Blog

  • Uko ibyamamare byatambutse ku itapi yumutuku… – #rwanda #RwOT

    Aba bombi batangiye bakira bagenzi babo aribo Emmalito na Isimbi Chritella, ubundi bakomeza bakira n'abandi barimo abahatanye n'abandi bagiye bafatiye runini imyidagaduro nyarwanda.

    DJ Briane uhatanye mu cyiciro cy’umuvanzi w’umuziki w’umwaka yashimiye abamutoye agira ati: 'Abantu bantoye nibo banshyize muri The Choice Awards, ndabashimira cyane ndumva ntakindi navuga.'

    Israel Mbonyi uri mu bahanzi bo kuramya no guhimbaza Imana yakomoye kuko umunsi we wagenze, n'uko yiteguye itangwa ry’ibihembo ati: 'Ni umurimo w'Imana turimo, umuntu wese wegukana iki gihembo ni intambwe twese tuba duteye.'

    Umukinnyi wa filimi Papa Sava yashimiye abategura ibihembo, ahamya ko ari iby’ingenzi ati: 'Ibihembo iyo bije bidutera imbaraga, kandi ikiba cyose ndaza kucyakira kuko nditeguye.”

    Bruce Melodie yakomoje ku kuba ingendo amaze iminsi akorera mu bihugu bitandukanye zari iz’akazi, kandi umusaruro zatanze uzajya ahagaragara vuba ati: “Ndishimye bya hatari ko mwabonye ko nabikoze, kandi nshimire abantoye. Harahiye byagenze neza n'ubwo byafata igihe ariko ibikorwa birahari.” 

    Abafite amazina azwi bitabiye itangwa ry’ibi bihembo barimo Killa Man, Aissa Cyiza, Kalex, Yvan, Muyoboke Alex, Jojo Breezy, Chryso Ndasingwa, King Pazzo, Arstide Gahonzire, Coach Gael, Junior Rumaga, Japhet Mpazimaka, Manager wa Kenny Sol.

    Hari kandi na Linda Priya, Zaba Missedcall, Murindahabi Irene, Bamenya, Aisha, Bahati, Kigali Boss Babes n’abandi banyuranye bose bari bambaye neza.Umuyobozi wa Park Inn, Umuyobozi wa Forzza, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’Umuyobozi wa Isibo TVIsrael Mbonyi asuhuzanya na Phil PeterCoach Gael yari yabucyereye mu birori bya The Choice AwardsDJ Briane watowe cyane mu cyiciro cy’amatora kuri murandasi yashimiye abamutoye Umwe mu nkumi zibarizwa muri Kigali Protocal bari kwakira abitabiyeAbana bato nabo ntibacikanwe, uyu yari yambaye umupira wanditseho Yves SoundRwiyemezamirimo akanaba n’umunyamakuru Emmalito yari yabucyereyeMiss Muyango na Emmalito mu ifoto y’urwibutsoAissa Cyiza na Umuhire Rebecca, abanyamakuru ba Royal FMPhil Peter na Miss Muyango nibo bayoboye itangwa ry’ibihembo bya The Choice Awards 2022Abantu bari baje bambaye neza

    Kigali Protocal niyo yakiriye abitabiye boseUmunyamakuru Janvier Iyamuremye n’umukinnyi wa filimi Killa Man

    Umwe mu babyinnyi bakomeje kuzamuka nezaUmubyinnyi Jojo Breezy umaze kubaka izina mu kubyinaJojo Breezy yaje aherekejwe n’abagenzi be barimo General Benda

    Abajyanama b’abahanzi Muyoboke Alex na Leandre ubifatanya n’umwuga w’itangazamakuruUmujyanama w’abahanzi Artside Gahonzire na we ari mu bitabiye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128740/uko-ibyamamare-byatambutse-ku-itapi-yumutuku-muri-the-choice-awards-amafoto-128740.html

  • Ikipe ya Mukunzi Yannick yitwaye neza: Uko A… – #rwanda #RwOT

    Uko shampiyona y’u mupira w’amaguru mu Rwanda ikomeza gukinwa ni na ko n’izo mu bindi bihugu ziri gukinwa. Nk’uko bisanzwe InyaRwanda.com buri wa mbere tubagezeho uko abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru no mu cyumweru gishize muri rusange.

    Duhereye ku mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe y’igihugu, Amavubi, Mukunzi Yannick ikipe ye ya Sandviken IF yo muri Sweden, yatsinze ibitego 3-1 Umea muri shampiyona kuwa 6. Uyu mukinnyi yabanje mu kibuga, gusa ntabwo yarangije umukino kuko yaje gusimburwa. 

