Blog

  • Abanyamadini bemera ko ivugabutumwa ryatsinzwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Bishop Kayinamura Samuel, yavuze ko mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi abihayimana bakoze ikosa rimwe.

    Byari mu muhango wo kwibuka Abakirisitu n'abandi biciwe kuri Cathedrale ya Methodiste Libre mu Rwanda muri Jenoside.

    Ni umuhango witabiriwe n'abapasiteri bahagarariye conferences zitandukanye z'iri torero, abapasiteri bagize impuzamiryango, RICH, bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, ababuriye ababo kuri iyi cathedrale n'abandi bakirisitu barimo n'abaharokokeye bo mu yandi matorero n'amadini.

    Bishop Kayinamura yavuze ko byari bigoye kubona uko watandukanya abihayimana na Leta mu gihe cya Jenoside.

    Yakomeje agira ati “Leta yari iriho ni yo yateguye inakora Jenoside; abo rero ntibabashije kwinyagambura kuko bari barafatiwe mu mutego wo kubana na Leta cyane, ntibabasha kwamagana ikibi.”

    “Kubana na Leta si bibi ariko umukirisitu wamaze kumenya neza akwiye kubana na Leta ariko leta yamujyana mu bibi agahakana, akabyanga. Bo ntibabashije kubyanga barabyitabiriye kuko bagiye muri Leta cyane, Leta ibahamagariye kwica ntibabasha kwikura muri uwo mutego.”

    Bishop Kayinamura asanga ibyo bitanga umukoro kuri bagenzi be wo kwigira ku mateka kugira ngo ibyabaye bitazongera gukorwa.

    Depite Uwamariya Rutijanwa Marie Pelagie yavuze ko nk'uko abayoboke b'amadini n'amatorero babyuka bakajya ku rusengero cyangwa mu Kiliziya bibwirije byatanga umusaruro bakoresheje ijwi ryabo no mu gukumira Jenoside n'ingengabitekerezo yayo.

    Yakomeje ati “Abayoboke bahari bose bavuze bati 'ntibizongere', ntabwo 'byazongera'.''

    Umwe mu barokokeye kuri Cathedrale ya Methodiste Libre, Rukundo Martin, yavuze ko hiciwe abantu kandi bari bizeye kuhakirira.

    Yavuze ko ku wa 9 Mata 1994 abantu bakanguriwe kugana kuri iyo cathedrale kugira ngo babarindire umutekano neza.

    Uwari ukuriye Itorero Methodiste Libre mu Rwanda yagezeho ahamagaza abajandarume ngo baze bamukurire abo bantu aho, bisanga bwari uburyo bwo kubarimburira rimwe, bikozwe n'abajandarume n'Interahamwe zitegereje ko bazibagabira ngo zibice.

    Mu byiciro bitandukanye, abitabiriye uwo muhango wo kwibuka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi kuri iyi cathedrale bashyize indabo ahari ikimenyetso cy'abayiguyemo.

    Hibutswe abakirisitu n'abandi biciwe kuri Cathedrale ya Methodiste Libre mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abanyamadini bemera ko ivugabutumwa ryatsinzwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamadini-bemera-ko-ivugabutumwa-ryatsinzwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Pan-African Movement yatangije Ikigo cyigisha 'Ubunyafurika' mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni amasomo ajyanye n'imiyoborere, politiki, imibanire, gukemura amakimbirane n'iterambere. Ni amasomo yatoranyijwe hagendewe ku bibazo Afurika ifite, ibyo yanyuzemo ndetse n'icyakorwa ngo ibyigobotore.

    Kuri uyu wa Mbere, tariki 1 Gicurasi 2023, muri Kaminuza Yigenga ya Kigali [ULK] habereye umuhango wo gusuzuma ayo masomo no kuyemeza kugira ngo abe yatangira kwigishwa.

    Ni amasomo yateguwe n'abarimu b'inzobere muri kaminuza barimo nka Dr Alphonse Muleefu, Dr Buchanan Ismael, Dr Aggée Shyaka Mugabe, Dr Nkurayija Jean de la Croix n'abandi.

