Blog

  • Hakenewe miliyari 1 Frw yo kubaka inzu y'amateka ya Jenoside mu Ruhango – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ku wa 30 Mata 2023, ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe mu Mayaga, cyahuriranye no gushyingura mu cyubahiro imibiri 40 irimo 30 yimuwe mu mva zo mu giturage mu rwego rwo kurushaho kuyibungabunga.

    Abarokokeye mu Murenge wa Kinazi mu Ruhango, bavuga ko tariki 21 Mata 1994, abajandarume bagabye igitero ku Batutsi bari bahungiye ku musozi wo mu Kagari ka Bulima wubatseho Urwibutso Rukuru rw'Akarere ka Ruhango, babarasa amasasu, Interahamwe n'Abarundi bari barahungiye mu Rwanda bakurikiraho basongesha intwaro gakondo uwo basanze agihumeka.

    Senateri Tito Rutaremara yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguraywe ubuhanga kuko abicanyi bashyizeho bariyeri zifunga amayira Abatutsi bashoboraga gukoresha bahunga bituma babura aho banyura, ahubwo bafungura inzira zijya mu nsengero no ku misozi aho bagoterwaga, bakicwa badafite ubwiyagamburiro.

    Mu yahoze ari Komini Ntongwe, Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ubukana budasanzwe kuko Interahamwe n'abicanyi b'Abarundi bagiye botsa imitima y'Abatutsi bakayirya.

    Mu 2014, Leta y'u Rwanda yashyize urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ahabereye ibi bikorwa bya kinyamaswa, ubu rushyinguyemo Abatutsi 63.215 biganjemo abiciwe muri Komini Ntongwe.

    Umuyobozi w'Umuryango w'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga, Evode Munyurangabo, yavuze ko bifuza ko imirimo yo kubaka inzu y'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Ntongwe yihutishwa.

    Ati “Guhera 2014 kugeza ubu duhora dusaba iyi nzu. Ibyo dusabwa gushyiramo tubigeze kure tubishaka kugira ngo dusobanurire urubyiruko bamenye amateka yaranze amayaga yacu. Nyakubahwa mushyitsi mukuru twifuza ko mwadufasha umwaka utaha iyi igatangira kubakwa”.

    Nubwo hashize imyaka 29, Jenoside ihagaritswe, hari abishe Abatutsi muri Komini Ntongwe batarafatwa ngo bagezwe imbere y'ubutabera.

    Abo barimo Kagabo wari Burugumesitiri, Nsabimana Jacques wiyitaga Pilato, n'Abarundi bari barahungiye mu Rwanda basabwe, banatanga ubufasha bwo kwica Abatutsi.

    Kabandana Callixte wari uhagarariye IBUKA muri iki gikorwa yavuze ko inzu y'amateka ya Jenoside muri Ntongwe izashyirwamo icyumba cy'umukara.

    Ati “Nagira ngo mbasabe bibe mu byihutirwa, kubera ko muri izo nzu twifuza kubaka, turifuzamo icyumba cy'umukara, kugira ngo abo Barundi bariye imitima y'ababyeyi bacu byibura tube tubafunze mu mazina. Impamvu zituma tutababona zizarangira, nizitarangira umwana wawe azajya muri kiriya cyumba abonemo amazina n'amafoto y'abariye imitima ya ba sekuru”.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko inyigo y'iyi nzu ndangamateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga yamaze gukorwa.

    Ati “Twasanze kubaka inzu yo kubungabunga amateka ya Jenoside, bidusaba ingengo y'imari itari ntoya ariko ishoboka kuboneka. Ikeneye hafi miliyari y'amafaranga y'u Rwanda. Turateganya ko kuyubaka byatangirana n'umwaka utaha w'ingengo y'imari.''

    Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko nubwo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside hari abo bidashimisha bakomeje gukwirakwiza ibinyoma, bagamije guhakana no gupfobya Jenoside mu gukingira ikibaba bene wabo n'inshuti zabo bayigizemo uruhare no kujijisha amahanga.

