Blog

  • Minisiteri yUrubyiruko yavuze ku mishinga ir… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2023, ubwo yari mu muhango wo gutanga ibihembo bya The Choice Awards wabereye muri Park Inn Hotel mu Kiyovu.

    Ni ku nshuro ya gatatu ibi bihembo bitanzwe. Hagamijwe gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’abahanzi mu ngeri zinyuranye, bashimirwa ibikorwa byiza baba barakoze. Abahawe ibihembo ni abahize abandi mu bikorwa mu mwaka wa 2022.

    Mu ijambo ye, Busabizwa yashimye Isibo Tv ku bwo gutegura ibi bihembo bihuriza hamwe cyane cyane urubyiruko, ashima ababitwaye nk’umusaruro w’ibyo bakoze.

    Yavuze ko udashobora gushimirwa igihe utakoze, ariko kandi abatatwaye ibihembo byabateye imbaraga zo gukora cyane kugirango n'abo umwaka utaha bazashimirwe.

    Avuga ati “Buriya igihembo ntabwo cyizana, ababonye ibihembo (Award) n’uko babikoreye. Barabikoreye kandi ni imbaraga kuri bo, ndetse n’imbaraga ku bandi, kuko ubu nabo bagiye gukora kugirango umwaka utaha, aho tuzasubira guhurira nabo babe bahembwa.”

    Uyu muyobozi yavuze ko Minisiteri y’Urubyiruko yishimira ibimaze gukorwa mu Inganda Ndangamuco, asaba ko hakomeza kubaho ubufatanye kugirango ‘turusheho kubiteza imbere ndetse duhange imirimo duhe urubyiruko akazi’.

    Busabizwa yavuze ko muri Minisiteri y’Urubyiruko bafite imishinga myinshi yo gukoraho ijyanye no gutuma urubyiruko rugira ubuzima bwiza kandi bakiteza imbere, asaba buri wese kuzagira uruhare muri izi gahunda’.

    Yanasabye ibitekerezo abahanzi kuri gahunda ijyanye no guhanga imirimo urubyiruko rukisangamo.

    Ati 'Rwose turahari, dufite imishinga myinshi, turifuza y’uko mutugana ariko natwe tugira kugira uko dushoboye kose kugirango tubagezeho iyo mishinga dufite kugirango mwisangemo, namwe muzitange, muze tubiganireho tubateze imbere, duhange imirimo ndetse mukomeze guha imirimo urubyiruko.”

    Yavuze ko bashyigikiye imyidagaduro, kandi nka Minisiteri barifuza gukorana na buri wese uri muri iyi ngeri y’ubuhanzi kugirango ‘dukomeze gushimisha urubyiruko’.

    Busabizwa avuga ko ‘urubyiruko rugomba kwishima’, agasaba imbaraga za buri wese mu guteza imbere imyidagaduro binyuze mu bitaramo n’ibindi.

    Ati “Duteze imbere imyidagaduro, duteze imbere ibitaramo, muze dufatanye turebe ukuntu twarushaho gushimisha urubyiruko rwacu.”

    Uyu muyobozi yavuze ko mu gihe Leta iri kureba uko yakomeza guteza imbere imyidagaduro, urubyiruko rusabwa gukomeza kurangwa n’indangagaciro, kandi ‘bakabungabunga ubuzima bwabo’ birinda ibyonona ubuzima bwabo. 

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Busabizwa Parfait yasabye abafite imishinga myiza yabateza imbere ikanateza imbere urubyiruko kubagana 

    Busabizwa yashimye Isibo TV itegura ibi bihembo, avuga ko ababyegukanye babikoreye


    Busabizwa avuga ko bafite gahunda yo gukora uko bashoboye urubyiruko rukiteza imbere


    Busabizwa Parfait niwe washyikirije Bruce Melodie igihembo cya 'Best Male Artist of the year'

    KANDA HANO UREBE UKO IBYAMAMARE BYATAMBUTSE KU ITAPI ITUKURA

    “>


    Kanda hanourebe amafoto menshi yaranze itangwa ry'ibihembo bya The Choice Awards

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128770/minisiteri-yurubyiruko-yavuze-ku-mishinga-iri-gutegura-izafasha-urubyiruko-nabahanzi-128770.html

  • Papa Sava yihanganishije Clapton na Bamenya n… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwegukana igikombe cy'umukinnyi mwiza w'umwaka wa Filime [Best Actor of the year] mu bihembo The Choice Awards byatanzwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2023, Niyitegaka [Papa Sava] yavuze ko anezerewe ariko kandi yihanganisha bagenzi be batabashije kugira aya mahirwe.

    Uyu munyarwenya wabiciye bigacika yateruye ijambo rye yisunze iryavuzwe n’umuraperi Calvin Cordozar Broadus [Snoop Dogg] wigeze gutangira imbwirwaruhame ye abanza kwishimira, avuga ko iki gikombe agicyesha kuba yarakoze cyane.

