Blog

  • Agiye kongera kujomba ibikwasi abanzi be: Umuhanzi Bruce Melodie agiye gukorana indirimbo na Ayar Star – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie ukubutse vuba mu gihugu cya Nigeria aho yari yaragiye gukorerayo indirimbo hamwe n'abahanzi batandukanye bibihangage bo muri iki gihugu ubu hamaze ku menyekana amakuru ko agiye gukorana n'icyamamare Ayar Star kizamusanga i Kigali.

    Umushoramari akaba n'umujyanama wa Bruce Melodie mu kiganiro yagiriye ku Gihe dukesha iyi nkuru yatangaje abahanzi bakomeye batandukanye bakoranye indirimbo na Bruce Melodie bo mu gihugu cya Nigeria maze anatangaza umuhanzi ukomeye batabashije gukorana ari we Ayar Star ariko yemeza ko bamaze gupanga azaza mu Rwanda.

    Coach Gael akomeza avuga ko Ayar Star yagombaga gukorana indirimbo na Bruce Melodie igihe bari muri Nigeria ntibyakunda gusa ngo bavuganye ko yazaza mu Rwanda akaba ariho bayikorera.

    Gael akomeza avuga ko umuhanzikazi Ayar Star ashobora kuza mu Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League izwi ku izina rya BAL izatangira Gicurasi akaba yemeza ko uyu muhanzi naramuka aje bagomba kuzahita bakorana indirimbo.

    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-agiye-gukorana-indirimbo-na-ayar-star/

  • Biratangaje: umwana yavutse afite amaboko 3 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni ibintu bitangaje cyane kandi biteye n'ubwoba kubona umwana muto cyane w'uruhinja avuka afite amabo atatu.

    Ibi ni ibintu byabaye, byabereye mu gihugu cy'ubuhinde, ubwo umubyeyi yagezwaga kwa muganga mu gihe cyo kubyara akabyara umwana ufite amaboko 3.

    Amaboko abiri yari ari ahasanzwe nkaho abandi bayagira, naho akaboko ka gatatu kari kari mu mugongo nkuko byatangajwe n'ivuriro yavukiye mo.

    Abaganga bo mu ivuriro yavukiye mo batangaje ko ukuboko kwa gatatu ashobora kuzakubagwa, gusa ntibigize batangaza igitsina cy'umwana.

    Source : https://yegob.rw/biratangaje-umwana-yavutse-afite-amaboko-3/

  • Perezida Kagame yihanganishije abibasiwe n'ibiza bimaze guhitana 129 – #rwanda #RwOT

    Iyi mvura yateje inkangu n'imyuzure byahitanye abantu benshi, abamaze kumenyekana bakaba bagera ku 129.

    Itangazo ryasohowe n'ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, rivuga ko ibikorwa by'ubutabazi bikomeje mu turere twibasiwe cyane ari two; Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Gakenke, Burera, Musanze na Nyamagabe.

    Ni ibikorwa byibanda ku bagizweho ingaruka n'ibyo biza ndetse no kwimura abaturage bari mu bice byibasiwe n'ibishobora kwibasirwa n'imyuzure n'inkangu mu gihe imvura ikomeje kugwa.

    Urwego rwihariye rushinzwe ibikorwa by'ubutabazi ruri gukurikiranira hafi ibikorwa byose bijyanye no gutabara abaturage.

    Muri iri tangazo, Perezida Kagame akomeza avuga ko 'inzego zose bireba zizakomeza gukorana n'uturere mu gukora ibyo bikorwa by'ubutabazi byose bikenewe'.

    Perezida Kagame yashimiye abaturage bari mu duce twose twibasiwe ku bufatanye bagaragaje, abasezeranya ko 'hakorwa ibishoboka byose kugira ngo habungabungwa ubuzima'.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, François Habitegeko, yabwiye IGIHE ibikorwa by'ubutabazi biri gukorwa kugira ngo hamenyekane abandi baba bagwiriwe n'inzu.

