Blog

  • Rayon Sports yahirikiye APR FC i Rusizi – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru saa Cyenda kuri sitade y’akarere ka Rusizi, ikipe ya Espoir yatsinzwe na Rayon Sports. Uyu ni umukino wagiye kuba abakinnyi ba Rayon Sports babizi ko bagomba kubona amanota 3, nyuma y'uko Kiyovu Sport na APR FC bahanganiye igikombe zitakaje ku munsi w'ejo zose zinganya.

    Ikipe ya Rayon Sports yatangiye umukino ibona igitego. Ku munota wa 4 gusa Musa Esenu yahaye umupira Tuyisenge Arsene, maze awuzamukana yirukanka ku ruhande rw’ibumoso arekura ishoti riremereye umupira uhita ujya mu nshundura.

    Nyuma y'uko Espoir itsinzwe igitego ntabwo yigeze ihungabana cyane yakomeje gukina yihagararaho, ndetse inanyuzamo ikagera imbere y’izamu. Abasore ba Rayon Sports barimo Musa Esenu na Onana nabo bagiye babona uburyo bwinshi imbere y’izamu, ariko ntibabubyaze umusaruro. Igice cya mbere kigiye kurangira Onana yatsinze igitego, ariko umusifuzi asifura ko yarariye.

    Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sport ibona penariti, ni ku mupira Felicien yari azamukanye yiruka awushyira kwa Ojera nawe yinjira mu rubuga rw’amahina, maze ba myugariro ba Espoir bamuteraka hasi umusifuzi ahita asifura, Leandre Esombe Willy Onana yahise ayitera neza igitego cya 2 kiba kirabonetse.

    Espoir yaje kubona igitego cy’impozamarira ku munota wa 90, gitsinzwe n’umugande Yusufu  Saka. Umukino warangiye Rayon Sports ibonye amanota 3 itsinze ibitego 2-2, ihita ihirika APR FC ifata umwanya wa 2 n’amanota 55, irarushwa na Kiyovu Sport ya mbere amanota 2 gusa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128736/rayon-sports-yahirikiye-apr-fc-i-rusizi-128736.html

  • Ibintu byahinduye isura: Gen Jeff Nyagah wayoboraga ingabo za EAC muri RDC yeguye – #rwanda #RwOT

    Gen Nyagah yagejeje ubwegure bwe ku Munyabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, kuri uyu 27 Mata.

    Uyu muyobozi w'ingabo yeguye mu gihe ubutegetsi bwa RDC bumaze iminsi bushyira mu majwi izi ngabo ko zananiwe kurasa M23, mu gihe zo zivuga ko zahawe amabwiriza yo gufasha ngo uyu mutwe uhagarike imirwano, ubashe gushyikirana na Guverinoma.

    Mu gihe ibyo byari bikigeragezwa, M23 igenda iva mu duce yari yarigaruriye, Perezida Felix Tshisekedi aheruka kuvuga ko badashobora kuganira na M23, ndetse ko “niba ari Abanye-Congo nk'uko babivuga”, bagomba gushyira intwaro hasi bakajyanwa mu kigo bateguriwe, bagasubizwa mu buzima busanzwe nta mananiza.

    Ni urugendo Tshisekedi yavugaga ko nirurangira, nta mpamvu EACRF yaguma muri RDC. Ku rundi ruhande, M23 yaje kuvuga niba ko nta biganiro, nta byo gushyira intwaro hasi.

    Mu ibaruwa y'ubwegure bwe, Gen Nyagah yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa EAC ati “nishimiye kukumenyesha ko neguye mu butumwa kubera impungenge zikomeye z'umutekano wanjye ubangamiwe, na gahunda zateguwe zigamije kuburizamo ubushake bwose bwa EACRF.”

