Blog

  • Turahirwa Moses wiyaturiyeho ubutinganyi, yemereye urukiko icyaha cyo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Yemera ko anatabwa muri yombi yafatanywe urumogi iwe, icyakora ngo ishati rwasanzwemo yari atarayambara na rimwe, ku buryo atazi uko rwahageze.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli ya Moshions, akurikiranyweho ibyaha by'inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Turahirwa yafunzwe nyuma y'uko RIB imutumije ngo yisobanure ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, hafatwa icyemezo ko iperereza ari gukorwaho rikomeza afunze.

    Ni icyaha yaketsweho nyuma yo gutangaza ifoto ya Pasiporo avuga ko yishimiye kwitwa umukobwa, mu gihe iyo pasiporo itari ukuri.

    Kuva muri Mutarama, Turahirwa ntatana n'inkuru zivugisha abantu, ku buryo hari n'abavuga ko icyo agamije ari uguteza ubwega no guhora mu matwi y'abantu ijoro n'amanywa.

    Byatangiye muri Mutarama ubwo hajyaga hanze amashusho n'amafoto amugaragaza ari gusambana n'abagabo bagenzi be. Ntiyigeze ayahakana ahubwo yavuze ibintu bidasobanutse, ko ari ibizagaragara muri filimi ivuga ku mideli, ariko ko uwo muntu usambana atari we, ko ari undi basa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/turahirwa-moses-wiyaturiyeho-ubutinganyi-yemereye-urukiko-icyaha-cyo-gukoresha

  • Bwa mbere Wema Sepetu yavuze ku injyeso ya Diomond yatumye (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Wema Sepetu umwe rukumbi mubagore bakundanye n'umuhanzi Diamond Platnunmz ntibabyarane , yahishuye ko kuba batarabyanye nk'abandi bose ataricyo cyatumye batandukana ahubwo ko injyeso y'ubushurashuzi bw'uyu muhanzi ariyo yatumye batandukana.

    Uyu mukobwa yirekuye avuga ku itandukana rye n'uyu muhanzi ryazamuye amakuru menshi kugera n'ubu. Gusa igitandukanye ni uko amakuru yatanze anyuranye kure n'ayagiye agaruka mu bitangazamakuru.

    Mu kiganiro Wema yagiranye na Haji Sunday Manara, yavuze ko atari yorohewe n'uburyo bahoraga mu bitangazamakuru ariko igisumbyeho Diamond yahoraga amuca inyuma.

    Wema ati: 'Nari mfite ibihagije. Nahuye n'ibibazo imbonankubone, nkemura ibikenewe byanashobokaga gukemurwa. Ariko amaherezo, nahisemo gutandukana na Diamond.'

    Agaruka ku buryo yateye utwatsi impano y'uyu muhanzi kuko yari arambiwe ati: 'Ndetse nanze impano ye y'imodoka imbere y'abandi kuko ntagishoboye kwihanganira ibikorwa bye byagarutsweho byo guhemukira.'

    Diamond na Wema bari mu rukundo rukomeye, bakaba baranagiranye igihango cy'amaraso nk'igihamya cyo kwizera no kuzarambana. Diamond yanakoreye indirimbo Wema Sepetu yitwa 'Nawaza'.

    Nyamara ibi byose ntibyabuzaga uyu muhanzi kureba ku ruhande kugera atangiye kugira ibihe byiza na Zari Hassan, anamutera inda, ari nabyo byatumye Wema Sepetu ahita akuramo ake karenge.

    Nyamara Diamond ntiyanacitse ku ngeso, yakomeje kureba hanze kugera ubwo ateye inda Hamisa Mobeto ubwo kandi yakundanaga na Zari.

    Kugaze ubu Wema Sepetu yongeye kujya mu rukundo aho ari kumwe na Whozu banaherutse kwizihizanya umwaka bamaze bakundana, byerekana intambwe bakomeje gutera mu rukundo rwabo.

