Blog

  • Bishop Ndayambaje Elisaphane yatorewe kuba Um… – #rwanda #RwOT

    Inama yabereye ku cyicaro cy’Umuryango w’Abasomyi ba Bibiliya mu Rwanda, kuri uyu Kane tariki ya 11/5/2023, isize Bishop Ndayambaje Elisaphane atorewe kuba Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR).

    Bishop Ndayambaje yatowe ku majwi 242 kuri 242, akaba asimbuye Bishop Ndagijimana Emmanuel wayoboye AEBR muri Manda imwe kuko yagiyeho mu mwaka wa 2018 asimbuye Rev. Dr. Munyasoko Gato Corneille wahamagariwe indi mirimo.

    Bishop Ndayambaje Elisaphane watorewe kuyobora AEBR, abaye Umuvugizi wa 9 mu mateka y’iri torero, akaba asimbuye Bishop Ndagjimana nawe wari wasimbuye Rev Dr Gato Corneille Munyamasoko. 

    Itorero AEBR (Ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda/Association des Eglises Baptiste au Rwanda) ryageze mu Rwanda mu mwaka w’1964, ribona ubuzima gatozi mu mwaka w’1967. Rifite abakristo barenga ibihumbi 200 banditse mu gitabo cy’itorero. 

    AEBR iherutse gushimwa na RGB

    Mu myaka 3 ishize ubwo AEBR yimikaga Abagore ku nshuro ya mbere ndetse ikanimika bwa mbere Aba-Bishop nyuma y'imyaka 55 yari imaze igeze mu Rwanda na 52 ikorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n'amategeko, yashimiwe cyane n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

    Dr Usta Kayitesi, Umuyobozi Mukuru wa RGB, yashimiye AEBR ko iri mu murongo mwiza wa Leta y'u Rwanda wo guharanira kubaka inzego z'ubuyobozi Leta izashobora gukurikirana no gufasha, by'umwihariko akaba ari abayobozi bahuguwe kandi bumva umutwaro wo kubaka itorero rigendera ku mategeko.

    Yabashimiye cyane igikorwa cyiza bakoze cyo guha ijambo abagore kuko ari ikimenyetso cyo gushyira hamwe hagamijwe iterambere ry'igihugu ndetse n'itorero. Yabwiye abari muri uyu muhango ko umugore ari we wabaye umushumba bwa mbere. 

    Mu gutanga urugero yavuze ko iyo umugore atwite, aba ari umushumba w'umwana atwite. Yavuze ko Bibiliya ifite abagore benshi b'intwari ariko kandi n'u Rwanda rukaba rufite abagore benshi b'intwari. Ati: “Bibiliya ifite abagore b'intwari benshi batandukanye ariko n'u Rwanda rufite abagore b'intwari benshi batandukanye. 

    Umutwaro iki gihugu cyarazwe wa Jenoside yakorewe abatutsi, iyo tutagira ubuyobozi buha agaciro, buha agaciro ubumwe muri twese, kugira uruhare rwo kubaka igihugu tuba dufite intambwe nkeya cyane ariko umuntu yashima ko imyaka 25 ishize twese twahuje amaboko;

    Duhuza ubwenge, duhuza ubushobozi, duhuza n'umugambi wo kubaka umunyarwanda ufite agaciro. Ndagira ngo Nshime rero ababyeyi b'abapasiteri uyu munsi itorero ryashyize ku mugaragaro kwemera ibyo mwakoze byinshi”.

    Bishop Ndayambaje yatorewe kuba Umuvugizi wa AEBR ku majwi ijana ku ijana

    Umuvugizi mushya wa AEBR, Bishop Ndayambaje (iburyo) hamwe na Bishop Ndagijimana (ibumoso) wasimbuwe ku buyobozi bwa AEBR

    Bishop Ndayambaje hamwe n’aba Bishop bagenzi be bakorera umurimo w’Imana muri AEBR

    Abashumba bakuru bo muri AEBR mu gihugu hose bitabiriye aya matora yarangiye Bishop Ndayambaje ahundagajweho amajwi 100%

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129237/bishop-ndayambaje-elisaphane-yatorewe-kuba-umuvugizi-wa-aebr-iherutse-gushinwa-na-rgb-amaf-129237.html

  • Nyaruguru: Ukekwaho kwica uwo basangiye ikigage yahawe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Kibeho rwafashe umwanzuro wo gufunga by'agateganyo Niyonzima Claude iminsi 30. Bagenzi be barimo Mfuranzima Berchimas na Ntibagirwa Steven rwategetse ko bafungurwa bagakurikiranwa bari hanze kuko nta mpamvu zikomeye zatuma bakomeza gufungwa. Aba bose bakurikiranweho urupfu rwa  Nkuruzinza Emmanuel wishwe akaza kuboneka mu gishanga cy'Akavuguto tariki ya 10 Mata 2023.

