Blog

  • Pamella abinyujije mu nyandiko no mu mashusho magufi yashimangiye ko anyuzwe n’umugabo yashyingiranywe nawe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwicyeza Pamella wamamaye mu marushanwa y'ubwiza umaze no gushinga imizi mu bijyanye n'imideli, yerekanye ko aterwa ibyishimo n'uwo yahisemo Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben.

    Pamella yasangije abamukurika amashusho mato agaragaramo we, The Ben na nyirakuru w'uyu muhanzi n'inshuti magara ye nk'uko yagiye abigarukaho kenshi anasangiza abamukurikira amafoto ye.

    Muri aya mashusho Pamella yongeyeho ati 'Nashyingiranwe n'inshuti yanjye magara.' Muri aya mashusho kandi The Ben yumvikana yishimira kuba yarahisemo Pamella, ati 'Nirase amashimwe.'

    Nyuma y'amagambo ya The Ben, Pamella yanyuzagamo akamwenyura. Aba bombi bakomeje bagaragara mu bihugu bitandukanye bari kumwe, mu minsi yashize bakaba bari kumwe muri Uganda.

    Muri Kanama 2022 ni bwo kandi basezeranye kubana imbere y'amategeko mu muhango witabiriwe n'ibyamamare bitandukanye.

    Source : https://yegob.rw/pamella-abinyujije-mu-nyandiko-no-mu-mashusho-magufi-yashimangiye-ko-anyuzwe-numugabo-yashyingiranywe-nawe/

  • Rwamagana: Umudamu yapfiriye mu kirombe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Gicurasi 2023, mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Mwurire mu kagari ka Ntunga, haravugwa inkuru y'umugore wapfiriye mu kirombe.

    Amakuru avuga uyu mugore witwa Mukamurara Valentine w'imyaka 57, yabyutse ajya mu kazi asanzwe akora ko gucukura amabuye mu Kigo cyitwa Muzigura company Ltd, maze ubwo yari arimo hasi, ibuye ryamwituye hejuru ahita apfa

    Umurambo w'uyu nyakwigendera wahuse ujyanwa ku bitaro by'Akarere ka Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Source : https://yegob.rw/rwamagana-umudamu-yapfiriye-mu-kirombe/

  • Rugaju Reagan yongeye kugaragaza agahinda yatewe n’urupfu rwa Nyirakuru umaze ukwzi yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rugaju Reagan yongeye kugaragaza agahinda yatewe n'urupfu rwa Nyirakuru umaze ukwzi yitabye Imana

    Umunyamakuru Rugaju Reagan yongeye kugaragaza agahinda no gushengurwa yatewe n'urupfu rwa Nyirakuru.

    Ni amagambo yatambukije ku rukuta rwe rwa Instagram yifashishije ifoto ya Nyirakuru.

    Yagize ati: 'hashize igihe kingana n'ukwezi udusize nyogokuru wange nakundaga,komeza uruhukire muri paradizo mukunzi abeza ntibapfa.'

    Ibi bishimangira urukundo rudasanzwe Reagan yakundaga Nyirakuru we.

    Source : https://yegob.rw/rugaju-reagan-yongeye-kugaragaza-agahinda-yatewe-nurupfu-rwa-nyirakuru-umaze-ukwzi-yitabye-imana/

  • “ntago nzanywe n’amafaranga” Umunyamakuru Ndahiro Valens Pappy wakaniye ko agomba kwinjira mu muziki yavuze ko amafaranga atari yo amuzanye mo, ahubwo avuga icyatugunguye benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    'ntago nzanywe n'amafaranga' Umunyamakuru Ndahiro Valens Pappy wakaniye ko agomba kwinjira mu muziki yavuze ko amafaranga atari yo amuzanye mo, ahubwo avuga icyatugunguye benshi

    Ndahiro Valens Papy umenyerewe mu mwuga witangazamakuru yongeye gukomoza ku bijyanye mu kwinjira mu muziki kwe ndetse abishimangira avuga ko atazaba aje gushaka mo amafaranga ahubwo azaba aje kwimara agahinda.

    Mu kiganiro yahaye The Choice yavuze ko bitatungura n'abantu akoze indirimbo imwe gusa agahita arekera kuko we ngo icyo agamije ni ugutanga ubutumwa binyuze mu ndirimbo.

    Ndahiro Valens Papy ni umunyamakuru kuri ubu ukorera kuri Terevisiyo ya BTN Tv mu gisata cy'amakuru.