    Whozu yatangiye kwerekana ibimenyetso byo gukunda Wema mu mwaka wa 2019, ariko aba bombi baza kwiyemeza gukunda mu buryo bweruye muri Mata 2022.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-wema-sepetu-yavuze-ku-injyeso-ya-diomond-yatumye-batandukana

  • Itangazo: TUYISENGE Xxx yasabye guhindura amazina akitwa MUREKATETE (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uwitwa TUYISENGE Xxx yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko MUREKATETE Francine mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoreshaga kuva yatangira kwiga.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-tuyisenge-xxx-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-murekatete-francine

  • RDC: Tshisekedi yateguje Ingabo za EAC ko zishobora ku muvira mu gihugu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Tshisekedi yabivugiye mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa kabiri mu murwa mukuru Gaborone wa Botswana, mu ruzinduko amazemo iminsi mu bihugu byo mu muryango w'ubukungu w'Afurika y'Amajyepfo (SADC).

    Uwo mutwe w'ingabo z'akarere — uzwi nka EACRF — wava burundu ku butaka bwa DR Congo mu kwezi gutaha kwa Kamena (6) ubwo uzaba urangije manda yawo, nkuko byatangajwe n'ibiro bya perezida.

    Uyu mutwe w'ingabo washyizweho n'abategetsi bo mu karere muri Kamena mu 2022, mu kugerageza kugarura umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo, zigenzura ko inyeshyamba za M23 ziva mu bice zari zarafashe

    EACRF igizwe n'abasirikare bava mu Burundi, Uganda, Kenya na Sudan y'Epfo.

    Perezida Tshisekedi abivuze nyuma yuko ku wa mbere abategetsi bo muri SADC bemeye kohereza ingabo mu burasirazuba bwa DR Congo, ahabarurwa imitwe y'inyeshyamba irenga 100.

    Abategetsi bo muri SADC bavuze ko bahangayikishijwe cyane n'izahara ry'umutekano muri DR Congo, ndetse bamagana ibikorwa by'imitwe yitwaje intwaro, irimo n'inyeshyamba za M23.

    Izo ngabo zigiye koherezwa muri DR Congo ni izo mu mutwe w'ingabo za SADC uba witeguye gutabara aho rukomeye mu bihugu byo muri uyu muryango.

    Aba bategetsi banasabye ko imitwe yose yitwaje intwaro ihagarika imirwano “aka kanya” ndetse ikava mu bice yafashe “nta yandi mananiza”.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-tshisekedi-yateguje-ingabo-za-eac-ko-zishobora-ku-muvira-mu-gihugu-mu-kwezi

  • Gakenke: RIB yataye muri yombi umugore warumye umurwa w'umugabo we akenda (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Nzanywenimana Josianne w'imyaka 28 akurukiranyweho kuruma umugabo we akamuca umunwa nyuma yo gushyamirana bapfa umutungo w'urugo.

    Amakuru y'ibanze avuga ko byabaye mu ijoro ryo kuwa 7 Gicurasi bibera mu Murenge Nemba, Akagari ka Macaca, Umudugudu wa Kibingo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nemba, Ruhashya Charles,yabwiye yatangaje ko uwo mugore yarumye umugabo urutoki ndetse n'umunwa akawuca bapfa isesagura ry'umutungo.

    Yagize ati 'Ni amakimbirane yo mu muryango n'ubundi,kutumvikana ku micungire y'umutungo.Umugore yashinjaga ubusinzi umugabo we , amafaranga yakoreraga yayajyanaga mu kabari, bigateza impagarara.Bari basanzwe batabanye neza.'

    Gitifu akomeza ati' Yamurumye umunwa wo hasi arawuca.'

    Gitifu Ruhashya yagiriye inama abafite ingo kujya birinda amakimbirane.

    Yagize ati 'Iyo abantu batunvikana gutera imbere biragoye kuko ntibaba bashyize hamwe, ntibaba baganiriye.Kubana neza ni ingenzi aho bidashoboka aho gukomeretsanya, bayoboke amategeko bagatana ariko bagahana amahoro.'

