Blog

  • Perezida Kagame yakiriwe na Samia Suluhu Hassan muri Tanzania – #rwanda #RwOT

    Kuva kuri uyu wa Kane Perezida Paul Kagame ari mu ruzinduko rw'iminsi ibiri muri Tanzania rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi.

    Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Tanzania biteganyijwe ko ruzarangira ku wa Gatanu tariki 28 Mata mu 2023.

    Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Tanzania nyuma y'uko muri Kanama mu 2021 mugenzi we, Samia Suluhu na we yari yagiriye uruzinduko mu Rwanda.

    Muri uru ruzinduko rwa Samia, hasinywe amasezerano atanu arimo ay'ubufatanye mu ikoranabuhanga n'itumanaho. Ibihugu byombi byanasinyanye ay'ubufatanye mu bijyanye n'urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu, uburezi n'amabwiriza agenga ibijyanye n'imiti.

    Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Tanzania ari ibihugu by'inshuti bisangiye ibirenze umupaka.

    Ati 'U Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze umupaka, igihango gikomeye dufitanye mu bijyanye n'amateka n'ubushake duhuriyeho bwo gutanga ibyiza ku baturage bacu bwagiye buba izingiro ry'ubufatanye bwacu.'

    Yakomeje avuga ko aya masezerano yasinywe agaragaza ubushake bw'ibihugu byombi mu kurushaho guteza imbere umubano ubyara inyungu.

    U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n'ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania.

    Perezida Kagame yageze muri Tanzania kuri uyu wa Kane

    Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we Samia Suluhu Hassan


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriwe-na-samia-suluhu-hassan-muri-tanzania

  • Kigali: Abantu 197 barwaye kubera ibiryo bariye – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko aba bantu bakora ahantu hamwe, ndetse ko bariye ku kazi ku wa Gatatu tariki ya 26 Mata 2023, baza kugubwa nabi maze icyenda bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rubungo kiri hafi y'Ibiro by'Umurenge wa Ndera.

    Kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023, abandi bantu 170 babyutse batameze neza nabo bajyanwa muri iki Kigo Nderabuzima.

    Bimwe mu bimenyetso bagaragazaga birimo kuribwa mu nda, kuruka no guhitwa.

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Rubungo, Soeur Colletta Uwamahoro, yabwiye IGIHE ko batangiye kwakira aba bantu kuri uyu wa Gatatu ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba, bataka ko bari kuribwa mu nda.

    Yongeyeho ko muri ki gitondo ari bwo bakiriye benshi, bahura n'imbogamizi z'uko umubare w'abarwayi iki Kigo Nderabuzima gisanzwe cyakira wiyongereye cyane, ariko ashimangira ko benshi muri bo batangiye koroherwa nyuma yo guhabwa ubuvuzi bw'ibanze.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko bakibimenya bihutiye gukurikirana ikibazo, ku buryo abarwaye bose bitaweho.

    Yakomeje ati “Abari bafite ikibazo twabagejeje kwa muganga mu buryo bwihuse ku buryo bitaweho ndetse abenshi batangiye gukira ubu turabona bimeze neza.”

    Amakuru avuga ko umubare w'abagize ikibazo, ari muto ugereranyije n'abari bahawe amafunguro.

    Mu Kigo Nderabuzima cya Rubungo huzuyemo abantu baribwa mu nda nyuma y’uko bariye ibiryo bikazigiraho ingaruka

    Bamwe bubakiwe inzu ya shitingi baryamamo hanze kubera ko ubushobozi bw’iri vuriro butabasha kwakira abarwayi bose

    Imodoka zazanaga abarwayi benshi ku Kigo Nderabuzima bari kuribwa mu nda

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline,we yabwiye IGIHE ko abaturage bajyanywe muri iki Kigo Nderabuzima baribwa mu nda ari 179 ndetse ubu batangiye koroherwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abantu-197-barwaye-kubera-ibiryo-bariye

  • Moses Turahirwa yatumijweho na RIB nyuma yo kubeshyera Immigration #rwanda #RwOT

    Turahirwa Moses washinze inzu ihanga imideli ya Moshions, arimo gukorwaho iperereza n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo kubeshyera Ibiro by’Abinjira n’Abasohoka (IMMIGRATION) ko byamuhinduriye imiterere mu rwandiko rw’inzira rwe (Passport).

