Blog

  • Amajyaruguru: Ubusinzi bwa bamwe mu bagore bwongereye gucana inyuma – #rwanda #RwOT

    Ibi bishingirwa ahanini ku kuba hari umubare uri hejuru w'abafatwa basinze bakajyanwa mu bigo by'inzererezi, ibintu bihabanye n'umuco, nubwo nta mugabo cyangwa umugore ukwiriye kurangwa n'ubusinzi.

    Bamwe mu bagore baganiriye na IGIHE, bahamya ko atari imikorere ikwiye, kuko itandukanye n'indangagaciro za ba mutima w'urugo.

    Batangaje ko biteye isoni kuba hari abagore basigaye bamara amasaha aruta ay'abagabo mu kabari, yewe no gukora inshingano za kibyeyi bikaba ikibazo.

    Ntibatekereza Speciose wo mu kagari ka Birira mu Murenge wa Kimonyi, yagize ati “Umugore aragenda akinywera, hari uwo nasanze umugabo we ari kumubwira ngo batahe; umugore aramusubiza ati ndeka ninywere wa ngegera we! N'abana nabo baraza bati mama dutahe, nabo arabamagana!”

    Yakomeje agira ati “Umugore arajya muri kabari agahera mu gitondo ari mu kabari, umugabo yagiye gupagasa, yamusangamo ati 'akira amafaranga ugire utwo ujya kurimanganya mu rugo; umugore ati nawe jya kubirimanganya! Umugabo agataha umugore agasigara mu kabari da!”

    Kimwe na bagenzi be, uyu mubyeyi avuga ko ibikorwa na bamwe mu bagore biteye agahinda. Ubu businzi ngo bunaba intandaro y'amakimbirane anashingiye ku gucana inyuma.

    Nzamugezahe Tamar yagize ati “Uragera mu rugo rw'uwo mugore ugasanga ni ikigunda kubera guhora mu kabari! Ubu gucana inyuma bireze! Niba umugabo asanga umugore we ari kumwe n'undi mugabo mu kabari yamubwira ngo dutahe undi akanga…!”

    Ikibazo cy'ubusinzi mu bagore giheruka kuganirwaho mu Nteko rusange y'urugaga rw'abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi yabaye mu Ntara y'Amajyaruguru muri uku kwezi, bareba uko umwaka wa 2022 warangiye, n'ibizakorwa mu mwaka wa 2023.

    Abagize urugaga rw'abagore batahanye umuhigo wo kurwanya ubusinzi.

    Uyu muhigo watanzweho igitekerezo unishimirwa na benshi mu bitabiriye iyi nteko, bashingiye ku kuba ubusinzi bwarafashe indi ntera.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimonyi, Mukasano Gaudence, avuga ko umugore ari mutima w'urugo, bityo adakwiye kunywera ku karubanda kugeza ubwo ahasindira.

    Ati “Ndabwira ababyeyi bagenzi banjye, ibijyanye n'umuco wacu, ubundi ababyeyi banyweraga mu mbere ntawazaga ngo anywere ku karubanda. Nkabwira ba mutima w'urugo rero ngo dukomeze tubungabunge umuryango wacu; inzoga nta mugore ubujijwe kuyinywa ariko muyinywane ubupfura.”

    Akomeza avuga ko bagiye kwegera imyiryango yabaswe n'ubusinzi kugira ngo babaganirize. Asaba abafite utubari kubaha amasaha yagenwe, kandi uwanyoye akarenza urugero akaba yakurwa ma kabari.

    Nyirarugero Dancille uhagarariye umuryango RPF-Inkotanyi mu Ntara y'Amajyaruguru akaba n'umuyobozi w'iyi ntara, yavuze ko imiryango igaragara mu businzi igomba kwigishwa.

    Ati “Ntabwo ari ukuvuga ko ari abagore bose bo mu ntara bari mu businzi, bake bari kugaragara, ni ugufatanya mu bukangurambaga umugore akigishwa, akibutswa indangagaciro kuko ihame ry'uburinganire ntabwo rivuga ngo yishore mu businzi.”

    Ubu businzi buvugwa bukunze kugaragara ahanini mu bice by'ibyaro, ahakoreshwa cyane cyane inzoga z'urwagwa n'ibigage, ndetse n'izindi ziboneka ku mafaranga make.

