Blog

  • Nyuma y'uko Gorilla FC itunguye Rayon Sports, abafana ba Murera bakoze igikorwa kigayitse – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Gorilla FC itunguye Rayon Sports ikayitsinda 3-1, abakunzi b'iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru bakoze igikorwa kigayitse.

    Ubwo umukino warangiraga, abafana ba Rayon Sports bahamagaye abakinnyi ba Gorilla FC maze barabashimira, aho kuba hafi abakinnyi b'ikipe yabo yari imaze gutsindwa.

     

    Reba videwo aho hasi

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yuko-gorilla-fc-itunguye-rayon-sports-rayon-sports-abafana-ba-murera-bakoze-igikorwa-kigayitse-videwo/

  • Disi ibyishimo byabarenze! Abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports babyinnye kamucerenge Sitade Ubworoherane iranyeganyega (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports imaze imyaka igera kuri 30 itazi uko igikombe cya shampiyona y'igihugu y'u Rwanda kimeze kuri iyi nshuro ibyishimo ni byose nyuma yo gutsinda ikipe ya Musanze FC.

    Ikipe ya Kiyovu Sports isigaje imikino ibiri kugira ngo yegukane igikombe cya shampiyona y'u Rwanda nyuma yo gutsinda Musanze amahirwe yageze kukigero cya 85% kubera ko isabwa amanota 4 gusa kugira ngo ibe yegukanye igikombe inyotewe cyane dore ko bamwe mu bakinnyi bayikinira batazi ikipe ya Kiyovu Sports itwara iki gikombe.

    Na we ireberera uburyo abakunzi b'ikipe ya Kiyovu Sports bishimiye intsinzi nyuma yo gutsinda Musanze FC:

    Source : https://yegob.rw/disi-ibyishimo-byabarenze-abafana-bikipe-ya-kiyovu-sports-babyinnye-kamucerenge-sitade-ubworoherane-iranyeganyega-video/

  • Inzu zasenywe n'ibiza zimaze kuba hafi 6400 – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi, Habinshuti Philippe, kuri iki Cyumweru yavuze ko abakomeretse bakomeje gusezererwa mu bitaro.

    Yakomeje ati “Mu bakomeretse, 87 bamaze gusezererwa kwa muganga, abandi 14 baracyariyo, tugira inzu zasenyutse zikibarurwa kubera ko n'ubu zimwe ziracyagwa kuko zari zanyuzemo amazi, inzu zigera ku 6392.”

    “Tugira imihanda minini 14 yangiritse, inganda z'amazi umunani n'inganda 12 z'amashanyarazi, kuri ibyo tukongeraho amashuri yanyuzwemo n'amazi mu byumba bisaga 50, birasenyuka , hakaba n'andi anyura mu mashuri tugicungira hafi.”

    Uretse ibyo bikorwa remezo, hari amatungo yapfuye, imirima yangiritse n'ibyari bihinzeho byari hafi gusarurwa.

    Umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubumenyi bw'Ikirere, Gahigi Aimable, yavuze ko iteganyagihe ryari ryaragaragaje ko igice cya mbere cy'ukwezi kwa gatanu kirimo imvura irimo iruta isanzwe igwa muri icyo gihe.

    Ikibazo ngo ni uko abantu batarebye iminsi yari itambutse, nyamara ukwezi kwa kane kwaraguyemo imvura nyinshi, ubutaka bugasoma.

    Yakomeje ati “Imvura rero byagaragara ko ari nyinshi, ariko nk'ubu tugendeye ku kigereranyo cy'iriya mvura tukayigereranya n'izindi mvura zitandukanye zagiye zigwa mu bihe bitandukanye mu Rwanda, ahenshi iri mu byo twakwita mu nyinshi zabonetse mu gihugu.”

    Ku rundi ruhande, Habinshuti yavuze ko hakomeje kubakwa uuryo bwo kuburira abaturage, mu gihe hari ibiza bigiye kubaho.

    Mu buryo bwo gusanira abahuye n'ibiza, uretse ubushobozi butangwa na Leta, hashyizweho imirongo yagenewe iki gikorwa, ngo hirindwe abagikoresha mu zindi nyungu. Ubu harimo gukoreshwa konti za banki na telefoni.