    Source : https://yegob.rw/ntago-nzanywe-namafaranga-umunyamakuru-ndahiro-valens-pappy-wakaniye-ko-agomba-kwinjira-mu-muziki-yavuze-ko-amafaranga-atari-yo-amuzanye-mo-ahubwo-avuga-icyatugunguye-benshi/

  • MONUSCO yemeje ko RDC icumbikiye abarwanyi ba FDLR barenga 1000 – #rwanda #RwOT

    Mu myaka icyenda ishize, Monusco yatangaje ko yacyuye mu Rwanda abarwanyi b'uwo mutwe n'imiryango yabo bagera ku bihumbi 30.

    Iyi mibare ya Loni inyuranya n'ibimaze igihe bitangazwa na Leta ya Congo, aho itemera ko abagize FDLR bagihari, yanabyemera ikavuga ko ari bake ku buryo nta kibazo na kimwe bateza u Rwanda.

    Jean-Claude Bahati Muhindo, Umukozi wa Monusco ushinzwe gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, yabwiye abanyamakuru ku wa Gatandatu ko abantu badakwiriye kwitiranya FDLR n'indi mitwe yitwaje intwaro isanzwe.

    Ati 'Bashobora kuba ari igihumbi banafite intwaro zigezweho igihumbi ariko ni umutwe wubatse mu buryo bukomeye. Ni mu gihe undi mutwe ushobora kugira abantu 500 ariko ufite intwaro 20 gusa.'

    Raporo za Loni zimaze igihe zigaragaza ko FDLR ifatanye n'Ingabo za Congo (FARDC) ku rugamba, by'umwihariko muri iki gihe Congo isumbirijwe n'inyeshyamba za M23.

    Guhera umwaka ushize, FDLR na FARDC byarashe inshuro zitandukanye mu Rwanda, ndetse rwatanze gasopo ko nirwongera gushotorwa ruzitabara, mu gihe Leta ya Congo idafashe ingamba zo gukorana burundu na FDLR.

    U Rwanda rugaragaza ko FDLR idakwiriye gufatwa nk'umutwe usanzwe kuko yashinzwe n'abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo mu nyigisho zayo harimo no kugaruka kurangiza ibyo basize barangije.

    Ikindi ni uko FDLR yakwirakwije inyigisho z'urwango mu Banye-Congo, aho kuri ubu Abatutsi b'Abanye-Congo bagirirwa nabi bazira uko bavutse, ibintu Loni yaburiye Leta ya Congo ko biganisha kuri Jenoside.

    MONUSCO yemeje ko muri RDC hariyo abarwanyi ba FDLR basaga igihumbi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/monusco-yemeje-ko-rdc-icumbikiye-abarwanyi-ba-fdlr-barenga-1000

  • Abaraperi bakoreye udushya mu gitaramo cya Sk… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2023, muri parikingi ya Camp Kigali, habereye igitaramo cya Nyega Nyega na Skol Lager, cyari cyatumiwemo abaraperi bakunzwe barimo Logan Joe, Zeo Trap, Papa Cyangwe, Fireman, Danny Nanone, Bushali na Riderman.

    Iki gitaramo kitabiwe n'umubare utari muto wiganjemo urubyiruko rwaryohewe n'umuziki ruwusomeza ikinyobwa cya Skol Lager. Cyayobowe na MC Tino umushyushyarugamba ubirambyemo ubifatanya n'umwuga w'itangazamakuru.

    DJ Sonia, umukobwa ufite uburanga butangaje n'ubuhanga budasanzwe mu kuvanga umuziki, ndetse ukiri muto mu myaka nyamara ibikorwa bye bikomeza kwivugira umunsi ku wundi, yongeye kwerekana ko ageze kure ibyo akora.

    DJ Sonia yafashije abahanzi bose kuvanga umuziki akanyuzamo akanajya imbere y'abakunzi b'umuziki nyarwanda ikinyobwa cya Skol Lager, akabyina ibintu yirekuye. Ni ibintu byarushagaho gutuma abantu banyurwa cyane.

    Umuraperi Logan Joe ni we wabimburiye abandi, akurikirwa na Zeo Trap, berekanye ko bashoboye. Aba bose bakurikiwe na Papa Cyangwe wafashijwe ku rubyiniro na Ndahiro Valens Papy witegura gushyira hanze indirimbo yakoranye na Theo Bosebabireba.

    Fireman yakoze ibintu bitangaje ku rubyiniro ajyanirana ijambo ku rindi n’abakunzi be, yajya kuva ku rubyiniro bakamusaba gukomeza bamwe bati: 'Iyi ni Nyega Nyega na Fireman.' Na we ariko yabibukije ko nta kinyobwa kimeze neza nka Skol Lager. 

    Ibi byatumye ubwo yarimo asoza, umukozi wa Skol witwa Kenzman yamusanze ku rubyiniro amuhundagazaho ibandari y’amafaranga.

