Blog

  • Yari yishe umunyezamu: Usengimana Faustin amereye nabi abanyezamu bo muri Shampiyona ya Iraq(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi Usengimana Faustin wakiniye amakipe akomeye cyane hano mu Rwanda harimo APR FC, Rayon Sports na Police FC nyuma akaza kwerekeza muri Shampiyona y'igihugu cya Iraq yarekuye ishoti ryari ryivuganye umuzamu w'ikipe bakinaga nayo.

    Usengimana Faustin wakiniye atandukanye hano mu Rwanda akaza kuva mu ikipe ya Police FC akerekeza mu ikipe Al Quasim SC yo mu gihugu cya Iraq akaba akomeje kwitwara neza cyane kuko ari mu banyarwanda bakina hanze babanza mu kibuga mu makipe bakinamo.

    Usengimana Faustin ubwo ikipe ye ya Al Quasim SC yakinaga n'ikipe ya Zakho baje kubona kufura maze Faustin arekura ishoti ryari rifite uburemere budasanzwe maze umunyezamu wa Zakho arwana naryo ari kuramo mu buryo butari bumworoheye.

    Na we ireberera umuzinga w'ishoti myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi Usengimana Faustin yarekuriye mu izamu:

    Source : https://yegob.rw/yari-yishe-umunyezamu-usengimana-faustin-amereye-nabi-abanyezamu-bo-muri-shampiyona-ya-iraqvideo/

  • Amafoto y’indobanure yaranze ubukwe bw’abanyamakuru Yvan wa Isango Star na Uwase wa Tv1 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru Yvan Kubwimana wa Isango Star na Uwase Gentille wa Tv1 bakoze ubukwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mata 2023.

    Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga nibwo hatangiye gusakazwa amafoto, yaranze ibihe byiza by'ubukwe bw'aba banyamakuru.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yindobanure-yaranze-ubukwe-bwabanyamakuru-yvan-wa-isango-star-na-uwase-wa-tv1/

  • “Impamvu Imana yampaye amatwi ni kugira ngo numve ijwi ryawe” Chiffa wakundanaga na Yvan Buravan witahiye, yamutakagije ku isabukuru ye y’amavuko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mata 2023 nibwo Yvan Buravan yari kuzuza imyaka 28 ageze ku isi.

    Umukunzi we Chiffa yerekanye ko akimuzirikana muri byose.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Chiffa yifashishije indirimbo irimo amagambo avuga ko azahora amukunda iteka.

    Source : https://yegob.rw/impamvu-imana-yampaye-amatwi-ni-kugira-ngo-numve-ijwi-ryawe-chiffa-wakundanaga-na-yvan-buravan-witahiye-yamutakagije-ku-isabukuru-ye-yamavuko/

  • Ikiziba nicyo cyayi kuri we: Umusore yagaragaye akoza umugati mu kiziba (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi basigaye bakunda kuvuga ko ibintu byakaze muri iyi minsi gusa bishobora kuba ariko bimeze koko ukurikije amashusho y'umusore wagaragaye akoza umugati mu kiziba wagira ngo nicyo cyayi ke.

    Mu mashusho yagaragaye ku rubuga rwa Instagram yagaragaje umusore yicaye imbere y'ikidendezi cy'amazi asa nabi cyane abenshi twita ikiziba afite umugati maze agakozamo akarya ndetse ubona ko ntacyo bimubwiye ku buryo wagira ngo yakozaga mu cyayi.

    Na we ihere ijisho amashusho y'umusore wagaragaye akoza umugati mu kiziba ntacyo bimubwiye:

    Source : https://yegob.rw/ikiziba-nicyo-cyayi-kuri-we-umusore-yagaragaye-akoza-umugati-mu-kiziba-video/

  • Abasore bakoze inama: Safi Madiba yateye ikirenge mu cya Achraf Hakimi none Judithe wahoze ari umugore we araririra mu myotsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'inkuru zimaze iminsi zivugwa mu bitangazamakuru bitandukanye z'uwahoze ari umugore wa Achraf Hakimi washatse gatanya maze agasanga umugabo imitungo ye yose yanditswe kuri mama we, none na Judithe wahoze ari umugore wa Safi Madiba nawe araririra mu myotsi.