    Ati “Ni yo mpamvu tudakwiye guceceka kuko iyo ikinyoma kivuzwe inshuro nyinshi ntihagire abazamura amajwi ngo bakivuguruze, ngo bagaragaze ukuri kw'amateka yacu, birangira hari abagifashe nk'ukuri. Ibyo rero ntimuzabyere tuzakomeza kugaragaza ukuri kwacu kugeza igihe ikinyoma cyabo kitagifite umwanya”.

    Mukabalisa yashimye abagira uruhare mu kubungabunga amateka ya Jenoside ku Mayaga, yizeza Akarere ka Ruhango n'abarokotse Jenoside ku Mayaga ko ubusabe bwabo bwo kubaka inzu ndangamateka bwakiriwe.

    Ati “Ni ikibazo n'ubundi dutekerezaho kuko abadepite mu ngendo bakora hirya no hino mu gihugu bakigejeje ku Nteko Rusange. Tuzakomeza kuganira n'inzego bireba, dushake igisubizo bigendanye n'amikoro y'igihugu.”

    Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Abatutsi biciwe i Ntongwe cyahujwe no gushyingura imibiri 40, irimo 30 yimuwe ikuwe mu mva zo mu ngo z'abaturage n'indi 10 yabonetse mu bice bitandukanye mu Ruhango.

    Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille, yashimye abagira uruhare mu kubungabunga amateka ya Jenoside ku Mayaga, yizeza Akarere ka Ruhango n'abarokotse Jenoside ku Mayaga ko ubusabe bwabo bwo kubaka inzu ndangamateka bwakiriwe

    Hafashwe umunota umwe wo Kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi

    Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Abatutsi biciwe i Ntongwe cyahujwe no gushyingura imibiri 40, irimo 30 yimuwe ikuwe mu mva zo mu ngo z'abaturage

    Hakenewe miliyari 1 Frw yo kubaka inzu y'amateka ya Jenoside mu Ruhango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakenewe-miliyari-1-frw-yo-kubaka-inzu-y-amateka-ya-jenoside-mu-ruhango

  • Intabaza ku masaha y'akazi atubahirizwa n'imishahara y'intica ntikize itajyanye n'ibiciro ku masoko – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bwatanzwe mu gihe ku wa Mbere, tariki 1 Gicurasi 2023, u Rwanda ruzifatanya n'Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo.

    Insanganyamatsiko y'uyu mwaka yatanzwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Murimo [OIT- International Labour Organization] igira iti 'Ahakorerwa umurimo hizewe kandi hatekanye ni uburenganzira bw'ibanze ku kazi'.

    Ni umunsi Leta, abikorera n'abakozi bahura bagasuzumira hamwe intambwe imaze guterwa mu rwego rwo guteza imbere umurimo, inshingano n'uburenganzira bwa buri wese.

    Ni umwanya kandi wo gusuzuma ibibazo byagaragaye mu bihe bishize, bigashakirwa umuti ukwiriye kugira ngo umurimo urusheho kunoga no kugera ku iterambere rirambye kandi rya bose.

    Hazirikanwa kandi uburyo abakozi baharaniye uburenganzira bwabo ndetse bamwe bakahasiga ubuzima n'abandi bagikomeza guhohoterwa ndetse bakanirukanwa ku kazi bazira ko bahagarariye bakanarengera uburenganzira bwa bagenzi babo, hirengangijwe amategeko abarengera.

    Uyu munsi kandi usanze Isi yose ihanganye n'izamuka rikabije ry'ibiciro ku masoko bitewe ahanini n'ihungabana ry'ubukungu ku Isi ryaturutse ahanini ku izamuka ry'ibiciro ry'ibikonıoka kuri peterori, intambara hagati y'u Burusiya na Ukraine, ingaruka z'icyorezo cya Covid-19 n'ibindi.

    CESTRAR yashimiye Leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa bose ku mbaraga, ubwitange n'ubushishozi bakomeje kugaragaza mu gushyiraho ingamba nyazo kandi mu gihe gikwiye zo kuzahura ubukungu n'imibereho myiza y'abakozi n'Abanyarwanda muri rusange.

    Muri izo ngamba harimo kuzamura umushahara wa mwarimu aho umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y'amashuri yisumbuye yongerewe 88% by'umushahara.