    Danny Nanone na we yari yateguye ari kumwe n’itsinda ry’abasore n’inkumi rigari ryari rimugaragiye. Nta gukoza isoni yabaye ntagukoza isoni, bayikinamo umukino mu mbyino, binyura benshi. Abakobwa bazunguje amabuno karahava.

    Riderman wari kumwe na Karigombe anaherekejwe n'umugabo w’ibigigira wari umucungiye umutekano anamutwaje amazi, yashimangiye ko rusake izahora ibika mu ndirimbo nshya n’iza cyera zanyuze abakunzi ba Skol Lager.

    Yashimiye abanyabirori b'i Nyamirambo, maze Bushali asozanya imbaraga zo hejuru ari na ko akina umukino n’abakunzi be batari bacye bamusanze ku rubyiniro, bagasubira mu bandi batera siporo abandi basimbukira hejuru.

    Skol Lager ni kimwe mu binyobwa bya kompanyi ya Skol imaze gushinga imizi mu kwenga ibinyobwa bikundwa na benshi. Yatunganijwe hahujwe ubuhanga mu kwenga bwo ku mugabane w'uburayi, umwihariko wa kinyafurika n'uburyohe bwo mu gihugu cya Brazil.

    Irahendutse kandi ivugwa imyato n’uwayisomye wese.

    Logan Joe ni we wabimburiye abandi yinjiza neza mu gitaramo abafana batari bacye bari baje ku Nyega Nyega na Skol LagerZeo Trap mu ndirimbo zirimo Umwanda yerekanye ko akwiye rugari agaha abantu umuziki Skol Lager yizihiye benshi ibyishimo birabasaga Skol Lager ni kimwe mu binyobwa bisembuye buri wese akwiye guhitamoIzamura akanyamuneza ibyishimo bikaba byose Inkumi zakaraze umubyimba karahava DJ Soni yanyuzagamo akabyina umuziki yavangaga ari na ko abafana bamuha amashyi y’urufayaPapa Cyangwe mu ndirimbo zirimo Saana yerekanye ko akiri weseUmujyanama wa Papa Cyangwe, Ndahiro Valens Pappy mu ikabutura witegura gushyira hanze indirimbo yatunguranye ku rubyiniroFireman yatumye Nyega Nyega na Skol Lager iba Nyega Nyega kokoAbakunzi ba Skol Lager, akanyamuneza kari kose Microjeni, Rocky Kimomo na Sean Briz nabo bakurikiranye iki gitaramo banasoma kuri Skol LagerKenzman yashimiye Fireman wavuye ku rubyiniro abafana bakimwifuzaUmunyamakuru Emmy Ikinege afata amashusho y’urwibutso, MC Tino afasha Fireman kwegeranya amafaranga yahawe na KenzmanDanny Nanone yazanye ku rubyiniro inkumi n’abasore bamubyiniragaRiderman yishimiwe cyane maze Karigombe uri mu baraperi bakomeje kuzamuka neza amufasha kuva ku ndirimbo ya mbere kugera ku ya nyuma

    Bushali ni we washyize akadomo ku gitaramo cya Nyega Nyega na Skol cyongeye gushimangira ko Abaraperi nyarwanda bashoboye kandi bakwiriye urubuga kuko bakunzwe 

    AMAFOTO: SANGWA JULIEN & NDAYISHIMIYE NATHANAEL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129021/abaraperi-bakoreye-udushya-mu-gitaramo-cya-skol-lager-dj-sonia-azunguza-umubiri-karahava-a-129021.html

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye ubufatanye bw'amahanga mu kurwanya Kanseri y'Inkondo y'Umura – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo Madamu Jeannette Kagame yagarutseho ku wa 5 Gicurasi, ubwo yagezaga ijambo ku badamu b'Abakuru b'Ibihugu byo mu Muryango wa Commonwealth, bitabiriye umuhango wo kwimika Umwami w'u Bwongereza, Charles III.

    Yagaragaje ko imwe mu ngingo zaganiriweho n'abashakanye n'Abakuru b'Ibihugu bitabiriye inama ya CHOGM yateraniye mu Rwanda mu mwaka ushize, ari ijyanye na Kanseri y'Inkondo y'Umura, yemeza ko n'uyu munsi ikiri ikibazo gihangayikishije Isi.

    Ati “Imwe mu ngingo z'ingenzi zaganiriweho ni ubuzima bw'abagore, by'umwihariko kanseri y'Inkondo y'Umura. Uyu munsi dukwiriye kongera gusuzuma inzira turimo ku bijyanye n'iyi ngingo.”

