Blog

  • “Uzandwaza indege” Umusore yakubise amaso ifoto ya Miss Mwiseneza Josiane maze atangira kuvugishwa – IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Mwiseneza Josiane wambitswe ikamba rya Miss Popularity mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019, ifoto ye yatumye umusore avugishwa maze atangaza ko yamukunze kugeza ubwo yakemera kumwitangira.

    Akimara gusangiza iyi foto abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, Miss Josiane yahise anabifuriza kugira weekend nziza, maze umwe mu bamukurikira ahita aza avuga akari ku mutima we.

    Yagize ati 'Wallah ubundi wowe namira n'igisasu ku bwawe, ahubwo uzandwaza indege wowe. Uzi amarangi nisize ngutora. Sha ariko hari igihe nzakubona wenda amaso ku maso, gusa ndagunda mwana.'

    Reba aho hasi, iyo foto ya Miss Mwiseneza Josiane yavugishije umuntu.

    Source : https://yegob.rw/uzandwaza-indege-umusore-yakubise-amaso-ifoto-ya-miss-mwiseneza-josiane-maze-atangira-kuvugishwa-ifoto/

  • Tom Close yakomoje ku bahanzi nyarwanda yasab… – #rwanda #RwOT

    Tom Close yatangaje ibi mu kiganiro “Break Fast with the Stars” cya Kiss Fm, kiyoborwa n'abanyamakuru Rusine Patrick, Andy Bumuntu na Sandrine Isheja.

    Muri byinshi uyu muhanzi yatangaje harimo ishimwe rye ku bahanzi bemeye ko bakorana kuri Album ye ya cyenda. 

    Ati: 'Bull Dogg ni inshuti yanjye kuva twiga i Butare, ni wa muntu nahamagara igihe icyo ari cyose akaza, iyi ni indirimbo ya kabiri dukoranye tuzakorana n’izindi ndamushima cyane.'

    Agaruka kandi ku bahanzi barimo abo mu kiragano gishya cy'umuziki yandikiye ngo babe bakorana, bakanga kumusubiza [kumurya 'seen'], ati: 'Hari abahanzi b'iyi minsi nasabye ko dukorana barya 'seen' nubwo ntifuza kubavugaho.'

    Aboneraho gushimira abo bakoranye by'umwihariko ahereye kuri B-Threy uri mu ba none ariko wamufashije cyane, avuga ko ari umuhanzi uzi icyo ashaka kandi wubaha cyane.

    Iyi Album ya Tom Close yise 'Essence' yayikoranyeho n'abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo abo twavuze haruguru n’abandi nka Nel Ngabo na Riderman. Mu bo hanze harimo Sat B, Wezi na Apass.

    Uyu muhanzi yasabye abanyarwanda kumufasha mu rugamba yatangiye rwo gukora umuziki uri mu ndimi z'amahanga avuga ko bikwiye.

    Asanga byaba ari agatangaza u Rwanda rwungutse irindi soko ry'abanyamahanga nka miliyari biyongera kuri miliyoni 40 z’abakoresha Ikinyarwanda abahanzi nyarwanda bakunze gukoresha.

    “Essence”, Album nshya Tom Close yamuritse, ni iya 9, ikaba igizwe n’indirimbo 13. Album ze uko ari icyenda ni: Kuki, Sibeza, Ntibanyurwa, Komeza Utsinde, Ndakubona, Isi, Igikomere, So Fine na Essence yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Gicurasi 2023.

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO YA TOM CLOSE NA BULL DOGG YITWA ‘A VOICE NOTE’ IRI KURI ESSENCE

    “>

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE ‘DON’T WORRY’ INDIRIMBO YA TOM CLOSE IRI KURI ESSENCE

    “>

    Tom Close yashyize hanze Album yise ‘Essence’ ikoze mu rurimi rw’icyongereza Yasabye abanyarwanda kumushyigikira ngo batinyure abandi bahanzi gukora ibintu bishobora kumvwa na benshi mu ruhando mpuzamahangaTom Close yari yatumiwe mu kiganiro cya Kiss FM aho yatangarije byinshi ku mushinga mushya yashyize hanze w’indirimbo 13 zikubiye kuri Album yise ‘Essence’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128951/tom-close-yakomoje-ku-bahanzi-nyarwanda-yasabye-ko-bakorana-kuri-album-yasohoye-bakamurya–128951.html

  • Kirehe: Abangavu bagitinya udukingirizo, inta… – #rwanda #RwOT

    Mu gikorwa cy'ubukangurambaga bwo kurwanya HIV/SIDA mu rubyiruko kiri gukorwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) aho imaze iminsi izenguruka imirenge itandukanye yo mu karere ka Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba yigisha urubyiruko inaruha udukingirizo.

