Blog

  • Abaturage bazubakirwa bushya, miliyari 120 Frw zikenewe mu gusana imihanda yangijwe n'ibiza – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Mininfra, Abimana Fidèle, kuri uyu wa Mbere, tariki 8 Gicurasi 2023, ubwo yari mu biganiro na Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Ni ibiganiro byagarutse by'umwihariko ku ngengo y'imari iyi minisiteri n'ibigo biyishamikiyeho bizakoresha mu 2023/24 aho izagera kuri miliyari 600 Frw.

    Abimana yavuze ko mu mafaranga yateganyijwe harimo ayo kwita ku kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda no kubakira abaturage by'umwihariko abasenyewe n'ibiza biherutse kwibasira Uburengerazuba n'Amajyaruguru.

    Ibarura rihuriweho n'inzego zitandukanye zagaragaje ko hari inzu 6.206 zangijwe n'ibi biza. Harimo inzu zasenyutse burundu, ayangiritse ku buryo bukabije ndetse n'andi ari mu manegeka.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imyubakire kigaragaza ko nibura habonetse miliyari 30 Frw, abafite inzu zasenyutse burundu babasha gufashwa bakubakirwa izindi.

    Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Imihanda, RTDA, cyo kigaragaza ko kugira ngo hasanwe imihanda n'ibiraro byangiritse, hasabwa nibura miliyari 120 Frw.

    Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe Ingufu yo igaragaza ko kugira ngo hasanwe ibijyanye n'imiyoboro y'amashanyarazi yangiritse hakenewe miliyari 5 Frw n'aho ibijyanye n'amazi ho hakenewe miliyoni 800 Frw.

    Perezida wa Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu mu Mutwe w'Abadepite w'Inteko Ishinga Amategeko, Prof Munyaneza Omar, yavuze hakwiye ingamba mu gukumira ibiza.

    Avuga ko kuri ubu igihugu kiri gukoresha amafaranga menshi mu kiguzi cy'ibyangijwe kandi ubundi hagakwiye gushorwa menshi mu gukumira.

    Ati 'Murabona ko biri kudusaba ko dushyira ingengo y'imari nini muri Minisiteri ifite gukumira Ibiza mu nshingano, ariko ubundi ntabwo ariko byakagenze […] twakagombye gushyira ingengo y'imari muri Minisiteri y'Ibidukikije na biriya bigo bishinzwe kubungabunga ibidukikije.'

    'Kugira ngo aho kuzaza guhangana n'ingaruka z'ibiza, ahubwo tubikumire mbere yabyo. Ni byiza ko ari ibigo, yaba ari kiriya cya Meteo Rwanda, kongererwa ubushobozi kugira ngo kijye kibasha gutanga amakuru kare kandi noneho abaturage bari mu manegeka, ni byiza ko bimuka aho ngaho baba bari hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.'

    Guverinoma y'u Rwanda iherutse gutangaza ko amafaranga azakoreshwa mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2023/24, ari miliyari 5001 Frw.

    Depite Prof Munyaneza avuga ko n'ubwo ibiza byaje mu gihe imbanzirizamushinga y'ingengo y'imari yari yaramaze gutangazwa, bitazatuma hongerwaho andi mafaranga ahubwo hazarebwa ibyihutirwa kurusha ibindi.

    Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko uretse abantu 131 bishwe n'ibiza byatewe n'imvura nyinshi, hakomeretse 104, mu gihe inzu zimaze gusenyuka ari 6392.

    Inkuru wasoma: Miliyari 130 Frw ni zo zikenewe mu gusana ibyangijwe n'ibiza (Video)

    Ibikorwa byo gusana imihanda n’ibiraro bizatwara miliyari 120 Frw

    Minisiteri y'Ibikorwaremezo yatangaje ko hakenewe hafi miliyari 160 Frw zo gusana ibyangijwe no gutuza abaturage bakuwe mu byabo n'ibiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturage-bazubakirwa-bushya-miliyari-120-frw-zikenewe-mu-gusana-imihanda

  • “Urukundo rwasimbujwe irari” Umukobwa yatangaje ikintu gikomeye cyangije urukundo (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukundo benshi basigaye bavuga ko rwakongeje abandi bakavuga ko urukundo rw'ikigihe rutagifite ireme kuburyo bugaragarira buri wese hatangajwe ikintu nyamukuru kibyihishe inyuma.

