwara zirimo Sida n'izindi.

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadipolomate-bagiye-gusura-impunzi-mu-nkambi-ya-mahama-amafoto

  • Twicariye ikirunga! Ibyago bishobora kugwira Kigali – #rwanda #RwOT

    Mbere yaho gato, abandi bantu 78 bapfuye bishwe n'ububiko bwa gaz bwaturitse nabwo mu mvura y'amahindu, mu masaha y'ijoro abantu baryamye. Abari batuye hafi aho bose bagezweho n'ingaruka, benshi muri bo barapfa.

    Ntukuke umutima, ibi ntabwo byabaye i Kigali cyangwa mu Rwanda, ahubwo byabaye muri Ghana mu 2017 na 2015. Mbere yaho, muri Nyakanga 2012, muri Nigeria abantu 100 bapfuye baturikanywe n'ikamyo ya lisansi yari bugufi ya station ya lisansi nayo yahise ikongoka ndetse igira uguturika gukomeye kwanageze no mu ngo z'abaturage.

    Izi nkuru z'incamugongo nta muntu n'umwe tuzifuriza, ariko amaherezo tutarebye neza, aya makuba, ibyago n'ishyano biradusatira.

    Ibikomoka kuri peteroli ni ingenzi cyane mu buzima bwacu bwa buri munsi, ndetse nubwo waba udatunze imodoka ngo ugure lisansi na mazutu, bidahari ubuzima bwawe bwajya mu kangaratete. Ni yo mpamvu ishoramari muri iyi ngeri rigomba gukorwa kurushaho.

    Ni no mu gihe kuko ubaze abahabwa akazi na sosiyete zakoze ishoramari mu kwinjiza no gucuruza mu gihugu ibikomoka kuri peteroli ni benshi, bari mu bihumbi.

    Mu Rwanda ku kwezi hatumizwa lisansi na mazutu bingana na litiro miliyoni 37. Muri izo, mazutu ni yo ikoreshwa cyane kuko ingana na litiro miliyoni 26 mu gihe lisansi yo ari litiro miliyoni 11.

    Ibi byose bijyanye n'inyungu zikomoka kuri iri shoramari ni byiza ariko ntibikwiriye kuduhuma amaso ngo dutwarwe n'amafaranga twibagirwe ibindi biyaruta ari byo 'Ubuzima'.

    Ubu tuzabona ukuri kw'ibintu ari uko ibyabaye muri Ghana no muri Nigeria i Abuja bibaye n'i Kigali? Ushobora kuba utarumva ibyo tuvuga hano, reka tubive imuzi.

    Stations za lisansi mu Rwanda ziri kurushaho kuba nka za butiki z'Amata na Fanta bikonje. Uzisanga aho ukase hose, iburyo n'ibumoso zibangikanye, ahandi ugasanga zihekeranye n'inzu zo guturamo.

    Tuvuge ko nta muntu ubibona? Oya, byaba ari ukwigiza nkana, ahubwo dore igihe bizagaragara neza. Umunsi bizamera nko kwa Dubai hepfo iyo za Kinyinya, station ya lisansi igaturika abantu baryamye cyangwa umunsi Umukuru w'Igihugu azanyura ahantu runaka akazibona ziri mu gikari cy'abantu hafi y'ahateretse imbabura, icyo gihe buzacya ibintu byahinduye isura.

    No kwa Dubai abantu bari barinumiye, kandi ubwo, guhera mu 2017, abayobozi bakoraga raporo amanywa n'ijoro babizi neza ko ziriya nzu zisenyuka iteka iyo imvura yaguye. Ejo bundi aha ni bwo byahagurukiwe ariko amazi yarenze inkombe. Nabwo byasabye ukuboko k'Umukuru w'Igihugu muri iyi dosiye, inzego zihaguruka nk'izitsamuriye rimwe.

    Ibya Stations byo, ingaruka ni nyinshi.

    Uvuye ahazwi nko Ku Mazi ukagera Rwandex, harimo intera y'ibilometero bitageze kuri bibiri, gusa mu nkengero z'uwo muhanda hari stations eshatu. Hagati ya Station n'indi harimo intera ya metero 200.

    Ukomeje gato, ukagera Rwandex, urenze Feux Rouge hari Station ebyiri, imwe haruguru y'umuhanda, indi munsi y'umuhanda. Ukomeje werekeza Sonatubes, hari Stations zindi ebyiri, hagati y'imwe n'indi harimo intera ya metero 540.

