Blog

  • Twaganiriye: Sadate Munyakazi yasabye ubusoba… – #rwanda #RwOT

    Aganira na InyaRwanda.com, Sadate Munyakazi yasobanuye byimbitse ubutumwa yari yanyujije kuri konti ye ya Twitter.

    Ubutumwa bwe bwagiraga buti 'Ese birashoboka ko Leta y’u Rwanda yatanga amakuru atariyo ku mpapuro itanga? Cyangwa uyu Turahirwa Moses yaba yahimbye izi nyandiko yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga!?”

    yakomeje agira ati: “Passeport ni imwe mu nyandiko zikomeye kandi zihesha Igihugu icyubahiro, uru rwandiko rutangiye gukinishwa gutya byaba ari ikibazo gikomeye kuko bigira ingaruka ku Gihugu ndetse no kuri twe n'abarukoresha. Uko bimeze kose abanyarwanda dukwiye kumenya ukuri kuri iki gikorwa.'

    Ni ubutumwa bwaje bukurikira ubw'Umunyamideri Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri ya Moshions yambika abakomeye, avuga ko yamaze kwihinduza igitsina ku mpapuro z’inzira [Passport] akoresha ndetse agashimira na perezida Kagame. 

    Abinyujije kuri Instagram, uyu muhanzi w’imideri yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda bwemeye guhindura igitsina akaba umugore [Female] yari umugabo [Male] kuri izi mpapuro akoresha.

    Ubu butumwa bwahise busamirwa hejuru kugeza no kuri Sadate wahoze ari Perezida wa Royon Sport, maze yerekana amarangamutima ye abinyujije ku InyaRwanda.

    Muri iki kiganiro, twatangiye tumubaza impamvu y'ubu butumwa yanditse abuherekeresha ubwo Moses Turahirwa yari yatanze.

    Ati: “Icyo bugamije ikinini ni ukuvuga ngo leta y'u Rwanda ibinyujije mu kigo kibishinzwe, ize gutanga ibisobanuro, niba koko bishoboka y’uko ishobora gutanga amakuru atariyo ikavuga niba umuntu ari umugabo, mu Rwandiko ikavuga niba ari umugore, cyangwa se byaba ariko byagenze tukamenya ko uriya Twahirwa byaba ari ukuri cyangwa yakoresheje inyandiko mpimbano kuri iriya nyandiko;

    Cyane y'uko mu mategeko mu Rwanda ahana umuntu ukoresha inyandiko mpimbano, ariko by’umwihariko ku itegeko rigenga passport rikaba ribuza umuntu wese kugira icyo yahindura, kugira icyo yagabanya,… kuri ruriya rwandiko rw'inzira. Nkurikije rero ibyo bintu bibiri tugasanga niba Moses yakoze ibinyuranyije n'amategeko y'u Rwanda, uretse kuba yabibazwa no kurwandiko yatesheje agaciro yakagombye kurwamburwa kubera kurukoresha nabi.”

    Sadate ntiyumva neza ibyo abashinzwe Passport bakoze

    Sadate afite impungenge ku rupapuro rw’inzira abanyarwanda bakoresha rusanzwe rwubashywe, uburyo ruzajya rwakirwa nyuma y’uko Moses ashyize hanze buriya butumwa.

    Ati: “Kurukoresha nabi kandi hakaza y’uko rugira ingaruka ku gihugu kuko ruriya rwandiko ntabwo rugarukira ahangaha mu Rwanda gusa. Rero kurutesha agaciro bigira ingaruka ku gihugu no kuri twebwe abarukoresha, kuko iyo tugiye mu mahanga usanga twubashwe kuko inyandiko zacu ari iz’agaciro. 

    Bibaye bihindutse y’uko abantu barukoresha uko babonye byaba ari ingaruka ku buryo twajya turutanga abantu bakabanza kurukemanga, bavuga ko ari za nyandiko zishobora kuba zivuga amakuru atariyo. Niyo mpamvu nakoze buriya butumwa ngira ngo nsabe ikigo kibishinzwe dusanzwe tuziho imikorere myiza, y'uko cyaza gutanga ibisobanuro kuri buriya butumwa.'

    Sadate abajijwe ku kuba Moses yabikoze ari gutwika nk'uko bisanzwe ku mbuga nkoranyambaga, asubiza ko yaba yarengereye.