    Umukobwa witwa Alga mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru akaba n'umuhanzi Yago kuri  YouTube channel yitwa Yago Tv Show yamubwiye ko ikintu cyambere cyasimbujwe urukundo ari irari riri mu bantu uyu mukobwa yemeza adashikanya ko irari aribyo ryasimbujwe urukundo abantu bagiriraga abandi kugira ngo babashe kubana akaramata.

    Na we iyumvire amagambo Alga yatangaje ku kintu abona cyasimbujwe urukundo:

    Source : https://yegob.rw/urukundo-rwasimbujwe-irarivideo/

  • Bamugize ikirara basigaye bamunywesha inzoga! Amashusho ya Element bari ku munywesha inzoga nyuma yo kujya mu iyindi kampanyi  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bamugize ikirara basigaye bamunywesha inzoga! Amashusho ya Element bari ku munywesha inzoga nyuma yo kuva muri yo kujya muyindi kampanyi.

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje guhererekanywa amashusho y'umusore muto cyane umaze ku menyekana hano mu Rwanda mu bijyanye no gutunganya umuziki, ari kunywa inzoga bagenzibe bamushagaye bamuha akaruru ngo 'yisomeho, yisomeho'.

    Biravugwa ko uyu musore ubusanzwe hadasanzwe anywa inzoga ariko bagenzi basigaye bazimunywesha, kandi biravugwa ko ibi yatangiye ku bikora nyuma yuko avuye muri Country Record akajya gukomereza imirimo ye muri 1:55 am.

     

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/bamugize-ikirara-basigaye-bamunywesha-inzoga-amashusho-ya-element-bari-ku-munywesha-inzoga-nyuma-yo-kujya-mu-iyindi-kampanyi/

  • Karongi: Impanuka ikomeye yahitanye batandatu, 18 barakomereka (YAVUGURUWE) – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye ahitwa Kibanda mu Murenge wa Bwishyura, ahakunze kubera impanuka zo mu muhanda.

    Imodoka yakoze impanuka ni Toyota Hiace yari itwaye abantu bavuye mu bukwe mu Murenge wa Rubengera berekeza mu wa Mubuga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Rukundo Mucyo, yabwiye IGIHE ko iyi modoka yageze mu ikorosi ryo mu Kibanda irenga umuhanda igwa muri metero zirenga 20.

    Ati 'Kugeza ubu abitabye Imana ni batandatu, abakomeretse ni 18, barimo 11 bakomeretse bikomeye. Impanuka yatewe no kugenda nabi k'umushoferi, umuvuduko no gutendeka.'

    Abaguye muri iyi mpanuka barimo umukobwa wari ufite ubukwe mu kwezi kwa Karindwi n'abari baherutse gukora ubukwe bari mu kwezi kwa buki.

    Ubusanzwe Hiace yemerewe gutwara abantu 18, ariko iyi yari yarengejeho batandatu, ibi bikekwa ko biri mu byatumye irenga umuhanda.

    CIP Rukundo Mucyo yasabye abatwara imodoka kujya bubahiriza amategeko y'umuhanda, asaba n'abagenzi kujya basaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa.

    Ati 'Ntabwo umuntu akwiye kwirukanka umureba ngo ubyihorere. Ntakwiye kugutendekeraho ngo uceceke kuko hari nimero za telefone zitishyuzwa ziba ziri mu modoka abagenzi baba bazireba.

    Iyi mpanuka ikimara kuba abaturage, Polisi n'inzego zibanze zihutiye gutabara, abakomeretse bajyanwa kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kibuye.

    Mu bagenzi 18 bakomeretse harimo 11 bakomeretse bikomeye boherejwe kuvurirwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK n'Ibitaro byitiriwe Umwani Faisal.

    Impanuka ikomeye yahitanye abantu batandatu, 18 barakomereka mu Karere ka Karongi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-impanuka-ikomeye-yahitanye-batandatu-18-barakomereka

  • Abagera kuri 35% by'abana bafite ubumuga mu Rwanda ntibakandagira mu ishuri – #rwanda #RwOT

    Ibyavuye muri iri barura byerekana ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera ku 391.775 ku baturage bose bangana na miliyoni 13,24, ni ukuvuga ko ari 3,4%. Abagore ni 216.826 na ho abagabo bakaba 174.949.