    Ni umwanzuro wafashwe n'urukiko ku wa 4 Gicurasi 2023 ku cyicaro cyarwo. Aba bakurikiranyweho icyo cyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake bari bafungiye kuri sitasiyo y'urwego rw'Ubugenzacyaha-RIB ya Kibeho, iherereye mu karere ka Nyaruguru.

    Niyonzima Claude, Mfuranzima Berchmas na Ntiyibagirwa Steven bakekwaho icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake, aho ubushinjacyaha buvuga ko kuwa 02 Mata 2023, uwitwa Nkurunziza Emmanuel bahimba Bunyunya, Hakizimana Alexis aba bose  basangiye ikigage na Nyakwigendera mu Kagali ka Nyange mu murenge wa Kibeho.

    Nyuma, bagez'aho bimukira mu murenge wa Kibeho Akagali ka Mubuga mu mudugudu wa Nyarwumba haza kuza n'undi musore witwa Muhoza Vedaste ahamagawe na Hakizimana Alexis banywera mu kabari ka Habimana na Mugorozi Jean Claude maze Nkurunziza arakubitwa aburirwa irengero kuva tariki ya 2 kugeza tariki ya 10 Mata 2023 ubwo yabonetse yarishwe ajugunwa mu gishanga gihingwamo icyayi ku mugezi w'Akavuguto.

    yapfuye afite ibikomere ku ijosi no ku kaboko, hacyekwa abo bari basangiye kuko mbere yo kubura babanje kurwana na Nyakwigendera.

    Bamwe mu batangabuhamya bemeje ko babonye Niyonzima Claude asangira na Nkurunziza ikigage ndetse nawe ubwe yemera ko yasangiye na Nkurunziza, hakaba na Hakizimana Alphonse ushyirwa mu majwi n'abatangabuhamya bavuga ko ari mu bakubise Nkurunziza mu gihe basangiraga.

    Umutangabuhamya witwa Uwimpuhwe Claudine yemeje ko yabonye Niyonzima ari mubakubitaga Nkurunziza, hakaba hari n'undi mutangabuhamya witwa Uwineza Etienne uvuga ko yabonye Hakizimana Alphonse arikumwe na Nkurunziza Emmanuel afite inkoni, Nkurunziza yakomeretse mu mutwe akaba yarabonye Niyonzima Claude azamukana na Hakizimana Alphonse ndetse akumva umugore witwa Rose abwira Alphonse ngo ntibicire umuntu mu maso ye.

    Niyonzima claude yavuze ko yatahanye na Hakizimana Alphonse kandi bose basangiye na Nkurunziza maze nyuma Nyakwigendera, Nkurunziza yaje kuboneka mu mugezi w'Akavuguto yapfuye afite ibikomere ku ijoso no ku maboko.

    Icyemezo cy'urukiko kivuga iki?

    Urukiko rw'Ibanze rwa Kibeho ruvuga ko hari impamvu zikomeye zituma rukeka ko Niyonzima Claude yakoze icyaha akurikiranyweho bityo ko agomba kuba afunzwe mu gihe cy'iminsi mirongo itatu (30jrs) y'agateganyo muri Gereza kugirango ubushinjacyaha bukomeze iperereza bwatangiye ritabangamiwe.

    Mu isoma ry'uru rubanza ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, urukiko rwavuze ko rusanga nta mpamvu zikomeye zigaragara zituma abitwa; Mfuranzima Berchimas na Ntiyibagirwa Steven bakekwaho icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake bakomeza gufungwa by'agateganyo. Rwahise rutegeka guhita bafungurwa by'agateganyo bagakurikiranwa bari hanze.

    Gusa, ubwo twasuraga umuryango wa Nyakwigendera umubyeyi we (Se) yavuze ko yifuza ubutabera ku rupfu rw'umwana we, ndetse na Nyina umubyara avuga ko bibaje kubona umwana asangira na bagenzi be akaboneka nyuma y'icyumweru yarapfuye.