    Ati 'Yaguye ari nyinshi ijoro ryose ku buryo uturere twa Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Karongi bagize ibibazo bikomeye cyane. Twabuze abaturage benshi cyane, imiryango ku buryo ubu twabaruraga 55 bitabye Imana, ubwo ntubaze abakomeretse, abagwiriwe n'inzu, ubu nibyo turimo kugira ngo turebe abakeneye ubutabazi.'

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Gicurasi 2023, Guverineri Habitegeko yatangaje ko abahitanywe n'ibiza bakomeje kwiyongera aho bageze kuri 95 kandi ibikorwa by'ubutabazi birakomeje.

    Ati “Aka kanya tuvugana kandi turacyakomeza gushakisha inzu ku nzu, ubu dufite 95 bamaze kwitaba Imana, barimo 14 b'i Karongi, 26 ba Rutsiro, Rubavu ni 18, Nyabihu ni 19 na Ngororero 18'.

    Iyi mibare yakomeje kuzamuka uko ibikorwa by'ubutabazi bikomeje gukorwa mu bice bitandukanye.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yabwiye IGIHE ko imibare “y'abahitanywe n'ibiza mu Burengerazuba yageze ku 129.''

    Aba barimo 27 bo mu Karere ka Rubavu, Rutsiro [26], Ngororero [23], Nyabihu [17] na Karongi [16].

    Imihanda myinshi yafunze ariko abaturage bari kugerageza kuyifungura ndetse hari n'ahari kwifashishwa imashini zakoraga imihanda mu gufungura iyafunzwe n'ibiza.

    Guverineri Habitegeko yasabye abaturage batuye ahantu hari gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuhava.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yihanganishije-abibasiwe-n-ibiza-bimaze-guhitana-127

  • Rubavu: Mu muryango w’abantu 8 hapfuye 4 aban… – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’uyu muryango, Munyarukiko Sumaine yabwiye InyaRwanda ko imvura nyinshi yatangiye kubasenyera ahagana saa cyenda z'ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023.

    Yagize ati 'Ibi byabaye saa cyenda z’ijoro, barimo ari abantu 8. Ubwo imvura yarwaga rero umukingo waridutse ukubita inzu barimo ndetse n'iy’umuturanyi nayo ijyana n’indi bari begeranye.'

    Umugabo n’abana 3 bahise bava mu buriri, umudamu n’abana 3 nabo bahita bagwa muri Koma ubu bari ku bitaro. Kuva nabimenya saa kumi n’imwe maze gusenga ntabwo nigeze nongera gusubira mu buriri, ubwo turi hano dutegereje gushyingura.'

    Sumaire waganiriye na InyaRwanda yagaragaje ko icyatumye bahura n'ibi byago, ari uburyo bari batuyemo dore ko bari batuye mu manegeka.

    Ati 'Icyateye urupfu rw’aba bantu (bane), aho bari batuye ubutaka bwanyweye amazi, maze urutare ruramanuka. Muri make ni amazi yabiteye ubutaka bumaze gutema (cyangwa se gusoma amazi).'

    Yasabye ko umuryango w’abo wahabwa ubutabazi na cyane ko uyu muryango ntabushobozi wari ufite kandi hari n’abajyanywe kwa muganga badafite uko baritabweho.

    Mushiki wa nyakwigendera, Nyirandeziryayo Cecile na we yatangaje ko ibyabaye bibabaje yunga mu ry’umukuru w’umuryango nawe asaba ko bahabwa ubufasha mu gihe cya vuba.

    Uretse aha kandi abantu benshi bakomeje guhungisha imiryango yabo ndetse n’ibyabo dore ko amazu yarengewe n’amazi arimo gusenyuka nyuma y'uko bayivuyemo. Uyu muryango wari utuye mu Karere ka Rubavu mu Akagari ka Rusongati.

    Mu butumwa, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yanyujije kuri konti ya Twitter yavuze ko 'Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije ababuze ababo, abakomeretse ndetse n'abasenyewe.'