    Habinshuti ati “Tunashima ko tumaze kubona abanyarwanda benshi bitanga, ngira ngo mu masaha abiri ashize twari tumaze kubona kuri MoMo amafaranga arenga miliyoni 18 Frw, kandi bigikomeza.”

    “Dufite na gahunda zo kuzagenda tunabyerekana kugira ngo n'uwatanze amafaranga agaragarizwe ko yagiye, azanagaragarizwe ibyo yakoze nk'uko n'ayandi mafaranga yo mu misoro y'abaturage twerekana uko akoreshwa.”

    Yasabye abantu batuye mu nzu zishobora gutera ibyago kuzimukamo bwangu, mu gihe hagishakwa uko aba bantu batuzwa.

    Aho aba bantu bahungiye nabo bakomeje guhabwa ibikoresho nkenerwa by'ibanze kuri site 97 hirya no hino mu turere, bagahabwa ibiribwa, ibikoresho by'isuku n'ibindi.

    Yakomeje ati “Gahunda dufite ni uko gahunda zo kubakira aba baturage basenyewe n'ibiza zigomba kuba zarangiye mbere y'uko imvura y'umuhindo itangira.”

    Ni ibintu ngo bisanzwe bikorwa, kuko mu myaka ibiri ishize hubakiwe abaturage 12,000 bakuwe ahantu hashobora gushyira ubuzima mu kaga.

    Inzu nyinshi zasenywe n’imvura yaguye ku wa 2-3 Gicurasi 2023

    Abaturage benshi bakeneye kubakirwa kubera ibi biza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzu-zasenywe-n-ibiza-zimaze-kuba-hafi-6400

  • Kambogo wayoboraga Rubavu yasabye imbabazi nyuma yo kwirukanwa – #rwanda #RwOT

    Mu Ijoro ryo ku wa 2-3 Gashyantare 2023 nibwo ibice by'Intara z'Iburengerazuba, Amajyepfo n'Amajyaruguru y'u Rwanda, byibasiwe n'ibiza biturutse ku mvura nyinshi yateje inkangu n'imyuzure byahitanye abantu 131, barimo 26 bo muri Rubavu.

    Ku wa Gatanu nibwo Inama Njyanama y'Akarere ka Rubavu yakuye ku mirimo uwari Meya wa Rubavu, azira kutuzuza inshingano ze ahanini zijyanye no kurengera abaturage.

    Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rubavu, Dr Kabano Habimana Ignace, yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi yakuweho atari ikibazo cy'ibiza gusa ahubwo hari n'izindi nshingano ze atakoraga neza.

    Ibi byashimangiwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, wavuze ko nta muntu wazizwa ko akarere ayobora kibasiwe n'ibiza, gusa ahubwo ko hari amakosa yakozwe mu micungire yabyo.

    Kuri iki Cyumweru abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Kambogo Ildephonse yasabye imbabazi ku makosa yakoze muri iki gihe cy'ibiza, anashimira amahirwe yari yahawe yo kuyobora aka Karere.

    Ati “Nsabye imbabazi ku bitaragenze neza mu kugoboka abahuye n'ibiza. Ndashimira Nyakubahwa Paul Kagame uha urubyiruko amahirwe n'uruhare mu kubaka igihugu.”

    “Nshimira n'Inganji z'Akarere ka Rubavu ku cyizere bari barangiriye. Ndacyafite imbaraga n'ubushake nzakomeza kubaka urwatubyaye.”

    Kambogo Ildephonse yatorewe kuba Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu mu Ugushyingo 2021, atowe n'abajyanama bagenzi be ku majwi 256. Muri iki gihe Akarere karaba kayobowe by'agateganyo n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu.

    Nsabye imbabazi ku bitaragenze neza mu kugoboka abahuye n'ibiza. Ndashimira Nyakubahwa @PaulKagame uha urubyiruko amahirwe n’uruhare mu kubaka igihugu, nshimira n'#Inganji za @RubavuDistrict ku cyizere bari barangiriye.
    Ndacyafite imbaraga n'ubushake nzakomeza kubaka urwatubyaye

    — Kambogo Ildephonse (@kambogo1) May 7, 2023


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kambogo-wayoboraga-rubavu-yasabye-imbabazi-nyuma-yo-kwirukanwa

  • Rayon Sports yatunguwe na Gorilla FC irayitsinda, imibare ku gikombe iba ikibazo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatsinzwe na Gorilla FC ibitego 3-1 isa nivuye mu rugamba rw’igikombe habura imikino 2, ni mu gihe Kiyovu Sports yanze kurekura ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.

