Blog

  • Videwo ya weekend: Bamuzengurukije umujyi wose ari mu ngobyi, Bitunguranye hagaragaye umugeni wazengurukijwe ahetswe mu ngobyi ibyo abantu baherukaga kera mu muco nyarwanda(Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Videwo ya weekend: Bamuzengurukije umujyi wose ari mu ngobyi, Bitunguranye hagaragaye umugeni wazengurukijwe ahetswe mu ngobyi ibyo abantu baherukaga kera mu muco nyarwanda(Videwo)

    Muri iki gihe biragoye ko wabona umugeni uzengurutswa mu ngobyi ndetse ufite n'abandi bamushagaye.

    Ni muri ubwo buryo byatunguye benshi kubona umugeni azengurutswa umujyi ndetse ashagawe n'abantu benshi ibyo benshi badasanzwe babona mu muco nyarwanda.

    byatunguye benshi baza gushungera cyane ko byari mu gice kimwe cy'umujyi w'uRwanda ubwo benshi bataherukaga kubona bimwe muri ibi birori.

    Reba video hasi..

    Source : https://yegob.rw/videwo-ya-weekend-bamuzengurukije-umujyi-wose-ari-mu-ngobyi-bitunguranye-hagaragaye-umugeni-wazengurukijwe-ahetswe-mu-ngobyi-ibyo-abantu-baherukaga-kera-mu-muco-nyarwandavidewo/

  • Miss Queen Kalimpinya arabarizwa mu Busuwisi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Miss Kalimpinya Queen ari mu Busuwisi aho yitabiriye ibirori byo kumurika imideli bya Afrodyssée mu Mujyi wa Genève.

    Ni ibirori byatangiye ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 5 Gicurasi bikazasozwa ejo ku Cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2023.

    Kalimpinya ari kumwe na Asantii, sosiyete ihanga imideli mu Rwanda, bakaba baragiye kumurika imyambaro yabo aho banaraye bayerekanye.

    Miss Kalimpinya ni igisonga cya 3 cya Nyampinga w’u Rwanda 2017. Akaba ariko ubu yarayobotse umwuga wo gusiganwa ku mamodoka.

    Yitabiriye amasiganwa atandukanye nka Huye Rally, 'Rwanda Mountain Gorilla Rally’, 'Nyirangarama Sprint Rally’ na 'Sprint Rally All Star 2022'.

    Kalimpinya Queen mu mihanda yo mu Busuwisi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-queen-kalimpinya-arabarizwa-mu-busuwisi-amafoto

  • NBA Play offs: Inkuba za ntebo zavuzaga ubuhu… – #rwanda #RwOT

    Umukino wabimburiye indi ni uwahuje ikipe ya Boston Celitics yakinnye na Philadelphia76ers.

    Uyu mukino igice cya mbere cyawo cyarangiye Boston Celitics ifite amanota 28 kuri 29 ya Philadelphia76ers. 

    Agace ka kabiri, karangiye Boston Celitics ifite 29 kuri 21 ya Philadelphia76ers. 

    Agace ka gatatu karangiye Boston Celitics ifite 31 kuri 27 ya Philadelphia76ers. 

    Agace ka kane karangiye Boston Celitics ifite 26 kuri 25 ya Philadelphia76ers. 

    Uyu mukino muri rusange warangiye ikipe ya Boston Celitics itsinze Philadelphia76ers amanota 114 ku 112.

    Boston Celitics yatsinze Philadelphia 76ers

    Abakinnyi bari babanje mu kibuga ku ruhande rwa Philadelphia76ers ni Harris, Tucker, embiid, Maxey ndetse na Harden. Kuruhande rwa boston celitics abakinnyi bari babanje mu kibuga ni Tatum, brown, Harford, white ndetse na smart.

    Undi mukino ni uwo ikipe ya Phoneix Suns yaramutse ikina na Denver nuggets. 

    Agace ka mbere k'uyu mukino karangiye Phoneix Suns ifite 29 kuri 31 ya Denver nuggets. 

    Agace ka kabiri karangiye Phoneix Suns ifite 38 kuri 31 ya Denver nuggets.

     Agace ka gatatu karangiye Phoneix Suns ifite 23 kuri 36 ya Denver nuggets. Agace ka kane Phoneix Suns yari ifite 31 kuri 26 ya Denver nuggets. 

    Uyu mukino muri rusange warangiye Phoneix Suns itsinze Denver nuggets amanota 121 kuri 114.