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 26, Moses yashyizeho ifoto y’urwandiko rw’inzira rwe rugaragaza ko ubu na leta yabihaye umugisha ikamuhindurira igitsina.

    Uru rwandiko rugaragaza ko ubu Moses ari umugore (F) aho kuba umugabo (M).

    Yagize ati “bwa nyuma byemejwe, igitsina gore ku ndangamuntu yanjye. “

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwatumijeho uyu musore akaba arimo gukorwaho iperereza ku mpapuro mpimbano ni nyuma y’uko Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rwemeje ko ko rutigeze rutanga urwandiko rw’inzira rwahinduye imiterere ya Moses.

    Turahirwa Moses amaze iminsi agaruka mu itangazamakuru cyane bitewe n’ibikorwa bye bitungura benshi, mu minsi aherutse gutangaza ko ari we muntu wemerewe na leta y’u Rwanda kuba yanywera urumogi mu gihugu.

    Passport yashyize hanze yishimira ko ari umugore

    Moses yatumijweho na RIB

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/moses-turahirwa-wavuze-ko-yemerewe-kunywa-urumogi-mu-rwanda-yatumijweho-na-rib-nyuma-yo-kubeshyera-immigration

  • Abakobwa b’impanga bavutse bafatanye batangaje ko bari mu munyenga w’urukundo – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakobwa b'impanga Lupita na Carmen bavutse bafite igice cyo hasi kimwe ariko imitwe ikaba ari ibiri batangaje ko bamaze kubona umukunzi.

    Aba bakobwa bavukiye mu gihugu cya Mexico ariko bakurira mu gihugu cya USA kuri ubu bafite imyaka 22.

    Gusa ariko ikintu gitangaje kuri izi mpanga zombi, ni uko bose bafite umwanya umwe w'ibanga bahuriyeho.

    Source : https://yegob.rw/abakobwa-bimpanga-bavutse-bafatanye-batangaje-ko-bari-mu-munyenga-wurukundo-amafoto/

  • Abirusha ababigize umwuga: Rutahizamu wa Kiyovu Sports Bertrand yagaragaye abyina zi mwe mu mbyino zigezweho kurusha ababyinnyi babigize umwuga (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukinira ikipe ya Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwagatenyo rwa shampiyona Iradukunda Jean Bertrand yagaragaye abyina zi mwe mu ndirimbo zikunzwe cyane zizwi ku izina ry'amapiyano ku buryo byagaragara ko abizi cyane.

    Iradukunda Jean Bertrand n'umukinnyi umenyerewe cyane mu myidagaduru hano mu Rwanda dore ko yagiye agaragara mu ndirimbo z'abahanzi batandukanye hano mu Rwanda kandi burya ngo n'inshuti ikomeye cyane y'abahanzi harimo na Butera Knowless umugore wa Clement wigeze kubitangaza ubwo ikipe y'igihugu Amavubi yari mu mikino ya CAN.

    Bertrand yakiniye amakipe menshi atandukanye hano mu Rwanda ndetse no hanze y'igihugu ubu ni rutahizamu w'ikipe ya Kiyovu Sports uherutse no kuyifasha gusezerera ikipe ya Rwamagana FC mu mikino ya 1/4 y'igikombe cy'Amahoro.

    Bertrand yashyize hanze amashusho ari kubyina ibyino zizwi nk'amapiyano zamenyekanye cyane kuri nyakwigendera Costa Titch wo muri Afurika y'epfo ngaho na we ireberera Iradukunda Jean Bertrand uburyo akata umuziki.

