Blog

  • Rwatubyaye Abdul na Samuel yabaryamishije hasi: Muhadjiri yatsinze Rayon Sports igitego cy’umwaka – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na Police FC, hagaragayemo igitego cyiza cyane cyatsinzwe na rutahizamu wa Police FC Muhadjiri Hakizimana.

    Ni igitego yatsinze nyuma yo kwandagaza ba myugariro b'ikipe ya Rayon Sports Rwatubyaye Abdul na Ndizeye Samuel, gusa byaje kurangira Rayon Sports itsinze Police FC ibitego 3-2.

    Source : https://yegob.rw/rwatubyaye-abdul-na-samuel-yabaryamishije-hasi-muhadjiri-yatsinze-rayon-sports-igitego-cyumwaka-videwo/

  • Premier League: Manchester City yongeye kwamb… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mikino yakinwe uyu munsi Saa tatu z’ijoro. Umukino wari utegerejwe na benshi barimo abafana ba Arsenal cyane wari uri kubera kuri Etihad Stadium aho Manchester City yakiriye West Ham.

    Uyu mukino watangiye abasore ba Manchester City ubona gahunda bafite ari ugushaka igitego hakiri kare ariko West Ham nayo itangira yihagararaho.

    Ku munota wa 8 Mahrez yari afunguye amazamu nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Jack Grealish, ariko Fabianski aratabara umupira arawufata.

    Bigeze ku munota wa 12 West Ham nayo yageze imbere y’izamu rya Manchester City mu buryo bwashoboraga kuvamo igitego. Michael Antonio yahaye umupira Emerson maze Kayle Walker amutereka hasi babona kufura nubwo ntacyo bayimajije.  

    Ba myugariro ba West Ham bakomeje kuba maso ndetse banakanira cyane bita kuri Erling Haaland bamuha imipira ntabone uburyo bwo kuyikina. 

    Erling Haaland washyizeho agahigo ko kuba umukinnyi utsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe w’imikino mu mateka ya Premier League

    Ku munota wa 29 umuzamu wa West Ham yongeye gukora akazi akuramo ishoti riremereye ryari ritewe na Jack Grealish, arishyira muri koroneri. 

    Abakinnyi ba Man City barimo Stones, Grealish na Rodrigo bakomeje kurata ibitego bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0.

    Igice cya kabiri cyatangiye Man City ikomeza uburyo bwo gushaka igitego ku bubi no ku bwiza. 

    Ku munota wa 49 yahise ikibona kuri kufura nziza yatewe na Mahrez maze Nathan Ake wari umaze igihe yaravunitse ahita atsindisha umutwe. 

    Nyuma yo gutsinda igitego babaye nk’abariye amavubi kuko bakomeje gusatira cyane ndetse na Haaland atangira kubona uburyo bwo gushota.

    Bigeze ku munota wa 56 abasore ba West Ham nabo batangiye gahunda yo gusatira cyane bashaka igitego cyo kwishyura binyuze cyane kuri Michael Antonio warushaga imbaraga abakinnyi ba Manchester City. 

    Ku munota wa 70 Manchester City yabonye igitego cya 2 cy’umutekano, ni nyuma yuko Bernardo Silva yari ahawe umupira maze nawe awushyira kwa Grealish nawe ahita awuhindura kwa Erling Haaland ahita atereka umupira mu nshundura gutyo. 

    Ku munota wa 85 Phil Foden winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego cya 3 ndetse aba ari nako umukino urangira Man City iyoboye n’ibitego 3-0.

    Kugeza ubu Manchester City yongeye kwisubiza umwanya wa mbere n’amanota 79 iwambuye Arsenal yari yawitije ejo nyuma yo gutsinda Chelsea..West Ham yo iri ku mwanya wa 15 n’amanota 34.

    Undi mukino wari uri kuba kuri izi saha ni uwo Liverpool yari yakiriyemo Fulham ndetse inayitsinda igitego 1 cya Mohammed Salah yatsinze kuri penariti.

    Ibi byatumye Liverpool iguma ku mwanya wa 5 n’amanota 59 naho Fulham yo iri ku mwanya wa 10 n’amanota 45.