    Niyonizera Judithe wahoze ari umugore wa Safi Madiba, yavuze ko yahombye bikomeye ngo kuko ubwo yatandukanaga n'uyu wari umugabo we yasanze nta mitungo yari imwanditseho, none ubu ari kwicuza gusa akagira inama abakobwa.

    Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv, Judithe yagize ati 'Nta munyamakuru twigeze twegera ngo tumubwire uko twagabanye, ni urukiko rubizi, yego kugabana twaragabanye kuko twasezeranye ivanga mutungo. Icyo navuga twaragabanye ibyo kuvuga ngo umwe yatwaye ibi undi atwara ibi, ntabwo ari ngombwa. '

    Akomeza agira ati' Ati 'Inama nabagira ni ukubishyiramo ubwenge, hari abagabo bakennye baba bashaka gutungwa n'amafaranga y'abagore, hari n'abagore nabo babishyiramo imibare bakavuga ngo reka njyende nyuma y'umwaka dutandukane, rero musezerane ivangura mutungo, impamvu nasezeranye ivanga mutungo? Nyine ubwenge buza ubujiji buhise.'

    Source : https://yegob.rw/abasore-bakoze-inama-safi-madiba-yateye-ikirenge-mu-cya-achraf-hakimi-none-judithe-wahoze-ari-umugore-we-araririra-mu-myotsi/

  • Bwa mbere Papa Francis yemereye abagore gutor… – #rwanda #RwOT

    Itegeko rishya ryatangajwe kuwa Gatatu riha Ababikira batanu uburenganzira bwo gutora muri sinodi (synod), uru ni urwego njyanama rwa Papa. Mbere, abagore bari bemerewe gusa kwitabira iryo koraniro ariko nk'indorerezi.

    Abagabo n'ubundi bazakomeza kuba nyamwishi mu itora muri iyi nama ikomeye ariko izi mpinduka ziraboneka nk'izikomeye kuri Kiliziya Gatolika, yakomeje gutegekwa cyane n'abagabo kuva mu binyejana byinshi.

    Women’s Ordination Conference yo muri Amerika – iharanira ko abagore baba abapadiri yise izi mpinduka 'umututu ukomeye ku gisenge cy'ikirahure cyanduye'.

    Iri tsinda ryanditse kuri Twitter riti: 'Mu myaka myinshi abahagarariye Vatican n'abasenyeri barabyanze, bagahora bazana impamvu nshya abagore batemerewe gutora muri sinodi.

    'Ariko impamvu itavugwa ni ivangura rishingiye ku gitsina. Mu gihe gito kiri imbere, twizeye ko sinodi izakomeza gukura ikaba urwego abantu b'Imana bahagarariwemo byuzuye.'

    Mu kundi guhindura ibimenyerewe, Papa Francis yatangaje ko abantu batari abategetsi muri kiliziya bahabwa uburenganzira bwo gutora muri sinodi bazongerwa bakaba 70, ibi bizatuma iyi nama ihindura isura ntibe iy'abategetsi ba kiliziya gusa.

    Papa Francis, wakomeje kuzana impinduka, yavuze ko yizeye ko icya kabiri cy'abatora muri iriya nama kizagera aho kikaba abagore ndetse yakomeje gushimangira kuzana urubyiruko.

    Christopher Lamb, umunyamakuru ukorera i Vatican mu kinyamakuru cya Kiliziya, The Tablet, yatangarije BBC ko izi mpinduka 'zikomeye cyane' kandi Papa arimo kugerageza uko ahazaza ibyemezo bya kiliziya bizajya bifatwa n'ibyiciro byose by'abantu.

