Blog

  • Rubavu: Nyiramategeko utunzwe no guca incuro… – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi twamusanze mu rugo iwe ari kumwe n’umugabo we bari kuganira bahuje urugwiro. Nyuma yo gutungurwa n’ako kanyamuneza bari bafitanye we n’umugabo n’umwana wabo, twaganiriye batubwira ko ibanga ari ugukorera amafaranga bakibeshaho aho gutega amaboko muri rubanda.

    Claudine Nyiramategeko n’umugabo we bemeje ko akazi bafite ari ugukorera abandi bagacyura igihumbi (1,000 Frw) bahabwa saa sita zigeze ubundi bakitahira.

    Nyiramategeko Claudine yagize ati: “Mu by’ukuri njye n’umuryango wanjye twishimiye ubuzima tubayemo n’ubwo ibibazo bitabura.

    Mu gitondo ndabyuka nkita ku mwana na se, ubundi naba mfite icyo kiraka nkagikora neza kandi nishimye, saa sita bakampa icyo gihumbi (1000 Frw), nkagicyura n’umugabo wanjye bikaba uko. Nzi kubagara ibirayi neza, guhinga n’ibindi”.

    Yakomeje agira ati: “Hari abantu banga gukora ahubwo bagahitamo kwirirwa bicaye cyangwa bakajya gusabiriza. Ndabaha inama yo guhaguruka bakajya gushaka imirimo kuko burya udakoze ntacyo ageraho”.

    Umugabo wa Nyiramategeko Claudine, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’ingabo z’igihugu kubera umutekano utuma babasha gukora neza bakiteza imbere.

    Uretse uyu muryango waganiriye na inyaRwanda.com, iyo utereye amaso hakurya muri uyu Murenge wa Busasamana, ubona imirima ihinzemo ibirayi, ibitunguru, imboga z’amashu, ibigori ndetse n’ibindi.

    Ibi bigaragaza ko muri uyu Murenge abaturage benshi batunzwe n’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’ibyo biyejereje. Muri uyu Murenge kandi bafite umuriro w’amashanyarazi, amazi ndetse n’ibindi bikorwa remezo nk’imihanda n’ibindi.

    Aho Claudine Nyiramategeko n’umugabo we batuye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129015/rubavu-nyiramategeko-utunzwe-no-guca-incuro-yahaye-inama-abumva-ko-gusabiriza-ari-nzira-ya-129015.html

  • Adele na Harry Styles mu byamamare byanze kur… – #rwanda #RwOT

    Kuririmba mu birori byo kwimika umwami w’u Bwongereza, ni iby’agaciro ku bahanzi batari bake ku isi, ariko hari ababisabwe kuri iyi nshuro barabyanga.

    Ni umuhango ukomeye ku rwego rw’isi aho Umwami Charles III yimitswe hamwe n’umwamikazi we Camilla, ariko byatangaje benshi kuba hari abahanzi b’abongereza banze kuririmbamo.

    Katy Perry na Lionel Richie bari bayoboye mu gutaramira abitabiriye ibi birori, ariko hari urutonde rurerure ruriho abahanzi b’amazina abyibushye banze aya mahirwe yahawe abo babiri nk’uko byatangajwe na Rolling Stone.

    1.Adele

    Adele ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe muri iyo myaka ku butaka bw’u Bwongereza no ku isi yose muri rusange, ndetse mu mwaka ushize yaririmbye mu birori bya Platinum Jubilee celebrations byo kwishimira imyaka 70 Umwamikazi Elizabeth II yari amaze ayobora Bwongereza.

    Uyu nawe ni undi mu bavugwa ko banze kuririmba mu birori byo kwimika Umwami Charles III n’ubwo impamvu zitazwi.

    2.Harry Styles

    Uyu muhanzi uzwi cyane mu ndirimbo nka The Watermelon Sugar nawe bivugwa ko yanze kuririmba muri ibi birori n’ubwo nawe yaririmbye mu birori bya Platinum Jubilee celebrations mu mwaka ushize.

    Ubwo ikipe ye yabazwaga impamvu yabateye kwanga aya mahirwe abonwa na bake banze kugira icyo babivugaho.

    3.Robbie Williams

    Uyu nawe yamenyekanye mu ndirimbo nka Angels ndetse akaba ari inshuti ikomeye y’umuryango w’i Bwami, gusa nawe yanze kuririmba muri ibi birori ndetse ikipe ye yanga kugira icyo ibivugaho.

