Blog

  • Prime Insurance yashimiye abakiliya ku cyizere badahwema kuyigirira (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 26 Mata 2023 muri Kigali Convention Centre, aho iki kigo cyashimiye abakiliya bagize uruhare mu musaruro ushimishije cyagezeho mu mwaka ushize.

    Ni igikorwa Prime Insurance yakoze nyuma y'iminsi mike ihembye abayifasha gucuruza serivisi z'ubwishingizi 20 bahize abandi.

    Iyo mikorere ihamye ni yo yatumye mu mwaka wa 2022 iki kigo kizamura imisanzu y'abafata ubwishingizi ku kigero cya 43,2 % ikagera kuri miliyari 18,1 Frw, ivuye kuri miliyari 12,6 Frw mu 2021.

    Muri uwo mwaka kandi Prime Insurance yabashije kongera umubare w'amasezerano y'ubwishingizi ava ku 64.730 mu 2021 agera ku 74.473 mu 2022.

    Ibyo byatumye mbere yo kwishyura imisoro, iki kigo cyunguka miliyari 3,3 Frw, nyuma yo kuyishyura cyunguka miliyari 2,2 Frw zivuye kuri miliyari 1,8 Frw mu 2021.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, yavuze ko nubwo gutanga serivisi nziza ari umuco wabo, batagarukira aho, ahubwo banashimira abakiliya bagira uruhare mu gutuma ibyo byose bigerwaho.

    Ati “Tubatumira kugira ngo bamenye uruhare rwabo mu byo dukora. Amafaranga twatanze mu gutabara abagize impanuka agaragaza ko tutishimira gusa kunguka, ahubwo n'iyo bagize ibyago tubatabara mu gihe gitoya.”

    Iki kigo kivuga ko cyishyuye miliyari zisaga 8 Frw ku bijyanye n'impanuka abafashe ubwishigizi bagize.

    Prime Insurance itanga ubwishingizi rusange nk'ubw'impanuka, ubw'urugendo bureba nk'uburwayi umuntu ashobora kugirira mu mahanga cyangwa umuzigo ukabura, n'ubwishingizi bw'ibintu runaka cyangwa inkongi.

    Bagira kandi ubwishingizi bw'ibinyabiziga, ubwikorezi bw'ingendo zo mu mazi n'ubwishingizi bw'amafaranga, aho iyo umuntu agize impanuka atabarwa bitarenze amasaha 48 iyo yujuje ibisabwa.

    Umwaka wa 2022 Prime Insurance yawufunze ifite amasezerano y'ubwishingizi agera ku bihumbi 44 y'ubwishingizi bwose, bibarwa nk'abakiliya bafite ariko bashobora no kwikuba kuko hari ubwo nk'ikigo gifata ubwishingizi burenze bumwe.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe ingufu (REG), kimaze igihe gikorana na Prime Insurance, Armand Zingiro, yashimye serivizi nziza z'ubwishingizi batahwemye kubaha.

    Ati “Ntimwigeze mudutenguha na rimwe, ari yo mpamvu nshimira itsinda ryose rya Prime Insurance. Ni ukuri mukomereze aho kuko itandukaniro n'ibindi bigo ari serivisi nziza muduha.”

    Prime Insurance yashinzwe mu 1995 ari COGEAR Ltd. Mu Ukuboza 2011, COGEAR yashinze Prime Life Assurance Ltd igamije kubahiriza amabwiriza ya BNR yasabaga gutandukanya ubwishingizi bw'ubuzima n'ubundi busanzwe, ihabwa uburenganzira bwo gukora muri Gicurasi 2012.

    Mu 2017, Prime Insurance Ltd na Prime Life Insurance Ltd byahindutse ibigo Nyarwanda, nyuma y'uko iki kigo cyari cyarazahajwe n'ibihombo, aho cyageze n'aho kitemerewe gutanga serivisi z'ubwishingizi.

    Byusa ati 'Nyuma y'ibyo bibazo byose ntitwacitse intege, aho umwaka wa 2022 twawufunze turi aba kabiri mu bigo byose byo mu Rwanda by'ubwishingizi ku bijyanye n'inyungu byungutse, no ku mwanya wa kane mu byinjije amafaranga y'ubwishingizi yose.'

    Avuga ko ari umusaruro w'ubuyobozi bwiza no kugira icyitegererezo ubuyobozi bw'igihugu ku bijyanye no kudaheranwa, babifashijwemo n'abakiliya.

    Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance, Haguma Murashi Eugene yasabye abakiliya babo gukomeza kugira imikoranire myiza kugira ngo bunguke ariko na bo ibikorwa byabo byishingirwe.

    Ati 'Mwarakoze cyane kuba mwarabaye inyuma ya Prime Insurance muri uru rugendo, kandi na n'ubu ndabasaba ko muzakomeza kubana natwe kugira ngo dukomeze kwesa imihigo.'

    Kugeza ubu Prime Insurance ifite amashami atandukanye arimo 32 yo mu Mujyi wa Kigali, 12 yo mu Ntara y'Iburasirazuba, atanu yo mu Ntara y'Amajyepfo, umunani yo mu Ntara y'Iburengerazuba n'ane yo mu Ntara y'Amajyaruguru. Aha hiyongeraho aba-agents 63.

    Iki kigo kandi gifite abacuruza ubwishingizi bikorera ku giti cyabo bazwi nk'abahuza mu bwishingizi basaga 220 n'ibigo yahaye gukora mu izina ryayo (Franchises) bisaga 60 hirya no hino mu gihugu.

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi bakuru ba Prime Insurance

    Kuri uyu wa Gatatu wabaye umwanya wo gusangira no kungurana ibitekerezo

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa yavuze ko bashaga gutanga serivizi z’ubwishingizi kuri wese ubagannye

    Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance, Haguma Murashi Eugene, yasabye abakiliya babo gukomeza kunoza imikoranire kugira ngo bakomeze kwesa imihigo

    Umuyobozi wa EUCL yasabye Prime Insurance gukomeza kubaha serivisi nziza kuko ari nabyo bituma iki kigo kiba itandukaniro

    Wari umwanya wo kongera kuganira no kureba ibyashyirwamo imbaraga ngo Prime Insurance ikomeze gutera imbere

    John Mirenge uheruka kugirwa ambasaderi yitabiriye uyu mugoroba

    Abafatanyabikorwa n’abakiliya ba Prime Insurance bagaragarijwe uruhare rwabo mu iterambere ry’ikigo bakorana nacyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prime-insurance-yashimiye-abakiliya-ku-cyizere-badahwema-kuyigirira-amafoto

  • None twaterwa tutiteguye? Ijisho kuri Stations za lisansi zubakwa i Kigali – #rwanda #RwOT

    Mbere yaho gato, abandi bantu 78 bapfuye bishwe n'ububiko bwa gaz bwaturitse nabwo mu mvura y'amahindu, mu masaha y'ijoro abantu baryamye. Abari batuye hafi aho bose bagezweho n'ingaruka, benshi muri bo barapfa.

    Ntukuke umutima, ibi ntabwo byabaye i Kigali cyangwa mu Rwanda, ahubwo byabaye muri Ghana mu 2017 na 2015. Mbere yaho, muri Nyakanga 2012, muri Nigeria abantu 100 bapfuye baturikanywe n'ikamyo ya lisansi yari bugufi ya station ya lisansi nayo yahise ikongoka ndetse igira uguturika gukomeye kwanageze no mu ngo z'abaturage.

    Izi nkuru z'incamugongo nta muntu n'umwe tuzifuriza, ariko amaherezo tutarebye neza, aya makuba, ibyago n'ishyano biradusatira.

    Ibikomoka kuri peteroli ni ingenzi cyane mu buzima bwacu bwa buri munsi, ndetse nubwo waba udatunze imodoka ngo ugure lisansi na mazutu, bidahari ubuzima bwawe bwajya mu kangaratete. Ni yo mpamvu ishoramari muri iyi ngeri rigomba gukorwa kurushaho.

    Ni no mu gihe kuko ubaze abahabwa akazi na sosiyete zakoze ishoramari mu kwinjiza no gucuruza mu gihugu ibikomoka kuri peteroli ni benshi, bari mu bihumbi.

    Mu Rwanda ku kwezi hatumizwa lisansi na mazutu bingana na litiro miliyoni 37. Muri izo, mazutu ni yo ikoreshwa cyane kuko ingana na litiro miliyoni 26 mu gihe lisansi yo ari litiro miliyoni 11.

    Ibi byose bijyanye n'inyungu zikomoka kuri iri shoramari ni byiza ariko ntibikwiriye kuduhuma amaso ngo dutwarwe n'amafaranga twibagirwe ibindi biyaruta ari byo 'Ubuzima'.