    Intara y'Iburasirazuba ni yo ifite umubare munini (109.405) igakurikirwa n'iy'Amajyepfo (98,337). Iy'Uburengerazuba ifite 88.967, Amajyaruguru bakaba 60.336 mu gihe Umujyi wa Kigali ubarurwamo abagera kuri 34.730.

    Akarere ka Nyagatare ni ko gafite umubare munini w'abafite ubumuga aho bagera ku 20.631 gakurikiwe na Gasabo (17.585) mu gihe aka Nyarugenge ko mu Mujyi wa Kigali ari ko gafite umubare muto (8.206).

    Mu bana bafite ubumuga bari mu kigero cy'imyaka 6 na 17, abagera kuri 65% ni bo babasha kugera mu ishuri ugereranyije na 81% badafite ubumuga.

    Ibi bigaragaza ko hari umubare munini w'abana bafite ubumuga batabasha kugera mu ishuri by'umwihariko abafite ubumuga bukomatanyije (batumva, batavuga, ntibabone).

    Aba ntibashobora kwigana n'abandi muri gahunda y'uburezi budaheza kuko bakoresha ururimi rw'amarenga yo mu biganza adafite aho yigishwa kugeza ubu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango w'Abafite Ubumuga bwo Kutumva, Kutavuga no Kutabona, Musabyimana Joseph, aherutse kuvuga ko umubare wabo utaramenyekana ariko bigaragara ko bahari kuko mu turere tune babashije kugeramo hagaragaye abagera kuri 350.

    Ati 'Muri abo, abagera kuri 60% ni abana bagejeje ku myaka yo kujya mu ishuri ariko nta n'umwe wigeze arikandagiramo kuko nta shuri na rimwe rihari rishobora kwakira abafite ubumuga nk'ubwo cyangwa ibindi bigo nk'uko ahandi usanga bimeze, aho babanza gutegurwa ngo bazinjire mu burezi budaheza babashe kwigana n'abandi.'

    Yagaragaje ko mu Ibarura Rusange ry'Abaturage ryakozwe mu 2012 umubare w'abafite ubu bumuga utigeze ugaragara bikaba bishoboka ko ababufite bagiye babitiranya n'abafite ubumuga bwo kutabona cyangwa ubwo kutumva no kutavuga.

    Ni na ko byagenze mu Ibarura Rusange rya 2022, kuko uru rwego ntirwigeze rubona imibare yihariye y'abafite ubwo bumuga bukomatanyije ku buryo hafatwa ingamba zo kubateganyiriza hashingiwe ku mibare ya nyayo.

    Ati 'Biracyagoranye kugira ngo babashe kujya mu ishuri kandi iri barura twe ntacyo ryadusigiye, ntacyo ryatumariye ku bijyanye no kugaragaza abafite ubumuga bukomatanyije.'

    Minisitiri w'Intebe yatanze icyizere

    Mu kiganiro Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Kanama 2022, yagaragarijwe ko ibibazo by'abafite ubumuga bukomatanyije biremereye.

    Senateri Kanyarukiga Ephrem yagize ati 'Aba bantu umuntu yakwibaza ngo babaho bate ko batabasha kuvugana n'abandi? Ikibabaje ni uko bashobora kuba bafite ikibazo cyo kutagera mu mashuri na gato. Ngira ngo abasuye amashuri ntiwabona hari n'umwe uriyo ufite ubumuga bukomatanyije.'

    'Nagize amahirwe yo kugera mu nama yabo, biragaragara, bagenzi babo bafite ubumuga bwo kutabona barabafasha kuko bo bumva. Ubusabe bwabo ni uko bamenyekana nk'icyiciro cyihariye cy'abafite ubumuga bakitabwaho by'umwihariko. Iki cyiciro cyitabweho no mu ibarura rusange ry'abaturage rigiye gukorwa tuzamenye umubare wabo tumenye n'uko bakorerwa ubuvugizi.'

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente, yavuze ko iki cyiciro cy'abafite ubumuga atari akizi ariko ko bagiye kugikurikirana.

    Ati “Ku giti cyanjye iki kibazo cy'abafite ubumuga 'bukomatanyije' sinari nkizi ariko buriya tugiye kubikurikirana.'

