Blog

  • Iyo bageze mu nkumi barabya indimi! Abakinnyi (5) b’umupira w’amaguru bazwiho gukunda ibirori n’inkumi z’uburanga (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo bageze mu nkumi barabya indimi! Abakinnyi (5) b'umupira w'amaguru bazwiho gukunda ibirori n'inkumi z'uburanga.

    Ibi babikora babikora nyuma y'akazi katoroshye ko guconga ruhago baba biriwemo.

    Neymar Jr

    Jesse Lingard

    Jack Grealish

    Paul Pogba

    Mario Balotelli

     

    Source : https://yegob.rw/iyo-bageze-mu-nkumi-barabya-indimi-abakinnyi-5-bumupira-wamaguru-bazwiho-gukunda-ibirori-ninkumi-zuburanga-amafoto/

  • Bihinduye isura! Zari Boss Lady yatangiye guhangana n’abavuga ko Shakib yahoze arara izamu ku nzu y’umugabo wabyaranye na we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi Zari Boss Lady yatangiye guhangana n'abavuga ko Shakib yahoze arara izamu ku nzu y'umugabo wabyaranye na Zari Boss Lady.

    Shabib Cham Lutaaya uherutse kwambika impeta Zari, yaba yarahoze ari umuzamu w'umugabo wa mbere bamaze imyaka irenga 10 baciye ukubiri.

    Zari yahakanye ayo makuru yivuye inyuma ko Shakib atigeze akora ako kazi ku nzu ya Ivan Semwanga wabanye na Zari muri 2011.

    Amakuru yavugaga ko Shakib yabaye umukozi w'ijoro mu rugo rwa Ivan Semwanga witabye Imana.

    Source : https://yegob.rw/bihinduye-isura-zari-boss-lady-yatangiye-guhangana-nabavuga-ko-shakib-yahoze-arara-izamu-ku-nzu-yumugabo-wabyaranye-na-we/

  • “Ese uyu we yaje guhinduka ate?” Ifoto ya Yolo The Queen yo mu mwaka wa 2016 yateje impagarara kuri Twitter – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter, yaje gusangiza abamukurikira, ifoto yo mu mwaka wa 2016 ya Yolo The Queen uzwiho kugira imiterere igarukwaho na benshi, maze abantu bayisimira mu kirere.

    Uyu wayisangije abantu yaje kugira ati 'Ese uyu we yaje guhinduka ate?' nyuma abamukurikira bahise nabo batanga ibitekerezo byabo.

    Source : https://yegob.rw/ese-uyu-we-yaje-guhinduka-ate-ifoto-ya-yolo-the-queen-yo-mu-mwaka-wa-2016-yateje-impagarara-kuri-twitter/

  • Yayaryaga nk’uzapfa ejo, Umusore wiyise Zainabu kugira ngo arye ifaranga ry’abagabo ibye byajemo kidobya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yayaryaga nk'uzapfa ejo, Umusore wiyise Zainabu kugira ngo arye ifaranga ry'abagabo ibye byajemo kidobya

    Uwo musore wiyitaga Zainabu ufite imyaka 25 utuye ahitwa Kamwokya, yatawe muri yombi na Polisi yo gihugu cya Uganda akekwaho kwihindura umukobwa agakorera uburiganya abagabo bamuteretaga kugira ngo basambane ariko bamara kumwishyura agacika.

    Uwo musore yafashwe yambaye nk'inkumi yambaye nk'abagore ndetse yikwije nk'abasiramukazi mu mwambara bakunda kwita Hijab. Uwo muhungu yatawe muri yombi bitewe n'abagabo yabeshye ko ari umukobwa .

    Muchunguzi bita Zainabo, yahakanye kubeshya abagabo agamije kubatekera umutwe kugira ngo abariganye amafaranga.

    Nyuma yo kuvumburwa n'abo yarekeye umutwe uyu musore wiyise zainabu yahise atabwa muri yombi.

    Source : https://yegob.rw/yayaryaga-nkuzapfa-ejo-umusore-wiyise-zainabu-kugira-ngo-arye-ifaranga-ryabagabo-ibye-byajemo-kidobya/

  • Perezida Tshisekedi yahize kwirukana Ingabo za EAC nizigera muri Kamena zitaratsintsura M23 – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Tshisekedi yabitangaje ku wa Kabiri, tariki ya 9 Gicurasi 2023 ubwo yari ageze i Gaborone muri Botswana mu ruzinduko ari kugirira muri iki gihugu.

