Blog

  • Facebook yazanye agashya kari gakenewe na buri muntu wese – YEGOB #rwanda #RwOT

    Facebook yazanye agashya kari gakenewe na buri muntu wese.

    Nyuma yivugura ryakozwe ku rubuga ryasize hakozwe amavugurura ku bintu byinshi ndetse bagira n'ibindi byinshi bongeramo.

    Ubusanzwe umuntu yashyiragaho ikizwi nka Story, abantu bagasubiza ikizwi nka Reply ndetse nyiri ubwite niwe wenyine wabibonaga.

    None ubu hashyizwe ho uburyo bwo gutanga igitekerezo kuri story ku buryo inshuti za nyiri nkuru(story) zizajya zibibona.

    Source : https://yegob.rw/facebook-yazanye-agashya-kari-gakenewe-na-buri-muntu-wese/

  • Igihugu cy’Afurika y’epfo kiri mukangaratete nyuma y’uko amafaranga yabo ateshejwe agaciro cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igihugu cy'Afurika y'epfo ni kimwe mu bihugu bikomeye cyane ku mugabane w'Afurika gusa ubu amafaranga yabo basanzwe bakoresha yitwa ama Rand yeteshejwe agaciro cyane nyuma y'uko bashinjijwe gufasha igihugu cy'Uburisiya.

    Reuben Brigety ambasaderi w'igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika muri Afurika y'epfo yashinjije igihugu cya Afurika y'epfo guha intwaro zirimo imbunda n'amasasu igihugu cy'Uburusiya mu ntambara gihanganyemo na Ukraine kandi avuga ko mu Ukuboza gushize intwaro n'amasasu byapakiwe mu bwato bw'Uburusiya bwari ku kigo ki ngabo zirwanira ku mazi za Afurika y'epfo i Cap town.

    Kuva icyo gihe ifaranga rya Afurika y'epfo rimaze gukataza hejuru ya 30% by'agaciro karyo ryari rifite imbere y'idorali rya Amerika gusa ubu ibiro bya Perezida w'Afurika y'epfo Cyril Ramphosa byatangaje ko hagiye kujyaho itsinda ryihariye ryo gucukumbura aya makuru yibi birego nk'uko ikinyamakuru BBC news Gahuza dukesha iyi nkuru kibivuga.

    Source : https://yegob.rw/igihugu-cyafurika-yepfo-kiri-mukangaratete-nyuma-yuko-amafaranga-yabo-ateshejwe-agaciro-cyane/

  • Wema Sepetu yavuze uko yanyweye amaraso ya Diamond Platnumz na we akanywa aye #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania wanabaye Nyampinga w’iki gihugu 2006, Wema Isaac Sepetu yavuze ko urukundo rwe na Diamond rwari rukomeye ndetse barahanye igihango cy’amaraso ariko birangira kurinda isezererano bibananiye.

    Aba bombi bakundanye hagati ya 2012 na 2014, gusa urukundo rwabo rwaje kurangira mu buryo abantu batabitekerezaga.

    Wema Sepetu yabwiye Manara TV ko ikintu cyatumye batandukana ari uko Diamond yamucaga inyuma ananirwa kwihangana.

    Ati “narihanganye bihagije. Nihanganiye ibibazo byari bihari, ndwana n’ibyashakaga kujya hanze. Bwa nyuma nafashe umwanzuro wo gutandukana na Diamond. Nanze impano ye y’imodoka imbere y’abantu kuko ntari ngishoboye kwihanganira guhora asubiramo amakosa ye yo kungambanira.”

    Yakomeje avuga ko Diamond yari umugabo mwiza mu rukundo, amukunda cyane ariko ingeso ye ituma bashwana.

    Yahishuye kandi ko bari barahanye igihango cy’amaraso, icyo mu kinyarwanda bita ‘Kunywana’, gusa iri sezerano baje kuritatira.