    Gen Nyagah avuga ko habayeho kuvogera umutekano we, ku buryo aho yari atuye mu ntangiro za Mutarama 2023 hoherejwe abacanshuro bakahashyira ibikoresho byumviriza, bahagurutsa za drones ndetse bakahagenzura ubwabo, ku buryo byatumye ahimuka.

    Kuva izi ngabo zagera muri RDC, ibiro by'ubuyobozi bwazo biri mu mujyi wa Goma.

    Gen Nyagah yavuze ko bitarangirye aho, kuko hakomeje umugambi wacuzwe neza wo kumuharabika n'ingabo ze, ko badashaka kurwanya M23.

    Ibyo ngo bigahuzwa n'uko Guverinoma ya RDC yakomeje gusaba ko ubuyobozi bw'izi ngabo bwajya busimburanwaho buri mezi atatu, ibintu ngo bitateganyijwe mu masezerano ashyiraho uyu mutwe.

    Hiyongeraho ko mu minsi ishize hafunzwe konti ya Facebook ya EACRF, ibintu izi ngabo zivuga ko bigamije kuzica intege.

    Ku rundi ruhande, Guverinoma ya RDC ngo yananiwe kwishyura ibikorwa birimo ibikenerwa n'Ibiro by'Ubuyobozi bw'ingabo, aho abakozi barara, amashanyarazi n'imishahara y'abakozi b'abasivili, mu gihe biteganywa mu masezerano.

    Gen Nyagah ati “Nshingiye kuri ibi no ku rindi sesengura, nasanze umutekano wanjye nk'Umugaba w'Ingabo utizewe muri aka gace. Byongeye, iyi mikorere yatumye ubutumwa bwanjye budashoboka, nkaba ngomba kuva aho bukorerwa.”

    Yeguye mu gihe mu cyumweru gishize, Abaminisitiri b'Ingabo ba EAC bagombaga guhurira mu nama i Goma ku wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, yagombaga guha umurongo ubu butumwa. Yaje gusubikwa ku munota wa nyuma.

    U Rwanda nk'umunyamuryango wa EAC, mu gihe rushinjwa gufasha M23 ariko rukabyamaganira kure, ntirwigeze rutumirwa muri iyo nama yari yatumijwe na Minisitiri mushya w'ingabo za Congo, Jean Pierre Bemba.

    Muri iyi minsi, Ingabo za EAC zikomeje kugorwa n'ingabo za Congo (FARDC) zashatse guhangana na M23 zinyuze ku mbibi z'aho ingabo za EAC zigenzura. Ni ibintu na M23 yamaganye, ivuga ko bitandukanye n'inzira z'amahoro za Luanda na Nairobi.

    Kugeza ubu, Ingabo za EAC ziri mu Burasirazuba bwa Congo zavuye muri Kenya, u Burundi, Uganda na Sudani y'Epfo.

    Ingabo z'u Burundi zoherejwe mu bice bya Sake, Kilorirwe, Kitchanga, iza Kenya zihabwa gukorera muri Kibumba, Rumangabo, Tongo, Bwiza na Kishishe.

    Ni mu gihe Ingabo za Sudani y'Epfo zigomba kujya mu duce twa Rumagabo zigakorana n'iza Kenya, Ingabo za Uganda zikajya muri Bunagana, Kiwanja/Rutshuru na Mabenga.

    Maj Gen Jeff Nyagah wayoboraga Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EACRF) yeguye

    Kenya ni yo iyoboye Ingabo za EAC zoherejwe muri RDC

    Gen Nyagah yavuze ko umutekano we utameze neza, kubera igitutu cyo gushinjwa korohera M23

    Ingabo za Kenya muri RDC zirimo gukorana n’iza Sudani y’Epfo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibintu-byahinduye-isura-gen-jeff-nyagah-wayoboraga-ingabo-za-eac-muri-rdc

  • Utifite yimanukira cyizimbabwe! Abatuye mu Karere ka Gatsibo barataka ibura ry’udukingirizo dore ko kamwe ukabona ku 1,500 Frw – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe nibura ku mwaka mu Rwanda hatangwa udukingirizo ku buntu turenga miriyoni 4, hari abari gutaka ko batubona ku mafaranga y'umurengera.