    Iki Cyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 166-167 y'itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Uhamijwe iki cyaha, ahanishwa igihano cy'igifungo cyateganyijwe kirenze imyaka ibiri (2 ans).

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/05/11/nyaruguru-ukekwaho-kwica-uwo-basangiye-ikigage-yahawe-gufungwa-iminsi-30-yagateganyo/

  • Itangazo: AHOBANTEGEYE Jacqueline yasabye guhindura amazina akitwa AGAHOZO (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uwitwa AHOBANTEGEYE Jacqueline yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko AGAHOZO JACQUELINE mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina amuteye ipfunwe.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-ahobantegeye-jacqueline-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-agahozo

  • Dubai na Rwamurangwa bahakanye ibyaha baregwa birimo inyandiko (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nsabimana, Rwamulangwa Stephen, Mberabahizi Chretien Raymond, Nyirabihogo Jeanne d'Arc na Nkurikiyimfura Theopiste bitabye urukiko rw'ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Kane aho baburana ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo.

    Rwamulangwa, Mberabahizi na Nyirabihogo bari abayobozi mu Karere ka Gasabo, bashinjwa gukoresha ububasha bahabwa n'itegeko mu nyungu zabo bwite mu mushinga w'Urukumbuzi Ltd wo kubaka inzu ziciriritse 300 mu murenge wa Kinyinya.

    Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko mu 2013 Dubai yagiranye amasezerano n'akarere ka Gasabo yo kuba inzu ziciriritse 300 aho yubatse 120 zirimo esheshatu zigeretse.

    Izo nzu zagenzuwe mu 2015 na Rwanda Housing Authority yerekana ko zitujuje ubuziranenge muri fer a beton n'imbaho zakoreshwaga

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/dubai-na-rwamurangwa-bahakanye-ibyaha-baregwa-birimo-inyandiko-mpimbano

  • Reba ibyo ukwiye kwitondera mbere yo kwambarira ubusa umusore (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ariko Ibi nanone ntibibuza ko usanga hari abagifite umutimanama muzima, bafite amahame bemera mu mitima yabo, ndetse ahanini batinya no gukora icyaha. Kera kabaye umukobwa nk'uyu abona umukunzi, akamwihebera, akibwira ko atabanye n'uwo nta wundi babana.

    Wa muhungu umukobwa yimariye, akamusaba ko baryamana ariko kubera gutinya gusama, gutinya indwara, gutinya gukora icyaha, kurwana n'umutimanama, ariko ahanini anarwana no kugumana urukundo rw'umuhungu yihebeye, umukobwa agahera mu gihirahiro.

    Kubera iki ? Ati nimwima aranyanga yabimbwiye, kandi kumuha ndumva bitandimo neza. Nkore iki ?

    Ibi rero ni bimwe mubyo ukwiye gutekereza mbere y'uko wemera ko muryamana:

    1. Urukundo rwa mbere, premier amour, ari narwo rukunda guteza ibibazo, usanga rudakunda guhira abantu benshi. Nubona rero uwo wakunze mbere y'abandi atangiye kukugora, ntuzumve ko igikuba cyacitse, ngo ukora n'ibyo utateganyaga gukora ngo uri gukiza urukundo rwanyu.

    2. Zirikana ko urukundo nyakuri rwihanganira byinshi. Umuhungu ugukunda by'ukuri, azemera kandi yubahe icyemezo cyawe cyo kudakora imibonano mpuzabitsina mbere y'uko murushinga.

    3. Umuhungu ugukunda by'ukuri ntagushyiraho iterabwoba ngo nutamuha ibyanyu birarangirira aho. Ubigenza atya akenshi ni wa wundi wamuha utamuha, ntabwo aba agukunda, aba azakwanga igihe runaka. Ikindi ni uko numuhungu ugukangisha ko mushwana niba utamuhaye, n'iyo murushinze ntimubana neza. Mubana by'umuhango, cyangwa se amaherezo mukazanatandukana.

    4. Akenshi umuhungu ugukoresheje imibonano umutimanama wawe utabishaka, usanga ahita agutera n'inda. Ikibabaje ni uko akenshi bene uyu muhungu iyo aguteye inda ahita akwanga.

