
Blog
-
Afurika yasabwe ubufatanye mu bya Laboratwari zisuzuma imiti n'inkingo – #rwanda #RwOT
Ubuvuzi muri Afurika bugenda butera imbere binyuze muri gahunda zihuriweho n'umugabane wose zirimo ikigo gishinzwe inkingo n'izindi gahunda zigamije gukumira ibikoresho byo mu buvuzi n'imiti bitujuje ubuziranenge.
Mu nama y'Ihuriro Nyafurika ryita ku Buziranenge bw'Imiti AMQF iri kubera mu Rwanda kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023, umuyobozi ushinzwe guteza imbere ikorwa ry'imiti, inkingo n'ibindi bikoresho byo kwa muganga mu Kigo Nyafurika gishinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD) Dr Margareth Ndomondo-Sigonda yavuze ko hakwiye kugira igikorwa ngo muri Afurika hatangire gukorerwa inkingo.
Ati 'Murebe igikwiye gukorwa kugira ngo ku mugabane wacu hakorerwe inkingo zujuje ubuziranenge zihaza umugabane wacu kandi zikaba zajya no ku ruhando mpuzamahanga.'
Iri huriro riri mu murongo uteguriza ibikorwa by'Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti [AMA] kizaba gifite icyicaro mu Rwanda, ndetse Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Prof Emile Bienvenu yashimangiye ko ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za AMQF bizafasha mu iterambere rya serivisi z'ubuzima.
Yavuze ko Laboratwari zo mu bihugu bitandukanye zikwiye gukorera hamwe mu rugendo rwo gusuzuma imiti kugira ngo harandurwe burundu imiti n'inkingo bitujuje ubuziranenge mu baturage b'umugabane muri rusange.
Ati 'Twagiye tuvuga ku bufatanye bwa za Laboratwari zisuzuma ubuziranenge ariko numva ubu igihe kigeze ngo bishyirwe mu bikorwa hagati ya za Laboratwari zo mu bihugu bitandukaye cyane cyane mu gihe cyo gusuzuma ubuziranenge no gutanga ibisubizo.'
Umuyobozi wa Laboratwari Isuzuma Ubuziranenge bw'Imiti n'Ibiribwa muri Rwanda FDA, Ass Prof Muganga Raymond yabwiye IGIHE ko hari igihe usanga abaterankunga bazana imiti mu bihugu bya Afurika bayijyana ahantu biyumvisha ko badafite ubushobozi bwo kuyisuzuma, ariko binyuze muri ubwo bufatanye byarushaho kurandura burundu imiti itujuje ubuziranenge.
Ati 'Usanga imiti muri aka karere turimo isa, bityo ba bandi bashaka kuduha imiti itujuje ubuziranenge bibwira ko dufite ubushobozi buke, biroroshye ko bashobora kuyizana ku isoko babona byanze mu gihugu kimwe bakayijyana mu kindi. Ariko harabayeho gusangira amakuru bishobora gukumura iki kibazo, ndetse aho duhuje ibibazo tugashakira umuti hamwe.'
Ass Prof Muganga avuga ko Laboratwari ya Rwanda FDA yemewe n' Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima OMS, ndetse igihugu gikora ibishoboka byose ngo hatagira imiti itujuje ubuziranenge igera ku isoko.
U Rwanda rwateye intambwe mu bijyanye no gukora inkingo
Umugabane wa Afurika ufite gahunda y'uko mu mwaka wa 2040 inkingo zingana na 60% zigomba kuzaba zikorerwa kuri uyu mugabane.
Rwanda FDA yagaragaje ko hari intambwe yatewe mu gutangira gukora inkingo kuko ibikoresho by'uruganda ruzazikorera mu Rwanda byatangiye kuhagera.
Prof Bienvenue ati 'U Rwanda rwatangiye urugendo rwo gukora inkingo, ku bufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda na BioNTech. Kontineri za mbere zirimo imashini n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga zaraje kandi hategerejwe n'izindi mbere y'uko uyu mwaka urangira. Ibi bisobanuye ko u Rwanda rwatangiye urugendo rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda.'
Imibare igaragaza ko ibihugu 15 bya Afurika ari byo bifite gahunda yo gukora inkingo cyangwa se bibyifuza, mu gihe 18% gusa ku mugabane wose ari byo bifite Laboratwari zemewe na OMS cyangwa Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kugenzura ubuziranenge (ISO) zabasha gusuzuma ubuziranenge bw'imiti n'inkingo.
Abashinzwe za Laboratwari zishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’imiti bari kureba uko hakorwa inkingo n’imiti byujuje ubuziranenge -
Rayon Sports isezereye Police FC igera muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro aho izahura na Mukura VS #rwanda #RwOT
Ikipe ya Rayon Sports iraye yandikishije itike yo kujya muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro 2023 nyuma yaho isezereye Police FC iyitsinze ibitego 3-2, ibi bisanga kandi ibindi 3-2 yari yayitsinze mu mukino ubanza.
Gikundiro nk'izina iyi kipe ikomoka i Nyanza ihimbwa, niyo yatangiye neza muri uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2023.
Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ubwo hari ku munota wa 37 w'umukino nibwo Héritier Nzinga Luvumbu yabonye igitegocya mbere bityo amakipe yombi ajya kuruhuka ari igitego kimwe ku busa.
Amakipe yombi avuye ku ruhuka Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino n'ubundi yakomeje kwitwara neza kuko ku munota wa 48 Onana yatsinze igitego cya Kabiri kuri Penaliti yari ikorewe Joackiam Ojera wari wanatanze umupira Wavuyemo igitego cya mbere.Police FC yasabwaga byibuze ibitego 4 ngo ikomeze mu kindi kiciro, yagabanyijemo kimwe cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ubwo hati ku munota wa 66.
Ibi byishimo bya Police FC ntabwo byarambye kuko nyuma y'iminota ibiri icyo gitego kibonetse, nibwo Onana yongeye kubonera Gikundiro igitego cya Gatatu ubwo hari ku munota wa 68 bityo bishimangira intsinzi ya Rayon Sports yo gukomeza mu kindi kiciro. Mbere y'uko umukino urangira ubwo hari ku munota wa 90, Kayitaba Jean Bosco yaboneye Police FC igitego cya kabiri, ni nyuma yaho uyu mukinnyi yari yinjiye mu kibuga asimbuye.
Gukomeza kwa Rayon Sports isezereye Police FC ku giteranyo cy'ibitego 6-4 mu mikino yombi, bitumye Gikundiro igera muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro 2023 aho izahura na Mukura VS yo yari yasesereye ikipe ya Musanze FC.Undi mukino wa 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro, uzahuza ikipe ya APR FC izahura na Kiyovu SC yo yari yasezereye ikipe ya Rwamagaana City.