    Ati “twafashe indahiro irimo amaraso. Twikomerekeje urutoki ubundi duhuza ibikomere tuvanga amaraso. Twemeranyije ko tubaye umwe, buri umwe azarinda mugenzi we, yahise arigata amaraso ari ku rutoki rwe nanjye ndigata ari ku rwanjye. “

    Wema Sepetu yigeze kuvuga ukuntu Diamond Platnumz yamukubitaga ariko akaba atari kumurega kuko yakundaga ukuntu yazaga kumuhoza, akamusaba imbabazi yumva ari byiza.

    Wema Sepetu ubu ari mu rukundo n’umuhanzi wo muri Tanzania, Whozu.

    Diamond Platnumz na Wema Sepetu bari narahanye isezerano ry’amaraso

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/wema-sepetu-yavuze-uko-yanyweye-amaraso-ya-diamond-platnumz-na-we-akanywa-aye

  • Nyina wa Cristiano Ronaldo yavuze ku makimbirane avugwa hagati y’umuhungu we n’umukunzi we Georgina #rwanda #RwOT

    Nyina wa Cristiano Ronaldo, Dolores Aveiro yahakanye amakuru avuga y’uko ibintu bitameze neza hagati y’umuhungu we ndetse n’umukunzi we Georgina Rodriguez ko bashobora no gutandukana.

    Mu kwezi gushize nibwo ibinyamakuru byo muri Espagne na Portugal byatangaje ko umubano w’uyu rutahizamu ukomoka muri Portugal ukinira Al Nassr n’umukunzi we utameze neza ndetse ko bashobora no gutandukana.

    Byavugaga ko ikintu kinini bapfa ni uko Georgina Rodriguez asesagura amafaranga menshi mu ihahiro muri Saudi Arabia.

    Nyuma y’iminsi mike aba bombi baje kubihakana babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko urukundo rwabo rumeze neza.

    Ubwo nyina wa Cristiano, Dolores Aveiro w’imyaka 68 yari yitabiriye umuhango wo gufungura iduka muri Madeira aho atuye yavuze ko ibyo byose ari ibinyoma.

    Ati “byose ni ibinyoma. Abakundana bose barashwana, gusa ibyanditswe byose ni ibinyoma.”

    Andi makuru avuga ko uyu muryango utishimye muri Saudi Arabia aho Cristiano akina ndetse amakuru avuga ko uyu rutahizamu yifuza gutandukana n’iyi kipe.

    Cristiano Ronaldo na George Rodriguez byatangajwe ko batabanye neza muri iyi minsi

    Nyina wa Cristiano yabihakanye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyina-wa-cristiano-ronaldo-yavuze-ku-makimbirane-avugwa-hagati-y-umuhungu-we-n-umukunzi-we-georgina

  • Harmonize yakoze ku mutima wa Yolo amusingiza… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi itari micye abantu bategerezanije amatsiko menshi indirimbo nshya ya Harmonize na Bruce Melodie, yashyize ijya hanze mu buryo bw'amajwi, ikaba yaratunganijwe na Element 

    Muri iyi ndirimbo, Harmonize yumvikana asingiza uburanga bw'agatangaza bumutera akanyamuneza no kubyina.

    Ati: 'Ndarahiye atuma mbyina, ateye neza nk'Umwamikazi Yolo aho azajya hose nzamukurikira.'

    Ni amagambo yongera guhamya ko uyu muhanzi ibye na Yolo The Queen biri gufata indi ntera.

    Yongera kandi kuvugamo ko agiye kwishyiraho tattoo y’isura y'uyu mukobwa, ati: 'Nshaka kwishyiraho tattoo yanjye ya nyuma izaba ari isura yawe y’agatangaza.'

    Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma y’uko Harmonize agaragaje ko yihebeye Yolo The Queen akanatangaza ko yiteguye kwishyiraho Tatttoo ye ku mubiri we.

    Yabwiye kandi iyi nkumi y'uburanga butangaza benshi ko yiteguye kugura inyubako mu Rwanda ngo aze kumuba hafi.

    Gusa nubwo uyu muhanzi yabwiye iyi nkumi ko ayikunda byeruye, yo ntacyo iratangaza.

