Blog

  • Guverinoma yijeje ko mu gihe cya vuba ibiciro bya 'gaz' bizahabwa umurongo – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome, kuri uyu wa Kabiri, tariki 9 Gicurasi 2023, ubwo yari mu biganiro na Komisiyo Ishinzwe Ingengo y'Imari n'Umutungo, mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Ni ibiganiro byagarutse ku ngengo y'imari ya miliyari 24 Frw iteganyijwe gukoreshwa n'uru rwego rw'ubucuruzi n'inganda n'ibigo birushamikiyeho mu 2023/24.

    Abadepite bagaragaje ko hakwiye kwitabwa cyane ku kugenzura iyubahirizwa ry'ibiciro biba byashyizweho byaba iby'ibicuruzwa bitandukanye by'umwihariko ibya 'gaz'.

    Depite Rwaka Pierre Claver yavuze ko ikibazo cy'ibiciro bya gaz gihangayikishije abaturage ku buryo hakwiye kurebwa uko byakoroshywa kugira ngo bikomeze gushyigikira gahunda yo kudacana inkwi.

    Ati 'Abantu bari bamaze gutandukana n'amakara, umwanda washize ibiti bimeze neza bimaze no kubyibuha none ubu abantu bagiye kongera gusubira ku makara.''

    Ibiciro biheruka gushyirwaho n'Urwego Ngenzuramikorere, RURA, mu Ukuboza 2022, bigena no ikilo cya gaz cyari cyashyizwe hagati ya 1580 Frw na 1587 Frw.

    Icyo gihe bivuze ko gaz y'ibilo bitatu [3kg] yaguraga 4800 Frw mu gihe iy'ibilo bitandatu [6kg] yari iri kuri 950 Frw, ariko kuri ubu igeze ku bihumbi 10 Frw ndetse hari aho igura 11.000 Frw.

    Minisitiri Prof Ngabitsinze yavuze ko hari itsinda rihuriweho na RURA na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ryashyizweho na Minisitiri w'Intebe kugira ngo ricukumbure ibijyanye n'amafaranga akwiye yashyirwaho nk'igiciro cya gaz.

    Ati 'Ntabwo tuba tuzi uko baranguye, ntituba tuzi ibyo bongeyeho kuko buriya biroroha nko ku mavuta y'imodoka kuko buri mezi abiri duhindura ibiciro, ariko mu bijyanye na gaz, uzasanga bamwe bagenda bamanura ibiciro abandi bakazamura.'

    'Iryo tsinda ryashyizweho rizagaragaza neza igiciro cya gaz kugira ngo tumenye igiciro nyakuri, kandi turizera ko mu minsi mike bizaba byabonetse kugira ngo bidufashe kuko ibyo muvuga ni byo hanze aha gaz yongeye irahenda, abantu bazasubira ku nkwi kandi abakoresha gaz muri Kigali n'indi mijyi bari batangiye kuzamuka.'

    Umwaka ushize, Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rushaka kubaka ibigega bizajya bibikwamo gaz ikoreshwa mu gihugu nk'uburyo bwatuma kugenzura ubucuruzi bwayo bishoboka.

    Ni ibigega bigomba kubakwa i Rusororo mu Karere ka Gasabo, aho nibyuzura bizaba bifite ubushobozi bwo kubika ibilo bya gaz biri hagati ya miliyoni 8-9, yakoreshwa mu gihe kiri hagati y'amezi abiri n'atatu.

    Kugeza ubu igihugu gifite ububiko bufite ubushobozi bwo gushyiramo gaz yakoreshwa mu gihe cy'iminsi itanu gusa, ku buryo hari abasanga hakenewe ububiko bwabika gaz yakoreshwa byibuze mu gihe cy'amezi ane kugeza kuri atandatu.