    Rayon Sports yari yakiriye Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona 2022-23 byari byitezwe ko igomba no kuwutsinda ariko iza gutungurwa.

    Yari ku mwanya wa 2 isabwa gutsinda kugira ngo irebe ko yafata umwanya wa mbere mu gihe Kiyovu Sports yaba yatakaje i Musanze.

    Ku munota wa 4, Ngendahimana Eric yateye ishoti rikomeye maze rikubita igiti cy’izamu.

    Ku munota wa 9, myugariro wa Gorilla FC, Kabange yihereye umupira Esenu wahise afungura amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports.

    Gorilla yatangiye kwataka ishaka kwishyura ndetse igenda inakubita imitambiko y’izamu.

    Gorilla FC yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 33 gitsinzwe na Iradukunda Simeon ku mupira yari ahawe na Adeshola Johnson.

    Ku munota wa 39 Gorilla FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Twizerimana Onesme ku mupira wari uvuye kuri kufura yatewe ivuye ku ikosa ryakorewe Adeshola Johnson. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-1.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isatira ishaka igitego ariko ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye mu minota 5 ya mbere y’igice cya kabiri.

    Gorilla FC yabonye igitego cya 3 ku munota wa 59 cyatsinzwe na Iradukunda Simeon nyuma yo kwinjirana ubwugarizi bwa Rayon Sports.

    Ku munota wa 66, Rayon Sports yakoze impinduka 2, Luvumbu na Ngendahimana Eric bahaye umwanya Iraguha Hadji na Roger.

    Adeshola Johnson yaje guhabwa ikarita itukura ku munota wa 89. Umukino warangiye ari 3-1.

    Undi mukino APR FC yatsinze Espoir FC 2-1 ni mu gihe Musanze FC yatsinzwe na Kiyovu Sports 1-0.

    Kiyovu Sports yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 60, APR FC yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 57 ni mu gihe Rayon Sports yahise ijya ku mwanya wa 3 n’amanota 55.

    Gahunda y’umunsi wa 28

    Tariki ya 6 Gicurasi 2023

    Marines FC 1-0 Bugesera FC
    AS Kigali 2-1 Gasogi United
    Mukura VS 3-1 Etincelles FC
    Rwamagana City 0-0 Police FC
    Rutsiro FC 1-0 Sunrise FC

    Ku Cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2023

    Musanze FC 0-1 Kiyovu Sports
    Rayon Sports 1-3 Gorilla FC
    APR FC 2-1 Espoir FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatunguwe-na-gorilla-fc-irayitsinda-imibare-ku-gikombe-iba-ikibazo-amafoto

  • APR FC yatsikamiye Espoir byongera kuyicaza k… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru saa cyenda ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakiriye ikipe yo mu Karere ka Rusizi ya Espoir FC kuri sitade y’Akarere ka Bugesera. 

    Muri uyu mukino, APR FC yar iri gushaka amanota 3 kugira ngo ikomeze guhatanira igikombe cya shampiyona naho Espoir FC yo ntacyo yaharaniraga kuko n’ubundi yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Ikipe ya APR FC yatangiye umukino ihererekanya ariko ibikorera mu kibuga cyabo inyuma. 

    Ku munota wa 3 gusa Nshuti Innocent yabonye uburyo bukomeye imbere y’izamu ku mupira yahawe na Kwitonda Allain-Baca ariko arekuye ishoti rinyura kure y’izamu. 

    Abasore ba APR FC bakomeje guhererekanya neza ariko banashaka uburyo.

    Ku munota wa 12 Bonheur yahaye umupira Ombolenga maze myugariro wa Espoir FC agira ngo yaraririye aramureka nawe ariruka agera mu rubuga rw’amahina ariko ateye umupira unyura impande y’izamu gato cyane.