    Yongeraho ko impinduka zigendanye n'abagore zerekana ibiva mu biganiro bimaze igihe bigarukwaho ariko 'bitabagaho mbere' ku guhagararirwa kw'abagore.

    BBC yakomeje itangaza ko izi mpinduka Papa Francis yazanye, zishobora guteza umwuka mubi hagati y’uruhande rumushyigikiye n’urundo rudashyigikiye ko abagore bitabira iyi nama.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128585/bwa-mbere-papa-francis-yemereye-abagore-gutora-mu-nama-ikomeye-ya-kiliziya-128585.html

  • Abakinnyi 3 ba Arsenal batumye iyi kipe igwa… – #rwanda #RwOT

    Iyi kipe ikiyoboye urutonde rwa shampiyona yagiye mu mukino ibizi ko icyo igomba gukora ari ugutsinda Mani City niba ishaka kuguma ku mwanya wa mbere birambye ndetse bakaba bakwiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya Premier League. 

    Ibi siko byagenze kuko Manchester City yakoze itandukaniro rigaragara biyiviramo no kubona ibitego mu buryo bworoshye, Kevin De Bruyne niwe wari uri hejuru kuko yatsinze ibitego 2 ndetse anatanga umupira uvamo igitego.

    Ku munota wa 7 gusa uyu mukinnyi ukomoka mu Bubiligi yari yamaze kugiterekamo ahawe umupira mwiza na Haaland. Ku munota wa 45+2 nabwo De Bruyne yarekuye kufura nziza maze Stones atsindisha umutwe igitego cya 2. 

    Mu gice cya kabiri ku munota wa 54 De Bruyne yatsinze igitego cya 3 nanone ahawe umupira na Haaland. Umuzamu wa Arsenal Ramsdale yari yarwanyije akuramo imipira ya Haaland ariko umukino ugiye kurangira akagozi kaje gucika maze uyu mukinnyi ukomoka muri Norway atsinda igitego cya 4 cya Manchester City gihita kiba icya 33 amaze gutsinda kuva yagera muri Premier League.

    Yahise akuraho agahigo kari gafitwe na Mohammed Salah ko gutsinda ibitego byinshi mu mwaka w’imikino umwe muri Premier League kuko we yari yaratsinze ibitego 32.

    Igitego cya Arsenal cy’impozamarira cyatsinzwe na Rob Holding ku munota wa 86 aho yari ahawe umupira na Leandro Trossard wari winjiye mu kibuga asimbuye. 

    Impamvu iyi kipe iheruka kwegukana igikombe muri 2004 yatsinzwe ibi bitego byose, wasangaga bitewe n’amakosa y’umukinnyi ku giti cye ndetse na ba rutahizamu barimo Bukayo Saka wari witezweho ibintu byinshi mu kibuga yari yibuze mu mukino.

    Dore abakinnyi 3 wavuga ko gutsindwa kwa Arsenal ari bo bishingiyeho:

    1. Martin Odegaard: Uyu ni umukinnyi umaze igihe ayoboye Arsenal muri uyu mwaka w’imikino kuva yagirwa Kapiteni mukuru ariko ku munsi w’ejo yari yabuze mu kibuga bitewe nuko De Bruyne asa nk’uwari yashimuse umukino. Nyuma y’uko Arsenal itsinzwe igitego, kugerageza kubaka umupira bahereye inyuma byananiranye burundu.

    Odegaard yananiwe kubaka uburyo bw’igitego ngo ahe imipira abakinnyi bakina ku murongo w’imbere ye nk’uko yari asanzwe abikora ari nayo mpamvu abakinnyi nka Bukayo Saka n’abandi tutigeze tubabona cyane.

    Odegaard usanzwe ugereranywa na De Bruyne muri Arsenal yaraye ananiwe gufasha ibyo ikipe ye yari ikeneye ngo bashobore kubaka.