    Amakuru avuga bari babanye bitemewe n'amategeko ndetse ko atari ubwa mbere kuko yigeze kumuruma ibere n'akaboko .

    Umugabo yahise ajyanwa ku bitaro bya Nemba . Umugore nawe ashyikirizwa RIB sitasiyo ya Gakenke.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gakenke-umugore-yarumye-umurwa-w-umugabo-we-yenda-kuwuca

  • USA: Urukiko Rwahamije Trump Icyaha cyo Gufata ku Ngufu Umugore Witwa E. (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Inteko y'abacamanza yahamije Donald Trump ko yakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina umwanditsi w'ikinyamakuru, mu iguriro riri i New York mu myaka ya 1990.

    Gusa Trump ntabwo yahamwe no gufata ku ngufu E Jean Carroll mu gice gicururizwamo imyambaro y'imbere y'abagore cyo muri iryo guriro ryitwa Bergdorf Goodman.

    Uru rukiko kandi rwahamije Trump icyaha cyo gusebanya nyuma yo kuvuga ko ibirego by'uwo mugore ari 'uburiganya n'ikinyoma'.

    Nibwo bwa mbere Trump ahamwe n'icyaha cy'ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Iyi nteko y'abacamanza y'i Manhattan yategetse Trump kwishyura Carroll hafi miliyoni 5$ ( hafi miliyari 6 Frw) nk'indishyi z'akababaro.

    Iyo nteko y'abacamanza batandatu b'abagabo n'abagore batatu yageze kuri uwo mwanzuro nyuma y'amasaha agera hafi kuri atatu irimo kuwigaho kuwa kabiri.

    Nyuma y'uko utangajwe, Carroll yagize ati: 'Uyu munsi, isi amaherezo imenye ukuri. Iyi ntsinzi ntabwo ari iyanjye gusa ahubwo ni n'iy'undi mugore wese wababaye kuko ibyo avuga bitizewe.'

    Umunyamategeko wa Trump yatangaje ko uyu wahoze ari perezida wa Amerika ateganya kujuririra icyo cyemezo cy'urukiko.

    Kubera ko uru rubanza rwaciwe mu rukiko rutari mpanabyaha, ntabwo bizasabwa ko Trump yandikwa mu gitabo cy'abahamwe n'ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Trump — wahakanye ibirego bya Carroll — ntiyigeze yitabira uru rubanza rwamaze ibyumweru bibiri mu rukiko rw'i Manhattan.

    Mu rukiko, Carroll w'imyaka 79, yamwenyuye ubwo abacamanza bavugaga indishyi z'akababaro agenewe n'urukiko.

    Umunyamategeko wa Trump, witwa Joe Tacopina, yazunguje umutwe urubanza rurangiye, abwira Carroll ati: 'Niwishyuke kandi amahirwe masa'.

    Nyuma y'umwanzuro w'urukiko, Trump w'imyaka 76, yanditse ubutumwa mu nyuguti nkuru ku rubuga rwe nkoranyambaga rwitwa Trump Social, ati: 'Uyu mugore ntabwo muzi na busa.

    'Uyu mwanzuro w'urukiko ni igisebo — gukomeza kwibasira umuntu gukomeye kw'ibihe byose!'

    Mu gihe aba bacamanza bahamije Trump ihohotera rishingiye ku gitsina no gusebya Carroll, basanze adahamwa no kumufata ku ngufu. Ibyo bari kubishobora iyo babona ibibemeza ko Trump yakoresheje imibonano mpuzabitsina Carroll batabyumvikanye.

    Uru rubanza rwaranzwe no gucukumbura gukomeye kw'ibivugwa n'uruhande rwa Carroll n'urwa Trump.

    Abunganira Carroll bazanye abatangabuhamya 11 bo gushimangira ibyo avuga ko Trump yamuhohoteye mu gice gicururizwamo imyambaro y'imbere y'abagore cyo muri ririya guriro mu 1995 cyangwa 1996.

