Blog

  • Huye: Gushakisha abagwiriwe n'ikirombe byahagaritswe nyuma y'iminsi 16 batabonetse – #rwanda #RwOT

    Abo bantu bagwiriwe n'ikirombe giherereye mu mu Kagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, ku wa 19 Mata 2023.

    Bivugwa ko icyo kirombe cyari kimaze imyaka irenga itatu gicukurwamo amabuye y'agaciro atarigeze asobanurwa ubwoko bwayo dore ko n'ubuyobozi bw'Akarere ka Huye bwavuze ko butari buzi ko gihari.

    Nyuma y'iminsi mike Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu 10 bafite aho bahuriye n'icyo kirombe hakomeza ibikorwa byo kubashakisha hakoreshejwe imashini zicukura.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko guverinoma yakoze ibishoboka byose mu kubashakisha ariko ntihagira icyo bitanga hafatwa icyemezo cyo kubihagarika.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yavuze ko kuri uyu wa 6 Gicurasi 2023, Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yabonanye n'imiryango y'ababuze ababo bakavuga ko nyuma y'iminsi 16 amahirwe yo kuba bakiriho ntayo.

    Basabye ko gukomeza gucukura bashakisha bihagarikwa kuko dore aho bageze muri metero 70 z'ubujyakuzimu gukomeza kuhacukura birimo no kwangiza ibidukikije.

    Yakomeje agira ati 'Ababuze ababo biyemeje gukora ikiriyo uyu munsi n'ejo ku ya 7/5/2023 maze ku ya 9/5/2023 bakazakora umuhango wo gushyingura. Guverinoma irabihanganisha kandi yiyemeje gukomeza kubaba hafi.'

    Ibikorwa byo gushakisha abagwiriwe n’ikirombe bimaze iminsi 16 ariko ntacyo byatanze

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC Madamu Assumpta Ingabire yaganiriye n’abo mu miryango y’abaguye mu kirombe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-gushakisha-abagwiriwe-n-ikirombe-byahagaritswe-nyuma-y-iminsi-16

  • “ariko nkawe iyo uri umufana ukaba utazana agafaranga ko kwizihiza isabukuru uba utekereza iki” Dogiteri Nsabi mu mvugo ye isekeje yibasiye abafana b’ingona(Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'ariko nkawe iyo uri umufana ukaba utazana agafaranga ko kwizihiza isabukuru uba utekereza iki' Dogiteri Nsabi mu mvugo ye isekeje yibasiye abafana(Videwo)

    Killaman na Nsabi bifashishije amashusho yabo bishimira isabukuru ya mugenzi wabo Killaman mu buryo busekeje bibasiye abakunzi babo batohereje amafaranga yo kwizihiza isabukuru.

    Mu busanzwe Dogiteri Nsabi agira urwenya rwinshi dore ko yigaruriye imitima ya benshi kubera uburyo abasetsa.

    Reba video hasi..

    Source : https://yegob.rw/ariko-nkawe-iyo-uri-umufana-ukaba-utazana-agafaranga-ko-kwizihiza-isabukuru-uba-utekereza-iki-dogiteri-nsabi-mu-mvugo-ye-isekeje-yibasiye-abafana-bingonavidewo/

  • AS Kigali yagarikiye Gasogi United i Bugesera… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wagatandatu tariki 6 Gicurasi 2023, saa kenda kuri sitade y’akarere ka Bugesera habereye umukino AS Kigali yakiriyemo Gasogi United.

    Uko umukino wagenze

    Ikipe ya Gasogi United niyo yatangiye neza umukino kuko uburyo bwa mbere babonye bahise babubyaza umusaruro Ngono Helve atsinda igitego cya 1 ku makosa y’abamyugariro ba AS Kigali.

    Nubwo Gasogi United yatangiye ibona igitego ariko wabonaga itarajya mu mukino neza mu minota ya mbere.

    Ku munota wa 6 gusa Manzi Thierry yahise atsinda igitego cyo kwishyura akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri.

    Amakipe yombi yakomeje gukina umupira ariko akinira mu kibuga hagati ubona ntayirekura ngo isatire cyane.