    Uyu mukinnyi ukomoka muri Norway ikosa yakoze rihita rimushyira mu batsindishije ikipe ni aho yaragiye gusubiza umupira inyuma maze awutanga nabi Kevin De Bruyne ahita awifatira nawe awushyira kwa Haaland bariruka bageze imbere y’izamu nawe ahita awumusubiza maze atsinda igitego cya 3 gutyo. Odegaard ku munota wa 71 yahise asimbuzwa Emil Smith-Rowe.

    Odegaard utigeze yitwara neza mu mukino

    2. Thomas Partey

    Uyu mukinnyi ukomoka muri Ghana nawe ntabwo yigeze abanira Arsenal ku munsi w’ejo ugereranyije n’ibyo asanzwe akora. Hejuru twavugaga ko Odegaard yananiwe akazi ke ko kubaka uburyo bw’igitego ariko n’uyu abifite mu nshingano kandi ntabyo yigeze akora. 

    Uyu mugabo ntabwo yigeze ananiza Kevin De Bruyne kuko niwe wari urimo gutsindira Manchester City, ahubwo wasangaga yiruka inyuma y’abakinnyi ba Mani City bajya gutsinda ibitego gusa. 

    Nyuma yuko Odegaard akoze ikosa ryo kwihera umupira De Bruyne bari mu kibuga hagati nawe akawushyira kwa Haaland, Partey yirutse inyuma ya Haaland ananirwa kumwaka umupira cyangwa ngo amubangamire bigera aho awusubiza De Bruyne atsinda igitego.

    Thomas Partey utigeze akora inshingano ze mu kibuga

    3. Robi Holding

    Uyu mukinnyi ukina inyuma hagati (centre-back) ni umwe mu bakwiye kubazwa intsinzwi ya Arsenal mu buryo bweruye. Ubundi, ubusanzwe ntabwo Rob Holding abanza mu kibuga, nuko William Saliba usanzwe ubanza kuri uyu mwanya afite ikibazo cy’imvune. 

    Ku munsi w’ejo yari afite inshingano zo gufata Erling Haaland ariko yamujyaga inyuma asa nk’umwihishaho ahubwo, igitego cya 1 ku mupira Haaland yahaye De Bruyne yari amuri inyuma mu mugongo arwana no kumwaka umupira kandi bitari bushoboke. 

    Haaland yagombaga kuba yatsinze ibitego biri hejuru ya 3 bitewe n’uburyo bwinshi yabonaga imbere y’izamu nta muntu wo kumwambura umupira akarekura amashoti ahubwo ugasanga Ramsdale niwe utabaye umupira ugafatwa mu maguru. 

    Igitego cya 2 De Bruyne yatsinze cyanyuze mu maguru ya Robi Holding, kuba ariwe watsinze igitego cy’impozamarira ntacyo byari bimaze cyane kuko akazi ke kari kamaze kumunanira.

    Robi Holding yananiwe gukora akazi ke mu kibuga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128575/abakinnyi-3-ba-arsenal-batumye-iyi-kipe-igwa-nkigiti-batemye-imbere-ya-manchester-city-128575.html

  • Haringingo yananiwe guhindura Vitensi, Masham… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino ubanza wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, kuko uyu mukino utabereye igihe kubera ibibazo byabanje kuba hagati ya Rayon Sports n’Intare FC. Uyu mukino wari witezwe na benshi nyuma yaho mu mukino wa shampiyona Police FC yari yatsinze Rayon Sports ibitego 4-2.

    Bitewe n’imibare myinshi yari igize uyu mukino, abatoza ndetse n’abakinnyi baranzwe n’amakosa, yabaye intandaro y’ibitego bigera kuri 5 byaranze uyu mukino. Ikipe ya Police FC n’umutoza wayo, nibo batangiye bakora amakosa.

    Mashami Vincent yabanje Miggy mu kibuga

    Ni ryo kosa nyamukuru ryaranze uyu mukino ndetse ryavuyemo gutsindwa kwa Police FC, no gutsindwa ibitego 2 mu minota 15.

