Blog

  • Urugendo rwo guhuriza serivisi zose ku Irembo ruracyari rwose: 58% ni zo zimaze gushyirwaho – #rwanda #RwOT

    Leta y'u Rwanda imaze igihe igerageza guteza imbere ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi mu bigo byayo bitabaye ngombwa ko abaturage basabwa gukora ingendo bajya kuzishaka.

    Kuri ubu izigera ku 100 zimaze gushyirwa ku rubuga Irembo zirimo iz'Irangamimerere, izitangwa n'Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka, izitangwa na Polisi n'izindi.

    Muri Gahunda igamije kwihutisha Iterambere, NST1, biteganyijwe ko bizagera mu 2024 nta serivisi n'imwe igitangirwa hanze y'ikoranabuhanga.

    Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo ifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga (RISA), yahurije hamwe ba rwiyemezamirimo bafite ibigo by'ikoranabuhanga kuri uyu wa 11 Gicurasi 2023, baganira ku musanzu bategerejweho mu gushyira ku rubuga Irembo serivisi zisigaye zitarajyaho.

    Umukozi wa Irembo ushinzwe guteza Imbere Ubucuruzi, Noella Dushime Kajeneri, yavuze ko ubu hari kwagura uru rubuga kugira ngo bizabashe gukorwa mu buryo bwihuse.

    Yagize ati 'Twagiye dukora ku buryo tugabanya inyandiko ziherekeza dosiye y'ubusabe bwa serivisi (attachments) n'uburyo inyandiko zuzuzwa ku rubuga ziba zimeze. Uyu munsi wa none icyo turi gukora ni ukuvugurura urubuga rwacu kugira ngo rubashe gukora mu buryo bwihuse ku buryo no ku munsi ushobora kongeraho serivisi icumi, umuntu uwo ari we wese dushobora gukorana akazongeraho.'

    Mu mbogamizi zigaragara harimo ko abaturage bamwe baba batazi serivisi zitangwa n'uko bazigeraho. Ni yo mpamvu hatangijwe ubukangurambaga bwiswe 'Byikorere' mu rwego rwo gufasha abaturage muri ubwo buryo nk'uko Kajeneri yabisobanuye.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ikoranabuhanga (RISA), Muhizi Innocent, yatangaje ko hari icyizere ko umwaka utaha iyo ntego izaba yagezweho.

    Ati 'Serivisi 100 ni zo ziri ku Irembo. Turagira ngo n'izindi serivisi zisigaye bizagere mu 2024 zaramaze kugera mu ikoranabuhanga, nta serivisi zisaba umuntu kuva iwe ajya mu kigo runaka kugira ngo azibone ahubwo ashobora kuzibonera mu kazi aho akorera cyangwa mu rugo iwe.'

    'Ubu turi kuri 58% muri serivisi zitangwa mu bigo bya Leta, tukibwira ko mu mezi ari imbere tuzaba tumaze kurenga 90%, ku buryo twifuza ko 100% twaba tumaze kurigeraho mu mwaka utaha.'

    Ibigo bigera kuri 300 bya ba rwiyemezamirimo bizatoranywamo ibizatanga umusanzu mu gushyira ku Irembo serivisi zisigaye.

    Aba-agents bagera ku 4000 hirya no hino mu gihugu bakorana na Irembo mu gutanga serivisi ku bagana uru rubuga.

    Nibura ubusabe bw'abagera ku 7000 ni bwo bwakirwa ku Irembo buri munsi naho ku mwaka bakaba bugera kuri miliyoni 18.