    Ku munota wa 15 umuzamu wa Gasogi United yakoze akazi gakomeye cyane akuramo igitego cyabazwe ku mupira waruremereye wari utewe na Tchabalala. 

    Nubwo yakuyemo uyu mupira ariko ntabwo byahise birangira kuko yawushyize muri koroneri iterwa neza na Akayezu Jean Bosco maze umupira uragenda usanga Bishira Latif ahita atsinda igitego cya 2.

    Abasore ba Gasogi United nyuma yo gutsindwa igitego cya 2 bagerageje gusatira nabo bashaka igitego cyo kwishyura ndetse bakabona n’imipira y’imiterekano imbere y’izamu ariko ntibayibyaze umusaruro.

    Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego

    Rutahizamu wa Gasogi United Djoumekou yakomeje gutenguha bagenzi be kuko yabonaga uburyo imbere y’izamu ku mipira yabaga ahawe n’abarimo Malipangu ariko ntagire icyo ayimaza.

    Igice cya kabiri abasore ba AS Kigali batangiye  bahererekanya neza ariko bakinira mu rubuga rwabo inyuma. 

    Ku munota wa 55 Tchabalala yabonye uburyo ari imbere y’izamu aho yari ahawe umupira na Rucogoza Ilias ariko ananirwa gutereka umupira mu nshundura. 

    Gasogi United ku munota wa 63 yashoboraga kubona igitego, Bugingo Hakim yazamuye koroneri nziza maze isanga Djoumekou nawe arekura umutwe uremereye ariko Ntwali Fiacre awukuramo gusa ntiyawugumana ba myugariro ba AS Kigali bahita bawukuraho bituma abakinnyi ba Gasogi United baburana bavuga ko bawukojejeho intoki bashaka penariti.

    Mu minota 80 ba myugariro ba AS Kigali bakinnye barwana n’ubuzima cyane bitewe nuko Gasogi United yariri gusatira ishaka igitego cyo kwishyura.

    Ku munota wa 90+3 Tuyisenge Jaques winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego ariko umusifuzi acyanga avuga ko yari yabanje gukoza intoki ku mupira. Umukino warangiye AS Kigali ibonye amanota 3 itsinze ibitego 2-1.

    Mu yindi mikino yabaye kuri uyu munsi ikipe ya Mukura VS yatsinze Etincelles 3-0, Marine FC itsinda Bugesera FC 1-0, Rutsiro FC itsinda 1-0 Sunrise FC naho Rwamagana City yanganyije 0-0 na Police FC.

    Bishira Latif yishimira igitego cya 2 yatsinze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129005/as-kigali-yagarikiye-gasogi-united-i-bugesera-129005.html

  • Ronaldo asanga Mbappe na Haaland atari bo bak… – #rwanda #RwOT

    Uyu munya Portugal mu byumweru bishyize byaravuzwe cyane ko yaba ari kwicuza icyatumye ajya gukinira ikipe yo muri Saudi Arabia ya Al-Nasir.

    Ikimutera kwicuza ngo ni uko atishimiwe n'abafana ibyo bigatuma nta musaruro atanga mu ikipe.

    Ubwo Cristiano Ronaldo yaganiraga n'ibinyamakuru byo muri Saudi Alabia, abanyamakuru bamubajije umukinnyi abona mwiza kugeza ubu.

    Abanyamakuru batunguwe no kumva igisubizo cya Ronaldo. Ronaldo ngo yabanje yitegereza mu kirere nyuma y'akanya gato areba umunyamakuru mu maso.

    Ronaldo kuri we ngo umukinnyi urusha abandi ni Messi

    Ibyo Ronaldo yasubije umunyamakuru byamutunguye kuko nta zina Mbappe, Vinicius, Halland cyangwa se Rashford yavuze. 

    Ronadlo yagize ati 'Njye nk'umukinnyi mbona Lionel Messi ari umukinnyi udasanzwe. Njye nawe twamaze imyaka 16 dutoranywamo abakinnyi beza isi ifite, kandi kugeza ubu we aracyahatanira uyu mwanya.”

    “Dufite byinshi byaduhuje ariko ntabwo turi inshuti, ni umukinnyi ukora byose mu kibuga kandi aba ari inshuti na buri wese bakinana. Messi ni umugabo nubaha kuburyo ntashobora kumuvuga ngo murangize.

