
Blog
-
Ni bibi cyane: Menya ingaruka mbi cyane abana bakoresha ikoranabuhanga bahura nazo – YEGOB #rwanda #RwOT
Bitewe n'itera mbere rimaze gukataza abana benshi basigaye bakoresha ikoranabuhanga bakiri bato cyane gusa burya ntabwo ari byiza ko abana bakoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga mu gihe bakiri bato.
Dore ingaruka mbi zo gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga ku bana bakiri bato:
1. Umwana agira ikibazo mu bitekerezo bye.
2. Byongera ibyago ndetse akabura n'ubuzima bwite.
3. Umwana agira ikibazo cyo kwiheba.
4. Umwana agira ikibazo cy'umubyibuho ukabije
5. Umwana agira ikibazo cyo gutsindwa cyane mu ishuri.
6. Umwana agira imyitwarire idahwitse.
7. Umwana agira ikibazo cyo kunanirwa kuganira n'abandi bana kuko abashaka kwandi cyane kurusha kuba yavuga.
-
Manchester united na Liverpool FC zihanganiye umukinnyi uri kubica bigacika muri “Premier league” – YEGOB #rwanda #RwOT
Amakipe arimo Liverpool FC na Manchester united zerekeje amaso ku mukinnyi ukomoka mu Gihugu cya Argentine Alexis Mac Allister gusa uyu musore ubu ukinira ikipe ya Brighton & Hove Albion waraye anafashije ikipe ya Brighton gutsinda ikipe ya Manchester united nayo iri kumwifuza iri no muzabitangaje mbere we avuga ko yifuza kwerekeza muri Liverpool FC.
Nkuko tubikesha umunyamakuru 'Fabrizio Romano ' avuga ko uy'umusore ashishikajwe no kwerekeza muri Liverpool FC muri iyi mpeshyi iza, ariko Kandi akavuga ko Ikipe ya Manchester united yishimiye uyu musore cyane ikaba yakifuza kumwegukana ngo nubwo byaterwa nuko andi makipe ari kumushaka ndetse nibyo ari kumutangaho.
-
“Ufite ibifaranga byinshi ngomba kubirya” Umugore yishongoye ku mugabo we nyuma y’uko umugabo avumbuye ko amwiba amafaranga akayohereza umusore bahoze bakundana (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT
Umugore yishongoye ku mugabo we amubwira ko afite ibifaranga byinshi cyane ko agomba kubirya uko ashatse nyuma y'uko umugabo amuvumbuye ko ajya ayaha uwahoze ari umukunzi we.
Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa TikTok, umugabo aba ari gutongana n'umugabo we bapfa amafaranga $300 uyu mugore yoherereza umusore buri cyumweru.
Uyu mugore amubwira umugabo we ko agomba gufasha inshuti kabone nubwo batandukanye kandi ko yamubujije gukora bityo ko ntahandi agomba gukura amafaranga.
Buri cyumweru uyu mugore yohererezaga amafaranga $300 umusore bakundanaga uri muri gereza. Ayo mafaranga yavaga mu yo umugabo yabaga yakoreye.
Iyu mugore abwira umugabo we ko yamubujije kugira ikuntu yakora ngo ajye aguma mu rugo rero ngo ibyo azajya akoresha amafaranga ye ajye abyakirana ayombi.
Nyamugabo amubwira ko yamwubakiye inzu nziza kugira ngo ayirinde, ayiteho ndetse ajye anamutekera byonyine.
VIDEWO
-
Ubanza aba ari bo bagemuriraga Kigali yose: abagore 2 n’abasore 2 bafatanwe udupfunyika tw’urumogi twinshi utabakekera – YEGOB #rwanda #RwOT
Ubanza aba ari bo bagemuriraga Kigali yose: abagore 2 n'abasore 2 bafatanwe udupfunyika tw'urumogi twinshi utabakekera.
Abantu bane bafatiwe mu Turere twa Gakenke na Ngororero, bafite udupfunyika 1 792 tw'urumogi, turimo 897 twafatanywe abagore babiri babana, badusanganywe mu rugo rwabo basanzwe banacururiza ibi biyobyabwenge.
Aba bantu bane bafashwe ku wa Gatatu tariki 03 Gicurasi 2023, mu bikorwa bya polisi y'u Rwanda byo gutahura ibiyobyabwenge.
Kuri uwo munsi kandi, Polisi yafashe abasore babiri barimo uw'imyaka 28 na mugenzi we w'imyaka 21 y'amavuko, bafatiwe mu Mudugudu wa Kageyo mu Kagari ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, ubwo berecyezaga mu Mujyi wa Kigali bafite udupfunyika tw'urumogi 895.
Aba basore bakimara gufatwa, biyemereye ko bari bavuye kurangura urwo rumogi mu Karere ka Rubavu, bakaba bari barushyiriye abakiriya babo mu Mujyi wa Kigali.