    Leta irateganya gushyiraho ibiciro bihamye bya gaz


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yijeje-ko-mu-gihe-cya-vuba-ibiciro-bya-gaz-bizahabwa-umurongo

  • Kayonza: Umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umunyeshuri – #rwanda #RwOT

    Uyu mwarimu wigisha ku Ishuri ryisumbuye rya Cyinzovu yatawe muri yombi ku wa Mbere, tariki ya 8 Gicurasi 2023, afatiwe mu Mudugudu wa Bitoma mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko uyu mwarimu kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage bagiye iwe basanga hari umwana w'umukobwa yakingiraniye iwe mu rugo.

    Ati 'Yafashwe ejo, yajyanye iwe umunyeshuri yigisha, abaturage baje tujyayo na RIB na Polisi dusanga koko mu nzu harimo uwo munyeshuri. Twahise tumushakisha turamufata tumushyikiriza RIB.''

    Yasobanuye ko mu kwinjira mu nzu babanje kwica urugi ndetse bakuramo “wa munyeshuri kugira ngo tuhamukure.'

    Yakomeje asaba ababyeyi kwita ku burere baha abana babo bakabakurikirana umunsi ku munsi bakamenya aho baba bari.

    Kagabo yanasabye abarezi kwirinda gusambanya abana bigisha ngo kuko bigayitse kuba umwana akwitezeho ubumenyi bwamufasha gutera imbere ukaba uwa mbere mu gukoresha ububasha umufiteho umusambanya.

    IGIHE yamenye ko uyu mukobwa wiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye yujuje imyaka y'ubukure ariko mwarimu wamusambanyije ashobora guhanirwa gukoresha ububasha ahabwa n'amategeko agasambanya uwo yigisha.

    Kuri ubu uyu mwarimu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabarondo mu gihe hagikorwa iperereza na dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umwarimu-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanya-umunyeshuri

  • Ubujura bwahinduye isura i Nyabugogo! Abakarasi biba bigize abashoferi – #rwanda #RwOT

    Mu masaha y'amanywa, abantu benshi baba binjira muri iyi gare ku bwinshi bagana ahaparitse imodoka zijya mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Uwinjiye wese, uko yaba ameze kose, abakarasi bahita bamusanganira bamukurura ngo bamwereke imodoka yajyamo.

    Urwo rujya n'uruza rw'abantu hari abarwihishamo cyane cyane abatekamutwe biyitirira kuba abashoferi bakiba abagenzi amafaranga n'imizigo baba bitwaje.

    Abo bantu ubusanzwe bazwi nk'abakarasi barimo abinjiza abagenzi mu modoka, bakabishyuza baba banabahaye imizigo ngo bayibashyirire mu modoka ikaburirwa irengero.

    Uwitwa Karangwa Aphrodis, uvuga ko akunda gukora ingendo anyuze muri Gare ya Nyabugogo, yabwiye IGIHE ko yahuye n'umwe muri aba batekamitwe amujyana mu modoka amubwira ko ari umushoferi agiye kumuzanira itike, akamuburira irengero, imodoka yajya guhaguruka akayisohorwamo.

    Yagize ati 'Nari ngiye mu ntara ndamwishyura anjyana mu modoka aragenda ngo agiye kunzanira itike, ndategereza ndaheba. Haje undi mushoferi agiye gutanga amatike nsanga nishyuye umutekamitwe ansaba kongera kwishyura, nyabuze aransohora.'

    'Hari igihe banagutwaza imizigo bakiruka bakagucika. Ikibabaje kandi ni uko banagufatirana ntubamenye ngo ubarege, kuko bigira abashoferi kandi ntabwo uba wafashe amasura yabo mu mutwe, yewe n'ubwo wayafata haba hari abantu benshi ntiwamenya aho yarengeye.'

    Iki kibazo kimaze gufata indi ntera kuko n'undi mugenzi yatubwiye ko hari benshi yabonye bibwa muri ubwo buryo.