    Abatuye mu kagari ka Gakoni mu murenge wa Kiramuruzi muri Gatsibo bagorwa no kubona udukingirizo ku buryo n'ukabonye hafi akagura 500.

    Aba baturage bo bakomeza bavuga ko aho batugurira 500 bibasaba gukora urugendo rw'amafaranga arenga 1000 kuri moto, ubwo urumva ko kukabona bigutwara 1,500.

    RBC yo ivuga ko ugurisha agakingirizo amafaranga arenga 100 Frw aba anyuranya n'amabwiriza.

    Source : https://yegob.rw/utifite-yimanukira-cyizimbabwe-abatuye-mu-karere-ka-gatsibo-barataka-ibura-ryudukingirizo-dore-ko-kamwe-ukabona-ku-1500-frw/

  • “Ubwo maze ucyure umugaragu wawe ntarandavura” Isengesho ry’umufana wa Rayon Sports yaragije ikipe ye yamutwaye umutima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe mu bafana b'ikipe ya Rayon Sports, wayihebeye, yatuye isengesho iyi kipe imuri ku mutima, asaba Imana ko naramuka atannye agafana indi kipe ya hano mu Rwanda, Imana izahite imukura ku Isi.

    Yagize ati 'Kandi nanone Mana nubona umutima wanjye watannye ukihunza inshingano maze ugashaka gukurikira indi kipe inaha nushaka uzawuhagarike. Ubwo maze ucyure umugaragu wawe ntarandavura, kuko navukiye kuba UMURYANGO.'

    Source : https://yegob.rw/ubwo-maze-ucyure-umugaragu-wawe-ntarandavura-isengesho-ryumufana-wa-rayon-sports-yaragije-ikipe-ye-yamutwaye-umutima/

  • Rocky Kimomo na bagenzi be bakubitaguye ibiraha mugenzi wabo umwe agira isoni zo kurira ku muhanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rocky Kimomo na bagenzi be bakubitaguye ibiraha mugenzi wabo umwe agira isoni zo kurira ku muhanda.

    Ubwo bari munzira bagenda Rocky kimomo, Kadafi na Savimbi bageze mu nzira bahura n'umusore ucuruza ibiraha ndetse ufana Rocky bikomeye cyane, arabahagarika ngo asuhuze Rocky.

    Ubwo bamusuhuzaga aba bombi bariye ibiraha, ariko Mussa Savimbi agira isoni zo kurira ku muhanda.

    Amashusho…

    Source : https://yegob.rw/rocky-kimomo-na-bagenzi-be-bakubitaguye-ibiraha-mugenzi-wabo-umwe-agira-isoni-zo-kurira-ku-muhanda/

  • Bigoranye ikipe ya Rayon Sports itanze ibyishimo ku bakunzi bayo ihita inacakira umwanya wa kabiri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports imaze kwisasira ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi ihita icakira umwanya wa kabiri uwukuyeho mukeba wayo APR FC.

    Rayon Sports benshi bakomeje kwima amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe cya Shampiyona y'u Rwanda ubwo yatsindwaga n'ikipe ya Police FC yongeye guhindira ibintu ubwo yatsindaga ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino warugoranye cyane wabereye mu karere ka Rusizi ku kibuga cya Espoir FC.

    Ibitego by'ikipe ya Rayon Sports byatsinzwe na Leader Willy Essomba Onana kuri Penalty yateye neza maze igitego kiba kiranyoye ikindi gitego cya Murera cyatsinzwe na Tuyisenge Arsene igitego kimwe rukumbi cya Espoir FC cyatsinzwe mu minota ya nyuma y'inyongera cyatsinzwe na rutahizamu Saka.