    Madamu Jeannette Kagame yakomeje agaragaza ko abantu batahirije umugozi umwe batananirwa guhashya iyi ndwara, cyane ko amateka agaragaza ko nta cyigeze kinanira abafatanyije.

    Ati “Mu bihe by'amateka atandukanye imbaraga zo gushyira hamwe zagiye zerekana ko zidasanzwe, zigomba kongera gutsinda. Ukudashyira hamwe mu rwego rw'ubuzima ku Isi ndetse no mu banyamuryango ba Commonwealth guhinyuza imyumvire dusangiye nk'ibihugu yo gutahiriza umugozi umwe.”

    “Ni gute tuzabwira abadukomokaho ko iki kibazo cyo kudashyira hamwe twananiwe kugihashya, mu gihe twese dusangiye indangagaciro z'umuryango wa Commonwealth zigamije guhindura imibereho y'abaturage bacu.”

    Yagaragaje ko nubwo Kanseri y'Inkondo y'Umura ari indwara ikomeje guhangayikisha Isi, u Rwanda hari intambwe rumaze gutera mu kuyihashya.

    Ati “Kuva mu 2011 hatangizwa gahunda y'igihugu yo gukingira Kanseri y'Inkondo y'Umura, twabonye igera kuri 90% by'abaturage bacu babarizwa mu cyiciro cy'abangavu. Imyaka itanu ishize na yo yasize abagore 30% barebwa n'iyi gahunda basuzumwe kanseri y'inkondo y'Umura.”

    Ati “Gahunda zo kuvura iyi kanseri mu gihe itaragera ku rwego rukabije zegerejwe abaturage, bituma abagore 92% babasha kubonera ubuvuzi ku bigo nderabuzima.”

    Madamu Jeannette Kagame yakomeje agaragaza ko kimwe mu byafashije u Rwanda kuba rugeze ku rwego rwiza mu kurwanya Kanseri y'Inkondo y'Umura ari ugushyira abagore mu nzego zifata ibyemezo kuko ari bo bazi neza ibibazo bibugarije.

    Yasabye abari muri iyi nama kugira icyo bakora kugira ngo barwanye Kanseri y'Inkondo y'Umura ndetse abibutsa ko bitadasaba kuba ari abagiraneza babigize babyihebeye Cyangwa bafite ubutunzi buhambaye.

    Ati “Gukora ubuvugizi no kwagura ibikorwa by'ubukangurambaga bihujwe n'ubushake bwo kugira ibiganiro by'ingenzi nk'ibi bishobora kuba umusemburo ukomeye w'impinduka.”

    Kanseri y'Inkondo y'Umura ni uburwayi buterwa n'imikurire irengeje urugero kandi ntagenzurwa y'uturemangingo two ku nkondo y'umura.

    Hari ubwoko bwinshi bunyuranye bwa Kanseri y'Inkondo y'Umura ariko ububoneka cyane bufata buhereye ahasanzwe hahurira igice cy'inkondo y'umura kivubura amatembabuzi ari na cyo gifatanye n'umura n'igice cy'inkondo y'umura kirebana n'inda ibyara.

    Iyi ndwara iterwa n'agakoko ka virusi yitwa Human Papilloma (HPV) mu Cyongereza.

    Mu Rwanda kimwe no mu Karere ka Afurika y'Iburasiraza, ku bagore ibihumbi 100, abagera kuri 52 bafatwa na kanseri y'inkondo y'umura buri mwaka, ibintu biteye inkeke cyane mu gihe nta gikozwe ngo iyi ndwara ifatirwe ingamba zihamye.

    Muri uyu mwaka, Minisiteri y'Ubuzima ishishikariza Abanyarwanda gufatanya mu kurandura Kanseri y'Inkondo y'Umura hibandwa ku gukingiza virusi iyitera abakobwa bafite munsi y'imyaka 12.

    Abanyarwanda kandi bashishikarizwa kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko buri mwaka habarurwa abarenga ibihumbi umunani barwaye Kanseri aho abasaga ibihumbi bitandatu ibahitana.

    Muri izo kanseri zose iy'ibere n'iy'inkondo y'umura ziza imbere mu guhitana abantu benshi. Ni mu gihe ariko Kanseri y'Inkondo y'Umura yakwirindwa.

    Ubwo Madamu Jeannette Kagame yagezaga ijambo ku badamu b'Abakuru b'Ibihugu byo mu Muryango wa Commonwealth, bitabiriye umuhango wo kwimika Umwami w'u Bwongereza, Charles III

    Aba bayobozi bafashe ifoto y’urwibutso nyuma y’inama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yasabye-ubufatanye-bw-amahanga-mu-kurwanya-kanseri-y