    Sonatubes ubwaho ho hari stations ebyiri hagati y'imwe n'indi zitandukanywa na metero 200 na ho ukomeje werekeza i Remera ugahagarara mu masangano y'umuhanda azamuka ajya kuri Stade, uba ubonye izindi stations eshatu, hagati y'ebyiri za mbere harimo intera ya metero 700 mu gihe iya kabiri n'iya gatatu bitandukanywa n'intera ya metero 400. Ubwo uba ugeze hariya hari KFC.

    Imbere yaho mu Giporoso uhasanga indi station iri haruguru y'umuhanda hafi ya Feux Rouge. Muri make, mu rugendo rw'ibilometero bitandatu harimo station za peteroli 13, kandi zose ntizubatse mu buryo bukurikije amategeko.

    Ukomeje gato werekeza i Rusororo, ntubonayo station nyinshi ahubwo ubona izubatse mu buryo budasobanutse, aho usanga hagati yazo n'inyubako z'abaturage harimo intera nto cyane, ku buryo haramutse habaye nk'inkongi, ibyatikira byaba bitagira ingano, utavuze n'ubuzima bw'abantu.

    Mu mihanda ya Kinamba-Nyarutarama, Gisozi – Nyarutarama, Nyamirambo – Norvège, Kimironko n'ahandi hatandukanye muri Kigali yewe n'ahataraturwa cyane, iyo uhageze usanga stations za lisansi zarahindutse uburo buhuye, ari nka Kiosks.

    Amategeko yirengagijwe nkana?

    Amabwiriza agena iyubakwa rya stations za lisansi, mu bice bitandukanye ntiyubahirizwa uko bikwiriye, aho stations zimwe ziba zitubatse ku buso bwagenwe, buto cyane.

    Hagati ya Stations ebyiri ziri mu muhanda uri mu cyerekezo kimwe, haba hakwiriye kubamo intera ya metero 1000 nk'uko amabwiriza abiteganya.

    RURA isaba ko ikibanza cyubatseho Station ya lisansi kigomba kuba gifite ubuso bwa metero kare 1200 mu gihe idafite aho ibinyabiziga bikanikirwa, yaba ihafite ikagira ubuso bwa metero kare 1500.

    Ahantu hari amasangano y'umuhanda, amabwiriza ategeka ko station ya lisansi igomba kuba iri mu ntera itari munsi ya metero 100 uvuye kuri ayo masangano.

    Ugendeye ku bisabwa muri aya mabwiriza ya RURA, usanga hari stations nyinshi ziyahonyora uhereye ku ziri mu mujyi rwagati.

    Yewe hari n'izindi stations za lisansi usanga zubatse mu mbago z'umuhanda. Amabwiriza yari asanzwe ya RURA, yagenaga intera hagati y'umuhanda na stations za lisansi, gusa mu yavuguruwe muri Gashyantare, iyo ngingo yakuwemo.

    Mbere y'ivugururwa ry'aya mabwiriza, byari biteganyijwe ko intera yo kuva ku rubibi rw'ikibanza cya station kugeza ku murongo ugabanya umuhanda wo ku rwego rw'Igihugu mo ibice bibiri, itagomba kujya munsi ya metero 22 [National Road: imihanda ihuza intara nka Kigali-Musanze…]. Ku mihanda yo mu turere no mu Mujyi wa Kigali, ho iyo ntera yari metero 12. Ubu amabwiriza mashya yasohotse muri Gashyantare ntacyo avuga kuri iyi ngingo.

    Ntuzatungurwe no kubyuka ukabona station noneho ifatanye n'inkengero z'umuhanda hamwe abanyamaguru n'amagare banyura kuko nta rutangira ihari. Ni yo yayo na mbere ayo mabwiriza ataravugururwa, akenshi wasangaga atarubahirizwaga, ibintu biteye kwibaza.

    Ku muhanda wo mu Gatsata ujya i Gicumbi, uwa Remera ugana i Rusororo, uva mu Mujyi rwagati ugana i Nyamirambo n'ahandi, hari aho ubona Stations za lisansi n'inzu zikorerwamo ibikorwa by'ubucuruzi binyuranye birimo n'utubari cyangwa se urugo rw'abantu bitandukanyijwe n'uruzitiro gusa, hamwe wapima ugasanga ya ntera ya metero 30 itarubahirijwe.