    Source : https://yegob.rw/abirusha-ababigize-umwuga-rutahizamu-wa-kiyovu-sports-bertrand-yagaragaye-abyina-zi-mwe-mu-mbyino-zigezweho-kurusha-ababyinyivideo/

  • Nonese ubu najya ku musozi gushaka amafaranga kandi i Kuzimu abayo? Imyizerere ya Junior Rumaga iratangaje – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umusizi Junior Rumaga yatangaje ko abantu bavuga ko i Kuzimu habaho baba bavuga ibyo batazi, ngo abavuga ko habayo amafaranga nawe bazamurangire yo ajye kuyishakiriza.

    Uyu musore w'umuhanga mu busizi, we avuga ko i Kuzimu ahafata nko muri Bank, ndetse kandi yasobanuye inkomoko y'umunsi wa ku cyumweru.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/nonese-ubu-najya-ku-musozi-gushaka-amafaranga-kandi-i-kuzimu-abayo-imyizerere-ya-junior-rumaga-iratangaje-videwo/

  • #Kwibuka29: IPRC Musanze yasuye urwibutso rwa… – #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gukomeza Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuwa Gatatu tariki 26 Mata 2023, Ubuyobozi n’abanyeshuri ba IPRC Musanze basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisuna ruherereye mu majyaruguru y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Byumba.

    Abayisenga Emile usanzwe ari umuyobozi wa IPRC Musanze aganira n’itangazamakuru, yavuze ko uru rugendo rwo gusura Urwibutso ndetse n’Inzu Ndangamurage byari bigamije intego yo kwigisha abenyeshuri amateka. Yagize ati” uru rugendo rwari rugamije guha Urubyiruko abanyeshuri bacu turera, amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse tunabereka andi mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside.”

    Abanyeshuri ndetse n’abayobozi, babanje kujya ku Urwibutso rwa Gisuna, basobanurirwa uburyo Abatutsi batangiye kwicwa mbere ya 1994, ubwo icyo gihe babitaga ibyitso by’Inkotanyi.

    Anastase Kamizikunze ukuriye Ibuka mu karere ka Gicumbi, avuga ko Gicumbi ari hamwe mu habitse amateka y’u Rwanda by’umwiharimo mu kubohora igihugu. “Ubwo Inkotanyi zahinduraga gahunda y’imirwanire zikava Kagitumba, zaje ku mupaka wa Gatuna uhana imbibi na Gicumbi.”

    Kamizikunze kandi akomeza avuga ko Urubyiruko kuba rusura Inzibutso ari ikimenyetso kiza cyo kumenya amateka, kuko abenshi usanga baravutse nyuma ya Jenoside kandi hari igihe ashobora kubwirwa amateka nabi, ariko yagera ku Urwibutso nawe akimenyera amateka yaranze u Rwanda.

    Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Gisuna, bakomereje ku Murindi w’Intwari ndetse abanyeshuri bahigira uko urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside rwatangiye. Aba banyeshuri kandi n’abayobozi ba IP IPRC Musanze basuye indake Perezida wa Repuburika Paul Kagame yabagamo mu gihe cy’urugamba.

    Uwanyirigira Yvonne, Umuhuzabikorwa wa AERG Ishami rya IP IPRC Musanze, yemeza ko rugendo bakoze rwabafashije byinshi. “Uru rugendo twarwigiyemo byinshi, ndetse hari n’ingamba twarushijeho gufata ku bantu bakunze gupfobya amateka. Nitwe rubyiruko rugomba guhangana n’abashaka gusubiza igihugu inyuma, kandi tugomba kubaka igihugu cyacu vuba.”

    Abashyinguwe mu Urwibutso rwa Gisuna kugeza ubu ntibazwi umubare kuko bishwe batwitswe, babanje gukorerwa itotezwa, bitwa ko ari ibyitso by’inkotanyi.

