
Blog
-
Yaya Toure yitandukanyije n’ibyo kuba Abanyaf… – #rwanda #RwOT
Ibi uyu mukinnyi ukomoka muri Cote D’Ivoire yabikoze nyuma y’uko uwahoze ashinzwe kumushakira amakipe witwa Dimistri Seluk atangaje ko umuvumo wari kuri Manchester City muri Champions League kubera abakinnyi bakomoka muri Afurika wakuweho.
Yaya Toure abinyujije kuri Twiter yanditse ati “Uwahoze ashinzwe kunshakira amakipe numvise amvuga mu bijyanye n’umuvumo. Ntiyongere kumpuza n’iyi myumvire idafite ishingiro ku mivumo yo muri Afurika”.
“Ninginze itangazamakuru bankure muri ibi bintu. Dimistri Seluk ntabwo ampagarariye mu buryo ubwo ari bwo bwose. Kongera iyi myumvire bishobora kugira icyo byangiza”.
Ubundi iyi myimvure y’uko Pep Guardiola yaba yaravumwe muri Champions League yaje muri 2018. Ni bwo uyu mugabo wari ushinzwe gushakira amakipe Yaya Toure yatangaje ko umutoza wa Manchester City atazongera gutwara igikombe cya Champions League bitewe n’ukuntu afata nabi abakinnyi bakomoka muri Afurika.
Byari nyuma yuko amaze kubikorera Yaya Toure muri Manchester City amwima umwanya wo gukina kandi ari umuhanga.
![]()
Pep Guardiola aheruka gutwara igikombe cya Champions League agitoza FC Barcelona
Kuva icyo gihe abantu batangiye gutekereza ko koko Pep Guardiola yaba yaravumwe bitewe n’ukuntu yagiye asezererwa mu buryo butumvikana kandi mu yandi marushanwa bari kwitwara neza.Â
Manchester City yatwawe igikombe cya Champions League mu 2021 na Chelsea mu buryo butumvikana ndetse no mu mwaka ushize yasezerewe na Real Madrid muri 1/2 nabwo mu buryo butumvikana.
Mu gihe Manchester City yitegura gukina na Real Madrid uyu munsi muri 1/2, Dimistri Seluk ku munsi w’ejo aganira na The Mirror, yavuze ko noneho wa muvumo w’abakinnyi bakomoka muri Afurika wakuweho.Â
Yagize ati: “Ndashaka gusaba imbabazi kuri iki kibazo. Ndatekereza ko igihe kigeze kugira ngo uburakari buhagarare kandi nzi ko Yaya Toure abyumva nkanjye kuko nta kindi yifuza uretse gutsinda kwa Manchester City”.Â
“Ndashobora kuvuga ko ubu amarozi yakuweho kandi nibaza ko Manchester City iri kumwe na Pep Guardiola izatwara Champions League”.
“Bafite amahirwe menshi yo kugitwara uyu mwaka. Uko byagenda kose n’iyo batagitwara ariko byanze bikunze mu myaka itatu iri imbere bazatwara Champions League”. Â
“Muribuka ko igihe nenga Manchester City byari ukubera ko batari bahaye Yaya Toure ‘Cake’ ku munsi w’amavuko? Ni byiza, umunsi wanjye w’amavuko uri muri uku kwezi, uruhare rwanjye mu kuvuma Manchester City rurarangiye. Mu by’ukuri, nizeye ko Manchester City izatsinda izatwara ibikombe 3 muri uyu mwaka w’imikino”.
![]()
Uyu munsi Manchester City iresurana na Real MadridÂ
![]()
Dimistri Seluk avuga ko umuvumo wavuye kuri Manchester City
![]()
![]()
Yaya Toure agikina muri Manchester City -
Bari bamaranye imyaka 3! Mukamazimpaka yasoho… – #rwanda #RwOT
Yamuritse iki gitabo mu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Gicurasi 2023, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, witabiriwe na Visi- Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance wari umushyitsi Mukuru, abayobozi mu nzego zinyuranye nka Dr Karangwa Charles uyobora Rwanda Forensic Laboratory (RFL), abo mu muryango we, inshuti, abavandimwe n'abandi.