    Gusa na none Yolo yagaragaje ko yishimiye ibyo Harmonize yakoze ati: 'Indi ndirimbo ku murongo w’izo ndi gukunda 'Zanzibar', aba basore bafite impano. Biraryoshye Mana yanjye.'

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA ZANZIBAR YA HARMONIZE NA BRUCE MELODIE

    “>

    Harmonize yashimangiye ko yihebeye Yolo The Queen mu ndirimbo nshya yakoranye na Bruce MelodieBruce Melodie yasabye abantu kudacikanwa n’indirimbo nshya yakoranye na Harmonize, avuga ko byaba ari ubusaziYolo The Queen yashimangiye ko yanyuzwe n’indirimbo ya Harmonize na Bruce Melodie n’ubutumwa buyirimo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129285/harmonize-yakoze-ku-mutima-wa-yolo-amusingiza-mu-ndirimbo-zanzibar-yakoranye-na-bruce-melo-129285.html

  • Nyabugogo: Abantu benshi bahanutse mu igorofa, hari abakomeretse (Video) – #rwanda #RwOT

    Abaturage benshi bari bahagaze mu igorofa ya kabiri aho bari bitegeye umuhanda bategereje ko Perezida Kagame wari uvuye mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Rubavu ahanyura. Mu gihe yari amaze kuhanyura abaturage bose bashakaga kumureba, babyiganye begamira ibyuma bifata abantu [garde-fou] biracika, bitura hasi.

    Iyi nyubako barimo iherereye hafi ya feu rouge za Nyabugogo ku muhanda uzamuka ugana Kimisagara.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w'abakomerekeye muri iyi mpanuka yabaye ahagana saa Kumi n'Ebyiri n'iminota 15.

    Bamwe mu baguye hasi bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho mu gihe abandi bagiye gushaka imiti muri farumasi nyuma yo kumva batababaye cyane

    Uwase Pacifique uri mu bahanutse mu igorofa yabwiye IGIHE ko yari agiye mu kazi yakumva ko Perezida agiye kunyura Nyabugogo agahita ajya kumureba.

    Yagize ati 'Nari nje mu kazi ngeze hano numva ngo Perezida agiye kuhanyura, ni bwo nazengurutse ndazamuka njya mu igorofa rya mbere, imodoka zimaze kuza natunguwe no kwisanga hasi. Urebye nta kibazo nagize cyane kuko bagiye kuntwara kwa muganga ariko kuko nta mituweli nari mfite umuntu yanjyanye ajya kungurira imiti.'

    'Twari benshi twese twisanze hasi. Nagiye kubona mbona bari gushyira abantu ku ruhande, njyewe umuntu ntazi ni we waje kumbaza aho numva mbabara, nababaraga mu mbavu. Sinageze hasi neza ahubwo naguye hejuru y'abandi bantu.'

    Gakuru Théogène na we watunguwe no kuba abantu bamugwiriye yasobanuye uko byagenze nubwo atigeze abona Perezida kuko yabyumvanye abandi.

    Yagize ati 'Navuye mu isoko nanjye nza hano, nkihagera numvise abantu barangwiriye, mpindukiye numva ikindi kinkubise mu musaya. Nahagurutse njya kwicara ku ruhande ariko uko iminota yagiye yicuma, natangiye kubabara umutwe.'

    'Nasubiye inyuma nsanga ni kuriya byagenze ariko ngeze mu rugo natangiye gukomererwa mpitamo kugaruka ngo njye kwa muganga. Hano nta bavandimwe mpafite, bose baba i Bugande. Nagiye kumva numva abantu baravuze bati 'Dore Perezida'. Njyewe nta bwo namubonye. inamenye ibyo ari byo.'

    Kuva icyo gihe ahabereye impanuka hazengurukijwe inzitiro zibuza abaturage kuhagera mu gihe hagikusanywa ibimenyetso by'icyateye impanuka no kubanza kuhasana.