    Moses yamaze kwenza ko ari ‘umukobwa’

    Yagize ati: Ntekereza y’uko bibaye ari byabindi urubyiruko cyangwa basigaye bakoresha ngo ni ugutwika, ntekereza ko Moses yaba ari kurengera kuko mu gihe gishize uziko yavuze ko yemerewe kunywa urumogi mu Rwanda mu muhanda uko abishaka, ibyo byagiye ntacyo bikozweho. Uyu munsi yadukiriye urupapuro twese dukoresha mu mahanga nabwo abigenje kuriya. Ntekereza ko yaba ari kurenga imirongo itukura ku buryo ababishinzwe batabifata gusa nk'agatwiko, ariko ni ikintu kigira ingaruka uretse ku barukoresha, no ku gihugu muri rusange.'


    Ubutumwa bwa Sadate

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128614/twaganiriye-sadate-munyakazi-yasabye-ubusobanuro-ku-bashinzwe-passport-nyuma-yuko-moses-tu-128614.html

  • Umunyamideli Moses Turahirwa yitabye RIB – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yahaye InyaRwanda.com, Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, yagize ati: Yego, Turahirwa Moïse arimo kubazwa muri RIB ku nyandiko mpimbano; nyuma y'uko Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka rwemeje ko iyo pasiporo atari rwo rwayitanze.'

    Ku munsi w’ejo hashize, kuwa Gatatu tariki 26 Mata 2023, nibwo Umunyamideli Turahirwa Moses abinyujije kuri konti ye ya instagram yasangije abamukurikira urwandiko rw'inzira bigaragara ko rwatanzwe n'Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka mu Rwanda, ruriho ko Turahirwa usanzwe ari umusore, 'yahinduye igitsina' akaba ari umugore.

    Ubwo yasangizaga abamukurikira uru rupapuro yagize ati 'Finally officially female on my ID. How a fan. Thank You Kagame.' (bivuze mu Kinyarwanda ngo: Birabaye, byemewe, ku irangamuntu yange ndi UMUGORE. Birarenze. Ndashima Kagame)'

    Urupapuro Moses yasangije abamukurikira

    Moses yitabye RIB

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128615/umunyamideli-moses-turahirwa-yitabye-rib-128615.html

  • Nyaruguru: Cadette yatanze inka nibitenge by… – #rwanda #RwOT

    Cadette yakoze iki gikorwa gifite agaciro k'asaga Miliyoni 14 Frw kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata 2023 abinyujije mu muryango yashinze yise 'Foundation Norah', cyabereye mu Murenge wa Kibeho, Akagari ka Mubuga mu Mudugudu wa Nyarusovu mu Karere ka Nyaruguru ho mu Majyepfo y'u Rwanda.

    Yatanze inka n'ibitenge nyuma y'uko we n'itsinda ryari rimuherekeje basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibeho ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 30 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamira inzirakarengane zihashyinguye.

    Uru rwibutso ruherereye mu Murenge wa Kibeho mu Kagari ka Kibeho, Umudugudu wa Sinayi. Rwubatse muri Kiliziya mu rwego rwo kugaragaza uburyo Abatutsi bari bashakiye ubuhungiro muri iyi Kiliziya bicishijwe intwaro zinyuranye, banayitwikirwamo hakoreshejwe Lisansi ku wa 14 Mata 1994.

    Niyo mpamvu igice kimwe cya Kiliziya cyagizwe urwibutso rushyinguwemo imwe mu mibiri y'inzirikarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Cadette yavuze ko yatekereje gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri Aka Karere, bitewe n'uko ariho umuryango we ukomoka.

    Mu ijambo rye, yavuze ko igihe kimwe yagiranye ikiganiro kirambuye na Nyina amubaza inkomoko yabo na byinshi byerekeye abo mu muryango we atabona. Nyina amubwira ko ivuko ryabo ari Nyaruguru.

    Yagize ati 'Nabajije Mama ngo ubundi njye mvuka he? Ansobanurira ko mvuka muri Nyaruguru, ndongera ndamubaza ngo kuki abandi bana bagira ba Sekuru, ba Nyirakuru, ba Nyirasenge, ba Nyirarume…ansubiza ko abo bose nari mbafite ariko bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Yavuze ko kuba yagize amahirwe yo kongera gusubira ku ivuko byatumye aba babyeyi yahaye ubufasha ababonamo ba 'Nyogokuru, ba Sogokuru, ba Marume, ba Masenge ntabashije kubona'. Akomeza ati 'Nanjye rero mumfate nk'umwuzukuru wanyu.'

    Yakomeje avuga ko ubwo yaganiraga na Nyina yamubajije ngo 'iyo umwana agiye gusura ababyeyi yitwaza iki? Nyina amusubiza ko umwana ashyira ababyeyi imyambaro ndetse bakanasangira amata.'