    Abakinnyi n’abatoza ba Manchester City bishimira intsinzi

    Mohammed Salah watsinze igitego cya Liverpool akishimira 


    Uko Salah yateye penariti

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128885/premier-league-manchester-city-yongeye-kwambura-ibyayo-arsernal-liverpool-ikomeza-gusunika-128885.html

  • Ubwato ni bwo buri kwifashishwa mu muhanda Nzove- Rutonde -Ruli (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Mu Kagari ka Rutonde, Umurenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo hari hasanzwe hari agace k'umuhanda kegereye Nyabarongo cyane. Kuri ubu amazi y'uyu mugezi yaharenze bituma nta modoka cyangwa moto ibasha kuhatambuka.

    Umunyamakuru wa IGIHE wagezeyo yasanze bitanashoboka ko abantu bahanyura n'amaguru kuko habaye nk'ikiyaga bisaba ko hifashishwa ubwato ahari hasanzwe ari mu muhanda w'igitaka.

    Amazi yasatiriye ubutaka ku buryo n'amafi abantu bari kuyarobesha intoki.
    Abandi bari kurira imisozi bashakisha uko babasha gutambuka.

    Urenze aho Uruganda rwa Skol ruri na ho amazi yaciye umuhanda amazi aruzura ku buryo hari agace kasigayemo hagati kameze nk'ikirwa.

    Usibye inzu zari zisanzwe ziri munsi y'umuhanda hari n'izari hejuru y'umuhanda zasigaye zinagana kubera ko amazi yazikorogoshoye ndetse zatangiye gusenyuka.

    Umuhanda warengewe n’amazi ya Nyabarongo

    Umuhanda wa Nzove ntabwo ari nyabagendwa

    Uko abaturage bari kwambuka umugezi wa Nyabarongo mu bwato ahahoze ari mu muhanda

    Ubwo amazi yatangiraga gufunga umuhanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanda-nzove-rutonde-wasenywe-n-amazi-y-umugezi-wa-nyabarongo

  • Ibihugu n'inshuti z'u Rwanda batanze ihumure nyuma y'ibiza byahitanye benshi – #rwanda #RwOT

    Iyi mvura n'ingaruka zayo byashegeshe Intara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru byica abantu 129 byangiza inzu z'abaturage n'imyaka yabo n'ibindi bikorwaremezo.

    Nko mu Karere ka Rulindo ku gice gikora kuri Nyabarongo hangiritse umuhanda wa Nzove-Rulindo-Ruli mu Murenge wa Shyorongi ugana ahazwi nka Nyabyondo ku buryo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu utari nyabagendwa ahubwo hifashishwaga ubwato ngo abagenzi babashe gutambuka aho basanzwe bagenza amaguru cyangwa bakoresha ibinyabiziga.

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Turkiye yatanze ubutumwa buhumuriza Abanyarwanda nyuma y'aya makuba yarugwiririye.

    Ubwo butumwa bugira buti 'Tubabajwe cyane no kuba abantu barenga 100 batakaje ubuzima kubera inkangu n'imyuzure byatewe n'imvura idasanzwe mu Burengerazuba n'Amajyaruguru by'u Rwanda ku wa 2 Gicurasi.Twihanganishije kandi twifatanyije n'ababuze ababo n'inshuti zacu z'abaturage na guverinoma y'u Rwanda.'

    Ubutumwa nk'ubu kandi bwatanzwe na Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Musa Faki Mahamat.

    Ati 'Nifatanyije mu masengesho n'imiryango y'abarenga 127 baburiye ubuzima mu nkangu zatewe n'imvura nyinshi mu Ntara y'Amajyepfo, Uburengerazuba n'Amajyaruguru kimwe n'abasizwe iheruheru na byo. Nifatanyije na guverinoma n'Abanyarwanda bose.'

    My thoughts and prayers go to the families of the more than 127 people who lost their lives and those left homeless by devastating landslides caused by heavy rains in #Rwanda‘s Southern,Western & Northern provinces. In full solidarity with the government and people of #Rwanda.

    — Moussa Faki Mahamat (@AUC_MoussaFaki) May 3, 2023

    Itangazo ryasohowe n'ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, rivuga ko ibikorwa by'ubutabazi bikomeje mu turere twibasiwe cyane ari two; Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Gakenke, Burera, Musanze na Nyamagabe.

    Ni ibikorwa byibanda ku bagizweho ingaruka n'ibyo biza ndetse no kwimura abaturage bari mu bice byibasiwe n'ibishobora kwibasirwa n'imyuzure n'inkangu mu gihe imvura ikomeje kugwa.