    Ni mu gihe umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku Mpamyabumenyi y'Icyiciro cya Mbere n'icya Kabiri cya Kaminuza bongereweho 40% by'umushahara wabo.

    Muri Kanama 2022, Guverinoma yazamuye umushahara uhabwa abarimu, bamwe bakubirwa hafi kabiri

    Hari kandi kuvugurura itegeko rishyiraho imisoro ku musaruro, aho abakozi bahembwa umushahara utarenga 60.000 Frw basonewe umusoro ku mushahara.

    Ku mwaka ukurikiyeho bikomeza kuvugururwa aho abakozi bahembwa umushahara uri hejuru ya 60.000 Frw ariko utarenga 100.000 bagabanyirizwa igipimo cy'umusoro kikava kuri 20% kikaba 10%.

    Ikindi ni uko abahembwa umushahara uri hejuru ya 100.000 Frw ariko utarenga 200.000 Frw bagabanyirizwa igipimo kikava kuri 30% kikajya kuri 20%.

    CESTRAR igaragaza ko n'ubwo hari intambwe yatewe, basanga abakozi bose bahembwa ibihumbi 100 Frw bakwiye gusonerwa umusoro ku mushahara kuko bagize igice kinini cy'Abanyarwanda.

    Aba biganjemo urubyiruko rukora mu bigo bicunga umutekano, amaduka, ibigo by'ubucuruzi butandukanye, utubari, restora, amahoteli n'ahandi.

    Izindi ngamba Leta yafashe zirimo kwigomwa imwe mu misoro y'ibikomoka kuri peteroli kugira ngo ibiciro by'ingendo bidakomeza kuzamuka cyane.

    Hari Kuvugurura amategeko ajyanye n'amasaha y'akazi mu cyumweru akava kuri 45 akagera kuri 40 hagamijwe guteza imbere umurimo w'umukozi no gutuma abasha kubahiriza izindi nshingano z'umuryango.

    Ikindi cyakozwe ni ukuvanaho umusoro ku nyungu ku biribwa by'ibanze birimo ibirayi, umuceri n'ibituruka ku bigori ndetse n'izindi gahunda zinyuranye zo kunganira abaturage muri rusange.

    Itangazo rigira riti 'Dufite icyizere ko ikibazo cyagaragajwe cy'ubusumbane mu mishahara y'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari tugize igihugu kizabonerwa igisubizo, tunasaba ko byakemurwa n'ahandi hose byagaragara ko hakiri ubusumbane bw'imishahara ku bakozi bakora akazi kamwe.'

    CESTRAR yatabarije abahembwa amafaranga atajyanye n'ibiciro ku isoko

    Itangazo rya CESTRAR rigaragaza urutonde rw'ibyo isaba Leta gushyira mu bikorwa birimo umushahara w'abakozi benshi utugishoboye guhangana n'ibiciro by'isoko muri iki gihe.

    Ibintu bituma abakozi batagira imibereho myiza yagombye kuranga umukozi igatuma babasha no gutanga umusaruro wifuzwa.

    Itangazo rigira riti 'Turasaba abakoresha na Leta gukora ibishoboka byose imishahara muri rusange ikavugurwa, igahuzwa n'ibihe turimo.'

    'By'umwihariko, turasaba ivugururwa ry'imishahara y'abakozi bo mu nzego z'ubuzima nka bamwe mu bakozi bakorana ubwitange bwinshi ariko bafite imishahara iri hasi.'

    CESTRAR ivuga ko aba bakozi bari ku ruhembe rwo kurwanya Icyorezo cya Covid-19, bagakorana ubwitange n'ishyaka amanywa n'ijoro ariko bafashwe kimwe n'abandi bakozi bose ntibahabwa inyongera y'umushahara ku ngazi ntambike.

    Iti 'Tukaba dusanga abo bakozi bari bakwiye guhabwa umwihariko ndetse n'abandi bakora mu mirimo ifite umwihariko itabasha guhagarara bityo ntihafatwe icyemezo cya rusange.'

    CESTRAR yasabye kandi ko hakwihutishwa Iteka rya Minisitiri rigena umushahara fatizo nk'uko risanzwe riteganyijwe mu Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.