    Niyitegeka yashimye abamufasha umunsi ku munsi mu rugendo rwe rwa filime, cyane cyane abo bahuriye muri filime Papa Sava itambuka kuri Youtube ndetse na Seburikoko imaze imyaka irindwi itambuka kuri Televiziyo Rwanda.

    Yihanganishije Mugisha Emmanuel [Clapton] amubwira ko kuba amuhigitse kuri iyi nshuro biteye ishema kuri we kuko nawe umwaka ushize yatwaye igikombe nk’iki. Ati “Kibonke yihangane ubushize yaragitwaye [Umwaka ushize].” Yanavuze ko na Bamenya aherutse gutwara igikombe ‘Cya 'Best Creator Award' mu bihembo bya Rwanda International Movie Award.'

    Ati ‘Turasangira, twese ko turi ab’umukire umwe reka nanjye nyikubite mu kabati babibone.”

    Mu 2015, nibwo 'Papa Sava' yinjiye mu rugendo rwo gukina filime nyuma yo gutanga ibaruwa asezera akazi ko kuba umwalimu.

    Muri Nyakanga  2021, yabwiye BBC ati 'Ntanga ibaruwa isezera abantu baravuze bati ‘wa muntu we abantu bararangiza ari benshi bakabura akazi, wowe ufite akazi ka leta none uragasezeye?’, bati ‘ubanza warasaze’'

    “Ndavuga nti ‘reka njye gusarira hanze aho kuzasarira mu ishuri’. Ngenda uko, ni uko.” 

    Nyuma yo kwegukana igikombe, Papa Sava yishimiye avuga ko yashyize itafari rye ku rugendo rwa cinema mu Rwanda


    Papa Sava yihanganishije Clapton amubwira ko amutwaye igikombe yari yegukanye umwaka ushize-Aha bari kumwe na Angel wo mu itsinda Angel na Pamella 

    Niyitegeka Gratien [Papa Sava] ari kumwe na ‘Nyambo’ uzwi muri filime nka ‘The Messege’ wegukanye igikombe cy’umukinnyikazi wa filime w’umwaka [Best Actress of the year] 

    Umusizi Rumaga Junior yashimye Papa wahigitse bagenzi be akegukana igikombe cya ‘Best Actor of the year’ 

    Uhereye ibumoso: Phiona uzwi muri filime Indoto, Aisha Inkindi ndetse na Benimana Ramadhan [Bamenya] utabashije kwitwara neza muri ibi bihembo

    REBA HANO UKO IBYAMAMARE BYASERUTSE MURI IBI BIRORI

    “>

    REBA HANO AGACE GASHYA KA FILIME ‘PAPA SAVA’ YA NITEGEKA GRATIEN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128783/papa-sava-yihanganishije-clapton-na-bamenya-nyuma-yuko-abahigitse-muri-the-choice-awards-a-128783.html

  • Imbuto za mbere z'uruzinduko rwa Perezida Kagame i Conakry: Doumbouya yasabye ifungurwa ry'ingendo z'indege – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo gishobora kubaho nyuma y'uko Perezida Kagame aheruka muri Guinée Conakry ku wa 17 Mata 2023, aho yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Doumbouya, birimo n'ubufatanye mu by'ikoranabuhanga.

    Amasezerano yasinywe n'impande zombi agamije ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo n'ikoranabuhanga.

    Ku wa Kane w'icyumweru gishize, Col. Doumbouya, yabwiye Guverioma ye ko we na mugenzi we w'u Rwanda baganiriye ku ngingo nyinshi zifitiye inyungu ibihugu byombi.

    Yavuze ko hashyizweho Komisiyo y'Ubufatanye ihuriweho n'ibihugu by'u Rwanda na Guinée Conakry ndetse ko hari amatsinda y'inzobere ku mpande zombi agomba gukomeza kurebera hamwe uko amasezerano y'ubufatanye yashyizweho umukono ku wa 18 Mata 2023 azashyirwa mu bikorwa.

    Yasabye Minisitiri w'Intebe gukora ibishoboka byose mu rwego rwo gufasha Komisiyo y'Ubufatanye ihuriweho n'ibihugu byombi kugira ngo itangire gukora, kandi amasezerano yashyizweho umukono mu bijyanye n'itumanaho, isakazamakuru mu by'ikoranabuhanga no gutangiza ikoranabuhanga mu mikorere ya Leta atangire gushyirwa mu bikorwa vuba.

    Ikinyamakuru Vision Guinée cyanditse ko Minisitiri ushinzwe ubwikorezi we yahawe amabwiriza yo gutegura vuba ingendo zo mu kirere zihuza Conakry na Kigali.

