
Blog
-
Rayon Sports yasezereye Police FC iyitsinze 6 #rwanda #RwOT
Rayon Sports yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro isezereye Police FC ku giteranyo cy’ibitego 6-4.
Rayon Sports yari yakiriye Police FC mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro 2023, warangiye ari 3-2. Umukino ubanza yari yatsinze Police FC 3-2, yasabwaga kunganya gusa.
Police FC yatangiye umukino yotsa igitutu Rayon Sports ishaka igitego ariko kubyaza umusaruro amahirwe babonye bibanza kugora ba rutahizamu barimo, Hakizimana Muhadjiri, Didier na Danny Usengimana.
Ku munota wa 15, Luvumbu yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu Rihungu awukuramo.
Nyuma yo kwinjirana ubwugarizi bwa Police FC, Ojera yakinnye neza maze ku munota wa 37 Luvumbu atsindira Rayon Sports igitego cya mbere. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.
Ku munota wa 47, Rayon Sports yabonye penaliti ku ikosa Rutanga Eric yakoreye Ojera, yaje kwinjizwa neza na Léandre Onana
Ku burangare bw’abakinnyi b’inyuma ba Rayon Sports, Hakizimana Muhadjiri yatsindiye Police FC igitego cya mbere ku munota wa 66.
Nyuma y’umunota umwe gusa, Léandre Onana yatsindiye Rayon Sports igitego cya 3 ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina.
Ku munota wa 2 w’inyongera, Kayitaba Jean Bosco wari winjiye mu kibuga asimbura, yatsindiye Police FC igitego cya kabiri.
Umukino warangiye ari 3-2 Rayon Sports isezerera Police FC ku giteranyo cy’ibitego 6-4. Muri 1/2 izahura na Mukura VS. Undi mukino uzahuza APR FC na Kiyovu Sports.
Police FC yasezerewe na Rayon SportsSource : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yasezereye-police-fc-iyitsinze-6
-
Ribara uwariraye! Ubuhamya bw'abarokotse ibiza byahitanye abarenga 100 mu Burengerazuba (Amafoto) – #rwanda #RwOT
Uturere twa Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Karongi na Ngororero two mu Burengerazuba ni two twibasiwe n'ibiza byatewe n'imvura nyinshi yaguye mu ijoro.
Kugeza aya masaha habarurwa abantu 109 bamaze guhitanwa n'ibi biza mu gihe inzu zasenyutse ndetse izindi zigatwarwa n'amazi. Ibarura ry'abahitanywe ndetse n'ibyangijwe na byo rirakomeje.
Bamwe mu barokotse ibi biza bavuze ko nta kintu nta kimwe babashije kuramura mu byo bari batunze mu ngo zabo bagasaba Leta ubutabazi burimo ibiribwa, imyambaro n'ibikoresho by'isuku.
Mukeshimana Jacqueline wo mu Mudugudu wa Josi, Akagari ka Gitarama, Umurenge wa Bwishyura muri Karongi yabwiye IGIHE ko imvura yaguye ari mu rugo we n'abana be batatu barimo uruhinja.
Ni imvura yatangiye kugwa saa Moya z'umugoroba, ikomeza kwisuka ari nyinshi bigeze saa Tanu z'igicuku, inkangu zitangira gucika ari nako zihitana inzu z'abaturage.
Ati 'Umubyeyi duturanye inzu ye yahirimye we n'abana be babiri barapfa. Harokoka umwana w'imyaka 13'.
Mukeshimana avuga ko inzu ye yuzuyemo amazi inatemba igihande kimwe ariko ku bw'amahirwe we n'abana be batatu bavuyemo ari bazima.
Ati 'Iyi mvura kuva navuka dore ngize imyaka 29 ni ubwa mbere nayibona. Ibikoresho byo mu nzu byose byasigayemo, matelas ebyiri, igitanda, igice cy'umufuka w'umuceri, intebe, ameza nta kintu nta kimwe nasohokanye.'