    Iki gikorwa cyakomereje mu kagari ka Nyakarambi mu murenge Kigina ho mu karere ka Kirehe. Urubyiruko rwo muri aka gace rwitabiriye ubu bukangurambaga bigishirizwamo uburyo bunyuranye bwo kwirinda no kurwanya HIV/SIDA banahabwa udukingirizo n'ibitabo mfashanyigisho ku kurwanya iki cyorezo.

    Uru rubyiruko by’umwihariko abangavu, bagaragaje ko kuba benshi muri bo bagitinya kugura no gukoresha udukingirizo ari byo biri kuviramo bamwe muri bo kwandura Virusi itera SIDA, abandi bakanatwara inda zitateganijwe ndetse bigatuma bata amashuri bakagana umwuga w'uburaya.

    Byukusenge Aline w'imyaka 24 wo mu murenge wa Kigina yatangarije InyaRwanda ko abakobwa benshi bo muri aka gace bakitinya ku bijyanye no gukoresha agakingirizo. 

    Ati: 'Abakobwa ba hano ntabwo baratinyuka iyo bigeze ku gukoresha udukingirizo. Batinya kujya kutugura mu maduka ngo batabaseka kandi ni byo kuko iyo ugiye kubaza umucuruzi agakingirizo usanga asigaye akuvuga mu bandi ko uri umusambanyi. Bituma tubitinya rero''.

    Yakomeje agira ati: “Hari n'abatinya kudukoresha bitewe n'uko bumva bavuga ko abadukoresheje tubabuza kwishimira imibonano, abandi bagatinya ko tubaheramo. Niyo mpamvu usanga bamwe bemeye gukora imibonano idakingiye ugasanga bahuriyemo n'ibibazo byo gutwara inda no kurwara SIDA''.

    Undi mwangavu witwa Mutesi Paula w'imyaka 23, yatangaje ko ubwandu bushya buri kugaragara mu rubyiruko cyane cyane mu bakobwa buri guterwa n'uko bataratinyuka kujya kwigurira udukingirizo mu maduka cyangwa bamwe batazi n'uko batukoresha.

    Yagize ati: “Hari abataratinyuka kuba bajya kugura udukingirizo kuko bibatera isoni ugasanga iyo bananiwe kwifata bakora imibonano idakingiye kuko n'abasore benshi nabo usanga ntatwo bafite. Ikindi hari n'abakobwa batazi uko dukoreshwa, ariyo mpamvu usanga ubwiyongere ku bakobwa barwaye SIDA ariho buri guturuka”.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Kirehe ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukandayisenga Janviere, yatangaje ko iki kibazo kigihari ariko hari gukorwa ubukangurambaga mu rubyiruko kugira ngo rutinyuke runagire ubumenyi buhagije ku ikoreshwa ry'agakingirizo.

    Mu magambo ye yagize ati: “Ni byo hari abangavu bataratinyuka kuba bakwigurira udukingirizo ariko dukora ubukangurambaga mu mashuri no mu mirenge yose hamwe no mu nkambi ya Mahama. Turabigisha kugira ngo basobanukirwe bihagije ku kwirinda n'ikoreshwa ry'agakingirizo''.

    Mukandayisenga Janviere yakomeje agira ati: “Dukangurira ababyeyi kwigisha abana babo kandi tukanahuriza urubyiruko muri club zo kurwanya SIDA aho bakura ubumenyi buhagije kuri iki cyorezo n'uko bakirinda. 

    Ku bufatanye na HDI irabahugura ikanabaha udukingirizo. Turizera ko uko ubu bukangurambaga bukomeza ari na ko buzafasha abangavu gutinyuka''.