    Nyuma yo kwanga aya mahirwe kw’ibi byamamare byaje kurangira byemejwe ko Katy Perry na Lionel Richie aribo baririmba muri ibi birori byabereye mu Bwongereza tariki 06/05/2023.

    4.Sir Elton John

    Elton John asanzwe azwiho kuba inshuti n’umuryango w’i Bwami ndetse akaba yaramenyekanyeho ubucuti cyane n’Igikomangoma Diana ndetse n’umwamikazi Elizabeth.

    Uyu mugabo yatumiwe mu bukwe bw’igikomangoma William ndetse n’igikomangoma Kate mu 2011, ndetse yanaririmbye mu kwiyakira nyuma y’ubukwe bw’igikomangoma Harry na Duches Meghan mu 2018.

    John kandi asanzwe ari inshuti y’umwami Charles III ndetse n’umufasha we Camilla dore ko yanabatumiye mu bukwe bwe mu 2005, ariko ibi byose yabirenzeho yanga kuririmba mu birori by’iyimikwa by’Umwami Charles III.

    5.The Spice Girls

    Iri tsinda ry’abakobwa [ubu babaye abagore] ryakanyujijeho mu myaka yashize, byari byitezwe ko ryongera guhura n’ubwo bitari bizwi niba Victoria Beckham araba arimo, ariko aba nabo banze aya mahirwe yo kuririmba muri ibi birori.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129012/adele-na-harry-styles-mu-byamamare-byanze-kuririmba-mu-birori-byo-kwimika-umwami-129012.html

  • Prince Kiiiz wakoranye na Coach Gael agatunga… – #rwanda #RwOT

    Ushobora kuba uzi indirimbo zitandukanye nziza zirimo kunyura benshi muri iyi minsi zirimo iz'abahanzi nka Alyn Sano, Kenny Sol, Bruce Melodie n’abandi. 

    Ndetse muri iyi mpeshyi uzumva n’izindi zabo bahanzi n’abandi banyuranye kandi bamaze gushinga imizi mu muziki nyarwanda. Ariko hirya y’ibyo ntabwo uzi uzitunganya. 

    InyaRwanda yagiranye ikiganiro kirambuye na Prince Kiiz, uri mu batanga icyizere muri iki gihe muri ‘Production’. 

    Uyu musore w’imyaka 21 wize muzika mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo, avuga ko n’ubwo amaze gukorana n’abahanzi benshi, ariko hari abamaze kuba urufatiro rwe.

    InyaRwanda: Winjiye ute mu muziki, izina Prince Kiiiz kubera iki ariryo wahisemo gukoresha?

    Prince Kiiiz: Izina Kiiiz ryavuye ku kuba nacurangaga Piano muri Band biza kurangira gutyo kuko Kiiizi ubusanzwe iba isobanuye Piano.

    Imiziki narayikundaga cyane ku buryo ku myaka 3 nacurangaga ingoma mu rusengero. Bigenda bizamuka gacye gacye kugeza ubwo nagiye ku ishuri ry'umuziki niga gucuranga.

    InyaRwanda: Amashuri yose wayize he?

    Prince Kiiiz: Amashuri abanza nayize ku kigo cyaba Catholic giherereye muri Karuruma, icyiciro rusange ngikomereza muri Groupe Scolaire Shyogwe nsoreza kuri Nyundo Music School. 

    Niga ku Nyundo, nibandaga ku bijyanye na Live, mba muri band ncuranga piano nkanakora ‘arrangement’ y'umuziki kimwe no kuzandika.

    InyaRwanda: Watangiye ute gutunganya umuziki?

    Prince Kiiiz: Ni ibintu ninjiye (mo) nabipanze kuko nari maze iminsi mfasha abahanzi kwandika indirimbo, nza rero gufata umwanzuro bitewe n’uko nari maze kubona uko abahanzi bakora kandi mbona ari naho namenera mpita mpitamo kwinjira muri 'Music Production'.

    InyaRwanda: Ni abahe bahanzi wandikiye indirimbo? Ese indirimbo yawe ya mbere watunganije ni iyihe?

    Prince Kiiiz: Hari abahanzi bamwe na bamwe nagiye mfasha nka Papa Cyangwe kubera ko twabanaga no muri karitsiye, nagiye mufasha kwandika indirimbo zimwe na zimwe, kimwe na Okkama akiri kuzamuka muri 2020 na 2021 n'abandi benshi gusa abo nibo b'ingenzi kuko bari ni inshuti zanjye cyane.