    Cadette avuga ko mu bikorwa asanzwe akora binyuze muri Foundation Norah harimo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kurihira abanyeshuri amashuri n'ibindi binyuranye.

    Yashimye ubuyobozi bw'umuryango IBUKA bwamufashije muri iki gikorwa, Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru n'abandi bafatanyabikorwa.

    Ati 'Nzagerageza kujya nza kubana namwe haba muri ibi bihe byo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ndetse no muri gahunda zindi ziba zateguwe mu Karere kacu. Dukomeze kwibuka twiyubaka.'

    Akarere ka Nyaruguru kashimye Cadette, bamuha impano

    Visi Meya Ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Byukusenge Assoumpta yashimye Cadette watekereje ku barokotse Jenoside muri aka karere akabagenera inka n'ibitenge.

    Yavuze ko muri gahunda bafite nk'akarere ka Nyaruguru (2017-2024) ari uko buri wese utuye aka karere azaba afite ubushobozi bwo kwiteza imbere uko byagenda kose.

    Byukusenge yabwiye aba babyeyi ko ibitenge bahawe bisobanuye kubona icyo kwambara ariko ukakigirira isuku, naho inka bivuze kubona amata, ifumbire n'ibindi.

    Uyu muyobozi yanasabye aba babyeyi kuzagabira abandi igihe izi nka zizaba zororotse, nk'uko bigenda muri gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida Kagame.

    Byukusenge avuga ko abayobozi barajwe ishinga n'uko abaturage bagira ubuzima bwiza. Ati 'Natwe turifuza y'uko abacu bagabiwe n'abandi hirya no hino, izi nka zazababera imbarutso y'iterambere.' Yavuze ko nk'ubuyobozi bazakomeza gukurikirana imibereho y'izi nka zahawe abaturage.

    Uyu muyobozi yashimye Cadette kubera ko hari 'benshi bagera hanze bagasebya igihugu bakumva batazanahagaruka, ntibagire umutima wo gutekereza.'

    Akomeza ati 'Ariko ibyo ngibyo ni umuco mubi, ni n'indangagaciro mbi yo kwibagirwa isoko cyangwa igihugu cyakureze. Kandi, igihugu cy'u Rwanda ntawe giheza nta n'uwo gisubiza inyuma…'

    Avuga ko mu rwego rwo gushimira Cadette, Akarere ka Nyaruguru kamuteguriye impano yihariye mu rwego rwo kumushimira ineza ye, no gusaba Imana gusubiza aho yakuye.

    Uwari umusangiza w'amagambo yagize ati 'Nyaruguru tugira umuco mwiza turakira ariko natwe turanatanga…. Hari impano nk'Akarere twabageneye, ntimwaduha ngo ntitubereke y'uko natwe turi abantu tunyurwa…'

    Uretse Cadette wahawe impano, Akarere ka Nyaruguru kanahaye impano Umuyobozi w'Umuryango Zirikana, Mutiganda Innocent wagize uruhare mu gutuma Cadette ashyira mu bikorwa igitekerezo cyo gutanga inka n'ibitenge ku barokotse Jenoside.

    Umusangiza w'amagambo ati 'Iyo ufite umwana Mukuru ukamutuma ukabona agutumikira, ukabona agenda azana inshuti uramushimira kugira ngo azakomeze. Mutiganda nawe rero, so yakwise neza akwita Mutiganda ntujya wiganda mu bintu byose no gutuma abantu bagaruka iwabo, gushakira inshuti, rwose nawe turagushimiye…'

    Imbamutima z'ababyeyi bahawe inka n'ibitenge:

    Mukamabano Concessa uri mu bahawe inka, mu kiganiro yahaye InyaRwanda yatangiye ashima Imana kubera ko 'ndi ku butaka butagatifu 'i Kibeho kwa Nyina wa Jambo'. Uyu mubyeyi yasabiye umugisha Cadette, amwifuriza gukomeza ibikorwa byiza nk'ibi by'urukundo. Ati 'Namubwira gukomeza umurimo yashinzwe agakomeza ntatsitare.'

    Kayitesi Gloriose we utuye mu Kagari ka Coko yashimye Cadette kuba yarazirikanye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko iyi nka igiye kumufasha kunywa amata no kubona ifumbire azifashisha mu gihe cyo guhinga.

    Ati 'Nishimye cyane kubera bampaye inka nkaba ngiye kujya nywa amata nkabona n'ifumbire, none ubu ngubu nkaba nshimira uriya mwana waturutse muri Amerika ni umwana muto cyane ariko namukunze, kuko yazirikanye kuza akatwambika.'