The post Rayon Sports isezereye Police FC igera muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro aho izahura na Mukura VS appeared first on RUSHYASHYA.
-
Imana ibakire mu bayo: Bitewe n’imvura yaraye iguye umuryango wari ugizwe n’abantu 8 abantu 4 muri bo bapfuye abandi bakagwa muri koma – YEGOB #rwanda #RwOT
Imana ibakire mu bayo: Bitewe n'imvura yaraye iguye umuryango wari ugizwe n'abantu 8 abantu 4 muri bo bapfuye abandi bakagwa muri koma.
Ibi byabereye Mu Karere ka Rubavu ho mu Murenge wa Rugerero.
Umukuru w'uyu muryango, Munyarukiko Sumaine yabwiye InyaRwanda dukesha aya makuru ko imvura nyinshi yatangiye kubasenyera ahagana saa cyenda z'ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023.
Yagize ati 'Ibi byabaye saa cyenda z'ijoro, barimo ari abantu 8. Ubwo imvura yarwaga rero umukingo waridutse ukubita inzu barimo ndetse n'iy'umuturanyi nayo ijyana n'indi bari begeranye.'
Umugabo n'abana 3 bahise bitaba Imana, umudamu n'abana 3 nabo bahita bagwa muri Koma ubu bari ku bitaro. Kuva nabimenya saa kumi n'imwe maze gusenga ntabwo nigeze nongera gusubira mu buriri, ubwo turi hano dutegereje gushyingura.'
Yasabye ko umuryango w'abo wahabwa ubutabazi na cyane ko uyu muryango ntabushobozi wari ufite kandi hari n'abajyanywe kwa muganga badafite uko baritabweho.
Mu butumwa, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yanyujije kuri konti ya Twitter yavuze ko 'Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije ababuze ababo, abakomeretse ndetse n'abasenyewe.'
Imibare ya saa munani zo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, yerekanaga ko abahitanwe n'ibiza mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru bamaze kuba 115.