    Ubu tuzabona ukuri kw'ibintu ari uko ibyabaye muri Ghana no muri Nigeria i Abuja bibaye n'i Kigali? Ushobora kuba utarumva ibyo tuvuga hano, reka tubive imuzi.

    Stations za lisansi mu Rwanda ziri kurushaho kuba nka za butiki z'Amata na Fanta bikonje. Uzisanga aho ukase hose, iburyo n'ibumoso zibangikanye, ahandi ugasanga zihekeranye n'inzu zo guturamo.

    Tuvuge ko nta muntu ubibona? Oya, byaba ari ukwigiza nkana, ahubwo dore igihe bizagaragara neza. Umunsi bizamera nko kwa Dubai hepfo iyo za Kinyinya, station ya lisansi igaturika abantu baryamye cyangwa umunsi Umukuru w'Igihugu azanyura ahantu runaka akazibona ziri mu gikari cy'abantu hafi y'ahateretse imbabura, icyo gihe buzacya ibintu byahinduye isura.

    No kwa Dubai abantu bari barinumiye, kandi ubwo, guhera mu 2017, abayobozi bakoraga raporo amanywa n'ijoro babizi neza ko ziriya nzu zisenyuka iteka iyo imvura yaguye. Ejo bundi aha ni bwo byahagurukiwe ariko amazi yarenze inkombe. Nabwo byasabye ukuboko k'Umukuru w'Igihugu muri iyi dosiye, inzego zihaguruka nk'izitsamuriye rimwe.

    Ibya Stations byo, ingaruka ni nyinshi.

    Uvuye ahazwi nko Ku Mazi ukagera Rwandex, harimo intera y'ibilometero bitageze kuri bibiri, gusa mu nkengero z'uwo muhanda hari stations eshatu. Hagati ya Station n'indi harimo intera ya metero 200.

    Ukomeje gato, ukagera Rwandex, urenze Feux Rouge hari Station ebyiri, imwe haruguru y'umuhanda, indi munsi y'umuhanda. Ukomeje werekeza Sonatubes, hari Stations zindi ebyiri, hagati y'imwe n'indi harimo intera ya metero 540.

    Sonatubes ubwaho ho hari stations ebyiri hagati y'imwe n'indi zitandukanywa na metero 200 na ho ukomeje werekeza i Remera ugahagarara mu masangano y'umuhanda azamuka ajya kuri Stade, uba ubonye izindi stations eshatu, hagati y'ebyiri za mbere harimo intera ya metero 700 mu gihe iya kabiri n'iya gatatu bitandukanywa n'intera ya metero 400. Ubwo uba ugeze hariya hari KFC.

    Imbere yaho mu Giporoso uhasanga indi station iri haruguru y'umuhanda hafi ya Feux Rouge. Muri make, mu rugendo rw'ibilometero bitandatu harimo station za peteroli 13, kandi zose ntizubatse mu buryo bukurikije amategeko.

    Ukomeje gato werekeza i Rusororo, ntubonayo station nyinshi ahubwo ubona izubatse mu buryo budasobanutse, aho usanga hagati yazo n'inyubako z'abaturage harimo intera nto cyane, ku buryo haramutse habaye nk'inkongi, ibyatikira byaba bitagira ingano, utavuze n'ubuzima bw'abantu.

    Mu mihanda ya Kinamba-Nyarutarama, Gisozi – Nyarutarama, Nyamirambo – Norvège, Kimironko n'ahandi hatandukanye muri Kigali yewe n'ahataraturwa cyane, iyo uhageze usanga stations za lisansi zarahindutse uburo buhuye, ari nka Kiosks.

    Amategeko yirengagijwe nkana?

    Amabwiriza agena iyubakwa rya stations za lisansi, mu bice bitandukanye ntiyubahirizwa uko bikwiriye, aho stations zimwe ziba zitubatse ku buso bwagenwe, buto cyane.

    Hagati ya Stations ebyiri ziri mu muhanda uri mu cyerekezo kimwe, haba hakwiriye kubamo intera ya metero 1000 nk'uko amabwiriza abiteganya.

    RURA isaba ko ikibanza cyubatseho Station ya lisansi kigomba kuba gifite ubuso bwa metero kare 1200 mu gihe idafite aho ibinyabiziga bikanikirwa, yaba ihafite ikagira ubuso bwa metero kare 1500.

    Ahantu hari amasangano y'umuhanda, amabwiriza ategeka ko station ya lisansi igomba kuba iri mu ntera itari munsi ya metero 100 uvuye kuri ayo masangano.