    Abakozi ba IPRC Musanze, bashyira indabo ku rwibutso 

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Gicumbi ari gusobanurira abanyeshuri amateka y’Urwibutso rwa Gisuna 


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128607/kwibuka29-iprc-musanze-yasuye-urwibutso-rwa-gisuna-biyemeza-guhangana-nabagoreka-amateka-128607.html

  • America: Umuherwe Bryan Johnson atanga akayab… – #rwanda #RwOT

    Umuherwe uzwi ku izina rya Bryan Johnson ufite imyaka 45 y’amavuko ariko akaba agaragara nk’umusore ukiri muto, yitabwaho n’itsinda ry’inzobere mu buvuzi mu rwego rwo kwita ku buzima bwe aburinda gusaza, ndetse bakamufasha guhora afite umubiri utoshye nk’uw’abana bato nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Bloomberg.

    Batangaje ko uyu muherwe Bryan Johnson yitabwaho mu buryo budasanzwe ndetse na zimwe mu ngingo ze zikabungwabungwa by’umwihariko zirimo  ibihaha, umutima, impyiko, amenyo, uruhu, umusatsi, n’igitsina cye kikagaragara nk’icy’umusore w’imyaka 18″.

    Iri tsinda ryahawe akazi na Johnson, rimugenera indyo n’imyitozo ngororamubiri ngo bibimufashemo. Bivugwa ko iyo uriye neza, ukanywa neza ndetse ugakora n’imyitozo ihoraho, wongera umubiri gukomera, ndetse akaba ariyo mpamvu Johnson yashyizeho iryo tsinda rimugenera n’uburyo agomba kuryamamo ndetse rikamuha n’imiti  agomba kunywa buri munsi imufasha gusa neza.

    Nyuma yo kugabanya ibinure ku mubiri we yari afite agakomeza no gufata imiti n’indyo nziza, Johnson aravuga ko yatangiye kugenda abona impinduka nziza cyane cyane ku mikorere y’ibihaha ndetse no ku muvuduko w’amaraso.

    Bryan yagize ati “Umuganga wanjye mushya, Project Blueprint, yiyemeje gufata ibice 70 bigize umubiri wanjye akagenda abipima ngo arebe uko imyaka yanjye ihinduka”.

    Johnson umunyamiriyari w’umunyamerika yanditse ku rubuga rwe ati “yapimye ibice 15, asanga imyaka yanjye igeze kuri 36 mu mikorere y’umubiri wanjye”.

    Uyu mugabo wita ku buzima bidasanzwe avuga ko intego nyamukuru ari ukugira ubuzima buzira umuze mu bice by’ingenzi bigize umubiri birimo  ubwonko, ibihaha, impyiko ndetse bigakorana imbaraga nk’iby’umusore.

    Mu byishimo bye yahishuye ko ubu amaze kugira umutima w’umuntu w’imyaka 37, uruhu rw’umuntu w’imyaka 28 ndetse n’imikorere y’ibihaha n’imbaraga nyinshi nk’umuntu ufite imyaka 18.

    Bivugwa ko mbere yari afite ibiro byinshi, ahangayitse, hafi no kwiyahura bitewe no gukora cyane.

    Bryan Johnson w’imyaka 45, umunyamamiliyoni wo muri America atanga akayabo k’amafaranga menshi arenga miliyari ebyiri, ngo kandi afite ikizere cyo kugera ku cyo yiyemeje.

    Johnson abyuka saa kumi n’imwe za mugitondo buri munsi agafata imiti, nyuma y’isaha akanywa umutobe w’icyatsi ndetse akoza amenyo ye mu buryo budasanzwe.

    Uyu mugabo mbere yo kuryama, aba agomba gushyira isura ye mu kintu cy’ikirahure bigera ku masaha abiri.

    Igihe asinziriye bwo, Johnson aba yerekejweho imashini ipima ubushyuhe ari buze kugira mu ijoro. Johson kandi buri munsi apimwa ibiro, uburebure, ibinure mu mubiri we, isukari iri mu mubiri we no gutera k’umutima kwe.