    Umukozi wa Irembo ushinzwe guteza imbere Ubucuruzi, Noella Dushime Kajeneri, yavuze ko ubu hari ibikorwa byo kwagura uru rubuga kugira ngo serivisi zitangirwaho zihutishwe

    Ba rwiyemezamirimo bafite ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga bahurijwe hamwe baganirizwa ku musanzu bashobora gutanga mu rugendo rwo guhuriza serivisi z’ikoranabuhanga ku Irembo

    Serivisi zitangwa mu bigo bya Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga zigeze kuri 58%

    Abazatoranywa mu bafite ibigo by’ikoranabuhanga bazifashishwa mu rugendo rwo guhindura serivisi iz’ikoranabuhanga

    Abatumiwe muri iyi nama bitezweho gutanga umusanzu mu gushyira ku Irembo serivisi zitarajyaho

    Amafoto: Munyakuri Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugendo-rwo-guhuriza-serivisi-zose-ku-irembo-ruracyari-rwose-58-ni-zo-zimaze

  • UR yahumurije abanyeshuri ko ubwenge buremano buzaborohereza akazi aho kukabambura – #rwanda #RwOT

    Abashakashatsi n'urubyiruko rwiyemeje gusesengura amakuru ava mu bushakashatsi bari kwiga uko ibivanwamo byagira akamaro mu igenamigambi ry'ibihugu bakomokamo.

    Amakuru bakoresha akenshi aba yakusanyijwe binyuze mu ikoranabuhanga n'ubwenge buremano, ubu buzwi nka 'Artificial Intelligence', uru rubyiruko rufitiye ubwoba ko bushobora kuzabambura akazi mu bihe biri imbere.

    Umuyobozi wa Koleji y'Ubucuruzi n'Ubukungu (CBE) muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr Joseph Nkurunziza, kuri uyu wa 11 Gicurasi 2023, yabwiye abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika ko iri koranabuhanga ryaje gufasha kurushaho kunoza imirimo ikorwa n'abantu.

    Yagize ati 'Ubwenge buremano si imbogamizi ahubwo bwaje gufasha kugira ngo dutange serivisi nziza. Ni impinduka kandi mukeneye kujyana na zo. Niba ukeka ko 'camera' zigenzura amakosa yo mu muhanda zaje kugabanya imirimo waba wibeshya, kuko inyuma yazo hari abantu bahakorera basesengura amakuru yazo.'

    Yongeyeho ko no mu mitangire ya serivisi zinyuranye hakoreshwa ikoranabuhanga ariko abazikoramo batagabanutse, ahubwo hakenewe kwigisha abakiri bato ngo bazabashe kugendana na ryo.

    Ati 'Ahubwo twe ni ukureba niba abana twigisha bashoboye, bafite ubushobozi bwo gukorana n'ubwo bwenge buremano ngo bubafashe mu mirimo yabo.'

    Umwarimu muri Kaminuza ya Cambridge, Prof Neil D. Lawrence, yavuze ko ubwenge buremano bufite urwego bugarukiraho kuko budashobora gufata icyemezo ku kibazo umuntu afite, ahubwo bufasha kubona ibisubizo mu buryo bwihuse.

    Ati 'Ntabwo ntekereza ko ikibazo kizaba igabanuka ry'imirimo ahubwo abantu bashobora kujya bisanga bakora ibyo badafitiye ubushobozi ku buryo bwimbitse. Igisubizo gikenewe ni ukwigisha abantu benshi ku buryo bajya mu mirimo uko bikenewe, ariko guhitamo ibyo umuntu agiramo ubumenyi bwinshi ni byo bizafasha kurushaho kuko ikoranabuhanga rizakomeza kugenda rihindagura ibintu umunsi ku wundi.'

    Yasabye aba banyeshuri kudakoresha nabi ubwenge buremano mu masomo yabo kuko bushobora kubafasha gukora ubushakashatsi ariko ku isoko ry'umurimo bakazasanga nta bumenyi bafite.

    Kaminuza y'u Rwanda ivuga ko binyuze mu Kigo cy'Icyitegererezo mu gusesengura amakuru ava mu Bushakashatsi, Africa Center of Excellence in Data Science, abanyeshuri bafatanyije n'abarimu babo bari gukora ubushakashatsi ku makuru akusanywa na camera zishinzwe gusuzuma amakosa yo mu mihanda ngo azafashe Polisi y'u Rwanda gusobanukirwa byimbitse ibijyanye n'amakosa akorwa n'abatwara ibinyabiziga.