    Ugendeye ku bisabwa muri aya mabwiriza ya RURA, usanga hari stations nyinshi ziyahonyora uhereye ku ziri mu mujyi rwagati.

    Yewe hari n'izindi stations za lisansi usanga zubatse mu mbago z'umuhanda. Amabwiriza yari asanzwe ya RURA, yagenaga intera hagati y'umuhanda na stations za lisansi, gusa mu yavuguruwe muri Gashyantare, iyo ngingo yakuwemo.

    Mbere y'ivugururwa ry'aya mabwiriza, byari biteganyijwe ko intera yo kuva ku rubibi rw'ikibanza cya station kugeza ku murongo ugabanya umuhanda wo ku rwego rw'Igihugu mo ibice bibiri, itagomba kujya munsi ya metero 22 [National Road: imihanda ihuza intara nka Kigali-Musanze…]. Ku mihanda yo mu turere no mu Mujyi wa Kigali, ho iyo ntera yari metero 12. Ubu amabwiriza mashya yasohotse muri Gashyantare ntacyo avuga kuri iyi ngingo.

    Ntuzatungurwe no kubyuka ukabona station noneho ifatanye n'inkengero z'umuhanda hamwe abanyamaguru n'amagare banyura kuko nta rutangira ihari. Ni yo yayo na mbere ayo mabwiriza ataravugururwa, akenshi wasangaga atarubahirizwaga, ibintu biteye kwibaza.

    Ku muhanda wo mu Gatsata ujya i Gicumbi, uwa Remera ugana i Rusororo, uva mu Mujyi rwagati ugana i Nyamirambo n'ahandi, hari aho ubona Stations za lisansi n'inzu zikorerwamo ibikorwa by'ubucuruzi binyuranye birimo n'utubari cyangwa se urugo rw'abantu bitandukanyijwe n'uruzitiro gusa, hamwe wapima ugasanga ya ntera ya metero 30 itarubahirijwe.

    Yaba ari Ruswa yidegembya?

    Kubaka Station ya lisansi, ni cyo kintu cyihuta muri Kigali. Nyuma yo kubona icyangombwa cyo kubaka, [ibyacyo na byo turabigarukaho], imirimo ikorwa amanywa n'ijoro.

    Mbere na mbere, abubaka babanza gushyira amabati akingiriza aho bari kubaka mu buryo unyuze hafi aho atabasha kumenya ibiri kuhabera, nyuma y'ibyumweru bibiri wongera kuhanyura ubona station yuzuye, bari gusiga amarangi, ndetse bitegura no kuyitaha. Ni ibintu ahanini bikorwa mu guhwika abantu kugira ngo bazajye gutahura ayo makosa, ibyubakwa byaruzuye.

    Amakuru IGIHE yahawe na bamwe mu bazi uburyo izi stations zubakwamo, bavuga ko kugira ngo ubone icyangomwa, bigusaba gutanga ka 'Bitugukwaha' kabarirwa muri miliyoni zisaga 15 Frw, kandi na bwo ngo biterwa n'aho station izashyirwa.

    Niba ari ahantu bigaragara ko hashobora kuzaganwa cyane, ya Bitugukwaha irazamuka. IGIHE yabonye amakuru y'aho abantu bishyuye miliyoni 30 Frw kugira ngo babone icyangombwa cyo kubaka.

    Impamvu bizamuka, ni uko biba bizwi neza ko ahari kubakwa, ari ahantu hadakurikije amabwiriza. Ni na yo mpamvu imirimo yihuta nk'inzu ihiye, mu gihe ukiri kwibaza ibigiye gukorwa, ushiduka bari kuyitaha cyangwa yaratangiye gukora.

    RURA ibibona ite?

    Mu 2017 nibwo RURA yatangiye kugenzura ibijyanye n'iyubakwa rya stations za lisansi. Yasanze hari station zubatswe kera zimwe zifite inenge ugendeye ku mabwiriza ariho ubu.

    Ushinzwe Ishami rigenzura ibijyanye n'ingufu, amazi n'isukura muri RURA, Mutware Alex, yabwiye IGIHE ati 'Izo twe twemeje zubahirije ariya mabwiriza twagiye dushyiraho, noneho izubatswe mbere, muri aya mabwiriza mashya, buri yose igiye gusaba twongere turebe niba yujuje ibisabwa.'

    'Bose bagomba kuza bagasaba uruhushya, kugira ngo tubemerere gukora, tuzabanza tugenzure turebe niba ibisabwa byose byuzuye.'