    Imibare y'abafite ubumuga irashidikanywaho

    Ibarura Rusange ryo mu 2012 ryagaragazaga ko abafite ubumuga barenga ibumbi 400. Kuri ubu hari abashidikanya ku mibare yatangajwe n'ibyavuye mu rya 2022 y'abangana na 391.775.

    Umwe yagize ati 'Ubumuga ntabwo bukira; ntabwo ari indwara. Icyo gihe (2012) habazwe abari hejuru y'imyaka itanu y'amavuko, ni ukuvuga ko kuva mu 2012 hari abandi bantu bavutse ubu bakaba ari bakuru kandi bishoboka ko havutsemo n'abafite ubumuga.'

    Ubukungu bw'abafite ubumuga usanga buri hasi ugereranyije na bagenzi babo batabufite kandi bikagirana isano n'ibijyanye n'imyigire aho abatarize cyangwa bize nabi bisanga batabasha guhatana n'abandi ku isoko ry'umurimo cyangwa bakaba batabasha no kurigeraho.

    Ubushakashatsi Ngarukamwaka bw'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (Statistical Year Book) bwa 2022, bwagaragaje ko mu mwaka w'amashuri wa 2020/2021 habarurwaga abanyeshuri 30.803 bafite ubumuga. Abahungu bari 17.016 ku 13.787 b'abakobwa.

    Abafite ubumuga bw'ingingo bari 9888; abatabona bari 3865, abatumva 2122, abafite ibibazo mu mivugire 3048 mu gihe abandi bafite ubumuga butandukanye bari 2239.

    Mu mashuri y'incuke abana bafite ubumuga bageraga kuri 2220; mu abanza ni ho habarizwaga benshi bangana na 23.427; mu mashuri yisumbuye bari 3.973 mu bumenyi rusange, 478 mu biga mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, 11 mu mashuri y'ubumenyingiro yo ku rwego rw'amakuru (Polytechnics); 108 mu mashuri makuru na kaminuza na 512 mu biga mu masomero y'abantu bakuru.

    Uretse ubumuga hari ibindi bibazo bishobora kubangamira imyigire y'abanyeshuri harimo n'ibyo mu miryango bakomokamo.

    Statistical Year Book yagaragaje ko abanyeshuri b'imfubyi bageraga kuri 191. 471 barimo abahungu 96.324 n'abakobwa 95.147 hakaba n'abagera ku 9246 babarurwa mu magereza n'ibigo ngororamuco.

    Kugeza ubu miliyoni 2,9 z'Abanyarwanda mu barenga miliyoni 8,2 bafite imyaka kuva kuri 15 gusubiza hejuru, ntibigeze bakandagira mu ishuri. Mu bice by'imijyi ni bake aho bagera kuri 18% ugereranyije na 24% mu byaro.

    Muri rusange Abanyarwanda bazi gusoma no kwandika mu bari muri icyo cyiciro ni 79% (barenga miliyoni 6,5).

    Ibarura Rusange rya Gatanu ryagaragaje ko hari abana benshi bafite ubumuga batabasha kugera mu ishuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagera-kuri-35-by-abana-bafite-ubumuga-mu-rwanda-ntibakandagira-mu-ishuri

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri yibanda ku biza byahitanye abantu 131 – #rwanda #RwOT

    Nk'uko Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byabitangaje, iyi nama iri kuba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 8 Gicurasi 2023, iranasuzuma indi ntambwe igomba guterwa mu gufasha abagizweho ingaruka n'ibyo biza.

    Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko uretse abantu 131 bishwe n'ibiza byatewe n'imvura nyinshi yaguye mu cyumweru gishize, hakomeretse 104, mu gihe inzu zimaze gusenyuka ari 6392.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Habinshuti Philippe, kuri iki Cyumweru yavuze ko abakomeretse bakomeje gusezererwa mu bitaro.

    Yakomeje ati “Mu bakomeretse, 87 bamaze gusezererwa kwa muganga, abandi 14 baracyariyo, tugira inzu zasenyutse zikibarurwa kubera ko n'ubu zimwe ziracyagwa kuko zari zanyuzemo amazi, inzu zigera ku 6392.”

    “Tugira imihanda minini 14 yangiritse, inganda z'amazi umunani n'inganda 12 z'amashanyarazi, kuri ibyo tukongeraho amashuri yanyuzwemo n'amazi mu byumba bisaga 50, birasenyuka hakaba n'andi anyura mu mashuri tugicungira hafi.”