    Ikipe ya Rayon Sports ihise icakira umwanya wa kabiri n'amanota 55 aho irushwa amanota abiri gusa n'ikipe ya Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda ubu ikipe ya Rayon Sports ihise irusha ikipe ya APR FC inota rimwe ku rutonde rwagatenyo rwa shampiyona.

    Abakunzi ba Rayon Sports batangiye kwigirira icyizere cyo gutwara igikombe cya shampiyona y'u Rwanda kuko ubu mu mibare bishoka cyane ko ikipe ya Rayon Sports ushobora kwegukana igikombe cya Shampiyona y'u Rwanda mu gihe ikipe ya Kiyovu Sports yaba yirangayeho nubwo bigoranye ko Kiyovu Sports ya kongera gukora ikosa ryo kwitesha igikombe kandi igifite mu biganza.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-itanze-ibyishimo-ku-bafana-bayo-ihita-inacakira-umwanya-wa-kabiri/

  • Davido yifurije isabukuru nziza mu mitoma umu… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Davido yashyize hanze yagize ati: 'Uyu munsi ndashaka kugira ngo nizihize uku kuboko kwanjye ku iburyo! Umunsi mwiza w'amavuko mukundwa Chioma. Imana iguhe umugisha. Urukundo rwawe ruzira umupaka. Ndabikwizeza uru rukundo ni urw'iteka ryose.'

    Aba bombi, nyuma gato y'uko umwana wabo yitabye Imana, bahise basezerana kubana, ibintu byagombaga kubaho kugira ngo umwana wabo ashyingurwe mu cyubahiro cy'umuryango wo kwa se, ibintu by'ingenzi mu muco wa Nigeria.

    Uretse kandi kuba byarakozwe mu buryo bwihuse, aba bombi barakundana bikomeye yaba mbere y'ibyago byo gupfusha, na nyuma yabyo. Mu busanzwe Davido yabyaye abana batatu, barimo na David Ifeanyi Adeleke Jr witabye Imana mu Ukwakira 2022.

    Chioma yujuje imyaka 28, yavukiye mu Burasirazuba bwa Nigeria ari naho yakuriye yigira n'amashuri ye abanza n'ayisumbuye, aza gusoreza muri Kaminuza ya Babcock mu ishami ry'Ubukungu.

    Iyi Kaminuza ni nayo yahuje Davido na Chioma mu mwaka wa 2013, Davido kandi yaje kumukorera indirimbo kuwa 30 Mata 2018 ari nayo yabaye imbarutso yo kwemera ko bari mu rukundo.

    Uyu mugore kandi ari mu bakurikirwa ku mbuga nkoranyambaga nk'umunyamideli, kandi ufite n'ibiganiro bikundwa na benshi byo guteka akora.

    Chioma yujuje imyaka 28 ahundagazwaho imitoma n’umugabo weUmuhungu wabo Adeleke Jr witabye Imana aguye muri pisine bigashengura benshiDavido yashimangiriye Chioma ko urukundo rwabo ari urw’iteka ryoseIkinyacumi kirashize batangiye ubucuti bwabo butatinze kuvamo urukundo rugarukwaho na benshi

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128732/davido-yifurije-isabukuru-nziza-mu-mitoma-umugore-we-chioma-babyaranye-ifeanyi-watabarutse-128732.html

  • DJ Briane ni we ufite amajwi menshi: Abatowe… – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bigenderwaho hakaba harimo amajwi y'abakunzi be buri muntu aba yagiye agira mu cyiciro ahatanyemo, ibintu bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ibyiciro bitandukanye bikaba byari bigiye bihatanyemo abantu bagera kuri batanu bose bagiye batorwa, ariko hari abatowe kurusha abandi kuva amatora yatangira binyuze kuri events.noneho.com.

    InyaRwanda tukaba twifuje kubereka, mu gihe habura gato hakamenyekana abegukanye ibihembo, abari bagiye batorwa cyane, aho mu byiciro byose uwatowe n'amajwi menshi ari DJ Briane wagize 3547.