Iki gitabo yacyanditse mu rurimi rw'Ikinyarwanda, kandi yagituye Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, by'umwihariko imiryango yishwe umugenda, ikaba yarazimye;
Ababyeyi b'intwaza bagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abiciwe abo bashakanye batari babasha kwibaruka abana ndetse n'abandi bose bahuye n'akarengane n'abaharanira iteka kukarwanya.
Ni igitabo yanditse mu gihe cy'imyaka itanu. Kandi yagishyize hanze ku itariki imwe (Tariki 8 Gicurasi 1994) n'iyo umugabo we yiciweho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo kumuzirikana no kumuha icyubahiro abicanyi bamwambuye.
Asobanura iki gitabo, Me Mukamazimpaka yavuze ko yagize imbaraga zo kwandika inzira iruhije umutima we n'umugabo we banyuze muri Jenoside kubera urukundo yamukundaga ari narwo rwamuranze mu gihe yari akiriho.
Uyu mubyeyi yavuze ko umugabo we 'Yari umuntu nyamuntu, agakunda imiryango yombi, ni umuntu wari ufite urukundo, muri Jenoside itangiye ubwo yari i Nyanza yagendaga ahamagara abantu bari i Kigali abasaba guhunga ngo bamusanga i Nyanza, ibyo byagaragazaga urukundo yari afitiye abantu”.
Visi-Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance wari Umushyitsi Mukuru mu kumurika iki gitabo 'Ntuzazima', yavuze ko iki gitabo ari 'Umusanzu ukomeye Me Mukamazimpaka Hilarie atanze mu rugamba turimo rwo guhangana n'abahakana ndetse n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.'
Nyirasafari yavuze ko ubuzima Mukamazimpaka yanyuranyemo n'umugabo we ari amasomo akomeye, kugeza ubwo yiyemeje no kubisangiza abandi kugira ngo bumve neza urugendo rw'urukundo yagendanye n'umugabo we wishwe afite imyaka 33.
Yavuze ko 'Aron Rudahunga nk'uko wabitubwiye yishwe afite imyaka 33, yari muto, yari umusore wari ukwiriye kuba yishimira ubuzima, mukabwishimanamo ariko politiki mbi yivangura ntiyatumye abaho kimwe n'abatutsi benshi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994'.
Akomeza ati 'Kugira igitaramo nk’iki, Me Hilarie ukagaragaza urukundo umugabo wawe yagukundaga n’urwo wamukundaga, harimo amasomo menshi yo gushyira hamwe, gukundana, gushyigikirana, no kugira ubumwe mu muryango, ndetse nk’Abanyarwanda. Ni nabyo twiyemeje nk’igihugu.'
Nyisafari avuga ko izina ry'iki gitabo 'Ntuzazima' ari ryiza kuko 'hari ababashije kurokoka bakabara inkuru, abashoboye bakabyandika, abacu rero ntibazazima'. Ashimangira ko iki gitabo cyongeye gufasha 'mu kuzirikana abacu'.
Muri iki gitabo, uyu mugore avugamo uburyo mu gihe cya Jenoside, umugabo we yamusabaga kujya ku ruhande kugirango aticwa, akanagaruka ku rukundo rwamuranze.
Nyirasafari avuga ko igikorwa nk'iki kigaragaza urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge u Rwanda rugezeho. Ati 'Biratanga icyizere cy'uko kwibuka no kwiyubakla tugenda tubigeraho.'
Uyu muyobozi yasabye ko iki gitabo cyazashyirwa no mu zindi ndimi kugirango bifashe mu rugamba rwo guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside.
Nyirasafari kandi yashimye Perezida Kagame n'Ingabo zari iza RPA yari ayoboye zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa GAERG, Jean Pierre Nkuranga avuga ko gusohoka kw’iki gitabo cya Hilarie ari 'kimwe mu bikorwa GAERG iba yarateguye muri iyi minsi ijana yo Kwibuka'. Ati 'kuba cyasohotse ni umuhigo Hilarie yesheje kandi ni n’umuhigo GAERG yesheje.”
Yavuze ko Mukamazimpaka ari inkoramutima ya GAERG, kandi ko bamenyanye ubwo bari muri Kaminuza y'u Rwanda i Huye. Yagaragaje uburyo Mukamazimpaka yababereye urufatiro rw'uyu muryango kuva ushinzwe kugeza n'uyu munsi.