    Ni ubutumwa Perezida Tshisekedi yatanze ubwo we na mugenzi we wa Botswana, Mokgweetsi Masisi bari mu kiganiro n'Itangazamakuru aho yavugaga kuri manda y'Ingabo za EAC, agaragazaga ko zaje kurengera iki gihugu cye kimaze kuzahazwa n'intambara nubwo inshuro nyinshi agaragaza ko ntacyo zifasha.

    Perezida Tshisekedi yabitangaje nyuma y'aho ku wa 27 Mata2023 uwari Umugaba w'Ingabo za EACRF, Gen. Jeff Nyagah, yeguye ndetse agakura akarenge muri iki gihugu, bijyanye n'uko ubutegetsi bwa Kinshasa bwamushinjaga kubutenguha akanga kugaba ibitero kuri M23.

    Byasembuwe kandi n'uko mu mezi ashize Perezida Tshisekedi yagaragaye asa n'urimo guha amabwiriza Maj Gen Jeff Nyagah ku buryo ingabo ze zigomba gufata M23.

    Icyo gihe yagize ati “Ntimworohere M23. Byaba bibabaje abaturage babahindukiranye. Mwaje kudufasha ntimwaje ngo tugirane ibibazo, mubyitondere, mukorane n'abaturage.”

    Ni ibintu yakoraga mu buryo bwuje agasuzuguro kuri uyu musirikare wubahwa cyane muri Kenya, ngo ni n'ibintu bitashimishije na busa Perezida wa Kenya, William Ruto.

    Inshuro nyinshi, Jeff Nyagah yahamije ko inshingano za EACRF atari ukurwanya M23 ahubwo ko icyihutirwaga ari ugufasha gukemura ibibazo binyuze mu nzira za politiki.

    Ibi ntabwo byafashwe neza n'inzego zitandukanye muri RDC kuko muri Gashyantare uyu mwaka Inteko Ishinga Amategeko y'iki gihugu yasabye Perezida Tshisekedi ko mu gihe Ingabo za EACRF zakomeza kuzarira mu kurasa Umutwe wa M23, yazifatira icyemezo gikwiye.

    Basabaga ko izo Ngabo za EAC zasuka ibisasu kuri M23 mu gihe uyu mutwe uharanira uburenganzira bw'nye-Congo bavuga Ikinyarwanda biganjemo Abatutsi bahora bicwa umunsi ku wundi, uva mu bice wafashe birimo ibirindiro bya Kibumba, Ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo n'ibindi bice wari warafashe ikabiharira EACRF.

    Basaba ko M23 isukwaho umuriro mu gihe imyanzuro y'inama zitandukanye z'abayobozi b'ibihugu bigize EAC zabereye i Luanda, Bujumbura, Nairobi n'ahandi itahwemye kugaragaza ko umuti w'ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ari ibiganiro, aho kuba intambara.

    Ibyo byemezo bisaba ko Kinshasa yakumva ibyo M23 isaba birimo gusubiza abasirikare bayo mu gisirikare n'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda biganjemo Abatutsi bagashakirwa uburyo barindwa, ibishyira akadomo ku bwicanyi bwa hato na hato bubakorerwa.

    Ibyo byemezo kandi bigaragaza ko imitwe yose irenga 100 yitwaje intwaro, irimo na FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda igomba kurwanywa, ibintu Kinshasa yirengagiza ahubwo ikita kuri M23 gusa, ikanabihuza no gushinja u Rwanda ko ari rwo ruyitera inkunga.

    U Rwanda rurabihakana narwo rukereka Leta ya Congo ko izo ari inzitwazo zidafite shinge na rugero ahubwo ko ari ukwirengagiza inshingano zayo zo kwita ku baturage kimwe nta vangura, rukanagaragaza ko Kinshasa ikomeje guha urwaho FDLR, ibinatuma uyu mutwe w'iterabwoba ugaragara mu bikorwa byo guhungabanya umutekano warwo.

    Kuri ubu hakomeje kwibazwa ahazaza h'Ingabo za EAC ku bijyanye n'ubutumwa bwabajyanye muri Congo, dore ko ubutegetsi bwa Kinshasa bushaka gufatirana muri iki gihe cy'ubwegure bwa Jeff Nyagah ngo buhindure icyerekezo cy'inshingano za EACRF.

    Kuva izi ngabo zagera muri iki gihugu, Kinshasa ihora igaragaza ko zifite inshingano zo kurwana zishingiye ku masezerano yashyizweho umukono ku wa 8 Nzeri 2022.