    Iti 'Bityo hakabaho umushahara udashobora kugibwa munsi hagamijwe kurengera imibereho myiza y'abakozi. Byaba byiza kandi hashyizweho igihe kitari kinini cyo kujya rivugururwa hashingiye ku kiguzi cyo kubaho.'

    Kugabanya amasaha y'akazi hari aho bitubahirizwa

    CESTRAR igaragaza ko nubwo amasaha y'akazi mu Rwanda, byagaragaye ko hari benshi batayubahiriza nk'uko yagenwe n'itegeko rigenga umurimo.

    Iti 'Turasaba ko gahunda yatangiye yo guhindura ingingo zirebana nabyo ziri mu itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ndetse n'iteka rya Minisitiri ryerekeranye n'amasaha y'akazi byakwihutishwa.'

    'Ishyirwa mu bikorwa ry'amasaha mashya rikubahirizwa na bose kandi bigakemura n'impaka z'umurimo zishobora kubaho zibishingiyeho.'

    CESTRAR yashimye uburyo bushya bwashyizweho n'Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) bworohereza umukozi kubasha gukurikirana imisanzu y'ubwiteganyirize.

    Iti 'Ariko kugira ngo iyo serivisi igere kuri benshi, turasaba RSSB ko ubwo buryo bwakwaguka ku buryo n'abakozi benshi badafite ubushobozi bwo kugira telefone zifite ikoranabuhanga rya murandasi (internet) bahabwa amahirwe yo gukurikirana imisanzu yabo.'

    'Ni ngombwa kandi kongera imbaraga mu buryo bwo kwamamaza iyo serivisi bigafasha gukemura bimwe mu bibazo abakozi benshi bahura nabyo bijyanye no kudatangirwa imisanzu y'ubwiteganyirize ku gihe.'

    Ikomeza igira iti 'Turasaba ivugururwa rihoraho kandi rikozwe ku gihe rijyanye n'amafaranga ya pansiyo ahabwa abari mu kiruhuko cy'izabukuru kugira ngo bashobora gukomeza kubaho neza.'

    CESTRAR kandi yasabye ko hashyirwa imbaraga mu guteza imbere umuco w'ibiganiro rusange biganisha ku masezerano hagati y'abakoresha, abakozi n'amasendika ahagarariye abakozi mu rwego rwemewe n'amategeko aho kuyabangamira no gutoteza abayahagarariye mu bigo binyuranye nk'uko bikunze kugaragara henshi.

    Iti 'turakomeza gukangurira abakozi bose gukorana umurava kandi kinyamwuga, gutanga serivisi nziza, kwihugura no guhanga udushya.'

    'Turakangurira kandi abakozi bo mu ngeri zose kugira umuco wo kuzigama, tukaba dushishikariza abakoresha bose guha abakozi amasezerano y'akazi zibaha icyizere cy'akazi bakanakigirirwa kandi n'ibigo by'imari kuburyo bashobora gusaba no guhabwa inguzanyo zibafasha kwiteza imbere bunganira umushahara udahagije babona.'

    CESTRAR yasabye kandi bamwe mu bakoresha bakibikora gutandukana n'umuco wo guhemba abakozi mu ntoki, umushahara wabo ukanyuzwa muri banki nka bumwe mu buryo bw'ibanze bwo kubafasha kugira umuco wo kwizigamira.

    Hagaragajwe ko hakiri impungenge ku bahabwa umushahara muto, utajyanye n’ibiciro ku masoko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intabaza-ku-masaha-y-akazi-atubahirizwa-n-imishahara-y-intica-ntikize-itajyanye

  • Umvako i Nyanza bogeza! Inzu y’akataraboneka ya Zari iri muri Uganda ishimangira izina akunda kwiyita ‘Boss lady’ – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwe Zari Hassan ukunda kwiyita The Boss Lady yashyize hanze amafoto y'inzu ye y'akataraboneka afite muri Uganda.

    Ni inzu igeretse 2 nziza cyane, uyu muherwe usanzwe ari umunyamideri ndetse n'umushabitse ukomeje kubaka izina muri Africa kuko nyuma yo gutandukana na Diamond Platinumz babyaranye abana babiri, ubu yamaze gusezerana n'umusore Shakib arusha imyaka 11.