    Abagore bamwe bo mu Karere ka Musanze bavugwaho ubusinzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyaruguru-ubusinzi-bwa-bamwe-mu-bagore-bwongereye-gucana-inyuma

  • Hashyizweho ibihano bikomeye ku mabanki mu gukumira iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba – #rwanda #RwOT

    Ni ibihano bikubiye mu mabwiriza rusange yo ku wa 25 Mata 2023 agena ibihano byo mu rwego rw'ubutegetsi bihabwa ikigo kigenzurwa kitubahiriza ibisabwa mu gukumira iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry'intwaro za kirimbuzi. Yasimbuye ayo muri Kamena 2020.

    Ni amabwiriza areba ibigo bigenzurwa na Banki Nkuru y'u Rwanda, birimo amabanki, ibigo by'imari iciriritse byakira amafaranga abitswa, abatanga serivisi z'imari batakira amafaranga abitswa, ibigo bikora imirimo y'ikodesha-gurisha, ibigo by'ubwishingizi bw'igihe kirekire n'ibigo by'ubwiteganyirize bwa pansiyo.

    Harimo kandi abatanga serivisi ku bigega by'ubwizerane n'amasosiyete y'ubucuruzi, abatanga serivisi zo kwishyurana n'ibindi bigo bitanga serivisi z'imari bigenzurwa na Banki Nkuru.

    Ni ibihano bizajya bifatwa mu gihe ubugenzuzi bwa BNR bugaragaje ko hari amakosa yakozwe; cyangwa ko hatubahirijwe inama itangwa n'inzego zibifitiye ububasha, zirimo nk'Urwego Rushinzwe Ubutasi ku mari.

    Ibyo kandi bizajya bikorwa hitawe ku kigero cy'ingorane z'iyezandonke, cyo gutera inkunga iterabwoba n'icyo gutera inkunga ikwirakwiza ry'intwaro za kirimbuzi.

    Ibihano biteganywa ku bigo by'imari birimo kwihanangirizwa mu nyandiko cyangwa guhagarika inkunga yose yatangwaga na Banki Nkuru.

    Hari kandi kubuza ikigo kwishyura inyungu buri munyamigabane agenerwa; kukibuza gushyiraho amashami mashya cyangwa gushora imari mu bindi bikorwa cyangwa kwagura ibikorwa biriho.

    Mu bihano bikarishye harimo “guhagarikirwa uruhushya mu gihe kitarenze amezi atandatu”; cyangwa “kwamburwa uruhushya rwa gukora.”

    Binateganywa ko iyo Banki Nkuru isanze umwe mu bagize Inama y'ubuyobozi cyangwa umuyobozi mukuru w'ikigo kigenzurwa yararenze ku biteganywa n'Itegeko, ishobora kumufatira ibihano butewe n'uburemere bw'ikosa.

    Ibyo bihano birimo “Kumwihanangiriza mu nyandiko; Kumuhagarika by'agateganyo; Gukuraho icyemezo kimwemerera gukora mu kigo kigenzurwa” cyangwa “Kumwirukana.”

    Biteganywa ko iyo uyu muyobozi amenye ko biriya byaha byabayeho, agomba guhita abimenyesha Banki Nkuru.

    Ibihano mu mafaranga

    Aya mabwiriza anagaragaza ko Banki Nkuru ishobora gukoresha ibihano by'amafaranga bijyanye n'amakosa, akishyurwa mu gihe cy'iminsi icumi ikigo kimaze kwakira ibaruwa ibamenyesha ibihano by'amafaranga.

    Iyo ikigo kigenzurwa kitishyuye ku bushake, amafaranga yaciwe akurwa kuri konti y'icyo kigo iri muri Banki Nkuru cyangwa hagakoreshwa ifatiratambama ribanzirizwa n'inyandiko imenyesha inyujijwe ku muhesha w'inkiko.

    Ni ibihano biri hagati ya 10,000,000 Frw na 100,000 Frw bitewe n'ikosa, ndetse n'icyiciro ikigo kirimo.

    Icyiciro cya mbere kirimo banki z'ubucuruzi ari nazo zishobora gucibwa amafaranga menshi, ibyiciro bikaba ari birindwi.

    Mu makosa atangirwa iki gihano gikuru harimo kutagira uburyo bw'imbere mu kigo bwo gutahura no kumenyekanisha ibikorwa bidasanzwe kandi bikemangwa, cyangwa kudashyikiriza Urwego rushinzwe ubutasi ku mari “raporo z'ibikorwa bikemangwa na raporo yo kubika cyangwa kubikuza amafaranga,” cyangwa “Kudashyiraho uburyo bwo kugenzura abantu bagaragara mu rwego rwa politiki.”