    Uyu muyobozi kandi yanavuze ko mu karere ka Kirehe karimo abantu 3800 bafite ubwandu bwa SIDA barimo n'urubyiruko rwitabwaho mu bijyanye n'imirire aho babafasha kubaha ifunguro ryuzuye ribafasha guhangana n'icyorezo cya SIDA.


    Mukandayisenga Janviere umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage


    RBC yakoze ubukangurambaga bwo kurwanya HIV/SIDA muri Kirehe


    Bakiniwe ikinamico ijyanye ko kwirinda virusi itera SIDA


    Umuhanzi Platini nawe yasusurukije urubyiruko rwa Kirehe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128956/kirehe-abangavu-bagitinya-udukingirizo-intandaro-yubwandu-bwa-virusi-itera-sida-ninda-zita-128956.html

  • Mu mafoto 80: Ingaruka z'ibiza byashegeshe Intara y'Iburengerazuba – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane, tariki ya 4 Gicurasi 2023, Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yemeje ko hamaze kumenyekana abantu 130 bitabye Imana, ndetse ngo bashobora kwiyongera kuko hari abataraboneka, nk'abatwawe n'imigezi nka Sebeya mu Karere ka Rubavu.

    Ubwo yasuraga Akarere ka Rubavu ku wa Kane, Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente, yavuze ko Guverinoma ikomeza kuba hafi y'abaturage, anabagezaho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

    Yakomeje ati “Perezida wa Repubulika yantumye ngo mukomeze mwihangane, kandi Leta irabafasha uko ishoboye kose. Turashyingura abigendeye, nta kundi byagenda, ariko nibura abasigaye na bo, Perezida wa Repubulika yantumye ngo mbabwire ko tubaba hafi uko dushoboye, tubashakire imibereho, abakomeretse tubavuze, hanyuma dukomeze ubuzima.”

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko hamwe n'abafatanyabikorwa bayo, barimo kugoboka abibasiwe bashakirwa aho gucumbikirwa, ibiribwa, ibiryamirwa n'ubundi bufasha.

    Ibimaze gutangwa kugeza ubu birimo toni 60 z'ibiribwa birimo 30 za kawunga na 30 z'ibishyimbo, n'ibikoresho by'ibanze birimo ibikoresho byo mu gikoni, ibikoresho by'isuku, ibiryamirwa n'ibindi.

    Iyi mvura ikomeye yangije umuhanda wa kaburimbo, ku buryo amakamyo manini atwaye ibicuruzwa atemerewe gukoresha uyu muhanda, ubu yose atonze umurongo kuva i Musanze kugeza mu murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.

    Igice cyangiritse cyane ni icyo mu Karere ka Rubavu, iyo uri mu cyerekezo giturutse i Kigali, uba urenze umuhanda ukata ugana mu Karere ka Rutsiro na Karongi.

    Aya ni amwe mu mafoto agaragaza ingaruka z'ibiza, ahanini zatewe n'umugezi wa Sebeya wangije byinshi ku Nyundo, mu Karere ka Rubavu.

    Umugezi wa Sebeya waruzuye urenga imbibi zawo, uyoboka mu ngo z'abaturage n'inzu z'ubucuruzi

    Inyubako z’ubucuruzi zangijwe bikomeye n’umugezi wa Sebeya

    Igice kimwe cy'iyi nzu iherereye ku Nyundo mu Karere ka Rubavu cyaragiye

    Ibisate byamanyutse ku nzu z’abaturage ugenda ubibona iruhande rw’umuhanda

    Icyapa kiranga ahari Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyundo nacyo cyatwawe n’amazi

    Iyi mvura yasenye inzu nyinshi z’abaturage, ku buryo iyo ugenda muri Rugerero uhura n’ibice bimwe byazo

    Inzu zimwe zagiye hasigara ibibanza

    Imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 02 Gicurasi 2023 muri Rubavu yangije byinshi

    Benshi mu bari bafite ibikorwaremezo ku Nyundo ntibarumva neza ibyababayeho

    Iyi mvura yahungabanyije ubuzima bw’abaturage mu buryo budasanzwe

    Umuhanda w’ahagana ku Nyundo wangiritse ku ruhande rumwe, ku buryo ukeneye gusanwa