    Inama y'Ikigo Nyafurika cyita ku Makuru ava mu Bushakashatsi (Data Science Africa) yabereye mu Rwanda imaze kubera mu bihugu umunani, hagamijwe gufasha Afurika gushaka ibisubizo ku bibazo bigaragara kuri uyu mugabane.

    Umuyobozi wa Koleji y'Ubucuruzi n'Ubukungu (CBE), Dr Joseph Nkurunziza, yavuze ko bagiye kwigisha abanyeshuri ku buryo babasha gukoresha ubwenge buremano

    Umwarimu muri Kaminuza ya Cambridge, Prof Neil D. Lawrence, yavuze ko Artificial Intelligence [ubwenge buremano] itasimbura umuntu cyangwa ngo imufatire ibyemezo

    Bamaze icyumweru biga uko amakuru ava mu bushakashatsi yateza imbere Afurika

    Abanyeshuri ba Kaminuza zitandukaye muri Afurika bafite impungenge ko ubwenge buremano buzabambura akazi

    Prof Ciira Maina (ibumoso), Prof Neil Lawrence (hagati) na Dr Joseph Nkurunziza basubiza ibibazo by’abanyeshuri bijyanye n’ubwenge buremano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-yahumurije-abanyeshuri-ko-ubwenge-buremano-buzaborohereza-akazi-aho

  • BNR yahishuye izingiro ry'izamuka ry'ubwishingizi bw'ibinyabiziga – #rwanda #RwOT

    Ibiciro bishya by'ubwishingizi bw'ibinyabiziga byatangajwe muri Mutarama 2018, kuko ibigo bitanga serivisi z'ubwishingizi byavugaga ko biri gukorera mu gihombo.

    Imibare ya Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR, igaragaza ko ingano y'amafaranga yishyuzwa ajyanye n'impanuka yiyongereyeho 18% mu 2022 kubera ubwiyongere bwazo.

    Iyi mibare yerekana ko ko kugeza mu Ukuboza 2022, abantu bishwe n'impanuka bari 729, ugereranyije na 655 bapfuye kugeza mu Ukuboza 2021 na 687 kugeza mu Ukuboza 2020.

    Nubwo ibiciro by'ubwishingizi bw'ibinyabiziga bitavuzweho rumwe, mu bihe bitandukanye BNR yagiye igaragaza ko bukizamura byari ngombwa kubera impanuka ziyongera umunsi ku wundi.

    Urugero nka moto yishyuraga abarirwa mu bihumbi 140 Frw, ubwishingizi bwayo bwarazamutse bugera ku asaga ibihumbi 180 Frw ku mwaka.

    Imodoka z'amakamyo nka HOWO zitwara ibikoresho by'ubwubatsi zishyuraga asaga ibihumbi 300 Frw zizajya zishyura ibihumbi bisaga 700 Frw ku mwaka.

    Ubwishingizi bwa Taxi Voiture bwavuye ku bihumbi 179.992 Frw bugera hejuru y'ibihumbi birenga 350 Frw.

    Imodoka zishyuraga ubwishingizi bw'ibihumbi 100 Frw bwo ikiguzi cyarazamutse kiba ibihumbi 160 Frw.

    Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa, ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa 11 Gicurasi 2023 yasobanuye ko ibiciro by'ubwishingizi bw'ibinyabiziga byazamutse biturutse ku bwiyongere bw'amafaranga yishyurwa ku mpanuka zo mu muhanda.

    Ati 'Iyo urebye mu myaka ibiri ishize impanuka zariyongereye n'amafaranga yishyurwa kubera impanuka biriyongera, igihombo gituruka ku bwishingizi bw'imodoka kirazamuka kiva kuri miliyari 2,6 Frw kigera kuri miliyari 4,7 Frw. Kubera uko kuzamuka kw'igihombo giterwa n'ibinyabiziga, kubera kuzamuka kw'impanuka abishingizi bagombaga gushaka uko baziba icyo gihombo.'