    Abo barimo abagore babiri nabo bavuga ko Trump yabahohoteye muri ubwo buryo mu myaka za mirongo ishize. Umugore umwe yabwiye urukiko ko Trump yamukorakoye bari mu ndege mu myaka ya 1970.

    Undi mugore yavuze ko Trump yamusomye ku ngufu ubwo yarimo amuha ikiganiro ku nkuru yarimo yandika mu 2005.

    Inshuti ebyiri z'igihe kirekire za Carroll zabwiye urukiko ko yazibwiye ibyo Trump yamukoreye bikimara kuba.

    Ku rundi ruhande, Carroll yavuze adaca ku ruhande ibyamubayeho byose muri iryo guriro n'ihungabana byamuteye nyuma.

    Yabwiye urukiko ati: 'Ndi hano kuko Donald Trump yamfashe ku ngufu maze nabyandikaho, akabeshya akavuga ko ntabyabaye.'

    Uruhande rwa Trump nta mutangabuhamya rwazanye ndetse we ubwe yagaragaye muri video yafashwe aho yahakanye icyaha cyo gufata ku ngufu.

    Muri iyo video Trump agira ati: 'Ni inkuru isebetse kandi ikojeje isoni kurusha izindi. Ni iyo bahimbye gusa.'

    Itsinda ryuganira Trump ryavuze ko hari ibyerekana ko Trump 'ubwe yishinja' mu majwi we yahakanye yafashwe mu 2005.

    Muri ayo majwi, yasohotse bitateguwe mu 2016, Trump yumvikana avuga ko abagore bareka ibyamamare 'bigakora icyo bishaka' kuri bo, harimo no kubafata ku bitsina.

    Mu yandi mashusho yeretswe urukiko, Trump hari aho yitiranya Caroll n'uwahoze ari umugore we, Marla Maples, aho abunganira Caroll bavuga ko ibi bibusanya n'aho Trump yavuze ko Carroll 'ntari mu rwego rw'abo nkunda'.

    Umwunganizi wa Trump yavuze ko inkuru ya Carroll yuzuye gushidikanya, ndetse yayise 'akazi gahimbano'.

    Yibajije uburyo Carroll adashobora kuvuga itariki yahohoteweho, avuga ko byatumye Trump abura uko azana abamurengera.

    Yagize ati: 'Nta tariki, nta kwezi, nta mwaka ntiwabona igihamya ko utari uhari, ntiwabona abatangabuhamya. Icyo bashaka ni uko mumwanga gusa.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/usa-urukiko-rwahamoje-icyaha-donald-trump-cyo-guhohotera-umugore-acibwa-akayabo

  • UCL: Real Madrid yaraye ihagamye Man City ihabwa amahirwe ku gikombe cya (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid ifite igikombe cy'umwaka washize cya Champions League yaraye yitwaye neza imbere ya Manchester City binganya igitego 1-1 mu mukino ubanza wa ½ UEFA Champions League wabereye kuri Santiago Bernabéu ku wa Kabiri, tariki ya 9 Gicurasi 2023.

    Mu ijoro rya cyeye cyo Kuri uyu wa Kabiri saa tatu z'ijoro nibwo ikipe ya Real Madrid yakiriye Manchester City kuri Santiago Bernabeu. Ni umukino wagaragayemo guhanga cyane ku mpande zombi .

    Iyi kipe yo muri Espagne inafite igikombe giheruka cya Champions League, yageze muri 1/2 nyuma yo gusezerera Chelsea, naho iyi kipe yo mu Bwongereza yo yageze hano isezereye Bayern Munich yo mu Budage.

    Abakinnyi 11 ba Real Madrid babanje mu kibuga: Courtois; Carvajal, Rüdiger, Alaba, Camavinga; Modric, Kroos, Fede Valverde; Rodrygo, Benzema na Vinicius.