    Bryan Johnson atanga akayabo k’amafaranga kugira ngo ahorane umubiri w’abato


    Nyuma y’uko atangiye kwiyitaho yabonye impinduka nziza ndetse yishimiye uko ameze ubu


    Itsinda rimwitaho n’ubwo ryishyurwa menshi, ariko rikora akazi katoroshye rimwitaho

     UMWANDITSI: Nigabe Emmanuel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128608/america-umuherwe-bryan-johnson-atanga-akayabo-buri-mwaka-ngo-asubirane-umubiri-wabasore-128608.html

  • Yari kuba yujuje imyaka 28 – Iby’ingenzi ku b… – #rwanda #RwOT

    Urupfu rwa Yvan Buravan rwashenguye ingeri zose, abana, abakuru n'abasheshe akanguhe, bamenye bakanakunda uyu muhanzi wasabanaga cyane akanagira inganzo itarapfaga kwisukirwa na buri umwe.

    Burabyo Yvan wamamaye ku izina rya Yvan Buravan, byatangajwe ko yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa kanseri (Pancreatic cancer).

    Mu butumwa bwanditswe n'abamufashaga mu muziki (Management), bugaragaza ko Yvan Buravan yitabye Imana ari mu Buhinde aho yarimo yivuriza.

    Yvan Buravan ni umuhanzi wari ukunzwe n'abatari bake kubera indirimbo ze zakoraga ku mitima ya benshi, aho yaririmbaga yibanda ku rukundo mu njyana ya gakondo.

    Yvan Buravan yavutse tariki 27 Gicurasi 1995, yitaba Imana tariki 17 Kanama 2022 (yari afite imyaka 27 y'amavuko).

    Azwiho kuba ari we muhanzi nyarwanda wakoze amateka mu mpera z'umwaka wa 2018, ubwo yegukanaga igihembo cyitwa 'Prix Découvertes' gitangwa na Radio y'abafaransa RFI.

    Urukundo benshi bakundaga uyu muhanzi rwagaragaje ko ari uw’agaciro kuwa 23 Kanama 2022, mu muhango wo kwizihiza ubuzima bwe kuko yavuzwe ibigwi birimo gukunda abantu, guca bugufi, gushyigikirana n’ibindi byaranze ubuzima bwe.

    Imyaka irindwi atangiye umuziki mu buryo bw'umwuga yari ihagije ngo Yvan Buravan asezerweho nk'intwari mu muhango utarigeze ukorerwa undi muhanzi uwo ari we wese mu Rwanda.

    Yasezeweho nk'intore, nk'umwana w'igihugu ari nayo mpamvu uyu muhango wabereye ahasanzwe habera ibitaramo bikomeye ndetse akaba ariho yamurikiye alubumu ye ya mbere. Ni muri Camp Kigali.

    Ihema risanzwe rijyamo abantu ibihumbi bitatu ryari ryuzuye ndetse n'abandi benshi cyane ntibabashije kwinjira, basubira mu ngo zabo babikurikirana kuri Televiziyo na YouTube.

    Ntibisanzwe ko umusore w'imyaka 27 yagwiza ibigwi bingana gutya, agataha nk'intwari. Yarakunze na we arakundwa by'ikirenga.

    Pasiteri Rutayisire yavuze ko ibi ari ikimenyetso cy'uko Yvan Buravan yabayeho ubuzima bufite intego kandi ko yasohoje ubutumwa bwe ku Isi.

    Ati 'Iyo aba yarabayeho ubuzima bw'abanywarumogi, akabaho ubuzima bw'umujura, akabaho ubuzima bw'umuntu ugenda utera abakobwa inda cyangwa se akora ibindi bibabaza abantu, ntabwo tuba twicaye hano twaje kumushengerera gutya.'

