Blog

  • Amashira kinyoma ku bukwe bwa Miss Ishimwe Naomi n’umukunzi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashira kinyoma ku bukwe bwa Miss Ishimwe Naomi n'umukunzi we.

    Ni kenshi cyane amakuru yakomeje gucacana hirya no hino avuga ko Miss Rwanda 2020, Ishimwe Naomi ndetse n'umukunzi we Michael, ko baba bafite ubukwe.

    Amakuru yavugaga ko aba bombi baba bari gutegura ubukwe mu ibanga ndetse ko bwashoboraga kuba mu kuboza uyu mwaka.

    Gusa ubu nyirubwite miss Naomi yamaze kwivugira ko ibyubukwe ntacyo abiziho kandi ko ntabuhari, ibyo yabivugiye mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangaza makuru bikirerera hano mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/amashira-kinyoma-ku-bukwe-bwa-miss-ishimwe-naomi-numukunzi-we/

  • Umwana wa Patoranking yateye benshi amarangamutima -Amashusho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Wilmer, umwana muto w'umuhanzi Patrick Nnaemeka Okorie wamamaye nka Patoranking fire muri Nigeria no ku Isi, yateye benshi amarangamutima ubwo yabwiraga uyu mubyeyi we amagambo meza.

    Patoranking yasangije abamukurikira videwo imugaragaza ari kuganira n'uyu mwana w'umukobwa, umwana abanza kumusoma maze amubwira amagambo meza adasanzwe. Ati 'Ndagukunda, ndi Spiderman kandi ndi icyamamare.'

    Uyu muhanzi yagaragaje ko akunda uyu mwana, amwita impanga ye. Urukundo amukunda rushimangirwa n'indirimbo yamwitiriye mu mwaka w'2019, yafatanyije n'umuhanzi Bera.

    Source : https://yegob.rw/umwana-wa-patoranking-yateye-benshi-amarangamutima-amashusho/

  • Kwirinda biruta kwivuza: Dore uburyo bwiza kandi bworoshye bwagufasha kwirinda indwara ya Diabetes – YEGOB #rwanda #RwOT

    Indwara ya Diabetes ihangayikishije isi ndetse n'abantu bakomeje kuyitinya kuko iri mu ndwara zihitana abatari bake buri mwaka.

    Muri iyi nkuru tugiye kukwereka uburyo bwiza bwagufasha kwirinda iyo ndwara.

    1. Hagarika kunywa itabi
    2. Ihatire kurya ibisukura umubiri (fibres)
    3. Gabanya urugero rw'isukari icishijwe mu ruganda ufata
    4. Ni ngomwa kwitondera amavuta turya
    5. Kunywa amazi menshi akonje
    6. Kumara nibura isaha yose woga mu kidendezi cy'amazi (piscine)
    7. Buri gihe ni ngombwa kugenzura uko wiyongera ibiro
    8. Irinde ikintu cyose cyangiza umwijima
    9. Ni ngombwa kwikingiza
    10. Konsa igihe kigenwe
    11. Itondere inzoga (boissons alcolisées)
    12. Ni ngombwa kwisuzumisha
    13. Ni ngombwa gukora imyitozo ngororamubiri

     

    Source : https://yegob.rw/kwirinda-biruta-kwivuza-dore-uburyo-bwiza-kandi-bworoshye-bwagufasha-kwirinda-indwara-ya-diabetes/

  • Inkuru itariho ivumbi kuba sifuzi babiri ba banyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru itariho ivumbi kuba sifuzi babiri ba banyarwanda

    Ni igihe kitari gito ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Africa, CAF rihitamo abasifuzi baryo mpuza mahanga bahoraho.

    Ubu CAF yamaze gutangaza ko abasifuzi baba porofesiyoneri 25 bamaze gutoranywa, muri abo basifuzi batowe, harimo babiri ba banyarwanda aribo Mukansanga Salma ndetse na Uwikunda Samuel.

