Blog

  • “Amaso ni nk’ayinyana”  Miss Muheto yongeye gushyira hanze amafoto ashimangira ubwiza bwe, yari yishimye cyane(AMAFOTO)  – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Amaso ni nk'ayinyana'  Miss Muheto yongeye gushyira hanze amafoto ashimangira ubwiza bwe, yari yishimye cyane

    Miss Muheto Divine yongeye gutuma abamukunda bacika urondogoro nyuma y'amafoto agaragaza ubwiza bwe yashyize hanze.

    Ubu kuva muri 2021 Nshuti Muheto Divine ni we ukiri Miss w'urwanda kugeza igihe azasimburirwa.

    Source : https://yegob.rw/amaso-ni-nkayinyana-miss-muheto-yongeye-gushyira-hanze-amafoto-ashimangira-ubwiza-bwe-yari-yishimye-cyaneamafoto/

  • Isaha y’Imana iyo itaragara ntacyo uba: Muri Congo abana 2 b'impinja barokowe n'abatabazi barimo kureremba mu kiyaga cya Kivu – IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo abana babiri b'impinja barokowe n'abatabazi barimo kureremba hafi y'inkombe z'ikiyaga cya Kivu nyuma y'iminsi itatu habaye imyuzure yahitanye ababyeyi babo.

    Iyi myuzure yibasiye uduce twa Bushushu na Nyamukubi muri Teritwari ya Kalehe mu ntara ya Kivu y'Epfo muri DR Congo, abo yahitanye bose hamwe ubu ni 411 naho abandi '5,255 baburiwe irengero'

    Source : https://yegob.rw/isaha-yimana-iyo-itaragara-ntacyo-uba-muri-congo-abana-2-bimpinja-barokowe-nabatabazi-barimo-kureremba-mu-kiyaga-cya-kivu-ifoto/

  • Perezida Tshisekedi yatunze agatoki Kenya nyuma y'u Rwanda – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Tshisekedi yijunditse Kenya nyuma y'uko icyo gihugu kigennye umugaba mukuru mushya w'ingabo za Afurika y'Iburazirazuba (EACRF), usimbura Maj Gen Jeff Nyagah weguye muri Mata 2023.

    Amezi agiye kuba umunani ingabo za EAC zoherejwe mu Burasirazuba bwa Congo gufasha icyo gihugu kugarura amahoro, nyuma y'imirwano yari imaze igihe ihanganishije ingabo za Leta (FARDC) n'umutwe wa M23.

    Congo ntiyigeze yiyumvamo EACRF kuko itarashe kuri M23, ari nabyo byagejeje ku kwegura kwa Gen Nyagah, wavuze ko icyo gihugu cyagiye kibashyiraho igitutu ngo bakore ibitandukanye n'inshingano bahawe.

    Amaze kwegura, Kenya nk'igihugu gifite inshingano zo kuhobora ingabo za EAC ziri muri Congo yahise ishyiraho umugaba mukuru mushya, Maj-Gen Alphaxard Muthuri Kiugu.

    Mu ruzinduko Perezida Tshisekedi yagiriye i Gaborone muri Botswana kuri uyu wa Kabiri, yabwiye abanyamakuru ko batumva uburyo Kenya yashyizeho umugaba mukuru mushya, itagishije inama Congo.

    Yagize ati “Nyagah weguye mu buryo budasanzwe, yaradutunguye adushinja ibirego byo kumutera ubwoba, ibintu atari yarigeze atubwira mbere. Kuki mbere atigeze atubwira iby'iryo terabwoba? Ubwo yafataga umwanzuro wo kuva muri RDC, Kenya yahise ishyiraho undi mugaba mukuru w'izo ngabo itatugishije inama nk'aho izo ngabo ari iza Kenya gusa. Harimo ikibazo gikomeye.”

    Muri uru ruzinduko, Tshisekedi yavuze ko ingabo za EAC nizidahindura ngo zifashe RDC kurwanya M23, zigomba kuba zavuye ku butaka bw'icyo gihugu bitarenze Kamena uyu mwaka.