    Nyirangabe Chantal avuga ko atoroherwaga no kubona amafaranga yo kugura igitenge, kuko byamusabaga kujya guhingira abandi akishyurwa 1300 Frw akagenda yongeranya amafaranga kugeza agwiriye akabafasha kugura igitenge. Ati 'None birandenze.' Aba bakecuru bahawe inkunga y'inka n'ibitenge ni abo mu Mirenge itanu yo mu Karere ka Nyaruguru.”     

    Cadette yashyikirije igitenge umwe mu babyeyi 300 bo muri Nyaruguru babihawe 

    Visi-Meya Byukusenge ashyikiriza igitenge umwe mu babyeyi, yabasabye gukomeza kwiyitaho 

    Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Nyaruguru, Captain Uwizeye Opetate yahuje urugwiro n’umwe mu babyeyi bahawe ibitenge 


    Mukamabano Concessa uri mu bahawe inka n’igitenge yavuze ko anezerewe 

    Kayitesi Gloriose we utuye mu Kagari ka Coko yashimye Cadette watekereje ku babyeyi barokotse Jenoside 


    Visi-Meya Byukusenge ari kumwe na Cadette muri iki gikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 

    Visi-Meya Byukusenge yashyikirije Cadette impano Akarere ka Nyaruguru kamugeneye 

    Captain Uwizeye yashyikirije Mutiganda Innocent impano Akarere kamugeneye 

    Cadette yagize n’umwanya wo gusabana na bamwe mu bakecuru bo mu Karere ka Nyaruguru 

    Ubwo Cadette ndetse na Captain Uwizeye bashyikirizaga inka ababyeyi batatu bazihawe

    Visi Meya Ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Byukusenge Assoumpta yashimye Cadette wahaye inka n’ibitenge abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

     

    Umuyobozi w'Umuryango Zirikana, Mutiganda Innocent yagarutse ku kuntu yahuye na Cadette 

    Umunyamakuru ‘Djihad’ yagarutse kuri bimwe mu bikorwa bya Foundation Norah 

    Cadette yavuze ko yatekereje gufasha abarokotse Jenoside nyuma y’uko Nyina amubwiye byinshi ku buzima bw’abo mu muryango we 

    Ingabire Diane, Mutangana Carine ‘Cadette’ ndetse na Inkindi Aisha-Aha Cadette yagezaga ijambo kubitabiriye iki gikorwa 

    Bwana Ntawukuriryayo Venuste, Visi Perezida wa kabiri w’Umuryango IBUKA, yavuze ko bazakomeza kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubasubiza icyizere cy’ubuzima


     

    Mutangana Carine ‘Cadette’ yatanze inka eshatu kuri bamwe mu barokotse Jenoside bo mu Karere ka Nyaruguru 

    Mbere yo kwinjira mu rwibutso, basobanuriwe uburyo Abatutsi bahungiye muri Kiliziya bizeye kuharokokera ariko Interahamwe zabasanzemo zirabica 

    Hanze ya Kiliziya Gatolika bagiye berekwa inkuta Interahamwe zifashishije zohereza Lisansi ndetse n’amasasu imbere mu mugambi wo kurimbura Abatutsi 

    Umukinnyi wa filime Aisha Inkindi uzwi muri filime nka ‘Impanga’, ‘Nyaxo’ n’izindi 

    Izabayo Innocent [Dj Inno] ubwo yumvaga neza ukuntu Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubukana muri aka gace 

    Umunyamakuru uzwi cyane ku muyoboro wa Youtube 3D Tv ndetse no kuri Televiziyo Yongwe Tv, Uzabakiriho Cyprien [Djihad] ni umwe mu baherekeje Cadette ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyaruguru 

    Umunyamideli Rukundo Derrick ubwo yari kumwe n’abandi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyaruguru 


    Muhizi Bertin, Umukozi Ushinzwe inzibutso mu Karere ka Nyaruguru 

    Ingabire Diane, umuvandimwe wa Cadette ubwo yari imbere ya Kiliziya n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

    Mukacyubahiro Pascaline, umwe mu bavandimwe ba Cadette bamuherekeje ku ivuko ry’abo mu muryango wabo 

    Umunyamakuru Ndahiro Valens wa BTN yafashe igihe cyo kwitegereza no kumenya uko Jenoside muri aka gace yateguwe 

    Imbere muri Kiliziya harimo Urwibutso rushyinguyemo inzirikarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

    IBUKA ivuga ko iri guteganya gushaka Miliyoni 80 Frw zijyanye no kwita kuri iyi Kiliziya mu rwego rwo kubungabunga amateka 

    Dj Brianne yitegereza ikarita igaragaza uburyo muri Jenoside Kiliziya yatwitswe, hakabaho kuyisana hasigasirwa amateka

     

    Bashyize indabo ku mva bunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso rwa Jenoside rwa Nyaruguru










     

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata1994

    AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128612/nyaruguru-cadette-yatanze-inka-nibitenge-byasaga-miliyoni-14-frw-ku-barokotse-jenoside-yak-128612.html

  • Bigomba kumukoraho: Umugabo w’umwarimu akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana 10 b’abahungu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu karere ka Bugesera wari umwarimu yatawe muri yombi n'urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB acyekwaho ibyaha byo gusambanya abana 10 bose b'abahungu.