    Mugiraneza Miggy ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza ubwo Police FC yatsindaga APR FC mu mukino wa shampiyona, uyu mukinnyi yari amaze iminsi atabanza mu kibuga, ndetse yakina agakina iminota mike.

    Nyuma yo kugira umukino w’igitangaza, Mashami Vincent yafashe umwanzuro wo kumubanza mu kibuga, gusa mu minota 20 ya mbere byagaragaraga ko atari bwikure mu bakinnyi ba Rayon byaje no gutuma Mashami amukura mu kibuga, Rutonesha arinjira.

    Ntabwo byari bikwiye ko ku mbaraga za Mugiraneza, Mashami yongera kumubanza mu kibuga n’akazi yari yakoze kuri APR FC.

    Ntirushwa Aime mu mwanya wa Ntwari Evode

    Mu gihe Hakizimana Muhadjiri atabaje mu kibuga, Ntirushwa Aime yari umwe mu bakinnyi bagombaga kumukorera mu ngata, gusa ntabwo ari ko byagenze kandi ibyaberaga mu kibuga yabibonaga.

    N’ubwo Rayon Sports yatsinze ibitego 2 mu minota ya mbere, ibi bitego byose byabonetse bigaragara ko Rayon Sports iri gukoresha impande cyane ndetse abakinnyi bo mu mpande bari hejuru kuko bazaga no kwifatira imipira hagati.

    Ku ruhande rwa Police FC abakinnyi bo hagati ugana inyuma bageragezega no kwaka imipira, byagoranaga kugira aho ijya kuko abakinnyi bari imbere umuvuduko wari muke cyane ndetse Ntirushwa Aime yari yananiwe guhagarara mu kibuga, byari kuba byiza Evode iyo abanza.

    Haringingo yatinze gusimbuza Luvumbu

    Umutoza Haringingo yabonye ibitego 3 hakiri kare, gusa aza gutsindwa igitego, amakipe ajya kuruhuka ari ibitego 3-1. N’ubwo Police FC nk’ikipe yari yatsinzwe ariyo yakoze impinduka kare, gusa na Rayon Sports yagombaga gukora impinduka kugira ngo ikipe igumane umuvuduko yatangiranye, ndetse inabike neza ibitego yari yiboneye.

    Luvumbu wari wagize umukino mubi ku buryo buhagije, yagumye gutamba mu kibuga ntacyo afasha ikipe, kugera aho abantu bose babona ko Luvumbu atari mu mukino, ariko Haringingo abirenza amaso.

    Kubanza Luvumbu mu kibuga

    N’ubwo tuvuga ko Luvumbu yari hasi, ariko Haringingo yakoze n’ikosa ryo kumubanza mu kibuga. Haringingo wari ufite abakinnyi barimo Esomba Onana, Musa Esenu na Ojera Joackiam, ntabwo byari ngombwa ko Luvumbu abanza mu kibuga kuko yagombaga no gukomeza intebe y’abasimbura.

    Hari aho byageze wareba ku ntebe y’abasimbura ya Rayon Sports ukibaza umukinnyi w’izina uri bujyemo akabura, ndetse icyo gihe ikipe yari imerewe nabi cyane.

    Ba myugariro ba Rayon Sports bibagiwe Mugisha Didier

    Rayon Sports n’ubwo yatsindaga, ariko yakomeje guhabwa ubutumwa na Mugisha Didier umaze iminsi yitwara neza muri Police FC. Uyu musore, yageze aho akina impande zose ndetse akagaruka mu kibuga hagati, byatangaga ibimenyetse ko buri mukinnyi wa Rayon Sports ukina inyuma agomba kwitonda kuko hari aho baza guhurira.

    Igice cya mbere cyenda kurangira, Rwatubyaye na Ndizeye baje gusiganira gufata uyu musore, Rutonesha Hesbon amuhereza umupira ari mu kibuga hagati, uyu mupira unyuraho wiruka, usanga Mugisha arebana n’umunyezamu, kandi iyo bimeze uko Mugisha nta kindi yagukorera.