    Tshisekedi yiringiye ingabo z'Umuryango w'Ibihugu bigize Afurika y'Amajyepfo (SADC), ziherutse kwemezwa ko vuba aha zizajya muri RDC gufasha icyo gihugu guhangana n'imitwe irimo M23.

    Bibaye mu gihe Congo yanze kongerera igihe ingabo za EAC cyarangiye muri Werurwe muri uyu mwaka, igasaba uwo muryango kubanza kuzihindurira inshingano kugira ngo zemererwe kurwana na M23, aho gusigara mu duce yavuyemo gusa.

    EAC yo ivuga ko igamije kumvikanisha impande zitavuga rumwe kugira ngo ikibazo gikemurwe mu bwumvikane aho kuba mu mirwano, gusa Leta ya Kinshasa yo ntibikozwa.

    Mu kwezi gushize, Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga ya Congo yandikiye ubunyamabanga bwa EAC isaba ko manda y'ingabo z'uwo muryango ihinduka zikemererwa kurwana, guhindura ku buryo igihugu kimwe atari cyo cyemererwa kuyobora izo ngabo, ahubwo ibihugu bigasimburana, n'ibindi.

    Inama yemerejwemo ko ingabo za SADC zizajya muri RDC yabaye hashize iminsi ibiri habaye indi i Bujumbura mu Burundi, yari yashimye intambwe imaze guterwa mu kugarura umutekano muri Congo.

    Marc Hoogsteyns, umunyamakuru umaze igihe akurikiranira hafi ibibazo bya politiki yo mu karere k'ibiyaga bigari, yavuze ko kohereza izindi ngabo muri RDC bishobora guteza imvururu kurusha gukemura ikibazo.

    Yagize ati “M23 yatubwiye ko idateze gushyira hasi intwaro mu gihe ingabo za SADC zaba zibagabyeho ibitero. Uko ibintu bimeze uyu munsi bitandukanye cyane n'uko byagenze mu 2013.”

    Marc yagaragaje ko izo ngabo nizoherezwa muri RDC bizaba bisa nko kongera umuriro mu gihuru, mu gihugu kibarizwamo ingabo zitandukanye z'amahanga.

    Ntacyo M23 iratangaza nyuma y'aho SADC itangarije ko izohereza ingabo muri RDC, gusa uyu mutwe wakunze kuvuga ko utazarambika intwaro hasi Congo nitemera ibiganiro.

    Itsinda ry'ingabo zidasanzwe za SADC rizwi nka FIB niryo ryagabye ibitero kuri M23 mu 2013, rituma uwo mutwe usubira inyuma wemera kurekura umujyi wa Goma wari wafashe.

    Hari amakuru avuga ko M23 itarekuye kuko yari inaniwe, ahubwo byaturutse ku gitutu n'inama yagirwaga ngo yemere ibiganiro kuko Guverinoma ya Congo yari yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyo basabaga.

    Nyuma y'imyaka icumi, M23 ivuga ko Congo itigeze ishyira mu bikorwa ibyo yari yabemereye, ari nayo mpamvu bongeye kubura intwaro.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-tshisekedi-yatunze-agatoki-kenya-nyuma-y-u-rwanda

  • England: Umwana yavutse afite uturemangingo n… – #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere mu gihugu cy’ u Bwongereza, umwana yavutse hakoreshejwe uturemangingo  ndangasano (ADN/DNA) tw’abantu batatu.

    Ibice byinshi by’uturemangingo byavuye ku babyeyi babiri, mu gihe ikindi gice kingana kuri 0.1% cyavuye ku mubyeyi wa gatatu, w’umugore, watanze uturemangingo ndangasano twe.

    Ubu buryo bwakoreshejwe mu igerageza ryo kwirinda ko abana bavukana indwara zikaze zo kudakora neza kw’uturemangingo tw’umubiri, tuzwi nka ‘mitochondrial diseases’. Abana batanu bamaze kuvuka hifashishijwe ubu buryo, ariko nta yandi makuru yatangajwe kuri bo.