    Uyu mwarimu arashinjwa gusambanya abana 10 b'abahungu bari hagati y'imyaka 14 na 18 y'amavuko mu bihe bitandukanye akaba yaratawe muri yombi n'urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB tariki 24 Mata 2023 ubu afungiye ku cyicaro cya RIB ya Nyamara hakaba hari gutunganywa dosiye yuzuye neza ngo ijyanwe mu bushinjacyaha.

    Mu iperereza rya kozwe na RIB rigaragaza ko uyu mugabo yakoreraga abana 10 yigishaga ibikorwa bigamije gushimisha umubiri nk'uko umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry  yabitangarije itangazamakuru.

    Source : https://yegob.rw/umwarimu-akurikiranyweho-gusambanya-abana-babahungu-bagera-10/

  • Inkuru nziza ku bantu bakunze Soleil muri Filime ya Bamenya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwase Delphine wamenyekanye nka Soleil muri Filime ya Bamenya series yatangaje ko agiye kongera kugaruka muri iyi filime nyuma y'igihe kirekire atayigaragaramo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sleil  yatangaje ko azagaragara mu gace gashya  k'iyi filime ya Bamenya series.

    Yagize ati 'Soleil wanyu yagarutse duhurire muri episode Itaha ya Bamenya series. Ndabakunda ashyiraho agatima.'

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bantu-bakunze-soleil-muri-filime-ya-bamenya/

  • Abanye-Congo bari mu Rwanda batabarije benewabo bashobora gukorerwa Jenoside muri RDC – #rwanda #RwOT

    Abicwa muri RDC by'umwihariko mu Burasirazuba bwayo ni abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw'Abatutsi, bashinjwa kuba ari Abanyarwanda cyangwa ibyitso bya M23, bigakongezwa n'imvugo z'urwango z'abanyapolitiki bo muri icyo gihugu.

    Ni ibikorwa ariko biba mu gihe muri icyo gihugu hariyo Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye, Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Ibihugu bitandukanye ku giti cyabo bifiteyo za Ambasaderi ndetse n'ibikorwa bitandukanye.

    N'ubwo abo bose bari muri Congo ku mpamvu zitandukanye, ntacyo bakora kugira ngo bakumire ubwicanyi na Jenoside irimo gututumba muri RDC by'umwihariko mu Burasirazuba bwayo.

    Mu ruzinduko abahagarariye ibihugu n'Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda bagiriye mu Nkambi ya Mahama, bagize umwanya wo kuganira n'abahagarariye izi mpunzi maze zibatura agahinda kazo.

    Mutijima Williams yavuze ko bamwe mu Banye-Congo bamaze imyaka irenga 26 barahungiye mu Rwanda aho bavukijwe uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo cya RDC.

    Ati “Dushobora gusa nk'abatekanye hano ariko ntabwo hano ari iwacu. Kuva mu 1996 ubu bamwe muri twe twahungiraga mu Rwanda, ikibazo cy'umutekano muke cyari cyafashe indi ntera.”

    “Benshi mu Batutsi b'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda [Rwandaphone] barishwe abandi bavanwa mu byabo, bava ku butaka bwabo, bisanga ari impunzi.”

    Mutijima yibukije ko icyo gihe bacumbikiwe mu Nkambi za Nyabiheke, Kiziba, Gihembe, Kigeme, Mugombwa na Mahama.

    Ati “Muri iyi myaka 26 ishize n'ubwo twagaragaje icyifuzo cyo gutahuka mu gihugu cyacu, ku bw'amahirwe make ntacyo byatanze ku ruhande rwa Leta ya RDC ndetse n'Umuryango Mpuzamahanga mu kudufasha gutahuka mu gihugu cyacu.”

    Mutijima yavuze ko ibyabaye muri icyo gihe bahungaga biri kongera kuba kuko Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi barimo kwicwa.