    Iki gihugu cyahoranye Ikigo cy'Indege, Guinee Airlines, kuva mu 1999, icyakora cyaje guhagarara mu 2004. Ku rundi ruhande, u Rwanda rufite RwandAir, ikigo gikomeje kwaguka ku rwego mpuzamahanga.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga we yasabwe gutegura uko hashyirwaho uhagarariye inyungu za Guinée Conakry mu Rwanda, mu rwego rwo gushimangira ubucuti n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

    Muri urwo ruzinduko, Perezida Kagame yagaragaje ko gusangira ubumenyi n'ubunararibonye nk'Abanyafurika n'abandi bafatanyabikorwa hirya no hino ku Isi, bikenewe cyane kandi ari ingenzi.

    Perezida Kagame yavuze ko mu rugendo rw'iterambere, ntacyo igihugu cyageraho kibaye nyamwigendaho.

    Ati “Nta muntu umwe wigira ku buryo yagera ku byo ashaka abyifashijemo. Ni yo mpamvu ubufatanye mu bintu byose ari ingenzi cyane.”

    Ubwo yari akiri muri Guinée Conakry, ku wa 18 Mata 2023 kandi hatashywe Ikiraro cyiswe “Pont Paul Kagame” cyari kimaze imyaka itatu cyubakwa mu Mujyi wa Dubréka muri icyo gihugu.

    Colonel Mamadi Doumbouya uri ku butegetsi, yabufashe ahiritse Alpha Condé wayoboye Guinée kuva mu 2010 kugera mu 2021.

    Biteganyijwe ko inzibacyuho iyobowe na Colonel Mamadi Doumbouya izarangira mu 2024.

    Perezida Kagame aheruka mu ruzinduko muri Guinée Conakry


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-doumbouya-yasabye-ifungurwa-ry-ingendo-z-indege-hagati-ya-conakry-na

  • Uko byifashe ku banyarwanda bakina hanze y’igihugu: Yannick Mukunzi na Emery Bayisenge basoje icyumweru bahagaze neza, Haruna we bikomeje kugorana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impera z'icyumweru gishize zasize bamwe mu bakinnyi b'abanyarwanda bakina hanze bahagaze bwuma aho nka Yannick Mukunzi na Emery Bayisenge amakipe yabo ayoboye urutonde rwa shampiyona.

    Sandvikens IF ikinamo abanyarwanda 2, Yannick Mukunzi yasoje icyumweru iyoboye urutonde rw'icyiciro cya 3 muri Sweden nyuma yo gutsinda Umeå 3-1.

    Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mata 2023, Yannick Mukunzi yakinnye iminota 56 aho yaje gusimburwa na Tesfay. Byiringiro Lague ntabwo yari muri 18 bifashishijwe.

    Rafael York

    Gefle IF ya Rafael York mu cyiciro cya kabiri bikomeje kwanga, ku wa Gatandatu yatsinzwe na Landskrona 1-0 yuzuza imikino 3 yikirikiranya muri shampiyona idatsinda.

    Ni umukino York atakinnye kubera imvune. Gefle ubu iri ku mwanya wa 7 n'amanota 7, Öster ya mbere ifite 12.

    Mutsinzi Ange Jimmy ejo yari mu kibuga ubwo ikipe ye ya FK Jerv yatsindwaga na Moss FC 2-1 mu mukino w'umunsi wa 4 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Norway.

    Iyi kipe iri ku mwanya wa 6 n'amanota 6, Ranheim ya mbere ifite 9.

    Bizimana Djihad

    KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi ikinamo Bizimana Djihad utarafashishijwe muri uyu mwaka w'imikino, iheruka mu kibuga tariki ya 22 Mata 2023 batsinda Excelsior Virton 3-1.

    Haruna Niyonzima

    Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima na Al Ta'awon muri Libya ntabwo byifashe neza kuko barebye nabi bashobora kumanuka mu cyiciro cya 2, ubu bari ku mwanya wa 8 n'amanota 13 mu makipe 10, Al Ahli Benghazi ya mbere ifite 24.

    Baheruka mu kibuga tariki ya 25 Mata 2023 banganya 2-2 na Al-Akhdar, ni umukino Haruna Niyonzima yakinnye wose.

    Emery Bayisenge

    Gor Mahia yafashe umwanya wa mbere nyuma y'uko itsinze Talanta FC 2-1 mu mukino w'umunsi wa 27 wabaye tariki ya 26 Mata 2023, ni umukino wakinwe na myugariro Emery Bayisenge uheruka gusinyira iyi kipe yo muri Kenya.

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende

    Ntabwo myugariro mpuzamahanga w'umunyarwanda ukinira FAR Rabat muri Maroc, Imanishimwe Emmanuel Mangwende byaraye bigenze neza n'ikipe ye kuko bananiwe kugera muri 1/2 cy CAF Confederation Cup.