    Kandi 'Irakora ibishoboka byose ngo ubutabazi bw'ibanze bugere ku basizwe iheruheru n'ibi biza.'

    Imibare ya saa munani zo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, yerekanaga ko abahitanwe n’ibiza mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru bamaze kuba 115.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128866/rubavu-mu-muryango-wabantu-8-hapfuye-4-abandi-bajya-muri-koma-amafoto-128866.html

  • Abanyamahanga ba Rayon Sports, bahagaritse ur… – #rwanda #RwOT

    wari umukino wo kwishyura wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, uyu mukino wagiye kuba Rayon Sports ifite impamba y’igitego kimwe, kuko mu mukino ubanza nabwo yari yatsinze Police FC ibitego 3-2. Rayon Sports ibonye itike ya 1/2, aho izahura na Mukura yageze muri 1/2 itsinze Musanze FC. 

    Uko umukino wagenze

    90+5 umukino urarangiye

    umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Police FC, uruangiye ari ibitego 3 bya Rayon Sports kuri 2 by Police FC.

    90+1 igitego cya Police FC

    Kayitaba  Bosco atsinze igitego ku mupira ateye n’amano, umupira Hategekimana ntayamenya aho umupira uciye

    90″ iminota 5 y’inyongera

    umusifuzi yongeyeho iminota 5 y’inyongera, Police FC igomba guhigiramo ubuzima

    87″ Rayon Sports yongeye gukora impinduka

    Mitima yinjiye mu kibuga Ojera avamo

    Rayon Sports yatangiye kwizera itike ya 1/2, aho igomba gusanga Mukura 

    80″ Police FC ikoze impinduka

    Savio Nshuti, Danny Usengimana na Ruhumuriza Patrick bavuye mu kibuga, hinjira Shema, Ntwari Evode na Kayitaba Bosco

    77″ gusimbuza ku ruhande rwa Rayon Sports

    Luvumbu na Onana bavuye mu kibuga, Ndekwe Felix na Tuyisenge Arsene barinjira

    70 igitego cya Rayon Sports

    nyuma y’iminota ine gusa Police FC ibonye igitego, Onana ahise yongera aca umugongo ikipe ya Police FC atsinda igitego cya gatatu ku mupira yatereye kure,ukubita igiti cy’izamu uruhukira mu izamu

    66″ Igitego cya Police FC 

    Police FC itsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Hakizimana Muhadjiri urambitse ba myugariro hasi, ashota ishoti rikomeye umupira uruhukira mu izamu

    57″ Kufura ya Police FC itewe na Muhadjiri, ariko ntiyagira icyo itanga, ku kuko umupira ukuwemo na Rwatubyaye Abdul

    50″ Police FC iri mubuzima bugoye ndetse iri kurushwa cyane. Abakinnyi nka Ojera, Luvumbu na Onana, bari guhererekanya cyane ndetse Police FC gusoma umukino byanze.

    47″ igitego cya Rayon Sports

    Ojera ntabwo ahagarara 

    Rayon Sports ibonye igitego cya kabiri kibonetse kuri penariti itewe neza na Onana ku ikosa ryari rikorewe Ojera wagoye Police FC cyane

    46″ penariti ya Rayon Sports igiye guterwa na Onana

    45″ igice cya kabiri kiratangiye

    45″ igice cya mbere kirarangiye

    amakipe yombi agiye kuruhuka nyuma y’iminota 45, y’igice cya mbere, Rayon Sports ikaba igiye ariyo iri imbere, nyuma y’igitego yatsinze ku munota wa 35

    Ojera yagoye cyane abakinnyi ba Police FC 

    44″ abakinnyi batangiye guteza imvururu, Luvumbu na Mussa Omar babahaye ikarita y’umuhondo, nyuma yo gusyamirana

    Mashami Vicent yongeye akora amakosa, akinisha Danny Usengimana ndetse na Hakizimana Muhadjiri, kandi bari hasi cyane ntacyo bari gufasha mu gice kigana imbere.