    'Iyo bashyiraho igiciro ku bwishingizi, kigendana n'ibyo barimo kwishingira. Icyo barimo bishingira rero cyarazamutse na bo barazamura kugira ngo bashobore guhangana n'ibyo bibazo by'amafaranga yakwa kubera impanuka zigenda ziyongera.'

    Guverineri Rwangombwa kandi yavuze ko kuba ifaranga ryarataye agaciro ku rwego mpuzamahanga byatumye ibiciro by'ibikoresho by'ibinyabiziga bisimbuzwa ibyakoze bitumbagira.

    Ati 'Kubera ugutakaza agaciro k'ifaranga byabaye ku rwego mpuzamahanga, ibyuma by'imodoka [spare parts] nabyo byarahenze cyane, ibyo byose bituma bijya muri kiriya giciro cyo kuzamuka.'

    Yavuze ko amafaranga yishyurwa abantu mu gihe imodoka yateye impanuka abatari bene yo ku modoka zitandukanye yiyongereyeho 50%, uretse kuri bisi nini byagabanutseho 50%. Ni mu gihe ku modoka ubwishingizi bwo bwagabanutse hafi ku binyabiziga byose.

    Amakamyo manini ni yo afite umwihariko

    Guverineri Rwangombwa yavuze ko amakamyo manini ya HOWO na FUSO ari yo agaragara mu mpanuka cyane, byatumye igiciro cy'ubwishingizi bwishyurwa mu gihe igonze umuntu utari nyirayo cyiyongera cyane.

    Ati 'Aya makamyo manini ya HOWO na FUSO kuko ari byo bitera impanuka cyane ubwishingizi ku bantu yagonze atari bene yo bwarazamutse cyane bugera ku 150%, no ku bwishingizi busanzwe ntabwo byamanutse, ahubwo byariyongereye.'

    Yahamije ko buri kigo cyakoze imibare yacyo gishingiye ku isuzuma ry'ingaruka ziterwa n'ibibazo bishingira, bareba ikibazo cy'ubwishingizi batanga n'ibyo bishyura, 'uretse ko henshi byenda kungana. Ni nk'uko ubona umuhinzi iyo yagiye guhinga agahura n'ibibazo, yaguze ifumbire ihenze, iyo ageze ku isoko arazamura.'

    Umuntu ufite ikinyabiziga aba ategetswe kwishyura ubwishingizi bwishyura uwagonzwe atari nyiracyo bizwi nka 'third party' mu rwego rwo kugira ngo atazagonga umuntu akabura icyo amwishyura.

    Muri rusange, abakoresha umuhanda bakoze impanuka bari 6351 kugeza mu Ukuboza 2020; 14.591 kugeza mu Ukuboza 2021 na 17.179 kugeza mu Ukuboza 2022.

    Aho hose ni ko hasabwaga amafaranga yo kwishyura ibyangijwe, ku buryo amafaranga yasabwe kubera ubwishingizi bw'ibinyabiziga yazamutse akava kuri miliyari 21,1 Frw (63%) mu Ukuboza 2021, agera kuri miliyari 24,9 Frw (67%) mu Ukuboza 2022.

    Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yagaragaje ko impanuka ziyongereye zibangamiye urwego rw’ubwishingizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bnr-yahishuye-izingiro-ry-izamuka-ry-ubwishingizi-bw-ibinyabiziga

  • Abakinnyi ba Manchester United basabiye Noam… – #rwanda #RwOT

    Ibi babyerekanye ubwo uyu mukinnyi ukinira Manchester United y’abatarengeje imyaka 23 yashyiraga ifoto ye ari mu kibuga kuri Instagram.

    Antony Elanga usanzwe ukina muri Manchester United y’abakuru yagiye ahandikwa ibitekerezo (comments) maze ashyiraho ibendera ry’u Rwanda. Emeran yahise nawe asubiza uyu mukinnyi ukomoka muri Swuede akoresheje ikimenyetso cy’igipfunsi. 