    Mu gice cya kabiri nanone, uyu musore yongeye gufata umupira noneho ajya kwihanganira na Mucyo Didier wa Rayon Sports, yashatse kumusiga, undi aramuraha, havamo penariti yatewe na kabuhariwe Didier Rayon Sports aba ayitsinze igitego cya kabiri.

    Rayon Sports yagombaga kuba yarangije umukino kare, ndetse bikoroha kuzakuramo Police FC, gusa ubu akazi karacyari kabisi ku mpande zombi mu mukino wo kwishyura uzaba ku wa 3 w’icyumweru gitaha.

    Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

    Onana yari hejuru cyane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128577/haringingo-yananiwe-guhindura-vitensi-mashami-arizira-amakosa-yaranze-umukino-wa-police-na-128577.html

  • Australia: Umugore yashimiye Facebook yamufas… – #rwanda #RwOT

    Umugore wo mu gihugu cya Australia w’imyaka 28 witwa Brooke Withington, yatangaje ko Group yo kuri Facebook yatumye akabya inzozi ze zo kugira umuryango mugari kandi bitamusabye kuryamana n’abagabo.

    Broke Withington arashimira cyane group yo kuri Facebook ya Orthodox aho yahuriye n’umugira neza akamuha intanga ze bataryamanye bityo bikaba byaramufashije kugira umuryango mugari yahoze yifuza kuva mu bwana bwe.

    Yagize ati “Nagiye muri Group kuri Facebook hanyuma mbona umuntu wo kumpa intanga ze. Nakodesheje icyumba cya hotel haba ngewe n’uwo twari twavuganye ko ampa intanga ze hanyuma akoresha uburyo bwe bwose hanyuma arasohora ampa intanga ze”.

    Yavuze ko ubwo yari akimara kubona ayo masohora n’ubundi yumvaga ntaho icyizere kiri ko azatuma abyara nk’uko byahoze ari inzozi ze mu bwana bwe ariko nyuma yo kuyinjiza mu mubiri we yaje gutungurwa no kubona atwite.

    Yagize ati “Nkimara kubona ayo masohoro ariko ntari nayashyira mu mubiri wanjye nabonaga nta buryo nabyaramo, ariko naratunguwe cyane kubona mbyaye nk’uko undi wese yatungurwa bimubayeho”.

    Withington yatangaje ko kuva ku myaka ye 8 yahoze yifuza kuzagira umuryango mugari cyane ndetse ubuzima bwe bwaje guhinduka mu mwaka wa 2014 ubwo yabyaraga umwana we wa mbere Edward afite imyaka 19.

    Withington yaje guhita akurikizaho umwana wa kabiri mu mwaka wa 2016 amwita Gilbert, mu mwaka wa 2018 ahita abyara umukobwa we wa mbere yise Odette yabyaranye n’umuyapani w’inshuti ye bamenyanye akiga.

    Uyu mugore yabwiye Daily Mail ko abo bana bose yababyaye akoresheje intanga yahawe n’abagabo bahuriye muri iyo group abamo kuri Facebook ndetse avuga ko iyo atayijyamo atari kuba afite umuryango mugari. 

    Inkuru itangaje ya Brooke Withington yakozwemo ‘Documentaire’ yacishijwe mu kinyamakuru cya Gold Coast aho cyasohoye amashusho y’isaha n’igice agaragaza ubuzima uyu mugore abanyemo n’abana be.

    Brooke Withington yashimiye Facebook yatumye abyara abana 5 bitamusabye gukora imibonano mpuzabitsina n’abagabo

    Brooke ari kumwe n’abana be 5 hamwe n’umuvandimwe we

    Uyu mugore yibarutse abana be abikesha intanga yahawe n’abagabo bahuriye kuri Facebook

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128588/australia-umugore-yashimiye-facebook-yamufashije-kubyara-abana-5-bitamusabye-kuryamana-nab-128588.html

  • Urwego rw'Umuvunyi rwasabye abayobozi b'inzego z'ibanze kwirinda uburangare buha urwaho ruswa – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b'Umujyi wa Kigali, Urwego rw'Umuvunyi, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe imiyoborere RGB, inzego z'umutekano, abayobozi b'imirenge yose igize Umujyi wa Kigali ndetse n'abayobozi b'utugari uko ari 161.

