Blog

  • Byahinduye isura: dore zimwe mu mpinduka zigiye gukundwa na benshi ku rubuga rwa twitter nabatayikoreshaga bakayiyoboka  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byahinduye isura: dore zimwe mu mpinduka zigiye gukundwa na benshi ku rubuga rwa twitter nabatayikoreshaga bakayiyoboka

    Elon Musk ukuriye uru rubuga rwa twitter , yatangaje ko mu minsi ya vuba, uru rubuga ruzashyiraho uburyo bwo guhamagarana hifashishijwe amajwi cyangwa amashusho ku barukoresha.

    Elon Musk yabitangaje kuri uyu wa Kabiri nk'amwe mu mavugurura ari gukorwa ngo uru rubuga rurusheho kunogera abarukoresha.

    Kugeza ubu guhamagarana hagati y'abakoresha Twitter ntabwo byakundaga. Icyashobokaga ni ukwandikirana.

    Musk yagize ati 'Vuba aha hagiye kuza uburyo bwo guhamagarana mu majwi cyangwa amashusho ku muntu wese ushaka uba kuri uru rubuga. Abantu bazabasha kuganira n'abandi aho bari hose ku Isi bidasabye ko babanza guhana nimero za telefone.'

    Ubu buryo bwari bumenyerewe ku mbuga nka Whatsapp, Facebook ndetse na Instagram

    Source : https://yegob.rw/byahinduye-isura-dore-zimwe-mu-mpinduka-zigiye-gukundwa-na-benshi-ku-rubuga-rwa-twitter-nabatayikoreshaga-bakayiyoboka/

  • Ni nde uzabazwa miliyari 10 Frw zasize umuhanda Nzove-Ruli-Gakenke ari igisoro? – #rwanda #RwOT

    Ni umuhanda ureshya na kilometero 69 usobanuye byinshi mu buhahirane bw'uturere twa Rulindo, Gakenke n'Umujyi wa Kigali kandi ukoreshwa cyane n'abaturage batuye mu tugari twa Nzove, Rutonde na Kijabagwe, hamwe mu hari guturwa cyane.

    Mu rwego rw'ubukungu, uyu muhanda usobanuye byinshi kuko usibye ubuhahirane bw'Umujyi wa Kigali n'uturere twa Rulindo na Gakenke, ukoreshwa n'imodoka z'uruganda rwa Skol Brewery Ltd, ruri muri ebyiri zikomeye mu Rwanda mu zenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye.

    Imodoka zijya n'iziva ku buhunikiro bw'imyaka mu Nzove n'ububiko butandukanye zirawukoresha ndetse n'uruganda rw'amazi rugaburira Kigali yose.

    Ntawakwirengagiza izindi nganda nk'urw'imisumari n'amatiyo ruri ku rugabano rwa Nyarugenge na Rulindo, ububiko bw'impu ndetse n'umushinga munini w'urugomero rwa Nyabarongo II ruri kubakwa ruzatwara akayabo ka miliyari zikabaka 215Frw.

    Iyi mishinga n'iyindi yose ikenera gukoresha uyu muhanda wahindutse igisoro nyamara Leta yarashoyemo asaga miliyari 10Frw mu gukora inzira z'amazi no gushyiramo itaka [Latérite]. Igikomeje kwibazwa, ni nde uzabazwa izo miliyari zakoze umuhanda ugahinduka igisoro mu kwezi kumwe?

    Iyo witegereje uyu muhanda kuva ku Giticyinyoni, ugorwa no kubona inzira z'amazi zubakishijwe izi miliyari kuko byasenyutse utaranatahwa, ahandi huzuramo ibyondo ku rwego ruteye agahinda.

    Nyuma y'imyaka ibiri n'igice, uyu muhanda wubatswe n'ikigo Fair Construction wabaye igisoro, inzira z'amazi zarasenyutse ku buryo abatwara imodoka muri uyu muhanda babyiganira hagati naho habi kuko uwasatira inkengero ahegereye izo nzira z'amazi imodoka igwamo.