    Izo ndwara zo kudakora neza kw’utunyangingo ntizikira kandi zishobora kwica mu gihe cy’iminsi cyangwa ndetse no mu gihe cy’amasaha nyuma yuko umwana avutse.Imiryango ifite abana nk’abo imaze gupfusha abana benshi kandi ubu buryo bw’ikoreshwa rya DNA bubonwa nk’uburyo bwonyine bwo gutuma iyo miryango igira umwana wayo bwite ufite ubuzima bwiza.

    ‘Mitochondria’ ni uduce duto cyane tuba hafi muri buri turemangingo k’umubiri w’umuntu duhindura ibiryo mo ingufu umubiri ukoresha.Utwo duce iyo tudafite ingufu tunanirwa guha ingufu umubiri bigatuma ubwonko bwangirika, imitsi igacika intege ndetse igacikagurika, umutima ugahagarara ndetse bigatera n’ubuhumyi.

    Utwo turemangingo Dutangwa gusa n’umubyeyi w’umugore, ubuvuzi bwo kudutanga ni uburyo buhinduwe bw’ikizwi nka IVF [In Vitro Fertilisation], gituma abantu bafite ibibazo by’urubyaro babona umwana, bukoresheje uduce (mitochondria) two mu igi ryatanzwe n’ufite ubuzima bwiza.

    Ariko utu duce na two tugira amakuru yatwo bwite ajyanye utruremangingo ndangasano DNA, bivuze ko urebye abana bavutse muri ubwo buryo bakura DNA ku babyeyi babo ndetse n’igice gito kiva no ku watanze utwo duce. Iyi ni impinduka ihoraho igenda ihererekanywa mu bisekuru (ibiragano) by’abantu.

    Iyi DNA yatanzwe ivuye ku wundi muntu ituma gusa utwo duce (mitochondria) dutanga umusaruro, nta ngaruka igira ku bindi bice nk’isura kandi ntabwo ituma habaho “umubyeyi wa gatatu”.

    Ubu buryo bwatangiriye mu mujyi wa Newcastle mu Bwongereza ndetse mu 2015 mu Bwongereza hashyizweho amategeko yo gutuma haremwa abana nk’abo.Ariko Ubwongereza ntibwahise bukomerezaho. Umwana wa mbere wavutse hifashishijwe ubu buryo yavutse mu muryango w’Abanya-Jordania, wakoreweho ubu buryo muri Amerika mu 2016.

    Urwego rushinzwe kugenzura imyororokere mu Bwongereza, rwitwa Human Fertilisation and Embryology Authority (HFEA), ruvuga ko abana “batagera kuri batanu” bamaze kuvuka muri ubwo buryo kugeza ku itariki ya 20 Mata muri uyu mwaka wa 2023.

    Urwego HFEA, nta mubare nyawo rutanga mu kwirinda ko iyo miryango imenyekana. Aya makuru make yamenyekanye nyuma y’ubusabe bujyanye n’uburenganzira ku kumenya amakuru bwatanzwe n’ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza.

    Sarah Norcross, umuyobozi  w’umuryango ufasha abafite ibibazo by’imyororokere witwa Progress Educational Trust, yagize ati:

    “Amakuru yuko umubare muto w’abana bahawe uduce tw’uturemangingo [mitochondria] ubu bavutse mu Bwongereza ni intambwe ikurikiyeho, mu gishobora kuzaguma kuba igikorwa kigenda gahoro kandi kirimo kwigengesera cyo gusuzuma no gutunganya uburyo bwo gutanga uduce tw’uturemangingo”.

    Kugeza ubu nta cyo amatsinda yo muri Newcastle yari yatangaza, rero biracyari urujijo niba ubu buryo bwaragenze neza.

    Profeseri Robin Lovell-Badge, ukora  mu kigo cy’ubushakashatsi ku buvuzi, Francis Crick Research Institute, yagize ati: “Bizaba biteye amatsiko kumenya ukuntu ubuvuzi bwo gusimbuza uduce tw’uturemangingo bwagenze ku rwego rw’ishyirwa mu ngiro;

    Niba abana nta ndwara y’uturemangingo tw’umubiri [mitochondrial disease] barwaye, kandi niba hari ibyago ibyo ari byo byose byuko bashobora kugira ibibazo nyuma yaho mu buzima bwabo”.