    Denver Nuggets yatsinze Phoenix Suns 

    Abakinnyi bari babanje mu kibuga ku ruhande rwa Phoneix Suns ni Okogie, Durant, Ayton, Booker ndetse na Payne. Ku ruhande rwa Denver nuggets abakinnyi bari babanje mu kibuga ni Goldon, Porter, Jokic, murray ndetse na Caldwell-Pope.

    Undi mukino uteganyijwe kuri uyu munsi uraza kuba saa tatu z'ijoro zo mu Rwanda. Ikipe ya Miami Heat iraza kwakira ikipe ya New York Knicks. 

    Uyu uraba ari umukino wa gatatu. Kuko buri imwe yatsinze umukino umwe. Abakinnyi bataza gukina uyu mukino ku ruhande rwa Boston celitics ni Herro wavunitse ikiganza, Oladipo wavunitse mu ivi ndetse na butle nawe wavunitse urutoki.

     Ku ruhande rwa New York Knicks abakinnyi bataza kugaragara ku mukino ni Sims wavunitse urutugu ndetse na Brunson wavunitse ivi.

    NBA niyo shampiyona ya basketball 🏀 ikunzwe ku isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128986/nba-play-offs-inkuba-za-ntebo-zavuzaga-ubuhuha-mu-mujyi-wa-boston-128986.html

  • Ubuzima bwa Lia Thomas, umugabo wakiniye ikip… – #rwanda #RwOT

    William Thomas yaje guhindura amazina ye yiyita Lia Thomas nyuma yo kwiyumvamo ko ari umugore nyamara mu by’ukuri ari umugabo.

    Hari ubwo waba warumvise iby’uyu mugabo, Lia Thomas wahoze akina imikino yo koga akinira Kaminuza ya Pennsylvania.


    Yatangaje ku mugaragaro ko yihinduye umugore maze atangira gukina iyi mikino yo koga akinira ikipe ya kaminuza y’abagore ndetse ahangana n’abandi b’igitsina gore. 

    Abahoze bigana na Thomas bavuga ko igihe cyose babaga bicaranye na we, yakundaga kubemeza uburyo ari umugore ndetse akabahatiriza kubyizera. 


    Icyaje kubatangaza, ni ukuntu yaje kugaraga mu isura y’umugore wahanganye n’abandi mu mikino yo koga mu mwaka wa 2021. 

    Thomas yavuze ko abagore bari mu ikipe imwe na we bahoraga bamuhoza ku nkeke ngo yahinduye izina rya William maze yitwa Lia.  Ibyerekanaga urugero rw’ibibazo bye byo mu mutwe n’ubwibone.

    Lia thomas si umugore!

    Thomas avuga ko abo bagore bo mu ikipe ye yo koga, bamwe bamushyigikiraga bavuga ko bamwubaha nk’umugore mugenzi w’abo nk’uko yabihisemo ndetse bakaba bamwubahira ibimuranga, ariko akabona bamushyigikira bituzuye kubera ko babivugaga rimwe na rimwe gusa.

    Lia Thomas hari igihe yumvaga ashaka guhatiriza abagize itsinda rye gutekereza ko ari umugore n’ubwo byari bigoye kubyizera. 


    Lia yari ikibazo kuri bagenzi be. Cyane ko atari buri wese bakinanaga wemeraga kubyizera kabone niyo kwaba ari ukugira ngo amushimishe, kuko hari abumvaga arimo kubabwira ibidafite ‘shinge na rugero’ (ibidasobanutse).

    Thomas kandi avuga ko n’abamushyigikiraga babikoraga basa n’abakina kandi we yarashakaga ko babyizera koko ko ari umugore. 


    Ati “Bakoreshaga kuba narihinduye umugore babikinisha ngo nyamara basa n’abanshyigikira, ibintu njye ntashakaga. Nyuma y’uko nciye amazimwe ngatangira kuvuga nshize amanga ko nifuza kujya nitwa umugore, batangiye kunshyigikira bicagase, aho babivugaga ariko basa n’abikinira”.

    Lia Thomas mu bintu yangaga kumvisha amatwi ye hari harimo n’ijambo “no” mu gihe yabaga ari kumwe n’abagize ikipe ye mu koga. 


    Igihe cyose yumvaga hari uvuze ngo “no”, yiyumvaga nk’aho ari ukumunnyega bamwita umugore. Abagore boganaga muri ikipe imwe ntibari bamwishimiye.


    Bumvaga bashaka guhatana bafatanyije n’abandi bagore bagenzi babo. Bari bafite kujomba udukwasi Thomas bamwereka ko batamukeneye kubera ko atari umugore wa nyawe.