    Undi mukinnyi ukinana na Yannick Mukunzi, Byiringiro Lague ntabwo yigeze ajya mu kibuga kuri uyu mukino ndetse nta nubwo yari ari mu basimbura gusa kuwa 3 muri kiriya cyumweru dusoje. 

    Yari yakinnye umukino k Sandviken IF yatsinzemo Forsbacka IF ibitego 7-1. Muri ibi bitego harimo igitego cye yatsinze ndetse kikaba icya mbere atsinze kuva yahagera.

    Kuri myugariro Imanishimwe Emmanuel ntabwo byagenze neza cyane, ku munsi w’ejo ikipe ye ya FAR Rabat yo muri Moroc yatsinze USM Alger ibitego 3-2 mu mukino wo kwishyura wa 1/4 muri CAF Confederation Cup gusa n’ubundi byarangiye basezerewe. 

    Umukino ubanza bari batsinzwe ibitego 2-0 ubwo bahise basezerwa ku kinyuranyo cy’ibitego 4-3. Muri uyu mukino w’ejo Imanishimwe Emmanuel yabanje mu kibuga, gusa yaje gusimburwa ku munota wa 63 yabonye n’ikarita y’umuhondo.

    Undi myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mutsinzi Ange ejo yakinnye umukino wose ikipe ye ya Jerv yo muri Norway itsindwa ibitego 2-1 n’ikipe ya Moss. 

    Kuri Rubanguka Steve, ikipe ye ya Zimbru ikina icyiciro cya mbere muri Moldova, yatsinzwe na Milsami igitego 1-0, uyu mukinnyi w’umunyarwanda yabanje mu kibuga akina iminota 90 y’umukino.

    Ikipe ya Rapfael York yitwa Gefle IF yatsinzwe na Landskrona igitego 1-0 kuwa 6, gusa uyu mukinnyi ukinira Amavubi ntabwo yigeze agaragara kuri uyu mukino kubera ikibazo cy’imvune afite.

    Gor Mahia yo muri Kenya ikinamo Emery Bayisenge yo yakinnye kuwa 3 w’icyumweru gishize itsinda ibitego 2-1 Talanta kandi uyu mukinnyi yakinnye uyu mukino.

    Ikipe ya Mukunzi Yannick yitwaye neza itsinda ibitego 3-1

    Gor Mahia ikinamo Emery Bayisenge nayo yabonye intsinzi gusa yo yakinnye kuwa 3 w’icyumweru gishize

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128743/ikipe-ya-mukunzi-yannick-yitwaye-neza-uko-abanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye-mu-mpera-zicyu-128743.html

  • M1 yakoranye indirimbo na Jose Chameleone biz… – #rwanda #RwOT

    M1 amaze iminsi mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda, ari naho yahuriye na Joseph Mayanja [Jose Chamelone] bakora iyi ndirimbo.

    Iyi ndirimbo bayikoze kuri uyu wa 30 Mata, ari wo munsi bombi bizihirizaho isabukuru y'amavuko. Chameleone agejeje imyaka 44 y'amavuko.

    M1 yabwiye InyaRwanda ko bishimishije kuba yizihiza isabukuru y'amavuko ku munsi umwe na Chameleone. Avuga ko ubu bageze kure umushinga w'iyi ndirimbo.

    Ati 'Ndi gukorana indirimbo na Jose Chameleone. Ni ukugenda gacye kuko nta 'Audio' ntabwo ndikuyibona, ariko twamaze no gufata amashusho yayo.'

    Yavuze ko we na Chameleone banditse iyi ndirimbo bitaye cyane ku gukangurira abantu kwishima. Akomeza ati 'Ni indirimbo twise 'Free' muri macye ivuga ku kwibohora, ukumva umeze neza, ugakora uko icyo ushatse ntakibazo.'

    Uyu muhanzi yavuze ko mu minsi ya vuba agaruka muri Kigali, hanyuma agategura uburyo bwo kumenyekanisha iyi ndirimbo.

    Ndashaka guhita ngaruka muri Kigali, uba uteganya ko ibintu ukabibona ukabona biratinze ariko ndakomeza kubikurikirana.'

    M1 aheruka gushyira hanze indirimbo yise 'Telefone', amashusho yayo yatunganyijwe na Jordan Hoechlin wakoranye n'abarimo Chris Brown, Patoranking, Otile Brown, French Montana n'abandi bakomeye.

    Iyi ni indirimbo uyu muhanzi ashyize hanze nyuma y'imyaka ibiri yari amaze atumvikana mu muziki.

