Blog

  • Mu mukino waraye uhuje Real Madrid na Manchester City se wa Erling Haaland yajyanwe intambike nyuma y’ibyo yakoreye abafana ba Real Madrid – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino waraye uhuje Real Madrid na Manchester City se wa Erling Haaland yajyanwe intambike nyuma y'ibyo yakoreye abafana ba Real Madrid

    Abafana ba Real Madrid, bagaragaye baserera na Se wa Erling Haaland nyuma y'uko abatayeho ibiryo mu mukino ikipe yabo yakinagamo na Manchester City mu mukino wa 1/2 muri Champions League.

    Nk'uko ikinyamakuru The Sun cyabyanditse, Alfie Haaland yari yicaye muri VIP aza gufata ibiryo abita ku bafana bari bamwicaye munsi bituma bahita barakara batangira guterana amagambo nawe.

    Se wa Erling Haaland, mbere yari yagaragaye aterana amagambo n'undi mufana wari wambaye umwambaro wa Real Madrid bari bicaranye muri VIP, gusa abashinzwe umutekano babonye ko bikomeje kuba bibi ni bwo se Erling Haaland bamuvanye aho bakamujyana.

    Source : https://yegob.rw/mu-mukino-waraye-uhuje-real-madrid-na-manchester-city-se-wa-erling-haaland-yajyanwe-intambike-nyuma-yibyo-yakoreye-abafana-ba-real-madrid/

  • Moshions ihagaze Miliyari 3Frw! Ibyahishuwe m… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, Umunyamideri Moses Turahirwa uzwi nka Moshions yitabye urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo ku byaha akurikiranweho birimo gukoresha inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Yatawe muri yombi tariki 28 Mata 2023 aho yari aherekejwe n'abanyamategeko babiri barimo Me Bayisabe Irene usanzwe aburanira ibyamamare bitandukanye mu Rwanda, abagize umuryango we barimo mushiki we usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza, inshuti ze bakorana ndetse n'itangazamakuru ryari ryuzuye icyumba cy'iburanisha.

    Ubushinjacyaha bwari bugizwe n'abashinjacyaha babiri ni bwo bwatangije uru rubanza bumurikira urukiko ikirego bwagejejweho n'ubugenzacyaha ndetse n'iperereza bakoze ku birego biregwa Moses Turahirwa byo gukoresha inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu musore yasanzwemo ibiyobyabwenge mu maraso bingana na 321 THC [Igipimo bakoresha bapima urumogi] ndetse ko atabwa muri yombi hari ikiyobyabwenge cy'urumogi yafatanywe, ibintu bigaragaza ko yari asanzwe arukoresha.

    Ku kijyanye no gutangaza ibihuha, ubushinjacyaha bwavuze ko uyu musore yagiye agaragaza ubushake mu gutangaza amakuru y'ibihuha cyane cyane abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, batanga urugero rw'ibinyoma yigeze gutangaza birimo ko afite umurima w'urumogi mu ishyamba rya Nyungwe kandi ko kunywera urumogi mu Rwanda byemewe n'amategeko.

    Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko gutangaza amakuru nk’aya y'ibihuha yuko afite umurima w'urumogi bifatwa nko gukangurira rubanda cyane cyane urubyiruko kwishora mu biyobyabwenge mu gihe yakabaye arushishikariza gukora ibyubaka igihugu.

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko uyu musore yasebeje inzego zishinzwe abinjira n'abasohoka mu Rwanda nyuma yo gutambutsa ku mbuga nkoranyambaga fotokopi y'urwandiko rw'inzira rwe avuga ko yemerewe kuba umugore kandi asanzwe ari umugabo, akarenzaho guharabika izina rya Perezida w'u Rwanda ashaka kwerekana ko yamuhaye uburenganzira bwo kubeshya.

