
Blog
-
Juvenal uyobora Kiyovu Sports yibukije Perezi… – #rwanda #RwOT
Mu mukino w’amateka, umukino w’injyanamuntu, umukino wo kwishingora ku watsinze, umukino nyamukuru w’umunsi wa 28 wa shampiyona, waranzwe no kwishongora ndetse no guhangana hagati y’amakipe abiri, Musanze FC yari yakiriye umukino, na Kiyovu Sports.
Uyu mukino wari watezwe Kiyovu Sports nk’ikipe iyoboye urutonde rwa shampiyona, aho abantu benshi bumvaga ko iyi kipe kuva mu mizi y’ibirunga biri buze kuyigora.
Ntabwo ari ko byaje kugenda kuko umukino waje kurangira, Kiyovu Sports itsinze Musanze FC igitego 1-0, igitego cyabonetse ku munota wa mbere gitsinzwe na Nshimirimana Ismail.
Nyuma y’uyu mukino, Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal, yagaragaje akiryo kuri Perezida wa Musanze FC avuga ko urwagwa ntaho ruhuriye na Essence.
Yagize ati: “Perezida wa Musanze FC mumumpere ubwo ubutumwa.” Umunyamakuru yamubajije ubutumwa ubwo aribwo, Juvenal avuga ko “Urwagwa na Essence bitavamo kuko bifite itandukaniro rinini.”
Ushatse gusesengura ubu butumwa, wavuga ko Juvenal yashakaga kuvuga ko Essence nka kimwe mu bikorwa azwiho acuruza, ndetse n’uruganda rwenga inzoga za gakondo Tuyishimire Pracide acuruza, bidahuye.
Juvenal arareba igikombe mu maso akamwenyuraÂ
Tuyishimire Pracide uyobora Musanze FC yari yakaniye umukino ariko ntabwo byamuhiriyeÂ
Kiyovu Sports yavuye i Musanze yemye n’ubwo umukino utari woroshye -
Shampiyona ibura imikino 2 ngo irangire, Kiyovu SC na APR FC ku gikombe, Rayon Sports igabanyije amahirwe yayo #rwanda #RwOT
Icyumweru kirangiye ibyishimo ari byose kuri Kiyovu SC n'abakunzi bayo biturutse ku mukino itsinzemo Musanze FC igitego kimwe ku busa, imirindi ya Rayon Sports yari iyiri inyuma ibaye mike kuko yo itsinzwe na Gorilla FC muri shampiyona yakinwaga ku munsi wa 28.
Kwitwara neza kwa Kiyovu SC mu mukino yasuyemo ikipe ya Musanze FC byagezweho nyuma y'igitego kimwe cyabonetse muri uyu mukino wabereye kuri Sitade Ubworoherane.
Ni igitego cyatsinzwe na Nshimirimana Ismael uzwi nka Pitchou ubwo hari ku munota wa mbere w'umukino, ni igitego cyabonetse hakiri kare ndetse kinasoza uyu mukino wose ntakindi kibonetse muri uyu mukino.
Ubwo Abakunzi b'Urucaca bishimiraga iyi tsinzi byari amarira kuri Rayon Sports yo yatakaje ku mukino yari yakiriye ikipe ya Gorilla FC, uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium Gikundiro yatsinzwe ibitego bitatu kuri kimwe.Ni gitego kimwe cyatsinzwe na Mussa Esenu wa Rayon sports naho ibindi bya Gorilla FC byo bitsidwa na Iradukunda Simeon watsinze bibiri naho ikindi gitsindwa na Twizerimana Onesme.
Uku gutsindwa kwa Rayon Sports kwatanze inyungu kandi ku ikipe ya APR FC yo yatsindiraga Espoir FC mu Bugesera ibitego bibiri kuri kimwe. Ni ibitego byatsinzwe na Bizimana Yannick na Kwitonda Alain Backa ku ruhande rw'ikipe y'Ingabo z'igihugu na Janjali Joseph.
Gutsinda kwa Kiyovu SC kwatumye igumana umwana wa mbere ndetse inizera ko mu mikino ibiri ibura ngo shampiyona isozwe yanatwata igikombe kuko irarusha APR FC yafashe umwanya wa kabiri amanota 4.Rayon Sports yatakaje umwanya wa kabiri yo bisa naho yakwepye igikombe cya Shampiyona bitewe n'imikino isigaye ariko gusa amahirwe ntabwo arashira burundu, ihanze amaso igikombe cy'Amahoro aho igeze muri 1/2 aho izahura na Mukura VS.
Uko imikino y'umunsi wa 28 wa Primus National League yose yagenze:

The post Shampiyona ibura imikino 2 ngo irangire, Kiyovu SC na APR FC ku gikombe, Rayon Sports igabanyije amahirwe yayo appeared first on RUSHYASHYA.
-
Nyuma y’umukobwa ukomeje gutitiza imbuga nkoranya mbaga bitewe na fosete ze, menya icyo fosete zisobanuye – YEGOB #rwanda #RwOT
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakazwa amafoto y'umukobwa mwiza cyane utangaje bitewe na bimwe mu birango by'ubwiza bwe.

Uyu mukobwa w'umunya Nijeriya, yasangije amafotoye ya fosete ze zo ku matama bituma abantu benshi bashigukira ubwiza bwe.

Ubusanzwe abantu biganjemo abagabo bamukundaga cyane, ariko ubu umubare w'abamukundaga wamaze kwikuba bitewe naya mafoto ateye ubwuzu yasangije.
Uko abantu basobantu fosete.Â
Ubundi fosete zirimo ubwoko bubiri, hari izo ku matama ndetse na fosete zo ku mugongo hejuru gato y'ikibuno abenshi bakunze kwita amaso y'inyuma.
Fosete ni kimwe mu bimenyetso by'ubwiza ndetse n'inseko nziza, kuko usanga umuntu wese ufite fosete aba aseka neza.
Abantu baba bafite fosete ni abana beza kuko usanga akenshi bahora bisekera kandi bagira ubuntu budashira, kandi ni abantu bagira urukundo cyane ndetse nabo ubwabo bagakundwa na benshi.
Gusa abantu bagira fosete ni abantu bazwiho uburyarya cyane, ariko impamvu abantu bababona nk'iryarya cyane nuko bahora baseka kandi batajya bapfa kurakazwa n'ubusa.