Nkuranga yavuze ko izina ry'iki gitabo 'ricecekesha' buri wese ugifite urwango, uhembera ingengabitekerezo ya Jenoside n'abandi bose biyemeje kutavuga ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri rusange iki gitabo kiri kuri paji 126 kivuga ku mugabo we, haba uko bamenyanye yiga mu mashuri yisumbuye i Gicumbi, uko baje gukundana ndetse n'inzira banyuranyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza bamwishe.
Bamwe mu batanze ibitekerezo nyuma y'imurikwa ry'iki gitabo, barimo Umushakashatsi akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Hon. Antoine Mugesera, bagaragaje ko iki gitabo gifite umwihariko, kuko bishoboka ko ari ubwa mbere hasohotse igitabo cyanditswe n'umugore ugaruka ku rukundo rw'uwo bari barashakanye.
Abandi bashimye Me Mukamazimpaka kubera ubutwari yagize bwo kwandika iki gitabo, biba umukoro ku bandi benshi kugira ngo nabo bazandike kubo bashakanye, babyaye ndetse n’ibinndi.
Dr Vincent Ntaganira avuga ko nyuma yo kunyuza amaso muri iki gitabo yabonye ibintu bikomeye birimo 'Ukwemera kutajegajega kwaranze Aaron kandi nabonyemo ubudaheranwa bw’abarokotse.”
Mbere yuko yicwa yagize ati “Uzasigara ntazanakondane abishe kandi uzarokoka ntaziyahure.”      Â
Uyu mugabo avuga ko impano ikomeye tugomba guha 'abatwiciye ni ugukomeza gutwaza' no gusiga amateka meza. Ati 'Twumve ko nyuma yo gupfa ubuzima burakomeza, ariko ni wowe bivaho.'
![]()
Incamake y'ibikubiye muri iki gitabo 'Ntuzazima':
Kuri Paji ya Gatandatu ijyanye no gushimira, avugamo uburyo abo mu muryango w'umugabo we barimo Esther Mukamurenzi na Jaël Nirere, bafatanyije n'abo bashakanye, Dr Kagame Abel na Hon. Nsabimana Emmanuel, bamubaye hafi iminsi yose kandi muri byose.
Ati 'Iyo ntabagira nk'abavandimwe, mpamya ko ntari gushobora kwihanganira ubuzima bukomeye nasigayemo maze kubura Rudahunga twakundaga akanakunda. Mbashimira ko barenze isano yaduhuzaga nk'umukazana na muramukazi wabo, ahubwo bakamfata nk'umuvandimwe.'
Mu ijambo ry'ibanze avugamo ko gikwiriye 'gusomwa n'umuntu wese kugira ngo yumve uburyo abashakanye batandukanywa n'urupfu ariko urukundo bagiranye rugahoraho'.
N'ubwo uru rupfu rubi rwatwaye umugabo we nta nteguza, igihe gito yamaranye n'uwo yari yarihebeye cyamubereye impamba y'ubuzima nyuma y'aho arokokeye ku buryo butangaje nk'uko abigarukaho muri iki gitabo.
Mukamazimpaka ajya guhitamo umutwe wacyo yarabyitondeye, ati: “Ntuzazima”. Yafashe inshinga kuzima ayishyira mu mpakanyi ayitondagura mu ntegeko abwira Rudahunga, ati : “Ntuzazima”. Yashoboroga no kuvuga ati : “Ntuzazime”, aho kuba itegeko bikaba icyifuzo.
Ni ukuvuga ko Mukamazimpaka yihaye itegeko ryo kutazibagirwa umugabo igihe akiriho. Kandi n'igihe azaba atakiriho, iri tegeko rizashyirwa mu bikorwa n'iki gitabo binyuze mu bazagisoma, yaba ari abari bamuzi n'abatari bamuzi.
Iki gitabo kandi cyanditse mu buryo bwiza, nk'aho Hilarie arimo kuganira na Aaron, bibukiranya ubuzima bwiza babayemo, amakuba yibasiye Abatutsi banyuzemo. Anamugezaho ubutumwa bw'abo mu muryango we babashije kurokoka.
Muri iki gitabo, Mukamazimpaka ntahugira ku mugabo we gusa. Na we ubwe avuga uburyo yabayeho n'uko yatotejwe cyane cyane guhera mu Kwakira 1990, ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangizwaga na FPR-Inkotanyi.