    Ubushinjacyaha bushingiye kuri izo ngingo n'izindi zatanzwe mu kirego, bwasabye ko Moses Turahirwa akomeza gukurikiranwa afunze kandi ko urukiko ruramutse rumurekuye byatuma abangamira iperereza rigikomeje mu buryo burimo gukomeza gutangaza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga n'ibindi.

    Mu gusoza ubushinjacyaha bwongeyeho ko mu ibazwa ry'uyu musore we ubwe yiyandikiye inyandiko yemeza ko gukoresha urumogi mu Rwanda byemewe bigaragaza ubushake bwa Moses bwo gukomeza gutangaza amakuru y'ibihuha kuko mu Rwanda amategeko avuga ko iki gihingwa cya Cannabis gikoreshwa mu gihe cy'ubuvuzi cyangwa ubushakashatsi.

    Abanyamategeko ba Moses Turahirwa bamusabiye gutegekwa kutarenga umujyi wa Kigali

    Maitre Bayisabe Irene wari uhagarariye Moses Turahirwa, yatangiye avuga ko uyu munyamideri ajya gushyira hanze uru rwandiko rw'inzira rusubiwemo, atari agambiriye ikibi kuko yagize umutima wo guhisha nimero ziranga uru rwandiko kuko arizo z'ingenzi.

    Yavuze ko Moses atigeze ahindura urwandiko nyarwo rw'inzira ahubwo ko yafashe fotokopi agahindura igitsina 'M' agashyira kuri 'F' iranga igitsinagore, agasakaza ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo 'Gutwika' nk’uko bimenyerewe.

    Maitre Bayisabe wunganiraga Moses, yakomeje atanga ingero z'uburyo abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga basanzwe bafata amafoto y'abantu badahura bamwe bambaye amapingu ubundi bagatangaza ko umwe yafunzwe kandi atari byo. Yavuze ko abo babikora baba bari gukora ikizwi nko 'Gutwika' kandi ko Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha rutajya rubakurikirana.

    Undi munyamategeko wunganiraga uyu musore yunze mu rya Maitre Irene avuga ko Moses akwiye gukurikiranwa ari hanze kugira ngo akomeze ibikorwa byubaka igihugu ndetse n'ibiteza imbere urubyiruko nk’uko asanzwe abikora. Yavuze ko Moses atabona uburyo bwo gutoroka igihugu kuko impapuro z'inzira akoresha zafatiriwe na RIB ndetse ko ibikorwa akora mu gihugu bizwi.

    Yakomeje avuga ko ubushinjacyaha bwananiwe kugaragaza igihe urwo rumogi bavuga yarufatiye kandi ko bananiwe kwerekana ibimenyetso by’uko yigeze arufatira mu Rwanda. Uyu munyamategeko yavuze ko urumogi rwose bamusanzemo yarufatiye mu Butaliyani kuko rwemewe kandi ko yageze mu Rwanda amezi atatu atarashira ngo rutangire kumushiramo.

    Moses Moshions yireguye avuga ko imbuga nkoranyambaga azikoresha atambutsa imbanzirizamishinga [Draft] n'ibitekerezo by'ibihangano by'imideri akora kandi ko atigeze atangaza ko kunywera urumogi mu Rwanda byemewe ahubwo ko abashinjacyaha bumvishe nabi ubutumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram na Twitter.

    Ati'Imbuga nkoranyambaga nzikoresha ntangaza Draft z'ibihangano nkora n'ibitekerezo bitandukanye, njyewe ntabwo nigeze ntambutsa ubutumwa bwemeza ko kunywera urumogi mu Rwanda byemewe n'amategeko.' 

    Turahirwa yahise asaba Perezida w'urukiko ko yakomeza gukurikiranwa ari hanze mu bikorwa bitandukanye birimo ubuhanzi bw'imideri azwiho kuri uyu mugabane w'Afurika.