    Ubu Ronaldo ari mu karuhuko gato ubwo hari gukinwa imikino y'igikombe cya Saudi Pro League. 

    Imikino izagaruka ku wa mbere ubwo ikipe ye izaba imanuka mu kibuga na Al-Khaleej

    Uyu mukino Ronaldo nabanza mu kibuga azaba amaze imikino 26 abanza mu kibuga kuva yagera muri Saudi Alabia.

    Ronaldo yubatse ibigwi muri Real Madrid, naho Messi we yabyubatse muri FC Barcelona 

    Ronaldo yatwaye ibihembo bya balloon d’or bitandukanye 

    Messi yatwaye ibihembo bya balloon d’or bitandukanye 

    Ronaldo na Messi bicaranye, baganira Kandi banaseka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129006/ronaldo-asanga-mbappe-na-haaland-atari-bo-bakinnyi-beza-isi-ifite-129006.html

  • Premier League: Umutego wa Arsenal kuri Manch… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki 6 Gicurasi 202, Shampiyona y’u Bwongereza yakomeje hakinwa umunsi wa 35.

    Imikino ikomeye yatangiye gukinwa saa kumi zuzuye, Manchester City yari yakiriye Leeds United kuri Etihad Stadium. 

    Uyu mukino warangiye Manchester City yitwaye neza ibona amanota 3 itsinze ibitego 2-1, Ilkay Gündogan niwe watsinze ibitego byose bya Man City ku mipira yose yahawe na Riyad Mahrez. 

    Igitego 1 cya Leeds United cyo cyatsinzwe na Rodrigo wari winjiye mu kibuga asimbuye. 

    Uyu mukino nibura niwo abafana ba Arsenal bari bateze Manchester City ariko birangira byanze.

    Uku kubona amanota kwa Manchester City byatumye ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 4 hagati yayo na Arsenal ya 2, Leeds United yo yahise ijya ku mwanya wa 17 n’amanota 30.

    Undi mukino wabaye kuri izi saha ni uwo AFC Bournemouth yari yakiriyemo Chelsea kuri Vitality Stadium.

    Nyuma y’igihe kinini iyi kipe yambara ubururu n’umweru itabona intsinzi noneho yaje kuyibona. 

    Conor Gallagher wa Chelsea niwe wafunguye amazamu ku munota wa 9 gusa. Matias Vina yaje kwishyura ku munota wa 21. 

    Badiashile yaje gutsinda igitego cya 3 ku munota wa 82 maze Joao Felix ahita atsinda igitego cya 3 bituma Chelsea ibona amanota 3 yarikumbuye itsinze ibitego 3-1.

    Kugeza ubu AFC Bournemouth iri ku mwanya wa 14 n’amanota 39 naho Chelsea yo iri ku mwanya wa 11 n’amanota 42.

    Saa kumi n’ebyiri n’igice Liverpool yari yakiriye Brentford kuri Anfield, abasore ba Liverpool bari gushaka umwanya wa 4 bitwaye neza babona intsinzi nubwo yarigoranye.

    Umukino warangiye Liverpool itsinze igitego 1 cyabonetse ku munota wa 13 gitsinzwe na Mohammed Salah ku mupira yari ahawe na Virgil. 

    Ilkay Gündogan watsinze ibitego bya Manchester City

    Gallagher wafunguye amazamu ku ruhande rwa Chelsea

    Igitego cya Liverpool Mohammed Salah yatsinze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129008/premier-league-umutego-wa-arsenal-kuri-manchester-city-wanze-gufata-chelsea-irazuka-129008.html

  • Umuvunyi Mukuru asanga urwibutso rwa Court d'Appel rukwiye kuba inzu ndangamateka – #rwanda #RwOT

    Ibi ni ku mpamvu y'uko ibyahabereye nta handi byigeze biba ku Isi.

    Abakozi b'Urwego rw'Umuvunyi basuye uru rwibutso muri gahunda y'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashimangiye ko rwahindurwa inzu ndangamateka n'amahanga yajya yigiraho.