    Yaba ari Ruswa yidegembya?

    Kubaka Station ya lisansi, ni cyo kintu cyihuta muri Kigali. Nyuma yo kubona icyangombwa cyo kubaka, [ibyacyo na byo turabigarukaho], imirimo ikorwa amanywa n'ijoro.

    Mbere na mbere, abubaka babanza gushyira amabati akingiriza aho bari kubaka mu buryo unyuze hafi aho atabasha kumenya ibiri kuhabera, nyuma y'ibyumweru bibiri wongera kuhanyura ubona station yuzuye, bari gusiga amarangi, ndetse bitegura no kuyitaha. Ni ibintu ahanini bikorwa mu guhwika abantu kugira ngo bazajye gutahura ayo makosa, ibyubakwa byaruzuye.

    Amakuru IGIHE yahawe na bamwe mu bazi uburyo izi stations zubakwamo, bavuga ko kugira ngo ubone icyangomwa, bigusaba gutanga ka 'Bitugukwaha' kabarirwa muri miliyoni zisaga 15 Frw, kandi na bwo ngo biterwa n'aho station izashyirwa.

    Niba ari ahantu bigaragara ko hashobora kuzaganwa cyane, ya Bitugukwaha irazamuka. IGIHE yabonye amakuru y'aho abantu bishyuye miliyoni 30 Frw kugira ngo babone icyangombwa cyo kubaka.

    Impamvu bizamuka, ni uko biba bizwi neza ko ahari kubakwa, ari ahantu hadakurikije amabwiriza. Ni na yo mpamvu imirimo yihuta nk'inzu ihiye, mu gihe ukiri kwibaza ibigiye gukorwa, ushiduka bari kuyitaha cyangwa yaratangiye gukora.

    RURA ibibona ite?

    Mu 2017 nibwo RURA yatangiye kugenzura ibijyanye n'iyubakwa rya stations za lisansi. Yasanze hari station zubatswe kera zimwe zifite inenge ugendeye ku mabwiriza ariho ubu.

    Ushinzwe Ishami rigenzura ibijyanye n'ingufu, amazi n'isukura muri RURA, Mutware Alex, yabwiye IGIHE ati 'Izo twe twemeje zubahirije ariya mabwiriza twagiye dushyiraho, noneho izubatswe mbere, muri aya mabwiriza mashya, buri yose igiye gusaba twongere turebe niba yujuje ibisabwa.'

    'Bose bagomba kuza bagasaba uruhushya, kugira ngo tubemerere gukora, tuzabanza tugenzure turebe niba ibisabwa byose byuzuye.'

    Bivuze ko kugera muri Gicurasi, stations zigomba gusaba uburenganzira bundi bushya, zikagenzurwa ariko ngo hari izo bizwi ko bizasabwa ko zivugurura.

    Ati 'Hari izizavugurura cyangwa se zikavaho.'

    RURA isobanura ko mu kubaka Stations za lisansi, ikintu kiba giteye impungenge ari aho ibigega biherereye kandi na bwo iharanira ko byukabwa mu buryo budateje ikibazo.

    Mutware yavuze ko metero 30 zigomba kuba hagati ya station n'ibindi bikorwa, zibarwa uhereye aho ibigega bitabye.

    Ati 'Izo metero 30 ni byo bipimo mpuzamahanga byemewe ku buryo bitatera ikibazo ku muntu utuye muri iyo ntera. Ibigega bigomba kuba biri munsi y'ubutaka, byubakijijwe béton hasi no hejuru.'

    RURA isobanura ko ikibazo kinini gihari muri iki gihe, kiri kuri stations zubatswe kera, kuko ari nazo usanga zubatswe zicucitse hagati yazo nta ntera ya metero 1000 zisabwa irimo.

    Ibi wabibona nk'i Nyabugogo aho ushobora gusanga station imwe hagati yayo n'indi harimo metero 100.

    Uru rwego ruvuga ko ku bijyanye na station zubakwa ahantu hameze nko hagati y'ingo, iyo abaturage babigizeho impungenge basobanurirwa bakabwirwa ko nta kibazo biteye.