Bane bafashwe -
Yasaga nk’umuzungu, Mu Kenda k’umutuku kerekana mu gituza he Mutesi Jolly yongeye kwiyereka abakunzi be mu buryo budandukanye(Videwo)Â – YEGOB #rwanda #RwOT
Yasaga nk'umuzungu, Mu Kenda k'umutuku kerekana mu gituza he Mutesi Jolly yongeye kwiyereka abakunzi be mu buryo budandukanye(Videwo)
Mutesi Jolly wabaye nyampinga w'u Rwanda wa 2016 abinyujije kuri konti ye ya Instagram yongeye kuzamura amarangamutima y'abafana be nyuma yo kugaragara mu ishusho nshya.
Muri aya mashusho Miss Mutesi Jolly yari yambaye ipantalo y'ikoboyi ndetse n'akenda ko hejuru gafite ibara ry'umutuku.
Reba video hasi..
-
Arashaka ko Kiyovu Sports itwara igikombe: Umunyamakuru Reagan yatakambiye Imana asabira ikipe ya Kiyovu Sports igikombe (video) – YEGOB #rwanda #RwOT
Umunyamakuru ukomeye cyane hano mu Rwanda Reag Rigaju ukorera radio na televiziyo by'igihugu yatakambye asabira ikipe ya Kiyovu Sports ifite uragamba rutoroshye rwo gutwara igikombe cya shampiyona y'u Rwanda.
Mu mashusho yagaragaye ku rubuga rwa Instagram y'umunyamakuru Reagan Rigaju ndetse no kuri Instagram ya mugenzi we Kizigira Jean Cloude yagaragaje uyu musore ari gusoma umurongo wo muri Bibiliya asabira Kiyovu gutwara igikombe cya shampiyona.
Uyumvire ibyo umunyamakuru w'imikino Reagan asabira ikipe ya Kiyovu Sports:
-
Ibintu bigeze kure: Hamenyekanye amafaranga rutahizamu Leader Willy Essomba Onana ari kwifuza ngo akinire ikipe y’igihugu Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatangiye gukinisha abakinnyi batandukanye bafite impano kugira ngo irebe ko nayo yakongera kugirirwa igitinyiro n'ikipe zo ku mugabane w'Afurika.
Rutahizamu ukomeye cyane hano mu Rwanda w'ikipe ya Rayon Sports Leader Willy Essomba Onana ukomoka mu gihugu cya Cameron abantu benshi batandukanye bakomeje kugaragaraza ko bifuza uyu musore mu ikipe y'igihugu Amavubi.
Abanyamakuru benshi mu Rwanda ntibahwema kuvuga ko uyu musore akwiye kuganirizwa naba bishinzwe kugira ngo barebe ko yaza gufasha ubusatirizi bw'ikipe y'igihugu Amavubi budahagaze neza muri iyi minsi.
Umunyamakuru Reagan Rigaju ari kwisonga mubadahwema kwerekana ko Onana akenewe mu ikipe y'igihugu Amavubi gusa ibi bishobora kuba bigiye kujya mu buryo kuko hari amakuru avuga ko Leader Willy Essomba Onana ari kwifuza amafaranga ari hagati y'ibihumbi 30 na 50 by'amadolari kugira ngo aze gukinira Amavubi.
-
Incwi mama wawe murasa disi: Umuhanzi ukomeye yerekanye mama we aboneraho no kumwifuriza isabukuru nziza – YEGOB #rwanda #RwOT
Incwi mama wawe murasa disi: Umuhanzi ukomeye yerekanye mama we aboneraho no kumwifuriza isabukuru nziza
Umuhanzi Olegue w'umurundi ukunzwe n'abatari bake hano mu Rwanda yerekanye mama we kwisabukuru ye aboneraho no kumwifuriza umunsi mwiza we w'amavuko.

Olegue Yifuriza mama we isabukuru yagize ati: 'Mumfashe kumwifuriza isabukuru ryiza kumuvyeyi wanje ariwe mama.
Olegue ni umuhanzi w'umurundi waje no kumenyekana mu Rwanda binyuze mu ndirimbo yakoranye na Papa Cyangwe yitwa 'Nzonze'

-
Yari ahagaze imbere ya Miliyoni 200 ze: Amafoto mashya ya Bruce Melodie yitegura gutangira weekend yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT
Yari ahagaze imbere ya Miliyoni 200 ze: Amafoto mashya ya Bruce Melodie yitegura gutangira weekend yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga(AMAFOTO)
Umuhanzi Itahiwacu Brice umaze kuba umaze kubaka izina rihambaye mu muziki nyarwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamukurikirana amafoto ahagaze umbere y'imodoka ye ya Bra Bus.
Bruce Melodie amaze igihe gito akubutse mu bihugu bitandukanye bya Africa mu ngendo z'akazi, aritegura kandi gushyira indi ndirimbo nshya hanze.