    Ati 'Abo batekamitwe byo bareze cyane n'ubwo nge bataranyiba. Gusa n'ubwo njye bataranyiba, hari abo nabonye bibye kandi kenshi.'

    Umuyobozi wa Gare ya Nyabugogo, Ndahiro Patrick, yabwiye IGIHE ko ikibazo ubuyobozi bw'iyi gare bukizi kandi bugerageza kugikemura.

    Yagize ati 'Icyo kibazo kirazwi. Abo bantu batekera abantu imitwe bariho, ariko biragoye kubamenya, kuko baba bambaye imyenda isanzwe nk'iy'abagenzi. Gusa iyo tugize umukarani dufata yakoze amakosa nk'ayo turamuhana.'

    Ndahiro yasabye abagenzi gukatishiriza amatike ahabugenewe cyangwa bakishyura imodoka ihagurutse.

    Abasaba kandi kujya bizera abakarani bafite ibyangombwa nk'amajire n'ingofero, kuko bo iyo bibye bashobora gufatwa kuko ngo baba bazwi muri koperative bakoreramo.

    Ubujura bwahinduye isura i Nyabugogo aho abakarasi basigaye biba bigize abashoferi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubujura-bwahinduye-isura-i-nyabugogo-abakarasi-biba-bigize-abashoferi

  • Perezida Kagame yakiriye Pamela Coke-Hamilton uyobora Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bucuruzi – #rwanda #RwOT

    Pamela Coke-Hamilton ni Umunya-Jamaica wahawe inshingano zo kuba Umuyobozi wa ITC muri Nyakanga 2020, asimbuye Arancha González Laya ukomoka muri Espagne.

    Yahawe izi nshingano n'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres, mbere yaho akaba yari ashinzwe Ubucuruzi Mpuzamahanga muri UNCTAD.

    ITC ni umuryango ukorana bya hafi n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe guteza imbere Ubucuruzi n'Iterambere (UNCTAD) n'Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo (WTO) mu kwagura ubucuruzi mpuzamahanga.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje kuri Twitter, ko ibiganiro bya Perezida Kagame na Pamela Coke-Hamilton hamwe n'itsinda ayoboye, byibanze ku bucuruzi, ishoramari n'aho Afurika ihagaze mu bucuruzi mpuzamahanga bugenda burushaho guhindura isura.

    Umwaka wa 2022 wasize u Rwanda rwanditse ishoramari rishya rya miliyari 1,6 z'amadolari ya Amerika. Ni mu gihe intego ari uko uyu mwaka wa 2023 uzashira handitswe irya miliyari eshatu z'amadolari.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-pamela-coke-hamilton-uyobora-umuryango-mpuzamahanga

  • Iyo bamuvuzeho kugurisha imikino ahita yikoma abasifuzi, KNC yongeye kubwiza ukuri umuyobozi wo muri Ferwafa weguye akagarurwa igitaraganya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo bamuvuzeho kugurisha imikino ahita yikoma abasifuzi, KNC yongeye kubwiza ukuri umuyobozi wo muri Ferwafa weguye akagarurwa igitaraganya.

    Umuyobozi w'ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yongeye kunenga imisifurire ndetse n'uyobora Komisiyo y'abasifuzi mu Rwanda, Rurangirwa Aaron.

    Ibi yabivuze nyuma y'uko atarishimiye imisifurire ku mukino ikipe ye, Gasogi United yatsinzwemo na AS Kigali ku munsi wa 28 wa shampiyona.

    Ubwo yari ari mu kiganiro Rirarashe yanenze bikomeye imisifurire.

    Yagize ati 'Ni uko Abanyarwanda tutagira umuco mwiza, wenda akaba yakwegura bitewe n'impamvu runaka. Nakifuje ko mu matora azabaho yaba umuntu wa mbere. Nibaza niba we [Rurangirwa] iyo arebye ibintu biba bitamutera isoni. Ameze nka wa Mugabekazi w'umutsindirano, niba ananiwe agende.

