
Blog
-
Kigali: Ababyaza barasabwa kwirinda icyatuma ababyeyi babura ubuzima igihe babyara/bibaruka #rwanda #RwOT
Umuyobozi w'Umuryango w'Ababyaza mu Rwanda(RAM), Murekezi Josephine arasaba ababyaza kwirinda amakosa yose yatuma umubyeyi apfa cyangwa akabura ubuzima bw'umwana biturutse ku burangare bw'ababyaza batakoze akazi neza ngo umubyeyi abyare neza.
Uyu Muyobozi, ibi yabigarutseho mu nama yahuje bamwe mu babyaza bari mu rugaga rubahuza ndetse n'abatarurimo hagamijwe gutegura umunsi mpuzamahanga wizihizwa ku nshuro ya 13 mu Rwanda kuri uyu wa 5 Gicurasi 2023.

Yagize Ati' Turishimira byinshi tumaze kugeraho biciye mu rugaga ruduhuza twebwe ababyaza, ariko nagirango mbasabe ko mu gihe turimo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'ababyaza, ukwiye kutubera isoko yo kwirinda amakosa akigaragara kandi agakorwa na bagenzi bacu, bagatuma ubuzima bw'umubyeyi n'umwana bushobora kuhagendera, bagapfa bombi cyangwa hakagenda umwe muribo'.
Akomeza asaba ababyaza ko bakwiye gukomeza gutanga serivisi nziza ndetse bakamenya ko uzakora ibihabanye n'umwuga azabibazwa n'amategeko. Yabibukije ko hari umwe muri bagenzi babo uherutse gukora amakosa yamuvuriyemo kuba afunze, abasaba kwirinda icyavutsa ubuzima umubyeyi n'umwana kuko iyo bigaragaye ko ari amakosa cyangwa uburangare bw'umubyaza, amategeko akora akazi kayo.

Murebawayire Marry, umukozi muri Minisiteri y'Ubuzima akaba umwe mu babyaza bamaze igihe muri uyu mwuga, yasabye bagenzi be gukomeza kwita ku babyeyi ndetse n'abana babo bakabarinda impfu zishobora kuza kubera kutabitaho. Abibutsa kandi ko uyu mwuga ubahuje usaba kwitonda no kubaha akazi kabo.
Mutoni Peace, umunyamuryango w'umuryango w'ababyaza mu Rwanda avuga ko uyu munsi mukuru bagiye kwizihiza umufasha kwibuka ko hari abandi bagenzi be bakora uwo mwuga. Ahamya ko guhura na bagenzi be bamubanjirije bimufasha kubigiraho byinshi. Yemeza kandi ko buri mubyaza akwiye kuba umunyamuryango ukunda akazi ke kandi agaha agaciro abamugana.

Heri Patrick, avuga ko nubwo barimo kwishimira ko bagiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'Ababyaza, uyu muryango ubahuje ubwabo ngo ntabwo urabasha kumenyekana. Asaba urwego rubagenga kumanuka bagasobanurira abaturage serivisi bakora hagamijwe kugaragaza ibyo bakora bityo n'ubagana akabagana azi neza Serivise agiye gusaba.
Kugeza ubu mu Rwanda hari ababyaza basaga ibihumbi 2500, ariko abari mu muryango ubahuza wa RAM (Rwanda Assoviation Midwife) bagera kuri 400 gusa. Hari bamwe bemeza ko uru rwego rutarabasha kumenyekana ari naho basaba ko rwamanuka rugatanga serivisi nziza zizatuma hagabanywa impfu z'ababyeyi n'abana, urugaga rukamenyekana haba mu baruhuriyemo n'abanyarwanda muri rusange.