    Abanyamategeko baburaniraga Moses bongeye gusaba urukiko ko rurekura Moses Turahirwa rukamutegeka ibigenwa n'amategeko birimo kutarenga Umujyi wa Kigali n'ibindi bitandukanye kuko ari ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha ndetse ko atigeze agaragaza ubushake mu kwica iperereza.

    Abamwunganira mu mategeko kandi bavuze ko mu gihe uno musore yabazwaga n'ubugenzacyaha bamubajije ku cyaha cyo gutangaza ibihuha wifashishe amakuru atari yo, basanga nta shingiro bituma buri kirego batanze icyo cyaha kitazamo bityo ko ubushinjacyaha budafite kugishingiraho.

    Ikigo cya Moshions cyambika abakomeye gihagaze arenga Miliyari 3frw

    Maitre Bayisabe asoza yavuze ko ikigo Moshions cy'uyu musore cyambika abakomeye gihagaze arenga Miliyari 3 Frw cyemeye kumwishingira mu rukiko ndetse n'abandi barimo mushiki we [Utavuzwe amazina] usanzwe ari umwarimu muri kaminuza na Se umubyara w'umupasiteri mu karere ka Nyamasheke, bari mu bemeye kumwishingira mu rwego rwo kwemeza ko aramutse arekuwe by'agateganyo atatoroka igihugu.

    Nyuma y'amasaha arenga abiri, Perezida w'urukiko yavuze ko yumvishe impande zombi, afata umwanzuro wo gusoma umwanzuro w'uru rubanza ku wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023 saa cyenda z'amanywa ku rukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo.

    Mu byishimo byinshi, Moses Moshions yasohotse mu rukiko apepera imbaga y'abari bitabiriye uru rubanza, avuga mu rurimi rw'icyongereza ati 'Soon' ijambo risobanuye “Vuba”, bigaragaza ko afite icyizere cyo kurekurwa by'agateganyo mu gihe cya vuba.


    Moses Turahirwa yishimye cyane urubanza rukirangira atangira gusekera abari mu rukiko 


    Moses [Moshions] aganira n’abanyamategeko babiri bamwunganiraga ubwo urubanza rwari rurangiye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129176/moshions-ihagaze-miliyari-3frw-ibyahishuwe-mu-rubanza-rwa-moses-wasanzwemo-urumogi-agasabi-129176.html

  • Nyir'ikirombe cya Kinazi yarabuze! Abo bikekwa ko kishe barabura! Nyuma (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko hari hashize iminsi 16 bashakisha abagihezemo nyamara bikarangira ntacyo bitanze cyangwa bagezeho .

    Umuvugizi wungirije wa leta Alain Mukuralinda yatangaje ko “Guverinoma y'u Rwanda yakoze ibishoboka byose ibashakisha ntihagira icyo bitanga”.

    Kuvanamo abantu 6 bikekwa ko ikirombe cya Kinazi cyagwiriye byaranze, bashyiraho umusaraba nk'uburyo bwo kubashyingura mu cyubahiro n'ubwo kwemeza ko barimo byashingiye ku mpamvu zitandukanye!

    N'ubwo umuhango wo gushyingura wakozwe, ababuze ababo bo bakomeje gusaba indishyi z'akababaro .

    Gusa haribazwa uwo bazisaba ,nyamara Rtd Maj Katabarwa ukurikiranweho kuba nyiri icyo kirombe avuga ko i Kinazi aho ikirombe ahazi nk'aho yanyuze abohoza Igihugu!

    Igikomeje kwibazwa na benshi, n'iherezo ry'iyi Dosiye .ese ifatwe nk'iyarangiye? Bizagenda gute?

    Kurikira ikiganiro kirambuye kigaruka byimbitse ku makuru agezweho y'ikirombe cyavumbuwe mu murenge wa Kinazi n'uko bihagaze kugeza ubu!