    Mutware ati 'Barabitubwira. Icya mbere ni ayo makuru, hari abantu baba bafite impungenge, iyo baje turabasobanurira tukazibamara. Ni ukuvuga ngo iyo ntera ya metero 30 niba irimo, nta kibazo umuturage yagombye kugira.'

    Ruswa ivugwa mu iyubakwa ry'izi stations, inzego zirebwa zivuga ko ziyumva, ariko ko ziba zikeneye amakuru ya nyayo y'uburyo itangwa kandi ko hakorwa ubugenzuzi buhoraho bwo kureba niba ibikorwa byubahirije amategeko.

    Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Asaba Emmanuel Katabarwa, aherutse kubwira abanyamakuru ati 'Ibyo [bya ruswa] ntawe utabyumva nk'uko n'abandi baturage babyumva, natwe turabyumva, icyo gihe ikibaho ni ubugenzuzi.'

    Hakorwe iki?

    Station ya lisansi ni ishoramari rikenewe, ariko si nka za butiki zicururizwamo Amata na Fanta bikonje. Zubakwe ariko mu buryo bukurikije amategeko asobanutse, bitari ibyo tuzumva inkuru mbi umunsi umwe.

    Niba ahantu haragenewe Station, hakaba hatuye abaturage kandi bayisatiriye, igikwiriye gukorwa ni uko bimurwa, aho kuyibangikanya nabo. Niba kandi aho hantu haragenewe guturwa, stations zikwiriye kwimurwa.

    Umushoramari aramutse ashaka ahantu runaka, aho kugira ngo iyo station ihekerane n'ingo z'abaturage, yategekwa kubimura akabaha ingurane yababashisha kujya gutura ahandi, ubundi agakora ibikorwa bye yisanzuye.

    Naho ibiri gukorwa ubu, bimeze nko kujya kubaka inzu ku gasongero k'ikirunga kitarazima. Umunsi umwe cyazakuvunira umuheto!

    Stations za lisansi ziyongera umunsi ku wundi mu Rwanda, bigaragaza uburyo iri shoramari rifite ingufu

    RURA isobanura ko uburyo stations zubakwa nta kibazo biteye mu gihe hari abandi bagaragaza impungenge

    Imyubakire ya Stations za lisansi imaze igihe ikemangwa, hamwe bikavugwa ko haba habayemo gutanga ruswa kugira ngo zishyirwe ahataboneye

    Hari station zubatswe ahantu bigaragara ko haramutse habaye impanuka, ingaruka zagera kuri benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twicariye-ikirunga-ibyago-bishobora-kugwira-kigali

  • Umunyezamu wa Rayon Sports bikomeje kwanga #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe bikomeje kwanga aho akomeje kuzahazwa n’imvune y’ikiganza.

    Byatangiriye ku mukino wa shampiyona iyi kipe yanganyijemo na Aas Kigali 1-1 hari tariki ya 12 Werurwe 2023.

    Uyu musore byagaragaraga ko yababaye, nyuma yahise yitabazwa n’ikipe y’igihugu gusimbura Kwizera Olivier utari wabonetse.

    Byaje guhuhuka ku mukino wa Police FC wabaye tariki ya 1 Mata 2023 aho baje no kuwutakaza kuri 4-2.

    Nibwo imvune y’uyu musore yakomeye cyane ntiyagira undi mukino akina, yatangiye gukurikiranwa n’abaganga.

    Nyuma yo kubona ko amaze kumera neza, ku wa Mbere w’iki cyumweru yatangiye imyitozo yuzuye ngo barebe ko yazifashishwa mu mukino w’igikombe cy’Amahoro baraye batsinzemo Police FC 3-2 ariko biranga ahubwo yongera gutonekara nk’uko umutoza Haringingo Francis abivuga.

    Ati “Adolphe twakoranye imyitozo yo ku wa Mbere, yongera kubabara. Arwaye mu kiganza, arwaye mu kiganza yari amaze iminsi akorana n’abaganga n’abatoza bongera imbaraga inyuma y’ikibuga, nyuma turamuzana ku wa Mbere ngo turebe ko dushobora kuba turi kumwe ariko nyuma yongera kwitoneka biba ngombwa ko ava mu rutonde.”

    Uyu mukinnyi uri ku mwaka we wa kane muri Rayon Sports ari nawo wa nyuma, ntabwo yahiriwe cyane n’uyu mwaka kuko yagiye agira imvune nyinshi za hato na hato zatumye adafasha ikipe ye nk’uko yari imukeneye.