    Muri ayo masezerano bigaragara ko EACRF ifite intego enye zirimo iyo gutegurira hamwe n'Ingabo za Leta (FARDC) ibikorwa bigamije gutsintsura imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC, ibyumvikana neza ko atari umutwe umwe.

    Gusa uko iminsi igenda yicuma abasesenguzi bagaragaza ko Perezida Tshisekedi atari mu bihe byiza na EAC, ibituma ahanga amaso ku muryango w'ibihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo, SADC uherutse no gutangaza ko ugiye kohereza ingabo zawo nubwo hatatangajwe itariki.

    Perezida wa RDC, Tshisekedi yahize kwirukana Ingabo za EAC nizigera muri Kamena uyu mwaka zitaratsintsura M23

    Ingabo za EAC zatangiye koherezwa muri RDC mu Ugushyingo umwaka ushize kugira ngo hashyirwe mu bikorwa ibyemezo by'Inama y'Abakuru b'Ibihugu byo mu Karere yabereye i Luanda muri Angola.

    Muri Gashyantare 2023, ubwo yari mu Nama y'Abakuru b'Ibihugu yabereye mu Mujyi wa Bujumbura, Tshisekedi yingingiye Ingabo za EAC kumufasha guhangana na M23.

    Umwe mu myanzuro yafatiwemo urimo gushimangira ko uburyo bumwe bwo gukemura ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ari inzira ya politiki n'ibiganiro hagati y'impande zose zirebwa n'ikibazo.

    Ibi ariko byabaye nk'amasigaracyicaro kuko RDC yanze kwicara ku meza amwe na M23 ngo hacocwe ikibazo cyazamuye umwuka w'intambara, ahubwo igakomeza guha urwaho abahora bagaragaza imvugo z'urwango zibasira Abatutsi bo muri Congo.

    Muri iyi minsi, Ingabo za EAC zikomeje kugorwa na FARDC zashatse guhangana na M23 zinyuze ku mbibi z'aho Ingabo za EAC zigenzura. Ni ibintu na M23 yamaganye, ivuga ko bitandukanye n'inzira z'amahoro za Luanda na Nairobi.

    Kugeza ubu, Ingabo za EAC ziri mu Burasirazuba bwa Congo zavuye muri Kenya, u Burundi, Uganda na Sudani y'Epfo.

    Ingabo z'u Burundi zoherejwe mu bice bya Sake, Kilorirwe, Kitchanga, iza Kenya zihabwa gukorera muri Kibumba, Rumangabo, Tongo, Bwiza na Kishishe.

    Nubwo ziri muri ibyo bice zifasha kugarura umutekano, manda yazo yarangiye ku wa 31 Werurwe kuko ari bwo amezi atandatu ya mbere y'ibikorwa byawo yarangiye ariko kugeza n'ubu ntirongerwa. Izi ngabo kandi zihanganye n'ikibazo cy'ubushobozi kuko ingengo y'imari yashize.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, yasobanuye ko 'niba kongererwa manda bidakuweho', RDC yifuza kugira ibyo ihindura.

    Muri byo harimo ko manda y'izi ngabo yagabanywa igashyirwa ku mezi atatu ashobora kongerwa cyangwa hagashyirwaho gahunda yo gusubizaho ubuyobozi mu duce M23 yavuyemo.

    Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yakiriwe na Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu

    Abanye-Congo benshi bari baserutse bagiye kwakira Umukuru w’Igihugu cyabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tshisekedi-yahize-kwirukana-ingabo-za-eac-nizigera-muri-kamena-zitaratsintsura

  • Ntabwo yari umuzamu w’umugabo wanjye! Zari ya… – #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi Zari Hassan yanyomoje amakuru yavugaga ko umukunzi we mushya Shakib Cham Lutaaya arusha imyaka 10 atigeze aba umuzamu w'umugabo we wa mbere Ivan Semwanga [Ibumoso].

    Pulse Uganda yatangaje ko uyu mugore umaze kuzenguruka abagabo barenga 3, yavuze ko uyu musore bakundana ukomoka muri Uganda atigeze abera umuzamu umugabo we wa mbere ahubwo ko bigeze gukundana nyuma bakarekana. 

    Zari yakomeje avuga ko nyuma yo gutandukana n'abagabo babiri barimo Ivan Semwanga na Diamond Platnumz yaje gusubirana n'uyu musore bagiye no kurushinga. 