Kuva saa Tanu z'ijoro kugera mu gitondo cyo ku wa3 Gicurasi 2023 ku musozi wa Josi nta muturage wari mu nzu, humvikanaga amajwi y'abantu batabaza ariko byari bigoye ko kubona ubutabazi kuko isanganya ryageze kuri buri wese kuko inzu zitasenywe n'inkangu, umwuzure wazinjiyemo.
Mukeshimana wari ufite uruhinja, icyo yasohokanye mu nzu ni igitambaro kimwe yari amufubitse, we yari yambaye isengeri y'umweru n'ijipo gusa.
Yakomeje ati 'Icyifuzo cyacu ni uko ubuyobozi bwadushakira icyo twaba turimo kurya kuko nta kintu twasohokanye mu nzu.'
Uwimana Chantal wo mu Murenge wa Bwishyura yabwiye IGIHE ko saa Sita z'ijoro batewe n'umuvu w'amazi yinjira mu nzu ariko atabarwa n'abaturanyi bishe idirishya we n'umugabo we n'abana banyuramo.
Ati 'Imvura yatangiye kugwa tujya kuryama tubona ari ibisanzwe. Bigeze saa Sita twumva urusaku, tubyutse dusanga amazi yuzuye mu gikari, igikuta cyamanutse, dukinguye urugi amazi ahita yinjira mu nzu. Abana twabasohoye tubanyuza mu madirishya kuko izindi nzugi zari zanze gufunguka.'
Uwimana avuga ko we n'umugabo we barwanye no gusohora abana babo batatu mu nzu, ngo nta kintu nta kimwe bakijije.
Ati 'Abaturanyi badufashije bica idirishya tubahereza abana njye n'umugabo tubona gusohoka. Kurokoka byabaye ah'Imana natwe iyo turangara ho gatoya mwari gusanga twapfiriye muri iyo nzu. Ibintu byose byangirikiyemo, nta na kimwe twigeze dusohokanamo.'
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François, abayobozi b'Akarere ka Karongi, abashinzwe umutekano barimo Ingabo na Polisi y'u Rwanda bazindukiye ahabaye ibiza mu bikorwa by'ubutabazi no kwihanganisha ababiburiyemo ababo.
Mu butumwa bw'ihumure, Guverineri Habitegeko François, yasabye abo inzu zabo zangiritse kwirinda kuzisubiramo, asaba abo zitagize ikibazo gucumbikira bagenzi babo.
Kugeza ubu hari kurebwa uko abaturage bajyanwa gucumbikirwa mu mashuri n'insengero mu gihe hagishakwa aho bashobora gukinga umusaya.
Mu Karere ka Karongi abakomerekeye muri ibi biza bajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Kibuye. Kugeza ubu byakiriye abarwayi icyenda barimo batatu barembye cyane.
-
Internet ya baringa, imirongo y'abagenzi nijoro: 'Macuri' mu gutwara abantu i Kigali – #rwanda #RwOT
Byagaragaye muri raporo ya OAG ku mikoreshereze y'imari ya leta, yamurikiwe Imitwe yombi y'Inteko Ishinga Amategeko ku wa 2 Gicurasi 2023.
Mu bibazo biri muri uru rwego rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange harimo kuba imodoka zitwara abantu aho kugira ngo ziyongere zigenda zigabanuka.
Raporo igaragaza ko imyanya yicarwamo mu modoka zitwara abantu mu Mujyi wa Kigali yagabanutse, aho mu 2015 yari 22.238, ubu ikaba ari 19.961.
Depite Munyangeyo Théogène yagaragaje ko bisa no gukora 'macuri' niba intebe abagenzi bicaraho zaragabanutseho 2200.
Ati ''Kandi imibare itwereka ko abaturage mu Mujyi wa Kigali biyongera, ibi byaba ari ugukora macuri. Ntabwo byaba ari byo rwose, aha ngaha tuba dukwiriye kubikurikirana, tukareba uburyo twahisemo.''
Depite Munyangeyo usanzwe ari na Perezida wa Komisiyo y'Ubukungu n'Ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko, avuga ko iki kibazo gikwiriye guhagurukirwa.