    5. Zirikana ko iyo umuntu yashatse kugukatira nta kindi warenzaho. Kandi umenye neza ko gutandukana n'umuhungu wakundaga, byoroha iyo mutigeze mukorana imibonano mpuzabitsina, kurusha kuba mwarigeze kuyikorana. Iyo mwayikoranye birakomeretsa cyane kurushaho, noneho yaba yaraguteye inda cyangwa yaragusigiye ibirwara akaba akwishe kabiri.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/urukundo/article/reba-ibyo-ukwiye-kwitondera-mbere-yo-kwambarira-ubusa-umusore-mukundana-71284

  • RDB yasabwe gucyemura ibibazo by'igurane kubaturiye parike – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abadepite bagize Kominisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko barasaba Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere RDB gukora uko bashoboye bagakura mu rungabangabo abaturage baturiye Parike ya Giswati n'iy'Akagera.

    Aba baturage bafite ikibazo cy'uko bafatiwe ubutaka bukazitirwa na RDB mu rwego rwo kwagura izi parike zombi mu ntego yo kurushaho guteza imbere ubukerarugendo.

    Gusa ngo mu kuzitira ubu butaka, abaturage babukoreshaga bahise babuzwa kongera kubukoreramo ariko bikorwa nta ngurane bahawe.

    Ni ikibazo intumwa za rubanda zagaragarije RDB ko kibangamiye abaturage bityo ko niba nta mafaranga barahabwa baba basubijwe ubutaka bwabo bagakomeza kubukoreramo aho kugira ngo bakomeze kugarizwa n'ubukene kandi aho gukorera hahari.

    Iyi komisiyo kandi yasabye RDB ko yakemura ibibazo by'abaturage hirya no hino mu gihugu bacyangirizwa imyaka n'inyamaswa ndetse rimwe na rimwe bamwe zikanabahitana. RDB yasabwe gukemura ibi bibazo kuko bitajya bihabwa igisubizo kirambye mu kubikemura.

    Uru rwego kandi ruri gutanga ibisobanuro ku mushinga mugari rufite wo kwagura Pariki y'Ibirunga ikongerwaho hegitari ibihumbi bitatu. Uyu mushinga Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi iherutse kugaragaza ko ushobora kuzagira ingaruka ku musaruro kuko byagaragaye ko iki gice gisanzwe kera ku bwinshi ibirayi ku buryo byateza ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa ku isoko.

    Abadepite basabye RDB ko uyu mushinga babanza kuwuganiraho na MINAGRI kugira ngo byemezwe ko waterwa inkunga, ubundi ugatangira gushyirwa mu bikorwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/rdb-yasabwe-gucyemura-ibibazo-by-igurane-kubaturiye-parike

  • Nyuma yijoro ryabagabo iryabagore ni ryo r… – #rwanda #RwOT

    Amakipe ane niyo akiri mu mikino ya Europa League. Ayo makipe araza gucakirana ku isaha ya saa tatu za hano mu Rwanda. Uko imikino iteganyijwe, ni Juventus iza kwakira ikipe ya FC Sevilla, naho ikipe ya Roma yakire Bayer Leverkusen.

    Umukino uza guhuza ikipe ya Juventus na Sevilla urabera mu gihugu cy'u Butaliyani kwa Juventus, kuri Allianz Arena Staduim, ukaba uri buze gusifurwa n'umudage witwa Daniel Siebert.

    Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ku ruhande rwa Juventus ni Wojciech Szczesny, Alex Sandro, Bremer, danilo, Juan Cuadrado, Nicolo Fagioli, Manuel Locatelli, Adrien Rabiot, Fiip kostic, Dusan Vlahovic ndetse na Angel Di Maria.

    Angel Di Maria ni umwe mu bakinnyi bitezweho kugora FC Sevilla 

    Ku ruhande rwa Sevilla abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ni Marco Dmitrovic, Alex Telles, Karim Rekik, Loic Bade, Jesus Navas, Fernando, Ivan Raktic, Erik Lamera, Lukas Ocampos, Bryan Gil ndetse na Youssef En-Nesyri.

    Undi mukino ni uwo ikipe ya Roma iraza kwakira ikipe ya Bayer Liverkusen. Uyu mukino nawo urabera i Roma mu Butalitani. Stadio olimpico du Rome ni cyo kibuga uyu mukino uraza kuberaho. Uyu mukino kandi uraza gusifurwa n'umwongereza Michael Olivier.