    Ati “Bakomeje kwicwa kandi nta butabera turimo guhabwa. Twebwe Abanye-Congo b'Abatutsi bahungiye mu Rwanda n'ubwo hari inama zagiye ziba hagati y'ibihugu byombi zigamije ko twatahuka mu gihugu cyacu.”

    Yakomeje agira ati “Dutewe impungenge n'ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Congo. Ubwiyongere bw'imvugo z'urwango zibibwa n'abahagarariye Sosiyete Sivile, amatsinda y'abaturage b'ishyaka riri ku butegetsi. Ni ibintu biduhangayikishije cyane.”

    “Turabasaba kwita kuri iki kibazo cy'ubwicanyi n'ifungwa rikorerwa Abatutsi b'Abanye-Congo. Imikoranire y'Inzego z'umutekano n'imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.”

    Mutijima yavuze ko bafite amakuru y'Abatutsi b'Abanye-Congo barenga 200 bafungiye muri gereza zirimo iya Munzenze i Goma.

    Ati “Abo bafunzwe kubera ko ari Abatutsi, babayeho mu buryo butabereye ikiremwamuntu. Ibi bigomba guhagarikwa. Abakora ibyo byose, leta ya Congo ikwiye kubiryozwa n'Umuryango Mpuzamahanga.”

    Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda kandi basabye leta ya Congo guhagarika ubwicanyi bwibasira bene wabo b'Abatutsi nk'uko byagiye byemeranywaho mu nama n'amasezerano arimo ay'i Nairobi.

    Rwabukumba Songa François umaze igihe yarahungiye mu Rwanda wagejeje ikibazo cye kuri aba Badiplomate yavuze ko batewe impungenge n'ibiri kubera mu gihugu cyabo bikorerwa bagenzi babo basizeyo.

    Ati “Aha ngaha turi impunzi z'Abanye-Congo, ariko ikibazo kijya kidutangaza twumva buri gihe imiryango mpuzamahanga ivuga ngo 'ntibizongere, ntibizongere […] nta Jenoside izongera kubaho. Ariko muri Congo iwacu, uko yagiye itangira hano mu Rwanda, muri Congo niho ikomereje.”

    “Nonese abayikoze mu Rwanda nibo bari kuyikora muri Congo noneho EAC ikagenda ikajya mu gace kamwe akaba aribo iha umutekano, abandi bene wacu bari i Mulenge na za Ituri bagakomeza gupfa urubozo kandi iyo miryango niyo yari iri mu Rwanda [mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi] ni nayo iri muri Congo. Twagira ngo rwose mukomeze ubuvugizi.”

    Ikibazo kirazwi…

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague yagaragaje ko bazi kandi bakomeje gukurikiranira hafi ikibazo cy'Abanye-Congo barimo gukorerwa ubwicanyi ndetse n'itegurwa ry'umugambi wa Jenoside.

    Ambasaderi Johanna Teague yavuze kandi ko iki kibazo gikomeje gukorerwa ubuvugizi mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi.

    Ati “Iki ni ikibazo kitureba natwe kandi dukomeje gukora ubuvugizi ngo harebwe icyakorwa. Ejo hashize twagize ibiganiro aho twafashe umwanzuro wo gukomeza gukurikirana iki kibazo ndetse twatanze raporo i Bruxelles [ku cyiciro cya EU].”

    Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange yavuze ko kurwanya Jenoside ku Isi yose ari urugamba rwa bose.

    Ati ” Ni urugamba twese tugomba kujyaho nk'ibihugu kugira ngo aho tubona ibimenyetso bya Jenoside cyangwa ibindi byibasira abantu n'igice runaka, bihagarikwe hakiri kare tutarabona ibintu bitegurwa bikica abantu benshi kandi twese tubizi tubifiteho inshingano cyane cyane ibihugu biba byarasinye.”

    “Ni ibintu bikwiye kuvugwa ni na yo mpamvu twese turi hano, uyu munsi ni ukugira ngo dukomeze twerekane ubwo bushake no kugira ngo dukore ibyo dukwiye kuba dukora kugira ngo bidakomeza.”

    Imibare ya Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi [MINEMA] yo ku wa 31 Werurwe 2023, igaragaza ko u Rwanda rucumbikiye impunzi z'Abanye-Congo zigera kuri 75,541 [bangana na 59.35% ubaze impunzi zose ziri mu gihugu].

    Muri izi mpunzi, abagera kuri 88,6% ni abo muri Kivu y'Amajyaruguru, naho 8,3% ni abo muri Kivu y'Amajyepfo, mu gihe abandi bangana na 3,1% baturutse mu bindi bice bitandukanye bya RDC.

