Blog

  • Umugore wa Coach Gael n’umwana wabo bari bishimanye, umuherwe Coach yerekanye umuryango we bataherukanaga(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wa Coach Gael n'umwana wabo bari bishimanye, umuherwe Coach yerekanye umuryango we bataherukanaga(AMAFOTO)

    Coach gaël umaze iminsi mu Rwanda yongeye guhura n'umuryango we barishima nyuma y'igihe kirekire akorera ibikorwa bye byinshi hano mu gihugu cy'u Rwanda.

    Umuryango we urimo umwana ndetse n'umugore we n'inshuti z'umuryango baje kumwakira ku kibuga cy'indege bamugaragariza urukumbuzi rwinshi nkuko bigaragara mu mafoto.

    Yari yishimiye kongera kubona umuryango we
    Umuhungu we amuhobera cyane

    Na madamu we ntiyari ku byihanganira atamuhobeye ngo bamarane urukumbuzi

    Source : https://yegob.rw/umugore-wa-coach-gael-numwana-wabo-bari-bishimanye-umuherwe-coach-yerekanye-umuryango-we-bataherukanagaamafoto/

  • Siporo Rusange izwi nka ‘Car free day’ ntago izakorwa kuri iki cyumweru kubera impamvu umujyi wa Kigali watanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Siporo Rusange izwi nka 'Car free day' ntago izakorwa kuri iki cyumweru kubera impamvu umujyi wa Kigali watanze.

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko nta Siporo rusange #CarFreDay, izakorwa kuri iki Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2023, mu rwego rwo kuzirikana abahitanywe n'ibiza mu Ntara z'Iburengerazuba, Amajyaruguru n'Amajyepfo, mu ijoro ryakeye ku itariki 3 Gicurasi 2023.

    Itangazo Umujyi wa Kigali washyize kuri Twitter rigira riti 'Mu rwego rwo kuzirikana abibasiwe n'ibiza mu Majyaruguru, Iburengerazuba n'Amajyepfo, Siporo rusange #CarFreeDay yari iteganyijwe ejo ku cyumweru, tariki 7/5/2023 ntikibaye'.

    Source : https://yegob.rw/siporo-rusange-izwi-nka-car-free-day-ntago-izakorwa-kuri-iki-cyumweru-kubera-impamvu-umujyi-wa-kigali-watanze/

  • Afite amaso 6! Irebere umugore wa mbere utangaje ku isi bitewe n’ibintu yikoreye ku mubiri we  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu niwe mugore wa mbere utangaje ku isi, kuba ariwe utangaje si uko yavutse bitandukanye n'abandi, ahubwo ni ukubera ibintu bitangaje yashyize ku mubiri we.

    Uyu mugore yishyizeho tatuwaje umubiri wose, kuri buri gice cyose kigize umubiri!

    Isi yose yakomeje ku mutangarira bitewe na tatuwaje afite ku maso ye yombi.

    Iyi tatuwaje yo ku maso iratangaje cyane ku buryo iyo umureba uba ubona afite amaso atandandu.

    Uyu mugore yavuze ko izi tatuwaje inyinshi muri zo azishyiraho mu buryo bwo kwishimisha ntakindi kintu zisobanuye uretse inye muri zo.

    Kandi yavuze ko tatuwaje akunda cyane ari tatuwaje iri ku musaya we w'iburyo, yandikishije ibara ry'amazi, kandi avuga ko arinayo yamugoye cyane ikanamuhenda.

     

    Source : https://yegob.rw/afite-amaso-6-irebere-umugore-wa-mbere-utangaje-ku-isi-bitewe-nibintu-yikoreye-ku-mubiri-we/

  • Nyanza-Nyamure: Iyo ataba Jandarume Hategekimana Filipo byarashobokaga ko benshi mu batutsi barokoka Jenoside #rwanda #RwOT

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, Abasaga ibihumbi 10 biciwe ku musozi wa Nyamure aho bari bahungiye, ubu ni mu Murenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza. Ufatwa nka nyirabayazana cyangwa imbarutso y'ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri uyu musozi ni Hategekimana Filipo uzwi ku izina rya' Biguma'. Uyu yatawe muri yombi, agiye gutangira kuburanishwa mu rukiko rw'i Paris ho mu Bufaransa. Abaharokokeye bahamya ko iyo ataba we kwirwanaho hakarokoka benshi byari gushoboka.