Depite Dr Frank Habineza we yagize ati 'Iki kibazo giteye impungenge [â¦] ni iki cyaba kirimo gukorwa kugira ngo bigabanuke?''
Ubugenzuzi bw'Imari ya Leta buvuga ko kugira ngo ikibazo cyo gutwara abantu mu buryo bwa rusange gikemuke burundu, hakenewe ishoramari ryo kongera imodoka.
Nta nyigo ihari igaragaza ibikenewe mu rwego rwo gutwara abantu
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yavuze ko mu bibazo bikomeye basanze muri RURA, ari na rwo rwego rushinzwe kugenzura ibyo gutwara abantu n'ibintu muri rusange, rutigeze rukora inyigo yo kugaragaza uko ibibazo biri muri uru rwego byakemurwa.
Ni inyigo kandi yagaragaza ibihari n'ibibura kugira ngo habashe kunozwa imikorere mu rwego rwo gutwara abantu.
Ati ''Iyo nyigo yakwerekana imihanda isanzwe ihari, imishya, umubare w'abagenzi, umubare imodoka nini zagombye gutwara n'umubare w'abantu izihari zishobora gutwara kugira ngo hamenyekane umubare w'imodoka nini zikenewe ku mihanda itandukanye.''
Yakomeje agira ati ''Ibyo bituma RURA itabasha gufata ibyemezo bishingiye ku makuru nyayo ngo ibashe gukemura ikibazo abagenzi bafite.''
Kamuhire agaragaza ko kuba imodoka zigabanuka kandi abagenzi muri Kigali bo biyongera bituma imirongo y'abazitega yiyongera.
Ibi byashimangiwe na Depite Munyangeyo wavuze ko ''Mperutse gukora umwitozo njya Nyabugogo, njya muri Gare ya Kimironko n'iya Remera, saa Tatu z'ijoro abantu baba bagitonze imirongo. Ni ikibazo dukwiriye guhagurukira.''
Kamuhire avuga ko basabye RURA gukora isesengura kenshi no gukurikirana uko isoko rigenda rihinduka kugira ngo ikore ku buryo ibikenewe mu itwara ry'abagenzi biboneka ku gihe.
Imirongo muri za gare, kubona imodoka biba ari ingorabahiziIbibazo muri serivisi yo gutanga amatike y'ikoranabuhanga
Kuva mu 2015, abakoresha imodoka rusange mu ngendo zabo by'umwihariko mu Mujyi wa Kigali batangiye kwifashisha ikoranabuhanga ry'Ikigo AC Group gifite ikarita izwi nka Tap&Go.
Mu byo Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yabonye muri RURA harimo kuba abatwara abantu mu modoka nini mu Mujyi wa Kigali no mu ntara bishyura 5% abarirwa ku mafaranga ya tike z'ikoranabuhanga zatanzwe.
Ku rundi ruhande ariko yagaragaje ko nta bizwi bishingirwaho hishyurwa ayo mafaranga. RURA yananiwe gusobanura ibyashingiweho hashyirwaho ayo 5%.
Kamuhire ati 'RURA irasabwa gushyiraho ibishingirwaho ngo hishyurwe abacuruza amatike y'ikoranabuhanga byanashoboka igahindura icyo giciro.'
Internet WI-FI yishyurwa n'abagenzi kandi idatangwa hose
Muri Werurwe 2018, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasinyanye amasezerano yo gukwirakwiza internet mu modoka na AC Group.
Byari biteganyijwe ko buri modoka itwara abagenzi muri Kigali ishyirwamo internet rusange ikoreshwa n'abagenzi.
Bivugwa ko abagenzi bo mu Mujyi wa Kigali bishyura 10 Frw ya internet yo muri bisi. Icyakora, hari ubwo bishyura ayo mafaranga kandi imodoka barimo itarashyizwemo iyo internet.
Ibyo byatumye amafaranga yishyuwe internet ku modoka zitayifite angana na 388.603.725 Frw yari abitswe kuri konti ya RURA ku wa 30 Kamena 2022 adakoreshwa.
Kamuhire ati 'RURA yagombye gukora inyigo y'uburyo bwiza internet yashyirwa mu modoka rusange zitwara abagenzi.'