    Ubu aba babaye abasifuzi bahoraho ba CAF ku buryo byazajya basifura imikino mpuza mahanga nya Furika, ndetse aba bakazajya bahabwa umushara utubutse wa buri kwezi.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-itariho-ivumbi-kuba-sifuzi-babiri-ba-banyarwanda/

  • Musore warahiriwe pe! Umusore watsindiye umutima wa miss Muheto Divine yamaze kugaragara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho ya Miss Rwanda Muheto Divine arikumwe n'umusore bivugwa ko ashobora kuba ari umukunzi we.

    Aya mashusho akomeje kubica ku rubuga rwa Instagram, gusa nyirubwite Muheto Divine ntacyo arabitangaza ho, dore ko ashobora no kuba atazi igihe aya mashusho yagereye ku karubanda.

    Aya mashusho yafashwe na Muheto Divine ubwe ndetse ari kumwe n'uyu musore bari kumva indirimbo ya Bruce Melody na Kenny Sol yitwa ikinyafu.

    Gusa nubwo aribo bayifatiye, sibo bayakwirakwije ku mbuga nkoranya mbaga, birumvikana ko niyo baba bakundana urukundo rwabo ruracyari ibanga.

    Source : https://yegob.rw/musore-warahiriwe-pe-umusore-watsindiye-umutima-wa-miss-muheto-divine-yamaze-kugaragara/

  • Umuhanzi Stromae ufite inkomoko i Nyarugenge yahagaritse ibitaramo byo kumurika album ye nshya 'Multitude' igitaraganya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Paul van Haver wabaye ikimenyabose ku Isi yose nka Stromae yahagaritse ibitaramo byose yari ateganya byo kumurika album nshya yise 'Multitude' byari kugeza mu Ukuboza 2023.

    Uyu musore w'imyaka 38, ufite se w'umunyarwanda we avuga ko impamvu yahagaritse ibi bitaramo ngo ni uko akeneye kuruhuka bihagije.

    Mu ntangiriro za Mata nabwo uyu muhanzi yahagaritse ibitaramo 14 yari afite muri Mata na Gicurasi 2023, gusa hari andi makuru avuga ko yaba afite umunaniro ukabije (stress).

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-stromae-ufite-inkomoko-i-nyarugenge-yahagaritse-ibitaramo-byo-kumurika-album-ye-nshya-multitude-igitaraganya/

  • Ifoto y’umunsi: wakibaza ngo uyu mwana ugaragara nkaho adafite umutwe ndetse n’amaguru byari byagenze gute – Shira amatsiko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka ifoto y'umwana ugaragara nkaho adafite umutwe, kuko aba awufashe mu ntoki, amaguru ari yonyine, ndetse n'ukuboko kumwe kuri konyine.

    Iyi foto yakozwe kubera ubuhanga budasanzwe aho byabaye ngombwa ko bifashisha abandi bana 3 maze buri wese akazana igice cy'umubiri we.

    Uko ifoto igaragara

    Uko iyi foto yakozwe

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-wakibaza-ngo-uyu-mwana-ugaragara-nkaho-adafite-umutwe-ndetse-namaguru-byari-byagenze-gute-shira-amatsiko/

  • Dore utuntu 12 dutangaje utari uzi kandi dufite akamaro ku buzima bwacu bwa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu buzima usanga buri wese aharanira kubaho ubuzima bwiza ndetse buzira indwara.

    Usanga hari byinshi duharanira gukora ngo ubwo buzima bumere neza, nko kugabanya ibiro, kurya indyo iboneye, kuruhuka no gusinzira neza bihagije, kunywa amazi ahagije n'ibindi binyuranye.
    Muri iyi nkuru twaguteguriye utuntu dutangaje nyamara dufite icyo tumaze ku buzima bwacu.

