Blog

  • Police FC izasezerera abakinnyi benshi, yageze ku isoko #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura imikino 3 gusa ngo shampiyona ya 2022-23 irangire, amwe mu makipe yageze ku isoko ashaka kongeramo amaraso mashya.

    Police FC yamaze kuva mu rugamba rw’igikombe cya shampiyona ikaba iri muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro ni umwe mu makipe yageze ku isoko mbere.

    Iyi kipe y’abashinzwe umutekano mu gihugu, bivugwa ko ibiganiro bigeze kure n’umukinnyi ufite izina rikomeye mu Rwanda.

    Ku isonga hari umukinnyi wo hagati, Niyonzima Olivier Seif uri ku mpera z’amasezerano ye muri AS Kigali.

    Seif yinjiye muri AS Kigali muri Nzeri 2021 avuye muri APR FC yari yagezemo avuye muri Rayon Sports.

    Iyi kipe kandi nubwo yageze ku ikosoko, bivugwa ko izasezerera abakinnyi benshi ikongera kugura bashya.

    Seif mu muryango winjira muri AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-izasezerera-abakinnyi-benshi-yageze-ku-isoko

  • Abanyarwanda basaga miliyoni bamaze guhabwa amashyiga ya rondereza mu guhangana n'iyangirika ry'ikirere – #rwanda #RwOT

    Ni amashyiga atangwa mu gushyira mu bikorwa intego DelAgua yihaye y'uko byibuze mu 2024 imiryango miliyoni 2,3 ibarizwa mu bice by'icyaro mu Rwanda izaba ifite ayo mashyiga nk'uburyo bwiza bwo guhangana n'iyangirika ry'ikirere no kurengera ibidukikije.

    Ni umuhigo DelAgua iri kugerageza kwesa binyuze mu mushinga wayo wa 'Tubeho Neza' ugamije kugeza ku Banyarwanda batuye mu cyaro ishyiga ribafasha gukoresha inkwi nke.

    Iryo shyiga rifasha mu kugabanya ingano y'ibicanwa umuntu yakoreshaga ariko bikajyana no kugabanya umwanya umuntu yamaraga atetse, umwanda uterwa n'ivu, kurengera ibidukikije n'ibindi.

    Umuyobozi Mukuru wa DelAgua wungirije ushinzwe Ibikorwa, Euan McDougall, yavuze ko kuva ubufatanye bwabo na BURN butangiye mu 2021, mu myaka ibiri gusa bamaze kuzana impinduka mu gufasha imiryango ikennye yo mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere bene ayo mashyiga.

    Yagaragaje ko mu buryo bwo guhangana n'iyangirika ry'ikirere, bashatse uko bageza ayo mashyiga anamara igihe kirekire, ku baturage benshi bari barabuze uko bayakoresha kubera kubura amikoro abafasha kuyigondera.

    Ati 'Amashyiga ya BURN yagaragaje ko afite intego zo guhindura imikoreshereze y'ingufu yari isanzwe. Ibi bizafasha cyane n'abayakoresha. Izo ntego iyo zihujwe n'iza DelAgua bigaragaza ko Tubeho Neza iyoboye mu guhangana n'ikibazo cy'iyangirika ry'ibihe no kubungabunga ubuzima n'ibidukikije.'

    Umuyobozi Mukuru wa BURN, Peter Scott, yavuze ko iki kigo cyashinzwe hagamijwe kurengera ubuzima n'amashyamba, agaragaza ko mu myaka igera ku icumi ishize bakora, bafashije imiryango kwimakaza uburyo bwo guteka bugezweho.

    Ati 'Twishimiye kuba DelAgua yaraduhisemo nk'abafatanyabikorwa bayo mu bijyanye no kugeza aya mashyiga ku bayakeneye. Duha agaciro umuhate wabo n'intego bafite zo gufasha abaturage no guteza imbere uburezi bwabo.'

    Scott yagaragaje ko banejejwe no kuba besheje umuhigo wo kugurisha imbabura zigezweho zigera kuri miliyoni, ibigaragaza imbaraga z'ubufatanye bw'ibigo byombi ndetse ngo bazakomeza kwagura iyo mikoranire igamije impinduka muri sisiyete.