    Kuri uyu munsi ni bwo Perezida Kagame yasuye Akarere ka Rubavu by'umwihariko uduce twibasiwe n'ibiza turimo Mahoko, Pfunda na Nyundo, aganira n'abaturage bacumbikiwe kuri site ya Nyemeramihigo, arabahumuriza, abizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi.

    Umukuru w'Igihugu yarebye uburyo Umugezi wa Sebeya wateje ingorane zikomeye kuko wuzuye, amazi agakwira mu bice byo hafi aho, bigatuma inzu za bamwe zirengerwa, bikageza aho bamwe babura ubuzima bwabo.

    Perezida Kagame yasuye kandi Ishuri rya Centre Scolaire de Nyundo rikunda kwibasirwa n'ibiza, asuhuza abanyeshuri bari kwiga, ababaza amakuru yabo.

    Etaje bahanutsemo iri hejuru y’ahakorera MTN i Nyabugogo

    Garde-fou zacitse bituma abari muri etaje bitura hasi

    Video: Igena Sage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabugogo-abantu-benshi-bahanutse-mu-igorofa-hari-abakomeretse-video

  • Mineduc mu ihurizo ryo kubona miliyari 6 Frw zo kuvugurura inyubako zishaje muri UR-Huye – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Minisitiri Dr Uwamariya Valentine kuri uyu wa 12 Gicurasi 2023, ubwo we n'abo bafatanya kuyobora iyi minisiteri baganiraga n'Abadepite bagize Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu.

    Muri rusange akenewe yose ni 6.230.077.940 Frw ndetse icyifuzo cya Mineduc ngo yari akwiye kuboneka muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/24.

    Depite Uwamariya Veneranda yavuze ko ikibazo cyo kuvugurura inyubako za Kaminuza y'u Rwanda i Huye gikwiye kwihutishwa, ingengo y'imari igashakwa.

    Yagize ati ''Inyubako za Huye zakagombye kongerwa, hari ibyakozwe aho amwe mu mabati yakuweho ariko hakagombye kugira igikorwa, ingengo y'imari igateganywa kugira ngo avanweho bitazateza ubuzima bw'abantu ibibazo.''

    Depite Niyitegeka Winifrida na we yakomeje ati ''Icyo kuvugurura Kaminuza ya Huye, twese turabizi igihe imaze ubona ko ari ibintu bikwiye kwitabwaho kugira ngo hatazagira ikibazo kiba n'inzu ziri hariya.''

    Ku bijyanye no kuvana amabati ya Asbestos ku nyubako za Leta, Minisiteri y'Ibikorwaremezo itangaza ko hakenewe nibura miliyari 15 Frw.

    Ni mu gihe muri uyu mwaka wa 2022/23 hamaze gukoreshwa miliyoni 950 Frw hakaba nibura hakenewe miliyari 1,6 Frw mu 2023/24.

    Inkuru wasoma: Inyubako zishaje za UR mu bishobora kubangamira igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Huye

    Ibikorwa byo kuvugurura inyubako zishaje muri UR byaratangiye ariko hari imbogamizi zishingiye ku bushobozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-mu-ihurizo-ryo-kubona-miliyari-6-frw-zo-kuvugurura-inyubako-zishaje

  • Gisagara: Umubyeyi n'umwana we basanzwe mu nzu bapfuye – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Samudahe, Akagari ka Cyamukuza mu Murenge wa Ndora ho mu Karere ka Gisagara.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ndora, Nsanzimana Théoneste, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye mu gitondo.

    Ati “Byamenyekanye muri iki gitondo, ni bwo ubuyobozi bw'umudugudu bwazindukiyeyo, kuko uwo mukecuru yabanaga n'umwana we ari babiri, babonye batasohotse, n'ejo batasohotse bugiyeyo busanga bapfuye.”

    Abageze bwa mbere mu rugo rwa Nyirabavakure basanze inzu ifunze ariko ingufuri ifungiye inyuma, bisa nk'aho ari uwabishe agasiga abafungiranye.