    40″ Rayon Sports iringeye ihusha igitego ku mupira nabwo wari utanzwe na Luvumbu, awuhereza Musa Esenu, nabwo wananiwe gutereka mu izamu, umupira awuhuriraho na Kwizera Janvier

    35″ igitego cya Rayon Sports

    Rayon Sports ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Luvumbu, ku mupira yari akatiwe na Ojera wari umaze gucenga Rurangwa Mose agakumbagara

    28″ Kwizera Janvier aryamye hasi nyuma yo gufata umupira akagongana na Esenu 

    26″ Didier Junior ukinira Rayon Sports, yagize ikibazo cy’imvune babaye bamushyize hanze, gusa ahise agaruka

    umunyezamu Kwizera Janvier, Hakizimana Muhadjiri na Danny Usengimana, nibo bakinnyi ba Police FC batabanje mu kibuga mu mukino ubanza, mu gihe kuri Rayon Sports bose uko bari mu kibuga ariko bagarutse.

    Kigali Pele stadium, abafana bagerageje kuyinjiramo, byumwihariko mu gice kidahenze ahishyuzwa ibihumbi bibiri.

    18″ Hakizimana Muhadjiri arimo gutakaza imipira myinshi ku makosa ye ndetse buru gushyira ikipe mu kaga

    13″ Rayon Sports ihushije igitego ku mupira utewe na Ojera, Kwizera Janvier umupira awukuramo awurutse, arongera arawufata

    07″ amakipe yose ari gukina umupira wuhuta ndetse bari gucungana ku shisho buri kipe itungiye ku ikosa indi yakora

    02″ Police FC ihushije igitego cya mbere ku mupira wari ukaswe na Savio ariko habura umuntu utereka mu izamu

    Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga 

     Kwizera Janvier

    Ruhumuriza Patrick

    Rutanga Eric

    Rurangwa Mose

    Mussa Omar

    Ntirushwa Aime

    Nsabimana Eric

    Nshuti Savio

    Muhadjiri Hakizimana

    Mugisha Didier

    Usengimana Danny

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

    Hategekimana Bonheur

    Rwatubyaye Abdul

    Ndizeye Samuel

    Mucyo Didier Junior

    Ganijuru Elie

    Raphael Osaluwe

    Ngendahimana Eric

    Luvumbu Heritier Nzinga

    Musa Esenu

    Ojera Joackiam

    Esomba Onana15:00″ umukino uratangiye

    Rayon Sports niyo itangije umukino nk’ikipe yakiriye

    14:58″ kuko FERWAFA yabitangaje, habayeho umunota wo kwifatanya n’abantu bahuye n’ikiza cy’amazi kimaze guhitana abasaga 105

    14:55″ amakipe yombi yinjiye mu kibuga, Rayon Sports yambaye imyenda yayo y’umweru n’ubururu, mu gihe Police FC yambaye imyenda itukura irimo utubara twa Orange.

    Umukino ubanza wabaye tariki 26 Mata 2023, ubera kuri sitade y’Akarere ka Muhanga, urangira Rayon Sports itsinze Police FC ibitego 2-1.

    Uyu niwo mukino wa mbere Rayon Sports igiye gukina kuri Kigali Pele Stadium kuva yavugururwa. Ni mu gihe Police FC ari ku nshuro ya gatatu igiye ku hakinira.

    Umukino ubanza wagoye ikipe ya Police FC kuko yatsinzwe ibitego 3 hakiri kare, ariko iza kwishyuramo ibitego 2.

    Abakinnyi bo kwitega

    Ku ruhande rwa Police FC, Mugisha Didier watsinze ibitego 2 mu mukino ubanza, ni umwe mu bakinnyi bo kwitega muri uyu mukino. Didier amaze gutsinda amakipe arimo APR FC na Rayon Sports, bisaba ko muri uyu mukino ba myugariro ba Rayon Sports bagomba kwitonda.