    Umuyobozi wa Pan African Movement Rwanda, Musoni Protais, yavuze ko impamvu yo gutangiza aya masomo ari ukugira ngo Afurika igire umurongo uhamye wo kuganira ku bibazo byayo ndetse no gushaka uko byabonerwa umuti.

    Yagize ati 'Tukaganira uko Afurika imeze, icyabiteye kuba imeze gutyo ndetse n'ibisubizo bishobora kuba byatangwa na za gahunda zatuma noneho Afurika na yo igira ijambo mu Isi.'

    'Murabizi ko Afurika igendera ku baturage bayo, gukoresha umubare w'abantu bishobora gutuma mugera ku iterambere ryihuse iyo umugambi ari umwe.

    Yakomeje agira ati 'Ariko kuba tukiri uduhugu 54 n'imipaka, ibibazo by'amakimbirane […] bituma iterambere ritihuta, ibyo kandi nta wundi uzabidukemurira, ni twe Abanyafurika cyane cyane urubyiruko.'

    Ku ikubitiro aya masomo azajya ahabwa urubyiruko rwiga muri Kaminuza zo mu Rwanda, aho abazatoranywa bwa mbere ari abanyeshuri batatu muri buri kaminuza.

    Bazajya bava mu bayobozi bahagarariye abanyeshuri ndetse n'abashinzwe ibikorwa bya Pan African Movement muri iyo kaminuza.

    Musoni ati 'Umusaruro twiteze ni impinduramatwara, ni ukuvuga ngo iyo umuntu yumva ibyo turimo bitatubereye, atangira kwerekana imbaraga nke cyangwa ubuswa dufite n'ibindi bituma tuba aho turi. Ibyo bigutera umujinya wo kubihindura.'

    'Ikindi ni uko wiyemeza kujya kubikora, tugize ba bandi biyemeza kugira icyo bakora ngo Afurika ive mu kangaratete irimo, ubwo tuzaba twagize umusaruro twifuza.'

    Depite Nyirabega Euthalie yagaragaje ko aya masomo aje gufasha mu kwigisha ingengabitekerezo y'Ubunyafurika.

    Ati 'Kugira ngo ugire Ubunyafurika ni uko ubutozwa, hanyuma na we ukabwiyumvamo. Ugomba kugira ibitekerezo, ukagira imyitwarire, imitekerereze y'Ubunyafurika […] ariko aho dushaka kuganisha ni ukuzagira abayobozi b'Abanyafurika biyumvamo Afurika.'

    Ubuyobozi bwa Pan-African Movement Rwanda butangaza ko nyuma yo gutangiza aya masomo mu Rwanda, hazabaho uburyo bwo kuyasangiza abandi Banyafurika ku buryo hari icyizere cy'uko n'ibindi bihugu bizagenda biyifashisha.

    Abayobozi ba Pan-African Movement bagaragaje akamaro ko gushyiraho amasomo yigisha Ubunyafurika

    Umuyobozi wa Pan African Movement Rwanda, Musoni Protais, yavuze ko impamvu yo gutangiza aya masomo ari ukugira ngo Afurika igire umurongo uhamye wo kuganira ku bibazo n’uko byabonerwa umuti

    Pan-African Movement yatangije Ikigo cyigisha 'Ubunyafurika' mu Rwanda

    Umuyobozi wa Pan African Movement Rwanda, Musoni Protais, yagaragaje ko kwigisha abakiri bato Ubunyafurika bizafasha mu kubaka ahazaza ha Afurika

    Abitabiriye iki gikorwa bafashe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pan-african-movement-yatangije-ikigo-cyigisha-ubunyafurika-mu-rwanda

  • Papa Sava yihanganishije abo yarafitiye ubwoba mu marushanwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime akaba n'umwanditsi wazo, Niyitegeka Gratien wamamaye ku mazina anyuranye arimo Papa Sava, yihanganishije bagenzi be Clapton na Bamenya bari bahataniye igihembo muri The Choice Awards.

    Ni nyuma yo kubahigika akegukana igikombe cy'umukinnyi mwiza wa filime w'umwaka [Best Actor of the year] mu bihembo The Choice Awards byatanzwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2023.

    Niyitegaka [Papa Sava] yihanganishije Mugisha Emmanuel [Clapton] amubwira ko kuba amuhigitse kuri iyi nshuro biteye ishema kuri we kuko nawe umwaka ushize yatwaye igikombe nk'iki.