    Indirimbo nakoze bwa mbere ikajya hanze ni iyo Okkama yakoze mu gihe cy'igisibo cya Ramadhan, niyo ya mbere yagiye hanze nubwo itamenyekanye cyane.

    InyaRwanda: Gukorana na Alyn Sano byari bimeze gute? Ababyeyi bakira gute intambwe ukomeje gutera?

    Prince Kiiiz: Nyuma rero ni bwo naje gukora indirimbo ya Alyn Sano ari nayo ndirimbo navuga ko ari iya mbere cyane kuko ari nayo yamenyekanye cyane.

    Byari na byiza tuyikora kuko atagiraga kwikomeza cyane, buriya hari ukuntu abahanzi iyo nta kintu urakora bigorana kugira ngo akwizere ariko we yahise anyizera.

    Ababyeyi barabyishimiye cyane kubona urugendo natangiye bigoranye kuko biragorana kugira ngo umubyeyi abyumve ko ugiye mu muziki ariko bari barageze aho barabyumva baramfasha. Kubona rero ibintu byanjye bigenda bizamuka yaba bo n'abavandimwe baterwa ishema na we.

    InyaRwanda: Mwigana na Okkama mwabonaga azaba umuhanzi ukomeye?

    Prince Kiiiz: Okkama wapi ntabwo icyo cyizere twari tukimufitiye, ni kwa kundi nyine umuntu aba ari mu ishuri ariko ukabona ntabwo afite amahirwe menshi, ntabwo ari mu bantu mubara ko yazagera hanze agakora ibintu. 

    Ntabwo ku ishuri yari afitiwe icyizere cy'umuntu uzabikora ahubwo byatunguye benshi ageze hanze agashyira hanze indirimbo irenze.

    InyaRwanda: Kenny Sol wakoreye Addicted byaje gute?

    Prince Kiiiz: Ntabwo ari we wansabye kubera ko hariya ku ishuri iyo twizeyo tuba tumeze nk'abavandimwe tuba tugikundana dushyigikirana no mu buzima bwo hanze, rero birakomeza, rero naramubwiye nti mfite beat waza tukagora, na we arankundira araza. Mu kuri biba byoroshye nk'umuntu mwize hamwe we arakorohereza.

    InyaRwanda: Wisanze ute muri 1:55AM?, Gukorera Bruce Melodie indirimbo irimo no kwegukana ibihembo byaje gute? Ubyakira gute?

    Prince Kiiiz: Ninjiyemo kubera ko nari narakoranye indirimbo na Bruce Melodie kandi ariyo label yabarizwagamo, nta mu producer wakoragamo, icyo gihe bari bakiri kubaka studio bakiri gutangira.

    Munyakazi ugize ngo sinamuhamagaye ntabwo twahuye mwahurira hehe. Njyewe nigiriye icyizere mfata telefone ndamuhamagara mwoherereza beat nari mfite arazumva arambwira ati iyi ngiyi nzaza tuyikore, ahita aza turayitunganya kandi neza.

    Urumva mbivuga nk'umugisha ugitangira gukora ufite indirimbo imwe hanze ukagira amahirwe yo gukorana n'umuhanzi nka Bruce Melodie umwe mu bakomeye abantu benshi bahita batangira kuguhanga amaso. Kuko baba bamenye icyo ushoboye. Funga Macho ni indirimbo yakunzwe cyane binzamurira izina bimpesha n'amahirwe.

    InyaRwanda: Kubona uri gukorera indirimbo Bruce Melodie, tubwire uko wiyumvaga?

    Prince Kiiiz: Akenshi ntabwo uba ubyumva, yego ntiwajya hariya ngo usare ngo nahuye n'umuhanzi urenze, ariko ni ishema kubona mu ba producer bose bo mu Rwanda yabarenze akaba ari wowe aza ngo mukorane.

    Byaranshimishije binantera umuhate mwinshi cyane, mukorera neza, mwitwaraho neza kuko akenshi iyo wahuye na Bruce uba uzi ko ibintu byawe bigiye kukubera neza abantu bagiye kukumenya.

    InyaRwanda: Wabanye na Coach Gael uri mu bari kuvugwa cyane kenshi usanga anavugwa nabi, wowe wamubonye ute?

    Prince Kiiiz: Twabanye amezi agera muri atandatu, ariko igihe kinini yari ari muri Amerika. Ibintu byinshi byaberaga kuri telefone, ariko navuga ko nta kibazo cye kabisa ibintu byagendaga neza biri ku murongo.