    Ibihe bya nyuma mu bitaro…

    Mukuru wa Buravan wamurwaje ubwo bari mu bitaro mu Buhinde, yashimiye leta y'u Rwanda yabafashije kubona ubuvuzi bwari bukenewe kugira ngo ubuzima bwa Buravan burokoke.

    Buravan yari umuhanzi ukundwa n'abantu

    Yavuze ko nubwo Buravan yari arembye, atigeze acika intege ndetse ko yari afite icyizere cy'uko azakira agataha mu Rwanda rwamubyaye, agakomeza imishinga ye irimo kumenyekanisha umuziki gakondo w'abanyarwanda.

    Habura iminsi itatu ngo yitabye Imana, iby'imishinga y'imiziki yarabiretse ahubwo avuga ko ashaka kugaruka mu Rwanda ngo yamamaze ubwami bw'Imana.

    Ati 'Imana imfashe njye mu Rwanda kuvuga Yesu, kubera ko nta bundi bwishingizi dusigaranye uretse Imana yonyine”. Gusenga cyane ni byo byari bisigaye bimuha imbaraga.

    Mukuru wa Buravan yavuze ko nubwo uyu muhanzi atatashye ari muzima ngo avuge Yesu, ariko ubutumwa bwo yarabutanze kuko hari abantu bitekerejeho kubera urupfu rwe.

    Mbere y'uko Yvan Buravan yitaba Imana, yabanje gusaba ko mukuru we amwumvisha indirimbo yitwa “Uko Ngusabira” ya Elie Bahati, ubundi arataha.

    Uwamenyekanye nka Yvan Buravan, ababyeyi bamwise Dushime Burabyo Yvan. Ni bucura mu muryango w'abana 3 akaba mubyara w'umuhanzikazi Ciney.

    Buravan yatangiye muzika akiri umwana muto. Ku myaka 2 gusa mukuru we yamuguriye aga piano k'abana yirirwaga akina nako kugeza aho akuriye akunda muzika cyane.

    Ibi byatumye yinjira muri korali y'abana nyuma yo kwiyumvamo impano yo kumenya kuririmba n'ibyo atarigishwa. Agasobanukirwa impuzarugwiro z'amanota bita 'ACOR' atarabyiga bikanamworohera vuba kumenya indirimbo, abana nabyo gahoro gahoro.

    Burabyo Yvan niyo mazina yiswe n'ababyeyi 

    Ni amarushanwa ya sosiete imwe y'itumanaho hano mu Rwanda ku myaka 14 gusa yaje kuba uwa 2 mu gihugu muri ayo marushanwa atsindira million imwe n'igice ikintu cyamuhinduye imitekerereze umuziki awubona mu yindi nguni kandi ngari.

    Ni urugendo yakomeje ubutaruhuka abo mu rungano ku ishuri nka Ami des Enfents cyangwa na La colombiere yaciye bamufata nk'umuririmbyi nawe abikora amanywa n'ijoro mu maboko meza y'umuryango akomokamo. Maze ku myaka 20 gusa yiyemeza bidasubirwaho ko umwuga we ubaye umuziki asaba inkoramutima ze kutamujya kure.

    Mu ntangiriro za 2016 ni bwo ibihangano ibihangano bya Buravan byatangiye gusakara mu banyarwanda, nabo baramukundira barabikunda. Icyo gihe ni bwo yari akimara kubona umujyanama (Manager) mushya.

    Buravani yagaragaye mu bitaramo bitandukanye, akorana imbaraga nyinshi umuziki we kugeza aho utari ukimwemerera gusinzira. Yagarutse kenshi ku ngazo y'urukundo rwa hungu na kobwa kuko yabonye ariyo ngingo yafasha abantu benshi muri rusange dore ko abantu bose bahurira ku rukundo.