Ababuze ababo bakomeze kwihangana.
-
Ariko ni gute uca indirimbo zange utaraca itabi? Bruce Melodie aje yariye karungu ntago yumva ukuntu Abarundi baciye indirimbo ze(Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT
Ariko ni gute uca indirimbo zange utaraca itabi? Bruce Melodie aje yariye karungu ntago yumva ukuntu Abarundi baciye indirimbo ze(Videwo)
Mu kwezi Gushize kwa Mata ni bwo Goverinoma y'uburundi yafashe umwanzuro wo kugira zimwe mu ndirimbo harimo n'iza Kizigenza Bruce Melodie.
Impamvu nyamukuru Goverinoma y'uburundi yavuze ko izi ndirimbo zigisha ubusambanyi bitewe n'amagambo arimo.
Gusa ibyo ntago Bruce Melodie abyumva kimwe na bo kuko we yavuze ko ataraba n'umuhanzi n'ubundi abantu barasambanaga ikindi yongeye ho yavuze ko indirimbo ze atari mbi kurusha itabi.
Umuhanzi Bruce Melodie aheruka gushyira hanze indirimbo yitwa 'Selebura' ndetse akaba yarateguje n'izindi bitarenze uku kwezi kwa Gicurasi.
Reba video hasi..
-
Abadayimoni bahuye nuruva gusenya: Hagaragaye amashusho y’umugore utemagura amajyini(video) – YEGOB #rwanda #RwOT
Muri iyi minsi hari kugaragara amashusho yaba Pasiteri ndetse n'abandi bantu batandukanye twakita nk'abakozi b'Imana bakora ibintu bitangaza benshi mu babibona bitewe nibyo basigaye bakora bigatera abantu kwibaza byinshi kuri bo.

Mu mashusho yagaragaye ku rubuga rwa Instagram yagaragaje umugore akora ibintu byasekeje benshi ndetse bituma bacika ururondogoro bitewe nibyo yakoraga uyu mugore yateraga hareruya maze uwari ku buhanga bw'ibyuma akamushyiriramo ijyana n'uko na we akavuga hareruya agakoresha akaboko ke nkaho hari ikintu ari gutema ugenekereje kuri we yabifataga nkaho ari gutema abadayimoni.