    Ingero ni nyinshi cyane. Umwe mu baturage utuye mu mudugudu wa Ngendo, Akagari ka Rutonde, yabwiye IGIHE ko hari imodoka itwara abagenzi ya Jali Transport iheruka kwegera inzira z'amazi (rigole) ihagita itenguka ikagwamo.

    Umwe mu bashoferi batwara imodoka y'abagenzi muri Jali Transport, yahamirije IGIHE ko kubera umuhanda mubi, kuva ku Giticyinyoni ugera aho bakatira ahazwi nka Kariyeri, bakoresha iminota irenga 40 kandi ari ibilometero icyenda gusa.

    Ati 'Uyu muhanda ni ibinogo gusa kubona aho ushyira ipine biragoye. Iyo dutangiye mu gitondo turi imodoka umunani, nibura eshatu bigera saa munani zapfuye kubera uyu muhanda, ikibazo cy'ingendo kikavuka'.

    Ububi bw'uyu muhanda wabaye igisoro utamaze kabiri, ugasenyuka udakoreshejwe bunemezwa n'abafite imodoka zabo bwite kuko bigoye kumara iminsi itatu utarajya mu igaraje gukoresha.

    Nzaramba ati 'Imodoka hano zihita zigira ibibazo bya 'amortisseur', zikajegera kubera ibinogo byuzuye muri uyu muhanda. Ikindi ni uko ivumbi riba muri uyu muhanda ryerekana ko laterite bakoresheje idakwiye'.

    Iyangirika ry'iki gikorwaremezo n'isondekwa mu cyubaka, ryanagaragajwe na Raporo y'itsinda rya kane ry'abadepite bo muri komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu (PAC) yo kuwa 4 Ukwakira 2021, IGIHE ifitiye kopi.

    Iyi raporo igaragaza ko uyu muhanda wubatswe kuri miliyari zisaga 10Frw (10.262.291.167Frw), imirimo yakirwa tariki 8 Ukwakira 2020. Yerekana ko igenzura ryakozwe nyuma y'ukwezi kumwe gusa ryagaragaje ibibazo birimo; imiyoboro y'amazi yasibamye, inkangu zigwa mu muhanda ntizikurwemo n'imihanda yarengewe n'ibyatsi.

    Mu cyumweru gishize ubwo ibiza byibasiraga Intara y'Uburengerazuba n'Amajyaruguru, umugezi wa Nyabarongo waruzuye amazi agera muri uyu muhanda ahazwi nko mu Bwiza na Nyabyondo, awufunga amasaha menshi.

    Akaburiye mu isiza

    Kuwa 10 Kanama 2019, Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard yasuye imirimo yo kubaka uyu muhanda icyo gihe Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gutunganya imihanda, RTDA, kimugaragariza ko imirimo yo kubaka icyo gice kigizwe n'igitaka cyagombaga kuzura muri uwo mwaka.

    Icyo gihe Minisitiri w'Intebe amaze kwitegereza imirimo yakozwe byavugwaga ko igeze kuri 92%, yasabye ko hakorwa igenzura ryimbitse ku buziranenge bwayo nyuma yo gusanga hari aho bitari gukorwa uko bikwiye. Uyu muhanda uri mu mishinga 16 igaragara mu yo Fair Construction yakoze.

    Mu bugenzuzi yakoze kandi Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yabonye imiferege y'amazi yaratangiye gutenguka. Yitegereje ibyubakagwa asanga sima ikoreshwa ari nke, muri make uyu muhanda warasondetswe.

    Ati “Kuva natangira, uyu umuhanda naje mbona ko byamanyutse n'aho mwubatse vuba byamaze kumanyuka, mfite ubwoba ko hazacamo amezi atandatu byamaze gusenyuka kandi leta iba yabitanzeho amafaranga.”

    Yabwiye ubuyobozi bwa RTDA ko mu gihe leta iba yatanze amafaranga, iba ikeneye ko akoreshwa mu bikorwa bifitiye akamaro abaturage kandi bizaramba.