    Undi mukinnyi wa kabiri wagaragaje ko yifuriza Noam Emeran gukinira Amavubi ni Tendenmengi we ukina muri Manchester United y’abatarengeje imyaka 21.

    Nawe yagiye ahandikwa ubutumwa maze agira ati: “Dutegereje ko uhagararira urwakubyaye kubera ko ukomeye”. Nyuma y’aya magambo yahise ashyiraho ibendera ry’u Rwanda nawe.

    Emeran Noam nawe yahise aza munsi amusubiza agira ati: “Urakoze muvandimwe nizeye kuzakubona vuba uri kumwe na Angola cyangwa Congo kuko urakomeye rwose”.

    Uyu rutahizamu wa Manchester United, Noam Emeran wavukiye mu Bufaransa, amakuru akomeje kuvugwa ko ari mu biganiro n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi dore ko afite se wakiniye Amavubi ndetse na nyina akaba akomoka mu Rwanda.

    Noam Emeran ukomeje kwerekana ibimenyetso byo gukinira Amavubi

    Ubuhanga bwe bwashimwe na bagenzi be bakinana muri Manchester United 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129243/abakinnyi-ba-manchester-united-basabiye-noam-emeran-gukinira-u-rwanda-129243.html

  • Ntanubwo bagihenda! Umugabo yahuye n’uruvagusenya nyuma yo kujya kugura indaya maze asoje kwisayidira agenda atayishyuye imukoza isoni – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka amashusho agaragaza umukobwa ukora uburaya, wafashe umugabo mu mashati amuziza ko yanze ku mwishyura nyuma yo kuryamana bavuganye amafaranga maze ntiyayishyura.

    Uyu mukobwa yavugaga ko bari bavuganye amafaranga 500Frw, gusa uyu mugabo yaje kugobokwa na mugenzi we wasanze bamufashe mu mashati maze abajije igiciro bari bavuganye bamubwiye  ko ari 500 arumirwa bituma ayamwishyurira.

    Reba videwo aho hasi:

    Source : https://yegob.rw/ntanubwo-bagihenda-umugabo-yahuye-nuruvagusenya-nyuma-yo-kujya-kugura-indaya-maze-asoje-kwisayidira-agenda-atayishyuye-imukoza-isoni-videwo/

  • Ngamba-#Kwibuka29: Hibutswe Abatutsi bishwe muri Jenoside, abasaga 800 bajugunywe muri Nyabarongo (amafoto yihariye) #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 09 Gicurasi 2023, abatuye umurenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi, inshuti n'abavandimwe, ubuyobozi mu nzego zitandukanye bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi. Bashyize indabo muri Nyabarongo mu kagari ka Kabuga, ahanyujijwe Abatutsi basaga 800 bishwe urw'agashinyaguro. Nyuma yo kuva kuri Nyabarongo, gahunda yo kwibuka yakomereje mu kibuga cy'ishuri rya Fr. Ramon Kabuga TSS ahari hateguwe.( amafoto).

    Mayor Dr Nahayo Sylvere hagati, ibumoso Padiri wa Kabuga TSS, iburyo Gitifu wa Ngamba. Barimo bava kuri Nyabarongo berekeza mu kigo cya Fr. Ramon Kabuga TSS.

    Gahunda yo kwibuka yatangijwe n'isengesho.
    Gitifu wa Ngamba aha ikaze abaje kwibuka.
    Abayobozi mu nzego zitandukanye.
    Umuhanzi.

    Umuyobozi wa SEVOTA niwe watanze ikiganiro ku mateka.