    Kuri ubu DelAgua ifite abantu bagera ku 7000 basura buri muryango wo mu Rwanda byibuze nka kabiri mu mwaka, aho baba batanga ubufasha ku bijyanye no gukoresha ibyo bikoresho mu buryo bunoze. Ibi bisobanuye ko 99% by'ayo mashyiga yose akoreshwa umunsi ku wundi.

    Iki kigo kigaragaza ko iyo iryo shyiga rikoresherejwe hanze rigabanya imyuka yangiza ikirere ku kigero cya 73%, ikagabanya gukoresha ibicanwa nk'inkwi n'izindi ngufu ku kigero cya 71% na 46% by'indwara z'impiswi zifata abana bari munsi y'imyaka itanu kuko banywa amazi atetse.

    DelAgua ifite intego y'uko binyuze muri Tubeho Neza mu 2024 buri muryango wo mu Rwanda wose uzaba ufite bene iryo shyiga.

    Ni umushinga uzafasha u Rwanda kuko imibare ya Minisiteri y'Ibidukikije igaragaza ko kugeza ubu abakoresha inkwi n'amakara mu guteka mu Rwanda bagera kuri 79,9% bivuze ko bakiri hejuru cyane.

    Iyi mibare igaragaza ko nibura u Rwanda rukeneye asaga miliyari 1,37 y'amadorali kugira ngo rugere ku ntego yo kugabanya ikoreshwa ry'amakara n'inkwi kuva ku kigero cya 85% cyo mu 2019 kugera kuri 42% mu 2030.

    Ni intego izagerwaho rubifashijwemo n'abikorera ndetse n'imiryango nterankunga nka DelAgua.

    Kuri ubu DelAgua imaze gutanga ayo mashyiga arenga miliyoni mu bice by'icyaro binyuze muri Tubeho Neza, umushinga wamaze kugezwa no mu bihugu nka Gambia, Sierra Leone ndetse ngo hari intego yo kwagukira mu bindi bihugu muri uyu mwaka.

    DelAgua yihaye intego ko mu 2024 imiryango miliyoni 2,3 ibarizwa mu bice by'icyaro mu Rwanda izaba ifite amashyiga ya rondereza mu guhangana n'iyangirika ry'ikirere no kurengera ibidukikije

    Abanyarwanda basaga miliyoni bamaze guhabwa amashyiga ya rondereza mu guhangana n'iyangirika ry'ikirere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-basaga-miliyoni-bamaze-guhabwa-amashyiga-ya-rondereza-mu-guhangana

  • Harimo no korora udusimba turya udukoko: Ingamba u Rwanda rushyize imbere mu kubaka ubuhinzi butangiza ibidukikije – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe mu buhinzi hashobora gukoreshwa uburyo butandukanye hagamijwe kubuteza imbere nyamara wasubira inyuma ugasanga bwangiza ibidukikije.

    Muri bwo harimo nk'imiti yica udukoko ugasanga nubwo umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi wiyongereye ariko ibidukikije byo bihazahariye, bikaba nko gukemura ikibazo kimwe ugateza ikindi.

    Kuri ubu MINAGRI, Minisiteri y'Ibidukikije, IUCN n'abafatanyabikorwa nka IKEA Foundation bari gukora ubushakashatsi bugamije guteza imbere ibikomoka ku buhinzi ariko bukabungabunga n'ibidukikije.

    Burimo guteza imbere ubushakashatsi bwo korora udukoko twica utundi, ibihingwa byica udukoko, imiti yica udukoko twibasira imyaka ariko ikozwe mu bimera aho kuba ibinyabutabire, kongera amashyamba n'ibindi.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Olivier Kamana, yavuze ko ubu hari ibiganiro hagati ya IUCN na Leta y'u Rwanda ihagarariwe ngo harebwe uburyo hajyaho ingamba zikomatanyije aho urwego rumwe rutabangamira izindi.

    Agaragaza ko ubutaka buhingwaho mu Rwanda bungana na hegitari miliyoni ibihumbi 10.4, bityo ngo buramutse bwongerewe byateza ikibazo ibidukikije nyamara bwitaweho uko buri bigakorwa mu buryo buvuguruye byatanga umusaruro.