    Buravan ntiyasibaga kwerekana umunezero

    Iyo aba akiriho yari kuba yujuje imyaka 28 

    IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128591/yari-kuba-yujuje-imyaka-28-ibyingenzi-ku-buzima-bwa-buravan-watabaratutse-akiri-muto-amafo-128591.html

  • Kiyovu SC yasezereye Rwamagana FC mu gikombe cy'Amahoro, Rayon Sports itsinda Police FC mu mukino ubanza wa 1/4 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu nibwo hakinwe umukino wo kwishyura wa 1/4 cy'irangiza mu mikino y'igikombe cy'Amahoro 2023, Kiyovu SC yasezereye ikipe ya Rwamagana itsinze ibitego 3-0, biba ibitego 5-2 mu mikino yombi.

    Ni umukino wabereye mu karere ka Muhanga ku isaha ya Saa sita n'igice, Kiyovu SC yari yatakaje umukino ubanza yaje ishaka itsinzi muri uyu mukino kugira ngo yizere muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro yahise ibigeraho.

    Ibitego bitatu by Kiyovu SC byatsinzwe na Muhozi Fred ku munota wa 41, Erisa Ssekisambu ku munota wa 49 na Iradukunda Bertrand watsinze igitego cy'intsinzi ku munota wa 75.

    Gutsinda uyu mukino ku ikipe y'Urucaca byayigejeje muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro aho itegereje ikipe izaba hagati ya Rayon Sports na Police FC zo zakinaga umukino ubanza wa 1/4.

    Nyuma y'umukino wa Kiyovu SC na Rwamagana hakurikiyeho uwahuje Rayon Sports yari yasuye Police FC kuri sitade y'Akarere ka Muhanga.

    Ni umukino warangiye Police FC itsinzwe ibitego 3-2, mu gihe mumukino waherukaga guhuza aya makipe yombi muri shampiyona y'u Rwanda Police yari yatsinze 4-2.

    Ku ruhande rwa Rayon Sports niyo yatangiye neza kuko ku munota wa 9, Eric Ngendahimana yafunguye amazamu ya Police, ku munota wa 16 Musa Essenu yongeyemo igitego cya kabiri mbere y'uko Leandre Essombe Willy Onana ashyiramo igitego cya gatatu.

    Mbere y'uko amakipe yombi ajya kuruhuka, Rutahizamu Mugisha Didier wa Police yishyuyemo igitego kimwe muri bitatu bari batsinzwe, bityo amakipe yombi ajya mu kirihuko ari 3-1.

    Igice cya Kabiri cy'uyu mukino cyaranzwe no kwitwara neza kwa Police FC yari yakiriye uyu mukino, ku munota wa 63 w'umukino Mugisha Didier yongeye kubona ikindi gitego cya kabiri kuriwe ndetse no kuri Police FC, akaba umukino warangiye Rayon itsinze Police FC 3-2.

    Umukino wo kwishyura wa 1/4 cy'irangiza uzabuza Rayon Sports na Police FC uzakinwa kuya 3 Gicurasi 2023 ubere kuri Sitade ya Muhanga.

    Undi mukino wabaye, ikipe ya Musanze FC yasezerewe ku kibuga cyayo na Musanze FC nyuma yo kuba umukino wo kwishyura warangiye musanze itsinze kimwe kubusa bihwana n'uko umukino ubanza wari wagenze.

    Habayeho kwitabaza penaliti, Mukura VS isezerera Musanze FC kuri Penaliti 4-2, bityo ikipe yo mu karere ka Huye igera muri 1/2 aho izahura na APR FC naho Kiyovu SC yo ikazahura nizatsinda hagati ya Police FC na Rayon Sports.

    The post Kiyovu SC yasezereye Rwamagana FC mu gikombe cy'Amahoro, Rayon Sports itsinda Police FC mu mukino ubanza wa 1/4 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sc-yasezereye-rwamagana-fc-mu-gikombe-cyamahoro-rayon-sports-itsinda-police-fc-mu-mukino-ubanza-wa-1-4/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-sc-yasezereye-rwamagana-fc-mu-gikombe-cyamahoro-rayon-sports-itsinda-police-fc-mu-mukino-ubanza-wa-1-4