    Mu yandi makosa ahanishwa igihano gishobora kugera kuri 5.000.000 Frw bitewe n'icyiciro cy'ikigo, harimo “kutagira politiki yo kubuza konti zigizwe n'imibare gusa cyangwa konti zitagira amazina, konti zifite amazina ya baringa no kubuza imibanire n'amasosiyete ya baringa.”

    Ni kimwe no “kutagira uburyo bwo kugenzura urutonde rw'abantu bagaragara mu rwego rwa politiki, urutonde rw'abantu cyangwa ibigo byafatiwe ibihano n'Umuryango w'Abibumbye n'urutonde rukorwa n'ikigo ubwacyo rw'abakiriya bashobora guteza ingorane zikomeye.”

    Harimo kandi kudashyira mu bikorwa ingamba zijyanye no kugira ubushishozi ku bakiriya, hagenzurwa imyirondoro yabo baba ari abakiriya bahoraho, abadahoraho, abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bifite ubuzima gatozi, cyangwa byashyizweho hashingiwe ku masezerano, n'ibindi.

    Ni kimwe no kutagira amakuru akwiye kandi ahuje n'igihe kuri ba nyiri amakonti, nubwo umukiriya yaba ari umuhuza cyangwa umuntu uhagarariye undi mu buryo bwemewe.

    Ikigo kigenzurwa gishobora kujuririra Banki Nkuru ibihano by'amafaranga cyangwa igihano cyo mu rwego rw'ubutegetsi cyatanzwe mu gihe kitarenze iminsi irindwi y'akazi, ibarwa uhereye ku munsi ibaruwa ikimenyesha igihano yakiriweho.

    Banki zashyiriweho ibihano mu gukumira gutera inkunga iterabwoba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizweho-ibihano-bikomeye-ku-mabanki-mu-gukumira-iyezandonke-no-gutera

  • MU MAFOTO 100 Y’URUHEHEMURE: Injira mu mukino… – #rwanda #RwOT

    Uyu ni umukino iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yakiriyemo AS Kigali kuri sitade y’akarere ka Bugesera, uba ku munsi w'ejo saa cyenda. Ikipe y’abanyamujyi ikunze kugora APR FC cyane, kuko no mu mwaka ushize w’imikino yari iyitesheje igikombe cya shampiyona habura gato. 

    Ejo abakinnyi ba APR FC bagiye mu kibuga babizi ko bagomba gutsinda bitewe n'uko bafite ikipe bari guhangana nayo yabakuye ku mwanya wa mbere ya Kiyovu Sport, nyuma y'uko batsinzwe na Police FC. AS Kigali niyo yafunguye amazamu mbere ku munota wa 32, ni igitego cyari gitsinzwe na Tchabalala kuri penariti.

    Ku munota wa 42 nibwo Ombolenga yatsinze igitego cyo kwishyura kuri penariti, mu gice cya kabiri ku mpande zombi bagerageje kunyeganyeza inshundura ariko birananirana, bituma amakipe yombi agabana amanota. APR FC yahombeye muri uyu mukino kuko iyo itsinda yari gusigara irushwa na Kiyovu Sport inota 1 gusa, kuko nayo ejo yatsikiye inganya na Mukura VS 1-1.

    Uku kunganya kandi byahaye amahirwe Rayon Sports kuko niramuka itsinze umukino ifitanye na Espoir, niyo irahita ifata umwanya wa mbere. Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 54, aho irusha Rayon Sports iyikurikiye inota 1 ikarushwa na Kiyovu Sport amanota 3.

    Ombolenga agiye gutera penariti yavuyemo igitego 

    Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego




    Perezida wungirije wa FERWAFA

    Ynussu bamukuye mu kibuga bamuteruye kubera kuvunika 

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yari yaje kureba uyu mukino


    Umukino urangiye abatoza basuhuza abakinnyi

    Uwafotoye:Serge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128722/mu-mafoto-100-yuruhehemure-injira-mu-mukino-apr-fc-yagonganiyemo-na-as-kigali-128722.html

  • Uwera Tricia yanditse amateka mu bakobwa 26 b… – #rwanda #RwOT

    Sultan Suleiman ukuriye ishyirahamwe SS Entreprise ritegura Miss Burundi, yabwiye InyaRwanda ko iri rushanwa rimaze kugera ku rwego rwiza kandi abakobwa bakomeje gutinyuka kuryitabira, nk'urubuga ruzabafasha kurotora inzozi zabo.