    Bamwe mu barokokeye kuri uyu musozi wa Nyamure, baganiriye n'itsinda ry'Abanyamakuru babarizwa mu muryango w'Abanyamakuru baharanira amahoro- PaxPress bakora ku nkuru z'Ubutabera, bahamya ko kwirwanaho hakarokoka benshi mu Batutsi byari gushoboka iyo uyu wari Jandarume Hategekimana Filipo atazana abajandarume yari ayoboye kwica Abatutsi.

    Umusozi wa Nyamure uri mu karere ka Nyanza. Hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 10.

    Bavuga ko mu gihe bari bahungiye kuri uyu musozi bavuye hirya no hino, hagiye haza ibitero bya zimwe mu nterahamwe n'intagondwa z'abahutu bashakaga kubica ariko nti babashe kugira icyo bakora kuko birwanagaho bakoresheje amabuye, bagasubizayo ibyo bitero. Nyuma, baje kugamburuzwa na Jandarume Hategekimana Filipo n'itsinda yari ayoboye ari nawe waje, bagota umusozi wose aba ari nawe urasa bwa mbere, abatutsi batangira kwicwa.

    Umwe mu barokokeye kuri uyu musozi, avuga ko ibitero byo kwica Abatutsi bari kuri uyu musozi byakozwe kenshi ndetse ku munsi hakaba ubwo abicanyi baza inshuro ebyiri ariko kubwo kwirwanaho bakoresheje amabuye yari kuri uyu musozi bakabisubizayo ntacyo bakoze ndetse bamwe bagakomeretswa n'amabuye babateraga birwanaho.

    Ati' Hatangiye kuza ibitero by'abantu bitwaje intwaro gakondo; Imihoro, Amacumu, Impiri, ariko kubera ko uyu musozi nyine twari twahungiyeho wari umusozi ugizwe n'amabuye menshi kandi baturukaga hepfo yacu tubareba, Abatutsi nti batumaga babegera. Birwanyeho bakoresheje amabuye ibitero bigasubirayo, bugacya bakagaruka, hari n'igihe ku munsi bazaga inshuro ebyiri ariko kubera uko umusozi uteye baza abantu bakirwanaho bagasubirayo ntacyo bakoze ndetse bamwe twaranabakomeretsaga bagataha bakomeretse ndetse ku buryo bunakabije'.

    Akomeza avuga ko bamaze kubona ko ntacyo bazakora aribwo haje abajandarume n'Abapolisi bayobowe na Hategekimana Filipo bitaga Biguma, umusozi uragotwa, bamaze kubona ko ntawapfa kubacika, atanga ikimenyetso cya mbere cyatumye abicanyi birara mu batutsi barabica.

    Ati' Abari basanzwe baza muri ibyo bitero bikubye inshuro zirenga nk'10. Batangiye gukora( kwica) ari uko uwari Umuyobozi wari uyoboye Jandarumori y'i Nyanza wungirije witwa Hategekimana Filipo bahimbaga 'Biguma' yamaze kubona ko bamaze kuwugota wose. Niwe watanze ikimenyetso cya mbere cyo gutangira kwica. Yigiye imbere asiga abandi mu ntambwe nka zingahe….,niwe wabanje kurasa nko kubaha Sinye(ikimenyetso) yo gutangira kwica'. Akomeza avuga ko uyu ariwe Mbarutso, nyirabayazana w'iyicwa ry'Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure kuko iyo ataba we bajyaga kwirwanaho.