    Ku munota wa 15 Bizimana Yannick yafunguye amazamu nyuma yo kwandagaza ba myugariro ba Espoir FC. Ni ku mupira yahawe na Ruboneka. 

    Umupira wakomeje gukinirwa hagati y’abasore ba APR FC n’umuzamu wa Espoir kuko mu bandi bakinnyi ba Espoir FC ntawapfaga kuwukoraho.

    Bigeze ku munota wa 28, Espoir FC nayo yagerageje uburyo bwa mbere imbere y’izamu ariko Ishimwe Pier aba maso yangako izamu rye ryandura.

    Ku munota wa 32 Kwitonda Allain-Baca  yatsinze igitego cya 2 ahawe umupira mwiza na Nshuti Innocent. 

    Espoir FC nyuma yo gutsindwa igitego cya 2 yahise icika intege mu buryo bugaragara, maze abasore ba APR FC bahata amashoti umuzamu wa Espoir ariko akomeza kwihagararaho.

    Mu gice cya kabiri Espoir FC yatangiye ibona igitego cyo kwishyura nyuma yuko Ruboneka yakoze amakosa yihera umupira Joseph Janjali ahita atsinda igitego.

    Nyuma yo kubona igitego cya 1 abasore ba Espoir bakomeje gusatira ariko gutereka mu nshundura ntibibakundire.

    Kwitonda Allain-Baca watsinze igitego cya 2

    Ku munota wa 60 Mugisha Gilbert yashoboraga gutsinda igitego aho Kwitonda Allain-Baca yamuhaye umupira ariko akajya mu byo gucenga cyane bigatuma bawumwaka. 

    Ikipe ya APR FC yakomeje umukino ariyo ihererekanya cyane ariko ikabikora ijya inyuma cyane kurusha kujya imbere gushaka igitego cya 3. Umukino warangiye APR FC ariyo ikiyoboye n’ibitego 2-1.

    Aya manota 3 APR FC yabonye, yatumye ihita ihirika Rayon Sports yari yicaye ku mwanya wa 2 bitewe nuko iyi kipe yambara ubururu n’umweru yatsinzwe na Gorilla FC ibitego 3-1. 

    Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze ubu Kiyovu Sport niyo ya mbere n’amanota 60, APR FC ni iya 2 n’amanota 57 naho Rayon Sports yo ni iya 3 n’amanota 55.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129034/apr-fc-yatsikamiye-espoir-byongera-kuyicaza-kuri-rayon-sports-129034.html

  • Rayon Sports ibuze umugongo uheka igikombe, i… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona, aho Rayon Sports ariyo yabanje igitego, gusa iza kucyishyurwa ndetse itsindwa n’ibindi bibiri.

    Uko umukino wagenze

    97″ Umukino urarangiye

    Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye ikipe ya Gorilla FC, urangiye Gorilla inyagiye Rayon Sports ibitego 3-1.

    90+7″ Umusifuzi yongeyeho iminota 7, nyuma yaho ku munota wa 90 Adeshora yahawe ikarita y’umutuku ku ikosa yari akoreye Onana, umukino ugatinda.

    86″ Rayon Sports yahushije igitego ku mupira watewe na Rudasingwa ariko yamurura izamu.

    84″ Kufura ya Rayon Sports 

    Bamyugariro ba Gorilla FC bakoreye ikosa kuri Ojera ribyaye kufura, itewe na Osaluwe, umupira ugwa mu biganza bya nyezamu.

    80″ Rayon Sports ikoze impinduka aho Mucyo Didier yavuye mu kibuga, asimburwa na Rudasingwa Prince

    70″ Rayon Sports iri gushaka uko yishyura igitego, gusa inzira zigana izamu zanze.

    63″ Rayon Sports, ubuzima bukomeje kuba bubi nyuma yaho yari yizeye amanota atatu ariko ibintu bikaba bikomeje kwicurika.

    58″ Igitego cya 3 cya Gorilla FC

    Gorilla FC ibonye igitego cya 3 gitsinzwe na Iradukunda Simeon wari watsinze n’igitego cya mbere.

    Gorilla FC iri kurusha umupira mu kibuga hagati ikipe ya Rayon Sports, ndetse abakinnyi nka Onana na Ojera bari bamaze kunanirwa.