    Ati 'Tugomba gukora ku buryo dukomeza kongera umusaruro kuri izo hegitari kuko n'umubare w'Abanyarwanda ukomeza kwiyongera ariko tukabikora tutabangamiye n'ibidukikije.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Olivier Kamana, yagaragaje ingamba Leta yafashe mu kubaka urwego rw’ubuhinzi buteye imbere kandi bukorwa habungwabungwa ibidukikije

    Yavuze ko hari uburyo bwinshi bubaho aho ibidukikije bishobora kubungwabungwa kandi binongera umusaruro harimo ubwo gutera ibiti bivangwa n'imyaka n'ibishobora gutanga imbuto ziribwa.

    Ati 'Hari kandi uburyo bwo kudakoresha imiti yica udukoko ahubwo hagakoreshwa udukoko twica utundi dufasha mu kurinda ibihingwa. Ni uburyo bwinshi bubaho. Turi kugerageza ngo turebe uburyo tubihuza hanyuma twongere umusaruro w'igihugu mu buhinzi ariko tutabangamiye ibidukikije ahubwo tubiteje imbere.'

    IUCN yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2011 irajwe ishinga no gusazura amashyamba no kurengera ubutaka rimwe na rimwe bwatwarwaga n'isuri n'ibindi bikorwa byo kurengera ibidukikije.

    Mu 2016, uyu muryango wasabwe na Leta ko wafasha mu ngamba yari yihaye zo kubungabunga ibidukikije ariko hanatezwa imbere umusaruro w'ubuhinzi cyane ko Abanyarwanda barenga 70% babarirwa mu buhinzi nk'aha mbere bavana ibibatunga.

    Umuyobozi wa IUCN mu Rwanda, Kaori Yasuda, yavuze ko mu kubungabunga ibidukikije hakwiye kubaho guteza imbere imirimo ibyara inyungu nk'ubuhinzi.

    Ati 'Ni muri ubwo buryo natwe nka IUCN dushyize imbere impinduka mu buhinzi burambye bubungabunga ibidukikije, binyuze mu kwita ku rusobe rw'ibinyabuzima, gushaka uburyo ubutaka bwafumbirwa no gufasha abahinzi kongera umusaruro mu gihe kizaza.'

    Umuyobozi wa IUCN mu Rwanda, Kaori Yasuda, yavuze ko uyu muryango ushaka gufasha u Rwanda guteza imbere ubuhinzi bubungabunga ibidukikije

    Mu bihangayikishije u Rwanda n'Isi, iyangirika ry'ibidukikije biri mu bya mbere nk'uko ikibazo cyo kutihaza mu biribwa nacyo kiyoboye ibindi cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere.

    Aba bayobozi bagaragaza ko bagomba kukora cyane ngo byose bikemuke nta rwego rubangamiye urundi ahubwo umuhinzi atejwe imbere ariko n'ibidukikije bibungabunzwe bikamufasha kugera ku ntego yo kongera umusaruro.

    Ibyo bizajyana no gufasha abahinzi kubona ifumbire y'imborera, n'aho bayikura nk'uko Umuyobozi muri IUCN ushinzwe gahunda yo guteza imbere Ubuhinzi, Dr Jules Rutebuka abihamya.

    Yavuze ko abahinzi bakeneye kubona aho gukura iyo fumbire binyuze mu nzira zishoboka, yemeza ko uburyo buteye imbere bwo gutera ibiti bihinganwa n'imyaka buri mu bisubizo bya mbere.

    Umuyobozi muri IUCN ushinzwe gahunda yo guteza imbere Ubuhinzi, Dr Jules Rutebuka, yavuze ko ubuhinzi buteye imbere bukwiye kujyana no kwirinda kwangiza ibidukikije

    Agaragaza ko abahinzi bagomba kureba no ku bundi buryo butuma ubutaka burumbuka burimo guhinduranya ibihingwa, gufumbiza ibisigazwa imyaka yezeho n'ibindi.

    Ni ibigarukwaho kandi n'Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Amashyamba, Dr. Concorde Nsengumuremyi, wagaragaje ko ibiti bihinganwa n'imyaka biri mu bizafasha kugera ku ntego ya 2050 yo kubungabunga ibidukikije.

    Kuri ubu ngo hari ubushakashatsi buri gukorwa n'Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, bw'uburyo hakoreshwa udukoko twica utumatirizi dufata mu myembe.

    Ngo ni uburyo buziyongera ku gukoresha imiti yica udukoko ariko ikozwe mu bimera bikajyana no guhinga ibimera byica udukoko, bikaba byaterwa mu mirima bikarinda imyaka ariko binarinda ibidukikije.