    Muri iri tangazo, Perezida Kagame yakomeje avuga ko 'inzego zose bireba zizakomeza gukorana n'uturere mu gukora ibyo bikorwa by'ubutabazi byose bikenewe'.

    Mu gukomeza gufatanya n'inzego zose gutabara abibasiwe, Guverinoma yasabye ko abantu bakomeza gutanga amakuru bamenye batabariza abataratabarwa binyuze ku murongo wa telefone utishyura wa 170.

    Dukomeje kwihanganisha imiryango yabuze ababo mu biza byibasiye uduce dutandukanye mu Gihugu.

    Mu gukomeza gufatanya n’inzego zose gutabara abibasiwe, nimutange amakuru mwamenye, mutabarize abataratabarwa, muhamagara umurongo utishyura wa 170.

    Murakoze. pic.twitter.com/IBRz62ainb

    — Rwanda Government Communications (@RwandaOGS) May 3, 2023


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihugu-n-inshuti-z-u-rwanda-batanze-ihumure-nyuma-y-ibiza-byahitanye-benshi

  • Abantu batari bazi Akagari, Umurenge n’akarere umuhanzi Stromae yavukiyemo hano mu Rwanda iki nicyo gihe ngo mushire amatsiko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu batari bazi Akagari, Umurenge n'akarere umuhanzi Stromae yavukiyemo hano mu Rwanda iki nicyo gihe ngo mushire amatsiko.

    Byakomeje kuvugwa kenshi ko umuhanzi Stromae afite amaraso y'abanyarwanda gusa byabanje kugirwaho impaka.

    Gusa izo mpaka zashize igihe bamwe bamenyaga amazina ya Se kuko ni we Munyarwanda mu gihe mama we ari umubiligi.

    Bivugwa ko Umuhanzi Paul Van Haver wamamaye nka Stromae ashobora kuba yarabaye mu Rwanda ndetse ababizi neza bavuga ko avuka kuri papa we Rutare Pierre n'umukunzi we Miranda Marie Van Haver.

    Uyu muhanzi ufite igikundiro gihambaye, afite inkomoko mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kanyinya, Akagari ka Nzove mu Mujyi wa Kigali.

    Kuri ubu Stromae ari mu bahanzi bafite abamwihebeye benshi dore ko ibihembo afite nabyo bitagira ingano.

    Stromae na Nyirakuru

    Source : https://yegob.rw/abantu-batari-bazi-akagari-umurenge-nakarere-umuhanzi-stromae-yavukiyemo-hano-mu-rwanda-iki-nicyo-gihe-ngo-mushire-amatsiko/

  • Hamenyekanye akayabo k’amafaranga buri mukinnyi wa Rayon Sports yahawe nyuma yo gutsinda Police FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abayobozi ba Rayon Sports bari bemereye agahimbazamusyi gatubutse buri mukinnyi w'iyi kipe, kugira ngo bagire ishyaka ryo gutsinda Police FC.

    Rayon Sports gutsinda Police FC, buri mukinnyi yari yemerewe ibihumbi 150 Frw, aba basore ba Rayon Sports baje kuyatsindira nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 3-2.

    Byatumye Rayon Sports ikomeza muri 1/2 cy'igikombe cy'amahoro ku giteranyo k'itego 6-4 kubera ko no mu mukino ubanza, nanone kandi byari byarangiye Rayon Sports itsinze Police FC ibitego 3-2.

    Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-akayabo-kamafaranga-buri-mukinnyi-wa-rayon-sports-yahawe-nyuma-yo-gutsinda-police-fc/

  • Ikibuno nticyakoraga hasi: Mupenzi Eto wari waje gushungera Rayon Sports, yiyirebye aticaye hamwe kubera ibyo yari iri gukora mu kibuga (IFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mupenzi Eto wari waje gushungera Rayon Sports, yiyirebye aticaye hamwe kubera ibyo yari iri gukora mu kibuga.

    Ifoto ikomeje gusakara hirya no hino yerekana uyu mufana ukomeye cyane ndetse akaba n'ugurira abakinnyi ikipe ya APR FC, yicaye adatuje.

    Eto wari wicaye hamwa n'abafanaga Police Fc yatangajwe n'umupira Rayon Sports yayeraga.