Yabonye akaga Abatutsi bahuye na ko, dore ko yakoraga aho baje kubabarizwa bikomeye. Mukamazimpaka aheraho agatanga ubuhamya ku itotezwa ry'abo Batutsi akanavuga ibyaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange.
Iki gitabo kirimo amazina n'amafoto ya ba nyakwigendera n'ababo barokotse, ku buryo ugisoma abona ko na cyo ubwacyo ari urwibutso.
Umwarimu n'Umushakashatsi ku Mateka, Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Uburezi, Dr Philbert Gakwenzire wanditse ijambo ry'ibanze ry'iki gitabo avuga ko 'kizabera impamba abazagisoma bakanagikundisha abandi mu rugendo rwo kubaka u Rwanda no kwereka ikiremwa muntu inzira iboneye yo kugera ku cyiza'.
Mu iburiro rya mbere, Me Mukazimpaka avuga ko 'Ntekereza kwandika iki gitabo, nifuzaga gusigasira umurage w'urukundo nahawe na we, nyakwigendera Aaron Rudahunga. Twashakanye mu 1991 (Ubukwe bwabaye ku wa 25 Nzeri 1991), wicwa mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.'
Avuga ko nyuma y'iminsi itatu gusa bakoze ubukwe, batangiye gutotezwa kugeza ubwo bimutse aho bari batuye batangira ubuzima bwo kwihisha mu bihuru, kuva tariki ya 21/04/1994 bakomezanya na Rudahunga Aaron kugeza yishwe tariki ya 8/05/1994. Avuga ko yasohotse mu gihuru ku ya 9/7/1994.
Hari aho agira ati 'Mu gihe cya Rudahunga, twari dufite umugambi wo kutihisha kure y'inzira cyangwa kure y'umuhanda. Icyangombwa ni uko habaga hihishe kandi twari twarasezeranye ko batuvumbuye nta n'umwe muri twe uzahakana ko ari Umututsi.'
Akungamo ati 'Yarinze apfa(Rudahunga) afite ikizere ko n'ubwo Abatutsi n'abandi bafite ibitekerezo bidashyigikiye kwica no gukandamiza bashira, nta kabuza ibintu bizahinduka mu Rwanda uko Imana izabigena. Ni ko byagenze.'
Yihishe mu rutoki rwo kwa Sebanani Andre!
Kuri Paji ya 86, Mukamazimpaka avuga ko tariki 8 Gicurasi 1994, ari nawo munsi umugabo we yiciweho mu rucyerera batewe n'igitero, binjira mu nzu bakingura icyumba bari bicayemo babasohora hanze bababwira amagambo mabi, banabatera ubwoba, bamukubita ikibatira cy'umuhoro, babangahisha kubatema.
Avuga ako 'twari twicecekeye tureba ibyo barimo, nsenga mu mutima, Aaron ashobora kuba na we yarasengaga, n'ubwo tutari tucyemerewe kuvugana ngo umwe amenye icyo undi ariho atekereza.'
Avuga ko uwitwa Munyamashara yaravuze ngo 'sha byamenyekanye ko muri hano tugende ujye kwisobanura.'
Mukamazimpaka avuga ko yasohokanye na Aaron akomeza amukurikiye ubwo yari agiye kwisobanura. Munyamashara abwira Mukamazimpaka ati 'wowe turagusanga ukwawe, subirayo.' Ati 'nushaka usubire kwa mukecuru cyangwa ujye iwanjye, nava kwisobanura turaza tukubwire na we.'
Mukamazimpaka avuga ko yibajije gato icyo ajya kwisobanura, asanga nta cyo ni ugushinyagura gusa barimo. Ati 'Ni bwo nabiyatse ndamukurikira aho bamujyanye. Aaron arahindukira andeba nabi nk'aho muhemukiye kutemera ibyo bambwiye, ati 'jyenda.' Nuko ndamanjirwa, ndasigara.'
Avuga ko aho Munyamashara yamwohereje kwihisha atari ho yagiye, yaribajije ati ese 'abaye agiye kumwica akagaruka akansanga iwe kandi barahanyirukanye rugikubita nabyifatamo nte?'
Bityo yaciye iy'umucyamo aho kujya kwa Munyamashara njya mu rutoki atari azi nyirarwo. Muri iki gitabo, avuga ko yaje kumenya ko rwari urwa nyina wa Sebanani Andereya, umuhanzi wari wishwe muri Jenoside na we i Kigali.