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/nyir-ikirombe-cya-kinazi-yarabuze-abo-kishe-barabura-nyuma-y-aho-se

  • Sudani:Khartoum yugarijwe n'ibitero by'indege n'ubusahuzi – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ababibonye bavuga ko ingabo zagabye igitero gikomeye cy'indege muri Khartoum rwagati no mu nkengero z'ingoro ya perezida nk'uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

    Umutwe wa Rapid Support Force (RSF) uvuga ko ari wo ugenzura ingoro, uvuga ko yagabweho igitero cy'indege irasenywa, ariko igisirikare cya Sudani gihakana aya makuru.

    Imirwano ibera i Khartoum yadutse ku itariki ya 15 Mata, yatumye abantu ibihumbi magana bahunga ingo zabo ituma haba ikibazo cyo kugeza imfashanyo ku bazikeneye. Ikigo gishinzwe abinjira n'abasohoka cya Loni kivuga ko umubare w'abantu bavanwe mu byabo muri Sudani wikubye kabiri mu cyumweru ugera ku 700.000.

    Ku wa Gatandatu, izo mpande zihanganye zananiwe kubahiriza kenshi amasezerano yo guhagarika mirwano, zohereje abazihagarariye mu biganiro mu mujyi wa Jeddah wo ku cyambu muri Arabia Saoudite.

    Muri raporo ya mbere ku biganiro kugeza ubu, minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Arabia Saoudite yavuze kuri uyu wa Kabiri ushize ko imishyikirano igamije kugera ku “guhagarika intambara mu gihe gito”, nk'uko byatangajwe na Televiziyo ya Leta ya Arabiya Saoudite, Al-Ekhbariya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/sudani-khartoum-yugarijwe-n-ibitero-by-indege-n-ubusahuzi

  • betPawa yatanze miliyoni 13.5 Frw zo gusanira abarokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibi babikoze ubwo iyi sosiyete yibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakozi bayo bakanasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

    Ubwo basuraga uru rwibutso, barugeneye inkunga yo kwifashishwa mu bikorwa byo kurubungabunga.

    Igikorwa cyo gusanira abarokotse Jenoside BetPawa igiye kugikora ibinyujije mu mu mushinga w'urubyiruko 'Our Past Initiative', ugamije kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, unakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abarokotse.

    Iki gikorwa cyo gusana inzu kizakorerwa mu tugari tune tw'Umurenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, hakazanatangwa igishoro cyo gutangira ubucuruzi buciriritse.

    Umuyobozi muri betPawa mu Rwanda, Munyana Fiona, yavuze ko basura urwibutso kugira ngo bibuke kandi bamenye birambuye uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

    Ati 'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ni ahantu ho kwibukira kandi hatanga ubumenyi ku mateka ya Jenoside by'umwihariko ku rubyiruko rwavutse nyuma yayo rutayifiteho ubumenyi buhagije.'

    Yakomeje avuga ko bashishikajwe no gusana inzu z'abarokotse Jenoside kugira ngo bagire uruhare mu gutuma imibereho yabo irushaho kuba myiza.

    Umuyobozi wa Our Past Initiative, Ntwali Christian, yashimye iyi sosiyete kuba ibafashije mu mushinga wabo gusanira abarokotse.

    Ati “Ni ingenzi cyane gufasha abakorotse Jenoside batishoboye by'umwihariko muri ibi bihe byo kwibuka amateka banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biba byagarutse mu mitima yabo cyane.'

    “Turashimira cyane betPawa kuba idufashije gutangira iki gikorwa twateguye muri iki gihe cyo kwibuka, cyo gusana inzu enye z'abarokotse bo mu Karere ka Rulindo.”

    Ku ruhande rw'abagenerwabikorwa, bashimiye iyi sosiyete kuba igiye kubafasha kuva mu nzu mbi bari batuyemo.

    Mukarwego Jacqueline yagize ati “Uru rugendo ruranshimishije cyane kandi bitumye ngira icyizere ko iyi nzu izubakwa, yari imaze igihe kirekire impangayikishije kubera uko imeze.”

    betPawa yashinzwe mu 2013, ubu ikorera mu bihugu 11 birimo Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ghana, Kenya, Nigeria, Tanzania, Malawi, Uganda na Zambia, Benin n'u Rwanda.