    Gitifu Nsanzimana yavuze ko bakimenya aya makuru bajyanye na RIB aho byabereye kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane ababyihishe inyuma.

    Ati “Twasanze urugi rufungiye inyuma. Turi kumwe na RIB turiho turakurikirana. Imirambo yabo twayohereje ku Bitaro bya Kibilizi kugira ngo ikorerwe isuzuma ikizava mu isuzuma ni cyo kizagaragaza ukuri. Imirambo twasanze irebana inafite ibikomere, mu bigaragara ni umuntu wabishe asiga abafungiranye.”

    Ukekwaho kwica Nyirabavakure n'umuhungu we ni umusore wari wararanye na Tuyihorane mu ijoro ubu bwicanyi bwabereyemo.

    Ibi bibaye nyuma y'umunsi umwe mu Murenge wa Kibilizi uhana imbibi na Ndora naho habonetse umurambo w'umugore witwa Nyiracumi Thérèse wiciwe mu rugo iwe, hakekwa ko byakozwe n'abajura bari bagiye kwiba amatungo akabatesha.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-umubyeyi-n-umwana-we-basanzwe-mu-nzu-bapfuye

  • Nyagatare: Imboni z'Umupaka zirenga 600 zasabiwe amasezerano y'akazi – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa Gatanu, tariki ya 12 Gicurasi 2023, ubwo yatangizaga amahugurwa y'iminsi itatu y'Imboni z'Imipaka 611 zo mu mirenge irindwi y'Akarere ka Nyagatare ihana imbibi n'ibihugu bya Tanzania na Uganda.

    Imboni z'imipaka ni abaturage batoranywa mu bandi kugira ngo babe abarinzi b'ibyambu birenga 100 bikoreshwa n'abacuruza ibiyobyabwenge na magendu bashaka kubyinjiza mu Rwanda.

    Abenshi batanga amakuru ku nzego z'umutekano zikaburizamo aba baba bazanye ibiyobyabwenge na magendu aho byanafashije Akarere ka Nyagatare kuza ku isonga.

    Kuri ubu aba baturage batangiye guhabwa amahugurwa y'iminsi itatu n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, RRA, ku bufatanye n'izindi nzego mu kurushaho kubongerera ubumenyi mu kurwanya abashaka kwinjiza ibiyobyabwenge na magendu mu gihugu.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yashimiye izi mboni ku kazi keza zimaze gukora ko kurwanya kanyanga n'ibindi biyobyabwenge byanyuzwaga mu nzira zitemewe, yakomeje asaba abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge guha amasezerano y'akazi izi mboni ngo kuko ziyakwiye.

    Ati 'Ndasaba ba gitifu b'imirenge bari hano babahe amasezerano y'akazi nimuva hano muri aya mahugurwa muzazane amarangamuntu yanyu musinyane na bo uko muzajya mukora akazi.'

    Yakomeje avuga ko guca kanyanga mu Karere ka Nyagatare byagizwemo uruhare n'izi mboni ari na yo mpamvu kesheje imihigo kakaza ku mwanya wa mbere.

    Guverineri Gasana yavuze ko amahugurwa bari guha izi mboni agamije kuzifasha gusuzuma neza uburyo babafasha mu kubongerera ubushobozi kugira ngo bace burundu kanyanga n'ibindi byaha birimo ibiyobyabwenge.

    Ati 'Turagira ngo tubibutse neza inshingano zabo bamenye ibyaha, uburyo bwo gutanga amakuru, gufatanya ndetse bamenye n'ibyo bagomba gukora ntibarenge inshingano zabo cyangwa ngo babiyoberwe. Ubu turabasaba gukomeza intumbero no gukomeza gukora neza kurushaho bagira ikinyabupfura.'

    Bamwe mu mboni z'imipaka bavuga ko bishimira akazi bakora ngo kuko batuma nibura ibiyobyabwenge byinshi bitinjira mu gihugu, abandi bagatuma magendu zidapfa kwinjira.