    Ati “Ubu nkubiseho umugeri cyahita kigwa, niba umuntu mubona atangiye kubaka ibintu bidafite ireme mwamuhagarika kuko leta iba yatanze amafaranga, ubu azazana isima ahome hano hatangiye kumanyuka. Kuki mutamutangira kare ngo amenye ko ari gukora ibidafite ubuziranenge?'

    Icyo gihe uwari Umuyobozi Wungirije wa RTDA, Patrick Emile Baganizi, yabwiye IGIHE ko ibyo basabwe na Minisitiri w'Intebe byabahaye umukoro wo gukora ubugenzuzi bwimbitse kandi ko mu mirimo isigaye harimo no gukosora ayo makosa yose.

    Ati “Dufite itsinda rikurikirana imirimo umunsi ku munsi, ibyo Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe yatubwiye twabyumvise kandi ubu itsinda ryacu ririmo kugenzura ku buryo muri iyo mirimo tuvuga isigaye gukorwa harimo no kureba neza ahatarakozwe neza uko bikwiye.”

    Umwe mu bubakaga uyu muhanda utifuje kugaragara muri iyi nkuru, yahamije ko nyuma y'ijambo rya Minisitiri w'Intebe, icyakozwe ari ugucishamo imashini igasena ibinogo bikagabanyuka mu cyumweru kimwe ndetse ahari hamanyutse harasanwa ariko birongera birasenyuka kubera ubuziranenge bw'ibyubatswe.

    Mininfra yashatse kwikura mu kimwaro ibeshya abaturage

    Nubwo amaso n'ubuhamya bw'abaturage bishimangira ko icyiciro cyo inzira z'amazi no gushyiramo laterite cyasondetswe, Minisiteri y'Ibikorwaremezo n'Ikigo gishinzwe ubwikorezi (RTDA) bahamya ko imirimo yakozwe kandi neza.

    Hashize imyaka ibiri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Mininfra, itangaje ko uyu muhanda ugiye gushyirwamo kaburimbo ndetse icyo gihe yavuze ko byari biteganyijwe gutangira muri Kamena 2021.

    Icyo gihe Mininfra yanditse kuri Twitter iti 'Guhera muri iki cyumweru imirimo yo gusana umuhanda Nzove-Ruli-Gakenke izatangira, irangire mu mpera za Werurwe. Hazibandwa ku gusiba ibinogo, gukemura ikibazo cy'amazi areka no gushyiramo laterite. Gushyiramo kaburimbo bizatangira muri Kamena uyu mwaka'.

    Ibi bikorwa byose Mininfra yijeje abakoresha uyu muhanda nta na kimwe kigeze gikorwa, amaso yaheze mu kirere. Icyakora, iyi Minisiteri iherutse gutanga icyizere ko 'ibindi byose byakozwe igisigaye ari uko hatangwa amafaranga yo kuwukora'.

    Mu Ukwakira umwaka ushize, Umuyobozi wa RTDA, Imena Munyampenda yabwiye IGIHE ko kugeza ubu imirimo ya mbere yari iteganyijwe mu kubaka uyu muhanda harimo gukora inzira z'amazi no gushyiramo latérite yarangiye.

    Ibi bisobanura ko RTDA yanyuzwe no kuba uyu muhanda warakozwe ukangirika utaratahwa ndetse nyuma y'imyaka ibiri wakiriwe ukaba warabaye igisoro.

    Ku rundi ruhande Munyampenda yavuze ko imirimo yo gushyiramo kaburimbo yagombaga kuba yaratangiye muri Kamena umwaka ushize ariko kugeza ubu ntiratangira ku mpamvu zatewe no kuba inyigo yaratinze kurangira gukorwa.

    Ati 'Mu gihe hatangazwaga ko imirimo yo gushyiramo kaburimbo izatangira muri Kamena 2022, hari hari gukorwa inyigo kandi ubu iyo nyigo yararangiye.'