    Ni imibare igaragaza ko abenshi muri izi mpunzi ari abagore n'abana mu gihe kandi abenshi babarizwa mu nkambi zitandukanye kuko bangana na 98,7%.

    Ubwo ibibazo by'umutekano muri RDC byongeraga gukaza umurego, abasaba ubuhungiro mu Rwanda bakomeje kwiyongera aho kuva mu Ugushyingo 2022, kugeza ku wa 22 Mata 2023, abagera kuri 6,471 bari bamaze kuza mu Rwanda banyuze ku mipaka ya Rubavu.

    Muri bo, abagera kuri 1,760 bahise boherezwa mu Nkambi ya Mahama nao abandi 4,595 baracyacumbikiwe mu Kigo cya Nkamira mu Karere ka Rubavu, aho banyuzwa by'igihe gito.

    Muri Mutarama uyu mwaka, Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy'izi mpunzi z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda yakigejeje kuri Perezida Félix Antoine Tshisekedi ubwo yari amaze igihe gito ageze ku buyobozi.

    Ati 'Ducumbikiye izi mpunzi zavuye muri RDC mu gihe kirenga imyaka 20, ndetse Perezida wa Congo uriho ubu ubwo twari tukiganira, iki kibazo nakimugejejeho ubwo yageraga ku butegetsi ndetse mubwira inkuru ndende y'ibi byose irimo n'ibyo twagiye tugerageza gukora mu gukemura iki kibazo.'

    Hashize igihe kandi impunzi z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda no mu bindi bihugu zatangije ibikorwa byo kwamagana ihohoterwa rikomeje gukorerwa bagenzi babo ari nako zisaba amahanga kugira icyo akora kugira ngo zisubire iwabo kandi uburenganzira bwazo bwubahirizwe nk'uko bigenda ku bandi baturage b'igihugu.

    Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine ari mu basuye izi mpunzi

    Abadipolomate bishimiye kwicara ku ntebe y’ishuri

    Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Amir Muhammad Khan yishimanye n’abanyeshuri b’i Mahama

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague yagaragaje ko Isi yose izi ikibazo cy’Abanye-Congo barimo gukorerwa Jenoside

    Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Amir Muhammad Khan na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun (iburyo) bari mu ishuri bakurikiye amasomo atangirwa mu Ishuri riri mu Nkambi ya Mahama

    Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Eduardo Filomeno Barber Leiro Octavio niwe wari uhagarariye Abadiplomate

    Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubunyanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Afurika, Shakillah Umutoni Kazimbaya

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe u Burayi, Amerika n'Imiryango Mpuzamahanga muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Kavaruganda Guillaume (ibumoso) ari kumwe n’umwe mu Badipolomate

    Mutijima Williams uhagarariye Impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda yasabye ko bene wabo barengerwa

    Minisitiri Kayisire yavuze ko Jenoside ari ikintu gikwiye kwamaganwa n’Isi yose

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanye-congo-bari-mu-rwanda-batabarije-benewabo-bashobora-gukorerwa-jenoside

  • Rusororo: Yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica akanashyingura umukobwa we muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa Kabiri, tariki ya 25 Mata 2023, nyuma y'uko umukazana we atangiye amakuru y'uko yiyiciye umukobwa muri Jenoside akamwishyingurira mu rugo rwe amuhora ko yashatse umugabo w'Umututsi.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko umukobwa we yari yarashatse umugabo we ndetse bari batuye mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana ubwo Jenoside yakorwaga.

    Umunyamabanga w'Umurenge wa Rusoro, Nsabimana Matabishi Désiré, yabwiye IGIHE ko uwo mukobwa we nyuma yo kubona ko umutware amaze kwicwa muri Jenoside yahungiye iwabo mu Kagari ka Gisagara mu Murenge wa Rusororo.

    Ati 'Se afatanyije na nyina birukanye abana be batandatu bari bahunganye barangije baramwica bamushyingura aho batuye.''

    Yongeyeho ko nyuma baje gutaburura umurambo we bawushyira mu mufuka bawujugunya mu bwiherero kugira ngo ayo makuru atazamenyekana.

    Yagize ati 'Uko twamenye amakuru hari umwana washyingiwe muri urwo rugo wahashatse nyuma ariko baje gutaburura uwo murambo bawushyira mu mufuka bajugunya mu bwiherero areba ariko sebukwe amubwira ko umunsi azabivuga urugo ruzaba rwamunaniye.'

    Akomeza avuga ko aya makuru bayahawe n'umukazana w'uwo mugabo nyuma kubera ko yananiwe gukomeza guhishira ubwicanyi sebukwe yakoze anashimangira ko yababwiye ko umutima wahorahaga umurya.