    Ibintu 12 bitangaje ku kugira ubuzima bwiza

    Niba ushaka gukora cyane nywa ikawa

    Ikawa ifasha gukorana umwete

    Kunywa ikawa nubwo hari abo bitemerewe kubera ubuzima bwabo (nk'abarwaye indwara zinyuranye cyangwa abagore batwite), ariko kunywa ikawa itarengeje 200mg mu gitondo cyangwa mbere yo gutangira akazi (agatasi 1 cyangwa 2) hanyuma ukamara iminota 20 yonyine uri kuruhuka, bituma nyuma yaho ukora neza ndetse niyo waba ugiye gukora ikizami, usanga wibuka ku buryo burenze ubusanzwe.

    Ibi uburyo bikoramo nuko ikawa ituma mu bwonko havamo adenosine, iyi uko yiyongera mu mubiri nibyo bitera kunanirwa.

    Caffeine rero dusanga mu ikawa ituma adenosine itongera gukorwa ndetse umubiri ukaba maso.

    Ntukoze amenyo ukimara kurya

    Niba umaze kurya cyangwa kunywa by'umwihariko ibirimo aside (nk'imbuto cyangwa inyanya n'ibyo kunywa bya soda), si byiza guhita woza amenyo.

    Ibi byo kurya cyangwa kunywa birimo aside bituma agahu k'amenyo koroha cyane nuko wahita woza amenyo bikaba byayakobora akangirika.

    Si byiza koza amenyo ukimara kurya

    Nubwo akenshi havugwa ko wategereza iminota byibuze 5 nyuma yo kurya, ariko niba wariye cyangwa wanyoye ibirimo aside ni byiza kurindira byibuze iminota 30.

    Niba ushaka imyenda mito, kora siporo

    Siporo ikomeza imikaya ituma umubiri wegerana

    Ibi ahari kubyumva biragoye ariko burya kubyibuha bituma wambara ibintu binini. Nyamara iyo ukora siporo bituma imikaya ikomera ikegerana nuko ukaba ukomeye ndetse rimwe na rimwe ukiyongera ibiro ariko ukureba akabona uri muto.

    Ntibizagutangaze rero usanze umuntu w'ibiro 70 ukora siporo yambarana n'ufite ibiro 60 ariko we adakora siporo.

    Impamvu ntayindi nuko imikaya ye iba yegeranye. Nawe rero gukora siporo bizatuma imyenda itari ikigukwira yongera kugukwira neza.

    Niba ushaka kurya bike, rya kenshi

    Ibi nabyo kubyumva bisa n'ibigoye. Nyamara hari ibyo kurya usanga bitera igihagisha, nko kurya amagi, guhekenya ubunyobwa ndetse no kurya imineke.

    Ibyo kurya birimo poroteyine n'amavuta bitera igihagisha

    Uko urya ubunyobwa cyangwa igi, winjiza poroteyine nuko mu mubiri hakazamo igihagisha. Nyuma iyo wongeye kurya urya bike ugereranyije n'ibyo wari kuba wariye. Ibi bikaba byiza ku bantu bifuza gutakaza ibiro

    Irinde ibyo kunywa byongera ingufu iyo unaniwe

    Ibi byo kunywa si byiza iyo unaniwe

    Ibi byo kunywa bibamo caffeine, rimwe na rimwe ishobora no kuba nyinshi. Kubinywa unaniwe cyane bishobora gutera umutima gutera nabi no kumva udatuje muri wowe. Siyo gusa ahubwo hanabamo taurine nayo ikaba izwiho kuba inkabura ibi bikaba bishobora gutuma igipimo cy'isukari mu maraso kizamuka. Niyo mpamvu atari byiza kubinywa nyuma y'akazi k'ingufu cyangwa siporo

    Niba wumva wabyimbye nywa amazi

    Amazi ni meza iyo watumbye inda
    Nabyo bimeze nk'ibishekeje. Niba nyamara wariye ifunguro ririmo fibre nyinshi, igifu gikenera amazi menshi kugirango gikore neza. Ya mazi yivanga na za fibre nuko bikagabanya gutumba byatewe nuko mu gifu habuzemo amazi ahagije. Ibi bituma igifu gikora neza, ukajya kwituma ndetse ukanasuragura, bikagabanya gutumba.