    Ati 'Kibonke yihangane ubushize yaragitwaye [Umwaka ushize].' Yanavuze ko na Bamenya aherutse gutwara igikombe 'Cya 'Best Creator Award' mu bihembo bya Rwanda International Movie Award.'

    Ati 'Turasangira, twese ko turi ab'umukire umwe reka nanjye nyikubite mu kabati babibone.'

    Source : https://yegob.rw/papa-sava-yihanganishije-abo-yarafitiye-ubwoba-mu-marushanwa/

  • “Kora cyane uzagaruke” Umukinnyi wa APR FC watijwe mu Ntara, yagiriwe inama n’umutoza wa APR niba ashaka kugaruka i Kigali (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wungirije akanongera imbaraga muri APR FC, Jamel Eddine Neffati yagiriye inama Nsanzimfura Keddy zamufasha kwitwara neza ndetse no kugaruka ku rwego yahoranye.

    Ibi yabimubwiye ubwo APR FC yasezereraga MARINE FC uyu musore yatijwemo muri 1/4 cy'igikombe cya Amahoro.

    Ubwo umukino warangiraga, Keddy yagaragaye ari kuganira na Neffat, aho ibyo baganiriye yaje kubisangiza ikinyamakuru IGIHE.

    Keddy avuga inama yagiriwe, ati: 'uhagaze neza, maze igihe ndeba imikino yawe, ndetse n'uyu munsi wakinnye neza cyane.

    ''Komeza ukore cyane, uri umukinnyi w'umuhanga n'ubwo mu minsi ishize bitagenze neza ariko impano yo urayifite kandi byatangiye kugaruka.''

    ''Marines FC iri kugufasha cyane kugaruka neza ariko ugomba gukora imyitozo ku giti cyawe mu gihe cyose ubonye umwanya mbere y'Ikipe, uyitange ku kibuga bagusange hari imyitozo wizigamiye mu mubiri wawe.''

    ''Gerageza ugabanye ibilo ufite kuko bizajya bigufasha kwiyoroshya ndetse no kwihuta mu kibuga. Nzishimira kuzongera kukubona uri wa Keddy buri wese yifuza, witwara neza mu mikino yose kandi uhozaho. Birimo kuza harabura utuntu duto nk'utwo nakubwiraga ubundi ugasubira ku rwego wahozeho ndetse ukanarurenza.''

    Source : https://yegob.rw/kora-cyane-uzagaruke-umukinnyi-wa-apr-fc-watijwe-mu-ntara-yagiriwe-inama-numutoza-wa-apr-niba-ashaka-kugaruka-i-kigali-amafoto/

  • Muraberanye: Rocky Kimono na Young Grace mu mafoto y’ubukwe – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperikazi Abayizera Marie Grace wamamaye nka Young Grace yagaragaye mu mafoto nk'ubukwe ari kumwe n'umusobanuzi wa filime Rocky Kimono.

    Aya mafoto ya Rocky na Young Grace, yafotowe hagamije kwamamaza rumwe mu ruganda rukora matera, gusa bamwe mu babakurikira bavuze ko bari baberanye, doreko bose nta numwe urashaka.

    Source : https://yegob.rw/muraberanye-rocky-kimono-na-young-grace-mu-mafoto-yubukwe-amafoto/

  • “Yanyikopeshejeho iby’abakuru” Umugore yashyize hanze umugabo wamusabye umunezero wo mu mashuka ku ideni – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore yashyize hanze umugabo wamusabye umunezero wo mu mashuka ku ideni.

    Umugore ukomoka muri Nigeria yashyize hanze umugabo wamusabye umunezero wo mu mashuka ku ideni.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, uyu mugore utatangaje amazina y'uwo mugabo, yavuze ko yamusabye ko baryamana ku ideni.

    Uyu mugabo yamwemereye ko nibaryamana azaba amugiyemo ibihumbi 20 by'amanayira akoreshwa muri Nigeria.