Ireberera na we amashusho y'umugore yavugishije imbaga y'abantu bitewe nibyo yakoraga:
-
Ruhango: Umugabo wari usanzwe ari umuganga yasanzwe yimanitse mu gisenge cy’inzu ye – YEGOB #rwanda #RwOT
Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango mu mudugudu wa Munini, haravugwa inkuru y'umugabo wari usanzwe ari umuganga wasanzwe amanitse mu gisenge cy'inzu ye yimanitse mu mugozi.
Uyu mugabo witwa Hakizimana Emmanuel, umugore we yari yagiye gushyingura maze asiga umugabo we aryamye, aramubwira ngo afunge ingufuri maze urufunguzo aruseseka munsi y'urugi.
Ubwo byageze mu masaha ya Saa mbiri z'ijoro, maze uwo mugore atashye asanga aho urufunguzo yarusize asanga niho rukiri, yafunguye ingufuri maze yinjiye mu cyumba akubitwa n'inkuba ahita asoka yiruka ajya gutabaza.
Abaturanyi bahageze maze basanga inzogera yirenze, gusa banenga umuntu nkuyu w'umuganga ujijutse wiyaka ubuzima. Ni mu gihe kandi RIB yahise ijyana Nyakwigendera mu bitaro bya Kinazi kugira ngo iperereza ku rupfu rwe ritangire.
Source : https://yegob.rw/ruhango-umugabo-wari-usanzwe-ari-umuganga-yasanzwe-yimanitse-mu-gisenge-cyinzu-ye/
-
Umunyarwenya Shema Pattyno yibasiye abakobwa ba Kigali Boss Babies abantu barumirwa (video) – YEGOB #rwanda #RwOT
Umunyarwenya Shema Pattyno uri mubakunzwe cyane hano mu Rwanda yibasiye abakobwa bihurije hamwe babakire hano mu Rwanda abantu barumirwa.

Ubwo umunyarwenya Shema Pattyno yasakuzanyaga n'amugenzi we wamamaye muri filime ya Metere Nzovu ku izina rya Shitani bakaba bagiye basakuzanya ibisakuzo byinshi gusa ibya Pattyno byo byibandaga kuri Kigali Boss Babes ariko mu by'ukuri ntago yaragamije kubasebya kuko uyu musore asanzwe ari umunyarwenya.

Iyumvire amwe mu magambo umunyarwenya Shema Pattyno yakoreshaga ubwo yasakuzanyaga na Shitani:
-
Iyikubise nk’agahinja: Ikipe ya Rayon Sports ihondaguye ikipe Police FC induru ziravuga – YEGOB #rwanda #RwOT
Ikipe ya Rayon Sports imaze kwisasira ikipe ya Police FC ibitego 3-2 mu mikino ya 1/4 y'igikombe cy'Amahoro ihita ikomeza ijya muri 1/2 ku buryo bworoshye cyane.

Mu mukino warutegerejwe na benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru hano mu Rwanda bitewe n'uko umukino ubanza wari wagenze bigatuma abantu benshi bibaza byinshi kuri uyu mukino gusa uko abantu babitekerezaga ntago ariko byagenze kuko ikipe ya Rayon Sports yarangije akazi hakiri kare cyane.
Umukino ubanza ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya Police FC ibitego 3-2 bikaba aribyo byakomezaga uyu mukino kuko hari abavugaga ikipe ya Police FC ishobora gutsinda Rayon Sports.
Rayon Sports isezereye ikipe ya Police FC kugiteranyo k'ibitego 6-4 ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Leader Willy Essomba Onana na Luvumbu.
-
Igikombe cy’Amahoro: Rayon Sports yajugunye Police FC isanga Mukura muri ½ – YEGOB #rwanda #RwOT
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego bitatu kuri bibiri, mu mukino wo kwishyura wa ½ w'Igikombe cy'Amahoro.
Umukino ubanza wari warangiye Rayon Sports itsinze ibitego bitatu kuri bibiri my mukino wari wabereye kuri sitade Muhanga.

Yabanje gufatwa umunota umwe wo Kwibuka abahitanywe n'ibiza Uyu munsi kuri Kigali Pelé Stadium. Saa Kenda z'umugoroba , Rayon Sports yari yakiriye Police FC.
Maze Rayon Sports itsinda ibitego bitatu byatsinzwe na Leandre Willy Essomba Onana watsinze ibitego bibiri kuri penaliti ku munota wa 48 n'icyo yatsinze ku munota wa 76. gisanga icyo Hertier Luvumvu yatsinze ku munota wa 37. Mu gihe impozamarira za Police FC yatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri na Kayitaba.
Rayon Sports iba igeze muri ½ ku giteranyo cy'ibitego bitandatu kuri bine isangayo Mukura .Source : https://yegob.rw/igikombe-cyamahoro-rayon-sports-yajugunye-police-fc-isanga-mukura-muri-%C2%BD/