    Uwari uhagarariye umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw'Akarere.
    Abanyeshuri bo muri Fr. Ramon Kabuga TSS. Urubyiruko rwagaragarije abaje kwibuka ko bazingatiye amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside. Batanze ubutumwa kuri benshi.
    Berekanaga uburyo Inkotanyi zarokoye abatutsi bicwaga.
    Umwe mu bana b'abanyeshuri ba Kabuga TSS yavuze igisa n'umuvugo ukubiyemo amateka akomeye yageze benshi ku mutima.
    Dr. Nahayo Sylvere/Kamonyi, yasabye buri wese kuzirikana amateka no guharanira Ubumwe n'iterambere ry'Igihugu.

    Aha bacanaga urumuri rw'icyizere.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/05/11/ngamba-kwibuka29-hibutswe-abatutsi-bishwe-muri-jenoside-abasaga-800-bajugunywe-muri-nyabarongo-amafoto-yihariye/

  • Gisagara: Umugore w'imyaka 42 yasanzwe mu rugo yapfuye, harakekwa abajura – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Duwane, Akagari ka Burashi mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Gicurasi 2023.

    Abaturanyi ba nyakwigendera Nyiracumi babwiye IGIHE ko saa Saba z'ijoro bumvise umwana we atabaza bagezeyo basanga yamaze gushyiramo umwuka.

    Nyakwigendera yari amaze gutesha ubugira kabiri amabandi yajyaga iwe ashaka kwiba amatungo arimo inka n'ingurube. Kuri iyi nshuro, uyu mubyeyi yasohotse ayo mabandi amukubita ikintu mu mutwe, aratoroka.

    Abana be babonye nyina atinze kugaruka mu nzu, umwe muri bo asohoka yumvise atakira mu mbuga, asanga ari kuva amaraso menshi mu mutwe, apfukisha ikiganza atabaza abaturanyi, bahageze basanga amaze kwitaba Imana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibilizi, Mumararungu Solange, yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru babimenyesheje inzego z'umutekano n'iz'iperereza.

    Ati 'Yapfuye saa Saba n'iminota nk'itatu. Abaturanyi bahageze basanga yapfuye. Umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Kibilizi ngo ukorerwe isuzuma. Inzego zibishinzwe zatangiye iperereza ngo hamenyekane ababyihishe inyuma. Hari abatawe muri yombi bari kubazwa barimo n'umugabo we kuko ni we muntu uzwi bari bafitanye amakimbirane.'

    Nyakwigendera Nyiracumi ntabwo yari akibana n'umugabo we, kuko bananiranywe ndetse umugabo yagiye gushaka undi mugore.

    Nyakwigendera yasize abana babiri barimo uw'imyaka ine n'undi uri mu kigero cy'imyaka 12.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-umugore-w-imyaka-42-yasanzwe-mu-rugo-yapfuye-harakekwa-abajura

  • Impamvu u Rwanda rukeneye ikigega cyo kugoboka abahuye n'ibiza – #rwanda #RwOT

    Mu biganiro byahuje MINEMA n'abagize Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo w'Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, Umunyamabana Uhoraho muri iyo minisiteri, Habinshuti Philippe, yagaragaje icyifuzo cyo gushyiraho icyo kigega.

    Ni ikigega bifuzaga ko cyatangira muri Nyakanga 2023, nibura kigatangirana ingengo y'imari ya miliyari 1 Frw. Gusa ngo Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Minecofin, ntiyabashije kugena ayo mafaranga.

    Habinshuti yagize ati 'Ni ikigega cyashyizweho n'itegeko navuga ko rimaze n'igihe ariko ntabwo kirabasha kujyaho. Ntabwo ari ikigega cyo gufata amafaranga ngo uyabike hariya kandi igihugu gifite ibindi bintu kigomba gukora. Ariko nibura twari twifuje ko hagakorwa ikigega gishobora kuduha ubushobozi bw'amafaranga bwatuma dushobora guhangana n'ibiza dufite mu gihugu.'

    'Twumvaga icyifuzo cyacu ari uko hagira amafaranga make aboneka akaba ateguye ku buryo mu gihe icyo kigega kitarabasha kujyaho mu buryo bwifuzwa.'