    50″ Kufura ya Gorilla FC

    Gorilla FC ibonye kufura itewe na Jonhoson Adeyaga, umupira ukurwamo na Hakizimana wari ahagaze mu gice umupira wagiyemo.

    45″ Igice cya kabiri kiratangiye

    Twongeye kubaha ikaze nshuti bakunzi ba InyaRwanda, turacyari kuri sitade ya Pele, ahari kubera umukino uhuza Rayon Sports yakiriye Gorilla FC.

    45″ Igice cya mbere kirarangiye

    igice cya mbere mu mukino uri guhuza ikipe ya Rayon Sports na Gorilla FC, kirangiye Gorilla FC ifite ibitego 2-1 cya Rayon Sports.

    38″ Igitego cya kabiri cya Gorilla FC

    Twizerimana atsinze igitego cya kabiri ku mupira uvuye kuri kufura, kubera abakinnyi ba Rayon Sports bari bahagaze nabi, Onesme atereka mu izamu.

    32″ Igitego cya Gorilla FC

    Gorilla FC ibonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Iradukunda Simeon ku mupira uturutse mu kibuga hagati, awakira neza ahita atereka mu izamu rya Hakizimana.

    23″ Gorilla FC ihushije igitego ku mu mupira Camara ateye, ariko umunyezamu Hakizimana awukuramo.

    Ku bindi bibuga, APR FC imaze kubona igitego kimwe ku busa bwa Espoir FC, mu gihe Kiyovu Sports nayo yabonye igitego 1.0 bwa Musanze FC. 

    15″ Amakipe yombi atangiye gukinira mu kibuga hagati, gusa Rayon Sports ikanyuzamo igatera udutero shuma ariko tutagira icyo dutanga.

    Abakinnyi 11 Gorilla FC yabanje mu kibuga

    Matumel Arnold

    Nshiyimana Emmanuel

    Nsengiyumva Samuel

    Byukusenge Jean Micheal

    Uwimana Emmanuel

    Adeaga Johnson Adeshora

    Nshimiymana Tharcisse

    Bobo Camara

    Twizerimana Onesme

    Iradukunda Simeon

    09″ Igitego cya Rayon Sports

    Rayon Sports ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Musa Esenu ku mupira uturutse mu kibuga hagati urenga ba myugariro usanga Esenu, awugenzura neza, yubura amaso areba uko umunyezamu ahagaze, atereka mu izamu.

    15:00″ Umukino uratangiye

    Rayon Sports itangije umukino nk’ikipe yakiriye

    14: 55″ Abakinnyi binjiye mu kibuga

    Abakinnyi ku mpande zombi binjiye mu kibuga, aho Rayon Sports yambaye imyenda yayo y’umweru n’uburu, mu gihe Gorilla FC yambaye umukara n’icyatsi kibisi.

    14: 50″ Abakinnyi 11 Rayon Sports igiye kubanza mu kibuga

    Hakizimana Adolphe

    Rwatubyaye Abdul

    Ndizeye Samuel

    Mucyo Didier Junior

    Ganijuru Ishimwe Elie

    Ngendahimana Eric

    Raphael Osaluwe

    Luvumbu Heritier Nzinga

    Musa Esenu

    Ojera Joackiam

    Esomba Willy Leandre Onana

    Ni umukino simusiga ufite uruhare kuri shampiyona y’u Rwanda, aho Rayon Sports ishaka gukomeza gutsinda ikotsa igitutu Kiyovu Sports iri gukinira i Musanze.

    Hakizimana yagarutse mu izamu nyuma y’imvune

    Ojera umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bamaze Iminsi bagora andi makipe

    Gorilla FC irakoresha imyenda yenda gusa n’iya Rwamagana City

    Ni inshuro ya kane Rayon Sports igiye guhura na Gorilla FC, aho mu mikino 3 iheruka, Rayon Sports yatsinze imikino 3 banganya umwe. 

    Ku munsi nk’uyu, umwaka ushize, ubwo ni ukuvuga umunsi wa 28 wa shampiyona, Kiyovu Sports yanganyije na Etoile de L’est, naho Gorilla FC itsindwa na APR FC ibitego 2-1.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129030/live-rayon-sports-yakiriye-gorilla-fc-yibarutse-129030.html