    Undi mu byeyi uvuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite imyaka 13, mu muryango we wari ugizwe n'abantu 11, harokotse 2 gusa, we na karumuna ke. Agira ati' Uwo mukuru wa Jandarumori, yategetse Abajandarume ngo bagote umusozi, abaturage bagote, abafite ubuhiri babanze imbere, abafite amacumu n'imiheto bakurikireho, abafite imihoro bakurikireho. Inyuma yabo rero niho haje babajandarume baragota. Uwo mugabo wari ubayoboye' Biguma' niwe wahise arasa isasu rimwe rihita rifata umugabo wari mu mpinga aratumbagira. Ubwo batangira kurasa rero. Bararasaga amasasu hejuru mu musozi noneho abamanutse birukanka bahunga bagahita babatema'.

    Ndagijimana Athanase, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muyira avuga uko nk'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafata uyu Hategekimana Filipo uzwi ku izina rya Biguma, agira ati' Tumubona nk'imbarutso, Tumubona nk'intangiriro ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uno musozi wa Nyamure kuko Abatutsi bari bahari barenga ibihumbi 11 bari bagerageje kwirwanaho ariko Biguma Hategekimana Filipo tumubona ariwe mbarutso cyangwa se ariwe ntandaro yo gupfa kw'Abatutsi bari bahungiye kuri uyu musozi'.

    Akomeza ati' Impamvu tumufata nk'imbarutso ni uko ariwe…, icya mbere; kugira ngo izo ntagondwa z'Abahutu n'izo Nterahamwe zibanze zigote umusozi ni Mobilisation ( ubukangurambaga) yakoranye n'ubuyobozi bwa Komine Ntyazo na Komine Muyira, habaho mobilisation intagondwa z'abahutu n'interahamwe bazenguruka umusozi, nawe azana Abajandarume bazenguruka umusozi arangije ababera urugero, arasa isasu rya mbere'.

    Uretse aha Nyamure, muri dosiye ya 'Biguma' havugwamo Umusozi wa Nyabubare uri mu murenge wa Rwabicuma. Avugwaho kandi kwica/ kwicisha uwari Burugumesitiri wa Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse. Hakaba ubwicanyi bwabereye muri ISAR (ubu ni mu murenge wa Kinazi), gushyira no gushyirisha za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza, no kugira uruhare mu nama zagiye zitegura zikanashyira mu bikorwa ubwo bwicanyi bwabereye muri utwo duce.

    Philippe(Filipo) Hategekimana wari uzwi nka 'Biguma' w'imyaka 67, yavukiye mu cyahoze ari Komini Rukondo ubu ni mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza. Mu gihe cya jenoside yari umujandarume afite ipeti rya Adjudant-Chef aba muri Gendarmerie ya Nyanza. Yaje guhungana na Leta yari imaze gutsindwa agera mu Bufaransa mu 1999, aho yaje kubona ubuhungiro (statut de réfugié) akoresheje umwirondoro utari wo (fausse identité) aza no kubona ubwenegihugu mu 2005 atura mu gace ka Rennes. Yahakoraga akazi kajyanye n'ibyo gucunga umutekano.

    Abicanyi kuri uyu musozi barimo n'Abajandarume bari bayobowe na Hategekimana Filipo uzwi ku izina rya Biguma, bagose uyu musozi bashaka ko nta Mututsi n'umwe urokoka.

    Mu 2015 yatangiye gukorwaho iperereza biturutse ku busabe bwa CPCR n'indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, maze ishami rya PNAT (Parquet National Antiterroriste) rishinzwe gukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu n'ibyaha by'intambara ryemeza ko akurikiranwaho gukora jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu, no kuba mu mutwe ugamije gutegura ibyo byaha. Yahise ahungira muri Cameroun aza kuhafatirwa muri Werurwe 2018 asubizwa mu Bufaransa aho byemejwe ko ahita afungwa by'agateganyo kuva 15/02/2019. Taliki 20 Nzeri 2021, urukiko rw'ubujurire rwemeje ko Philippe Hategekimana agomba kuburanira mu rukiko rwa rubanda (Cour d'Assises). Biteganijwe ko urubanza rwe rutangira kuri uyu wa 10 Gicurasi 2023 i Paris mu gihugu cy'u Bufaransa.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/05/06/nyanza-nyamure-iyo-ataba-jandarume-hategekimana-filipo-byarashobokaga-ko-benshi-mu-batutsi-barokoka-jenoside/

  • Filime z'Abanya-Korea ziri kwerekanwa muri Century Cinema ku buntu – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cy'iminsi itatu cyatangiye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 5 Gicurasi 2023, muri Century Cinema aherekanirwa filime mu Mujyi wa Kigali.