    Avuga ati 'Ni ubwa mbere mu mateka y'Igihugu, umukobwa w'umutwakazi yitabiriye irushanwa rya Miss Burundi.”

    Uwera Ricky Tricia wo mu Kirundo yabonetse mu bakobwa 26 bageze mu cyiciro cya cyuma (Semi-Finals), ari nabo bazavamo Nyampinga w'u Burundi 2023.

    Ni nyuma y'ijonjora rikomeye ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023, ryitabiriwe n'abakobwa 143 batoranyijwe mu gihugu hose.

    Aba bakobwa banyuze imbere y'Akanama Nkemurampaka, habanza kurebwa niba buri umwe yujuje ibisabwa, ibiro, uburebure, ibimuranga n'ibindi binyuranye.

    Hitawe cyane ku kureba umushinga umukobwa ashaka kuzashyira mu bikorwa, uburyo awusobanura, uko abasha kumvikanisha ibitekerezo bye, uburyo avugira imbere y'imbaga n'ibindi bishingirwaho mu kwemeza umukobwa uhiga abandi.

    Abakobwa 26 bazavamo Miss Burundi 2023 batangajwe ni: Akimana Linda, Barungura Lyne Chella, Bazahica Tania, Bwitonzi Grace Aurore, Igiraneza Ange Charlene, Igiraneza Beraca, Ingabire Rolyca Ornella, Iraganje Roxanna Rania, Irakoze Cynthia, Irakoze Erica Aimée Carolle;

    Ishimwe Ange Bertille, Ishimwe Netty Louange, Iteriteka Ainee Noria, Kaneza Ackissa Yvanna, Kanziza Olga Charruella, Kenguruka Clara, Keza Blandine, Kezimana Melissa, Mizero Anick, Mugisha Elsie Amandine, Ndayizeye Lellie Carelle, Ngabirano Belle Ange Edissa, Ngabire Carly, Rukundo Ange Brunelle, Uwera Ricky Tricia ndetse na Uwimana Ange Belyssa.

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubucuruzi, Inganda, gutwara abantu n'Ubukerarugendo, Bwana Jacques Bigirimana aherutse kuvuga ko iri rushanwa rya Nyampinga w'u Burundi, ari ahantu heza ho kugaragariza ubwiza n'ubuhanga 'bw'abakobwa b'abarundi'.

    Uyu muyobozi yavuze kandi ko iri rushanwa ari amahirwe akomeye ku bakobwa bashaka kugaragaza icyo bashoboye, kubashyigikira no kubatera imbaraga zituma bagera ku nzozi zabo.

    Ni ku nshuro ya gatatu hagiye gutorwa Nyampinga w'u Burundi. Umukobwa uzambikwa ikamba azasimbura Kelly Ngaruko wabaye Miss Burundi 2022.

    Uyu mukobwa wambitswe ikamba rya Miss Burundi 2022, aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram agaragaza uburyo aterwa ishema no kuba yaregukanye iri kamba.

    Ibihembo kuri Miss Burundi 2023:

    -Azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa 'Ractis'.

    -480 Litre za Essance mu gihe cy'umwaka umwe.

    -Ubwishingizi bw'ikinyabiziga mu gihe cy'umwaka.

    -Kumukorera imodoka igihe igize ikibazo.

    -Bazamwishyurira ishuri.

    -Buri kwezi azajya ahabwa umushahara w’amafaranga 500.000fbu [Ku mwaka ararenga Miliyoni 2.6 Frw- Ni mu gihe Nyampinga w’u Rwanda ahabwa Miliyoni 9, 600,000Frw ku mwaka].

    Ibihembo ku bisonga bye n'umukobwa uzakundwa mu irushanwa 'Miss Popularity':

    Igisonga cya mbere azahembwa 2.500.000fbu, ahabwe n'amafaranga yo kwiga.

    Igisonga cya kabiri, azahembwa 2.000.000fbu, ahabwe n'amafaranga yo kwiga.

    Nyampinga ukunzwe 'Miss Popularity' azahembwa 1.500.000fbu, ahabwe n'amafaranga yo kwiga.