    Mu mpera za 2022 Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yagaragaje ko hagiye gushorwa miliyari 300 Frw mu mushinga wo kunganira gahunda zashyizweho na Guverinoma mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi ariko bigakorwa habungwabungwa ibidukikije.

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bafashe ifoto y’urwibutso nyuma y’ibiganiro ku kubaka ubuhinzi bitangiza ibidukikije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/harimo-no-korora-udusimba-turya-udukoko-ingamba-u-rwanda-rushyize-imbere-mu

  • Amakuru mashya kuri Toni Kroos wa Real Madrid – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid biravungwa ko yamaze kongerera amasezerano umusore w'umudage 'Germany' witwa Toni Kroos azajyageza muri Kamena 2024.

    Umunyamakuru w'umutaliyani 'Italian' Fabrizio Romano dukesha ayamakuru aravuga ko uyu musore wavutse tariki ya 4 Mutarama 1990 kuri ubu akaba afite imyaka 33 , akaba akina hagati mu kibuga yamaze gusinya amasezerano mashya ijana kw'ijana ubu igitegerejwe ari itangazo ry'ikipe ribyemeza risinweho Kandi ryemewe.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-kuri-toni-kroos-wa-real-madrid/

  • Umuyobozi wa Bayern Munich yagize icyo atangaza ku hazaza ha Benjamin Pavard – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Bayern Munich witwa Salihamidzić aganira na 'Abendzeitung', yatangaje ko biteguye kuganira n'umufaransa'French' Benjamin Pavard bakareba niba bakumvikana ku kongera amasezerano y'imikoranire kumpande zombi.

    Yagize Ati'Tuzaganira na Benjamin Pavard twumve ibyiyumviro bye byo gufata icyemezo ku kongererwa amasezerano mw'ikipe yacu, nishimiye ko ari kumwe natwe akora neza Kandi cyane'

    Uyu musore Benjamin Pavard yageze muri Bayern Munich mu mwaka wa 2019 avuye mw'ikipe ya VfB Stuttgart  nayo yo mu budage 'Germany' akomeje kwitwara neza mw'ikipe ya Bayern Munich , nubwo iheruka gusezererwa mu gikombe cya 'Champion's league ' gusa iracyafite amahirwe yo gutwara shampiyona y'ubudage 'Bundesliga' uyu mwaka.

    Source : https://yegob.rw/umuyobozi-wa-bayern-munich-yagize-icyo-atangaza-ku-hazaza-ha-benjamin-pavard/

  • “Ni ba bibi (Nyogokuru)” Dj Brianne yashyize hanze amabanga yose y’itsinda rya Aliah Cool avuga n’ukuntu yashutse abandi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuvanzi w'imiziki Dj Brianne yashyize hanze amabanga yose y'itsinda rya Aliah Cool rizwi nka Kigali Boss Babies.

    Mu kiganiro yagiranye na The Choice nyuma yo guhabwa igihembo, yavuze ko ririya tsinda rigizwe n'abagore bashaje abo yise ba bibi (Nyogokuru)

    Yakomeje avuga ko bariya bari muri ririya tsinda bashutswe na Aliah Cool wifitiye ifaranga rye.

    Avuga ko bamwe muri bariya batagira akazi kazwi ndetse ko batari bagira n'amafaranga ahagije yo gutanga.

    Source : https://yegob.rw/ni-ba-bibi-nyogokuru-dj-brianne-yashyize-hanze-amabanga-yose-yitsinda-rya-aliah-cool-avuga-nukuntu-yashutse-abandi/

  • Sadate yahishuye uko kuyobora Rayon Sports byamuhombeje n'urugendo rwo gushinga 'Karame Rwanda' – #rwanda #RwOT

    Sadate yabigarutse mu gikorwa cyo gusangira n'abakozi ba Karame Rwanda Ltd cyabereye muri Luxury Garden Palace kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Gicurasi 2023, hizihizwa Umunsi w'Umurimo.

    Mu ijambo rye, Munyakazi Sadate yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bamubaye hafi n'iki kigo cye cy'ubwubatsi, by'umwihariko mu gihe yari ku buyobozi bwa Rayon Sports aho atabonaga umwanya uhagije wo gukurikirana ibikorwa byacyo.