    Irinde ibyo kunywa bya soda niba utifuza kubyibuha

    Soda si nziza iyo utifuza kubyibuha

    Ibyo kunywa byo mu bwoko bwa soda (Fanta, coca, sprite n'ibindi) biba birimo calories n'amasukari menshi bityo bigatera umubiri gukora ibinure byinshi bikavamo kubyibuha. Ni kimwe no ku banywa inzoga zizwi nka za rufuro (primus, mutzig, Amstel, …). Ibi bituma utabasha kwinjiza calorie ziva mu biribwa bisanzwe kandi ari zo nziza ku buzima.

    Niyo mpamvu ibi byo kunywa wari ukwiye kubisimbuza imitobe wowe wikoreye.

    Niba hashyushye nywa ibishyushye

    Icyayi ni cyiza iyo hashyushye

    Wajyaga wibaza ngo mu gihe hashyushye wanywa iki ? Igisubizo ni iki rero : nywa ibishyushye nk'icyayi.

    Iyo unyoye ibintu bishyushye umubiri wawe ubira ibyuya nuko utwengehu tugafunguka cyane bihagije, nyuma yaho hakurikiraho kumva ubushyuhe bwagabanyutse. Icyakora niba usanzwe ubira ibyuya byinshi, wakoresha agatambaro ukihanagura.

    Niba unaniwe kora siporo

    Nyuma y'akazi siporo ifasha ubwonko kuruhuka

    Aha si ukunanirwa umubiri kubera akazi k'ingufu ahubwo nyuma y'akazi ukora, kaba ako mu biro, kwigisha, n'akandi kananiza mu bitekerezo kakanagutera stress cyane ni byiza gukora siporo. N'ubusanzwe iyo unaniwe mu bwonko, uruhurwa no gukora akazi kakunaniza umubiri. Siporo itarengeje iminota 30 rero ifasha umubiri wawe kwinjiza oxygen ihagije. Twibukeko uyu mwuka wa oxygen ariwo umubiri wose ukoresha niyo mpamvu iyo ukoze siporo, ubwonko bwongera kwinjiza umwuka uhagije bukeneye.

    Gerageza kwandika n'ikaramu kugirango ubwonko bwongere ingufu

    Muri iyi minsi iterambere riri kwiyongera cyane aho usanga kuri ubu mu kwandika yaba amasomo, ndetse n'ibindi bicye cyane twifashisha za mudasobwa.

    Kugira ibyo wandika n'ikaramu byongerera ubwonko ingufu

    Nyamara ubushakashatsi bugaragaza yuko iyo wanditse n'ikaramu ubwonko bukora cyane ndetse bukabasha kwibuka ibyo wanditse kurenza iyo wakoresheje ubundi buryo. No mu gufaransa baravuga ngo 'Celui qui écrit bien, lit deux fois', ni ukuvugango iyo wanditse uba uri gusoma inshuro ebyiri.

    Rero niba ushaka ko ibyo wanditse uzakomeza kubyibuka, andikisha ikaramu ku rupapuro, uzaba uri kongerera ingufu ubwonjo bwawe

    Irinde 'antibacterial soap' mu kwirinda indwara

    Nubwo dufata isabune nk'ikintu cyoroshye ariko burya isabune ni kimwe mu birinda umubiri wacu indwara zinyuranye kuko isabune yica za bagiteri zinyuranye.

    Isabune isanzwe niyo nziza yo gukoresha buri gihe

    Gusa niba ukoresha isabune zanditseho zica mikorobe 'antibacterial soap', wizimenyereza buri gihe kuko za bagiteri zizagera aho zizimenyere maze ntizongere kuzigiraho imbaraga. Wazikoresha mu gihe ari ngombwa gusa, cyane cyane mu gihe wazandikiwe na muganga w'indwara z'uruhu.

    Isabune isanzwe irahagije kukurinda indwara zinyuranye

    Mu kongera ubusabane, gira umwanya wo kuba wenyine

    Kuba wenyine bigufasha kwitekerezaho
    Wasanga wari uzi ko guhorana iteka n'abandi aribyo bituma mubana akaramata ndetse mukarambana.