    Umuhanzi mwiza w'umwaka [Male Artist of the Year]

    Bruce Melodie ni we watowe cyane n'amajwi 435 muri iki cyiciro ahatanyemo n'abarimo Chris Eazy, Juno Kizigenza, Christophe na Kenny Sol.

    Umukinnyi wa filimi mwiza w'umwaka [Actor of the Year]

    Papa Sava ni we watowe cyane n'amajwi 2,205 muri iki cyiciro ahatanye n'abarimo Nyaxo, Clapton Kibonge, Bamenya na Rusine Patrick.

    Amashusho y'indirimbo meza y'umwaka [Video of the Year]

    'Funga Macho' ya Bruce Melodie ni yo yatowe cyane n'amajwi 221, ihatanye muri iki cyiciro na 'Why' ya The Ben yakoranye na Diamond Platnumz, 'Joli' ya Kenny Sol, 'Jaja' ya Juno Kizigenza na Kivumbi King n'Izina ya Bruce Melodie.

    Umuhanzi mushya mwiza w'umwaka [New Artist of the Year]

    Rumaga ni we watowe cyane n'amajwi 592, iki cyiciro ahatanye n'abarimo Afrique, Bwiza, Mistaek na Yampano.

    Umukinnyi mwiza w'Umwaka [Most Valuable Player of the Year]

    Bigirimana Abed ni we watowe cyane n'amajwi 63 iki cyiciro ahatanye n'abarimo Shaban Hussein Tchabalala, Axel Mpoyo, Mugisha Moise na Maringa Kathbart.

    Umuntu wabaye icyitegererezo w'umwaka [Influencer of the Year]

    Alliah Cool ni we watowe cyane n'amajwi 1479, ahatanye muri iki cyiciro n'abarimo Scovia Mama Rwagasabo, Mukansanga Salima na Mutesi Jolly.

    Umuhangamideli w'umwaka [Fashion Designer of the Year]

    Joyce ni we watowe cyane n'amajwi ahantanye muri iki cyiciro n'abarimo Chris Designer, Urutozi Gakondo, Moshions na Kezem Rwanda.

    Umuhanzi mwiza w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana [Gospel Artist of the Year]

    Chryso Ndasingwa ni we watowe cyane n'amajwi 2659 ahatanye muri iki cyiciro n'abarimo Israel Mbonyi, James&Daniella, Bosco Nshuti na Vestine&Dorcas.

    Umuhanzikazi mwiza w'umwaka [Female Artist of the Year]

    Marina ni we watowe cyane n'amajwi 426 ahatanye muri iki cyiciro n'abarimo Bwiza, Alyn Sano, Butera Knowless na Ariel Wayz

    Umuvanzi mwiza w'umuziki w'umwaka [DJ of the Year]

    DJ Briane ni we watowe cyane n'amajwi 3547 ahatanye muri iki cyiciro na Nep DJs, DJ Pyfo, DJ Toxic na DJ Marnaud.

    Umuyobozi mwiza w'amashusho w'umwaka [Video Director of the Year]

    Gad ni we watowe cyane n'amajwi 807 ahatanye muri iki cyiciro n'abarimo Fayzo, Eazy Cut, Isimbi Nailla na Meddy Saleh.

    Umubyinnyi mwiza w'umwaka [Dancer of the Year]

    Jojo Breezy ni we watowe cyane n'amajwi 503, ahatanye muri iki cyiciro n'abarimo Rashid, Jordan Kallas, Uwase Bianca na Saddie.

    Umukinnyikazi wa filimi mwiza w'umwaka [Actress of the Year]

    Nyambo ni we watowe cyane n'amajwi 1059 ahatanye n'abarimo Aisha Inkindi, Bahavu Usanase Jannet, Rufonsina na Nadia.