    Ni ikigega avuga ko nibura hagira ko cyaba kirimo amafaranga make ahora yiteguye ku buryo igihe cyose habayeho ibiza ahita yifashishwa.

    Uburyo busanzwe bukoreshwa ni ubwo gukorana na Minecofin mu gutabara bwangu abahuye n'ibiza.

    Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa Mbere, tariki ya 8 Gicurasi 2023, yize ku gushakira ibisubizo ikibazo cy'ibiza byatewe n'imvura nyinshi mu bice by'Intara y'Iburengerazuba, iy'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo mu ijoro ryo ku wa 2 Gicurasi rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023, byahitanye ubuzima bw'abagera ku 131.

    Umwe mu myanzuro yafashe ni uwo kwemeza gahunda n'ingamba zo gukomeza gufasha abagizweho ingaruka n'ibiza, kandi isaba inzego zibishinzwe guhita zibishyira mu bikorwa.

    Habinshuti yavuze ko byagenda neza kurushaho ikigega kibayeho kigahabwa ingengo y'imari yihariye.

    Ati 'Twaba twifashisha ubwo buryo navugaga bwo gukorana vuba vuba na Minecofin n'abandi bafatanyabikorwa ariko ikigega kirakenewe ku buryo umwanya habaye ikibazo ari nawo mwanya ibisubizo bihita bitangira gushyirwa mu bikorwa.'

    Ibitekerezo by'Abadepite byagarutse ku kamaro k'iki kigega, bavuga ko gikenewe ariko hakwiye kubanza gukorwa imbonerahamwe igaragaza imiterere yacyo n'uko cyajya gikora.

    Mu itegeko rigena imicungire y'ibiza ryo mu 2016, ryateganyaga Ishyirwaho ry'Ikigega kigenewe guhangana n'ibiza, aho byari biteganyijwe ko Iteka rya Minisitiri w'Intebe rigena imiterere n'imikorere by'Ikigega cy'ingoboka mu gihe cy'ibiza.

    Ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba byatumye abaturage benshi bava mu byabo bajya gucumbika mu nsengero

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Habinshuti Philippe, yagaragaje ko hakenewe ikigega cyo kugoboka abahuye n’ibiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-u-rwanda-rukeneye-ikigega-cyo-kugoboka-abahuye-n-ibiza

  • Harahiye! Gihozo Smart Galo uzwi ku magambo y’imihanda, yasezeranye n’umukunzi we (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Harahiye! Gihozo Smart Galo uzwi ku magambo y'imihanda, yasezeranye n'umukunzi we.

    Kuri uyu wa Kane nibwo Gihozo Smart Galo yasezeranye n'umukunzi we Kwizera Olivier.

    Aba basezeranye mu mategeko nyuma y'uko bagaragaje ko urukundo rugeze kure hagati y'abo bombi.

    Smart Galo yavuze ko yashimishijwe no kuba yasezeranye ndetse anaseka abavugaga ko batazasezerana.

    Source : https://yegob.rw/harahiye-gihozo-smart-galo-uzwi-ku-magambo-yimihanda-yasezeranye-numukunzi-we-videwo/

  • Umunyamakuru wakunzwe kuri RBA yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wakunzwe kuri RBA yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we.

    Umunyamakuru Ronnie Gwebawaya watangije ikiganiro cy'Iyobokamana kuri Televiziyo Rwanda cyitwa 'RTV Sunday Live, yasezeranye imbere y'amategeko.

    Uyu munyamakuru yasezeranye n'umukunzi we Uwicyeza Phiona mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimironko muri Kigali.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023, ni bwo Ronnie n'umukunzi we Phiona barahiriye kubana nk'umugabo n'umugore byemewe n'amategeko.

    Biteganyijwe ko ubukwe nyirizina buzaba ku wa 20 Gicurasi 2023.

    Kuri ubu uyu munyamakuru Ronnie Gwebawaya asigaye akorera TV1.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wakunzwe-kuri-rba-yasezeranye-imbere-yamategeko-numukunzi-we-amafoto/