    Abakinnyi na Man City 11 babanje mu kibuga: Ederson; Walker, Stones, Rúben Dias, Akanji; De Bruyne, Rodri, Gündogan; Bernardo Silva, Haaland na Grealish.

    Iminota 15 ibanza yaranzwe no gusatira kw'iyi kipe yo mu Bwongereza aho yabonye uburyo bubiri bukomeye, ariko imipira yatewe na Kevin De Bryune ndetse na Rodrigo Hernández, yombi ishyirwa muri koruneri n'Umunyezamu Thibaut Courtois.

    Byasabye gutegereza umunota wa 36 kugira ngo Real Madrid ifungure amazamu ku gitego cyinjijwe na Vinícius Júnior ku ishoti rikomeye yatereye ahagana ku murongo w'urubuga rw'amahina nyuma yo guherezwa na Edouardo Camavinga wari ukananye neza na Luka Modrić.

    Bitandukanye n'igice cya mbere cyihariwe na Manchester City, mu cya kabiri Real Madrid ni yo yayoboye umukino ariko uburyo bw'ingenzi buboneka ku ruhande rw'abashyitsi.

    Kevin De Bruyne yabaye umucunguzi wa Manchester City ubwo yatsindaga igitego cyo kwishyura ahawe umupira na Ilkay Gündogan ku munota wa 67, atera ishoti rikomeye ari inyuma y'urubuga rw'amahina.

    Mu minota 13 ya nyuma, Real Madrid yabonyemo uburyo bubiri bwiza, ariko igorwa n'Umunyezamu Ederson Moraes wakuyemo imipira yatewe na Karim Benzema ndetse na Aurélien Tchouaméni.

    Iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganyije uyu mukino wabereye imbere y'abasaga ibihumbi 63, asigara ategereje umukino wo kwishyura uzabera mu Bwongereza mu cyumweru gitaha, tariki ya 17 Gicurasi.

    Undi mukino wa ½ urahuza Milan AC na Inter Milan zo mu Butaliyani kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Gicurasi, saa Tatu z'i

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/champions-league-real-madrid-yaraye-yahagamye-manchester-city-ihabwa-amahirwe

  • Kenya: Abiyicishije inzara bagapfa bageze ku 133 nyuma yo kuvumbura (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Iyi mirambo mishya yatahuwe itumye umubare w'abazwi ko bapfuye ugera ku bantu 133.

    Abandi babarirwa mu magana batangajwe ko baburiwe irengero.

    Pasiteri Paul Mackenzie, umukuru w'iryo torero Good News International Church, ategereje kuburanishwa, ashinjwa gutegeka abayoboke be kwiyicisha inzara.

    Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu wa Kenya, Kithure Kindiki, yavuze ko barimo gukora iperereza ku birego byuko hari ibice bimwe by'imibiri byakuwe kuri imwe mu mirambo ngo bikoreshwe ku bandi bantu.

    Ikirere kibi cyari cyatindije isubukurwa ry'igikorwa cyo gushakisha abapfuye mu ishyamba rya Shakahola ryo mu karere ka Kilifi, mu burasirazuba bwa Kenya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/kenya-abiyicishije-inzara-bagapfa-bageze-ku-133-nyuma-yo-kuvumbura-abandi

  • Miss Naomie umaze igihe mu munyenga w'urukundo yasubije abibaza ku bukwe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nishimwe Naomie wambaye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2020, yahakanye yivuye inyuma amakuru yavugwa ko agiye gukora ubukwe mu gihe cya vuba na Michael Tesfay bamaze igihe mu munyenga w'urukundo.

    Byavugwaga ko Miss Naomie na Micheal bamaze igihe bategura ubukwe bwabo mu ibanga rikomeye cyane ndetse ko n'ubukwe bwabo buteganyijwe kuzaba mu Kuboza uyu mwaka wa 2023.

    Miss Naomie yahakanye aya makuru yivuye inyuma agira ati “Ngaho! Reka reka rwose ayo makuru siyo. “

    Inkuru y'urukundo rw'aba bombi yatangiye kumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye kuva muri Mata 2022.