    Ibi siko bimeze kuko uko uhorana n'umuntu ntubona umwanya wo gutekereza ku bikureba ndetse ngo unibaze ku mubano wanyu. Ariko nyuma y'ibihe byiza, ibirori mwari murimo, gerageza ufate akanya ko kuba uri wenyine haba mu rugo cyangwa se watembereye.

    Bizagufasha kwimenya neza, ndetse unamenye icyo abandi bamaze mu buzima bwawe.

    Ibi kandi bizakurinda stress no kwikunda, bishobora kwangiza umubano wawe n'abandi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-utuntu-12-dutangaje-utari-uzi-kandi-dufite-akamaro-ku-buzima-bwacu-bwa

  • Se wa Lionel Messi yahakanye inkuru zivugwa ku muhungu we #rwanda #RwOT

    Jorge Messi akaba umubyeyi n’umujyanama w’umunyabigwi ukinira Paris Saint-Germain ukomoka muri Argentine, Lionel Messi yahakanye amakuru y’uko umuhungu we umwaka utaha w’imikino azakina muri Saudi Arabia.

    Ni inkuru yaje nyuma y’uko ibinyamakuru bitandukanye mu Bufaransa bitangaje ko Lionel Messi yamaze gutandukana na PSG atazakomezanya nayo mu mwaka utaha w’imikino cyane ko amasezerano ye azaba anarangiye.

    Ibiro ntara makuru by’abafaransa, AFP byatangaje ko uyu mukinnyi mu mwaka utaha agomba kwerekeza muri Saudi Arabia mu ikipe ya Al-Hilal kuri miliyoni 522£.

    Se akaba yabiteye utwatsi aho yavuze ko ahazaza h’uyu rutahizamu hazamenyekana mu gihe uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye.

    Ati “Nakwemeza ko nta kintu na kimwe kizemerwa, kizafatwaho umwanzuro cyangwa ngo gisinywe mbere y’uko uyu mwaka w’imikino urangira.”

    Al Hilal ikaba yifuza kugura uyu mukinnyi w’imyaka 35 ngo abe yajya muri iyi shampiyona iheruka gutwara na Cristiano Ronaldo we wagiye muri Al Nassr aho agiye gusoza umwaka.

    Lionel Messi aheruka kujya muri Saudi Arabia bitewe n’amasezerano bafitanye yo kwamamaza ubukerarugendo bwabo adasabye uruhushya ikipe ye, ibintu byababaje PSG ikamuhagarika ibyumweru 2 akaza gusaba imbabazi akaba yatangiye imyitozo.

    Se wa Messi yahakanye amakuru yerekeza umuhungu we muri Saudi Arabia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/se-wa-lionel-messi-yahakanye-inkuru-zivugwa-ku-muhungu-we

  • Kwamamaza ntibirimo! Ibikubiye mu masezerano… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 14 Werurwe 2023, buri mukinnyi wahatanye muri Rwanda International Movie Awards yahawe inyandiko y'amasezerano yagombaga gushyiraho umukono mu rwego rwo kugaragaza ko ari umwe mu bahatanye muri ibi bihembo, kandi yemera, akanumva neza amategeko n'amabwiriza agomba gukurikizwa mu irushanwa.

    Bati “Bisobanuye ko abahatana bemeye gukorana na RIMA mu bikorwa birimo icyumweru cy'aho abakinnyi ba filime bahura n'abakunzi babo mu bice bitandukanye (Movie week), gufatawa amafoto, amashusho, kujya mu biganiro ku ruhushya bahawe na RIMA n’ibindi.'

    Muri aya masezerano bagaragaza amavu n’amavuko y’ibihembo Rwanda International Movie Awards bakagaragaza ko bitegurwa na Ishusho Arts. Kandi ko ibi bihembo byatangiye gutegurwa kuva mu 2012 ku ntego yo guteza imbere Cinema hahembwa abakinnyi ba filime bahize abandi.