    Akomeza agira ati 'Turabivuga abantu bati 'Gasogi', ariko imikino ibera ku karubanda. Iyaba itarambuwe imikino ingana kuriya ni yo iba iyoboye Shampiyona. Ku giti cyanjye nta kibazo ngirana na Rurangirwa, ariko ibikorwa bye bifutamye. Turi inshuti ariko iyo unaniwe uba unaniwe. Umwaka utaha nibikomeza gutya ntibizakunda.'

    KNC akunze kuvugwaho kugurisha imikino imwe n'imwe mu gihe Rurangirwa Aaron aherutse kwegura ku mirimo ye gusa yagaruwe mu kazi nyuma yo kubisabwa n'abamukuriye.

    Source : https://yegob.rw/iyo-bamuvuzeho-kugurisha-imikino-ahita-yikoma-abasifuzi-knc-yongeye-kubwiza-ukuri-umuyobozi-wo-muri-ferwafa-weguye-akagarurwa-igitaraganya/

  • Biratangaje: Umusaza w’imyaka 63 yaturutse mu gihugu cy’u Bwongereza agera mu gihugu cya Uganda atwaye imodoka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusaza ukomoka mu gihugu cy'u Bwongereza yakoze amateka atarakorwa n'undi muntu wese wo ku Isi nyuma yo kuva ku mugabane w'i Burayi n'imodoka akagera ku mugabane w'Afurika n'imodoka.

    Umugabo ukuze w'umusaza witwa Briton Malkit Rapoorai yatangaje ko yaturutse mu gihugu cy'u Bwongereza tariki 06 Ukwakira 2022 akagera ku mugabane w'Afurika mu gihugu cya Uganda bikaba byaramusabye gutwara imodoka igihe cy'amezi agera kuri atandatu yose nta ndege akoresheje kandi uyu mugabo avuga ko yanyuze mu bihugu bigera kuri 30 byose muri urwo rugendo.

    Mu buzima busanzwe Briton Malkit Rapoorai ngo n'umugabo urangwa no kugira amatsiko cyane akaba asanzwe akora nk'umujyanama mukuru w'urujya n'uruza hagati y'igihugu cy'u Bwongereza na Kenya ( Kenya-British data migration consultant).

    Uyu mugabo abaye umuntu wa mbere ugerageje kuva ku mugabane w'i Burayi akagera muburengerazuba bw'Afurika akoresheje imodoka mbese nta ndege bimusabye ubu ari mu gihugu cya Uganda aho yamaze amezi atandatu atwara imodoka ashaka kugera.

    Source : https://yegob.rw/biratangaje-umusaza-wimyaka-63-yaturutse-mu-gihugu-cyu-bwongereza-agera-mu-gihugu-cya-uganda-atwaye-imodoka/

  • Babikora nk’inkoko: Hamenyekanye igihugu cya mbere kibamo abanduye Sida kurusha ibindi byo muri Afurika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu bushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko byibuze abaturage 27% banduye Sida mu gihugu cya Eswatini.

    Raporo y'Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikora Ibarura, World Population Review, igaragaza uko ibihugu bikurikirana mu kugira abaturage benshi banduye agakoko gatera SIDA, yashyize Eswatini ku mwanya wa mbere.

    World Population Review yagaragaje ko abafite agakoko gatera Sida muri Eswatini, mu 2020 bari bihariye 26.8% by'abaturage bose b'iki gihugu, ari naryo janisha riri hejuru ku isi.

    Ahanini igitera izamuka ry'iyi mibare ni ubukane bubarizwa muri iki gihugu aho abagore bisanga bagiye mu busambanyi.

    Umubare mwinshi w'abanduye ni abagore.

    Source : https://yegob.rw/babikora-nkinkoko-hamenyekanye-igihugu-cya-mbere-kibamo-abanduye-sida-kurusha-ibindi-byo-muri-afurika/