    Urebye, hari ibyago byo kugaruka kw’indwara, aho uduce utwo ari two twose tudafite ingufu tugumye mu mubiri dushobora kwiyongera umubare, tukaba tugishobora kuvamo iyo ndwara.

    Byaguzwe ko abana nk’abo bagera ku 150 umwaka ushobora gushira  bavutse buri mwaka mu gihugu Bwongereza.

    Inkomoko: BBCNEWS

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129166/england-umwana-yavutse-afite-uturemangingo-ndangasano-dukomoka-ku-bantu-batatu-129166.html

  • Ibanga rikomeje urugo rwe, umugore we kuri al… – #rwanda #RwOT

    Kuyumva amaze kuyishyira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, ushobora kwirengagiza ko yari amaze imyaka hafi itatu ayitegura, uhereye muri Covid-19.

    Ukoze neza imibare, ubona ko iyo agenda asohora buri ndirimbo igize iyi album, byari gufata igihe cy'imyaka itatu kugira ngo indirimbo zose zibe zisohotse.

    Bivuze ko buri nyuma y'amezi atatu yari kujya ashyira hanze indirimbo. Ibi biri mu byatumye abafana bamukumbura bibaza impamvu uyu Muyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe gutanga amaraso muri RBC atagisohora indirimbo, n'aho yari ahugiye mu gutegura iyi album ye ya cyenda.

    Ni album iriho indirimbo 13 ziganjemo cyane abaraperi. Iriho indirimbo ‘A voice note’ yakoranye na Bull Dogg, ‘Finally’ yakoranye na Wezi wo muri Zambia, ‘Fly away’, ‘Inside’, ‘Kampala’ yakoranye na A Pass wo muri Uganda, ‘Superwoman’ yakoranye na Sat-B wo mu Burundi, ‘Be my teacher’, ‘The One’, ‘Party’, ‘Feelings’ yahuriyemo na B-Threy, ‘My Number One’ yakoranye an Nel Ngabo na Riderman, ‘Don’t worry’ ndetse na ‘Mariwe’.

    Producer Knoxbeat niwe wakoze iyi album. Ariko muri rusange yagizweho uruhare n'abarimo Ishimwe Karake Clement wa Kina Music, Bob Pro, Zizou Al Pacino, Kenny Vibz ndetse na Dj Bisoso.

    Iyi album irihariye kuko indirimbo hafi ya zose ziriho zikoze mu rurimi rw'Icyongereza mu rwego rwo kwagura urugendo rw'umuziki rw'uyu muhanzi.

    Uko yahisemo abahanzi bakoranye kuri iyi album

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Tom Close yavuze ko buri muhanzi yatekereje kwifashisha kuri iyi album 'Essence' yari amwitezeho kuyishyiraho umutima.

    Avuga ko mu bahanzi yifuzaga gukorana n'abo harimo na Big Fizzo wo mu Burundi, ariko yasanze ari mu bitaramo mu Burayi ku buryo bitari kumukundira ko bakorana indirimbo.

    Ashingiye ku bitekerezo yakiriye, avuga ko ari kugera ku ntego ze. Ati 'Sat-B sibwo bwa mbere dukoranye indirimbo kuko hari n'indi twakoranye mbere igihe nticyatuma tuyikorera ibyo twifuzaga kuyikorera, iby'indirimbo iba ikeneye kugirango ibe yamenyekana.'

    'Kuko nta kuntu byumvikana ko Tom Close na Sat-B bahurira mu ndirimbo ntibe 'Hit' byabaye ngombwa rero ko dusubiramo tugakorana iyindi. Ntekereza rero umuntu tuzakorana i Burundi, i Burundi mpagira inshuti ebyiri, mpagira inshuti yitwa Farious nkagira inshuti yitwa Sat-B, Farious igihe narimo gukora album we ntiyari anahari yari mu Burayi.'

    Tom Close avuga ko asanzwe afitanye indirimbo na Sat-B ndetse na Farious, ku buryo byamworoheye kongera kubavugisha ashaka gukorana nabo.

    Avuga ko kwifashisha B-Threy kuri album ye, yashingiye ku kuba ari 'umuraperi mwiza unakora'. Kandi yabanje kumva ibihangano bye mbere y'uko amusaba ko bakorana indirimbo.