Guhanirwa ikosa rimwe inshuro ebyiri
Ubugenzuzi bwasanze hari amakosa amwe yo mu muhanda ahanwa na Polisi na RURA. Ku rundi ruhande ariko amafaranga RURA na Polisi baca kuri bene ayo makosa ntangana.
Kamuhire ati 'Ibi bishobora gukurura impaka ku batwara abagenzi no guca intege abashaka gushora imari mu gutwara abagenzi.'
Ibijyanye no gutendeka abagenzi [gutwara umubare urenze uwagenwe], ibigo bicibwa na RURA 200.000 Frw naho abantu ku giti cyabo bacibwa 60.000 Frw ni mu gihe Polisi na yo ibaca amande ya 10.000 Frw
Ni ko bigenda ku bahanirwa kuvanga abantu n'imitwaro 100.000 Frw acibwa ibigo bitwara abagenzi, 50.000 Frw acibwa abantu mu gihe na Polisi yo iyo igufashe wavanze abantu n'imitwaro iguca 10.000 Frw.
Abahaniwe kutagira ubwishingizi, ibigo byacibwa 200.000 Frw, abantu ku giti cyabo bacibwa 50.000 Frw mu gihe Polisi yo ibaca 10.000 Frw.
Ku bijyanye no gutwara nta ruhushya, amande ya RURA ni 300.000 Frw ku bigo, 50.000 Frw ku muntu mu gihe polisi yo ikwandikira 10.000 Frw.
Kutubahiriza andi mabwiriza yo mu muhanda, ibihano bya RURA ni 100.000 Frw ku bigo, 100.000 Frw ku bantu mu gihe Polisi yo ibihano byayo ari 10.000 Frw.
Kudashyira akagabanyamuvuduko mu modoka ye cyangwa yayizimije ahanishwa 300.000 Frw ku kigo naho umuntu ku giti cye acibwa 100.000 Frw mu gihe Polisi yo amande yayo ari 50.000 Frw.
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yasabye RURA gukorana na Polisi mu kunoza ibihano bicibwa abatwara abagenzi hagamijwe kudahana kabiri ikosa rimwe.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yagaragaje ko hakenewe ishoramari mu rwego rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange -
Ibitaramo bya Seka Live bigiye kongera kuba m… – #rwanda #RwOT
Ivuga ko ku wa Gatanu w'iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2023, ari bwo bazatangaza mu buryo burambuye umunyarwenya Mukuru uzataramira Abanyarwanda mu gitaramo azahuriramo na bagenzi be, kizaba ku wa 28 Gicurasi 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Nkuris Arthur utegura ibi bitaramo yabwiye InyaRwanda ko buri gitaramo cya Seka Live kizajya kiba cyahariwe umunyarwenya umwe ariko afite abandi bamugaragiye bazafatanya n'abo gususurutsa abantu, ariko ariwe kitiriwe.
Ati 'Turashaka ko ibi bitaramo biba urubuga rwihariye ku banyarwenya, ku buryo tuzajya dutegura igitaramo tukakitirira umunyarwenya runaka yaba uwo mu Rwanda cyangwa se mu mahanga twahisemo, akaba ariwe munyarwenya mukuru agakora ibizwi nka 'On man Show' ariko afite abanyarwenya bamugaragiye.'
Nkusi yavuze ko izi mpinduka muri ibi bitaramo zigamije gukomeza gushyigikira no guteza imbere abanyarwenya. Yatanze urugero avuga ko ubwo bateguraga igitaramo cyahariwe n'umunyarwenya akaba n'umunyamakuru Rusine Patrick cyabahaye ishusho y'uko abanyarwenya bakeneye gukora ibitaramo byabo bwite.
Ibi bitaramo bigiye kuba nyuma y'amezi ane yari ashize bitaba. Igitaramo giheruka cyabaye ku wa 3 Ukuboza 2022, icyo gihe cyari cyahariwe umunyarwenya 'Atome', ariko cyagaragayemo n'abandi banyarwenya bo mu Rwanda n'abo mu mahanga.
Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center. Icyo gihe abanyarwenya barimo nka Patrick Salvador, Loyiso Gola, Fally Merci n'abandi batembagaje abantu.
Mu 2022, Nkusi Arthur yabwiye InyaRwanda ko mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere bashaka ko ibitaramo bya Seka Live ‘biba urubuga ruhuriza hamwe abanyarwenya, yaba abo uzi n’abo utazi kugirango ubamenye’.
Icyo gihe yavuze ko gutegura ibi bitaramo ahanini byaturutse ku bitaramo bajyaga bakora badahozaho, biyemeza noneho gutangiza ibitaramo ngaruka kwezi mu rwego rwo gufasha abantu kurangiza neza ukwezi.
Nkusi yavuze ko mu gihe ibi bitaramo bimaze biba, byatinyuye benshi kandi bigaragaza imbaraga buri munyarwenya afite.Â
Ati “Buri munyarwenya abona imbaraga ze akaba arizo akoresha. Navuga ko Seka Live ari imwe mu bitaramo byamaze guha abanyarwenya batandukanye uburyo bwo kwigaragaza cyangwa se kwisobanukirwa.”
![]()
Ibi bitaramo bya Seka Live bigiye kongera kuba mu gitaramo kizaba ku wa 28 Gicurasi 2023Â
![]()
Umunyarwenya Patrick Salvador yasigiye ibyishimo abanyarwanda mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center, ku wa 3 Ukuboza 2022Â
![]()
Umunyarwenya Fally Merci amaze imyaka ibiri atangije ibitaramo by'urwenya yise 'Gen-Z', kandi ni umwe mu bagaragara muri Seka LiveÂ
![]()
Umunyarwenya Patrick Rusine yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cya Seka Live yari yahariwe
Â
![]()
Umunyarwenya Kigingi wo mu Burundi yongeye gutaramira mu Rwanda nyuma y'igihe kininiÂ
![]()
Ibi bitaramo bihuriza hamwe abakunzi b'urwenya mu ngeri zinyuranye z'ubuzima
-
KNC wa Gasogi United ntiyaba afite akaboko mu… – #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023, ni bwo umuyobozi wa Gasogi, United Kakooza Nkuliza Charles, yatangaje ubwe ko mu ikipe ye harimo abakinnyi bagurisha imikino, ndetse bakanatanga amanota ku bwende, ariko avuga ko atazabyihanganira.Â
Yagize ati “Hanyuma haduka umuco mubi twebwe tudatinya kwamagana, bakunzi ba Gasogi, muraza kumva bamwe mu bakinnyi tugiye kwirukana kubera impamvu zo kwishyira mu mwanda wo gutanga amanota na 'fixing' [kugurisha imikino cyangwa kugena uko irangira kandi itaraba].”
Kuva Gasogi United yazamuka mu cyiciro cya mbere, uyu mwaka ni wo wa mbere yitwaye neza mu ntangiriro zawo, ndetse byageze n’aho buri umwe acyeka ko iyi kipe ishobora kwegukana igikombe cya shampiyona. Ntabwo byagarukiye mu bakunzi b’umupira w’amaguru gusa kuko n’Umuyobozi w’iyi kipe yatangiye kubyemeza.
Tariki 17 Ukuboza 2022, ubwo Gasogi United yatsindaga Rutsiro FC igitego 1-0, Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles bakunze kwita KNC, yatangaje ko bashaka igikombe cya shampiyona kuko bataje kuryoshya shampiyona. Yagize ati “Ntabwo twaje muri shampiyona kuza kuryoshya imikino gusa, twaje guhatanira igikombe.”
Imikino ibanza ya shampiyona yarangiye Gasogi United iri ku mwanya wa 4 n’amanota 28, irushwa amanota 2 gusa na As Kigali yari ku mwanya wa mbere. Byatangiye KNC yikoma abasifuzi, ariko kuva ku mukino wa Mukura kugera magingo aya, ntabwo yongeye gukoma, bishoboke ko arimo gutsindwa mu buryo asobanukiwe.