    Zari Hassan yashakanye n'umuherwe Ivan Semwaga mu 2011, batandukana mu 2013 babyaranye abana 3, nyuma arongorwa n'umuhanzi Diamond Platinumz nawe baza gushyira iherezo ku mubano wabo mu 2018. 

    Ivan Semwanga wari umunyemari ukorera mu bihugu bya South Africa na Uganda, yitabye Imana nyuma y’imyaka ine atandukanye n’uyu mugore ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.


    Ivan Semwanga na Zari babyaranye abana batatu mbere yo gutandukana mu 2013 nyuma y’imyaka ibiri bashyingiranywe

    Zari yabanye n’umuhanzi Diamond Platnumz nyuma yo gupfusha umugabo 

    Umuherwekazi Zari amaze iminsi yambitswe impeta n’umusore Shakib Cham ufite inkomoko muri Uganda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129146/ntabwo-yari-umuzamu-wumugabo-wanjye-zari-yanyomoje-ibihuha-byibasiye-umukunzi-mushya-129146.html

  • Real Madrid yananiwe kwisobanura na Mancheste… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri saa tatu z’ijoro, ikipe ya Real Madrid yakiriye Manchester City kuri Santiago Bernabeu. Ni umukino wagaragayemo guhanga  cyane ku mpande zombi .

    Iyi kipe yo muri Espagne inafite igikombe giheruka cya Champions League, yageze muri 1/2 nyuma yo gusezerera Chelsea, naho iyi kipe yo mu Bwongereza yo yageze hano isezereye Bayern Munich yo mu Budage.

    Abakinnyi 11 ba Real Madrid babanje mu kibuga: Courtois; Carvajal, Rüdiger, Alaba, Camavinga; Modric, Kroos, Fede Valverde; Rodrygo, Benzema na Vinicius.

    Abakinnyi na Man City 11 babanje mu kibuga: Ederson; Walker, Stones, Rúben Dias, Akanji; De Bruyne, Rodri, Gündogan; Bernardo Silva, Haaland na Grealish.

    uko umukino wagenze umunota ku munota

    Umukino urangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1

    90+2′ Abasore ba Real Madrid baracyashaka uburyo bw’igitego cya 2 

    Umukino wongeweho iminota 3

    89′ Karim Benzema ahaye umupira mwiza Auriel Tchuamen arekura ishoti riremereye maze umuzamu wa Manchester City atabara arishyira muri koroneri

    87’Abasore ba Real Madrid bari gushaka igitego cya 2 ariko biri kugorana kukibona 

    85′ Real Madrid yongeye kubona kufura nziza ku ikosa Bernado Silva akoreye Vinicius,Luka Modric ahise ayitera ariko ba myugariro ba Manchester City bashyira umupira muri koroneri

    83′ Ton Kross avuyemo hinjiramo Auriel Tchuamen 

    81′ Real Madrid yakoze impinduka mu kibuga havamo Rodrygo hinjiramo Marco Assensio 

    77′ Real Madrid ibonye kufura nziza ku ikosa ryari rikorewe Camavinga maze Kross ayitera neza isanga Karim Benzema ayishyira ku mutwe ariko umuzamu wa Man City ahita atabara

    74′ Abasore ba Man City bari guhererekanya gake gake bari mu rubuga rwa Real Madrid

    71′ Manchester City nyuma yuko ibonye igitego cyo kwishyura umuvuduko wa Real Madrid uhise ugabanyuka

    68′ Carlo Ancelotti utoza Real Madrid ahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo kuburana avuga ko bari kumwiba 

    Uko Kevin De Bruyne yarekuye ishoti ryavuyemo igitego cyo kwishyura

    67′ Kevin De Bruyne atsinze igitego cyo kwishyura ahawe umupira na Gündogan 

    64′ Real Madrid yihariye umupira burundu abasore ba Manchester City bawubuze 

    58′ Manchester City iri kurwana n’ubuzima, abakinnyi barimo Vinicius na Rodrygo bakije umuriro imbere y’izamu

    55′ Bamyugariro ba Real Madrid bakomeje gukora akazi gakomeye, Haaland yararekuye ishoti ariko David Alaba araryama umupira umukubita ku itako uhita ujya muri koroneri

    51′ Kevin De Bruyne ageze imbere y’izamu ari wenyine arekura ishoti ariko Courtois akomeza kumubera ibamba 

    49′ Vinicius na Benzema barakinanye barinda bagera imbere y’izamu maze Benzema arekura ishoti ariko Dias awushyira muri koroneri