    Sultan Suleiman [Uri hagati] ukuriye ishyirahamwe SS Entreprise ritegura Miss Burundi, ubwo bari mu gikorwa cyo guhitamo abakobwa 26 bajya mu cyiciro kibanziriza icya nyuma

     

    Uwera Ricky Tricia yabaye umukobwa wa mbere wo mu bwoko bw'abatwa wahatanye muri Miss Burundi 

    Hatangajwe abakobwa 26 bazavamo Miss Burundi 2023 

    Muri Miss Burundi bifashisha 'Metero' mu kumenya uburebure bw'umukobwa [uburebure bugomba kuba butari hasi ya 1.65cm] 


    Abakobwa batambuka mu ntambuko iranga ba Nyampinga imbere y'abagize Akanama Nkemurampaka





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128720/uwera-tricia-yanditse-amateka-mu-bakobwa-26-batsindiye-kuvamo-miss-burundi-2023-128720.html

  • Ibihugu bitatu bituranye byo muri CECAFA byas… – #rwanda #RwOT

     Muri iki Cyumweru nibwo ibyo bihugu bitatu byataganje ko byatangiye hamwe ubusabe, bwo kuzakira imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika cy'ibihugu (CAN) kizaba mu mwaka wa  2027. Ibihugu byahuje imbaraga bigasaba kwakira iryo rushanwa ryabera ku bibuga byo muri ibyo bihugu, ni Tanzania, Uganda na Kenya.

    Ibyo bihugu byemerewe kwakira CAN, iryo irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu byo muri Afurika ryakongera kubera mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba nyuma y’imyaka 50 ritahabera.

    Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF), yatangaje ko yamaze kwakira ubusabe bw'ibyo bihugu uko ari bitatu.

    Ubusabe bwo kwakira iryo rushanwa bwiyongereye kubwatanzwe n’ibindi bihugu, nka  Botswana, Algeria na Misiri.

    Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, nibwo Inama y'Abaministiri muri Kenya yemeye ko icyo gihugu gifatanya na Uganda na Tanzaniya, gusabira hamwe kwakira imikino ya CAN 2027. Icyo Gihugu kikaba gisanga kwakira CAN izaba 2027 bizabafasha kugera ku ntumbero bafite, yo kwitabira Igikombe cy’Isi kizaba  muri 2030. Ministiri wa Siporo muri Kenya, Ababu Namwamba yavuze ko bizeye ko ubusabe bwabo buzakirwa, kandi ko bikenewe ko aka karere kakira iyo mikino.

    Ministiri wa Siporo muri Kenya avuga ku kibazo cy'ibikorwa remezo no kutagira ibibuga biri ku rwego mpuzamahanga rwemewe, biri mu bituma ibihugu byo mu karere bidashobora kwakira amarushanwa. Yemeje ko Kenya ifite intego yo kubaka za sitade nshya, ikanavugurura izisanzweho.

    Ibihugu bya Kenya, Uganda na Tanzania bisanzwe bibarizwa mu karere k’ Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati.

    Inkomoko: VOA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128730/ibihugu-bitatu-bituranye-byo-muri-cecafa-byasabye-kwakira-can2027-mu-busabe-bumwe-128730.html

  • Yarushaga umugeni kuberwa! Ihere ijijo amafoto ya Kayumba Darina yatashye ubukwe yambaye bidasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Kayumba Darina akaba igisonga cya Miss yongeye gutitiza imbuga nkoranya mbaga ubwo yashyiraga hanze amafoto yambaye imicyenyero.

    Aya mafoto yashyize hanze biravugwa ko ari amafoto yifotoje yatashye ubukwe. Ubusanzwe ni ibintu bigoranye kubona uyu mukobwa yambaye imicyenyero kuko abenshi ari ubwambere bamubonye.

    Source : https://yegob.rw/yarushaga-umugeni-kuberwa-ihere-ijijo-amafoto-ya-kayumba-darina-yatashye-ubukwe-yambaye-bidasanzwe/

  • Couple ya James na Daniella yateguye umugoroba udasanzwe wo kuramya no guhimbaza Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Couple ya James na Daniella yateguriye Abanyarwanda n'abatuye mu mpande z'isi zitandukanye umugoroba udasanzwe wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Ni umugoroba bise 'Gathering of 1000 Special Extended Worship'. Uzaba tariki ya 2 Kamena (6) 2023, ubere kuri Crown Hotel iherereye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali, guhera ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri (6:00) z'umugoroba.