    Ubusanzwe, inshingano z'urukiko ni ugutanga ubutabera, ariko aha muri Court d'Appel si ko byagenze kuko abahahungiye bizeye ubutabera bahaburiye ubuzima; bicirwa mu cyumba cy'iburanisha.

    Mu buhamya bwa Nyiraneza waburiyemo umuryango mugari urimo se na nyina ndetse n'abavandimwe, yasobanuye ko babajyanye muri uru rukiko bavuga ko bagiye kubashakira ubuhungiro nyuma yo kubakura mu bice bitandukanye by'umwihariko mu makomine yari agize Gakenke y'ubu.

    Ati 'Aha mu cyumba cy'iburanisha ni ho papa bamwiciye. Jenoside yatwaye ababyeyi bose; mu bana 12 tuvukana twasigaye turi bane. Babiciye aha mu rukiko, inzego za gisirikare zihari. Aha hari Akarere [ka Musanze], hari perefegitura ariko ntacyo bigeze bakora.'

    Twizere Rusisiro Festo uhagarariye Ibuka mu Karere ka Musanze, yasabye ko amateka yihariye y'uru rwibutso yasigasirwa.

    Ati 'Mu mateka y'uru rwibutso ni ho hantu honyine, haba mu Rwanda no ku Isi, biciye abantu mu nzu y'ubutabera; noneho mu cyumba cy'iburanisha. Ni ikintu gikomeye, ari yo mpamvu twumva kuba urwibutso gusa bidahagije, ahubwo igomba kuba inzu ndangamateka.'

    Yakomeje agira ati 'Niba umuntu yumva ahantu ashobora kubonera ubuzima yarenganye akaba ari ho yicirwa, ni ikintu gikomeye abantu bagomba kwigiraho, twumva ko ryaba ishuri Isi yose yakwigiraho kugira ngo Jenoside itazagira n'ahandi iba.'

    Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yijeje abafite abaruhukiye muri uru rwibutso ko amateka y'ibyahabereye azakomeza gusigasirwa.

    Ati 'Ubundi uko tubizi, ingoro y'ubutabera cyangwa se iyo ugeze mu nzu y'ubutabera, navuga ko ari ahantu h'uburuhukiro, ahantu uba wizeye ubutabera nyine nk'uko ijambo ribivuga. Ariko si ko byagenze, ahubwo abaje bakuwe mu misozi yari ikikije Kigombe biciwe aha ngaha.'

    Urwego rw'Umuvunyi rusanga aya ari amateka ateye ubwoba cyane, aho urwego rwakagombye kurengera abantu ari ho bicirwa, ibi bigashimangirwa n'uko ari ho hambere byabaye ku Isi.

    Nirere yagize ati 'Jenoside yabereye mu ngoro y'ubutabera, mu ngoro itanga ubuzima ikaba yaratanze urupfu. Numva mu by'ukuri, ni umwihariko wakagombye kubaho, kera bakasazaba ko uba umurage wa UNESCO ku buryo abantu baza kwiga ayo mateka.'

    Yatangaje ko iki cyifuzo kigiye kuganirwaho n'inzego z'ubutabera zirimo uru rwego ahagarariye, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga ndetse na MINUBUMWE kugira ngo hafatwe icyemezo kuri iyi ngingo.

    Umuvunyi Mukuru yavuze ko impamvu uru rwego rwahisemo gusura Urwibutso rwa Musanze ari ukugira ngo bunamire abarushyinguwemo no kwibutsa ko uburenganzira bwa muntu ari ntavogerwa.

    Uru rwibutso rwa Musanze rw'ahahoze Ingoro y'Ubutabera (Court d'Appel de Ruhengeri), ruruhukiyemo imibiri y'abasaga 800 bahiciwe bakuwe mu misozi ikikije iyahoze ari Komini Kigombe.

    Ahari Ingoro y’Ubutabera hiciwe Abatutsi basaga 800

    Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, ari kumwe n’uhagarariye Ibuka mu Karere ka Musanze

    Urwego rw’Umuvunyi rwibutse Abatutsi bazize Jenoside bashyinguwe mu rwibutso rwa Musanze

    Nyiraneza Justine ari mu bafite umuryango munini uruhukiye muri uru rwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingoro-itanga-ubuzima-yatanze-urupfu-umuvunyi-mukuru-asanga-urwibutso-rwa-court

  • Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu nama y'Akarere yiga ku mutekano muri Congo – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma barimo Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo, Visi Perezida wa Tanzania, Dr Philippe Mpango, Faustin Archange Touadera wa Centrafrique, Felix Tshisekedi wa Congo, Moussa Faki uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe; Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres n'abandi batandukanye.