    Vunabandi Jacques yagize ati 'Iyo dukumiriye magendu ziba zishaka kunyura mu nzira zitemewe, zikanyura mu zemewe barasora igihugu kikubakwa. Ibiyobyabwenge byo tubirwanya twivuye inyuma kuko byangiza urubyiruko, tutabaye maso ngo tubikumire byarworeka.'

    Sebahire Mathias yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu guhangana n'ababa bashaka kwinjiza magendu n'ibiyobyabwenge mu gihugu ngo kuko nta cyiza cyabyo uretse kwangiza abakiri bato.

    Mu butumwa yatanze, yijeje abayobozi ko inama babahaye bagiye kuzikoresha mu kwimakaza icyiza barushaho kwirinda ruswa.

    Kuri ubu Akarere ka Nyagatare gafite imirenge irindwi ihana imbibi n'ibihugu bya Uganda na Tanzania. Iyo mirenge ni Rwempasha, Musheri, Rwimiyaga, Karama, Kiyombe, Tabagwe, na Matimba ikora ku mipaka y'ibihugu byombi.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yasabiye amasezerano y'akazi, abaturage bazwi nk'Imboni z'Umupaka bazwiho kurwanya magendu n'ibiyobyabwenge mu Karere ka Nyagatare

    Yagaragaje ko ibi bizabafasha kurushaho gukora akazi kabo neza no gutanga umusanzu wo kwirinda ibyaha bitandukanye birimo ubucuruzi butemewe no gukoresha ibiyobyabwenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-imboni-z-umupaka-zirenga-600-zasabiwe-amasezerano-y-akazi

  • Perezida Kagame yeretswe urukundo n'abaturage b'i Musanze n'i Nyabugogo (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2023 ni bwo Perezida Kagame yasuye abaturage bibasiwe n'ibiza bashyizwe kuri site zirimo iya Nyemeramihigo, Nyamyumba, Kanyefurwe n'iri kuri Vision Jeunesse Nouvelle.

    Umukuru w'Igihugu kandi yanasuye n'uduce ibyo biza byangije mu Karere ka Rubavu, turimo aka Mahoko, Nyundo na Pfunda aho yarebye uburyo byibasiye utwo uduce, bigatwara ubuzima bw'abantu ndetse bikangiza n'ibikorwaremezo.

    Ubwo Perezida Kagame yari ageze i Musanze abaturage bo muri uwo mujyi w'ubukerarugendo bamwakiriye na yombi, aho bose bavugiraga hamwe bati 'Ni wowe ni wowe' na we mu guhuza urugwiro na bo dore ko yari yavuye mu modoka agenda n'amaguru, abapepera aho bari mu bice bitandukanye by'uwo mujyi.

    Umwe mu baturage baganiriye na RBA yavuze ko yishimiye bihambaye kubona Perezida Kagame ava mu modoka akabasuhuz.

    Yagize ati “Ni umusaza mwiza w'icyubahiro, usobanutse, aradupepeye numva ndanezerewe. Nari nzi ko nzapfa ntamubonye ariko nshimiye Imana ko mukubise amaso. Imana irakoze itumye mubona. Mbonye icyo nzabwira abandi.'

    Yakomeje ari 'Nzavuga ko nabonye umusaza wacu waduhaye byinshi, waduhaye umutekano, ntacyo twamushinja.'

    Mugenzi we na we yagize ati 'Njye n'iyo naburara nararira ibyishimo by'uko mbonye Perezida [Kagame]. Nari nyafite [amatsiko] cyane yo kumubona. Ni bwo namubona.'

    Undi muturage wari hafi y'Isoko rya Goico Plaza aho Perezida Kagame yasuhurije abaturage b'i Musanze na we yanyuzwe no kumubona, ashima ukwicisha bugufi kwe, agasuhuza abaturage,

    Yakomeje ati 'Ni bwo namubona. Namwishimiye, Imana yakoze nza mu mujyi. Byadushimishije cyane kuko twabonye atwitayeho.'