    Ati 'Mu gihe cya Perezidansi ya Rayon Sports, Karame Rwanda yari yarambuze, ibintu biragenda birangirika. Nari mfite aho i Ngoma isoko rikabakaba miliyoni 450 Frw, ntabwo twarikurikiranye uko byari bikwiye, iryo soko ryarahombye ndetse navuga ko icyo gihe twari mu bibazo bikomeye by'umutungo.'

    Sadate yagarutse kandi ku nzira y'inzitane yanyuzemo mu gushinga iki kigo cy'ubwubatsi 'Karame Rwanda Ltd' mu 2006, aho we n'umufashe we bagitangiye badafite aho gukorera.

    Ati 'Twaciye mu rugendo rurerure, ibilo bya mbere tubifungura twarimo turi abakozi babiri, ariko na mbere y'uko tubifungura twabigendanaga mu mufuka, kashi ukayibika mu mufuka kuko tutari dufite aho dukorera.'

    'Njye nari umukozi wa Banki y'Abaturage y'u Rwanda, dushinga iki kigo, umugore wanjye ni we wagikurikiranaga kuva mu 2006. Icyo gihe twatangiriye kuri papèterie na décoration, ariko tuza kwigira inama y'uko twabivamo tukajya mu bwubatsi mu 2008.'

    Yakomeje avuga ko batorohewe no kugana iyi nzira y'ubwubatsi kuko byabaye ngombwa ko bagurisha ibyo bari bafite birimo imodoka na bimwe mu bikoresho byo mu nzu.

    Ati 'Twakoze ikosa ryo kubanza kugurisha ibyo twari dutunze, hamwe n'utwo dufaranga n'utundi twari dutunze, twadushyize mu bwubatsi, ariko ntabwo byaduhiriye. Byageze aho dufata mu byo dutunze tukabigurisha, nari naramaze no gufata icyemezo kigoye cyo gusezera kuri ka kazi nakoraga. Twanyuze muri byinshi kugira ngo tugere aho twicaye aha.'

    Munyakazi yahishuye nyuma yo kutoroherwa, akazi ka mbere yahawe kari ak'ibihumbi 300 Frw ngo akurikirane iyubakwa ry'umunara wo ku Musigiti wo kuri 40, none ubu ageze ku rwego rwo guhemba abakozi agera kuri miliyoni 60 Frw ku kwezi.

    Ati 'Ibihumbi 300 Frw barayampaye mbubakira umunara, ndangije kubaka barambwira bati watwubakiye neza, turanagushimira, ntabwo tuguha ayo mafaranga gusa, turakongeraho n'andi ibihumbi 400 Frw, aba ibihumbi 700 Frw.'

    Yakomeje agira ati 'Aka kanya niba tugeze ku rwego rwo kubahemba miliyoni 60 Frw buri kwezi, tukishyura abaduha ibikoresho bitandukanye, ariko dufite habi twavuye. Ndi kubivuga kugira ngo kuri uyu munsi w'umurimo, buri wese yumve ko afite icyizere cyo kubaho, afite icyizere cyo gutera imbere, ko byose bishoboka.'

    Muri iyo nzira itoroshye, Munyakazi yabonye akandi kazi k'Abarabu, bamusaba kubereka aho akorera, ariko abura umutiza ibiro byo kwerekana ko ari ho akorera akazi ke ka buri munsi.

    Ati 'Byageze aho mfata icyemezo cyo kutazongera kubitaba kuko ibyo bansabaga ntabyo nari mfite. Nyuma y'amezi abiri wa Mwarabu yaragarutse, baza kundeba aho ntuye. Bampaye gusinyira akazi ka miliyoni 400 Frw, banjyana mu Bugesera, i Ntarama aho nari gukora.'

    Nubwo yari amaze gusinya ayo masezerano yo kubaka, ngo nta mfaranga na make yari afite, ahubwo yitabaje inshuti ye bajya kureba undi mugabo ukora mu Mujyi [wa Kigali] abaguriza miliyoni 2 Frw, banashaka abaha umucanga n'amabuye ku ideni.

    Nyuma yo gusoza iryo soko mu buryo bugoye, babonye andi masoko atandukanye arimo kubaka amashuri, Karame Rwanda Ltd igira aho ikorera n'abakozi benshi batandukanye.

    Sadate yasabye abakozi be kurangwa n'umurimo unoze aho kwica akazi hagamijwe inyungu zitari ngombwa.