    Abayobozi bitabiriye bagenzuriye hamwe uko ibibazo by'umutekano byifashe mu Karere, banzura ko hagomba kuba inama izatumizwa na Perezida wa Angola, João Lourenço, ku wa 15 Gicurasi ikitabirwa n'abakuru b'ibihugu bo mu karere.

    Ni inama idasanzwe ya ICGLR izagenzura 'ibibazo by'umutekano na politiki muri RDC no muri Sudani'.

    Abakuru b'ibihugu basabye imirwano muri Sudani ihagarara, ahubwo hagashyirwa imbaraga mu biganiro bigamije amahoro. Bahamagariye kandi imiryango itandukanye irimo AU, IGAD na Loni kugira uruhare mu bikorwa bigamije kugarura amahoro.

    Gusa bagarutse ku kuba mu myaka 10 ishize amasezerano yo kugarura amahoro muri Sudani asinyweho, hari ibitarashyizwe mu bikorwa.

    Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye ko imyanzuro y'inama y'abakuru b'ibihugu ya Luanda na Nairobi, bikwiriye ko ishyirwa mu bikorwa hagamije kugera ku mahoro arambye.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente aramutsa Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Albert Shingiro

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard hamwe n’abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi bitabiriye inama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yahagarariye-perezida-kagame-mu-nama-y-akarere

  • Muyira: Iyo jandarume 'Biguma' atahaba Abatutsi benshi bari kurokoka jenoside #rwanda #RwOT

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, Abasaga ibihumbi 10 biciwe ku musozi wa Nyamure aho bari bahungiye, ubu ni mu Murenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza. Ufatwa nka nyirabayazana cyangwa imbarutso y'ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri uyu musozi ni Hategekimana Filipo uzwi ku izina rya' Biguma'. Uyu yatawe muri yombi, agiye gutangira kuburanishwa mu rukiko rw'i Paris ho mu Bufaransa. Abaharokokeye bahamya ko iyo ataba we kwirwanaho hakarokoka benshi byari gushoboka.

    Bamwe mu barokokeye kuri uyu musozi wa Nyamure, baganiriye n'itsinda ry'Abanyamakuru babarizwa mu muryango w'Abanyamakuru baharanira amahoro- PaxPress bakora ku nkuru z'Ubutabera, bahamya ko kwirwanaho hakarokoka benshi mu Batutsi byari gushoboka iyo uyu wari Jandarume Hategekimana Filipo atazana abajandarume yari ayoboye kwica Abatutsi.

    Umusozi wa Nyamure uri mu karere ka Nyanza. Hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 10.

    Bavuga ko mu gihe bari bahungiye kuri uyu musozi bavuye hirya no hino, hagiye haza ibitero bya zimwe mu nterahamwe n'intagondwa z'abahutu bashakaga kubica ariko nti babashe kugira icyo bakora kuko birwanagaho bakoresheje amabuye, bagasubizayo ibyo bitero. Nyuma, baje kugamburuzwa na Jandarume Hategekimana Filipo n'itsinda yari ayoboye ari nawe waje, bagota umusozi wose aba ari nawe urasa bwa mbere, abatutsi batangira kwicwa.

    Umwe mu barokokeye kuri uyu musozi, avuga ko ibitero byo kwica Abatutsi bari kuri uyu musozi byakozwe kenshi ndetse ku munsi hakaba ubwo abicanyi baza inshuro ebyiri ariko kubwo kwirwanaho bakoresheje amabuye yari kuri uyu musozi bakabisubizayo ntacyo bakoze ndetse bamwe bagakomeretswa n'amabuye babateraga birwanaho.