    Munyampenda yavuze ko kuri ubu ikigezweho ari ibiganiro hagati ya RTDA n'inzego zirimo Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ndetse na Minisiteri y'Ibikorwaremezo kugira ngo ingengo y'imari iteganyijwe gukoreshwa ibe yaboneka noneho imirimo ihite itangira.

    Akarere ka Nyarugenge gaherutse gutangaza ko habonetse igishushanyo mbonera cy'icyanya cy'inganda kingana na hegitari 85, mu kagari ka Nzove, gahamagarira abashoramari gutangira gukoresha iki gice. Igikomeje kwibazwa ni uburyo abashoramari bazamena amafaranga yabo ahatari ibikorwaremezo nk'umuhanda, imodoka zabo zikajya zigenda zisimbuka ibinogo.

    Umwe mu basesenguzi yabwiye IGIHE ati'Niba ari ahantu hagenewe inganda ndetse hasanzwe hari izihari nka SKOL, urw'amazi, ububiko n'ibindi, leta ikwiye kwihutira gukora uriya muhanda kugira ngo bikurure abashoramari kuko bitabaye ibyo, byagorana ko hagira ujyana imodoka ze mu muhanda umeze kuriya'.

    Umuyobozi ushinzwe Ubutaka n'Imiturire mu Karere ka Nyarugenge, Dusabeyezu César, aherutse gutangaza ko imyiteguro yo kubaka muri iki cyanya cy'inganda igeze kure kandi ko igishushanyo mbonera cyamaze kuboneka.

    Yakomeje agira ati 'Turahamagarira abashoramari gutangira gukoresha iki gice cyahariwe inganda. Tugiye kuvugurura no gukora imihanda muri iki cyanya kandi aha hazaba ahantu heza.'

    Twagerageje kuvugisha umuyobozi wa RTDA ku kibazo cy'uyu muhanda wakozwe ukangirika ako kanya n'icyo bateganya, atwizeza kuduha undi muyobozi ubivugaho ariko icyizere yaduhaye kiraza amasinde.

    Inkuru bifitanye isano: -Amaso yaheze mu kirere! Umuhanda Nzove- Ruli-Gakenke wabaye agatereranzamba

    -Minisitiri w'Intebe yasabye igenzura ry'ubuziranenge bw'umuhanda wa Nzove-Gakenke (Amafoto)

    -RTDA yaremye agatima abategereje kaburimbo mu muhanda wa Nzove-Ruli-Gakenke

    Inzira z’amazi zubatswe zasenyutse utaranatahwa

    Imodoka yegereye ahubatse inzira z’amazi yahita igwamo kuko haratenguka

    Amabuye yubatse inzira z’amazi aranamye

    Ibyatsi byarengeye inzira z’amazi zubatswe ku buryo nta mumaro zigifite

    Igice kinini izari inzira z’amazi zarasibamye

    Amazi ntakinyura aho yateganyirijwe

    Inzira z’amazi ni uku zimeze kandi nta gihe zamaze

    Ahenshi zarengewe n’ibitaka

    Umuhanda wabaye nk’igisoro biragoye kubona aho ukandagiza ipine

    Abakoresha uyu muhanda bafite imodoka bahora mu igaraje

    Iyo habayeho ibiza bihumira ku mirari

    Iyo ukandagiyeho biratenguka kubera uburyo byasondetswe

    Itaka ryashyizwe muri uyu muhanda hari abemeza ko atari ryo ryari gushyirwamo

    Imodoka nyinshi zibyiganira hagati kuko igiye ku nkengero igwamo

    RTDA yasabwe gukora ubugenzuzi bw’imirimo yakorwaga na Fair Construction

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yanenze ubuziranenge bw’uyu muhanda ugitunganywa

    Minisitiri w’Intebe yerekanaga ahagomba gukosorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-nde-uzabazwa-miliyari-10frw-zasize-umuhanda-nzove-ruli-gakenke-ari-igisoro

  • Kamonyi: Pasiteri yatezwe agatego maze afatirwa mu cyuho arimo yiha akabyizi ku mugore w’undi mugabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Rugarika, haravugwa inkuru y'umupasiteri wafatiwe mu cyuho arimo asambana n'umugore w'undi mugabo, nyuma yo gutegwa agatego.