    Meya w'Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence yasabye abayobozi b'inzego z'ibanze kwimakaza umuco wo kurwanya ruswa bikareka kuvugwa mu magambo gusa.

    Ati 'Kurwanya ruswa bikwiye kuba mu bikorwa aho kuba mu magambo gusa. Iyo tuvuga gushyira umuturage ku isonga nta kindi tuba tuvuga uretse kumukemurira ibibazo byihuse no kumutega amatwi. Iyo ibyo bikozwe neza nta cyuho cya ruswa cyabonekamo.”

    Urwego rw'Umuvunyi rugaragaza ko mu mwaka ushize rwakiriye ibibazo bifitanye isano na ruswa cyangwa akarengane 307 byo mu Mujyi wa Kigali.

    Ibi bibazo byagaragaye cyane mu byerekeye kwimura abaturage ku nyungu rusange, amakimbirane ku mbibi hagati y'abaturanyi, kurangiza imanza zabaye itegeko n'ibyerekeye itangwa ry'ibyangombwa byo kubaka no guhinduza ubutaka.

    Nirere yagize ati 'Bigira ingaruka mbi ku muturage ariko n'igihugu muri rusange. Iyo imitangire ya serivisi itari myiza bidindiza imibereho myiza y'abaturage, bituma batakariza icyizere ubuyobozi ndetse binakurura umwiryane, bikanatuma batishima.'

    Yongeye gushimangira ko hari politiki n'ingamba zikarishye mu gukumira no kurwanya ruswa, kutayihanganira na gato, kuyigira icyaha kidasaza no gukemura ibibazo bitagombye kujya mu nkiko.

    Yaragaje ko inzego z'ibanze zikwiye kujya zishyiraho uburyo bwiza bwo gukurikirana no gukemura ibibazo by'abaturage.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB, Dr Usta Kaitesi yagaragaje ko igiteye impungenge ari uko nubwo mu nzego z'ibanze hagararamo ruswa abaturage bagaragaza ko zitagira uruhare mu kuyirwanya nk'uko bikwiye.

    Dr Kayitesi yavuze ko inzego zashyizweho zigamije kurwanya ruswa zikwiye kwikubita agashyi muri uru rugamba.

    RGB igaragaza ko igipimo cy'abaturage bashima imikorere ya ba gitufu b'imirenge kiri kuri 81,8%, abayobozi b'utugari 86,3%, abashinzwe imibereho myiza ku tugari biri ku kigero cya 80,6%, ushinzwe kwakira abashaka serivisi ku mirenge ni 79,4%, umukozi ushinzwe imyubakire bikaba 71,7% mu gihe abayobozi b'amatorero babagirira icyizere ku gipimo cya 88,8%.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparancy International Rwanda, Mpiranyi Appolinaire, yagaragaje ko inzego z'ibanze zikwiye gufata iya mbere mu gukemura ibibazo bya baturage nta kindi kigendeweho.

    Hagaragajwe ko ruswa ikiboneka mu nzego zitandukanye

    Iyi nama yitabiriwe n’inzego zitandukanye mu Mujyi wa Kigali

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency Rwanda, Mupiganyi Appollinaire yagaragaje ko hakenewe ingamba zikomeye mu guhashya ruswa mu nzego z’ibanze

    Dr Usta Kaitesi yasabye abayobozi kwirinda gutuma abaturage babakekaho ruswa kubera imitangire mibi ya serivisi

    Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yagaragaje ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kurwanya ruswa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwego-rw-umuvunyi-rwasabye-abayobozi-b-inzego-z-ibanze-kwirinda-uburangare