    Ikinyamakuru Washinfgton Examinor kivuga ko aho ubuzima bwa Thomas butandukaniye n’abandi baba barihinduje igitsina, ni uko we afite ikibazo mu mitekerereze ndetse n’ubwibone bwo kumva ko buri wese ategetswe kwizera ko ari umugore nyamara atari we ari umugabo.


    Lea Thomas yagize imyumvire y’uko ari umugore nyamara yaravutse ari umugabo




    Umwanditsi: Nigabe Emmanuel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128994/ubuzima-bwa-lia-thomas-umugabo-wakiniye-ikipe-yabagore-mu-koga-128994.html

  • Canada: Kaneza Sheja yasohoye indirimbo Ru… – #rwanda #RwOT

    Niyomugabo Leandre yabwiye InyaRwanda ko yashinze iyi Label nyuma y'uko asezeye muri World Star Entertainment yari abereye umuyobozi, akiyemeza gukomeza gushyira itafari ku rugendo rw'umuziki w'u Rwanda.

    Uyu musore avuga ko iyi Label itazakora umuziki gusa kuko 'iteganya kuba yakora n'ibindi bizatuma umuziki n'Abanyarwanda n'abawukunda bidagadura'

    Niyomugabo avuga ko Kaneza Sheja ari we muhanzi wa mbere wa Lea Entertainment ukora gakondo ariko harimo n'abandi babiri basigaye azatangaza igihe bazaba bashyize hanze indirimbo zabo.

    Kaneza Sheja yize umuziki ku Nyundo ubu agiye kuwukora mu buryo bw'ubucuruzi 'Business' cyane ko asanzwe aririmba mu bukwe n’ibindi bitaramo bishingiye ku muco.

    Niyomugabo asobanura Lea Entertainment nk''umuyoboro wo kwereka abanyarwanda impano nshya n’umusanzu wanjye nk’umunyamakuru w’imyidagaduro kugira ngo umunyarwanda yizerere mu maraso mashya.'

    'Rurakarama' ni indirimbo gakondo y’urukundo ishimangira urukundo hagati y’umuntu n'undi ariko byaba akarusho bikaba ku musore n’umukobwa bahuza imiryango mu birori by’abo babyaye.'

    Kaneza Sheja winjiye mu muziki, avuga ko ashaka gushyira itafari ku muziki gakondo cyane ari 'ahantu hasa nahambaye ubusa kuko abahanzi ba gakondo benshi badakunze kugaragara cyane mu bikorwa byo kugeza umuziki gakondo hirya y'imbibi z'u Rwanda'.

    Niyomugabo avuga ko guhitamo umuhanzi ukora gakondo agatingira kumufasha kumenyekanisha umuziki we biri mu murongo wo kuzamura umubare w'abakora gakondo mu Rwanda.

    Ati 'Impamvu n'uko gakondo mu Rwanda abahanzi bayo abenshi bibagora cyane mu buryo bwo kumenyekanisha ibihangano byabo. Ni uburyo bwo kongera amaraso mashya muri muzika nyarwanda.' 

    Keneza Sheja yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Rurakarama'


    Kaneza avuga ko ashaka gushyira itafari ku muziki w'u Rwanda binyuze muri gakondo 

    Kaneza asanzwe abarizwa muri Canada, aho aririmba mu bitaramo byubakiye ku muco n'ibindi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RURAKARAMA' YA KANEZA SHEJA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129002/canada-kaneza-sheja-yasohoye-indirimbo-rurakarama-nyuma-yo-gusinya-muri-lea-entertainment–129002.html

  • Ikipe ya Bayern Munich yaguze rutahizamu witwa Irankunda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage, yaguze rutahizamu ukomeye ufite izina ry'ikinyarwanda witwa Irankunda Nestory w'imyaka 17 y'amavuko.

    Uyu musore wo muri Australia, afite yakuriye mu nkambi y'impunzi z'Abarundi i Kigoma muri Tanzania mbere yo kujyanwa muri Australia.

    Uyu musore usanzwe uzwiho gutsinda ibitego byiza, yitezweho kuba umusimbura wa Alphonso Davies.

    Rutahizamu mushya wa Bayern Munich witwa Irankunda Nestory

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-bayern-munich-yaguze-rutahizamu-witwa-irankunda/

  • Abafana ba Rayon Sports biyemeje kugura rutahizamu uherutse kwandagaza Rwatubyaye Abdul na Samuel – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abafana ba Rayon Sports bagize fan clab yitwa Rocket ikorera i Gikondo, biyemeje kugurira ikipe yabo rutahizamu w'umunyarwanda uherutse kwandagaza ba myugariro Rwatubyaye Abdul na Ndizeye Samuel.