    Iki gikorwa cyateguwe na Ambasade ya Koreya y'Epfo mu Rwanda mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 y'umubano w'ubufatanye n'ubuhahirane hagati y'ibihugu byombi watangiye mu 1963.

    Umubano hagati y'ibi bihugu byombi ushingiye ku bufatanye mu bijyanye n'ubuhinzi, ikoranabuhanga, uburezi n'ibindi waje gukomera cyane ubwo hafungurwaga Ambasade y'u Rwanda mu Mujyi wa Seoul mu 2009, Ambasade ya Koreya mu Rwanda ifungurwa mu 2011.

    Mu kwizihiza iyi sabukuru y'imyaka 60, Ambasade ya Koreya yateguye ibikorwa bitandukanye birimo amarushanwa yo gukora ikirango [logo] cy'isabukuru y'imyaka 60 y'umubano w'ibi bihugu, kwerekana filime z'Abanya-Korea mu Iserukiramuco rya filime ngarukamwaka (Korean Film Festival) n'ibindi.

    Filime bise 'Decision to Leave' ni yo berekanye ku munsi wa mbere w'iserukiramuco rya filime zo muri Koreya. Igaruka ku nkuru y'umupolisi w'umugabo uba uhiga umwicanyi uba warishe umugabo amuhanuye hejuru ku musozi.

    Mu gihe cy'iperereza, uyu mupolisi uba ufite umugore w'isezerano atangira gukunda umugore wa nyakwigendera ari na we muntu uba ucyekwaho kuba yaramwishe abigambiriye.

    Nyuma y'igihe, uyu mupolisi aza gusanga uyu mugore ari we wiyiciye umugabo we kubera ko yahoraga amukorera ihohoterwa bigatuma afata umwanzuro wo gushaka uburyo amwica ndetse akaza kubigeraho.

    Kubera kumukunda n'igihe baba bamaranye, uyu mupolisi ntiyigeze amufungisha, cyane ko yari amaze kumenya byinshi ku iperereza, aza kumurekura ariko amubwira kujya kure ye kuko yari amaze kwangiza icyizere yari amufutiye.

    'Decision to Leave' ni filime yasohotse mu 2022 ikorwa na Park Chan-wook, umwanditsi wa filime akaba n'umwe mu bazitunganya bakomeye muri Koreya.

    Uyu mwanditisi yakunze kuvuga ko iyi filime ivuga byinshi ku bantu bashobora kwerekana amarangamutima y'urukundo bafitiye abandi, bitabaye ngombwa ko bavuga ijambo 'ndagukunda' kandi bigakomera, ndetse igaruka ku bantu bahunga inshingano za bo bagafata ibyemezo bizangiza ejo habo hazaza.

    Ambasaderi wa Koreya y'Epfo mu Rwanda, Chae Jin-weon, yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko kureba filime mu gihugu cyabo ari umuco kuri bo, bityo bifuje kuwusangiza Abanyarwanda mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

    Ati 'Filime ntabwo ari iyi myidagaduro gusa, nizera ko ari n'uburyo bwiza bwo kumenya ubuzima bw'abandi bantu babayeho n'umuco w'igihugu cyacu.'

    Yakomeje avuga ko filime ari ho ubasha kumenya ibibera ahandi utari uzi, imyitwarire yaho, amateka n'ibindi ndetse umuntu yakwigiramo byinshi.