    Nyuma y'uko USM Alger yo muri Algeria ibatsinze mu mukino ubanza 2-0, bananiwe kuyisezerera mu rugo.

    Bayitsinze 3-2 maze USM Alger ikomeza ku giteranyo cy'ibitego 4-3. Mangwende yabanje mu kibuga aza gusimburwa ku munota wa 65 ubwo hajyagamo Diakité.

    Usengimana Faustin

    Myugariro Usengimana Faustin yari mu kibuga mu mukino ikipe ye ya Al Qasim yanganyijemo na Newroz 1-1 muri shampiyona ya Iraq ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mata 2023.

    Iyi kipe ubu iri ku mwanya wa 17 mu makipe 20 n'amanota 23, Al Shorta ya mbere ifite 54.

    Rubanguka Steve

    Umunyarwanda, Rubanguka Steve ejo yari mu kibuga mu mukino ikipe ye ya FC Zimbru muri Moldova yatsinzwemo na Malsami 1-0.

    FC Zimbru ya uri ku mwanya wa 3 n'amanota 10, Sheriff ya mbere ifite 17.

    Source : https://yegob.rw/uko-byifashe-ku-banyarwanda-bakina-hanze-yannick-mukunzi-na-emery-bayisenge-basoje-icyumweru-bahagaze-neza-haruna-we-bikomeje-kugorana/

  • Ubwo abandi biyahuza inzoga! Umugore wahuye n’agahinda gakabije ahitamo kwiyahuza ibiryo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore nyuma yo kunanirwa kwiyakira, agahinda ke agatura ibiryo, umva ikibimutera n'inama agirwa

    Nk'uko tubikesha urubuga rwa The Mercury Dail News, umuntu umwe yandikiye Abby amusaba ko yamugira inama, ati: 'Mukundwa Abby- Ko Nari mfite ubuzima bwiza, kuki nisanze muri iyi myitwarire mibi?'.

    Atangira avuga ko yari ahiriwe mu nzira ze, ko yari afite umuryango mwiza, yewe ngo n'umugabo mwiza ufitwe n'abagore bake ku isi, akagira n'akazi keza gahemba neza yishimiraga. Gusa ngo abona ikibazo yari afite ari ukwiyanga we ubwe, kuko iyo aba yarikunze aba yarahaye ibyo byose agaciro.

    Afite ibintu yagendanaga abihishe mu mutima, nyamara wamubona agenda ukaba wabona aseka yishimye ukifuza kumera nkawe.

    Yari yarahuye n'ihohotera rishingiye ku gitsina mu bwana bwe akomeje kugira ikibazo yanga kubyirengagiza, ubwo yakomezaga yishinja ibyabaye mu bwana kandi nta ruhare yabigizemo, ikintu kitari cyiza na gato.

    Aragira ati: 'Nishyizemo umubabaro nywikomezamo, ku buryo agahinda nagatuye kurya cyane, sinashoboraga kuba nahaga ngo mpite ndekera.

    Ngeraho ndananirwa, ndononekara ndetse ngeraho nterwa ipfunwe no kuba ntashobora kwigenzura cyangwa ngo nishyire ku murongo ubwanjye. Mu myenda yanjye byageze aho nsigara nta numwe ukinkwira. Ibiro byanjye byariyongereye cyane ku buryo ntashoboraga no kwikorera ibikorwa n'imirimo isanzwe'.

    Nagerageje guhinduranya imirire nyisimburanya ngo ngire gutuza, nkabona rimwe birakunze, ariko ntibirambe. Ngerageza gukura indorerwamo zose mu nzu ngo ngire gutuza, ngo wenda ubwo ntazaba nibona.

    Mfite umuryango mwiza cyane uzi kwita no gufasha icyo aricyo, ndetse n'incuti zanjye ni uko. Isi yanjye yaba ari ubusa igihe ntabafite. Ariko sinzi uburyo nakwambara amadarubindi atabona neza ngo wenda mbe nahisha amaso yanjye kubona buri biryo byose biri mu kabati kanjye.

    Inama yagiriwe

    Abby yatangiye amubwira ati: 'ugeze kure birenze no kwifashisha ibiryo ngo ukire ububabare. Ukuri ni uko ibyo urikurya Atari cyo kibazo ahubwo ibiri kukurya wowe nibyo bibi.

    Hari ibigo bibiri bishobora kugufasha, icya mbere ni ikigo gifasha abahuye n'ihohotera rishingiye ku gitsina. (No mu Rwanda turabifite, aho wajya ku kigo kikwegereye bakagufasha mu bujyanama).

    Source : https://yegob.rw/ubwo-abandi-biyahuza-inzoga-umugore-wahuye-nagahinda-gakabije-ahitamo-kwiyahuza-ibiryo/