Abahanga mu bumenyi berekana ko nta wubasha kuvuga kuri Jenoside akoresheje ubumenyi n'imitekerereze bisanzwe.
Umudagekazi wafashe ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu gihe cy'Intambara ya kabiri y'Isi, Hannah Arendt, yaranditse ati 'Jenoside ni icyaha kidashobora guhanwa cyangwa ngo kibabarirwe.''
Undi Umuhanga mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Faustin Rutembesa amwunganira agira ati 'impamvu tutabasha kumva no gusobanura ibya Jenoside, ni uko ibyayo byose ari bibi. Nta wabasha kumva ibibazo n'akababaro abishwe bajyanye, cyangwa ngo yumve agahinda abarokotse basigaranye.''Â
![]()
Mukamazimpaka Hilarie, umunyamategeko wabigize umwuga yamuritse igitabo yise 'Ntuzazima' kigaruka ku rukundo n'ubwitange byaranze umugabo we Aaron wishwe muri Jenoside yakorewe AbatutsiÂ
![]()
Visi-Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance yavuze ko iki gitabo ‘Ntuzazima’ ari intwaro ikomeye mu rugamba rwo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe AbatutsiÂ
![]()
Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Ingabire Egidie Bibio wabazaga ibibazo Mukamazimpaka Hilarie bijyanye n'iki gitabo cyanditse kuri Paji 126Â
![]()
Umushakashatsi akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Hon. Antoine Mugesera yashimye Mukamazimpaka ku bw'ubutwari yagize bwo kwandika iki gitaboÂ
![]()
Mukamurenzi Esther [Muramukazi wa Mukamazimpaa] yavuze ko Jenoside ikirangira, yahuye na Mukazimpaka muri Nyakanga 1994, icyo gihe ngo yari afite ibiro nka 30, kandi ni nawe wamubwiye ko musaza we yishweÂ
![]()
Dr Vincent Ntaganira yasabye buri wese gutekereza inkuru nziza azasiga imusozi nk'uko Aaron Rudahunga yabikoze, aharanira urukundo no kubana n'abandi nezaÂ
![]()
Umuyobozi wa Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (RFL), Dr Karangwa Charles [Uri iburyo] mu bitabiriye imurikwa ry'igitabo 'Ntuzazima' kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu RwandaÂ
![]()
Nyuma ya Jenoside, Mukamazimpaka yariyubatse- Ubu afite Impamyabumenyi ebyiri z'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, imwe mu bijyanye n'amategeko mpuzamahanga mu bukungu n'ubucuruzi indi mu bijyanye no kumenya Jenoside no kuyikumiraÂ
![]()
Muri iki gihe, Mukamazimpaka ni umwunganizi mu matageko, akaba anikoreraÂ
![]()
Mukamazimpaka yareze imfubyi z'abavandimwe be, zimaze gukura ndetse hafi yazose amaze kuzishyingira yongeye gushaka, arushinga na Ndaruhutse Janvier mu 2007Â
![]()
Perezida wa GAERG, Nkuranga Jean Pierre yagaragaje uburyo Mukamazimpaka yabaye urufatiro rw’uyu muryango, amushimira ubutwari yagize bwo kwandika iki gitabo
Umwanditsi w'iki gitabo, avuga ko 'Aaron yamanuwe ahitwa i Shori akubitwa, arinda yicwa umubiri we wamaze kuba ibisebe'. Ati 'Ni aho twamukuye umubiri we waramaze kwangirika.'Â ![]()
Muri iki gitabo, Mukamazimpaka abwira urubyiruko ati 'Rubyiruko rw'u Rwanda muri rusange, 'utazi iyo ava ntamenya iyo ajya.' Uzabigisha, akababwira, akabatoza gukora ibyo mwumvise haruguru n'ibisa na byo muzange.Â
![]()
Umuhanzi JP Zed yaririmbye indirimbo igaruka ku budaheranwa bw'abanyarwandaÂ
![]()
Visi-Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance asuhuzanya na Dr Vincent [Uri hagati ni Mukamazimpaka wamuritse igitabo ‘Ntuzazima’]
Muri uyu mugoroba wo kumurika iki gitabo, hazirikanwa ubuzima buzima bwaranze Aaron![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze kumurika igitabo ‘Ntuzazima’
AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-INYARWANDA.COM
-
MTN Rwanda yungutse Miliyari 27.0 Frw mu gihe… – #rwanda #RwOT
Ikigo cy'Itumanaho rya telefoni cyabaye ubukombe mu Rwanda, MTN Rwandacell PLC, cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cyarangiye ku wa 31 Werurwe 2023, mbere yo kwishyura imisoro cyungutse Miliyari 27.0 Frw, bingana n'izamuka rya 9.4% ugereranyije n'igihe nk'icyo mu mwaka ushize.