    Umugabo w'uyu mugore wasambanwaga, yabyutse ajya mu kazi nk'ibisanzwe, nuko akimara kuva mu rugo, umugore bamaze igihe gito babanye yahise afata telefone maze ahamagara Pasiteri basanzwe basengana ahazwi nko kuri ADEPER yo ku Ruyenzi ngo aze amufashe gushima Imana ko yabonye umugabo.

    Ubwo Pasiteri ahageze, umugore yakoze uko ashoboye maze biza kurangira baryamanye, gusa ubwo Pasiteri yari amaze gukuramo imyenda bombi bageze mu buriri, umugabo w'uyu mugore yahise azana n'insore sore basanzwe bakorana maze zitangira gukubita ndetse zambura ibyo uyu Pasiteri yari afite.

    Abaturanyi n'inzego z'ubuyobozi bahise baza maze batabarira hafi, maze umupasiteri bamutegera moto arataha.

    Uyu mudamu we yabwiye itangazamakuru ko yashakaga ko bamukoza isoni ndetse bakanamwambura telefone ye ngo kubera ko uyu mu Pasiteri yamuhanuriye ko atazabona umugabo ngo kubera ibibazo afite mu myanya y'ibanga, kandi yaramubeshyaga.

    Source : https://yegob.rw/kamonyi-pasiteri-yatezwe-agatego-maze-afatirwa-mu-cyuho-arimo-yiha-akabyizi-ku-mugore-wundi-mugabo/

  • Ababyeyi babonye umwana wa bandi baramwiyitirira babeshya icyasemuhanuka ko ari umwana wabo wari warapfuye wazutse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ababyeyi babonye umwana wa bandi baramwiyitirira babeshya icyasemuhanuka ko ari umwana wabo wari warapfuye wazutse

    Polisi yo muri Tanzania yafashe umugabo witwa Wilson Bulabo n'umugore we witwa Helena Robert, nyuma yo kuvumbura ko babeshye ko umwana wabo w'imyaka umunani y'amavuko yapfuye nyuma akazuka.

    Uwo mwana bavuga ko ari uwabo wazutse abajijwe na Polisi, ngo yatangaje ko izina rye atari Mabirika nk'uko byari byatangajwe na Bulabo n'umugore we, ahubwo ko izina rye ari Musa.

    Uwo mugabo n'umugore we, bavuze ko bashyinguye umwana wabo, iminsi 10 mbere y'uko uwo mwana witwa Musa aboneka mu mudugudu w'abaturanyi witwa Mwangika, ni ko gutangira kuvuga umwana wabo wapfuye yazutse.

    Ubu uwo Wilson Bulabo n'umugore we Helena Robert, barafunze muri Gereza, kubera kubeshya Polisi ko umwana wabonetse mu mudugudu w'abaturanyi babo nyuma y'uko yari yarabuze, ari umwana wabo wari warapfuye.

    Ni muri urwo rwego police yo muri icyo gihugu yaboneyeho igashyira itangazo hanze niba hari umubyeyi waba yarabuze umwana.

    Source : https://yegob.rw/ababyeyi-babonye-umwana-wa-bandi-baramwiyitirira-babeshya-icyasemuhanuka-ko-ari-umwana-wabo-wari-warapfuye-wazutse/

  • Ifoto y’umukino: Ifoto ya Haaland ahagararanye na Vinicius junior ikomeje guca ibintu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri nibwo irushanwa rikomeye ku mugabane w'Iburayi Europe Champions league ryari rwakomeje mu mikino ya 1/2 aho ikipe ya Real Madrid yari yakiriye ikipe ya Manchester city.

    Ni umukino wagarutsweho cyane kubera ko ayo makipe yombi atoroshye dore ko byaje kurangira aguye miswi ku gitego kimwe kuri kimwe.