    Tom avuga ko yitaye cyane ku guhitamo abahanzi bazamufasha gukora album nziza igizwe n'ibihangano byiza, biri mu byatumye yifashisha B-Threy na Bull Dogg.

    Uyu munyamuziki avuga ko imyaka 15 ishize ari mu muziki, ibihangano bye byubakiye ku butumwa bw'igihe kirekire no 'kugerageza kujyana n'igihe'.

    Biri mu byatumye izi ndirimbo ziri kuri album yaragerageje kujyanya n'ibigezweho. Avuga ko buri ndirimbo iri kuri album ifite 'umwihariko wayo'.

    Tom avuga ko buri muhanzi wese akwiriye kujya muri studio atekereza ku kintu gishya agiye kuzana 'gitandukanye n'icyo yari yaratanze mbere'.

    Uyu muhanzi avuga ko imirimo akora n'inshingano z'urugo byuzuzanya, ari nayo mpamvu buri kimwe akibonera umwanya. Ati 'Urumva buri kimwe cyuzuzanya n'ikindi.'

    Uyu muhanzi avuga ko n'ubwo Covid-19 yagize ingaruka ku mibereho ya muntu, ariko yasize abahanzi batekereje ubundi bwo gucuruza no kumenyakanisha ibihangano byabo.


    Uruhare rw'umugore we kuri album n'ibanga rikomeje urugo

    Tom Close avuga ko ubwo yategura iyi album umufasha we Ange Ingabire Tricia yagize uruhare rungana na 100%, kuko yagiye amwumvisha indirimbo yabaga avuye gukorera muri studio akamuha ibitekerezo bijyanye n'uko yanozwa ikaba nziza.

    Tom Close avuga ko yagishije inama umugore we mu itegurwa ry'iyi album kubera ko ari inshuti ye kandi 'ambanira neza'. Ati 'Icya gatatu ntambangamira mu bikorwa by'ubuhanzi.' Akomeza ati 'Icya kane ni n'umujyanama.'

    Uyu muhanzi avuga ko indirimbo zose uko yazishyize kuri album, yabanje kuzumvisha umugore we ubwo yabaga avuye muri studio hanyuma akamuha ibitekerezo. Ati 'Inshuro zose iyo natahaga mvuye muri studio, haba nijoro, haba muri weekend, niwe muntu wa mbere wumvaga indirimbo nakoze.'

    Tom avuga ko hari 'ibyo' umugore we yamubwiraga guhindura. Avuga ko buri gihe iyo ari gukora igihangano yumva ibitekerezo bya buri muntu ariko 'by'umwihariko ibye narabyumvaga cyane nk'umuntu tubana.'

    Mu Ugushyingo 2013, nibwo Tom Close yarushinze na Ange Tricia mu birori byari bibereye ijsiho. Imana yabaye umugisha babyara abana be, ariko bafite undi umwe barera.

    Urugo rw'abo rufatwa nk'urugero rwiza kandi rwihariye mu ngo z'ibyamamare cyangwa se abantu bazwi. Tom Close yabwiye InyaRwanda ko imyaka 10 ishize arushinze n'umufasha we, nta banga ryihariye rikomeje urugo rwe, ahubwo byose bitangwa n'Imana.

    Ati 'Ntarindi (ibanga) ni amahirwe. Buriya ugize amahirwe wenda ukaba ufite ibintu bigenda neza iyo uzi ubwenge icyubahiro ugiha uwo kigomba. Icyubahiro n'icy'Imana, ni Imana yacu twese ariko njyewe Imana yaramfashije nta bwenge bwanjye nshyiramo, ikindi nshima Imana ko mfite umuntu twuzuzanya, ni Imana ibitanga ibyo ng'ibyo no muri Bibiliya byanditsemo, ko ubutunzi ubuhabwa n'ababyeyi ariko umufasha mwiza ukamuha n'Imana.'


    Igitaramo cyo kuyimurika ashobora gutumiramo Tiwa Savage

    Tom Close aherutse kugaragara agirira uruzinduko mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena, ndetse yahuye n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo sosiyete ya Tecno.

    Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka 'So Fine', avuga ko zimwe muri serivisi umuhanzi atanga harimo no gutaramira abakunzi be.

    Akavuga ko igihe azatekereza gukora igitaramo amurika iyi album azakora igitaramo cyiza, kandi ashobora guhuriramo n'undi muhanzi ukomeye.

    Ati 'Ashobora kuba Tiwa Savage, ashobora kuba n'undi muhanzi, ushobora kuba n'undi n'undi cyagwa nkabikora njye nyine. Njye ndifuza kuzakora igitaramo abafana babona ko icyo gitaramo gikwiriye.'

    Tom avuga ko iyo abakunzi b'umuziki babona ko igitaramo cyari gikenewe 'ushobora kugikora uri wenyine muri Arena abantu bakaza'.

    Uyu muhanzi avuga ko azakoresha imbaraga ze, kandi mu gihe azaba ashyigikiwe n'abafana bashaka ko abakorera igitaramo ntakizamubuza kubataramira.

    Tom Close asobanura ko Tiwa Savage bataziranyi, ariko bitewe n'uko ari ibyo abantu bamaze igihe bavuga, yizeye ko igihe azaba agiye gukora igitaramo azakora uko ashoboye akajyanisha n'ibyifuzo by'abafana. Ati 'Njye ndifuza kuzakora igitaramo abafana babona ko icyo gitaramo gikwiriye.'

    Tiwa Savage ushobora gutumirwa na Tom Close, aherutse kuririmba mu muhango wo kwimika Charless III nk'umwami na Camilla nk'umwamikazi b'u Bwongereza.

    Uyu mugore yasangije abamukurikira uko byari bimeze, maze yandika avuga ati 'Ighe kimwe nzabwira umwana wanjye ko uyu ari Tiwa Savage.'

    Ibigitsikamiye umuziki w'u Rwanda n'inama ze ku rubyiruko

    Muri iki gihe, umuziki wa Afurika wihariwe n'abahanzi bo muri Nigeria, ndetse benshi mu bahanzi bo mu bindi bihugu bifuza gukorana n'abo.

    Gutera imbere ku muziki wabo, byatumye aba bahanzi bihagararaho mu bijyanye no kubatumira mu bitaramo. Kandi, uko bucyeye n'uko bwije barigwizaho uduhigo.

    Tom Close yabwiye InyaRwanda kimwe mu bigutuma umuziki w'u Rwanda utagera ku rwego rwiza, harimo imbaraga za buri wese mu gushyigikira abahanzi.

    Uyu muhanzi avuga ko itangazamakuru rigomba gushyigikira abahanzi, ariko inzozi zabo ari uko umuziki wagera ku rwego Mpuzamahanga.

    Tom avuga ko mu muziki 'nta mpuhwe zibaho' ari nayo mpamvu nta muntu ushobora kumva indirimbo yawe kubera ko agakunda gusa, ahubwo hari n'ibindi abantu bashingiraho bumva cyangwa se bashyigikira umuhanzi.

    Ibi avuga ko biri mu bituma, n'abategura ibitaramo bita cyane ku kureba umuntu batumira kandi ushobora kubinjiriza.

    Tom Close avuga ko ashingiye kubimaze gukorwa, yifuza ko 'ubuyobozi dufite bwakomeza kuba ubu'. Avuga ko uko imyaka ishira indi igataha, ibintu bigenda bihinduka ku muvuduko utari usanzwe, ku buryo buri wese asabwa kujyana n'iterambere.

    Yavuze ko hamwe n'ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame 'uko imyaka ihita n'indi igenda iza umuvuduko tugenderaho ugenda wikuba'.

    Akomeza ati 'Dukeneye kugira Umukuru wacu w'Igihugu, agakomeza kutuyobora niko njye mbyumva.'

    Mu gihe bamwe bumvikana bagaragaza ko nta cyizere cy'ubuzima bw'ejo hazaza, Tom Close avuga ko buri wese akwiye guharanira kwiyumvamo impinduka muri we.