    Yavuze ko impamvu yari yarahisemo kuba acecetse mu muziki ari ibibazo yagiye ahura nabyo, byatumye aba afashe akaruhuko.

    Uyu musore yavuze ko ubu yongeye kwisuganya, ariko akaba asaba abashoramari gushora mu muziki kuko ari ikintu cyunguka iyo cyitaweho.

    M1 yaherukaga gukora indirimbo mu 2020, ubwo yakoraga iyo yise ''Do it again''. Ni umuhanzi wibanda ku muziki w'injyana ya Dancehall. 

    Yatangiye umuziki mu 2012, akora zimwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo izamenyekanye cyane, kuva mu myaka irenga icumi ishize.

    Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo 'Ibihu'', 'Perfect'', 'Iyo foto'', 'Uritonda'', 'Brenda'' ari kumwe na Bruce Melodie, 'Juliana'' yakoranye na Umutare Gaby n'izindi. 

    Yanyuze mu maboko y'abakomeye mu gutunganya umuziki mu Rwanda, barimo Pastor P n'abandi.


     

    M1 yatangaje ko ari gukorana na Jose Chameleone indirimbo bise 'Free' 

    M1 yavuze ko bamaze gufata amashusho y'iyi ndirimbo kandi ishobora gusohoka mu minsi iri imbere


     

    M1 yavuze ko bishimishije kuri we kuba yizihiza isabukuru y'amavuko ku itariki imwe na Chameleone 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IBIHU’ Y’UMUHANZI M1 YAMENYEKANYE CYANE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128751/m1-yakoranye-indirimbo-na-jose-chameleone-bizihiza-isabukuru-amafoto-128751.html

  • Bruce Melodie na Dj Brianne baciye agahigo mu… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2023, nibwo kuri Park Inn Hotel habereye umuhango wo gutanga ku nshuro ya gatatu ibi bihembo bigamije gushyigikira no guteza imbere abari mu ngeri zinyuranye z'ubuhanzi mu Rwanda.

    Ni ibirori byitabiriwe n'abantu banyuranye, byaranzwe no kubanza kunyura ku itapi itukura (Red Carpet), hanyuma ibihembo bihabwa ababitsindiye.

    Bruce Melodie yabimburiye abandi kwakira ibihembo, abicyesha indirimbo ye yise 'Funda Macho'.

    Uyu muhanzi yanegukanye igihembo cy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka 'Best Male Artist of the year'. Bivuze ko yegukanyemo ibihembo bibiri.

    Mu 2021, iki gikombe cyatwaye na Niyo Bosco, ariko mu 2020 cyari cyegukawe n'ubundi na Bruce Melodie.

    Akimara kwakira igihembo cy’umuhanzi w’umwaka [Best Male artist of the year] yashimye Isibo TV itegura ibi bihembo ‘yabonye ko twakoze’, anashima cyane ikipe ngari ya 1:55 Am bareberera inyungu ze mu muziki.

    Uyu munyamuziki uherutse mu gihugu cya Nigeria, yavuze ko aba bahanzi bari bahataniye iki gikombe bakomeye, kandi harimo babiri [Kenny Sol na Juno Kizigenza] yafashije mu rugendo rwabo rw’umuziki.

    Bruce yanavuze ko Chriss Eazy bari bahataniye iki gikombe, ariwe wamugiriye inama yo kureka kurapa ahubwo akaririmba. Anavuga ko Christopher ari umuntu bakoranye igihe kinini.

    Ati “Aba bantu ni abahanga, ndabemera sana kandi bari gukora akazi neza kugirango umuziki ugere ku rwego rwiza.”

    Gatete uzwi nka Dj Brianne ugezweho muri iki gihe, yongeye kugaragaza ko ahagaze neza mu kuvanga umuziki, yegukana ku nshuro ya gatatu igihembo cya Dj w'umwaka 'Best Dj of the year'. Yacyegukanye mu 2021 no mu 2020.

    Mu ijambo rye, Dj Brianne yashimye abamutoye banyuze ku rubuga rwa Noneho.com bakamuhesha amahirwe yo kwegukana iki gikombe ku nshuro ya gatatu, anashima Imana ikimutije umwuka.

    Yavuze ko iki gikombe agicyesha gukora cyane, ndetse n’abantu bamuha hafi nka Bruce Melodie na Coach Gael. Brianne yabiteyemo urwenya, avuga mu itora ryo kuri internet yakoreshejemo 10,000 Frw, hanyuma asaba abafana be kumutora.