    Abakinnyi cumi n'umwe bashobora kubanzamo ku ruhande rwa Roma ni Rui Patricio, Gianluca Mancini, Chris Smalling, Roger Ibanez, Nicola Zalewski, bryan Cristante, Nemanja Matic, Leonaldo Spinazzola, Paulo Dybala ndetse na Lorenzo Pellegrin

    Ku ruhande rwa Bayer Leverkusen abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ni Lucas Hradecky, Piero Hincapie, Jonathan Tah, Edmond Tapsoba, Jeremie Frimpong, Exequiel Palacios, Robert Andrich, Mitchel Bakker, Florian Wirtz, Moussa Diaby ndetse na Adam Hlozek.

    Abasore ba Juventus barashaka kugera ku mukino wa nyuma 

    Alexis Telles ni umwe mu bakinnyi baraba bari gufasha FC Sevilla mu bwugarizi 

    AS Roma imbere y’abakunzi bayo iraba yesurana na Bayer Leverkusen 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129221/nyuma-yijoro-ryabagabo-iryabagore-ni-ryo-ritahiwe-129221.html

  • Amakosa nyamukuru yatumye Rayon Sports itwara… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi, ni bwo ikipe ya Mukura yari yakiriye Rayon Sports mu mukino wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro aho umukino warangiye ari ibitego 3-2. 

    Ntabwo byari bisanzwe ko Mukura itsindwa ibitego birenze 3 mu mukino umwe, by’umwihariko mu gice cya kabiri.

    Uyu mukino, igice cya mbere cyarangiye Mukura ifite ibitego 2 -0, ariko ibintu byahindutse Mukura ikubitwa ibitego 3, maze agahinda gataha imitima y’abakunzi ba Mukura.

    Ese habaye iki ngo Mukura ikubite hasi umukino yari yikoreye?

    Mukura yagiye gukina uyu mukino imaze kunganya na Rayon Sports ikino ibiri yose ya shampiyona yabaye muri uyu mwaka. 

    Cyari ikizamini gikomeye cyo gufata abakinnyi ba Rayon Sports yari imaze igihe gito ivuye ku gikombe cya shampiyona kubera gutsinda na Gorilla FC ibitego 3-1. Mukura yari yahawe urugero rwiza na Gorilla FC rwo gutsinda Rayon Sports ariko ntabwo babyubahirije.

    Mukura yananiwe gufata abakinnyi b’abanyamahanga, aribo baje kuyica

    Mukura yatangiye ikina neza, aho umutoza Afahmia Lotfi yafashe umwanzuro wo gukinisha Hakizimana Zubel kuri gatatu nk’umukinnyi wagombaga gufata Ojera Joackiam. Yari inshuro ya Kabiri Zubel akinishizwe kuri gatatu, kuko n’i Musanze yaje gukina kuri uyu mwanya nk’ubutabazi.

    Hakizimana Zubel yakinnye neza igice cya mbere, afata Ojera nk’uko yari yabisabwe, ariko umukino wagiye kurangira akazi kamunaniye. Mu gice cya kabiri, Hakizimana gufata Ojera byanze, ndetse igitego cya kabiri ikipe ya Rayon Sports yatsinze, cyaturutse kuri we.

    Mukura yazize ubukure

    Rayon Sports yari isanzwe ikina igice cya mbere, yaje kubika imbaraga zose izikoresha mu gice cya kabiri, ibintu bitari bikunze kubaho.

    Abakinnyi ba Mukura baje kuyobora umukino, ariko kumenya ibyo gukora nyuma yaho biranga. Icyo gihe nibwo abakinnyi nka Luvumbu Heritier Nzinga, Onana na Ojera, batangiye gukina nk’abakinnyi bakuru, ndetse bituma abakinnyi bakiri bato nka Ntarindwa Aimable, Zubel, Iradukunda Elie bakiri bato, bagorwa n’aba bakinnyi, birangira ikipe itakaje umukino.