    Bivuze ko kugera muri Gicurasi, stations zigomba gusaba uburenganzira bundi bushya, zikagenzurwa ariko ngo hari izo bizwi ko bizasabwa ko zivugurura.

    Ati 'Hari izizavugurura cyangwa se zikavaho.'

    RURA isobanura ko mu kubaka Stations za lisansi, ikintu kiba giteye impungenge ari aho ibigega biherereye kandi na bwo iharanira ko byukabwa mu buryo budateje ikibazo.

    Mutware yavuze ko metero 30 zigomba kuba hagati ya station n'ibindi bikorwa, zibarwa uhereye aho ibigega bitabye.

    Ati 'Izo metero 30 ni byo bipimo mpuzamahanga byemewe ku buryo bitatera ikibazo ku muntu utuye muri iyo ntera. Ibigega bigomba kuba biri munsi y'ubutaka, byubakijijwe béton hasi no hejuru.'

    RURA isobanura ko ikibazo kinini gihari muri iki gihe, kiri kuri stations zubatswe kera, kuko ari nazo usanga zubatswe zicucitse hagati yazo nta ntera ya metero 1000 zisabwa irimo.

    Ibi wabibona nk'i Nyabugogo aho ushobora gusanga station imwe hagati yayo n'indi harimo metero 100.

    Uru rwego ruvuga ko ku bijyanye na station zubakwa ahantu hameze nko hagati y'ingo, iyo abaturage babigizeho impungenge basobanurirwa bakabwirwa ko nta kibazo biteye.

    Mutware ati 'Barabitubwira. Icya mbere ni ayo makuru, hari abantu baba bafite impungenge, iyo baje turabasobanurira tukazibamara. Ni ukuvuga ngo iyo ntera ya metero 30 niba irimo, nta kibazo umuturage yagombye kugira.'

    Ruswa ivugwa mu iyubakwa ry'izi stations, inzego zirebwa zivuga ko ziyumva, ariko ko ziba zikeneye amakuru ya nyayo y'uburyo itangwa kandi ko hakorwa ubugenzuzi buhoraho bwo kureba niba ibikorwa byubahirije amategeko.

    Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Asaba Emmanuel Katabarwa, aherutse kubwira abanyamakuru ati 'Ibyo [bya ruswa] ntawe utabyumva nk'uko n'abandi baturage babyumva, natwe turabyumva, icyo gihe ikibaho ni ubugenzuzi.'

    Hakorwe iki?

    Station ya lisansi ni ishoramari rikenewe, ariko si nka za butiki zicururizwamo Amata na Fanta bikonje. Zubakwe ariko mu buryo bukurikije amategeko asobanutse, bitari ibyo tuzumva inkuru mbi umunsi umwe.

    Niba ahantu haragenewe Station, hakaba hatuye abaturage kandi bayisatiriye, igikwiriye gukorwa ni uko bimurwa, aho kuyibangikanya nabo. Niba kandi aho hantu haragenewe guturwa, stations zikwiriye kwimurwa.

    Umushoramari aramutse ashaka ahantu runaka, aho kugira ngo iyo station ihekerane n'ingo z'abaturage, yategekwa kubimura akabaha ingurane yababashisha kujya gutura ahandi, ubundi agakora ibikorwa bye yisanzuye.

    Naho ibiri gukorwa ubu, bimeze nko kujya kubaka inzu ku gasongero k'ikirunga kitarazima. Umunsi umwe cyazakuvunira umuheto!

    Stations za lisansi ziyongera umunsi ku wundi mu Rwanda, bigaragaza uburyo iri shoramari rifite ingufu

    RURA isobanura ko uburyo stations zubakwa nta kibazo biteye mu gihe hari abandi bagaragaza impungenge

    Imyubakire ya Stations za lisansi imaze igihe ikemangwa, hamwe bikavugwa ko haba habayemo gutanga ruswa kugira ngo zishyirwe ahataboneye

    Hari station zubatswe ahantu bigaragara ko haramutse habaye impanuka, ingaruka zagera kuri benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/none-twaterwa-tutiteguye-ijisho-kuri-stations-za-lisansi-zubakwa-i-kigali

  • Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw'iminsi ibiri muri Tanzania – #rwanda #RwOT

    Mu masaha ya mbere ya Saa Sita kuri uyu wa Kane nibwo Umukuru w'Igihugu yageze i Dar es Salaam avuye muri Zimbabwe aho yari yitabiriye inama ya Transform Africa.

    Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Stergomena Lawrence Tax.

    Muri uru ruzinduko, byitezwe ko Umukuru w'Igihugu arakirwa na mugenzi we Samia Suluhu Hassan, bagirane ibiganiro byihariye mbere y'uko bizakurikirwa n'ibyo bazagirana hari n'intumwa z'ibihugu byombi.

    Abakuru b'ibihugu byombi byitezwe kandi ko bazanaganira n'itangazamakuru.

    Perezida Kagame azakirwa kandi ku meza na mugenzi we wa Tanzania.

    Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Tanzania biteganyijwe ko ruzarangira ku wa Gatanu tariki 28 Mata mu 2023.

    Perezida Kagame agiye kugirira uruzinduko muri Tanzania nyuma y'uko muri Kanama mu 2021 mugenzi we, Samia Suluhu nawe yari yagiriye uruzinduko mu Rwanda.

    Muri uru ruzinduko rwa Samia, hasinywe amasezerano atanu arimo ay'ubufatanye mu ikoranabuhanga n'itumanaho. Ibihugu byombi byanasinyanye ay'ubufatanye mu bijyanye n'urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu, uburezi n'amabwiriza agenga ibijyanye n'imiti.

    Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Tanzania ari ibihugu by'inshuti bisangiye ibirenze umupaka.

    Ati 'U Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze umupaka, igihango gikomeye dufitanye mu bijyanye n'amateka n'ubushake duhuriyeho bwo gutanga ibyiza ku baturage bacu bwagiye buba izingiro ry'ubufatanye bwacu.'

    Yakomeje avuga ko aya masezerano yasinywe agaragaza ubushake bw'ibihugu byombi mu kurushaho guteza imbere umubano ubyara inyungu.

    U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n'ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania.

    Perezida Samia Suluhu Hassan aheruka mu Rwanda mu mwaka ushize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-ategerejwe-muri-tanzania

  • Kwizera Olivier ntiyahiriwe n’umwaka we wa mbere muri Saudi Arabia #rwanda #RwOT

    Kwizera Olivier Olivier ntabwo yahiriwe n’umwaka we wa mbere muri Saudi Arabia nyuma y’uko we na Al-Kawkab bananiwe kuzamuka mu cyiciro cya kabiri.

    Tariki ya 7 Mata 2023 nibwo shampiyona y’icyiciro cya 3 muri Saudi Arabia yasojwe aho yasojwe Al-Kawkab ya Kwizera Olivier itsinda Al Jeel 1-0.

    Ntacyo byayifashije kuko yasoje ku mwanya 4 n’amanota 53 ni mu gihe Al Najma ya mbere mu itsinda ryabo yari ifite 64, Al Safa ya 2 ikagira 58 ni mu gihe Bisha ya 3 ifite 55.

    Ubundi iki cyiciro gikinwa n’amakipe 32 agabanyijemo amatsinda 2 aho buri tsinda riba rigizwe n’amakipe 16.

    Amakipe 3 niyo azamuka mu cyiciro cya mbere. Ikipe ya mbere muri buri tsinda ihita izamuka maze iya kabiri mu itsinda rya mbere igahura n’iya kabiri mu itsinda rya 2 bagakina imikino ibiri itsinze ikazamuka mu cyiciro cya kabiri.

    Ntabwo biramenyekana niba Kwizera Olivier nyuma yo kudahirwa muri iyi kipe bazatandukana cyangwa niba azayigumamo.

    Kwizera Olivier, yavuye mu Rwanda muri Kanama 2022 yerekeje mu ikipe ya Jeddah Club muri Saudi Arabia, yaje kwisanga mu ikipe Al-Kawkab na yo yo muri iki gihugu.

    Kwizera Olivier na Al Kawkab bananiwe kuzamuka mu cyiciro cya kabiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-ntiyahiriwe-n-umwaka-we-wa-mbere-muri-saudi-arabia

  • Inkuru nziza kuri Bahavu Jeanette uri kwiruka inyuma y’imodoka yatsindiye ahize abarimo Bamenya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bahavu Jeanette yatsindiye imodoka mu bihembo bya RIMA yakiriye amakuru ko Ishusho Art itegura RIMA yasabye Ndoli Safaris kurekura imodoka Bahavu yatsindiye.

    Mu ibaruwa yandikiwe Ndoli Safaris, Ishusho Art yasabye Ndoli gukuraho amananiza yashyiriyeho Bahavu kugira ngo ahabwe imodoka.