    Ku mugoroba w'uyu wa 30 Mata 2023 kuri Hoteli ikomeje kuba igicumbi cy'ibirori n'imyidagaduro kandi iri no muziza imbere mu gutanga serivisi nziza mu birebana n'amahoteli, Park Inn, iherereye mu Kiyovu rwagati mu mujyi wa Kigali haraza kumenyekana abegukanye ibihembo bya The Choice 2022.

    Src:www.events.noneho.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128734/dj-briane-ni-we-ufite-amajwi-menshi-abatowe-cyane-muri-the-choice-awards-2022-amafoto-128734.html

  • Nta Leta yakwishoboza Jenoside atari uko amahanga yemeye kurebera- Amb Ngarambe – #rwanda #RwOT

    Ni mu kiganiro yatanze ku wa 28 Mata 2023, ubwo abayobozi n'abakozi ba Banki Nyarwanda y'Ubucuruzi, Cogebanque Plc, bari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Bari babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, rushyinguyemo imibiri y'abasaga ibihumbi 105, barimo abiciwe i Nyanza bavanywe muri Eto Kicukiro nyuma yo gutereranwa n'Ingabo z'Ababiligi zaje mu Rwanda mu butumwa bw'amahoro bwa Loni (MINUAR).

    Mu kiganiro yatanze, Amb Dr Ngarambe, yavuze ko Jenoside itegurwa kandi ikigishwa ndetse bikaba ari ibintu bisaba igihe kirekire kugira ngo bicengezwe mu bantu.

    Ati 'Kumva Jenoside yakorewe Abatutsi […] hari abana batubaza bati bishoboka gute ko abantu bahaguruka umunsi ku munsi bakavuga ngo bagiye ku kazi, ntanasubize amaso inyuma ngo avuge ati ariko twasaze? Ahubwo akavuga ngo yarushye reka aruhuke, azakomeza ejo.'

    'Byarabaye, ariko tubyumvise neza hari byinshi twakora kugira ngo bitazongera […] Jenoside iba ishingiye ku ngengabitekerezo, nta kundi kuntu wasobanura ko umuntu abyuka umunsi ku munsi ajya gutsemba abantu, ni uko aba abyemera ku buryo butavuvukaho na gato.'

    Yakomeje agira ati 'Aba abyemera cyane bimurimo nk'uko hari bamwe bemera Imana […] na bariya bantu bakoze Jenoside ni abantu babaga bashikamye mu myemerere yabo, bumva nta gishobora kubisimbura.'

    Amb Dr Ngarambe yavuze ko Jenoside zose aho ziva zikagera zikorwa na Leta kandi bikaba ariko byagenze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yateguwe na Leta kandi ikayishyira mu bikorwa.

    Ati 'Bisaba ingufu nyinshi cyane, bisaba kutagira rutangira, kugira ngo utsembe abantu. Jenoside yakorewe Abatutsi, yatekerejwe na Leta, yakozwe na Leta kuko atari ibyo, Leta yayihagarika.'

    'Umujura Leta iramuhagarika, umunyarugomo Leta iramuhagarika, umunywarumogi ikamufunga […] nta muntu n'umwe wakora Jenoside Leta itabyemera, itabishyigikiye kandi atari yo yabiteguye.'

    Yakomeje agira ati 'Ikindi kidashoboka ni uko Leta yakora Jenoside muri iyi Si turimo, amahanga atabyemera. Jenoside zabaye zose ni uko amahanga arebera, yarangiza agatera umugongo.'

    Abatutsi basaga 3000 biciwe i Nyanza ya Kicukiro bari bamaze guterwa umugongo n'abasirikare bagera mu bihumbi bibiri, ba MINUAR.

    Amb Dr Ngarambe ati 'Abasirikare bari bafite ibikoresho byose bya gisirikare ariko bagafata inzira bakagenda ngo mwirwarize. Ntabwo Jenoside yashoboka, nta Leta yayishoboza atari uko amahanga yemeye kurebera cyangwa kuvuga ngo ntacyo biturebaho.'