    Police FC igomba kwitondera Onana kuko uyu musore usibye no mu gikombe cy’Amahoro no muri shampiyona ni umwe mu bakinnyi bakomeye ndetse banagoye kuba wafata iminota 90.

    Police FC nk’ikipe yasuye, irambara umutuku

    Rihungu ashobora kugaruka mu izamu rya Police

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128871/live-rayon-sports-na-police-fc-zigiye-kwishakamo-isanga-mukura-128871.html

  • Mbere yo kujya mu Bubiligi, Israel Mbonyi agi… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze. Uyu muhanzi w'igikundiro cyihariye, yavuze ko iki gitaramo kizaba ku wa 19 Gicurasi 2023 mu Intare Conference Arena.

    Ni igitaramo avuga ko kwitabira bisaba kuba ufite ‘Invitation’ kandi zizahabwa abantu 1000. Ati 'Uyu muzingo nzawumurikira mwebwe inshuti zanjye muzaba mwabonetse ku wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023, hari ama invitation 1000 gusa.'

    Israel Mbonyi avuga ko izi ndirimbo agiye gufatira amashusho zigize album ye ari 'Ibihimbano by'umwuka byinshi bishya' Imana yamushyize ku mutima.

    Yavuze ko buri wese ushaka kwitabira iki gitaramo 'Album Pre Launch', akwiye gushaka uko abona invitation ye hakiri kare.

    Ati 'Niba wifuza kubana natwe muri iyi 'Live Recording' fata iyawe (invitation) vuba kare maze muzaze dutarame.'

    Ku wa 3 Mata 2023, Israel Mbonyi yabwiye InyaRwanda ko ataranzura indirimbo zizaba zigize iyi album, ariko ko mu minsi iri imbere bizaba byasobanutse.

    Uyu muhanzi ari kwitegura gukorera ibitaramo mu Bubiligi no mu Bufaransa, bizabimburirwa n'igitaramo azakora ku wa 11 Kamena 2023 mu Mujyi wa Brussels. 

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023, yabwiye abafana be n'abakunzi b'umuziki babarizwa muri uyu Mujyi ko yiteguye kubasusurutsa.

    Ibi bitaramo byateguwe na Team Production isanzwe itegura ibitaramo i Brussels mu Bibiligi ihagarariwe na Justin Karezi.

    Israel Mbonyi aherutse kwandika amateka avuguruye mu muziki w'u Rwanda, nyuma y'uko ku wa 25 Ukuboza 2022, akoze amateka aba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda wabashije kuzuzuza inyubako ya BK Arena.

    Ni mu gitaramo yari yatumiyemo James na Daniella, Danny Mutabazi, Annette Murava uherutse kurushinga na Bishop Gafaranga, n'abandi.

    Israel Mbonyi yakoze iki gitaramo nyuma y'imyaka itanu yari ishize adataramira abakunzi be.

    Ni igitaramo cyari cyihariye. Kuko cyahujwe no kumurikira abakunzi be album ebyiri; harimo album ya kane yise 'Icyambu' yasohoye mu mpera z'umwaka ushize.

    Album ye ya kane yise 'Icyambu' iriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye. Yigeze kuvuga ko yahisemo iri zina kubera ko 'ari ubuhamya bw'ukuntu Imana yamuhamagaye, imubwira ko azamamaza ingoma y'Imana.'

    Ati 'Ni ubuhamya kubera ko Imana ivuga. Imana impamagara yarambwiye ngo si witwa 'Mbonyicyambu' Imana irambwira ngo nzakugira icyambu cy'abantu benshi kuri iyi si… Sinari nzi icyo byari bivuze muri icyo gihe ariko naje kumenya ko ari ukunyura mu byo izankoresha cyangwa ibyo Imana izanyuzamo…'

    Hari kandi album ya gatatu yise 'Mbwira' yagiye hanze mu 2019. Album ye ya mbere yayise 'Number One' yagiye hanze mu 2015, iya kabiri yayise 'Intashyo' yayimuritse muri 2017 mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali.