    Ni ibihembo bihuza abagira uruhare mu gutegura no gutunganya filime, itangazamakuru, abashoramari n’abandi. Bavuga ko bafite intego yo kumenyekanisha impano z’abana b’abanyarwanda, bakabagaragaza ku ruhando Mpuzamahanga. No gutuma filime zo mu Rwanda zihangana n’izindi ku rwego Mpuzamahanga.

    Muri rusange, bavuga ko bafite ibikorwa bizahuza abantu mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Bakavuga ko umukinnyi uzahiga abandi azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa KIA K5 2012 ‘nk’umukinnyi wahize abandi mu bihembo Rwanda International Movie Awards ku nshuro ya munani’.

    Muri aya masezerano Ishusho Arts yagiranye n'abakinnyi ba filime nta hantu bavuga ko uzahabwa iyi modoka agomba kuzaba 'Brand Ambassador' wa sosiyete izatanga iyi modoka, cyangwa se iyi modoka izaba iriho ibirango by'iyo sosiyete.

    Iyi ngingo niyo itumye Bahavu Jannet watsindiye iyi modoka amaze ukwezi kurenga atarayifata.

    Ni mu gihe amasezerano Ishusho Arts yagiranye na Ndoli Safaris, mu gika cya gatanu, agaragaza ko umukinnyi wahize abandi azahabwa imodoka yatanzwe na Ndoli Safaris, ikabaza iriho ibirango by'iyi kompanyi kandi uwo mukinnyi akaba 'Brand Ambassador' wayo mu gihe cy'amezi 12 (Ubwo ni ukuvuga umwaka).

    Ingingo ya gatanu y'amasezerano, bavuga ko Ishusho Art Organization izishyura 6,250,000 Frw kuri 12,500,000 Frw y'imodoka yo mu bwoko bwa KIA y'ibara ry'umukara Ndoli Safaris yemeye gutanga ku mukinnyi wa filime wahize abandi.

    Amasezerano Bahavu Jannet yashyizeho umukono cyo kimwe n’abandi bakinnyi, agaragaza ko ‘yemeye gukorana na Rwanda International Movie People mu bikorwa byose, kandi ko ari umwe mu bahatanye mu cyiciro ‘People’s Choice’.

    Yemeza (Umukinnyi) ko yiteguye kujya mu biganiro n’itangazamakuru, gufatwa amafoto n’amashusho n’ibindi bijyanye n’iki gikorwa ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bakorana. Aya masezerano asoza agira ati 'Ndabisomye ndabyumvise kandi nemeye kubyubahiriza.'

    Mu kiganiro aherutse kunyuza kuri Youtube, Bahavu yavuzemo uburyo hari umukinnyi wa filime mugenzi we wamubwiye ko iyi modoka atari we yari igenewe.

    Amubwira ko muri rusange kuba yaregukanye iyi modoka ari ibyago ku bategura Rwanda International Movie Awards.

    Avuga ati '…Umwe mu bo twari kumwe mu irushanwa yarambwiye ngo iyi modoka ntayo uzabona, ntabwo yabimbwiye mu buryo bw'urwango, yabaye nk'undya akara kuri gahunda yari ihari.'

    'Yarambwiye ati 'imodoka ni njye bashakaga kuyiha kuko nta yihari kandi njyewe bari kunsubiza ayanjye tukagira uko tugabana; kuba waratsinze irushanwa ni ibyago RIMA yagize.”

    Indi nkuru bifitanye isano: Bahavu asigaranye amahirwe 5% yo guhabwa imodoka: Inyandiko zigaragaza amasezerano bagiye bagirana 

    Bahavu ntiyemeranya n'ingingo yo kuba 'Brand Ambassador' wa Ndoli Safaris nyuma y'uko atsindiye imodoka 


    Amasezerano Rwanda International Movie Awards yagiranye n'abakinnyi ba filime barimo Bahavu 

    KANDA HANO UREBE UBWO BAHAVU YEGUKANAGA IMODOKA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129139/kwamamaza-ntibirimo-ibikubiye-mu-masezerano-rwanda-international-movie-awards-yagiranye-na-129139.html