    Uyu munyepolitiki yagereranyije ingengabitekerezo ya Jenoside nk'inyubako ifite umusingi n'amagorofa abiri.

    Ati 'Jenoside yakorewe Abatutsi ni ingengabitekerezo imeze nk'inyubako ifite 'etage' eshatu zigerekeranye. Umusingi n'amagorofa abiri.'

    Yagaragaje ko umusingi wabaye gucamo Abanyarwanda ibice, bacibwamo amoko, bamwe bitwa ko ari abo mu bwoko bw'Abatutsi, abandi bagirwa Abahutu mu gihe hari n'abagizwe Abatwa.

    Ati 'Ese mwari muziko ayo moko atabagaho mu Rwanda, yaje mu kinyejana cya 19? Ubyumvise agira ngo ni kamere y'Abanyarwanda, ariko ntabwo bari bazi iby'Abahutu n'Abatutsi mbere y'ikinyejana cya 19.'

    Amb Ngarambe avuga ko Abakoloni ari bo bazanye ubwoko mu Rwanda, bashaka impamvu zigaragaza ko 'Abatutsi' bafite ahandi baturutse ari abanyamahanga.

    Avuga ko kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya mwiza wo kongera gusubiza amaso inyuma abantu bakareba ayo mateka mabi yaranze u Rwanda kugira ngo bayigireho.

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko hari impamvu nyinshi zituma Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo no kugira ngo bigire kuri ayo mateka mabi yaranze igihugu babonereho guharanira ko atazongera.

    Ati ''Kwibuka bidufasha kudatuma abo bishwe bazima ariko nanone bikadufasha kwiyibutsa impamvu turiho nka Cogebanque. Twibuka kubera ko ni inshingano dufite, kubera ko ingufu zacu ni ho tuzivana […] ku gikorwa cyo kwibuka aho waba uri hose, ni inshingano.''

    Karangwa Jean Claude Sewase wari uhagarariye Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu [MINUBUMWE], yavuze ko ibibazo Abanyarwanda n'Abanyafurika muri rusange banyuzemo byatangiranye n'igihe abakoloni bakoraga inama yiga ku gucamo ibice Abanyafurika.

    Avuga ko ubwo abakoloni bageraga mu Rwanda, baciyemo ibice Abanyarwanda, babigisha amacakubiri biza kugera ubwo bamwe batangiye kubonamo bagenzi babo nk'abanzi.

    Ati 'Abakoloni rero nta kindi badukoreye, baraje tunanirwa kuba bo, tunanirwa no kuba Abanyarwanda, amacakubiri atwinjiramo ku buryo bworoshye.'

    Ibarura riheruka gukorwa ku Gipimo cy'Ubumwe n'Ubwiyunge ryagaragaje ko Abanyarwanda bangana na 9,8% bagaragaje ko mu muryango ari wo mwanya w'ibanze w'amateka y'inzangano yigishwa muri iki gihe.

    Karangwa yasabye umuryango mugari wa Cogebanque by'umwihariko ababyeyi gushyira imbaraga mu kwigisha amateka ya nyayo yaranze u Rwanda by'umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ambasaderi Dr Ngarambe François Xavier yagaragaje ko Leta ari yo itegura Jenoside ariko itashoboka mu gihe amahanga yahaguruka akamagana ikibi

    Umushakashatsi muri MINUBUMWE, Karangwa Jean Claude Sewase, yasabye abakozi ba Cogebanque kurangwa n’indangagaciro baziririza icyatuma Jenoside igaruka ukundi

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano z’Abanyarwanda bose

    Karasira Venuste warokokeye i Nyanza ya Kicukiro yatanze ubuhamya bw’urugendo rutoroshye bagenze bava muri Eto bagera i Nyanza

    Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-leta-yakwishoboza-jenoside-atari-uko-amahanga-yemeye-kurebera-amb-ngarambe