Ni igihembwe muri rusange iki kigo gikomeye mu by'itumanaho cyinjijemo Miliyari 58.4 Frw, zazamutseho 14.9% ugereranyije n'amezi atatu ya mbere ya 2022.
Muri icyo gihembwe, MTN Rwanda, ivuga ko abafatabuguzi ba serivisi z'itumanaho rya telefoni biyongereyeho 451.000, ku buryo bageze kuri miliyoni 6,9.
Ku rundi ruhande, Ikigo Mobile Money Rwanda Ltd (MMRL) kibarizwa muri MTN Rwanda, nacyo cyakomeje kongera uburyo abaturarwanda bagerwaho na serivisi z'imari.
Abakoresha serivisi za Mobile Money (MoMo) biyongereyeho 646.000, ku buryo igihembwe cya mbere cyarangiye bageze kuri miliyoni 4.4.
Ni izamuka MTN Rwanda ivuga ko rishimishije, kuko ryagezweho mu gihe ibiciro ku isoko bikomeje gutumbagira, cyane ko byageze kuri 19.3% ugereranyije na Werurwe 2022.
Iyi mibare yerekana ko inyungu ya MTN Rwanda mbere yo kwishyura imisoro no kubara itakazagaciro ry'ifaranga (EBITDA) yageze kuri miliyari 27.0 Frw
Amafaranga yinjijwe na serivisi za internet yo yazamutseho 22.2% naho ayavuye muri serivisi za Mobile Money azamuka kuri 43.3%, mu gihe ayinjijwe muri serivisi z'amajwi yo yamanutse kuri 1.0%.
Umuyobozi Ushinzwe Imari muri MTN Rwanda, Mark Nkurunziza, yavuze ko iyi nyungu igaragaza izamuka rishimishije ry'ibikorwa by'iki kigo.
Yakomeje ati 'Twiteze kongera inyungu yacu mu bihembwe biri imbere binyuze muri gahunda yo gukoresha neza umutungo ndetse no gutangiza umuyoboro wacu wa 4G.'
Ubusanzwe ikigo kimwe mu Rwanda ni cyo cyari gifite uburenganzira bwo kuranguza umuyoboro wa 4G mu Rwanda, abandi bakayicuruzwa nk'abadandaza, ku buryo byazamuraga ikiguzi cyayo ku mukiliya.
Icyakora, byavuguruwe muri politiki nshya y'ikoranabuhanga, yemereye abafite ubushobozi bose gushyiraho ibikorwaremezo byabo.
Bigaragara ko izamuka rya 43.3% muri serivisi za Mobile Money ryashingiwe ahanini mu buryo abantu bitabiriye gukoresha izi serivisi, hakiyongeraho izikenerwa cyane ifasha abantu kwitiza ama-unite bakeneye, bakayishyura bashyizeho n'inyungu.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yavuze ko bishimiye gutangaza urwunguko rwiza bagize mu gihembwe cya mbere. Yavuze ko ari ikimenyetso cy'uko bashobora kugera ku ntego z'igihe kirekire ikigo cyihaye.Â
Yakomeje ati:Â 'Nubwo hari ingorane z'ubukungu, twizera ko gahunda yacu igamije gutanga ibisubizo by'ikoranabuhanga mu iterambere ry'u Rwanda, kandi yubakiye ku myumvire yacu ko buri wese ashobora kungukira mu buzima bushingiye ku ikoranabuhanga, ijyanye na Politiki y'u Rwanda y'ikoranabuhanga yo mu 2022, twiteze ko izafungura amarembo y'icyiciro gitaha kugira ngo tubashe kugera ku ntego zacu z'icyekerezo 2050.'