    Yanashimye Isibo Tv abasaba gukomeza gutegura ibi bihembo, avuga ko ibihembo nk’ibi bikwiye gukomeza gutegurwa. Ati “Iri n’itangiriro.” Brianne yanashimye byihariye M. Irene wamuzanye mu kibuga cy’umuziki.

    Ibi bihembo byatanzwe hashingiwe ku majwi 60% y'abafana ndetse na 40% y'abari bagize Akanama Nkemurampaka. 

    Bruce yegukanye ibikombe bibiri muri The Choice Awards ya 2022 

    Bruce yegukanye igikombe cy'indirimbo nziza 'Best Video of the year' abicyesha indirimbo ye yise 'Funga Macho'-Igihembo yagishyikirijwe n’Umuyobozi Mukuru wa InyaRwanda.com, NGIRUWONSANGA Jean Claude 

    Bruce Melodie yatwaye igikombe cy'umuhanzi w'umwaka 'Best Male Artist of the year' 

    Dj Brianne ni ku nshuro ya gatatu yegukanye igikombe cya Dj w'umwaka 'Best Dj of the year' yacyegukanye mu 2020 ndetse no mu 2021 

    Brianne yashimye Murindahabi Irene wamuharuriye inzira yo kwinjira mu muziki 

    Umuyobozi wa Isibo Tv Kabanda Jean de Dieu niwe washyikirije igikombe Dj Brianne  


    Bruce Melodie ari kumwe n’umunyemari Alvin Smith


    Coach Gael yavuze ko n’ubwo ari umujyanama wa Bruce Melodie ariko ‘ndi umufana we cyane’ 

    Uhereye ibumoso: Coach Gael, Bruce Melodie ndetse n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Busabizwa Parfait 


    Busabizwa Parfait asuhuzanya na Bruce Melodie mbere y’uko amushyikiriza igikombe

    KANDA HANO UREBE AKARI KU MUTIMA W’ABEGUKANYE IBIHEMBO THE CHOICE AWARDS

    “>

    Kanda hano urebe amafoto yaranze itangwa ry’ibihembo The Choice Awards

    AMAFOTO: Sangwa Julien&Nathanael Ndayishimiye-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128757/bruce-melodie-na-dj-brianne-baciye-agahigo-mu-bihembo-bya-the-choice-awards-amafotovideo-128757.html

  • Virgil Van Djik wa Liverpool yavunywe umugongo _ AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wejo hashize saa 17:30 , ikipe ya Liverpool yakiraga Tottenham Hospurs mu mukino w'umunsi wa 34 muri shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Bwongereza.
    Liverpool yatsinze Tottenham Hospurs ibitego bine kuri bitatu.
    Ibitego bya Liverpool byatsinzwe na Curtsi Jones ku munota wa 3 Luis Díaz ku munota wa 5, Salaha ku munota wa 15 na Jota ku munota wa 90+4. Tottenham Hospurs yo yatsindiwe na Harry Kane ku munota wa 40 , Son ku munota wa 77 na Richarlison ku munota wa 90+3.

    Virgil Van Djik wacenzwe ku rwego rukabije

    Kimwe mu bintu byabaye muri uwo mukino ni ugucengwa kwa myugariro wa Liverpool , Virgil Van Djik, ku rwego rukabije aho abenshi batebya bavuga ko ashobora kuba yaranavunitse.
    Ku munota wa 39 nibwo umunya-Croatia, Ivan Perisic, yandagaje Virgil akamucenga ku rwego rukabije.


    Ivan Perisic wacenze Virgil ku buryo bukabije


    Source : https://yegob.rw/virgil-van-djik-wa-liverpool-yavunywe-umugongo-_-amafoto/

  • Rulindo abagore bakoze inama: Umugabo urengeje saa mbiri(20:00) akiri mu gasozi, iyo ageze mu rugo i we akubitwa nk’izakabwana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu bagabo bo mu karere ka Rulindo mu murenge, bavuga ko barembejwe n'ihohoterwa bakorerwa n'abagore babo, bityo bakaba basaba ubutabera.

    Mu kiganiro aba bagabo bagiranye na Tv1 dukesha iyi nkuru, bavuze ko kuri ubu nta mugabo ushobora gutaha mu rugo i we nyuma ya saa mbili z'umugoroba(20h00) kuko uzirengeje akubitwa nkiz'akabwana.

    Bamwe mu bagabo bo muri uyu murenge wa Ngoma, bavuga ko bahitamo kwicecekera, kugira ngo badasuzugurika imbere y'abandi bagabo bagenzi babo, bagasaba inzego zishinzwe zirwanya ihohoterwa kwinjira muri iki kibazo.