    Hakizimana Adolphe akomeje kuzahazwa n’imvune

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyezamu-wa-rayon-sports-bikomeje-kwanga

  • Izigeretse gusa: Imiturirwa igeretse yasenywe ku ngufu n’ibimashini kubera impamvu iri gutangaza abatari bake (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abayobozi b'ikigo gishinzwe kugenzura imyubakire muri Lagos (LASBCA) hamwe n'ishami rya Leta muri Lagos rishinzwe ibidukikije n'ibyaha bidasanzwe (Task Force) batangiye gusenya inyubako zo ku kirwa cya Banana, zibatswe binyuranyije n'amategeko agenga iterambere ry'imijyi n'akarere muri Lagos ryasohotse muri 2019.

    Gusenya izi nyubako byategetswe na Guverineri, Babajide Sanwo-Olu mu mpera z'icyumweru gishize ubwo yasuraga aho yasuraga icyo kirwa.

    Guverineri Sanwo-Olu yavuze ko izo nyubako zasenywe zitari zubahirije inyubako zagenewe kubakwa kuri icyo kirwa.

    Itsinda ryo gusenya ryari riyobowe n'umuyobozi mukuru wa LASBCA, Arc. Gbolahan Oki, hamwe na Chairman wa Task Force, CSP Shola Jejeloye.

     

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/izigeretse-gusa-imiturirwa-igeretse-yasenywe-ku-ngufu-nibimashini-kubera-impamvu-iri-gutangaza-abatari-bake-amafoto/

  • LaLiga: FC Barcelona yagerewe mu kebo kagerewemo Real Madrid – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro rya keye, shampiyona y'ikiciro cya mbere muri Espagne yari yakomeje. FC Barcelona isura Rayo Vallecano, birangira FC Barcelona inaniwe gutsinda ngo ikomeze yanikire Real Madrid yari yatsinzwe ibitego bine kuri bibiri.

    Muri uwo mukino FC Barcelona byarangiye itsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe.Rayo Vallecano yatsindiwe na Alvaro Garcia na Franc Garcia mu gihe impozamarira , FC Barcelona yayitsindiwe na Lewandowiski ku munota wa 83.

    Nubwo FC Barcelona yatsinzwe iracyayoboye urutonde rwa shampiyona rw'agateganyo n'amanota 76.

    Source : https://yegob.rw/laliga-fc-barcelona-yagerewe-mu-kebo-kagerewemo-real-madrid/

  • Bisa nkibitangaje: Ese waruziko umugore ashobora kongera gusama kandi asanzwe atwite – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubundi ntago bimenyerewe ko umugore asama inda kandi yaratwite ibizwi ku izina rya 'Superfetation' mu ndimi z'amahanga gusa burya bibaho nubwo ari imbonekarimwe nk'uko ubushakashatsi bwakozwe bwagiye bubigaragaza.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cyitwa 'National Institutes for Health' cyo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu mwaka wa 2008 cyagaragaje ko ibi bintu bidakunze kubaho gusa kijya gutangira gukora ubushakashatsi cyari gifite ingero ziri munsi yi 10 z'abagore batwite izindi nda kandi bari basanzwe batwite.

    Iki kigo cyagaragaje ko ibi bishoboka mu gihe umugore akoze imibonano mpuzabitsina mu mezi ya mbere yo gutwita kwe gusa ngo bibera inyuma ya nyababyeyi gusa hari urubuga rwitwa 'Cleverland Clinic' rwagaraje ko ibi bikunze kuba cyane ku nyamaswa z'inyamabere kurusha uko byaba ku mugore utwite.

    Uru rubuga rukomeza ruvuga ko nta mpamvu izwi yihariye iragaragara yaba ituma umugore utwite yongera gusama bwa kabiri indi nda kuko ngo n'abashakashatsi nabo ntago barabona igisubizo gihamye kuri iyi ngingo.

    Kandi ubushakashatsi bwagaraje ko n'ubundi iyo umugore asamye inda ya kabiri iyo nda iba ifite amahirwe make yo kuvuka umwana afite ubuzima bwuzuye kandi ubushakashatsi buvaga ko ibi biba ku bagore 2% mu bagore bose babyara ku Isi.

    Source : https://yegob.rw/ese-waruziko-umugore-ashobora-kongera-gusama-kandi-atwita/