    InyaRwanda: Kuki wavuye muri studio ya 1:55AM ukajya muri Country Record kandi ibintu byari bihagaze neza?

    Prince Kiiiz: Izi studio zose ndazizi kuko nazibayemo, imwe yamaze kubaka izina rikomeye imbere mu gihugu, indi iri gushakisha cyane uko yamenyekana mu ruhando mpuzamahanga.

    Kandi njyewe icyo nashakaga kwari ukubanza gukorana cyane n'abahanzi bo mu Rwanda nkamenyekana imbere mu gihugu, ubundi nkazamukira aho ndi tukagerana n’ibwotamasimbi.

    InyaRwanda: Uvuye muri studio, Element ayijyamo, na we aho avuye ni wowe bamusimbuje, ibyo bintu ubisobanura ute?

    Prince Kiiiz: Element ari hejuru cyane, sinavuga ko njyewe hari icyo namuhereza cyeretse we agize icyo ampereza kuko we ari hejuru cyane kunduta, urumva rero ni ibintu byahuriranye.

    Mbifata nk'icyubahiro gikomeye cyane kubona mu ba producer bose mu Rwanda bashobora kuvuga bati aha ngaha uyu nguyu atari reka tuhasimbuze uyu nguyu. Kandi bintera imbaraga zo gukora kugira ngo nereke abangiriye icyizere ko nari mbikwiye.

    InyaRwanda: Ni iki urimo wigira kuri Noopja nyiri Country Record murimo gukorera none?

    Prince Kiiiz: Ikintu navuga kuri Noopja, sinamumenye nje muri Country Record, nari muzi kuva cyera, yubatse izina tukiri abana twese. Ikintu mwigiraho ni ugukora cyane kandi agira intego, iyo yafashe ikintu akavuga ko agiye kugikora, akora iyo bwabaga kugera icyo kintu kigezweho.

    InyaRwanda: Umuziki nyarwanda ubona ugeze ku ruhe rwego ku ruhande rwawe ubona habura iki ngo ugere kure hifuzwa?

    Prince Kiiiz: Umuziki nyarwanda ugeze ahantu heza ugereranije n’aho wahoze. Ugenda uzamuka, hari abantu benshi bagenda baza mu muziki ukabona ko biri kuba byiza, aba producer b’abahanga, abahanzi b’abahanga, abantu bari gukora ibintu biri ku rwego mpuzamahanga.

    Gusa ikintu mbona umuziki nyarwanda ubura kandi duhuje n’abantu benshi ni ubufatanye kuko akenshi abantu usanga niba nkorera aha, sinakorera aha, niba uyu muhanzi ari muri iyi ndirimbo njyewe nyisohotsemo, ibintu nk’ibyo, kandi twe twiga batubwiye ko umuziki ari umuryango kandi birazwi iyo abantu bahuje imbaraga ni bwo bagera kure.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO PRINCE KIIIZ YATANGARIJEMO BYINSHI

    “>

    Nyuma yo gusoza amasomo y’umuziki ku Nyundo akanafata umwanya wo kunoza umwuga wo gutunganya umuziki Prince Kiiiz ageze kureUmugisha uri kumugendaho ku bwinshi aho mu gihe gito cyane amaze gukorera studio zikomeye zirimo 1:55AM kuri ubu akaba abarizwa muri Country Record yareze igahagarika ElementPrince Kiiiz amaze gukora ku mishinga y’indirimbo zitandukanye zirimo iz’abahanzi bo mu Rwanda no hanze yarwoPrince Kiiiz ashima byimazeyo Alyn Sano watumye impano ye igera kure ubwo yemeraga ko amutunganyiriza indirimbo “Fake Gee”Prince Kiiiz yavuze ko Bruce Melodie ari we wamubereye imbarutso yo kwinjira muri 1:55AM ya Coach GaelFunga Macho indirimbo ya Bruce Melodie yatunganijwe na Prince Kiiiz iherutse kwegukana igihembo muri The Choice Awards 2022Prince Kiiiz yavuze ko gutunganya ‘Addicted’ indirimbo iri mu zigezweho ya Kenny Sol, byari byoroshye kuko yahuzaga ururimi n’uyu muhanzi nk’abantu bize hamweYavuze ko ari inshuti ya Okkama banize mu ishuri rimwe ariko batunguwe cyane n’ukuntu yahise aba icyamamare kuko ntawabikekagaPrince Kiiiz yashimye Danny Nanone yakoreye indirimbo ‘Iminsi minshi’ muri studio ye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128991/prince-kiiiz-wakoranye-na-coach-gael-agatunganya-funga-macho-ya-bruce-melodie-yahishuye-ib-128991.html

  • Umukino utwara igikombe: Kiyovu Sports igomba kurara yeretse abakunzi bayo niba izegukuna igikombe cya shampiyona y’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports ifite umukino wishiraniro n'ikipe yo mu karere ka Musanze kuri uyu munsi uraza kurara ugaragaje ko ifite gahunda uyu mwaka.