    Uyu munyamuziki avuga ko biri kimwe gihinduka uretse 'impinduka zose muri rusange'. Agasaba buri wese kugendana n'umuvuduko w'iterambere igihugu kiba kigezeho. Ati 'Mbese wumva y'uko abantu bose baguteraniyeho. N'ah'umuntu ku giti cye.' 

    Tom Close yatangaje ko umufasha we Ange Ingabire Trica yagize uruhare rw'100% mu ikorwa rya Album 'Essence' 

    Tom Close avuga ko yashakaga gukorana indirimbo na Big Farious kuri iyi album ariko asanga yagiye mu bitaramo mu Burayi 

    Tom avuga ko nta banga ryihariye rikomeje urugo rwe, ahubwo Imana yamuhaye umufasha umukwiriye 

    Tom avuga ko yifashishije abahanzi yari akeneyeho kuryosha izindi ndirimbo 13 zigize album ye 

    Tom avuga ko ataratangira ibiganiro na Tiwa Savage, ariko ko igihe azakorera igitaramo cyo kumurika album ye azajyanisha n'ibyifuzo by'abafana be 

    Urutonde rw'indirimbo 13 zigize album 'Essence' ya Tom Close

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA TOM CLOSE

     “>

    KANDA HANO UBASHE WUMVAALBUM YOSE Y'INDIRIMBO 13 YA TOM CLOSE

    “>

    VIDEO: Nyetera Bachir-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129171/ibanga-rikomeje-urugo-rwe-umugore-we-kuri-album-gutumira-tiwa-savage-tom-close-yasubije-vi-129171.html

  • Mukecuru yerekeje kuri sitade – Amafoto agara… – #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru ba InyaRwanda bamaze gusesekara mu mujyi wa Huye, umujyi ugiye kwakira umukino wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, aho Mukura yakiriye Rayon Sports.

    Ni umukino karundura ugomba gutanga ikipe izahura n’izarokoka hagati ya Kiyovu Sports na APR FC nazo ziza guhurira i Bugesera. Abaturage bo mu mujyi wa Huye bari mu mirimo ariko bitegura amasaha y’umukino ugomba gutangira saa cyenda zuzuye (15:00 PM).

    Ikirere cyo mu Karere ka Huye kimeze neza cyane 

    Umujyi wa Huye, ni umwe mu mijyi yunganira Kigali 

    Sitade ya Huye niyo iri bwakire uyu mukino w’amateka hagati y’amakipe yombi 

    Bamwe mu bafana ba Mukura bazindukanye imyenda ndetse n’ibirango by’ikipe, basa n’aho basubira mu rugo umukino urangiye 

    Umujyi wose ni umuhondo 

    Ibirango by’ikipe ya Mukura bimanitse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Huye

    Inzu y’isoko rya Huye itangirwamo serivise hafi ya zose z’ubucuruzi 

    Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura yabukereye ngo yiteguye kubabaza Rayon Sports. Aha twahuriye mu mujyi ari mu nzira zigana kuri sitade 

    Fan Club y’abamotari bo mu mujyi wa Huye 

    AMAFOTO: Ngabo Serge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129172/mukecuru-yerekeje-kuri-sitade-amafoto-agaragaza-imyiteguro-yumukino-wa-mukura-na-rayon-spo-129172.html

  • Uko niko barya ayabo, Rocky na bagenzi be bagaragaye bari kurira ubuzima mu tumodoka tunezeza benshi(Amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uko niko barya ayabo, Rocky na bagenzi be bagaragaye bari kurira ubuzima mu tumodoka tunezeza benshi(Amashusho)

    Icyamamare mu mwuga wo gusobanura filime yifatanyije na bagenzi be bakorana muri Rocky Entertainment bagaragaye mumashusho baryohewe n'ubuzima.

    Reba video hasi..

    Source : https://yegob.rw/uko-niko-barya-ayabo-rocky-na-bagenzi-be-bagaragaye-bari-kurira-ubuzima-mu-tumodoka-tunezeza-benshiamashusho/

  • Birakomeye cyane: Menya ibintu 5 bikomeye bimaze kumenyekana ku rubanza rwa Turahirwa Moses – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli Turahirwa Moses ushinjwa ibyaha bikomeye cyane harimo ibyaha by'impapuro mpimbano ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge hamaze kumenyekana ibintu 5 kurubanza rwe.