    Uretse ibyo bikorwaremezo, hari amatungo yapfuye, imirima yangiritse n'ibyari bihinzeho byari hafi gusarurwa.

    Aho abantu bahungiye bakomeje guhabwa ibikoresho nkenerwa by'ibanze kuri site 97 hirya no hino mu turere, bagahabwa ibiribwa, ibikoresho by'isuku n'ibindi.

    Yakomeje ati “Gahunda dufite ni uko gahunda zo kubakira aba baturage basenyewe n'ibiza zigomba kuba zarangiye mbere y'uko imvura y'umuhindo itangira.”

    Ni ibintu ngo bisanzwe bikorwa kuko mu myaka ibiri ishize hubakiwe abaturage 12.000 bakuwe ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Perezida Kagame ayoboye Inama y'Abaminisitiri yibanda ku biza byahitanye abantu 131


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-ayoboye-inama-y-abaminisitiri-yibanda-ku-biza-byahitanye-abantu

  • Umuvumo wari kuri Manchester City wo kudatwar… – #rwanda #RwOT

    Dimistri Seluk ukomoka mu Burusiya ni we uhagarariye inyungu za Yaya Toure, umukinnyi wakinaga mu kibuga hagati muri Manchester City mu 2018.

    Uyu mugabo muri uriya mwaka, yari yavuze ko Pep Guardiola atazongera gutwara igikombe cya Champions League mu buzima bwe asigaje gutoza mu mupira w’amaguru.

    Aha yavugaga ko uwo muvumo ari uwa bakinnyi bakomoka muri Afurika bitewe n’ukuntu Pep Guardiola abafata nabi ndetse akaba yaramaze no kubikorera Yaya Toure bikarangira yibagiranye kandi yari umuhanga.

    Dimistri Seluk yabwiye ikinyamakuru The Mirror ko ntagushidikanya ko Manchester City izatwara Champions League.

    Ati 'Ndashaka gusaba imbabazi kuri iki kibazo. Ndatekereza ko igihe kigeze kugira ngo uburakari buhagarare kandi nzi ko Yaya Toure abyumva nkanjye kuko nta kindi yifuza uretse gutsinda kwa Manchester City. Ndashobora kuvuga ko ubu amarozi yakuweho kandi nibaza ko Manchester City iri kumwe na Pep Guardiola izatwara Champions League”.

    Yavuze ko iyi kipe ifite amahirwe menshi yo gutwara iki gikombe byanze bikunze mu myaka itatu iri imbere bazatwara Champions League'.

    Akomeza ati 'Muribuka ko igihe nenga Manchester City byari ukubera ko batari bahaye YaYa Toure ‘Cake’ ku munsi w’amavuko? Nibyiza, umunsi wanjye w’amavuko uri muri uku kwezi, uruhare rwanjye mu kuvuma Manchester City rurarangiye. Mu byukuri, nizeye ko Manchester City izatsinda izatwara ibikombe 3 muri uyu mwaka w’imikino.'

    Ikipe ya Manchester City yagiye ibura uburyo bwo gutwara igikombe cya Champions League mu bintu bitumvikana akaba ari nayo mpamvu abantu batekerazaha ko uyu muvumo waba warayifashe.

    Muri 2021 bageze mu mukino wa nyuma batsindwa na Chelsea abantu batabikekaga ndetse no mu mwaka ushize yasezerewe na Real Madrid muri 1/2 bitunguranye.

    Mu gihe Manchester City yitegura kwesurana na Real Madrid mu mikino ya 1/2 muri Champions League, Dimitri Seluk noneho yavuze ko umuvumo wo kudatwara igikombe cya Champions League wavuye kuri Pep Guardiola bityo ko n’icyuyu mwaka yagitwara noneho.

    Pep Guardiola utarabaniye Yaya Toure mbere y’uko ava muri Manchester City

    Dimitri Seluk uvuga ko umuvumo kuri Manchester City wakuweho

    Pep Guardiola ashobora gutwara igikombe cya Champions League

    Yaya Toure usigaye atoza ikipe y’abato ya Tottenham

    Erling Haaland witezwe ku kuba yafasha Man City gutwara Champions League

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129083/umuvumo-wari-kuri-manchester-united-wo-kudatwara-champions-league-wakuweho-129083.html