    Iyi mvura yahiritse amapoto y’amashanyarazi, ku buryo abaturage bari mu kizima

    Uyu yageragezaga kwigizayo amazi akoresheje ibase, ubwo imvura yari ihise

    Umuhanda wa kaburimbo ahagana ku Nyundo wangiritse ku buryo amakamyo manini atemerewe kuwunyuramo

    Iyi kamyo yo mu bwoko bwa HOWO yaranyereye, ihitana inzu yubatswe ku muhanda

    Ibikoresho byo mu ngo zatwawe n’amazi ugenda ubisanga hirya no hino

    Ingo zimwe zitatwawe n’amazi zasigaye ku gasi

    Ibikorwaremezo by’amashanyarazi biri mu byibasiwe

    Umugenda wagenewe gutwara amazi waracukutse, ku buryo hakenewe gusanwa

    Umugezi wa Sebeya waruzuye, ugera aho urenga imbibi zawo ushoka mu baturage

    Ibisenge byinshi biryamye hasi, ntiwamenya ko byari bisakaye inzu

    Iyi nzu yaguye hasi yose, n’isakaro ihinduka ishingwe

    Sebeya yari yarubakiwe uruzitiro, ariko iza kurusenya, yishakira izindi nzira

    Umugezi wa Sebeya waruzuye urenga imbibi zawo, uyoboka mu ngo z’abaturage n’inzu z’ubucuruzi

    Inzu nyinshi z’abaturage muri Rugerero, cyane cyane izegereye kaburimbo ijya i Rubavu, zaraguye

    Mu bihe by’imvura, Sebeya iba yuzuye cyane kubera isuri ituruka mu misozi miremire yo mu ishyamba rya Gishwati

    Ibirago byakoreshwaga mu ngo byatwawe n’amazi

    Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, DCG Felix Namuhoranye, bifatanyije n’abaturage ba Rugerero mu gushyingura abantu 13 bishwe n’ibiza. Inyuma yabo hari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura

    Aha ni ku mudugudu w’icyitegererezo wa Kazirankara, aho Minisitiri w’Intebe yagombaga guhurira n’abaturage ariko imvura ntiyoroha, bituma agenda abasanga aho bugamye akabaganiriza.

    Ibiro by’Umurenge wa Shyira mu Karere ka Nyabiho nabyo byagezweho n’ibiza

    Mu Murenge wa Rugerero ku wa Kane hashyinguwe imiryango 13 yishwe n’ibiza

    Abaturage inzu zabo zahirimye bahungishirijwe ku rusengero rw’Abadive muri Rugerero

    Kwiyakira byari byanze nyuma y’uko umwana we yishwe n’ibiza, undi akaburirwa irengero

    abaturage

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yashenguwe n’ibyo yabonye i Rubavu

    Abaturage 13 bo mu Murenge wa Rugerero bahitanywe n’ibiza mu Karere ka Rubavu bashyinguwe

    Agahinda kari kose mu gushyingura umugore we wishwe na Sebeya, akamusigira uruhinja rw’amezi atandatu

    Imiryango myinshi yacitsemo igikuba kubera ibiza

    namuhoranye

    Inzego z’umutekano zatabaye abaturage bahekuwe n’ibiza

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ashyira indabo ku mva y’uwishwe n’ibiza

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yatangaga umurongo w’uko abaturage bitwara muri ibi bihe bikomeye

    Agahinda ni kose ku baturage babuze ababo bakundaga

    Agahinda ni kose ku baturage babuze ababo bakundaga

    Abaturage basabwe kuva mu nzu zangiritse cyane

    Abaturage bavuye mu byabo bakomeje kwakirwa, harebwa ubufasha bwihutirwa buri wese akeneye

    Abasizwe iheruheru bateguriwe ibiryamirwa, ngo babone aho begeka umusaya by’igihe gito

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yahumurije abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza

    Aba baturage bahawe ibiryamirwa by’ibanze

    Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mafoto-80-ingaruka-z-ibiza-byashegeshe-intara-y-iburengerazuba