MTN Rwanda kandi uretse ubucuruzi, ikomeje kwifatanya n'abaturage mu iterambere ryabo, yifatanya nabo mu muganda n'izindi gahunda bafite, zirimo ijyanye no gushishikariza urubyiruko kwita ku bidukikije. Iki kigo kandi cyatanze inkunga ya miliyoni 50 Frw binyuze mu mushinga wiswe Green Rwanda.
MTN igiye gutangiza 4G yayo
Iki kigo kivuga ko gifite intego yo gutanga umuyoboro uhamye w'itumanaho ku bakiliya bacyo. Gikomeza kiti 'Intego dushyize imbere mu gihembwe kiri imbere ni ugutangiza umuyoboro wacu wa 4G mu gihugu. Nanone, gahunda duteganya yo kongera ishoramari mu kwagura umuyoboro wacu ishimangira ubushake dufite mu kurushaho kunoza serivisi dutanga no guha abakiliya umuyoboro ntagereranywa w'itumanaho.'
Iki kigo kandi giteganya kurushaho kwagura uburyo abaturarwanda bagerwaho na serivisi z'imari, aho mu bihembwe biri imbere kizarushaho kubagezaho serivisi za banki ndetse n'ubwishingizi.
MTN Rwandacell Plc yijeje ibyiza byinshi mu gihe kiri imbere, cyane ko umwaka wa 2023 uzaba wuzuza igera kuri 25 ikorera mu Rwanda. Ni cyo kigo cya mbere kinini cy'itumanaho mu Rwanda, aho gitanga serivisi kuva mu 1998.
-
Ikipe Lionel Messi azakinira avuye muri PSG y… – #rwanda #RwOT
Uyu mukinnyi w’imyaka 35 ufatwa nk’umwe mu batazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru azajya gukina mu ikipe ya Al Hilal asinye amasezerano azatuma abona miliyoni 522 z’amayero ku mwaka.Â
Lionel Messi agiye kongera guhura na mukeba we w’ibihe byose, Cristiano Ronaldo nawe ukina muri Al Nassr yo muri Saudi Arabia.
Nk’uko Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byabitangaje, ibiganiro bisa nk’aho byageze ku musozo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ndetse ngo Al Hilal yamaze Kwizera ko mu mwaka utaha izaba ifite Lionel Messi.Â
Mbere byari byavuzwe ko umugore wa Lionel Messi witwa Antonella Roccuzzo adashaka kujya kuba muri Saudi Arabia ndetse ngo n’abana b’uyu mukinnyi bashakaga kwigumira i Burayi .Â
Nibyo byari byatumye Lionel Messi ageza iki gihe atarafata umwanzuro waho azajya gukina kuko yarakibiganiraho n’umuryango we.
Ariko kugeza ubu umwanzuro yamaze kuwufata ubuzima bwe agomba kubwimurira muri Saudi Arabia nk’uko ibinyamakuru bikomeje kubyandika.
Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, L’Equipe gitangaza Messi azasinya amasezerano y’imyaka 2 ndetse harimo ko n’umwaka wa 3 yazawongera nyuma. Bivuze ko yazarangizanya na Al Hilal afite imyaka 38.
Iki kinyamakuru kandi gikomeza kivuga ko Lionel Messi nawe yashakaga kwigumira i Burayi akina muri FC Barcelona ariko iyi kipe iracyafite ikibazo cy’ubukungu ariyo mpamvu kugeza ubu imiryango imusubiza muri Espagne yamaze kuyifunga.
![]()
Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bagiye kongera gukina muri shampiyona imwe
![]()
Lionel Messi usanzwe ari ambasaderi wa Saudi Arabia
![]()
![]()
-
Bavuye kure! Reba ifoto y’abahanzi b’ibyamamare bo muri Tanzania igaragaza uko bari bameze bakirwana n’ubuzima – IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT
Mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Tanzania hakomeje kuzenguruka ifoto y'abahanzi b'ibyamamare muri iki gihugu no muri Africa, bagaragara uko batangiye umuziki bameze.
Ni ifoto iriho abahanzi batandukanye nka Alikiba, Diamond Platinumz, Harmonize ndetse na Rayvan gusa bombi bakirwana n'ubuzima.















