    Abakozi ba betPawa bakuye amasomo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Abakozi ba betPawa bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    betPawa yahaye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali inkunga yo gukoresha mu bikorwa byo kurubungabunga

    Ku ruhande rw'abazagerwaho n'iki gikorwa, bashimiye iyi sosiyete kuba igiye kubafasha kuva mu nzu mbi bari barimo

    Inzu zizasanwa ni izo mu Karere ka Rulindo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/betpawa-yatanze-miliyoni-13-5-frw-zo-gusanira-abarokotse-jenoside

  • Patient Bizimana yashyize mu rurimi rwigiswa… – #rwanda #RwOT

    Igiswahili cyangwa Igiswahiri ni ururimi rwa Kenya rukoreshwa cyane muri Tanzania, Uganda, u Rwanda, Burundi ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ku rwego Mpuzamahanga ni rumwe mu zihuza abaturage benshi ku Isi cyane mu bihugu bigize Umuryango w'Ibihugu by'Iburasirazuba (EAC).

    Iyi ndirimbo yayisohoye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Gicurasi 2023, anayiherekeresha amagambo ari mu rurumi rw'icyongereza mu rwego rwo gufasha buri wese ushaka kumva ubutumwa bwiza bw'Imana yakubiye muri iyi ndirimbo.

    Patient yabwiye InyaRwanda ko yari amaze igihe kinini yakira ubutumwa bw'abantu cyane cyane abo mu mahanga bamubwira ko bakunze iyi ndirimbo ariko ko batumva neza ubutumwa bukubiyemo, yiyemeza kuyishyira mu Giswahili, akanasiyobanura mu cyongereza.

    Ati 'Kuko yakunzwe cyane muri iyo myaka twifuje kuyishyira mu giswahiri kugirango n'abantu batunva ikinyarwanda bavuga igiswahiri ibafashe kwegera Imana.'

    Iyi ndirimbo uyu munyamuziki yayishyize hanze mu 2005, bivuze ko imaze imyaka 18 isohotse. Avuga ko kuva yajya hanze yakiriye ubuhamya bw'abantu banyuranye, bagiye bamubwira ko 'yasubije intege mu buzima bwabo'.

    Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati 'Mana yanjye sinifuza gutaha uko naje, ungirire ubuntu nsakazaho urukundo. Muri wowe nziko ariho nzaruhukira iteka imiruho y'isi n'imisozi nurira.'

    Agakomeza ati 'Ndaje mubwiza bwawe, Ndaje ungirire neza, Ndaje nunve icyo umbwira. Rya jwi ryawe ryongorera. Ndaje nteze ugutwi umbwire. Ngaho ngenza ukushaka. Hari impanvu ituma mpora imbere yawe ndamya, ndirimba zaburi nshya. Wakoze umurimo, wambereye inshungu ubwo nari uwo kuzapfa. Umpindura umwana wawe, ndaje nshima.'

    Patient Bizimana amaze imyaka irenga 20 akora umuziki wubakiye ku gusingiza Imana no kugarura abantu kuri Yesu. Kandi, yaguye igikundiro cye mu ngeri zose.

    Uyu muririmbyi wamamaye mu ndirimbo nka 'Iyo neza' yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, ndetse mu 2022 yataramiye mu Burayi.

    Bizimana avuga ko yiyumvisemo impano yo kuramya mu 2002, yinjira mu muziki mu buryo bw'umwuga mu mwaka wa 2007 nyuma y'igihe cyari gishize yinjiye mu Itorero Restoration Church. 