    Perezida Paul Kagame yakiranyweho ibyishimo n'abaturage yasanze i Musanze mu Mujyi wa Kigali, aho yageze avuye i Rubavu aho yasuye abagizweho ingaruka n’ibiza biheruka kwibasira Intara zirimo iy’Iburengerazuba

    Nk'uko yabigenje ari i Musanze, Perezida Kagame yageze mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara ahazwi nka Nyabugogo nabwo ava mu modoka asuhuza abaturage bari bahari.

    Na bo ntibazuyaje, bamwakirije urugwiro aho umugabo, umugore, umusaza, umukecuru, umuto n'umukuru bose wabonaga badashaka ko ahava.

    Si ku nshuro ya mbere, Umukuru w'Igihugu anyuze i Nyabugogo agahagarara agasuhuza abaturage.

    Muri Kanama 2023 ubwo yari avuye mu ruzinduko rw'iminsi ine yari amaze iminsi agirira mu Ntara y'Amajyepfo n'Iy'Uburengerazuba, na bwo yageze i Nyabugogo ava mu modoka abaturage baramushagara mu mashyi n'impundu bamwereka ko bamwishimiye.

    Icyo gihe yari avuye mu Karere ka Karongi mu Ntara y'Iburengerazuba, aho yasuye Uruganda rw'Icyayi rwa Rugabano nk'imwe muri gahunda yari igize uruzinduko rwe muri izo ntara, rwari muri gahunda yo kwegera abaturage, kumenya ibibazo bafite no kubikemura.

    Amakuru y'ibiza byibasiye Intare y'Iburengerazuba, Amajyaruguru n'Amajyepfo akimara kumenyekana Perezida Kagame yihanganishije imiryango yabuze ababo n'ababikomerekeyemo. Ibi biza byatewe n'imvura nyinshi yaguye mu bice bigize izo ntara, byahitanye abaturage 131.

    Icyo gihe Umukuru w'Igihugu yashimiye abaturage bari mu duce twose twibasiwe ku bufatanye bagaragaje, abasezeranya ko 'hakorwa ibishoboka byose kugira ngo habungabungwa ubuzima'.

    Kuri uyu wa Gatanu ubwo yasuraga abaturage b'i Rubavu yavuze ko Leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo aba baturage bafashwe muri ibi bihe bitoroshye, kandi ko yizeye ko mu gihe gito bazaba babashije gusubira mu byabo.

    Perezida Kagame yageze i Musanze ava mu modoka asuhuza abaturage bari bamutegerezanyije ubwuzu

    Abaturage bari imbere y'Isoko rinini rya Musanze rizwi nka Goico Plaza beretse urukundo Perezida Kagame

    Perezida Kagame yasuhuzaga abaturage impande n'impande kuko abatari bari mu mabaraza y'amagorofa bari ku nkengero z'umuhanda

    Bamwe byabasabye kujya ku mabaraza y'inzu ahirengeye kugira ngo babone Perezida Kagame neza

    Perezida Kagame ni inshuti ikomeye y'urubyiruko aho anyuze buri wese abasha ashaka kumuhanga ijisho ubutaruhuka

    Perezida Kagame yagiranye ibihe byiza n'abaturage b'i Musanze bamwereka urukundo ndetse bahuza urugwiro

    Abaturage bari bafite ibyishimo by’ikirenga nyuma yo kubona Perezida Kagame

    Umukecuru, umusore, inkumi, uhetse wese wabonaga ko yishimiye Umukuru w'Igihugu

    Yageze mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara ahazwi nka Nyabugogo arongera ava mu modoka nabwo asuhuza abaturage wabonaga ko bari bamutegereje

    Aha Perezida Kagame yasuhuzaga abari bamutegereje mu nkengero z’umuhanda wa Nyabugogo

    Abanyamujyi beretse Umukuru w'Igihugu urugwiro na we ava mu modoka barasabana

    Byari ibyishimo cyane ku rubyiruko rw'i Kigali nyuma yo gusuhuzwa na Perezida Kagame

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yeretswe-urukundo-n-abaturage-b-i-musanze-n-i-nyabugogo-amafoto