    Source : https://yegob.rw/ikibuno-nticyakoraga-hasi-mupenzi-eto-wari-waje-gushungera-rayon-sports-yiyirebye-aticaye-hamwe-kubera-ibyo-yari-iri-gukora-mu-kibuga-ifoto/

  • Ifaranga ryamenetse! Aba-Rayon bajugunyiye abakinnyi bayo amafaranga nyuma yo gutsinda Police Fc – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ifaranga ryamenetse! Aba-Rayon bajugunyiye abakinnyi bayo amafaranga nyuma yo gutsinda Police Fc.

    Abafana ba Rayon Sports batanze amafaranga ku bakinnyi bayo nyuma yo kubaha ibyishimo batsinda Police Fc.

    Uyu munsi nibwo Rayon Sports yatsindaga Police Fc igahita ijya muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro aho bazahura na Mukura Vs.

    Source : https://yegob.rw/ifaranga-ryamenetse-aba-rayon-bajugunyiye-abakinnyi-bayo-amafaranga-nyuma-yo-gutsinda-police-fc/

  • Yolo The Queen na Harmonize bakomeje gukina ibyo twakwita agahinde – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yolo The Queen na Harmonize bakomeje gukina ibyo twakwita agahinde.

    Umuhanzi Harmonize uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yongeye kwibutsa abamukurikira b'aba-Tanzaniya ko iyo uganiriza umuntu utari uwaho ikibazo cya mbere ukwiye kumubaza ni 'Wigeze ugera muri Zanzibar? '

    Nyuma yo kwibutsa abantu gukoresha ubu buryo mu rwego rwo gukurura amarangamutima y'abo bashyitsi Harmonize yifashishije ubutumwa yagiranye n'umurundikazi utuye mu Rwanda Kirenga Phiona uzwi nka Yolo The Queen mu 2020.

    Ubu butumwa yasangije abamukurikira kuri Instagram bugaragaza ko Harmonize yabazaga uyu mukobwa w'ikimero gitangaje niba yarageze muri Zanzibar.

    Icyo gihe Harmonize yabajije Yolo The Queen basanzwe bafitanye umubano wihariye niba akiri iwabo muri Tanzania undi amusubizaga ko akubutseyo kandi ko amaze gushyika i Kigali mu Rwanda.

    Yolo the Queen akibona ko Harmonize yatambukije ubutumwa bandikiranye mu myaka isaga itatu ishize yahise yandika ati 'Ni gute umenye aho ndi koko,uru ntiba atari urukundo ni iki koko ?

    Amagambo ashimangira ko uyu mukobwa yanyuzwe n'uburyo Harmonize yamwitayeho ndetse agashishikazwa no kumenya aho aherereye.

    Source : https://yegob.rw/yolo-the-queen-na-harmonize-bakomeje-gukina-ibyo-twakwita-agahinde/

  • Urukundo ruravuza ubuhuha: Umuhanzi Harmonize na Yolo The Queen bari mu nzira y’urukundo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare hano muri Afurika y'iburasirazuba ndetse no ku Isi yaciye amarenga ko ashobora kuba ari mu rukundo n'Umurundikazi wibera mu gihugu cy'u Rwanda ufite imiterere idasanzwe wamamaye ku izina rya Yolo The Queen.

    Harmonize uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ubwo yibutsaga abanyatanzaniya ko mu gihe baganira n'abantu batari abo muri Tanzania bagomba ku babaza niba barigeze bagera muri Zanzibari arangije kwibutsa abantu kujya babaza iki kibazo yahise agaragaza ubutumwa yagiranye na Yolo The Queen mu mwaka wa 2020.

    Ubu butumwa Harmonize yabunyujije ku rubuga rwa Instagram agaragaza ko yabajije uyu mukobwa urwaza abasore ibikanu niba yarigeze agera muri Zanzibari muri ubwo butumwa Harmonize abaza Yolo niba akiri muri Zanzibari maze na we amusubiza ko avuyeyo vuba yageze i Kigali.

    Umunyamideli Yolo The Queen na we ntabwo yaripfanye kuko akimara kubona ubu butumwa ibyishimo byamwuzuye maze agahita agira ati:' Ni gute umenye aho ndi koko, uru ntiba atari urukundo ni ki koko? amagambo ya Yolo The Queen yagaragaje ko we na Harmonize bashobora kuba bafitanye umubano wihariye dore ko n'ubundi basanzwe ari nshuti cyane.

    Source : https://yegob.rw/urukundo-ruravuza-ubuhuha-umuhanzi-harmonize-na-yolo-the-queen-mu-nzira-yurukundo/