    Uyu muhango wo kwerekana filime muri Century Cinema witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun; Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair; Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Philip Mundai Githiora n'abandi.

    Iki gikorwa cyo kwerekana filime zitandukanye zo muri Koreya kiracyakomeje aho hazerekanwa iyitwa 'Miracle', 'The King's Note', 'Keys to the Heart', 'Exit' na 'How to Steal a dog'. Ku wa Gatandatu no Cyumweru, tariki 6 na 7 Gicurasi 2023, muri Century Cinema ku buntu.

    Ibikorwa bitandukanye birakomeje mu gukomeza kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 y'umubano w'ibihugu byombi aho Ambasade ya Koreya irimo gutegura ibiganiro ku iterambere ry'ubutwererane bizaba muri uku kwezi kwa Gicurasi, imyiyereko y'ikipe ya Taekwondo izaturuka i Kukkiwon (ku cyicaro cya Taekwondo ku Isi) izabera muri BK Arena tariki ya 3 n'iya 4 Kamena 2023.

    Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda, Chae Jin-weon (ibumoso) na Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Philip Mundai Githiora (iburyo)

    Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye igikorwa cyo kwerekana filime cyateguwe na Ambasade ya Koreya y’Epfo mu Rwanda

    Ni igikorwa cyabereye muri Century Cinema cyitabirwa n’abantu batandukanye

    Abanya-Korea bifatanyije n’Abanyarwanda mu kureba filime zivuze byinshi ku muco wabo

    Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yitabiriye igikorwa cyo kwerekana filime z’Abanyak-Korea mu Rwanda

    Urubyiruko ni rwo rwari rwiganje muri iri serukiramuco ryabaye ku wa Gatanu

    Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda, Wang Xuekun, yavuze ko kureba filime ari umuco muri icyo gihugu kuko zigisha byinshi mu bazireba

    Ambasade ya Koreya y’Epfo yerekanye zimwe muri filime zabo zikomeye muri Century Cinema

    Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun (iburyo) yari yaje kwifatanya n’Abanya-Korea batuye mu Rwanda kwizihiza isabukuru y’iamyaka 60 y’ubufatanye n’u Rwanda

    Urubyriko rwari mu batumiwe na Ambasade ya Koreya y’Epfo kureba zimwe muri filime zivuze byinshi ku muco w’Abanya-Korea

    Abanya-Korea batuye mu Rwanda bari baje kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi

    Abayobozi bahagariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda bari babukereye

    U Rwanda na Koreya y’Epfo biri kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’umubano w’ubufatanye n’ubuhahirane hagati yabo

    “2023 Korean Film Festival” iri kubera muri Century Cinema ku buntu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/filime-z-abanya-korea-ziri-kwerekanwa-muri-century-cinema-ku-buntu

  • As Kigali ifashe umwanya wa kane, Marines FC yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere #rwanda #RwOT

    Ikipe y'abanyamujyi ya As Kigali yisubije umwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona iwukuyeho ikipe ya Police FC, ni nyuma yaho itsinze Gasogi United ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino w'umunsi wa 28 wa shampiona y'u Rwanda.

    Iyi kipe ya AS Kigali ifashe uyu mwanya wa Kane nyuma y'ibitego bibiri byatsinzwe na myugariro Bishira Latif ndetse na Manzi Thierry, ku ruhande rw'ikipe ya Gasogi United yo yatsindiwe na Ngonu Guy Herve.

    Mu wundi mukino, Marines FC yiyongereye amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere cy'umwaka utaha w'imikino wa 2023-2024, ni nyuma yaho itsinze Bugesera FC igitego kimwe ku busa.

    Ni igitego cyatsinzwe na Mbonyumwami Thaiba bituma iyi kipe yuzuza amanota 31 ikaba iri ku mwanya wa 12 mu gihe iyi kurikiye ari Rwamagana City barutanwa inota rimwe.

    Umukino wagize icyo uhindura wundi ni uwo ikipe ya Rwamagana City yari yakiriye Police FC banganya ubusa ku busa, ibi bikaba byatumye ikipe Police FC itakaza umwanya wa Kane wahise ufatwa na As Kigali.