    Muri uwo mukino hagaragayemo amafoto menshi ariko ifoto ya Haaland ahagararanye na Vinicius junior ikomeje gucicikana kumbuga nkoranyambaga.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumukino-ifoto-ya-haaland-ahagararanye-na-vinicius-junior-ikomeje-guca-ibintu/

  • “Uriya ni indaya” Keza Terisky yavuze amazina bagiye bamwita nyuma yo gutwita atabana n’umugabo wamuteye inda (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Uriya ni indaya' Keza Terisky yavuze ukuntu abantu bavuga iyo babonye umukobwa utwite atabana nk'umugabo nk'uko nawe byamugendekeye.

    Umunyamideri akaba n'umukinnyi wa filime, Keza Terisky yavuze ko abantu bita abakobwa bose indaya nyuma y'uko babonye babyaye kandi nta mugabo uzwi bafite.

    Bamwe vuga ati: 'Uriya ni indaya.' Keza we ntiyemera ko uba uriyo kuko uba ufite umufabo wayiguteye kuko ntabwo uba wayikuye ku giti.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/uriya-ni-indaya-keza-terisky-yavuze-amazina-bagiye-bamwita-nyuma-yo-gutwita-atabana-numugabo-wamuteye-inda-videwo/

  • Kigali: Imodoka yari iri gutembanwa n’umuvu w’amazi y’imvura, yahuye n’ibitangaza bitaba kuri bose (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Kigali Imodoka yari iri gutembanwa n'umuvu w'amazi y'imvura, yahuye n'ibitangaza bitaba kuri bose.

    Kubera imvura nyinshi yaraye iguye mu ijoro, imihanda yuzuye amazi kugeza aho n'imodoka zitangira gutwarwa n'amazi.

    Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana imodoka nto y'umweru iri gutwarwa n'amazi gusa nyirayo akoresha ubuhanga bwose akayikura mu muvu w'amazi.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/kigali-imodoka-yari-iri-gutembanwa-numuvu-wamazi-yimvura-yahuye-nibitangaza-bitaba-kuri-bose-videwo/

  • “Uyu mugabo yarasaze” Umugabo yahawe ikinyarwanda n’umugore ku karubanda induru ziravuga abantu bagwa mu kantu (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Uyu mugabo yarasaze' Umugabo yahawe ikinyarwanda n'umugore ku karubanda nyuma yo kuvuga ibintu bitamushimishije.

    Mu mashusho, umugore yita umugabo w'abandi ko yasaze nyuma yo kumva nyamugabo avuga ko ikiro kimwe cy'umuceri cyahaza abantu batandatu.

    Uyu mugore we avuga ko kitabahaza kuko nikimenyimenyi we n'umwana we barya inusu y'umuceri.

    VIDEWO

     

    Source : https://yegob.rw/uyu-mugabo-yarasaze-umugabo-yahawe-ikinyarwanda-numugore-ku-karubanda-induru-ziravuga-abantu-bagwa-mu-kantu-videwo/

  • Barenze uruhombero! Mu myambaro igaragaza ikimero, abagore bo muri Kigali Boss Babies batunguye Aliah Cool wari wujuje imyaka maze inzoga ziranywebwa karahava (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Barenze uruhombero! Abagize Kigali Boss Babies batunguye Aliah Cool wari wujuje imyaka maze inzoga ziranywebwa karahava.

    Amashusho yerekana abagore basohokeye hamwe aho baba bagiye kwizihiza isabukuru nziza y'amavuko ya Aliah Cool.

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo Aliah Cool yari yagize isabukuru y'amavuko, bikaba byaratumye zimwe mu nshuti ze zimutungura zimukorera umunsi.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/barenze-uruhombero-mu-myambaro-igaragaza-ikimero-abagore-bo-muri-kigali-boss-babies-batunguye-aliah-cool-wari-wujuje-imyaka-maze-inzoga-ziranywebwa-karahava-videwo/