    Dore ibintu bitanu byamaze kumenyekana kurubanza rwa Moses dukesha Inyarwanda.com:

    1. Moses yasanzwemo ibiyobyabwenge by'urumogi bingana na 321 THC (Ubushinjacyaha)

    2. Moses yireguye avuga ko ibi biyobyabwenge byose yabifatiye mu gihugu cy'u Butaliyani aho amaze igihe yiga.

    3. Umwavoka wa Moses yavuze ko atigeze ahindura impapuro z'inzira ahubwo ko habayeho icyo umwavoka yise 'Gutwika' kandi ko kuba yarahishe nimero z'urupapuro rw'inzira bigaragara ko atari agambiriye ikibi.

    4. Umuryango wa Moses wemeye ku mwitangira wemeza ko ntaramuka arekuwe byagateganyo atazatoroka igihugu bikaba byemejwe na Papa we hamwe na Mushiki we.

    5. Umunyamideli Turahirwa Moses yemeyeko bamufatanye uru mogi ubwo yatabwaga muri yombi gusa avuga ko atazi uburyo rwageze mu ishati barusanzemo.

     

    Source : https://yegob.rw/birakomeye-cyane-menya-ibintu-5-bimaze-kumenyekana-ku-rubanza-rwa-moses/

  • “Ukuntu tuba turwanira kujya yo burya ni nko mu kuzimu” abantu batewe agahinda n’umunyarwanda warasiwe muri Amerika bituma n’abahakundaga bahanga urunuka nyuma yo kumenya icyo yazize – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ukuntu tuba turwanira kujya yo burya ni nko mu kuzimu' abantu batewe agahinda n'umunyarwanda warasiwe muri Amerika bituma n'abahakundaga bahanga urunuka

    Abantu babiri barimo umunyarwanda Derrick Irutingabo bapfuye abandi batanu barakomereka, nyuma yo kurasirwa mu birori by'isabukuru mu Majyepfo ya California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

    Polisi yatangaje ko Irutingabo Derrick  yaguye mu rugo aho  naho mugenzi we agwa kwa muganga.

    Bamwe mu banyarwanda bagaragaje akababaro batewe n'urupfu rwa Irutingabo, aho umwe yanditse kuri Twitter ati 'Umuntu wanjye Irutingabo Derrick baramwishe sha, bamurasiye mu birori by'isabukuru mu Majyepfo ya California'.

    Source : https://yegob.rw/ukuntu-tuba-turwanira-kujya-yo-burya-ni-nko-mu-kuzimu-abantu-batewe-agahinda-numunyarwanda-warasiwe-muri-amerika-bituma-nabahakundaga-bahanga-urunuka-nyuma-yo-kumenya-icyo-yazize/

  • Abakunzi ba FC Barcelona bazamukumbura: Kapiteni wa FC Barcelona yatangaje inkuru iteye agahinda ku bakunzi biyi kipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umunyabigwi mu ikipe ya FC Barcelona akaba na kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Espane yamaze gutangaza inkuru itari nziza ku bakunzi b'ikipe y'i Catalonia.

    Sergio Busquets umukinnyi watanze byose yari afite kuva akiri muto cyane kugeza akuze abikorera ikipe ya FC Barcelona yamaze gutangaza ko atazongera gukinira ikipe yamuhaye byose yifuzaga mu buzima bwe uyu mwaka w'imikino nurangira gusa mu by'ukuri agiye nk'umugabo kuko ibyo yagomba gutanga byose n'imbaraga ze zose yabihaye iyi kipe.

    Sergio Busquets ukomoka mu gihugu cya Espane akaba na kapiteni w'i kipe y'igihugu cyayo afite imyaka 34 y'amavuko akaba yarahesheje ibihembo bitandukanye ikipe ya FC Barcelona harimo ibikombe bigera kuri 30 byose mu mikino 700 yayikiniye.

    Source : https://yegob.rw/abakunzi-ba-fc-barcelona-bazamukumbura-kapiteni-wa-fc-barcelona-yatangaje-inkuru-iteye-agahinda-ku-bakunzi-biyi-kipe/