    Ati' Hatangiye kuza ibitero by'abantu bitwaje intwaro gakondo; Imihoro, Amacumu, Impiri, ariko kubera ko uyu musozi nyine twari twahungiyeho wari umusozi ugizwe n'amabuye menshi kandi baturukaga hepfo yacu tubareba, Abatutsi nti batumaga babegera. Birwanyeho bakoresheje amabuye ibitero bigasubirayo, bugacya bakagaruka, hari n'igihe ku munsi bazaga inshuro ebyiri ariko kubera uko umusozi uteye baza abantu bakirwanaho bagasubirayo ntacyo bakoze ndetse bamwe twaranabakomeretsaga bagataha bakomeretse ndetse ku buryo bunakabije'.

    Akomeza avuga ko bamaze kubona ko ntacyo bazakora aribwo haje abajandarume n'Abapolisi bayobowe na Hategekimana Filipo bitaga Biguma, umusozi uragotwa, bamaze kubona ko ntawapfa kubacika, atanga ikimenyetso cya mbere cyatumye abicanyi birara mu batutsi barabica.

    Ati' Abari basanzwe baza muri ibyo bitero bikubye inshuro zirenga nk'10. Batangiye gukora( kwica) ari uko uwari Umuyobozi wari uyoboye Jandarumori y'i Nyanza wungirije witwa Hategekimana Filipo bahimbaga 'Biguma' yamaze kubona ko bamaze kuwugota wose. Niwe watanze ikimenyetso cya mbere cyo gutangira kwica. Yigiye imbere asiga abandi mu ntambwe nka zingahe….,niwe wabanje kurasa nko kubaha Sinye(ikimenyetso) yo gutangira kwica'. Akomeza avuga ko uyu ariwe Mbarutso, nyirabayazana w'iyicwa ry'Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure kuko iyo ataba we bajyaga kwirwanaho.

    Undi mu byeyi uvuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite imyaka 13, mu muryango we wari ugizwe n'abantu 11, harokotse 2 gusa, we na karumuna ke. Agira ati' Uwo mukuru wa Jandarumori, yategetse Abajandarume ngo bagote umusozi, abaturage bagote, abafite ubuhiri babanze imbere, abafite amacumu n'imiheto bakurikireho, abafite imihoro bakurikireho. Inyuma yabo rero niho haje babajandarume baragota. Uwo mugabo wari ubayoboye' Biguma' niwe wahise arasa isasu rimwe rihita rifata umugabo wari mu mpinga aratumbagira. Ubwo batangira kurasa rero. Bararasaga amasasu hejuru mu musozi noneho abamanutse birukanka bahunga bagahita babatema'.

    Ndagijimana Athanase, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muyira avuga uko nk'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafata uyu Hategekimana Filipo uzwi ku izina rya Biguma, agira ati' Tumubona nk'imbarutso, Tumubona nk'intangiriro ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uno musozi wa Nyamure kuko Abatutsi bari bahari barenga ibihumbi 11 bari bagerageje kwirwanaho ariko Biguma Hategekimana Filipo tumubona ariwe mbarutso cyangwa se ariwe ntandaro yo gupfa kw'Abatutsi bari bahungiye kuri uyu musozi'.

    Akomeza ati' Impamvu tumufata nk'imbarutso ni uko ariwe…, icya mbere; kugira ngo izo ntagondwa z'Abahutu n'izo Nterahamwe zibanze zigote umusozi ni Mobilisation ( ubukangurambaga) yakoranye n'ubuyobozi bwa Komine Ntyazo na Komine Muyira, habaho mobilisation intagondwa z'abahutu n'interahamwe bazenguruka umusozi, nawe azana Abajandarume bazenguruka umusozi arangije ababera urugero, arasa isasu rya mbere'.

    Uretse aha Nyamure, muri dosiye ya 'Biguma' havugwamo Umusozi wa Nyabubare uri mu murenge wa Rwabicuma. Avugwaho kandi kwica/ kwicisha uwari Burugumesitiri wa Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse. Hakaba ubwicanyi bwabereye muri ISAR (ubu ni mu murenge wa Kinazi), gushyira no gushyirisha za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza, no kugira uruhare mu nama zagiye zitegura zikanashyira mu bikorwa ubwo bwicanyi bwabereye muri utwo duce.