    Iyo baruwa ikomeza ivuga ko Ndoli yategura ibirango byayo bizajya ku modoka maze nayo ikarekura imodoka.

    Aba bategura irushanwa rya RIMA, basabye kandi Ndoli Safaris kubahiriza amasezerano bagiranye.

    Bahavu Jeanette yatsindiye imodoka ku wa 1 Mata gusa kugeza ubu ntarayihabwa.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-kuri-bahavu-jeanette-uri-kwiruka-inyuma-yimodoka-yatsindiye-ahize-abarimo-bamenya/

  • Bibatera ipfunwe: Menya impamvu nyamukuru itera abagabo bafite igitsina gito kugira ipfunwe mu bandi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubundi ku Isi usanga abagabo hafi ya bose bifuza kugira igitsina kinini kuko aribwo baba bumva bazabasha guhaza abagore babo ariyo mpamvu usanga umugabo ufite igitsina gito agira ipfunwe cyane kubera ko abayumva kidahagije kuri we.

    Abagabo ndetse n'abasore basigaye bakunda kurwara indwara yitwa ' Small Private Organ Syndrome'  iyi ndwara ikaba iterwa no kureba filime z'urukozasoni ukiri muto bigatuma utangira kugereranya igitsina cyawe ni cy'abagabo bakina filime z'urukozasoni maze wareba icyawe bikagutera kwiheba cyane.

    Kandi burya ngo kugira igitsina gito bikabije ni ubumuga nubwo nta gipimo gihari cyemeza ko umugabo ufite igitsina gito cyane abafite ubumuga kandi burya kugira igitsina gito bishobora guturuka kubabyeyi bawe cyangwa se akaba ari ubumuga wavukanye.

    Gusa abahanga bemeza badashidikanya ko burya nta gitsina gito cyibaho ku mugabo ahubwo uko wowe ukoresha igitsina cyawe aribyo bigena ubushobozi gifite.

    Source : https://yegob.rw/bibatera-ipfunwe-menya-impamvu-itera-abagabo-bafite-igitsina-gito-kugira-ipfunwe-mu-bandi/

  • Mu Rwanda: Umusore w’imyaka 42 amaze imyaka myinshi ashaka umugore babana gusa akomeje guterwa agahinda nibiri kumubaho ibyatumye avuga ko nta rukundo rubaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kenshi bimenyerewe ko umusore wageze mu kigero k'imyaka 40 aba afite umuryango gusa hari bamwe bagera muri iyi myaka batarashaka bitewe nubushake bwabo abandi bigaterwa n'impamvu zitabaturutseho.

    Ni muri urwo rwego uyu mugabo w'imyaka 42 yagishije Inama abaza icyo yakora ngo abone urukundo rwa nyarwo nyuma yo kubengwa inshuro nyinshi.

    Yatangiye ati Mwaramutse neza, Mfite imyaka 42, ndi ingaragu kugeza bu nyamara maze imyaka 24 shaka umukunzi wanyawe kuko abo ngerageje bose biranga.

    Bamwe dupfa umwanya, abandi amafaranga, abandi imyemerere, aho bigeze noneho wo duheruka gutandukana twapfuve ko nkuze cyane akaba akeka ko mubeshya nigeze gushakaho cyangwa narabyaye hanze.

    Muri make nabuze umukunzi duhuza bya nyabyo. Nabanje gutekereza ko bandoze kudashaka ariko nyuma mbona ko ndi muzima.

    Bityo nasabaga abashatse cyangwa bahiriwe nurukundo nimumfashe mumbwire ikiranga umukunzi wa nyawe? Ese ubundi umubwirwa niki? Murahura ugahita umwibwira? Bigenda bite? Muhuza mute? Ni mumfashe ndakomerewe.

    Kenshi nti biba byoroshye guhita ubyumva gusa hari abantu benshi bahora mwisi ya bonyine bityo bakaba bibaza niba ibibabaho byaba no ku bandi, nk'uko yabisabye abasobanukiwe n'ibi ndetse babibamo bamuha Inama nziza zamwubaka zikamufasha kugera ku rugo rw'inzozi ze

    Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-umusore-wimyaka-42-amaze-imyaka-myinshi-ashaka-umugore-babana-gusa-akomeje-guterwa-agahinda-nibiri-kumubaho-ibyatumye-avuga-ko-nta-rukundo-rubaho/

  • Yamurinze igisebo none we amwambitse ikimwaro: Umugore wa Platin yacyuye inda y’amezi atanu mu rugo rwa Platin utari uzi iyo biva niyo bijya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Platin P yarongoye umugore we Olivia atwite inda y'amezi agera kuri atanu.