Akimana Jean de Dieu
-
Umuhanda uhuza Muhanga-Ngororero-Mukamira nturi nyabagendwa – #rwanda #RwOT
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko guhera saa Sita z'Ijoro ryo ku wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Gicurasi 2023, uyu muhanda uhuza Muhanga na Ngororero na Mukamira wari nyabagendwa.
Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere René, yabwiye IGIHE ko uyu muhanda ubu utari nyabagendwa bitewe n'uko Nyabarongo yuzuye.
Yagize ati 'Umuhanda ufunzwe ni Muhanga-Ngororero- Mukamira, ni amazi ya Nyabarongo yuzuye aho bakunze kwita Cyome ku buryo imodoka zidashobora kwambuka zaba ziva Muhanga cyangwa Ngororero.'
Yakomeje avuga ko umuhanda Rubavu-Rutsiro-Karongi uri gukoreshwa n'izindi modoka uretse amakamyo gusa.
Uretse uyu muhanda ku wa Gatatu n'umuhanda ugana mu Karere ka Rulindo unyuze mu Nzove wari ufunzwe nyuma y'aho amazi ya Nyabarongo awuciye biturutse ku mvura nyinshi yaguye uhereye mu ijoro ryo ku wa Kabiri yanahitanye abantu bagera ku 130 bo mu Turere twa twa Karongi na Rutsiro, Rubavu, Ngororero.
Umuhanda uhuza Muhanga-Ngororero-Mukamira nturi nyabagendwa -
Hamenyekanye itariki yo guha Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar inkoni y'ubushumba #rwanda #RwOT
Nkuko bigaragara ku rukuta rw'Urubuga Nkoranyambaga-Twitter rw'Ikinyamakuru cyegemiye kuri Kiriziya Gatolika y'U Rwanda, Kinyamateka, kiratangaza ko Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, uherutse kugenwa na Papa Francis kuba umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi azahabwa Inkoni y'ubushumba tariki 17 Kamena 2023, i Kabgayi.
Ibi bije nyuma y'aho ubutumwa bwa Papa Francis busesekaye mu Rwanda tariki ya 2 Gicurasi 2023 saa sita z'amanywa yuzuye, butorera Musenyeri Ntivuguruzwa kuba umwepisikopi wa Kabgayi agasimbura Musenyeri Smaragde Mbonyintege warumaze imyaka 3 asabye kujya mu kiruhuko cy'Izabukuru.

Balthazar Ntivuguruzwa, asimbuye Mbonyintege. Musenyeri Ntivuguruzwa, agiye kuba Musenyeri wa 7 ugiye kuyobora iyi Diyosezi. Akomoka mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga mu ntara y'Amajyepfo. Iyi  Diyosezi ya Kabgayi ifite abakirisitu babarirwa mu 702 255 nkuko bigaragazwa n'ubushakashatsi bwa 2021 bakaba bangana na 64%.
Nkuko bigaragazwa n'urubuga rwa Wikipedia, Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege wayoboraga iyi Diyosezi, yavutse tariki ya 2 Gashyantare 1948 mu cyahoze ari Komini Rutobwe muri Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Kamonyi ho mu murenge wa Kayumbu. Yatowe na Papa Benedicto wa XVI tariki ya 22 Mutarama 2006, aza guhabwa inkoni y'ubushumba muri Werurwe 2006. Asoje imirimo ye agiye mu kiruhuko cy' izabukuru 2023. Yari afite intego igira iti'Lumen christ Spes mea' bivuze ' Urumuri rwa Kirisitu, ibyiringiro byanjye  '.