    Source : https://yegob.rw/yanyikopeshejeho-ibyabakuru-umugore-yashyize-hanze-umugabo-wamusabye-umunezero-wo-mu-mashuka-ku-ideni/

  • “Bamusubize inkwano ze” Umuhanzi ugezweho mu Rwanda yavuze ko Platin P yatekewe imitwe maze amusabira ikintu gikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ugezweho mu Rwanda mu ndirimbo zigiye zitandukanye ariko ukorera umuziki we hanze y'u Rwanda, Isacco yavuze ko Platin P yatekewe imitwe.

    Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Ibyamamare, aho yasabye ko Platin yasubizwa inkwano niba koko ibivugwa aribyo.

    Yagize ati: 'Iyo nkuru nkurikije uko nayumvise, niba koko ibivugwa aribyo, niba uwo mugore yarabeshye ko atwite inda ya Platini, nyuma bagasanga ataribyo, icyambere ubwo bwaba ari ubutekamutwe kuko uwo mwana yaba afite Se utandukanye nuwakoze ubukwe na nyina'

    Yakomeje agira ati 'Ibaze gutegura ubukwe, ugashoramo amafaranga, ugatumira inshuti n'abavandimwe bakagushyigikira, bagakwa ugakora ibishoboka byose ngo ikirori cyawe kiryohe, nyuma ukaza kumenyako byabindi wakoraga wabikorerga ubusa, ugasanga umwana witaga imfura yawe ntabwo ariwowe wamubyaye'

    Yasoje avuga ko umuntu wagukoze ibyo akwiriye kubibazwa aho aba yagutereye umwanya wawe.

    Source : https://yegob.rw/bamusubize-inkwano-ze-umuhanzi-ugezweho-mu-rwanda-yavuze-ko-platin-p-yatekewe-imitwe-maze-amusabira-ikintu-gikomeye/

  • Miss Jolly yahuye na Miss Uganda Karema ufite… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Mutesi Jolly yashyize yagize ati: 'Nahuye na Nyampinga w'ubwiza butangaje Miss Hannah Karema ni umwari ufite icyerezo cyiza. Ntewe ishema no kuzabona ugera ku ntego zawe ukanabasha guhangana n'ibihuha byugarije amarushanwa y'ubwiza.'

    Akomeza amuha ikaze mu nzira yatangiye yo kuba Nyampinga ati: 'Ikaze mu muryango mugari wa ba Nyampinga muvandimwe muto. Ndumva ntabasha gutegereza igihe nzakwakirira mu Rwanda.'

    Miss Hannah Karema Tumukunde yegukanye ikamba rya Miss Uganda 2023 muri Werurwe ahize abandi bakobwa banyuranye bari bahanganye na we. 

    Ubwiza bwe bwahise butuma benshi bamwerekezaho amaso, bamwe banatangira kuvuga ko ari Umunyarwandakazi.

    Ni ibintu yaje kugira icyo avugaho, atangaza ko ari Umunya-Uganda, ariko akaba afite inkomoko mu Rwanda kuko Nyina ari Umunyarwandakazi. 

    Miss Mutesi Jolly amaze iminsi muri Uganda aho kimwe mu bikorwa bikomeye yagaragaje ko cyamujyanye muri iki gihugu ari ubukwe bwa Fred Mukasa Mbidde, umusirikare uri mu babohoye u Rwanda mu 1994.

    Ni n’umwe mu banyapolitike b’inanaribonye mu Mategeko n'Uburenganzira bwa muntu ndetse ari no mu Badepite bahagarariye Uganda mu Inteko Ishingamategeko y'Umuryango wa Afurika y'Uburasitazuba.

    Miss Mutesi Jolly yishimiye guhura na Miss Uganda 2023 Hannah KaremaMiss Jolly yahaye ikaze Miss Karema anamubwira ko azishimira kumwakira mu RwandaUbwiza bwa Miss Hannah Karema bwatigishije Akarere cyane mu minsi yambikwaga ikamba

    Ubwiza bwa Miss Uganda 2023 bukomeje kuvugisha benshi

    Ubwiza bwa Miss Karema bwatumye bamwe bavuga ko ari umunyarwandakazi

    Miss Karema avuka ku mubyeyi w’umunyarwanda n’undi w’umunyUgandaa-

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128766/miss-jolly-yahuye-na-miss-uganda-karema-ufite-ubwiza-butangaje-bwatumye-bamwe-bamwita-umun-128766.html