    Muri rusange uko imikino yakinwe kuri uyu wa Gatandat yagenze ubwo hakinwaga umunsi wa 28 wa Shampiyona y'u Rwanda, Primus National League:


    Rutsiro FC 1-0 Sunrise FC

    Mukura VS 3-1 Etincelles FC                        

    Rwamagana City FC 0-0 Police FC

    As Kigali FC 2-1 Gasogi FC

    Marine FC 1-0 Bugesera FC

    The post As Kigali ifashe umwanya wa kane, Marines FC yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/as-kigali-ifashe-umwanya-wa-kane-marines-fc-yiyongerera-amahirwe-yo-kuguma-mu-kiciro-cya-mbere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=as-kigali-ifashe-umwanya-wa-kane-marines-fc-yiyongerera-amahirwe-yo-kuguma-mu-kiciro-cya-mbere

  • Zari Hassan yihenuye ku bagabo babyaranye, ashimagiza Shakib Lutaaya #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi w’umugande, Zari Hassan yatunguye benshi ahamya ko Shakib Lutaaya ari we mugabo bashyingiranywe abandi ari ukubyarana gusa.

    Uyu mugore w’abana 5, ntawutari uzi ko nubwo yabyaranye na Diamond abana 2 ariko batigeze bakora ubukwe.

    Gusa yatunguranye avuga ko ari ubwa mbere akoze ubukwe kuko Ivan Semwanga abantu bari bazi ko bakoze ubukwe 2001 bagatandukana 2013 bamaze kubyarana abana 3 b’abahungu atamubara nk’umugabo bakoze ubukwe.

    Avuga ko Semwanga icyo yakoze ari ukujya kumusaba no gukwa ariko ubukwe bwa nyabwo bwamunaniye.

    Aha niho ahera avuga ko yashyingiwe rimwe gusa, ashyingiranwa na Shakib Lutaaya baheruka gukora ubukwe nk’uko yabitangarije ibinyamakuru byo muri Uganda.

    Ati “sinigize nkora ubukwe…Shakib ni we mugabo wanjye wa mbere, ndumva meze neza kuba umugore we.”

    “Habayeho gusaba kwa se w’abana banjye ariko sinigeze nkora ubukwe. Lutaaya ni we musore wanyambitse impeta ku mugaragaro. Nkunda umugabo wanjye, aratuje kandi aratandukanye. Ni byiza kuba umugore we.”

    Zari w’imyaka 42 na Shakib w’imyaka 30 nyuma y’igihe kitari kinini bakundana, mu kwezi gushize nibwo bakoze ubukwe, basezerana imbere y’idini ya Islam muri Afurika y’Epfo.

    Zari Hassan avuga ko yakoze ubukwe rimwe gusa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yihenuye-ku-bagabo-babyaranye-ashimagiza-shakib-lutaaya

  • “Na we se wasigariyeho Moses mu gihe adahari” Umuhanzi Davis D yabaye urwamenyo ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yashyize kuri Instagram ameze nk’agakobwa(amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe cyane hano mu Rwanda uzwi ku izina rya Davis D yagaragaye mu ishusho nshya yatumye benshi bacika ururondogoro bitewe n'uburyo yarameze.

    Umwami w'abana Davis D nk'uko akunze kwiyita wabaye urwamenyo ubwo yashyiraga ku rubuga rwe rwa Instagram amafoto yambaye imyambaro abantu batamumenyereyeho bituma bavuga akabari ku mutima batitangiriye itama.

    Dore amwe mu magambo bagiye batangaza:

    Dore amafoto yatumye bacika ururondogoro:

    Source : https://yegob.rw/na-we-se-wasigariyeho-moses-mu-gihe-adahari-umuhanzi-davis-d-yabaye-urwamenyo-ku-mbuga-nkoranyambaga-kubera-amafoto-yashyize-kuri-instagram-ameze-nkagakobwaamafoto/