    Kiyovu Sports iraza gucakirana n'ikipe ya Musanze FC ku isaa cyenda z'umugoro kuri sitade ubworoherane ya karere ka Musanze mu mikino w'igikombe cya shampiyona y'u Rwanda igeze aharyoshye aho amakipe uko ari atatu yose afite amahirwe yo kwegukana iki gikombe.

    Kiyovu Sports igomba gutsinda kugira ngo yongere amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona y'u Rwanda dore ko iranayo iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda n'amanota 57 ikaba ikurikirwa na Rayon Sports n'amanota 55 ikipe ya APR FC n'amanota 54.

    Source : https://yegob.rw/umukino-urwara-igikombe-kiyovu-sports-igomba-kurara-yeretse-abakunzi-bayo-niba-izegukuna-igikombe-cya-shampiyona-yu-rwanda/

  • Nta nuwashyiguye ukuguru kwe, abasore b’inkorokoro basebeye ku mukobwa munini ubwo bageragezaga kumuterura(Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nta nuwashyiguye ukuguru kwe, abasore b'inkorokoro basebeye ku mukobwa munini ubwo bageragezaga kumuterura(Videwo)

    Byari bimeze nkumukino gusa nta numwe wawutsinze.

    Abasore bitoranyije bafata abakobwa babashyira ku murongo babakurikiranya uko bakurikirana mu biro mu gihe baheraga kuwufite ibiro bike baterura kugera ku muntu ufite byinshi.

    Gusa igitangaje ni uko nta muntu n'umwe wabashije gushyigura uwanyuma kuko yari afite nk'ibiro 250.

    Reba video hasi..

    Source : https://yegob.rw/nta-nuwashyiguye-ukuguru-kwe-abasore-binkorokoro-basebeye-ku-mukobwa-munini-ubwo-bageragezaga-kumuteruravidewo/

  • Umuraperi Kenny K Shoot yababajwe n’amagambo yabwiwe n’umuganga ubwo yari ajyanye umurwayi urembye mu bitaro byo kwa Kanimba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi Kenny K Shoot yababajwe n'amagambo yabwiwe n'umuganga ubwo yari ajyanye umurwayi urembye mu bitaro byo kwa Kanimba

    Byakomeje kugaragara ko bimwe mu bitaro byo mu Rwanda bitanga serivisi mbi ndetse na bamwe mu baganga bavuga nabi.

    Umuraperi Kenny K Shoot abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati: 'Mwaramutse neza! Uyu munsi 7/5 muma 4:00 twabyukiye Kwa Kanimba, aho twari twihutishije umubyeyi ugira ikibazo cy'ubuhumekero gusa natunguwe nuko byafashe nk'ISAHA, kugirango babashe kuzana icyuma cya Nebulization KIDAKORA,

    Tubasaba kuduhindurira maze mu gasuzuguro kenshi Doctor nawe ati ' mwaje gutanga Amategeko hano ' MAZE bongeraho kwandika Ko TWANZE GUHABWA ubufasha nkaho twishimiye kubyukira mu kibazo.

    Ibi byahurijweho na benshi bavuga ko ibitaro byinshi byo mu Rwanda bitanga serivisi mbi, Kenny K Shoot ashyira akadomo kuri ibi yasabye ko ababishinzwe babikurikirana bikiri mu maguru mashya.

    Source : https://yegob.rw/umuraperi-kenny-k-shoot-yababajwe-namagambo-yabwiwe-numuganga-ubwo-yari-ajyanye-umurwayi-urembye-mu-bitaro-byo-kwa-kanimba/

  • Rusizi: Ishuri rya St Jean Paul Muko ryashyiz… – #rwanda #RwOT

    Gs St Jean Paul Muko, ni ishuri rigezweho ryagiye rihabwa ibikombe bitandukanye ndetse no muri aka Karere ka Rusizi rikaza ku Isonga mu gutsindisha neza nk’ishuri ry’uburezi bw’ibanze. 