    Source : https://yegob.rw/umvako-i-nyanza-bogeza-inzu-ya-zari-iri-muri-uganda-ishimangira-izina-akunda-kwiyita-boss-lady-amafoto/

  • Indirimbo y’icyamamare niyo yatowe: Igihembo cy’indirimbo ifite amashusho meze y’umwaka wa 2022 yamenyekanye muri ‘The Choice Award 2022’ – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu bihembo bya The Choice Award 2022 byatanzwe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 30 Mata 2023, byaje kurangira indirimbo ya Bruce Melodie yegukanye igihembo cy'indirimbo ifite amashusho y'indirimbo meza y'umwaka.

    Indirimbo 'Funga Macho' ya Bruce Melodie ni yo yatwaye igihembo cya The Choice Award 2022 nk'indirimbo nziza ifite amashusho meza.

    Iyi ndirimbo yari ihatanye muri iki cyiciro kirimo izindi ndirimbo nka 'Why' ya The Ben yakoranye na Diamond Platnumz, 'Joli' ya Kenny Sol, 'Jaja' ya Juno Kizigenza na Kivumbi King n'Izina ya Bruce Melodie.

    Source : https://yegob.rw/indirimbo-yicyamamare-niyo-yatowe-igihembo-cyindirimbo-ifite-amashusho-meze-yumwaka-wa-2022-yamenyekanye-muri-the-choice-award-2022/

  • Yatunguranye: Igihembo cy’umukinnyikazi wa filime w’umwaka wa 2022 muri ‘The Choice Award 2022’ cyabonye nyiracyo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igihembo cy'umukinnyi wa filime w'umugore mwiza w'umwaka wa 2022 mu bihembo byatanzwe na The Choice, cyabonye nyiracyo

    Umukinnyikazi wa filimi mwiza w'umwaka 'Actress of the Year' cyegukanwe na Miss Nyambo Jesca watunguranye cyane nyuma yo guhigika bagenzi be.

    Nyambo Jesca niwe watwaye iki gihembo ahatanye n'abarimo Aisha Inkindi, Bahavu Usanase Jannet, Rufonsina na Nadia.

    Source : https://yegob.rw/yatunguranye-igihembo-cyumukinnyikazi-wa-filime-wumwaka-wa-2022-muri-the-choice-award-2022-yamenyekanye/

  • Update: Umukinnyi wa Kiyovu Sports yegukanye igihembe cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2022 muri “The Choice Award 2022” – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Kiyovu Sports birangiye ariwe wegukanye Igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umwaka 'Most Valuable Player of the Year' mu bihembo bya The Choice Award 2022.

    Bigirimana Abed ukinira Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda, niwe wegukanye iki gihembo.

    Abed yegukanye iki gihembo yari ahatanye n'abarimo Shaban Hussein Tchabalala, Axel Mpoyo, Mugisha Moise na Maringa Kathbart.

    Source : https://yegob.rw/update-umukinnyi-wa-kiyovu-sports-yegukanye-igikombe-cyumukinnyi-mwiza-wumwaka-wa-2022-muri-the-choice-award-2022/

  • Ibirori byimbonekarimwe bya The Choice Award… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko byari biteganijwe kuri Park Inn mu Kiyovu ku isaha ya saa kumi n'ebyiri, ahagomba kubera ibi bihembo hamaze gutegurwa abantu bahita batangira kwinjira mu myambarire iteye amabengeza.

    Abinjira bose bri kwakiranwa urugwiro n'abagize Kigali Protocal, igeze kure imyiteguro yo gutegura ibirori bidasanzwe byo kwizihiza isabukuru y'imyaka itanu imaze.  

    Ibi birori bikaba bibaye nyuma y'uko guhera kuwa 05 Werurwe 2023 hatangiye igikorwa cy'amatora yabaga hifashishijwe urubuga rwa events.none.com.

    Aya matora akaba yarasojwe kuwa 27 Mata 2023, amajwi abahatanye bagiye bagira akaba ari mu bishingirwaho mu gutanga ibihembo bihataniwe mu byiciro 13.