    Platin na Olivia basezeranye ku wa 28 Werurwe ni uko nyuma y'amezi ane Olivia ahita yibaruka.

    Olivia yibarutse kuwa 22 Nyakanga bivuze ko yakoze ubukwe na Platin atwite inda y'amezi agera kuri atanu kuko ubusanzwe umugore abyarira amezi icyenda.

    Amakuru avuga ko iyo nda yacyuye yayigeretse kuri Platin kuko ngo uwitwa Olivier bivugwa ko wari wayimuteye, yaramwihakanye.

    Source : https://yegob.rw/yamurinze-igisebo-none-we-amwambitse-ikimwaro-umugore-wa-platin-yacyuye-inda-yamezi-atanu-mu-rugo-rwa-platin-utari-uzi-iyo-biva-niyo-bijya/

  • Ni nko guhumbya: Umuvuduko wa Internet ya 6G wakanze benshi kubera kunyaruka kwayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abashakashatsi bagizwe ahanini n'itsinda rigari ry'Ikigo cy'u Bushinwa gishinzwe ibijyanye n'isanzure batangiye gukora igerageza ry'ibanze kuri internet yo mu bwoko bwa 6G.

    Ku wa Gatatu tariki 26 Mata mu 2023, hatangajwe ko aba bashakashatsi ari bwo bagerageje bwa mbere ikoreshwa rya internet ya 6G.

    Iyi internet yitezweho kuzaba yihuta cyane ugereranyije na 5G, aho umuvuduko wayo wageze kuri 100GB ku isegonda ariko bikaba byitezwe ko mu gihe yamara kunozwa neza uyu muvuduko wazamuka ukagera kuri 1000GB ku isegonda.

    Kuri ubu ntiharamenyekana neza igihe iyi internet izagira ku isoko.

    Source : https://yegob.rw/ni-nko-guhumbya-umuvuduko-wa-internet-ya-6g-wakanze-benshi-kubera-kunyaruka-kwayo/

  • Ubushuti bw’abakinnyi 3 ba Rayon Sports bukomeje gutuma iyi kipe ihabwa amahirwe yo gutwara iki gikombe cy’Amahoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports imaze imikino 2 yitwara neza, abakinnyi 3 bafitanye ubushuti budasanzwe nibo barimo kugarukwaho cyane.

    Ku munsi w'ejo hashize ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza imbere y'ikipe ya Police FC mu mukino ubanza wa 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro utarabereye igihe kubera ibibazo byari muri FERWAFA bituma umukino ugenda wigizwa inyuma.

    Wari umukino mwiza kandi wihuta cyane, waje gutangira ikipe ya Rayon Sports yataka cyane iza no kubona ibitego 3 hakiri kare mu gice cya mbere ariko mbere gato ko igice cya mbere kirangira Police FC yaje kubona igitego 1 iki gice kirangira ari ibitego 3-1.

    Nyuma gato igice cya kabiri gitangiye ikipe ya Police FC yaje kubona ikindi gitego cya kabiri nyuma yo kugenda ihusha uburyo butandukanye ndetse ikagenda ihusha na bimwe byabaga byabazwe. Gusa wari umukino uryoshe cyane ku bawurebye ndetse nabawumvishe ku ma Radio.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko ikintu kirimo gutuma ikipe ya Rayon Sports ihabwa amahirwe cyane kuri iki gikombe cy'amahoro, ni abakinnyi 3 b'iyi kipe bafitanye ubushuti bukomeye barimo Hertier Luvumbu, Leandre Willy Essomba Onana hamwe na Joachim Ojera. Ibi mu minsi ishize ntabwo byavugwaga cyane ariko ikipe ya Rayon Sports iyo abakinnyi b'inkingi za mwamba bumvikana kuyitsinda biragorana cyane.

    Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda uyu mukino batangaza ko bagiye gukomeza gutegura imikino ya Shampiyona ndetse n'umukino wo kwishyura w'igikombe cy'amahoro uzaba tariki 3 Gicurasi 2023 na Police FC.

    Source : https://yegob.rw/ubushuti-bwabakinnyi-3-ba-rayon-sports-bukomeje-gutuma-iyi-kipe-ihabwa-amahirwe-yo-gutwara-iki-gikombe-cyamahoro/