    Israel Mbonyi yatangaje ko agiye gukora igitaramo azafatiramo amashusho ya album ye ya Gatanu


    Israel Mbonyi avuga ko ataramenya neza indirimbo zizaba zigize album ye nshya


    Israel Mbonyi yatumiye abantu 1000 muri iki gitaramo azakorera mu Intare Conference Arena

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NDAKUBABARIYE’ YA ISRAEL MBONYI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128874/mbere-yo-kujya-mu-bubiligi-israel-mbonyi-agiye-gukora-igitaramo-azafatiramo-amashusho-ya-a-128874.html

  • Perezida Kagame yafashe mu mugongo imiryango… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bwaturutse mu biro by'Umukuru w'Igihugu kuri iki gicamunsi buragira buti: “Kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yihanganishije imiryango y’ababuze ababo n'abakomerekeye mu biza byatewe n'imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by'Intara y'Iburengerazuba, Amajyaraguru n'Amajyepfo mu ijoro ryo kuwa 2 rishyira kuwa 3 Gicurasi 2023, bigateza inkangu n'imyuzure byahitanye abantu benshi, abamaze kumenyekana bakaba bagera kuri 127”.

    “Ibikorwa by'ubutabazi birakomeje mu turere twibasiwe cyane ari two Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Gakenke, Burera, Musanze na Nyamagabe; hibandwa ku bagizweho ingaruka n'ibyo biza ndetse no kwimura abaturage bari mu bice byibasiwe n'ibishobora kwibasirwa n'imyuzure n'inkangu mu gihe imvura ikomeje kugwa”..

    “Urwego rwihariye rushinzwe ibikorwa by'ubutabazi ruri gukurikiranira hafi ibikorwa byose bijyanye no gufasha no gutabara abaturage. Inzego bireba zirakomeza gukorana n'uturere mu gukora ibyo bikorwa by'ubutabazi byose bikenewe”.

    Ubutubwa bwa Perezida Kagame busoza bugira buti: “Turashimira abaturage bari mu duce twibasiwe ku bufatanye bagaragaje, kandi turakora ibishoboka byose kugira ngo tubabungabungire ubuzima'.

    Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwihanganisha imiryango yabuze abayo n’abakomerekeye mu biza byatewe n’imvura nyinshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128876/perezida-kagame-yafashe-mu-mugongo-imiryango-yabibasiwe-nibiza-byishe-abagera-kuri-127-128876.html

  • Tom Close yifurije isabukuru nziza umugore we… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: 'Umunsi mwiza w'amavuko mukundwa wanjye Tricia Tom Close, wabaye umugore mwiza wanjye.'

    Akomeza agira ati: 'Umubyeyi mwiza ku bana bacu n'umujyanama mwiza kuri twe. Imana iguhe umugisha, iguhe kuramba maze uzabone abuzukuru b'abana bawe ndagukunda.'

    Tricia na Tom Close basezeranye kubana akaramata mu Ugushyingo 2013, bakaba bafitanye abana 5 barimo bane bamaze kubyarana n’undi umwe biyemeje kubera umubyeyi.

    Tom Close kuri ubu ari mu myiteguro yo gushyira hanze Album ya 8 yise 'Essence', izajya hanze kuwa 05 Gicurasi 2023 nyuma y'iminsi itari micye nta ndirimbo ashyira hanze.

    Hirya y'umuziki, Tom Close ari mu nzobere mu birebana n'ubuzima ndetse ni Umuyobozi w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe gutanga amaraso muri RBC.

    Tom Close yifurije isabukuru y’amavuko nziza umugore we Ange TriciaTom Close na Tricia bagiye kumara imyaka igera ku icumi babana nk’umugabo n’umugoreTricia Tom Close ari mu bari n’abategarugori bakurikirwa n’abatagira ingano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128880/tom-close-yifurije-isabukuru-nziza-umugore-we-bagiye-kumarana-ikinyacumi-biyemeje-kubana-128880.html