    Patient Bizimana yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ndaje' yashyize mu rurimi rw'igiswahili ayita 'Nakuja Mbele Zako'

    Patient Bizimana avuga ko yafashe icyemezo cyo gushyira iyi ndirimbo mu Giswahili biturutse ku busabe bwa benshi

    Nelson Mucyo [Uri ibumoso] umaze iminsi afasha Patient Bizimana gusubiramo indirimbo ze zo hambere

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NAKUJA MBELEZAKO'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129158/patient-bizimana-yashyize-mu-rurimi-rwigiswahili-indirimbo-ye-ndaje-imaze-18-video-129158.html

  • Byasabye ko ababyeyi bahura! Uko Karera na Rwatubyaye bari babaye ikibazo ku rukundo rwa Rihungu na Liliane (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko inkuru zishyushye mu itangazamakuru ko Liliane yaba yatumye Karera Hassan na Diane batandukana, nyuma akavugwa mu rukundo na Rwatubyaye byatumye hasa n’ahavukamo ikibazo mu rukundo rwe na Kwizera Janvier, umunyezamu wa Police FC.

    Byatangiye mu Kwakira 2022 ubwo hajyaga hanze ifoto ya Liliane ari kumwe na Karera Hassan muri Finland aho byavuzwe ko ari mu rukundo n’uyu mukinnyi nyuma yo kumutandukanya n’umugore we, Diane basezeranye imbere y’amategeko wanamujyanye muri iki gihugu.

    Uretse ibi kandi nyuma haje ifoto ari kumwe na Rwatubyaye Abdul, aho yaherekejwe n’amagambo avuga ko amukumbuye.

    Ibi byose ubwo byabaga, Liliane akaba yari mu rukundo na Kwizera Janvier uzwi nka Rihungu nk’uko yabibwiye ikinyamakuru ISIMBI mu kiganiro cy’umwihariko.

    Ati 'nk’uko mwabibonye, Liliane ni umukunzi wanjye. Tumaze umwaka dukundana. Ibyo bintu byose byagiye bivugwa nari mbizi kuko nakundanaga na we.'

    Yakomeje avuga ko umukunzi we atigeze akundana na Karera Hassan nk’uko byavuzwe ndetse ko yamenyanye na we na Rwatubyaye baratandukanye.

    Ati 'Bijya kuvugwa cyane nari mu rukundo na we, arabinsobanurira byose, Karera ntabwo bigeze bakundana, yafashe umwanya arabinsobanurira uretse ko abantu bagiye babifata uko bitari. Karera yageze Finland agiye kureba umugore we, hari ukuntu ugera akantu ukahasanga umuntu muturuka hamwe, ni we muntu w’umunyarwanda yahise yisangaho, baramenyana, bakajya baba bari kumwe kuko n’umugore wa Karera yari umushuti wa Liliane, wenda birashoboka bimwe byo mu rukundo ko wenda yagiye afata ibintu uko bitari.'

    'Kuri Abdul [Rwatubyaye] ntabwo navuga ko yabaye igihe kinini mu rukundo na Liliane, bitewe n’ukuntu yabinsobanuriye yari inshuti ye magara, aza mu Rwanda ni we muntu yari azi hari 2019 na biriya mwabonye ni ibya kera.'

    Ku giti cye avuga ko nta kibazo byigeze bimutera kuba byaravugwaga ibyo byose kuko byagiye kujya hanze abizi umukunzi we yarabimubwiyeho gusa ngo yaje kugira ikibazo cy’uko abantu bamufata ndetse n’umuryango we uko umubona kuko bari basanzwe bamuzi.

    Ati 'Urumva byavuzwe cyane njye nsanzwe mbizi ariko bitewe n’ukuntu umukunzi wanjye bamuvugaga, numvaga mfite ikintu ku mutima, kugenda mu muhanda kuko byavuzwe n’amaradiyo menshi biranandikwa cyane nkumva ko abantu hari indi sura bari kumbonamo cyangwa urwo rukundo ndimo, nza kugira ikibazo ku muryango wanjye kuko bari basanzwe bamuzi, batangira gutekereza kuri uwo muntu ukundana n’umwana wabo.'