    Ati 'Ikigo cyacu nta mukozi gituma kujya kucyibira icyo ari cyo cyose. Aho uri gukora, hakore neza, utange umusaruro wa nyawo. Ntabwo inyungu ari amafaranga gusa, n'ibyo byiza ugeraho ni inyungu.'

    Kuri ubu, Karame Rwanda Ltd ikorera mu bice byose by'Igihugu, ifite abakozi barenga 350. Yubaka amazu n'imihanda irimo iya kaburimbo, iy'ibitaka n'iy'amabuye. Ikora kandi imirimo yo kurwanya ibiza ibungabunga za ruhurura.

    Munyakazi Sadate n’umuryango we ubwo hizihizwaga Umunsi w’Umurimo kuri uyu wa Mbere

    Sadate yavuze ko ubwo yayoboraga Rayon Sports, ibikorwa bya Karame Rwanda Ltd byadindiye, igahomba mu isoko yari afite mu Karere ka Gatsibo

    Abakozi ba Karame Rwanda Ltd bahize abandi mu 2022, bashimiwe

    Ganza Gisa Sadate Junior, bucura bwa Sadate (iburyo), yavutse mu 2006 ari nabwo Karame Rwanda Ltd yashinzwe

    Munyakazi Sadate yasabye abakozi ba Karame Rwanda Ltd kurangwa n’umurimo unoze aho gushaka kwibira ikigo

    Karame Rwanda Ltd ikora ibikorwa bitandukanye by’ubwubatsi, ifite abakozi barenga 350 hirya no hino mu gihugu

    Munyakazi Sadate n’umufasha we basangira amafunguro n’abakozi ba Karame Rwanda Ltd


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sadate-yahishuye-uko-kuyobora-rayon-sports-byamuhombeje-n-urugendo-rwo-gushinga

  • Shakib niwe washatse neza! Umuherwekazi Zari Hassan yagaragaye arimo gusoroma intoryi mu murima – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashusho y'umuherwekazi Zari Hassan yagaragaye arimo gusoroma intoryi mu murima, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu muherwekazi w'abana 5 harimo babiri yabyaranye na Diamond Platinumz, aherutse gukora ubukwe n'umugabo we Shakib arusha imyaka 11.

    Reba videwo aho hasi…

    Source : https://yegob.rw/shakib-niwe-washatse-neza-umuherwekazi-zari-hassan-yagaragaye-arimo-gusoroma-intoryi-mu-murima-videwo/

  • Sebihogo Kazeneza Merci witabiriye Miss Rwanda agiye gukora ubukwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Sebihogo Kazeneza Merci uri mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022 akaba n'Igisonga cya Mbere cya Miss wa Kaminuza ya UTB mu 2016 agiye kurushinga n'umukunzi we Nkota Elysée bamaze igihe bakundana.

    Ni nyuma y'uko Ku wa 27 Ukuboza 2022, Miss Kazeneza Merci yatunguwe n'umukunzi we Rukundo Nkota Elysée amwambika impeta amusaba ko yamubera umugore undi na we arabimwemerera.

    Ibirori byo gusaba no gukwa biteganyijwe ku wa 16 Nyakanga 2023 ku Kigo cya Les Poussines de Gisenyi ahahoze hitwa St Fidelle.

    Source : https://yegob.rw/sebihogo-kazeneza-merci-witabiriye-miss-rwanda-agiye-gukora-ubukwe/

  • Kamonyi: babangamiwe n'umwanda wo mu bwiherero ushyirwa mu mazi bavoma n’Umugabo baturanye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Kamonyi Umurenge wa mu karere ka Kamonyi Umurenge wa Musambira haravungwa ikibazo cy'umugabo wabujije abaturage kuvoma avuga ko bamwangiriza imyaka maze nawe agahitamo gushyira umwanda wo mu musarane mu mazi abavomyi bavomo,

    Nkuko Radio 1 dukesha iyi nkuru ibitangaza ivuga ko Kamonyi mu murenge wa Musambira abavoma mu kagezi gato kanyura mu mudugudu wa Bimomwe babangamiwe n'umwanda wo mu bwiherero ushyirwamo n'umugabo baturanye, mu gihe we avuga ko awushyiramo agamije kubabuza kuhavoma kuko bamwangiririza imirima ye yegereye uwo mugezi.

    Source : https://yegob.rw/kamonyi-babangamiwe-numwanda-wo-mu-bwiherero-ushyira-mu-mazi-bavoma/