    Philippe(Filipo) Hategekimana wari uzwi nka 'Biguma' w'imyaka 67, yavukiye mu cyahoze ari Komini Rukondo ubu ni mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza. Mu gihe cya jenoside yari umujandarume afite ipeti rya Adjudant-Chef aba muri Gendarmerie ya Nyanza. Yaje guhungana na Leta yari imaze gutsindwa agera mu Bufaransa mu 1999, aho yaje kubona ubuhungiro (statut de réfugié) akoresheje umwirondoro utari wo (fausse identité) aza no kubona ubwenegihugu mu 2005 atura mu gace ka Rennes. Yahakoraga akazi kajyanye n'ibyo gucunga umutekano.

    Abicanyi kuri uyu musozi barimo n'Abajandarume bari bayobowe na Hategekimana Filipo uzwi ku izina rya Biguma, bagose uyu musozi bashaka ko nta Mututsi n'umwe urokoka.

    Mu 2015 yatangiye gukorwaho iperereza biturutse ku busabe bwa CPCR n'indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, maze ishami rya PNAT (Parquet National Antiterroriste) rishinzwe gukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu n'ibyaha by'intambara ryemeza ko akurikiranwaho gukora jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu, no kuba mu mutwe ugamije gutegura ibyo byaha. Yahise ahungira muri Cameroun aza kuhafatirwa muri Werurwe 2018 asubizwa mu Bufaransa aho byemejwe ko ahita afungwa by'agateganyo kuva 15/02/2019. Taliki 20 Nzeri 2021, urukiko rw'ubujurire rwemeje ko Philippe Hategekimana agomba kuburanira mu rukiko rwa rubanda (Cour d'Assises). Biteganijwe ko urubanza rwe rutangira kuri uyu wa 10 Gicurasi 2023 i Paris mu gihugu cy'u Bufaransa.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/05/06/muyira-iyo-jandarume-biguma-atahaba-abatutsi-benshi-bari-kurokoka-jenoside/

  • “Abareyo bashyuha nk’isosi y’intama” Mangu Mangu yatanze ubutumwa buteye ubwoba ku bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ifitanye umukino ukomeye cyane n'ikipe ya Mukura VSL yo mu karere ka Huye yahawe ubutumwa butitiza abakunzi bayo na muzehe Mangu Mangu.

    Umufana ukomeye cyane w'ikipe ya Mukura VSL yatangaje amagambo akomeye ku ikipe ya Rayon Sports bafitanye umukino w'ishiraniro mu mukino ibanziriza iyanyuma mu gikombe cy'Amahoro.

    Iyumvire amagambo umusaza wihebeye ikipe y'ubukombe hano mu Rwanda yatangaje:

    Source : https://yegob.rw/abareyo-bashyuha-nkisosi-yintama-mangu-mangu-yahaye-ubutumwa-buteye-ubwoba-abakunzi-bikipe-ya-rayon-sports-video/

  • Ubu ari kubarizwa i Burayi, Mu mafoto Miss Karimpinya Queen ahagaze mu mihanda myiza yo mu Bulayi yavuze impamvu nyamukuru yamujyanye yo(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubu ari kubarizwa i Burayi, Mu mafoto Miss Karimpinya Queen ahagaze mu mihanda myiza yo mu Bulayi yavuze impamvu nyamukuru yamujyanye yo(AMAFOTO)

    Miss Kalimpinya Queen ari kubarizwa mu Busuwisi aho yitabiriye ibirori byo kumurika imideli Afrodyssée biri kubera i Genève kuva ku wa 5-7 Gicurasi 2023.

    Miss Kalimpinya wageze mu Busuwisi ku wa 4 Gicurasi 2023 yabwiye yavuze ko ariyo nk'umwe mu bakozi ba Asantii, sosiyete ihanga imideli iri mu zigezweho mu Rwanda.

    Byitezwe iki gikorwa kizakomeza kugeza ku wa 7 Gicurasi 2023.

    Queen Kalimpinya yamenyekanye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda yitabiriye mu 2017 ndetse anegukana ikamba ry'Igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/ubu-ari-kubarizwa-i-burayi-mu-mafoto-miss-karimpinya-queen-ahagaze-mu-mihanda-myiza-yo-mu-bulayi-yavuze-impamvu-nyamukuru-yamujyanye-yoamafoto/