    Bo kuko bari bazi ibyo barimo, biyemeje guhuza ababyeyi babo bakabasobanurira ndetse bakabagirira icyizere ko ibirimo kuvugwa atari ukuri.

    Ati 'byaje kuba ngombwa ko umuryango, mama we na mama, cyane ko mama we yari anabizi, baza hano turabibabwira, tubabwira ko natwe byadutunguye, birarangira kuko njye ikibazo nari mfite ni icy’umuryango kuko umuntu bari baramwakiriye nyine, baramwishimiye, ndavuga ngo reka noneho mama muhuze na mama we tubabwire ko ibyo ari ibintu bidafite icyo bishingiyeho.'

    Avuga ko urukundo rwabo umunsi ku munsi rugenda rukura ariko na none batarahitamo aho bazatura niba ari mu Rwanda cyangwa Finland aho umukunzi we aba ndetse anafite akazi ahubwo byo se bizaterwa n’imiterere y’akazi kabo.

    Liliane wavuzwe mu rukundo n’abakinnyi batandukanye ariko akegukanwa na Rihungu

    Rihungu yahamije urwo akunda Liliane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byasabye-ko-ababyeyi-bahura-uko-karera-na-rwatubyaye-bari-babaye-ikibazo-ku-rukundo-rwa-rihungu-na-liliane-video

  • Moses yemereye Urukiko gukoresha urumogi #rwanda #RwOT

    Umunyamideli washinze inzu y’imideli ya Moshions, Turahirwa Moses yemereye Urukiko ko yakoresheje ikiyobyabwenge cy’urumogi ariko avuga ko yarunywereye mu Butaliyani.

    Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Moses yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Moses aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi no gukoresha impapuro mpimbano.

    Uyu munsi nibwo yatangiye kuburana aho yemeye ko yakoresheje iki kiyobyabwenge ubwo yari mu Butaliyani kandi muri icyo gihugu bidafatwa nk’icyaha.

    Ikindi ngo ni uko urumogi rwasanzwe iwe, rwari mu ishati atarambara na rimwe atazi uko rwagezemo.

    Icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano, yavuze ko pasiporo yagaragaje avuga ko yahinduye igitsina ubu ari umugore, aho yashimiye Leta y’u Rwanda yabyemeye, yavuze ko iyo pasiporo nta ho yayikoresheje ndetse nta na nimero ifite ahubwo ari iyo arimo gukoresha muri filime ye Kwanda season 1.

    Turahirwa Moses yavuze ko pasiporo y’umwimerere ayifite ndetse ko kuba yarahise asiba uru rwandiko kandi akaba yaragerageje kuruhindura agakuraho nimero ya passport, bitari bihagije ngo bibe icyaha.

    Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko imiterere y’ibyaha Turahirwa aregwa, bumusabira gufungwa by’agateganyo mu minsi 30, mu gihe iperereza rigikomeje.

    Icyakora, Turahirwa yasabye kurekurwa akaburana ari hanze, atanga inzu y’imideli ya Moshions nk’ingwate, ndetse Se na mushiki we bemera kumwishingira kugira ngo Urukiko rumurekure, aburane adafunze.

    Moses yagejejwe imbere y’urukiko

    Source : http://isimbi.rw/imideli/article/moses-yemereye-urukiko-gukoresha-urumogi

  • Mu Bwongereza havutse umwana wabyawe n'abantu batatu,uburyo bushya bwo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ibice byinshi by'ingirabuzimafatizo ye byavuye ku babyeyi babiri, mu gihe ikindi gice kigera kuri 0.1% cyavuye ku mubyeyi wa gatatu, w'umugore, watanze ingirabuzimafatizo ye.

    Ubu buryo bw'inkomarume (bw'intangiriro) ni igerageza ryo kwirinda ko abana bavukana indwara zikaze zo kudakora neza kw'utunyangingo tw'umubiri, zizwi nka 'mitochondrial diseases'.