Kuva Gasogi United yagera mu cyiciro cya mbere, ni ubwa mbere imaze igihe kinini idatsinda umukino, kandi umuyobozi ntiyahindutse ngo tuvuge ko ikipe yabaye nka Chelsea
Ku munsi wa 18 wa shampiyona, Gasogi United yari ku mwanya wa 2 n’amanota 35 irushwa amanota 2 gusa na APR FC yari ku mwanya wa mbere.Â
Kuva ku munsi wa 18, ubwo Gasogi United yari ku mwanya wa 2, ubu hamaze gukinwa imikino 9 ihwanye n’amanota 27, ariko Gasogi United yasaruyemo amanota 4 gusa, bituma kuri ubu iri ku mwanya wa 7 n'amaota 39.
Tugendeye ku bihe byiza amakipe arimo, Gasogi United iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 3 mu mikino 5 iheruka, ikaba iya 15 mu mikino 10 iheruka, ikaba iya 9 mu mikino 15 iheruka.
Gasogi United mu mikino 5 iheruka buri kipe iheruka kwakira, ubu iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 2, ikaba iya 9 mu mikino 5 iheruka gusura.
Ese iri gurishwa ry’imikino, ntiryaba ririmo n’akaboko k’Ubuyobozi?
Umuyobozi wa Gasogi United, KNC ni umwe mu bayobozi b’amakipe batajya bihanganira umusaruro mucye mu gihe wari ukenewe, ibi twabirebera ku batoza bagiye birukanwa imbura gihe, harimo n’umutoza Adel wirukanwe muri uyu mwaka w’imikino.
Ntabwo byumvikana ukuntu Paul Kiwanuka utoza Gasogi United yaba akiri umutoza w’iyi kipe mu gihe aheruka gutsinda umukino muri Gashyantare, ubu tukaba turi muri Gicurasi.Â
Paul Kiwanuka amaze imikino 9 nta manota 3, ndetse harimo umukino yatsinzwe yandagajwe na Etincelles FC.
Ntabwo byari bisanzwe ko KNC ategereza imikino 10 arimo gukubitwa kugira ngo atekereze kuba yafata umwanzuro Umwaka wa mbere wa Gasogi United mu cyiciro cya mbere, yasoje iri ku mwanya wa 9 n’amanota 29. Umwaka wa kabiri, imikino yabaye mu matsinda, ukoze impuzandengo Gasogi United yaba yarabaye iya 10 n’amanota 12.
Mu mwaka uheruka, Gasogi United yabaye iya 12 n’amanota 34. Ibi bivuze ko Gasogi United kuva yagera mu cyiciro cya mbere ari bwo bwa mbere igize amanota arenze 35 kuko ubu ifite amanota 39 kandi yagize na shampiyona itararangira.
Ku munsi wa 18 wa shampiyona ubwo Gasogi United yari ku mwanya wa 2 ari nabwo iheruka gutsinda umukino, ikipe yahise igira amanota 36 ayemerera kutamanuka mu cyiciro cya kabiri ndetse akaba amanota iyi kipe yari igize mu cyiciro cya mbere kuva yashingwa.
Kuva ubwo nibwo ikipe yatangiye gutsindwa ndetse n’imikino myinshi umuyobozi wayo avuga ko abakinnyi bagurishije izingiye aho. Ese umuyobozi w’ikipe ntabwo yabirebaga? Ese kuki byatangiye kuba nyuma yaho Gasogi United ishyizeho agahigo k’amanota? Turacyashaka uko tuvugana na KNC kuri izi ngingo.
Mu mikino KNC ashinja abakinnyi be, harimo umukino wa Etincelles FC banyagiwemo, umukino wa Rayon Sports, Rutsiro FC, ndetse n’umukino wa Rwamagana City.
Indi mpamvu
Abakinnyi ba Gasogi United bavuga ko hamaze igihe badahembwa, gusa umuyobozi nawe akavuga ko agendana amafaranga yo kubahemba ariko bikabura gica.Â
Si Gasogi United ifitiye ibirarane abakinnyi, ariko ikipe ishobora gutunga abakinnyi bifitemo ubushake bwo kwishamo ibisubizo mu mikino kuruta abandi makipe mu gihe waba wanze kubahemba. [Mu gihe cy’inzara buri muntu acumbagira imvune ye.]