    Ibi bihembo byagombaga gutangwa mu mpera za Werurwe 2023 ariko biza kwimurwa. Abamaze kuhagera bari kumva umuziki mwiza wayunguruwe n'abahanga bo mu ikompanyi ya Yves Sound, ikomeje kugenda izana impinduka mu kurimbisha no kugira ibikoresha by'akataraboneka. 

    Abakobwa ba Kigali Protocal bacyereye kwakira abaitabiye The Choice AwardsUmunyamideli umaze no kwamamara mu kuyobora ibirirori wanabaye Miss Photogenic 2019, Uwase Muyango na we ari mu babukereye

    Kigali Protocal iri gutegura ibirori by'agatangaza byo kwizihiza imyaka 5 imaze ibonye izubaUmwe mu bakozi ba BDF Iradukunda Eric n’umunyamakuru Mbarubukeye Etienne uzwi nka Pundit bari mu bitabiyeUmunyamakuru wabigize umwuga, Danny RuremaUmunyamakuru wa Isibo TV, Isimbi Christella AMAFOTO: SANGWA JULIEN-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128738/ibirori-byimbonekarimwe-bya-the-choice-awards-2022-birarimbanije-amafoto-128738.html

  • Umuhango wo gutanga ibihembo bya The Choice Award urarimbanyije! Inkumi zabyambariye – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w'iki cyumweru tariki 30 Mata 2023, nibwo umuhango wo gutanga ibihembo bya The Choice Award 2022 urimbanye uri kubera ahitwa Park inn Kigali.

    Ni ibihembo bitangwa na The Choice, bigahabwa abantu bagize icyo bageraho kurusha abandi mu myidagaduro nyarwanda mu mwaka wa 2022.

    Muri uyu muhango, abakobwa batandukanye baserutse bambaye neza cyane.

    AMAFOTO

    Inkumi ziri kuyobora abitabiriye The Choice Award
    Miss Uwase Muyango ari kwakira ibyamamare biri kwitabira The Choice Award
    Abasore bacunze umutekano mu muhango wo gutanga ibihembo bya The Choice Award

    Source : https://yegob.rw/umuhango-wo-gutanga-ibihembo-bya-the-choice-award-urarimbanyije-inkumi-zabyambariye-amafoto/

  • Abakora mu buhinzi bari kuvugutira umuti ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa biri kugirwamo uruhare n'Itsinda ry'Abahanga mu buhinzi n'Imitegurire y'Ibiribwa n'Ibinyobwa bari guhugurwa n'Umuryango African Food Fellowship.

    Uyu muryango uhuriza hamwe bamwe mu bafite aho bahuriye n'uruhererekane nyongeragaciro ku biribwa, ukabaha amahugurwa y'amezi icumi hagamijwe kubongerera ubumenyi no kubahuza n'abo bakora bimwe mu guhangana n'ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa.

    Hashize iminsi ku masoko atandukanye ibiribwa bimwe ibiciro byabyo bimanuwe na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Minicom, uretse ibi hari n'aho usanga abahinzi barahinze ibintu runaka bakabura isoko kuburyo usanga bitana ba mwana n'abakabibaranguriye.

    Ku wa Gatanu, abari guhugurwa na African Food Fellowship basuye umuryango ufasha abahinzi wa One Acre Found-Tubura, Ishami rya Kayonza ngo barebere hamwe uko ufasha abahinzi ibihumbi 750 hirya no hino mu gihugu, ubaha amahugurwa, ibikoresho by'ubuhinzi ndetse ukanabashakira amasoko.

    Nyuma yo gusobanukirwa ibyo bakora biyemeje gushyira hamwe bakegera umuturage hagamijwe kumuzamurira ubumenyi ku buhinzi akora no kumufasha kongera umusaruro kugira ngo abashe guhaza isoko ry'ibiribwa.

    Senge Moussa ukora muri One Acre Found Tubura yavuze ko muri African Food Fellowship amaze kuhakura ubumenyi ku buryo ngo kuri ubu yagize ubumenyi mu kubungabunga ubutaka no guhangana n'ikibazo cy'ubutaka busharira ari nabyo agiye gufasha abaturage.