    47’Real Madrid iri gukinira neza mu kibuga cyabo inyuma

    46′ Igice cyakabiri gitangijwe na Real Madrid ishaka no guhita itungurana isatira ariko ba myugariro ba Manchester City bihagararaho 

    Igice cyambere kirangiye Real Madrid ikiyoboye n’igitego 1

    Igice cyambere cyongeweho iminota 2

    45′ Jack Grealish ari guserera n’abakinnyi ba Real Madrid barimo Carvajal 

    41’Gundagon ahinduye umupira uragenda unyura imbere y’izamu habura ushyira mu izamu uragenda usanga Kevin De Bruyne agiye kongera kuwuhindura imbere y’izamu Rudiger ahuta awushyira muri koroneri

    38′ Nyuma yuko Real Madrid itsinze igitego ibintu bihinduye isura itangira kwiharira umupira cyane ndetse inasatira cyane

    35′ Camavinga azamukanye umupira awushyira kwa Vinicius nawe ahita arekura ishoti maze umuzamu wa Manchester City ntiyamenya ibyabaye

    33′ Real Madrid ibonye koroneri maze Modric agerageje guhindura umupira imbere y’izamu ariko ba myugariro ba Man City bitwara neza bawukuraho 

    Vinicius na Rodrygo bishimira igitego

    27’Kapiteni wa Manchester City, Gündogan aryamye hasi nyuma yuko agonganye na Rudiger 

    23′ Real Madrid ibonye uburyo bwiza imbere y’izamu aho Vinicius Junior ahinduye umupira mwiza ashaka Benzema ariko Dias ahita atabara

    20’Real Madrid yabuze umupira abakinnyi ba Manchester City bari guhererekanya gake gake bashaka uko bakinjira mu rubuga rw’amahina rwa Real Madrid

    15′ Umuzamu wa Real Madrid niwe uri gukina n’abakinnyi ba Man City gusa, Haaland ahawe umupira na Jack Grealish ashyize ku mutwe maze  Courtois ahita awufata

    13′ Rodrygo arekuye ishoti riremereye ariko Courtois yongera gukora akazi gakomeye ashyira umupira muri koroneri

    10′ Abakinnyi ba Manchester City nibo bari kwiharura umupira cyane gusa bari kubikorera mu kibuga hagati

    7′ Kevin De Bruyne agerageje ishoti ryambere riremereye ariko umuzamu wa Real Madrid arishyira muri koroneri 

    5′ Haaland abonye umupira wambere ari mu rubuga rw’amahina ariko Camavinga akora akazi gakomeye awumukuraho 

    3′ Vinicius azamukanye umupira neza yirukanka ahereza kwa Karim Benzema imbere y’izamu ariko umupira umubana muremure uramucika 

    2’Abakinnyi ba Manchester City nibo bafite umupira bari guhererekanya mu kibuga hagati

    1’Ikipe ya Real Madrid niyo yatangiye umukino ihererekanya ndetse Rodrygo ahita akorerwaho n’ikosa 

    Kevin De Bruyne arikumwe na Haaland bishimira igitego cyo kwishyura

    Vinicius watsinze igitego cya Real Madrid

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129145/live-real-madrid-yakiriye-manchester-city-mu-mukino-wishiraniro-wa-12-muri-champions-leagu-129145.html

  • Top News Websites Netherlands 2023 Today #rwanda #RwOT

    Top news websites in the Netherlands 2023 Today.Today, we have […]

    The post Top News Websites Netherlands 2023 Today appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/top-news-websites-netherlands/

  • Ibihumbi by’abafana ba Real Madrid bacanye umuriro hanze ya sitade Santiago Bernabéu bishimira ikipe yabo ifite akazi katoroshye imbere ya Manchester City – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe imodoka yari itwaye abakinnyi b'ikipe ya Real Madrid, yari igeze hafi ya sitade Santiago Bernabéu, iyi kipe isanzwe ikiniraho, abafana bayo bacanye umuriro mu rwego rwo kwishimira iyi kipe.

    Haburaga gato ngo iyi kipe ya Real Madrid ngo yakire ikipe ya Manchester City, muri 1/2 cya uefa champions league.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/ibihumbi-byabafana-ba-real-madrid-bacanye-umuriro-hanze-ya-sitade-santiago-bernabeu-bishimira-ikipe-yabo-ifite-akazi-katoroshye-imbere-ya-manchester-city-amafoto/