    Kuva icyo gihe yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi mu ngendo zitandukanye ndetse no mubikorwa bitandukanye bakora mu Rwanda no hanze yarwo.

    Muri Nzeri 2022 Miss Nishimwe Naomie yaherekeje umukunzi we muri Gabon aho bagiye kunoza ubufatanye bwa sosiyete ya 'Bizcotap' isanzwe ari iya Michael Tesfay na 'Be-space group' y'umugore witwa Angoang Grâce Manuella wo muri iki gihugu.

    Mu birori biheruka bya Miss Rwanda 2022, Michael Tesfay na Miss Nishimwe Naomie bitabiriye ibi birori bagiye kwihera ijisho uwegukana ikamba.

    Michael Tesfay ukundana na Nishimwe ni umusore ufite Masters mu bijyanye n'ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda.

    Afite imishinga itandukanye ijyanye n'ubuzima irimo n'uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Uyu musore akigera mu Rwanda mu 2018 yakoraga muri Kaminuza y'u Rwanda nk'uwimenyereza umwuga aho yakoze mu gihe cy'amezi ane.

    Muri Mata 2022 nyuma y'iminsi mike Miss Nishimwe Naomie agaragaje ko afite umukunzi nibwo Michael Tesfay yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gutura mu Rwanda akahakorera ibikorwa bye bitandukanye.

    Uyu mukunzi wa Naomie avuga ko yagenze ibihungu byinshi , gusa nyuma yo kugera mu Rwanda mu 2018 yanyuzwe n'ibihe yahagiriye bituma afata umwanzuro wo kuhaguma.


    Miss Nishimwe Naomie aherutse guherekeza umukunzi we mu rugendo rw'akazi muri Gabon


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-naomie-umaze-igihe-mu-munyenga-w-urukundo-yasubije-abibaza-ku-bukwe-bwe

  • Igiciro gihanitse cya Gaz kibangamiye gahunda ya leta yo guca icanwa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Iyi ni imibare igomba kugerwaho mu mwaka 2024. ni urugendo rusaba kugabanya inkwi n'amakara bikoreshwa mu Rwanda. abadashobora kubona gaze ngo bagomba kuyoboka Imbabura zikoresha inkwi nke.

    Icyakora hari imbogamizi bamwe mu baturage bakomeje kugaragaza zishingiye kukuba igiciro cya Gaz gihanitse cyane kuburyo idapfa kwigonderwa n'ubonetse wese.

    Minisititi w'Ibidukikije avuga ko abaturage bavuga ko Gaze n'amakara bihenze, bakwiye kumenya ko ingaruka zo kutabikoresha, abantu bagakomeza gukoresha inkwi, ari zo ziremeye kurushaho.

    Nubwo Guverinoma y'u Rwanda ivuga ko abaturage batarabona gaze bajya bakoresha imbabura zikoresha inkwi nke; hari abaturage bavuga ko zihenze ku buryo badashobora kubona ubushobozi bwo kuzigura.

    Minisitiri w'Ibudukikije, Dr. Jeanne d'Arc Mujawamariya afata izi mbogamizi nk'izidakwiye kubangamira gahunda yo guca burundu ikoreshwa ry'inkwi nyinshi n'amakara, kuko ngo abaturage bagomba kureba ikiza kiri mu kubungabinga ibidukikije.

    yagize ati 'Mu gihe tutarabigeraho tuyoboke rondereza. Ducane makeya cyangwa ducane inkwi nkeya.'

    Ubu gaz leta isaba abanyarwanda gukoresha ngo bahangane n'ingaruka z'ihindagurika ry'ikirere igeze ku bihumbi 20K ku icupa ry'ibiro 12kg n'ibihumbi 40k ku icupa ryisumbuyeho gakeya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/igiciro-gihanitse-cya-gaz-kibangamiye-gahunda-ya-leta-yo-guca-icanwa-ry-inkwi-n