    Ati 'Nk'ubu ubutaka bwo mu Rwanda burenga 55% burasharira aho bituma tuteza neza, usanga aho wari nko kweza toni eshanu z'ibigori hari abezaho toni ebyiri kubera ubwo busharire. Rero muri iri huriro batwigishije uko duhuza n'abandi bafatanyabikorwa mu gushaka ibisubizo twese tugashyira hamwe ku buryo nidukomeza gushyira hamwe bizafasha mu gukemura cya kibazo cy'ubusharire.'

    Senge yavuze ko abahinzi bo mu Rwanda cyane cyane abafite ubutaka busharira bamwitegaho kubashyira ubumenyi bwabafasha kumenya icyatumye ubwo butaka bwabo busharira n'uko babirwanya bakoresheje ishwagara, kurwanya isuri, gutera ibiti bivangwa n'imyaka n'ibindi byinshi agenda akura kuri bagenzi be bagiye bahura n'icyo kibazo mbere n'uko bakirwanyije.

    Benimana Uwera Gilberte ukora mu Kigo Mpuzamahanga gikora Ubushakashatsi kuri Politiki y'ibiribwa ( IFPRI) we yiyemeje kujya akora ubushakashatsi akabumenyesha abaturage bo hasi ndetse akanabafasha gushaka ibisubizo.

    Ati 'Mbere nakoraga ubushakashatsi bikarangira ibivuyemo mbihaye abayobozi ariko ubu namenye uko nasubira kuri wa muturage nkamufasha cyangwa nkifashisha ba bantu nzi bafite imishinga igera ku baturage neza, nkabereka ibyavuyemo ku buryo haboneka ibisubizo byateza imbere umwuga w'ubuhinzi n'umuturage akabyungukiramo.'

    Mizero Jean Felix ukora muri NAK Rwanda itunganya umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi, ikanagira uruganda ruto rutunganya ibinyampeke muri Nyamagabe, yavuze ko nyuma yo guhura na bagenzi be bakamwereka uburyo bita ku bahinzi bakorana ngo byatumye na bo bahindura umuvuno batangira kubafasha mu kumenya uko basarura neza ndetse bakanabitaho.

    Ati 'Mu gihe cyashize uruganda rwacu wasangaga dukora duharanira inyungu tutitaye ku bahinzi. Ubu rero icyo maze kunguka ni uko wa musaruro tubona uva muri ba bahinzi bato, ubu rero amasomo nabonye hano yatumye dutangiza uburyo bwo kwita kuri ba bahinzi baduha umusaruro kugira ngo bahinge bafite isoko ku buryo ahinga cyane kugira ngo arihaze. Ubu umuhinzi abikora nk'umwuga.'

    Umuyobozi wa African Food Fellowship Rwanda, Ishimwe Anysie, yavuze ko kuri ubu bamaze guhugura abakora mu buhinzi 55 kugira ngo barusheho kugira ubumenyi mu kongerera agaciro ibyo bakora mu buhinzi no kubahuza n'abandi bantu kugira ngo bashakire hamwe uko bakemura ibibazo by'ibiribwa.

    Yavuze ko bifuza ko mu minsi iri imbere u Rwanda rwazagira bamwe mu bakora mu buhinzi bumva neza imbaraga umuhinzi akoresha mu guhinga na bo bakamuha agaciro, bakanamufasha kuzamura umusaruro we ku buryo ngo abantu barushaho guhinga kinyamwuga.

    Abahinzi bagiye kujya bahabwa amahugurwa ku buryo bahingira isoko

    Bari kurebera hamwe uko bafasha abahinzi

    Senge Moussa yavuze ko ubumenyi yabonye nyuma yo guhura na bagenzi be bugiye kumufasha guhangana n'ikibazo cy'abafite ubutaka busharira

    Benimana Giberte yavuze ko ubushakashatsi agiye kujya akora azajya abugeza ku bahinzi

    Mizero Jean Felix yavuze ko bagiye gufasha kubona umusaruro mwinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakora-mu-buhinzi-bari-kuvugutira-umuti-ikibazo-cy-ibura-ry-ibiribwa