    Igice cya mbere cy’iyi ndirimbo cyumvikanamo amagambo atāka iri shuri uhereye ku munyeshuri, umurezi ndetse n’ubwiza bugaragarira amaso by’umwihariko uburyo abahakora bahorana umurava.

    Igice cya Kabiri cyumvikanisha umurava uhoraho urangwa mu bakozi ba Gs St Jean Paul Muko n’umubare w’ibikombe bamaze gutwara mu mikino itandukanye n’amashimwe yo gutsindisha neza.

    Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, umuyobozi w’iri shuri, Padiri Uwingabire Emmanuel yagaragaje ahakomotse iri zina ‘Isonga’ ryongewe ku mazina yabo, ashimangira ko batazigera batezuka mu guteza imbere uburezi bw’u Rwanda no kuzamura impano zitandukanye.

    “Iriya ndirimbo yacu twayikoze nyuma y’izina twari tumaze guhabwa na Nyiricubahiro Edouard Sinayobye uyobora Diyoseze ya Cyangungu. Yariduhaye ashingiye; Ku mitsindire, isuku ndetse n’uburyo dutsinda mu mikino.

    Yarabyitegereje arangije aravuga ngo mu mazina mwari mufite mwongereho ‘Isonga’. Izafasha abarezi kumva inshingano bafite, iyi ndirimbo igaragaramo ireme ry’uburezi rigendanye no gutsinda mu bizamini bya Leta n’iby’ishuri, intsinzi mu marushanwa atandukanye ndetse no gutozwa gusenga no gufata neza abashyitsi baje batugana”.

    Yakomeje avuga ko muri iyi ndirimbo harimo n’ibindi bikorwa bitandukanye biranga iri shuri. Ati:” Nureba neza iyi ndirimbo urasangamo ibikorwa by’ubuhinzi bifite icyo bivuze kuko twe dufasha n’abana kumenya ubuhinzi aho kwibanda mu ikayi gusa”.

    Padiri Emmanuel yasobanuye ko kandi kuri iri shuri higa abanyeshuri baturutse mu bihugu birimo; u Rwanda, Uganda, DRC n’u Burundi. Mu mashusho y’iyi ndirimbo yubahiriza iri shuri hagaragaramo ababyeyi ndetse n’ibyiciro byose by’abanyeshuri biga kuri iri shuri.

    Gs St Jean Paul Muko ni ishuri riherereye mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Rusizi, Umurenge Bugarama, Akagari Pera, Umudugudu w’Amajyambere.

    REBA HANO ‘ISONGA’ YA GS ST JEAN PAUL MUKO

    Gs St Jean Paul Muko ni ishuri rigaragaza iterambere mu Burezi bw’u Rwanda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129011/rusizi-ishuri-rya-st-jean-paul-muko-ryashyize-hanze-indirimbo-iryubahiriza-bise-uri-isonga-129011.html

  • Ubutwari buravukanwa: Abana bato b’abanyeshuri bakomeje kuba intwari ku mbuga nkoranyambaga kubera ubintu bakoreye umubyeyi (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi byabakoze ku mutima! Abana bato b'abanyeshuri bakomeje kuba intwari ku mbuga nkoranyambaga kubera ubintu bakoreye umubyeyi.

    Amashusho yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye, yerekana abana bato b'abanyeshuri bafashe akaboko umubyeyi uba ufite intege nke.

    Aba bana bakomeje kugirwa intwari kuko ibintu bakoze ari indashyikirwa.

    AMASHUSHO

    Source : https://yegob.rw/ubutwari-buravukanwa-abana-bato-babanyeshuri-bakomeje-kuba-intwari-ku-mbuga-nkoranyambaga-kubera-ubintu-bakoreye-umubyeyi-videwo/

  • Iyo urenze uburenze: Umuraperi Rider Man yaraye yongeye gushimangira ko ari we wa mbere mu Rwanda (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda munjyana ya hip hop yaraye asusurukije imbaga y'abantu mu birori bya Nyega Nyega na Skol lager.

    Umunyabigwi akaba kabuhariwe mu njyana ya Hip Hop yongeye gushimangira ko akiri nimero ya mbere muri iyi njyana nyuma yo gususurutsa abari bitabiriye ibirori bya Nyega Nyega na Skol lager byari byitabiriwe n'abaraperi benshi batandukanye.

    Reba amashusho ya Riderman kurubyiniro:

    Source : https://yegob.rw/iyo-urenze-uburenze-umuraperi-rider-man-yaraye-yongeye-gushimangira-ko-ari-we-wa-mbere-mu-rwanda-video/