    Mukura yakoresheje imbaraga nyinshi mu gice cya mbere, yibagirwa izibasubiza inyuma

    Abakinnyi nka Mico Justin, Mukoghotya Robert Hakizimana Zubel bitanze cyane mu gice cya mbere, ndetse bakoresha imbaraga nyinshi, ariko mu gice cya kabiri biza kwanga, ari bwo Rayon Sports yatangiye kubahindukirana, kuko n’abasimbura Mukura yahoresheje ntacyo bayifashije.

    kanda hano urebe ibihe byaranze umukino

    kanda hano wumve icyo umutoza Haringingo yatangaje n’ibanga yakoresheje 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129219/amakosa-nyamukuru-yatumye-rayon-sports-itwara-mukura-mu-nzara-video-129219.html

  • Amashirakinyoma ku makuru y’isezera ry’umutoz… – #rwanda #RwOT

    Mu mukino waraye uhuje ikipe ya Mukura Victory Sports yatsinzwemo na Rayon Sports ibitego 3-2, nyuma y’uyu mukino hatangiye gusakara amakuru y’uko uyu mutoza yaba yahise atandukana n’iyi kipe ndetse akisubirara iwabo. Ibi byaje nyuma yaho uyu mutoza atitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru ndetse abanyamakuru bagiye kumushaka basanga yatashye. 

    Mu buryo bwo kumenya amakuru y’ukuri kuri iki kibazo, InyaRwanda yaganiriye n’umutoza Afahmia Lotfi ku murongo wa telephone, ahakana aya makuru yose yavugwaga. 

    Umutoza Afahmia yagize ati: “Ibyo ntabwo ari ukuri, njye ndi gutegura umukino wa Musanze FC na Gorilla FC muri shampiyona, kandi ku wa Gatandatu nzaba ndi i Kigali, ku mukino wo kwishyura. Mfite amasezerano y’imyaka ibiri na Mukura kandi kandi ngomba kubaha amasezerano.” 

    Hari amakuru yandi avugwa ko uyu mutoza n’ubwo afite amasezerano y’imyaka ibiri, ariko hari amakipe arimo kumushaka yo mu mujyi wa Kigali, harimo na Rayon Sports yaraye imutsinze.

    Umutoza Afahmia Lotfi yasoje umukino afite uburakari bwinshi ndetse akeka ko umukino ushobora kuba wagurishijwe 

    Mu mwaka wa mbere w’uyu mutoza asigaje imikino ibiri ya shampiyona ndetse n’imikino y’igikombe cy’Amahoro itarenze ibiri 

    Afahmia Lotfi yatangaje ko agomba kubaha amasezerano afitanye na Mukura ariyo mpamvu agomba gukora akazi nk’uko amasezerano abivuga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129228/amashirakinyoma-ku-makuru-yisezera-ryumutoza-wa-mukura-byavugwaga-ko-yuriye-indege-129228.html

  • Birakekwa ko Konti ya Instagram ya Miss Nishimwe Naomie yaba yayikuyeho kubushake #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi Konti ya Instagram ya Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie itagaragara aho bikekwa ko yaba ari we wayikuheho.

    Uyu mukobwa usanzwe ukoresha amazina ya @ishimwenaomie5_, mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo amakuru yatangiye gusakara ko urukuta rwe rwa Instagram rutakiriho.

    Hari ababihuza no kuba imbuga nkoranyambaga z’ibyamamare zikunzwe kwibwa aho abazitwara baba bashaka amafaranga kuri ba nyirazo bakazibasubiza bamaze kuyatanga, hari n’abazifata bakazikoresha biyitirira abo bazambuye mu nyungu zabo bwite.

    Aha niho akenshi ubona batanga amatangazo hirya no hino basaba kwirinda abantu barimo gukoresha izo konti kuko zashimuswe, bityo ko ari nabwo buryo urwa Naomie rwabuzemo.

    Ku ruhande rwa Miss Nishimwe Naomie, ntaragira icyo abitangazaho mu gihe rumaze iminsi rwaravuyeho ndetse n’iyo ubimubajije ntiyifuza kubivugaho byinshi.

    Gusa amakuru aturuka mu nshuti ze ahamya ko ikibazo konti ya Instagram yagize akizi neza, ari n’aho bihera bivugwa ko yaba ari we wayikuyeho kubushake.

    Bibaye mu gihe hari amakuru hanze y’uko ari mu myiteguro y’ubukwe n’umukunzi we Michael Tesfay nubwo aheruka kubwira ISIMBI ko ayo makuru ari ibihuha.

    Iyo ushakishije urukuta rwe ni ibi biza

    Miss Naomie Instagram ye yavuyeho

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/birakekwa-ko-konti-ya-instagram-ya-miss-nishimwe-naomie-yaba-yayikuheo-kubushake