    Gathering of 1000 Sepcial Extended Worship iri gutegurwa ku bufatanye na kompanyi itegura ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana yitwa Besorah Events. Uyu mugoroba uzitabirwa gusa n'abantu 1000.

    Source : https://yegob.rw/couple-ya-james-na-daniella-yateguye-umugoroba-udasanzwe-wo-kuramya-no-guhimbaza-imana/

  • #Kwibuka29: Imibiri y'abiciwe mu Bitaro bya Ruhengeri nta n'umwe uraboneka – #rwanda #RwOT

    Ni ibitaro byahungiwemo na benshi bari inkomere, bizeye kubona ubuvuzi. Nyamara bateragiranwe n'abagombaga kubitaho, bamwe bicirwa mu bitaro abandi bicirwa ku mugezi wa Mukungwa.

    Abahagarariye imiryango y'abaguye muri ibi bitaro, bavuga ko bagishengurwa no kuba nta mubiri n'umwe uraboneka kugeza magingo aya.

    Mukamugema Anonciata uhagarariye imiryango y'ababuriye ababo mu Bitaro bya Ruhengeri, aganira na IGIHE yagize ati “burya igihe cyose utarashyingura uwawe ntabwo intimba ishira, uhorana umubabaro udashira.”

    “Iyo washoboye kubona uwawe ukamushyingura mu cyubahiro uraruhuka, ubifata nk'ibisanzwe. Tugize abatugirira ubuntu bakatubwira twaruhuka, ni ukuri abantu baboneka kuko biciwe aha, n'ababishe baracyahari; hari n'abatarabishe ariko babirebaga.”

    Musonera Jean Damascène yarokokeye muri ibi Bitaro, yari umukozi. Yatangaje ko ibitaro byari bifite ubushobozi bwo kurokora benshi ariko ubuyobozi bwirengagiza nkana.

    Ati “Hari uwaje agana abaganga hano mu bitaro, ntabwo bigeze bamwakira ahubwo baramusohoye bamuteza abakozi bamwicira imbere y'ibitaro, hari n'umuzungu wazanye uwo bari bakomerekeje baramumwirukanana.”

    “Bamaze kumumwirukanana, uwari ushinzwe ibintu by'amashanyarazi hano mu bitaro ahita amumwaka, agenda amukurura ku butaka undi amusaba imbabazi. Kugeza ubu ntabwo tuzi ahantu bamutsinze.”

    Yakomeje asobanura ko ababashije kurokokera mu Rukiko rwa Ruhengeri (Court d'Appel) baje bagana ibitaro, aho kugira ngo bahabwe ubuvuzi babashyira mu mahema bitegetswe n'uwari umuyobozi w'ibitaro.

    Uwashakaga gutanga ubufasha kuri izo nkomere ngo nawe yafatwaga nk'umwanzi w'igihugu, bigatuma yifata kugira ngo aticwa.

    Ati “Byageze aho bazana imodoka barabatwara bavuga ko babajyanye iwabo, twumvise ngo babiciye kuri Mukungwa.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yatangaje ko ubuyobozi bw'ibitaro bwamaze gukusanya amakuru y'ibanze ku bahoze bakora muri ibi bitaro, ari nayo azafasha mu kumenya aho imibiri iri.

    Ati “Ubwo babashashije kubona ayo makuru, intambwe yaba igiye gukurikiraho ni ukubegera muri wa murongo wo kubigisha. Uretse no komora ibikomere by'ababuriye ababo hano, ariko nabo ubwabo ubitse amakuru ni umwanya wo kugira ngo akire.”

    Kugeza ubu ntiharamenyekana imibare nyirizina y'abiciwe muri ibi bitaro. Ababigannye bavuye muri Cour d'Appel bikekwako nyuma yo kubura ubufasha baba barishwe bakajugunywa mu mugezi wa Mukungwa.

    Mu bitaro bya Ruhengeri nta mubiri n’umwe w’uwahiciwe uraboneka

    Abiciwe ababo mu Bitaro bya Ruhengeri basaba ko bahabwa amakuru y’aho ababo bajugunywe, bagashyingurwa mu cyubahiro

    Abarokotse Jenoside baremewe kugira ngo imibereho yabo ibashe kuba myiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka29-imibiri-y-abiciwe-mu-bitaro-bya-ruhengeri-nta-n-umwe-uraboneka