Musenyeri Samaragide ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru. Ahabwa kuba Umwepisikopi, yasimbuye Musenyeri Anastase Mutabazi wabaye Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi, atowe na Papa Yohani Paul II tariki ya 25 Weurwe 1996 kugeza 2006. Bivugwa ko yagize uruhare mu gushinga Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK) ndetse na Radio Maria Rwanda yashinzwe mu mwaka wa 2004.
Diyosezi ya Kabgayi, yabayeho muri Mata 1922 ibyawe na Kiriziya ya Kigali yaje guhinduka Arikidiyosezi ya Kigali mu mwaka w'1974.
Akimana Jean de Dieu
-
Rwanda: Umukobwa w’imyaka 21 mu gahinda kenshi aragisha inama kuko abayeho nk’imfungwa – YEGOB #rwanda #RwOT
Rwanda: Umukobwa w'imyaka 21 mu gahinda kenshi aragisha inama kuko abayeho nk'imfungwa.
Hari abakunze kuvuga ko kuvuga ko umwari mwiza ari uwo mu gikari, gusa hari igihe birenga kuba umwari ahubwo ukabaho nk'imfungwa yo murugo akenshi bitewe n'amategeko akakaye y'ababyeyi.
Nibwo buzima umukobwa ukiri muto abayemo kuko nta hantu yemewe kujya cyangwa kugira uwo asura.
Agisha inama yatangiye agira ati:'Mwaramutse neza, ndi umukobwa w'imyaka 21 mba murugo mbana n'ababyeyi bange bose ninge mukuru iwacu.
Ndi mukuru gusa pe nubwo ndi mukuru nta burenganzira na bucye mfite sinava murugo, ababyeyi bange ntibashobora gutuma ngenda.guhera kuwa mbere kugeza ku Cyumweru.
Inshuti zange sinabasha kuzisura kandi nabo ntibansura ntibemerewe no kuza murugo.
Nakora iki koko ko nirirwa murugo ndera abana, sinashaka akazi murugo ntibabishaka. Murakoze mungire inama.
-
Yamuteraga irari! Umwalimukazi yatawe muri yombi azira gusomagura umusore w’imyaka 17 yigisha – YEGOB #rwanda #RwOT
Michele Little, ufite imyaka 29, ukomoka i Sarasota, muri Floride, muri Amerika, yatawe muri yombi azira gusomagura umusore w'imyaka 17 yigishaga.
Uyu mwalimu wigishaga mu ishuri ryisumbuye rya Gisirikare rya Sarasota yatawe muri yombi na Polisi nyuma yo kumenya ibyo yakoreye uyu mwana.
Amakuru avuga ko mbere y'uko uyu mwalimu asomagura uyu mwana yari yabanje kujya amubwira amagambo y'ubusambanyi mu ishuri.
Ibi uyu mwalimu yakoze, yabikoreye mu ishuri uyu mwana utatangajwe amazina yigamo.
-
Yakozeho arataruka! Umusore yishyuye inkumi kugira ngo akore ku mabuno gusa ibyo yasanzeho byatumye azinukwa ibyo bintu (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT
Umusore yahuye n'uruvagusenya ubwo yihaga gukora ku mabuno y'umukobwa.
Amashusho yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye, yerekana uyu musore yishyura inkumi kugira ngo akore ku mabuno.
Umukobwa arabyemera ni uko maze umuhungu agatangira gukora ku mabuno aho yahuye n'uruvagusenya agasanga umukobwa ari mu kwezi.
Akibona ko umukobwa ari mu kwezi kwe, uyu musore yahise amwambura amafaranga ye hafi no kumukubita.
VIDEWO
-
Ibyabaye kuri Manchester United byatumye abakunzi ba Liverpool FC bicinya icyara – YEGOB #rwanda #RwOT
Ikipe ya Manchester United yaraye inaniwe gutsinda ikipe ya Brighton mu ijoro rya keye maze byongerera ikipe ya Liverpool amahirwe itaragize umwaka mwiza w'imikino yigarurira icyizere cyokuba yaza mu ikipe enye za mbere.
Manchester United ku kibuga cya Brighton yaraye ihatakarije amanota 3 ku munota wanyuma w'umukino biyishyiraho igitutu kuko ikinyuranyo kiri hagati yayo na Liverpool cyatangiye gutanga icyizere ko ishobora nayo kwisanga mu makipe ane ya mbere akina irushanwa rya Uaefa Champions League.
Igitego cy'ikipe ya Brighton cyabonetse ku munota wanyuma ubwo myugariro wa Manchester United Luku Show yakoraga ku mupira n'intoki maze biba ngombwa ko umusifuzi ajya kureba kuri VAR birangira penaliti yemejwe yahise yinjizwa neza cyane na Alexis Marc Allester.
Ikipe ya Man U yagumye ku mwanya wa 4 n'amanota 63 mu gihe ikipe ya Liverpool irikugenda inyuma runono ifite amanota 59 byumvikana neza ko ikinyuranyo kiri hagati yayo ari amanota 4 gusa.
Source : https://yegob.rw/ibyaye-kuri-manchester-united-byatumye-abakunzi-ba-liverpool-fc-bicinya-icyara/