-
Kiyovu Sports igikombe iracyegukanye: Ikipe ya Kiyovu Sports yisasiye ikipe ya Musanze FC maze igikombe igikozaho imitwe y’intoki – YEGOB #rwanda #RwOT
Ikipe ya Kiyovu Sports imaze kwisasira ikipe ya Musanze FC ikizere cyo kwegukana igikombe cya shampiyona y'u Rwanda kigera kukigero cyo hejuru.
Ikipe ya Kiyovu Sports imaze gutsinda igitego kimwe ikipe yo mu karere ka Musanze maze amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona y'u Rwanda ariyongera ku rwego rwo hejuru.
Kiyovu Sports yarifite urugamba rutoroshye rwo kwikura imbere y'ikipe ya Musanze FC benshi mubo bahanganiye igikombe bari bayiteze maze nayo ibakurira agahu kunnyo umugani w'umunyarwanda ibifashijwemo n'umukinnyi ukomeye ukomoka mu gihugu cy'u Burundi witwa Pitchou..
Kiyovu Sports ikomeje kuyobora urutonde rwagatenyo rwa shampiyona y'u Rwanda n'amanota 60 ikaba yahise ikurikirwa n'ikipe ya APR FC yasimbuye ikipe ya Rayon Sports imaze guhabwa isomo rya ruhago n'ikipe ya Gorilla FC ikaba yahise igira amanota 57 mu gihe Rayon Sports yagumye ku manota 55.
Source : https://yegob.rw/kiyovu-sports-igikombe-iracyegukanye/
-
Rayon Sports ibaye igitambo cy’umunsi wa 28 wa shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT
Umunsi wa 28 wa shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda usojwe ikipe ya Rayon Sports yandagaye imbere y'abafana bayo bari bitabiriyi ku bw'inshi.
Mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, waje kurangira, ikipe ya Gorilla FC itsinze Rayon Sports ibitego 3-1.
Byatumye Rayon Sports ibura amahirwe yo guhangana igikombe cya shampiyona kuko yarushwaga na Kiyovu Sports amanota 2 bituma hahita hajyamo ikinyuranyo cy'amanota 5 mu gihe habura imikino 2 gusa ngo shampiyona irangire.
Source : https://yegob.rw/rayon-sports-ibaye-igitambo-cyumunsi-wa-28-wa-shampiyona/
-
“Aha harimo n’ihohoterwa rikabije” Umukambwe w’imyaka 95 yashyingiranywe n’umwana muto utaruzuza n’imyaka y’ubukure(18)-AMAFOTOÂ – YEGOB #rwanda #RwOT
'Aha harimo n'ihohoterwa rikabije' Umukambwe w'imyaka 95 yashyingiranywe n'umwana muto utaruzuza n'imyaka y'ubukure(18)-AMAFOTO
Umugabo w'imyaka 95 uzwi ku izina rya Alhaji Muhammad ukomoka mu gihugu cya Nigeria yashakanye n'umukobwa ukiri muto bivugwa ko afite imyaka 14.
Ubukwe bwa fatiha bwabaye ku ya 5 Gicurasi 2023.
Benshi mu babonye ibi batewe agahinda n'uyu mwana bivugwa ko afite imyaka 14 ariko akaba yashyingiranywe n'umugabo ushobora kuba yabyara se.
Mu busanzwe imyaka yabugenewe yo gushaka ku mukobwa ni imyaka 21 gusa mu buryo bw'akarengane umwana utari wuzuza n'imyaka 18 yahise ashyingirwa umukambwe uri mu zabukuru.





-
Bamwe baraseka abandi bararira: Menya uko imikino y’umunsi wa 28 ya shampiyona y’u Rwanda yasize amakipe ahagaze – YEGOB #rwanda #RwOT
Umunsi wa 28 wa Shampiyona y'u Rwanda usize amakipe amwe mu byishimo andi asigara mu gahinda gakabije kubera gutsindwa mu buryo atari yiteze.
Kiyovu Sports yahiriwe n'umunsi wa 28 wa Shampiyona y'u Rwanda kuko yaje kugarika ikipe yo mu karere ka Musanze kukinyuranyo k'igitego kimwe gusa cyatsinzwe na Pitchou.
APR FC nayo byabaye amahire kuko nyuma yo kumara iminsi ititwara neza yaje gutsinda ikipe ya Espoir FC ibitego 2-1 byatsinzwe na Bizimana Yannick hamwe na Kwitonda Alain Bacca igitego kimwe rukumbi cya Espoir FC cyatsinzwe na Joseph Janjali.
Rayon Sports yo ntiyigeze ihirwa n'urugendo rw'umunsi wa 28 wa Shampiyona y'u Rwanda kuko yaje kugarikwa n'ikipe ya Gorilla FC isuzuguritse ku bitego 3-1 maze ihita inatanga umwanya wa kabiri yari yarambuye ikipe ya APR FC.
Ubu Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda n'amanota 60 ikaba ikurikiwe n'ikipe ya APR FC n'amanota 57 naho Rayon Sports yo yahise yisanga kumwanya wa 3 n'amanota 55.


Juvenal arareba igikombe mu maso akamwenyuraÂ
Tuyishimire Pracide uyobora Musanze FC yari yakaniye umukino ariko ntabwo byamuhiriyeÂ
Kiyovu Sports yavuye i Musanze yemye n’ubwo umukino utari woroshye