    Source : https://yegob.rw/rulindo-abagore-bakoze-inama-umugabo-urengeje-saa-mbiri2000-akiri-mu-gasozi-iyo-ageze-mu-rugo-i-we-akubitwa-nkizakabwana/

  • Burya ntuhirwa n’ubuzima ntuzibagirwe gushimira umuntu wakugiriye neza: Umunyamakuru ukomeye cyane hano mu Rwanda yashimiwe byimazeyo na mugenzi we yagiriye neza akiri muto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru ukomeye cyane hano mu Rwanda yashimiye mu genzi we yakuze afana cyane kuva mu bwana bwe ndetse bahura bwa mbere akamwemerera ko bifotozanya.

    Aya magambo yavuzwe n'umunyamakuru w'imikino uzwi cyane hano mu Rwanda witwa Eric Dinho akaba ari mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram ye ashimira byimazeyo umunyamakuru uzwi cyane ukorera radio y'igihugu Rugangura Axel banakoranye kuri radio Rwanda mu kiganiro kitwa urubuga rw'imikino.

    Dore amagambo yuje ubwuzu umunyamakuru Eric Dinho yanditse ashimira uwo yita inshuti nyanshuti mu buzima bwe.

    Source : https://yegob.rw/yamushimiye-byimazeyo-umunyamakuru-ukomeye-cyane-hano-mu-rwanda-yashimiwe-na-mugenzi-we-yagiriye-neza/

  • Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly yagiranye ibihe byiza na Miss Uganda 2023 Hana Karema – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyampinga w'u Rwanda 2016 Mutesi Jolly uri kubarizwa mu gihugu cya Uganda yahuye anagirana ibihe byiza na Nyampinga w'iki gihugu Hana Karema wegukanye ikamba rya 2023.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Jolly yasangije abamukurikira amafoto ari mumwe na Miss Uganda 2023 Hana Karema maze arenzaho amagambo agaragaza ko yamwishimiye.

    Yagize ati 'Nahuye na miss Uganda w'agahebuzo Hana Karema, umukobwa ukiri muto ufite icyerekezo. Urakaza neza mu ishuri ryabamikazi. Sinshobora gutegereza ku kwakira mu Rwanda.'

    Source : https://yegob.rw/miss-rwanda-2016-mutesi-jolly-yagiranye-ibihe-byiza-na-miss-uganda-2023-hana-karema-amafoto/

  • Menya byinshi kuri Tupac Amaru Shakur udasimburwa mu mateka ya hip hop ku Isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tupac Amaru Shakur uzwi nka 2Pac afatwa nk'umwe mu baraperi bakomeye kandi batsinze ibihe byose. Yavutse ku itariki ya 16 Kamena 1971 yitaba Imana tariki ya 13 Nzeri 1996 afite imyaka 25.

    Shakur yavukiye mu mujyi wa New York ku babyeyi be bombi Billy Garland na Afeni Shakur baharaniraga inyungu za politiki ndetse bakaba n'abayoboke b'ishyaka rya Black Panther. Yarezwe na nyina, Afeni Shakur, yimukira i Baltimore mu 1984 no mu gace ka San Francisco Bay mu 1988 ari naho yapfiriye mu mwaka wa 2016. Gusa amateka ya se umubyara ntiyamenyekanye cyane.

    Amaze kumurika alubumu ye ya mbere 2Pacalypse mu 1991, yabaye umuntu ukomeye muri Hip Hop ya West Coast kubera rap ye yamenyekanye.

    Dore bimwe mu bintu bituma Tupac aba umuraperi udasanzwe ; Tupac yafashe amajwi y'indirimbo zirenga 713 , yakinnye muri filime 7 hagati y'umwaka wa 1991 na 1996, yatwaye ibihembo byinshi bikomeye, yagurishije imizingo y'indirimbo ze asaga miliyoni 75 ibi bikaba bituma 2Pac aza mu bahanzi 100 bakomeye b'ibihe byose.

    2Pac yitabye Imana ubwo yarasoje alubumu 7 yiteguraga gushyira hanze mu gihe gito arizo: R U Still Down? (1997), Greatest Hits (1998), Still I Rise (1999), Until the End of Time (2001),Better Dayz (2002), Loyal to the Game (2004), Pac's Life (2006).

    Source : https://yegob.rw/menya-byinshi-kuri-tupac-amaru-shakur-udasimburwa-mu-mateka-ya-hip-hop-ku-isi/