    Abana batanu bamaze kuvuka hifashishijwe ubu buryo, ariko nta yandi makuru yatangajwe kuri bo.

    Izo ndwara zo kudakora neza kw'utunyangingo ntizikira kandi zishobora kwica mu gihe cy'iminsi cyangwa ndetse no mu gihe cy'amasaha nyuma yuko umwana avutse.

    Imiryango ifite abana nk'abo imaze gupfusha abana benshi kandi ubu buryo bw'ikoreshwa rya DNA bubonwa nk'uburyo bwonyine bwo gutuma iyo miryango igira umwana wayo bwite ufite ubuzima bwiza.

    'Mitochondria' ni uduce duto cyane tuba hafi muri buri kanyangingo k'umubiri w'umuntu duhindura ibiryo mo ingufu umubiri ukoresha.

    Utwo duce iyo tudafite ingufu tunanirwa guha ingufu umubiri bigatuma ubwonko bwangirika, imitsi igacika intege ndetse igacikagurika, umutima ugahagarara ndetse bigatera n'ubuhumyi.

    Dutangwa gusa n'umubyeyi w'umugore. Rero ubuvuzi bwo kudutanga ni uburyo buhinduwe bw'ikizwi nka IVF [In Vitro Fertilisation], gituma abantu bafite ibibazo by'urubyaro babona umwana, bukoresheje uduce (mitochondria) two mu igi ryatanzwe n'ufite ubuzima bwiza.

    Ariko utu duce na two tugira amakuru yatwo bwite ajyanye n'ingirabuzimafatizo, cyangwa DNA, bivuze ko urebye abana bavutse muri ubwo buryo bakura DNA ku babyeyi babo ndetse n'igice gito kiva no ku watanze utwo duce. Iyi ni impinduka ihoraho igenda ihererekanywa mu bisekuru (ibiragano) by'abantu.

    Iyi DNA yatanzwe ivuye ku wundi muntu ituma gusa utwo duce (mitochondria) dutanga umusaruro, nta ngaruka igira ku bindi bice nk'isura kandi ntabwo ituma habaho “umubyeyi wa gatatu”.

    Ubu buryo bwatangiriye mu mujyi wa Newcastle mu Bwongereza ndetse mu 2015 mu Bwongereza hashyizweho amategeko yo gutuma haremwa abana nk'abo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/mu-bwongereza-havutse-umwana-wabyawe-n-abantu-batatu-uburyo-bushya-bwo-kurema

  • Guinée-Conakry: Col Doumbouya yirukanye uwari Umugaba Mukuru w'Ingabo.kubera (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Itangazo rivana Gen Koulibaly ku mirimo ryasomewe kuri Televiziyo y'Igihugu mu ijoro ryakeye.

    Uyu musirikare yahise asimburwa na Général Ibrahima Sory Bangoura wari umaze umunsi umwe avanwe na Perezida Doumbouya ku ipeti rya Colonel akamugira Général de Brigade.

    Gén Koulibaly nyuma yo kuvanwa ku nshingano z'Umugaba Mukuru w'Ingabo yahise agirwa Minisitiri ushinzwe iterambere ry'imijyi, imiturire ndetse n'iterambere ry'ibice by'igihugu.

    Col Doumbouya yahinduye Umugaba Mukuru w'Ingabo, mu gihe amaze iminsi akora impinduka zitandukanye mu buyobozi bukuru bw'Ingabo za Guinée.

    Ni impinduka zasize yirukanye abarimo uwari ukuriye ubutasi bwa gisirikare, Lt Col Ismael cyo kimwe n'uwari umuyobozi w'ikigo gishinzwe gutangirwamo amasomo yo kubungabunga amahoro

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/guinee-conakry-col-doumbouya-yirukanye-uwari-umugaba-mukuru-w-ingabo-kubera-iki