Kuva Gasogi United yagera mu cyiciro cya mbere, uyu mwaka ni wo wa mbere yabonye amanota menshi shampiyona ikiri mbisiÂ
Paul Kiwanuka niwe mutoza wihanganiwe mu buryo budasanzwe ndetse afite n’amasezerano adakaze -
FERWAFA: Itangazo ryihutirwa rigenewe ikipe ya Rayon Sports na Police FC rijyanye n’umwuzure wahitanye abatari bake – YEGOB #rwanda #RwOT
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryamaze gushyira hanze itangazo rimenyesha ikipe ya Rayon Sports na Police FC ko mu mukino izi kipe zifitanye kuri uyu wa Gatatu, bari bufate umwanya wo kunamira abahitanwe n'ibiza hano mu Rwanda.
Itangazo rigira riti 'Mu rwego rwo kuzirikana no kwifatanya mu kababaro n'abagizweho ingaruka n'ibiza byibasiye cyane cyane Intara y'Amajyaruguru n'intara y'Uburengerazuba, kuri buri mukino w'umupira w'amaguru uba kuri uyu munsi harafatwa umunota wo kuzirikana abo bose mbere y'uko umukino utangira.
-
Kigali ubujura bwafashe indi ntera: Umusore yinjiranye umushoferi wari utwaye imodoka iri kugenda mu muhanda rwagati nta bwoba – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT
Kuri Twitter, hakomeje gucicikana amashusho y'umusore wari uru kugenda n'amaguru mu muhanda rwagati mu mujyi, waje kugaragara arimo yinjira ashaka kwiba mu modoka yagendaga aho mu muhanda.
Ni amashusho yasakajwe n'uwitwa Ariane kuri Twitter avuga ko byabereye Nyarutarama ndetse kandi agira inama abashoferi batwara imodoka, ko bakwiye guhora bafunze imodoka zabo.
Yagize ati 'Ndabasaba mujye muhora mucunze ko imodoka zanyu zifunze neza igihe muri gutwarira muri iyi Kigali, na ko aho ariho hose!!!'
Reba videwo aho hasiâ¦
Please make sure your car is always locked while you're driving in this Kigali, na ko anywhere!!! pic.twitter.com/sRXTNgxz7X
â” Ariane (@thatgirldzu) May 3, 2023
-
Noam Emeran wifuzwa mu Mavubi ahataniye igihembo n’abarimo Rashford na Sancho muri Manchester United – YEGOB #rwanda #RwOT
Noam Emeran , umukinnyi ufite amamoko mu Rwanda akaba akinira Manchester United, ahataniye igihembo cy'umukinnyi watsinze igitego cyiza muri Manchester United.
igitego Emeran yatsinze ku itariki 21 ukwa Kane mu mukino wa shampiyona y'abato , Manchester United yakinagamo na Brighton. Igitego yatsinze ku munota wa 22 cyatowe mu bitego 10 bizatorwamo igitego cyiza cy'ukwezi kwa Kane.

Jordan Sancho na Marcus Rashford bahanganiye igihembo na Emeran Mu bindi bitego harimo igitego cya sott Mc Tominay, ibitego bya Marcud Rashford na Jadon Sancho batsinze ubwo banganyaga na Tottenham Hospurs ibitego bibiri kuri bibiri.
Ni ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka Emeran aza ku rutonde rw'ibitego byiza muri Manchester United , kuko no muri Mutarama yarimo ku gitego yatsinze Blackburn Rovers.

Noam Emeran ukomeje kwigaragaza muri Manchester United Emeran w' imyaka 20, yatsinze ibitego bitatu mu mikino cumi nine yakinnye muri Manchester United y'abatarengeje imyaka 21.







Ntabwo byari bisanzwe ko KNC ategereza imikino 10 arimo gukubitwa kugira ngo atekereze kuba yafata umwanzuroÂ
K