    Umugabo watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane iby'aya makuru.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko hari na bamwe mu baturage batangiye gutoroka nyuma yo kumenya ko aya makuru yamenyekanye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusororo-yatawe-muri-yombi-akurikiranyweho-kwica-akanashyingura-umukobwa-we

  • Abantu 10 batawe muri yombi bakekwaho ibyaha bifitanye isano n'ikirombe cyagwiriye batandatu – #rwanda #RwOT

    Abo bantu bacukuraga mu buryo bunyuranyije n'amategeko, amabuye, bitaramenyekana neza ubwoko bw'ayo. Ibi bikaba byarabereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Kinazi, Akagari ka Gahana, Umudugudu wa Gasaka.

    Ubwo amakuru yamenyekanaga, RIB yahise irangira iperereza, tariki ya 25 Mata 2023, ifata abantu icumi ari bo; Rtd Maj. Paul Katabarwa, Maniraho Protais, wahoze ari umuyobozi w'imibereho myiza mu Kagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi mu karere ka Huye.

    Uwamariya Jacqueline, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Murenge wa Maraba, Gilbert Nkurunziza yahoze ari umuyobozi w'imibereho myiza mu Kagari ka Gahana, mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Huye, Hakizimana Erick, Umuyobozi w'Umudugudu.

    Abandi batawe muri yombi ni Nshimiyimana Faustin, Umuyobozi w'Umuduguduwa Gasaka, Iyakaremye Liberata, ashinzwe ubutaka muri Gasaka, Uwimana Mussa, yacukuraga muri icyo kirombe, Ndacyayisenga Emmanuel, yacukuraga muri icyo kirombe, Matebuka Jean wacukuraga muri icyo kirombe.

    RIB yatangaje ko bakurikiranyweho ibyaha bitatu; Ubwicanyi budaturutse ku bushake (Homicide involontaire), Gukoresha ububasha bahabwa ni itegeko mu nyungu bwite no gukora Ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro cyangwa Kariyeri nta ruhushya.

    Ipererereza ry'ibanze rigaragaza ko ibi byaha byatangiye gukorwa guhera muri 2019, biza gutahurwa tariki ya 19 Mata 2023 ubwo hari abantu batandatu bikekwa ko bagwiriwe n'icyo kirombe.

    Abafashwe bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Remera, Kicukiro na Kimironko, mu gihe iperereza rikomeje hashobora no kubonekamo ibindi byaha bakurikiranywaho kugira ngo bakorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Amategeko ateganya ko ubwicanyi budaturutse ku bushake gihanwa guhanwa n'ingingo ya 111 y'itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Rigena igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga atari munsi y'ibihumbi magana atanu (500.000Frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n'Itegeko mu nyungu bwite gihanwa n'ingingo ya 15 y'itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya Ruswa.

    Gihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 7 ariko kitarenze 10 n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi 5,000,000 Frw ariko atarenze 10, 000,000 Frw.

    Gukora ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro cyangwa Kariyeri nta uuhushya gihanwa n'ingingo ya 54 y'itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri.

    Uhamwe n'iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi 2 ariko kitarenze amezi 6 n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 Frw ariko atarenze 5,000,000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-10-batawe-muri-yombi-bakekwaho-ibyaha-bifitanye-isano-n-ikirombe

  • “Ko urusenye se ugiye kumurongora?” Ibya Platin n’umugore we bivugwa ko yamwometseho inda, bijemo n’abakozi b’Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukozi w'Imana Antoine Rutayisire yifatiye ku gahanga umusore bivugwa ko yateye inda umugore wa Platin.

    Mu kiganiro uyu mushumba yagiranye na Max Tv ku muyoboro wa YouTube, yanenze bikomeye cyane umusore watwaye inda Olivia.

    Yavuze ko uyu musore yateye inda ni uko aza kuyihakana aho yatumye uwo yayiteye ajya kuyigereka ku w'undi mugabo.

    Antoine akomeza avuga ko uyu musore ari mbwa kuko yanze kwemera umwana abonye ko nyina w'umwana yiboneye umugabo ahitamo kujya kumusenyera.

    Rutayisire yabajije uyu musore bivugwa ko yateye inda umugore wa Platin ko asenyeye uwo yabenze azamurongora.

    Ati: 'Ko umusenyeye, uzamurongora?'

    Source : https://yegob.rw/ko-urusenye-se-ugiye-kumurongora-ibya-platin-numugore-we-bivugwa-ko-yamwometseho-inda-bijemo-nabakozi-bimana/