    Aba bafana bashyize hamwe maze biyemeza kugura rutahizamu Muhadjiri Hakizimana usanzwe ukinira ikipe ya Police FC.

    Uyu rutahizamu yakiniye amakipe nka AS Kigali na Police FC ndetse kandi yakiniye muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu mwaka w'imikino wa 2019/20.

    Source : https://yegob.rw/abafana-ba-rayon-sports-biyemeje-kugura-rutahizamu-uherutse-kwandagaza-rwatubyaye-abdul-na-samuel/

  • Basibe gupfirayo , Abagande ibihumbi buriye umusozi muremure bagiye gushaka Imana(Videwo ) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Basibe gupfirayo , Abagande ibihumbi buriye umusozi muremure bagiye gushaka Imana(Videwo )

    Muri iyi minsi ya none bisa n'aho gusengera mu nsengero gusa bitagihagije ahubwo abantu bakeneye gushaka Imana hasi hejuru dore ko bamwe burira imisozi miremire cyane mu rwego rwo gushaka Imana.

    Abaturage b'abanya Uganda benshi buriye imisozi miremire mu rwego rwo kujya gushaka Imana nyamara si muri iki gihugu gusa.

    dore ko no mu Rwanda hari umusozi w'ubukombe uzwi nka 'kanyarira' bivugwa ko uyu musozi ubaho Imana cyane kurusha indi nk'uko abawusura babivuga.

    Gusa n'ubwo bimeze uku bamwe mu babonye iyi video bisabiye aba baturanyi babanyauganda ko bakwitwararika bagasengana ubwenge bakareka kumera nka bene data bo muri kenya ubwo biyicishije inzara ibyo bitaga abasengesho bikavamo urupfu rwa benshi.

    Reba video hasi..

    Source : https://yegob.rw/basibe-gupfirayo-abagande-ibihumbi-buriye-umusozi-muremure-bagiye-gushaka-imanavidewo/

  • Yabaye umuzungu! Nana wamenyekanye muri City Maid umaze igihe yibera i Burayi yavuze ibintu byamucanze akigerayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyikazi wa Filime nyarwanda wamenyekanye nka Nana yavuze ko ibintu byamugoye akigera mu Burayi harimo ikirere n'ibiryo byaho.

    Mu kiganiro yagiranye ISIMBI, Nana yavuze ko ibintu byamugoye ageze i Bulayi ari byinshi ariko ibiryo, ikirere no kuba nta bantu baziranye yakwisanzuraho nibyo biza imbere.

    Ati 'Ibiryo, ikirere, abantu. Ubuzima bushingiye ku bintu byinshi, uzi kurya, ukanywa ibaze nk'uyu muturanyi waha nta nubwo agusuhuza, mu Rwanda umuturanyi aba ari nk'umuvandimwe agutira ikintu na we akagutiza ariko hano aranapfa ukigira ku kazi ahubwo ugahamagara polisi ko barimo kugufungira umuhanda.'

    Mu Gushyingo 2021 nibwo Nana yafashe rutemikirere yerekeza mu Bubiligi aho umugabo atuye anakorera.

    Source : https://yegob.rw/yabaye-umuzungu-nana-wamenyekanye-muri-city-maid-umaze-igihe-yibera-i-burayi-yavuze-ibintu-byamucanze-akigerayo/

  • Bruce Melodie avuze akaga yahuye na ko ubwo yari agiye gushaka umuhanzi Ruger ngo bakorane indirimbo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie avuze akaga yahuye na ko ubwo yari agiye gushaka umuhanzi Ruger ngo bakorane indirimbo.

    Umuhanzi bruce melody wifuza kwagura ibikorwa bye bikagera irwotamasimbi yavuze uko yasanze Ruger atari mu gihugu igihe yari afite gahunda yo kumwegera bagakorana indirimbo.

    Bruce melody avuga ko nubwo yagiye afite gahunda yo gukorana na Ruger akamubura gusa ntabwo yaviriye aho kuko hari imishinga yakoranye na bamwe mu bahanzi b'abanya Nigeria ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.

    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-avuze-akaga-yahuye-na-ko-ubwo-yari-agiye-gushaka-umuhanzi-ruger-ngo-bakorane-indirimbo/